Igitangazamakuru cyegamiye kuli Leta ya FPR Inkotanyi aricyo Igihe.com giherutse gutangaza inkuru irega abasore n’inkumi bane bo mu buyobozi bw’ishyirahamwe “JAMBO asbl”kuba bafite ”Ingengabitekerezo ya Jenoside” ndetse kikaba cyarasabaga ko babaha akato ubwo nyine hategerejwe ko batabwa muli yombi ngo babizizwe. Mushobora kwisomera.
Twibutse ishyirahamwe ko JAMBO asbl rifite icyicaro mu Bubiligi rikaba riharanira kurengera uburenganzira bwakiremwa-muntu no kwimakaza umuco wa Demokarasi n’ukwishyira ukizana ku banyarwanda bose.
Ubwo kandi icyo gitangazamakuru cy’ubutegetsi bwa Kagame nta kindi gishingiraho birega abo bantu uretse gusa ko abo bakomokaho, ba se bababyara cyangwa ba sekuru ngo baba baragize imyanya mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere ( 1961-1973) cyangwa iya kabiri (1973-1994).
Ibi ntawe byatangaza kuko nyine ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi muri amwe mu mahame yabwo bugendera kuri bya bindi bivugwa mu Kiragano cya kera (Ancien Testament) ngo:… “ Mpora abana gukiranirwa kwa ba se…”, ibyo kandi ni uburenganzira bwayo mu gihe igifite ubutegetsi mu Rwanda yicaye ku baturage itegekesha iyo myumvire.
Ariko kandi, buri muntu wese ushyira mu gaciro yumva ko ubwo butegetsi bwa FPR bwagomye gutangirira iwabwo mu mbere bushyira mu bikorwa iryo teka ryo guhora abana ibyo ba se cyangwa ba sekuru bari bo, cyangwa ibyo baba barakoze. Nyamara siko bimeze kuko mubo iha imyanya y’ubutegetsi ubu harimo abafite ababyeyi bakoreye ingoma Inkotanyi zasimbuye kurusha bariya bo muli “JAMBO asbl”.
Ingero nkeya:
Uwitwa Bernard Makuza, ubu ni Perezida wa Sena ni ukuvuga mu mpapuro ko ariwe nimero ya kabiri kuri Kagame. Uyu Bernard akaba ari mwene Anastase Makuza umwe mu mpirimbanyi za Demokarasi zashinze ishyaka Parmehutu muli 1957 rikaza gukura Rubanda ku ngoma ya gihake nyuma ya Revolution ya 1959.
Umugore witwa Julienne Uwacu ubu ni Ministre de la Jeunesse et de la Culture muli Leta ya FPR. Uyu kandi akaba se umubyara ari Faustin Ndabarinze wigeze kuba Bourgmestre wa Commune Mutura , Prefecture Gisenyi, kuva communes zashingwa muli 1960 kugeza igihe cya MRND muli 1992.
Umugabo witwa Olivier Nduhungirehe ubu ni Secrétaire d’Etat ni ukuvuga nka vice-Ministre w’ububanyi n’amahanga. Olivier rero akaba ari mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe wabaye igihe kirekire Minister of Plannification ( Igenamigambi) wa Habyarimana uregwa kuba na Leta ze yarateguye Jenoside. Ubwo rero na “Plannification” ya Jenocide byari mu nshingano za se wa Olivier Nduhungirehe.
Naho uwitwa Fidèle Mitsindo ubu akaba ari Depute mu ngirwa-Nteko ishinga amategeko, akaba ari mwene Colonel Aloys Nsekalije , a.k.a Macinya, wari umwe mu basirikare bafatanije na Habyarimana gufata ubutegetsi muli 1973 nyuma akaba Minister w’ububanyi n’amahanga imyaka hafi icumi mbere yo kuba uw’amashuli n’uw’izindi nyinshi…
Mbere yo gucira iteka rero urubyiruko rwo muli « JAMBO asbl » ko kubera ko bakomoka ku bakoreye Repubulika mbere ya FPR, iyo FPR yagombye kubanza kwirukana bariya nabo bakomoka kubakoreye Repubulika kuko niba aba « JAMBO asbl » baravukanye “Ingengabitekerezo…” , abandi nabo byagombya kuba ari uko.
Igihe cyose umunyarwanda cyane cyane abatuyoboye batarunva neza ko igihugu kitagarukira kuri bo; tuzahora turaga Abadukomokaho igihugu cyuzuye ibibazo.
Reka mpere kuri za repubulika nibwo kubisobanura byakworoha.
Politiki ya Gregoire Kayibanda yarironze, iriharira ntiyareba ejo hazaza h’abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi.
Kwikunda kw’umuntu ku giti cye byabujije leta ya Kayibanda gutekereza ku abuzukuru bazabakomokaho.
Sinibaza ko abuzukuru n’abuzukuruza ba Kayibanda n’ibyegera bye babayeho neza mu gihugu bavugaga ko barwaniye.
Habyalimana amusimbuye nawe akomerezaho arironda yibaza ko utamwunva wese ari Inyangarwanda.
Uko kwireba nako kwibagije leta ya Habyalimana ko igihugu kitagatukira kuri bo bonyine.
Ibyakurikiyeho birerekana ko nta heza hazaza bashakiye ababakomokaho.
Iyo bitaba ibyo Abuzukuru ba Habyalimana bakagombye kuba bari mu gihugu sekuru yibazaga ko yitangiye.
Kagame na FPR nibazaga ko baboneye isomo kuri leta zababanjirije; ariko ikigaragara ni uko nabo biyitiranya n’uRwanda bakigira intakoreka bakibagirwa ko ntagahora gahanze ari umugani w’ikinyarwanda.
