Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Impamvu zitavuzwe zatumye impunzi z’abanyecongo mu nkambi ya Kiziba zigaragambya

$
0
0

Ejo hashize nibwo inkuru yasakaye haba mu majwi no muma shusho itabariza impunzi z’abanyecongo zibarizwa mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba ko barimo kurwaswaho n’ingabo z’u Rwanda zibabuza gukora urugendo rwerekeza ku kicyaro gikuru cya HCR kugira ngo bavuge ibibazo byabo birimo inzara no gushyirwa muri gahunda z’ubudehe kandi atari abenegihugu(Abyarwanda).

Nkuko bisanzwe leta y’umunyagitugu Kagame yanze ko izo mpunzi zivugira ibibazo byazo ihitamo kubazibira inzira ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo zageze ku biro bya HCR ndetse amakuru dufite ni uko bakambitse banarara iruhande rw’aho HCR ikorera, ni nyuma yaho inaniriwe gukemura ikibazo cyabo ibabwira ko bagomba gusubira mu nkambi ariko nabo baranga bahitamo kurara hanze. Muri kino gitondo cyo ku wa gatatu hari abandi benshi bahabasanze.

Mubyukuri abantu benshi ntibasobanukiwe impamvu nyazo zatumye noneho izi mpunzi zifata icyemezo gikarishye cyo kwigaragambiriza imbero y’ibiro bya HCR nyuma y’imyaka irenga 20 bageze muri iriya nkambi. Muri iyi nyandiko ndabagezaho impamvu nyinshi zabiteye.

1.Impamvu ya kure(causes lointaines)

Muri 1996 Kagame yagabye ibitero muri Congo icyo gihe yitwaga Zaire yitwaje ko agiye « guhiga abasize bakoze ubwicanyi » no « kurengera Abatutsi ba Banyecongo bari bamerewe nabi na leta aya Mobutu » . Abibuka neza izina Abanyamulenge ryaravuzwe cyane mu bitangazamakuru ko aribo bateye Zaire batabara ababyeyi babo bicwaga ariko mubyukuri bari abasirikari ba Kagame bari bateye. Kagame yarafite umugambi wo kuzana Abatutsi babanyecongo mu Rwanda kugira ngo azajye akoresha izo mpunzi igihe cyose akeneye mu gutera Congo.

Ntabwo byateye kabiri Abatutsi bo muri Nord Kivu barahunga ku bwinshi babitegetswe n’abambari ba Kagame nkuko yari yabipanze bacumbikirwa i Mudende nyuma bajyanwa mu kambi ya Kiziba mu kuboza 1996. Muri Sud Kivu ho byaramuyobeye umugambi we uramupfubana kw’ikubitiro ariko nyuma ingaruka(mai mai, inzara) z’intambara Kagame yateje muri Sud Kivu zatumye Abanyamulenge nabo bahunga ku bwinshi abenshi bajyanwa mu nkambi ya Kiziba. Uko intambara yakomezaga muri za Kivu zombi niko impunzi zarushagaho kwiyongera kugeza aho bongereye izindi nkambi(Nyabiheke, Ngaramba, Gikongoro).

Inkambi zagizwe ahantu