Uko kwiyitiranya n’igihugu no kwita abandi “abanzi b’igihugu” bijya gusa cyane n’interuro ya Habyalimana ngo: “Inyangarwanda” nabyo ntibishakira heza hazaza abazabakomokaho.
Nkuko nabivuze kuri Kayibanda na Habyalimana, simpamya ko abuzukuru ba Kagame bazabaho neza mu gihugu akomeje kugira akarima ke, niba adahinduye imikorere ngo amenye ko igihugu kitagarukira kuri we gusa, nkaho ari ikinege cyangwa incike.
Ibi birangarura kubyo mpora nvuga ngira nti
Gukora politiki ya nyamwigendaho idatekereza ku abazadukomokaho nta handi izatugeza usibye kuraga abana bacu igihugu kibi nkuko natwe tubayeho mu bibazo byatewe nabo dukomokaho birengagije icyo kintu cyo kutaba nyamwigendaho no kwiyitiranya n’igihugu.
Natangiye nvuga nti reka mpere kuri za repubulika, ariko ubwami nabwo ntibwabaye shyashya.
iyo politiki nise iya Nyamwigendaho nayo yaranze ubwami; ababukomotseho nabo simpamya ko bishimiye umurage w’ababyeyi babo.
Urugero rwa hafi ni Umwami Kigeli ibibazo byatewe na politiki ya Nyamwigendaho byatumye agwa ishyanga kandi atari ikifuzo cye.
Nkaboneraho gusaba abazaza nyuma ya Kagame kwita kuri icyo kintu, bakamenya ko igihugu kiriho, cyahozeho, kandi kiruta byose.
Ko bikwiye kugisigasira tukazakiraga abana bacu kituzuyemo ibibazo byatewe na politiki ya Nyamwigendaho no kwikubira.
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018 ava i Paris mu Bufaransa, aravuga ko Claude Koloni, umuhungu wa Placide Koloni yitabye Imana azize indwara y’umutima.
Mu mwaka wa 2015 abanyarwanda benshi batunguwe no kubona ifoto iriho Perezida Kagame n’abiwe bashyize hagati yabo Bwana Claude Koloni!
Hari abaketse ko wenda Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Nyiramongi baba baragize umutima wa kimuntu noneho nyuma y’imyaka hafi makumyabiri bakaba barafashe icyemezo cyo gusabira ubutabera no kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Placide Koloni babicishije mu muhungu we Claude Koloni!
Tariki ya 27 Nyakanga 1995 mu ijoro umuryango wa Placide Koloni warishwe unatwikirwa mu nzu n’abasirikare ba FPR. Uyu Placide Koloni yari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango, akaba yari yasubijwe mu mirimo ye muri Kanama 1994 n’ubutegetsi bwa FPR bwari bumaze gufata igihugu. Ariko muri Gashyantare 1995 baramutambikanye kuko muri icyo gihe nibyo byari umuderi, bamwe babyitaga kuroba abantu, gufungwa muri icyo gihe byari amahirwe menshi kuko abenshi bahitaga bicwa! Placide Koloni we yagize amahirwe yo gufungirwa muri Gereza ya Gitarama niba twabyita amahirwe.
Ku ya 24 Nyakanga 1995, Nibwo yarekuwe biturutse kuri Komisiyo yari yashyizweho yo kugabanya imfungwa muri za Gereza kuko muri icyo gihe muri Gereza abantu bapfaga ku bwinshi. Ntabwo nasomye dosiye ye ariko umuntu wafungurwaga icyo gihe yari yafashwe azira jenoside ntawashidikanya ko ibyo yaregwaga bitari bifite ishingiro.
Bwana Koloni afunguwe yatumye ku bana be ngo bishimane ko yafunguwe aho bamwe bari mu mashuri. Ni uko ku ya 27 Nyakanga 1995 ni ukuvuga nyuma y’iminsi 3 gusa afunguwe yiciwe iwe ndetse n’inzu iratwikwa hamwe n’umuryango we n’abandi bantu bari muri urwo rugo.
Kuri uwo munsi hishwe aba bakurikira:
-Placide Koloni, nyirurugo
-Imakulata Nyirambibi, uwo bashakanye
-Umutoniwase Marie Claire, umukobwa we ari ufite imyaka 15
-Uwamahoro Carine, umukobwa we wari ufite imyaka 9
– na Serafina Murekatete, umukozi wo mu rugo
Claude Koloni we yarokotse kubera ko aho yigaga batahise bamuha uruhushya rwo gutaha mu rugo kwishimira ifungurwa rya Se.
Hari n’abavuga ko iyi foto mu gufatwa ari abayifashe ari na Perezida Kagame batari bazi Claude uwo ari we ahubwo babonaga ari umunyarwanda usanzwe uba mu mahanga waje kwihakirwa bisanzwe nk’uko abandi babigenza akenshi bakanifotorananya n’abayobozi b’igihugu baba aba politiki cyangwa gisirikare.
Tumaze iminsi tubona uturere tumwe na tumwe tugira umuco wo kwaka amafaranga Abaturage atagira gitansi, aho bamwe bagaragaje ko ari za ruswa, ndetse bamwa bagiye banasaba ko n’uyu musanzu wa FPR wakwa ku ngufu abawaka bagombye guha abawutanga gitansi, kuko ngo hari naho mu kazi basabwa kugaragaza ko batanze umusanzu wa FPR. Aha batanga urugero ku bakozi bari gukora umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo ko bagiye bakwa inyemezabwishu ya FPR, aho basangaga utagaragara nko wawutanze bakwakaga ibihumbi bitanu(5000Frws) cyangwa bakagusinyisha ko bazayagukata ku mushahara.
Gusa ikigaragara iki kibazo kiri kugenda gifata intera, kuko no mu nzego zo hasi z’ibanze usanga hari abayobozi bamwe baka amafaranga atagira gitansi, Abaturage baribaza ayo mafaranga ajyahe? Aribwa na bande? Igisubizo cya hafi aribwa n’abo baba bayabatse.
Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu kagari ka Nkamba mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza aravuga ko hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bwabo aho bacibwa amafaranga atagira inyemezabwishyu bikaba bikekwa ko ajya mu mifuka y’aba bayobozi.
Gusa n’ubwo muri aka karere bakwa aya mafaranga, amakuru agera kuri The Rwandan yemeza ko ahagana mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, uwo basanze yararanye n’amatungo acibwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw), ndetse nutaraye irondo nawe acibwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) kandi atadira gitansi.
Iyo umuturage abajije inyemezabwishyu ntayo ahabwa bakiyumvisha ko ajya mu mifuka y’ababa babafashe barimo urwego rw’umutekano ruzwi nka Community Policing Committees cyangwa CPCs hakaba n’abivugira ko amafaranga bayihereye umuyobozi w’akagali ka Nkamba.
Umwe mu baturage ati “Jye baraje barayanyaka ngo sinaraye irondo nisobanuye baravuga ngo nimbishyure igihumbi (Frw 1000) ndakibaha ariko nta gitansi bampaye nyibatse barambwira ngo ntayo bampa ngo nayabahaye ku bwumvikane.
Undi muturage ati “Batujyanye ku kagari na bagenzi banjye tugezeyo Gitifu n’ushinzwe imibereho myiza baduca amafaranga magana atanu buri muntu, uyabuze bakamwinjiza mu kagari hari n’abarayeyo…Ndabyibuka neza badusinyishaga bacanye amatoroshi ya telephone kuko bwari butangiye kwira.”
Ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’aka Kagari iyo bubonye Umunyamakuru bwanga ko bavugana, kabone no kuri telefoni.
Umuyobozi w’umurenge wa Ruramira, Longin Gatanazi avugwaho nawe kuba aba abyihishe inyuma kuko nta muturage wamuhinguka imbere kuri iki kibazo. Ibi bikaba bifatwa nk’ubusambo no kutanyurwa n’imishahara bahembwa kwa bamwe mu bayobozi.
Kwaka amafaranga abaturage atagira inyemezabwishyu ni ikibazo gikomeje kugenda kigaragara hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba cyane bivugwa ku bayobozi b’utugari n’abashinzwe umutekano mu giturage.
Impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 17 ziri mu nkambi ya Kiziba zivuga ko leta y’u Rwanda izibwiriza kujya muri gahunda y’igihugu kandi atari Abanyarwanda.
Mu rwandiko ubuyobozi bw’izo mpunzi buherutse kugeza kuri leta y’u Rwanda na HCR, buravuga ko bufite ikibazo cy’ibiribwa byagabanutse cyane na gahunda za leta y’u Rwanda zibangamira inyungu zazo.
Izo mpunzi zirasaba ko zasubizwa muri Kongo cyangwa zigashakirwa ikindi gihugu cyazakira.
Mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’izo mpunzi, Louis Mbangutse Maombi, yavuze ko leta y’u Rwanda yotsa igitutu abayobozi b’izo mpunzi.
Ibyo ngo nukugirango bakurikize gahunda za leta kandi atari Abanyarwanda.
Mugenzi wacu Prudent Nsengiyumva yatangiye amubaza ukuntu leta ibabangamira.
Impunzi z'Abanyekongo zirenga ibihumbi 17 ziri mu nkambi ya Kiziba zivuga ko leta y'u Rwanda izibwiriza kujya muri gahunda y'igihugu kandi atari Abanyarwanda. Iki ni ikiganiro umukuru wazo yagiranye na BBC. Ushobora kumva ikiganiro cyose hano > http://bbc.in/2EFSSGt
Mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba zazinze utwazo zirakambura mu kivunge zivuga ko zerekeje iya Congo Kinshasa iwabo.
Umwe mubabibonye yabwiye The Rwandan ko impunzi zahagurutse zirimo gusohoka mu nkambi zigenda n’ubwo Polisi y’u Rwanda yagerageje kuzitangira.
Umwe mu banyamakuru wavuganye n’umwe mu mpunzi amubwira ko hari igisa n’imyigaragambyo rusange y’impunzi zazinze ibyazo zerekeze kuri UNHCR zijya gusaba ko babareka bagatahuka cyangwa ngo bakabajyana ahandi hatari Kiziba bari bamaze imyaka isaga 20, kuko ngo babafashe nabi.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko kuva kera izi mpunzi z’abanyekongo zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda zisa nk’izafashwe bugwate na Leta y’u Rwanda ngo ijye izikoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Congo aho zikomoka ndetse no mu buryo two kwereka amahanga ko muri Congo Kinshasa nta mutekano uhari. Impunzi ubwazo zivugira ko bamwe muri zo binjizwa mu gisirikare no mu gipolisi cy’u Rwanda ndetse bahabwa amarangamuntu y’u Rwanda kandi ari impunzi.
Ubu buryo ntabwo burimo gukoreshwa ku banyekongo bavuga ikinyarwanda gusa kuko hari n’amakuru avuga ko impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama nazo zibuzwa gutahuka na Leta y’u Rwanda ndetse hakaba harabonetse n’amakuru avuga izo mpunzi zishyirwaho iterabwoba n’inzego z’umutekano z’u Rwanda iyo zishatse gutahuka dore ko izo nzego nyine ziregwa n’amahanga ndetse n’impunzi ubwazo kwinjiza mu mitwe yitwara gisirikare impunzi z’abarundi hagamijwe guhungabanya mutekano mu gihugu zikomokamo.
Amakuru agera kuri The Rwandan ava hafi y’inkambi ya Kiziba ku Kibuye aravuga ko habaye ubushyamirane hagati y’impunzi n’abashinzwe umutekano.
Ubuhamya buherekejwe n’amashusho byageze ku bwanditsi bwa The Rwandan buragaragaza ko hari abakomeretse mu mpunzi ndetse inzego z’umutekano mu Rwanda zikaba zakoresheje amasasu.
Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y’urusengero rw’abaporoso rwitwa Saint Etienne.
Nakomeje uwo muhanda wa Avenue Paul VI wanyuraga munsi ya KIST ahahoze ari ishuri rikuru rya gisirikare ryitwaga ESM. Ubwo mu nzira ngenda nahahuriye n’umuhungu twiganye muri primaire witwaga Elie, yagiye anganiriza ubona ko anamfitiye urukumbuzi rwinshi, ariko mu by’ukuri sinamwumvaga kuko ibibazo byari byandenze, sinari mfite aho gutaha, nagombaga kubona igisubizo kirambye byanze bikunze, abafaransa nibo bavuga ngo Ça va passer ou ça va casser.
Uko uwo muhungu Elie yagendaga anganiriiza niko nagendaga nsatira aho nari ngiye, numvaga bimbangamiye nabuze uburyo mukwepa, kuko nabonaga amfiye urugwiro rwinshi cyane, yashoboraga no kuntegereza nihaye ibyo guhagarara. Mu Rwego rwo kumukwepa rero namubwiye ko hari ikintu nibagiwe maze nsa nk’usubira inyuma gato musezeraho. Yansezeyeho arakomeza, mbonye arenze mpita nsubukura urugendo rwanjye, aho nari ngiye rero nta handi hari ku ntumwa ya Papa mu Rwanda.
Mbega ubwo ni ambassade ya Vatican mu Rwanda, narahageze ngeze ku rugi rwo ku gipangu nanirwa kwinjira nibazaga uko ndibubwire umuzamu. Sinari bumubwire ko nje gusaba visa yo kujya kwa papa, nta na rendez-vous nari mpafite nibwiraga ko nindamuka nisobanuye nabi ashobora kwanga ko ninjira.
Mu gihe nibazaga uko ndibusobanurire umuzamu impamvu ingenza aho ngaho, hahise haza imodoka yari itwawe n’ababikira, nkeka ko yari ivuye guhaha, kuko harimo imbuto n’imboga nyinshi, ubwo imodoka yageze ku irembo ivuza ihoni, ubwo umuzamu aba arafunguye nanjye ubwo mba nyinjiye inyuma nkurikiye imodoka. Umuzamu yagerageje kumpagarika mwima amatwi, ntacyo yashoboraga kunkoraho kuko nari niyemeje kwinjira muri icyo gipangu byanze bikunze, nta cyagombaga kumpagarika uko cyagombaga kuba kimeze kose.
Ababikira bari binjiye barikanze bahita basohoka mu modoka vuba bajya mu nzu, bashobora kuba baranketsemo umugizi wa nabi, nanjye ubwo nahise nicara ku rubaraza aho ngaho, nari nzi agafaransa gake aka ka tura turye. Nashoboraga kwisobanura, ababikira uko bakinjiye mu nzu basohokanye n’abapadiri babiri, umwe yari umuzungu undi ari umwirabura, uwo mupadiri w’umuzungu niwe wambajije ikingenza.
Namusobanuriye byose mu gifaransa gipfuye birumvikana ariko arabyumva, namubwiye ko nta hantu mfite ho gutaha, mbega ko ndi mu kirere, ubwo nari nkivugana n’uwo mupadiri hari undi mubikira wasohotse antuka cyane, ngo urinjira nk’ibandi muri ambassade, ngo tugiye kuguhamagarira police.
Nta kintu na kimwe cyashoboraga kunkanga kuko nari niyemeje kuva aho ngaho hari igikozwe kandi numvaga ko ubwo ari muri ambassade yo kwa Papa byanze bikunze batihutira kumpamagarira Police.
Uwo muzungukazi w’umubikira yasubiye mu nzu n’uburakari bwinshi anzanira imineke 3 mu gashashi hamwe n’umugati arampereza ngo cyangwa wabuze ibyo kurya? Ngo ngaho rya maze ugende, uwo mupadiri yamushyize ku ruhande aramuvugisha, ubanza ahari yaramubwiye ati wikomeza gukina mu bikomeye.
Uwo mupadiri yahise asubira mu nzu nsigarana n’uwo mupadiri wundi w’umwirabura ambaza uko ikibazo cyanjye giteye mbimusuburiramo. Ataragira icyo ambwira wa mupadiri yari agarutse anzanira icupa ry’amazi arambwira ngo mbe ntegereje gato hari icyo bagiye gukora, yasabye wa muzamu kunzanira intebe nkicaraho.
Intebe barayizanye ndicara, abari mu nzu bose uko bakabaye barasohokaga kundeba bagasubirayo, intumwa ya papa sinzi niba nayo iri mu basohotse kundeba cyangwa niba ari we wanyakiriye simbizi kuko ntabwo nari muzi. Hashize nk’iminota 30 nicaye ahongaho, hari imodoka yavugije ihoni hanze, umuzamu yahise akingura hinjira imodoka imeze nka Daihatsu ya camionnette nkeka yari mu bwoko bwa Dyna.
Iyo modoka yari itwawe n’umupadiri nari nsanzwe nzi witwaga Padiri Carlos wabaga mu Gatenga, ubwo yavuye mu modoka yihuta ahita yinjira mu nzu mu minota nk’ibiri aba arongeye asohokanye na wa mupadiri wundi baza aho ndi aramunyereka. Padiri Carlos yahise ansuhuza arambwira ati: fata igikapu cyawe tugende, ku mutima nahise numva ko ari Padiri Carlos bahamagaye ubwo wa mupadiri yambwiraga gutegereza akanya gato.
Ubwo nahise mpaguruka n’igikapu cyanjye ndamukurikira, muri iyo modoka yari ari kumwe n’undi muhungu w’umusore w’umunyarwanda ubona ko twari mu kigero kimwe.
Ubwo twahise dufata urugendo twerekeza mu Gatenga, Padiri Carlso arambwira byo gutebya ngo ngwino tujye kwirira ingurube umbwire ibyawe neza, akomeza ambwira ati: wakoze amakosa akomeye hariya ni muri ambassade washoboraga kuba wafungwa n’uko wakiriwe n’umuntu mwiza. Ku mutima naravuze nti iyo aza kuba ari wa mubikira nahasanze biba byabaye ibindi.
Mu gihe gitoya twari tugeze mu Gatenga, Padiri Carlos anyakira mu biro bye anzanira icyayi n’umugati ambaza neza uko bimeze ndamusobanurira, arambaza ati: ese ufite imyaka ingahe ndamubwira, n’uko arambwira ati: wowe uri mukuru ntabwo twabasha kugushyira mu kigo cyacu. Kubera ko nari namubwiye aho nari naraye, yambajije niba nasubirayo nkabasaba gutanga contribution ariko bakemera kuncumbikira.
Ntabwo abo bana bari kwanga kuncumbikira ahubwo ni ubwoba njyewe nari nifitemo bwo gutinya kugora abandi, Carlos namusubije ko ndibusubireyo nkabibasaba, yahise ampa amafranga 20.000 frw, arambwira ati:genda utange contribution muri iyo famille, noneho nusubira ku ishuri uzaze nguhe ibikenewe, anansaba ko kandi nzajya ngaruka buri munsi mu Gatenga.
Amafaranga narayakiriye ndamushimira ndangije mfata igikapu cyange ngaruka kwa GAKIRE na DAVID na barumuna babo na bashiki babo. Ubwo ngezeyo kuko nabisanzuragaho, nababwiye iby’urugendo mvuyemo baraseka baratembagara barambaza bati: ese ubundi iyo urinda ufungwa wajyaga he iyo uguma ahangaha? Ubwo nyine twarabisetse turangije dukomeza ubuzima nkomeza kubana nabo.
Bwarakeye mu gitondo njya mu Gatenga nk’uko nari nabyumvikanyeho na Padiri Carlos, ubwo hari imirimo yakorwaga aho ngaho nko gusiga amarangi gukora amasuku, gusimbura amatara yapfuye mbega uturimo nk’utwo duto duto, twarabikoraga saa sita tukarya ni mugoroba ngataha.
Igihe cyo gusubira ku ishuli cyarageze njyayo, ampa ibintu byose bishoboka umunyeshuri akenera ngo ajye ku ishuli, amakaye amasabune, ama colgate, uburoso, amafranga, mbega byose, anangerekeraho n’imyanda myiza cyane, akarusho kandi n’uko byabaga ari ibintu by’abazungu byabaga bikeye ku buryo bugaragara.
Yampaye ibikenewe byose ku buryo bitari na ngombwa ko ngaruka mu gihembwe hagati kureba ibindi. Yari yampaye ibyo nzakoresha umwaka wose. Naramushimiye musezeraho, ngaruka murugo nitegura urugendo, bukeye mu gitondo abo basore na bashiki babo nabo mbasezeraho mfata urugendo runsubiza ku Kibuye.
Nageze ku Kibuye ndi umuzungu, abanyeshuli bari batangariye ibyo bikoresho mfite nari nageze ku rwego rw’abana bihagazeho, umwaka wa kane nawize neza nta kibazo na gitoya mfite. Amasomo y’uwa kane twarayize bigeze hagati tujya mu karuhuko gato, ndashyugumbwa byo gukumbura i Kigali, nanjye nza muri ako karuhuko, ariko byabaga ari icyumweru kimwe, kirangiye ndagaruka, amasomo arakomeza. Ubwo semestre ya mbere iba irarangiye noneho abanyeshuli bose bajya mu kiruhuko kirekire nkeka byari nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, icyo gihe twebwe twigaga semestre ntabwo byari trimestre.
Jyewe rero nk’uko akenshi nari nsanzwe mbigenza nigumiye ku ishuli, hari abana benshi bari barasigaye ku ishuli, dukomeza kubana gutyo igihe kiza kugera ibiruhuko birarangira, ubwo kwari ugutegereza abagiye mu biruhuko bakagaruka amasomo agakomeza. Umunsi wo kugaruka kw’abanyeshuli byabaga ari ibirori ku banyeshuli basigaye mu kigo, kuko hari nk’ibintu babaga baratumye abanyeshuli bagiye mu biruhuko, utubaruwa tw’amacuti yabo, incuti yawe se izaza ifite agafaranga musangire icupa dore ko banaETO twikundiraga agahiye n’ibindi byinshi.
Ku ifoto uwo wambaye lunettes ni Mitali uwifashe ku itama ni NGABOYISONGA Edmond, naho uwicaye hagati ya Edmond na Mitali ni Nyakwigendera Bahizi Emmanuel
Ku italiki ya 22/06/1998 niba nibuka neza nibwo abanyeshuli ba nyuma twari tubategereje ngo amasomo atangire, uwo munsi wari nk’iyindi yose, nari ntegereje abanyeshuli b’inshuti zanjye ko baza.
Mubo nari ntegereje harimo Dady de Maximo kuko uretse no kuba ari we twamenyanye bwa mbere nkigera muri ETO, twiganaga mu ishuli rimwe, tugakina umukino wa Volleyball twese, twanabanaga kandi mu itorero ryitwaga Urwibutso aho twakinaga amakinamico hakabamo n’ababyinnyi, si ibyo gusa kandi byaduhuzaga yagize uruhare rukomeye ngo menyane na Liliane, hari inshuro nyinshi twajyaga dukwepa tukajya kwa Liliane wenda yagize nk’ibirori akaduha ama brochettes tukirira tukazanira na bagenzi bacu, ikindi twari duhuriyeho na Dady n’uko twese twari abakene bihagararaho.
Undi mwana nari ntegerezanyije amashyushyu menshi ni NSHIMIYIMANA Emmanuel uyu we yigaga muri Mécanique Générale ariko akaba nawe inshuti yanjye y’akadasohoka, cyane ko hari na mwene wabo w’umukobwa wigaga i Nyange witwaga Hyacintha twari inshuti, ubwo nabaga nzi neza ko byanze bikunze Manu ari buzane akabaruwa gashushanyijeho imitima ibiri harimo icumu ryambukiranya ako niko twitaga akabarwa k’urukundo. Ariko ubwo byagarukiraga aho ngaho gusa mu mabaruwa, ntabwo iyo nkumi nashoboraga no kuba nayireba mu maso nashoboraga kwikubita hasi kubera ubwoba.
Ku rwanjye ruhande ni abo nari ntegereje cyane ariko buri wese mubo twasigaranye yabaga afite uwo yifuza ko yaza mbere bitewe n’impamvu zinyuranye. Mu masaha ya ni mugoroba nk’uko byari bisanzwe twari duhagaze ahareba ku marembo y’ikigo ngo turebe ko abo dutegereje bahinguka, ariko amasaha twari twaramenyereye yararenze dutangira gukeka ko bus ishobora kuba itaje. Mu gihe twibazaga uko gutinda kose, nibwo twamenye inkuru y’incamugongo ko bus yari itwaye abagenzi ivuye i Kigali ikanyura i Nyange yerekeje ku Kibuye yatezwe n’abacengezi bakayirasa hakaba haguyemo abantu benshi cyane, ubwo nibwo twatangiye no kubona abanyeshuli bamwe babashije kurokoka icyo gitero binjira mu kigo.
Birumvikana ko twikanze tukanahungabana, ubwoba bwahise budukwiramo twese, icyo gitero cyari cyabereye ahitwa ku i Rambura urenze i Nyange uza ku Kibuye, cyaguyemo abantu benshi cyane, abanyeshuli, abasivile, ndetse n’abasirikare.
Dore uko Mwicira Mitali Dady de Maximo nawe warokotse icyo gitero yabintangarije ubwo nari mubajije kunyibutsa abana twiganaga bakiguyemo:
”Alain KUBWIMANA alias Manyoni wavukaga i Kinyinya, BAHIZI Emmanuel wavukiye i Mutongo muri Cyimbogo, Karangwa Jean Damascène wari umucikacumu, iwabo niwe wenyine wari wararokotse arererwa kwa Bourgmestre wa Mabanza witwaga Abimana Mathias. Hari n’umusirikare twari twicaranye witwaga Sous-Lieutenant cyangwa Lieutenant Bertin, hari n’undi mukobwa wigaga i Mudende muri université witwaga KANAMUGIRE Antoinette abo bose bari bicaye hafi yanjye barapfuye. Alain we yashizemo umwuka nkangutse nari mu bitaro bya Kibuye, yari ku gitanda twegeranye arampamagara, we byarangiye turi kuvugana mufashe akaboka nanjye ngaramye ku gitanda muri za serumu, yewe nava muri bus nahagurutse munsi y’intebe nunamutse ariwe duhuza amaso bamurashe ava amaraso mu jisho arambwira ngo: Mita Sha ndapfuye! Nti humura ati: ngo? Nti:humura wowe senga Imana gusa, ako kanya nibwo Emmanuel Dushimimana yanyuzaga mu idirishya. Nasohotse Alain apfukamye aho nyine uko nakunamutse nasanze apfukamye amaraso ari kuva mu jisho adudubiza amanuka ku munwa na visage yose , ubwo Manu yaranyirukakanye ariko tumanuka aho za Rambura ya Nyange abaturage mu mirima baduha induru, twiruka, naje kunanirwa aho ngaruriye ubwenge nibuka ko nari kumwe na Bahizi nshaka gusubira inyuma. Sinzi ikintu cyabaye ndaraba naje gushiduka Manu ampetse anzamukana umusozi kugeza ku muhanda wa Birambo utunguka hepfo ya za Rubengera mu gasanteri habaga kera umugabo wari ufite cooperative witwaga Kayumba wari waranishwe n’abantu batamenyekanye mbere yaho gato akaba yari umukwe wa Pasteur Gahiga wari Directeur wa groupe scolaire y’i Rubengera. Ako ga centre nakibagiwe izina niho nakangukiye Manu ajya mu muhanda ahagarika Toyota Hilux badushyiramo no ku bitaro bya Kibuye ariko nahageze nataye ubwenge kuko isasu ryari ryanyuze mu mutwe hafi y’agahanga navuye amaraso menshi cyane kandi aho akaboko bari bateye grenade hari hari igikomere kinini navuye cyane. Muri make n’intoki nazo z’akaboko k’imoso harimo écran nari natakaje amaraso menshi nacitse intege, ubwo nakangutse ku gitanda Alain ari kumpamagara ndakanguka nisanga muri za serumu arambwira Ngo: Mwana w’iwacu ndapfuye! Nti dusenge niko gutangira kumira ururimi atitira mpamagara abaganga nti: Mumufashe ururimi, baza kurukuramo, umutima usimbagurika azana ibifuzi mu kanwa anaruka amaraso kumbi bari bamurashe muri ka kobo gatandukanya ibituza byombi mu gifu yavuye ntawabibonye yahise apfa dufatanye akaboko ku bitanda byegeranye. Numva ntaye ubwenge ndongera ndasinzira naje gukanguka nka saa munani z’ijoro niko gutangira kubaza aho Bahizi ari! Nibutse byinshi ubwo bakambeshya ngo yaje nsinziriye nkongera gutyo gutyo nuko bujya gucya Kayumba Innocent niwe winjiye arira nti: ariko kuki Bahizi atarimo kuza kundeba? Kayumba yaransubije ati yapfuye! Yabivuze bisa nk’ibimucitse kuko ngo bari bababujije kugira icyo bambwira…….. ibindi nibirebire ibyakurikiyeho gusa hari induru nicyo nibuka, Edmond bamurashe amaguru uko yakicaye muri bus ari ku relax niko amaguru bayarasiye hejuru amanitse ku ntebe y’imbere, hari n’umubikira nawe wari warashwe nibuka ko nawe ari indege (kajugujugu) yahamukuye. Na Edmond nawe yajyanywe i Kigali nyuma , Cyimana Albert nawe yari yagize ikibazo kubera kumanuka yibarangura ku musozi nibuka ko yari yagize ikibazo mu ruhago. Byari ibyago muri Kibuye hose abantu bashize, bus havuyemo bake cyane bavuga 41, ariko abagera hafi 100 ngo barapfuye abari bahagaze bo ubanza ntawarokotse“. Ng’uko uko Mitali yabintangarije.
Uyu Dushimimana Emmanuel, Mitali avuga hano yari chef de Classe wacu, naho uyu Edmond, ni NGABOYISONGA Edmond umwe muri ba bana twajyanye muri Bus nje gutangira muri ETO Kibuye, NSHIMIYIMANA Emmanuel nawe yarokotse muri iki Gitero ariko we ntabwo yahise yiruka yavuye mo nyuma.
By’umwihariko Bahizi na Edmond bari inkingi za mwamba mu ikipe yacu ya Basketball naho uyu Alain nawe yari umukinnyi mwiza mu ikipe yacu ya football.
Uwo munsi wari mubi muri Kibuye yose, cyari icyunamo muri ETO Kibuye, igihe cyarageze bene wabo w’abo bana bari bishwe baza gutwara imirambo yabo, turabaririra birarangira nta kundi ubuzima burakomeza.
Amasomo yarakomeje rero dushyiraho imbaraga nyinshi kuko twagombaga no gukora n’ikizamini cya Leta, ku rwanjye ruhande nta bibazo byinshi nari mfite byabangamira imyigire yanjye kuko ya operation nari nakoze ku kicaro cy’intumwa ya Papa mu Rwanda yari yabyaye umusaruro ushimishije, Padiri Carlos yari yakoze ibirenze ibikenewe ngo mbashe kwiga neza, nta rwitwazo rero nari mfite nagombaga kwiga nshyizeho umwete ngo ntazabura Diplome…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo impunzi ibihumbi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda, zahagurutse zerekeza ku biro bya HCR i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Zirifuza gutaha cyangwa zikimurirwa mu gihugu cya gatatu aho kwicirwa n’inzara mu nkambi. Igisirikare cy’u Rwanda cyabanje kurasa hejuru kibabuza kugenda ubwo bari bahagurutse mu nkambi mu gihe cya sakumi n’imwe za mu gitondo uyu munsi, ariko kibonye banangiye kirabareka. Icyo gihe umuntu umuntu umwe yakomerekejwe n’insasu.
Zari uruvangitirane rw’abana n’abakuru. Bakikije ibiro bya HCR i Karongi, bavuga ko badashobora kuhava badahawe igisubizo ku bibazo bafite. Ibyo birimo ko barambiwe kuba impunzi mu Rwanda, ko bakeneye kujyanwa mu gihugu cya gatatu mu gihe bategereje ko umutekano ugaruka mu gihugu cyabo. Mu byo bataka harimo inzara. Bakanavuga ko batacyizeye umutekano wabo mu Rwanda.
Ubwo twavuganaga n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Claude Ganza Munyamagana dukesha iyi nkuru, nta muyobozi wa HCR wari wakandangiye aho izo mpunzi ziri. Nta n’undi muyobozi wari wagize icyo atangaza.
Cyakora habonekaga abo mu nzego z’umutekano na bo bagendaga bitaruye ikivunge cy’impunzi, hamwe n’abasilikare bari bagose imisozi ikikije inyubako ya HCR. Ni igipangu cyari gifunze kigaragamo abapolisi gusa bari bazengurutse impande zose.
Inkambi ya Kiziba ni yo nkambi ya mbere y’Abanyekongo iri mu Rwanda. Bahamaze imyaka irenga 20. Inyinshi muri izo mpunzi zavuye mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, hamwe no mu ntara ya Katanga mu gihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, mu 1996 biturutse ku bibazo by’umutekano muke.
Ibirayi ku isoko biragurwa n’uwifite, kandi mu mirima birimo kuboreramo, Abahinzi baratakamba mugihe narya kusanyirizo bahawe ryahawe indi campany.
Abahinzi basaga ibihumbi 3 bibumbiye muri koperative KOTEMUGI ihinga ibihingwa birimo ibigori n’ibirayi mu karere ka Gicumbi barashinja Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubambura ikigega (ubuhunikiro) yari yabahaye ngo bahunikemo imyaka hanyuma ikagiha company ya EAX mu buryo bita ko budasobanutse; none kuri ubu imyaka bejeje babuze aho bayihunika bayirekera hanze ku buryo yatangiye kubora.
Aba bahinzi bavuga ko mu mwaka wa 2015 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabahaye ikigega cyo guhunikamo imyaka binyuze mu mushinga wayo LWH none ngo bacyambuwe mu buryo bw’amaherere. Mu gihe aba bahinzi bashinja iyi company kubambura ikigega, “amakuru agera kuri The Rwandan Olivier Ngoga ushinzwe ibikorwa muri EAX (East Africa Exchange) arabihakana akavuga ko bagihawe na MINAGRI gusa akemera ko bahunikamo imyaka ariko itavuye ahandi.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nzeyimana Jean Chrisostome uyihagarariye mu karere ka Gicumbi unashinzwe ubuhinzi by’umwihariko muri aka karere maze yemera ko iki kigega bari bagitije iyi company ngo ihunikemo imyaka ariko ngo abahinzi bagaragaza ko bagikeneye kugira ngo umusaruro wabo udakomeza kwangirika dore ko ngo batari banakizi.
Ni mugihe mu Karere ka Rubavu naho mu mirenge ya Cyanzarwe, Migeshi na Busasamana ibirayi bikomeje kuborera mu mirima.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana yavuze ko ibirayi bikomeje kwangirikira mu mirima by’umwihariko mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana igize akarere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Bwana Vincent Munyeshyaka ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cy’ubucuruzi bw’ibirayi mu minsi ishize, yavuze ko impamvu Minisiteri ayoboye yashyizeho uburyo bwo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi hashyirwaho igiciro kizwi mu gihe rubanda bari basanzwe aribo bacyishyiriraho bitewe n’uburyo ibiciro ku isoko bihagaze.
Uyu muyobozi yatangaje ko Minisiteri yabikoze mu rwego rwo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi hirindwa akajagari kari gasigaye kagaragara ndetse anatangaza ko hari ibihano bikarishye kuri buri wese uzakora ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko. Ibaze nawe ?ngo nuwajya kubicyuruza yahanwa ,ubwo ninkaho baba bategetswe kubireka bikaborera mu mirima.Ese leta yo ntireba igihombo itera aba bahinzi?
Ikibazo cy’ubucuruzi bw’ibirayi cyasize benshi mu bayobozi b’amakusanyirizo mu karere ka Burera batabwa muri yombi ubwo Minisitiri w’intebe yasuraga aka karere.
Reka twitege ko wenda leta yakwikubita agashyi kuko abaturage b’Uturere turenga 5 mu Rwanda iki kibazo kiri kubageraho usibye kuvuga ko kiri mu ntara y’ Amajyaruguru n’igice cy’intara y’uburengerazuba.
N’ubwo hibanzwe kuri iyi ntara y’Amajyaruguru, nyamara ni ikibazo rusange mu Gihugu, aho amakimbirane aterwa n’ubusumbane, n’uko abaturage babayeho mu Rwanda cyane cyane bigashingira kuko FPR ihatira Abanyarwanda kuba mu ishaka ryayo rimwe gusa, ibibi ni bimwe bituma n’Abaturage bo hasi iyo bonkamwa n’iki kibazo .
NYIRASAFARI Espérance mu ruzinduko yagiriraga mu karere ka Musanze yasoje aganira n’abayobozi banyuranye bo mu ntara y’amajyaruguru, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango NYIRASAFARI Espérance yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kunoza gahunda y’imigoroba y’ababyeyi kuko ngo yasanze idahagaze neza nyamara yakabaye imwe mu nzira zabafasha guhashya amakimbirane yo mu miryango, kimwe mu bibazo bigikomeje kugaragara mu karere ka Musanze no mu ntara y’amajyaruguru muri rusange.
Muri ibyo biganiro byabereye mu karere ka Musanze, amakuru agera kuri The Rwandan n’uko byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze baturutse mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, byasojwe bamwe mu bayobozi basezeranye guhindura imikorere, mu buryo bari basanzwe bakoresha bahangana n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango nyuma yo kubona ko nta musaruro ufatika bwatangaga. Ndetse banabwiwe ko utazabyubahiriza ubu bari kumutuma, ariko ko bazageza igihe bakituma. Aha bacaga amarenga ko n’Amagereza ataruzura.
Hashize iminsi tubagezaho inkuru zitandukanye zijyanye n’uburyo impunzi z’Abanyekongo ziri mu Nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi mu Rwanda zishyamiranye na Leta y’u Rwanda bitewe n’uko zagaragaje ko zibayeho mu mibereho mibi cyane no kubuzwa uburenganzira bikorwa na Leta y’u Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, nibwo impunzi za Kiziba zabyutse zifata urugendo zerekeza ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’ababimbye wita ku mpunzi (UNHCR) ishami rya Karongi basaba ko babafasha gusubizwa mu gihugu cyabo cya Kongo cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu kuko ngo u Rwanda nta mutekano bahafite.
Izi mpunzi zigandagaje ku nyubako ya HCR I Karongi, ariko kuhagera banyuze mu nzira y’umusaraba kuko zahuye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ingabo na Polisi babakubita ibiti ndetse bamwe muri izi mpunzi zikaba zarashwe n’ubwo Leta ibinyujije muri Jean Claude Rwahama ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDMAR yatangaje ko nta kurasa byabayeho mu gihe byakozwe izuba riva abantu bose bareba na camera z’Abanyamakuru zihari. Abakomerekejwe n’amasasu kugeza ubu nta buvuzi barabona.
Amakuru atugeraho nuko Leta y’u Rwanda yatangiye kubona ko ibintu byayikomeranye, ikaba ifashe umwanzuro wo gutumiza ikiganiro n’Abanyamakuru (Press Conference) kugira ngo barebe ko bayobya uburari bakoresheje itangazamakuru cyane ko bafashe umwanzuro wo gukurikirana ibisohoka mu bitangazamakuru.
Iki kiganiro giteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/02/2018 saa cyenda ku cyicaro cya MIDMAR kikaba kiri buyoborwe na Minisitiri wa MIDMAR hamwe n’uhagarariye HCR mu Rwanda kuko nawe yamaze guterwa ubwoba asabwa gukurikiza icyemezo cya Leta y’U Rwanda no gutangaza ko ubu impunzi ziri mu maboko ya Leta y’u Rwanda yabwiwe ko naramuka anyuranyije nabyo yirukanwa mu gihugu!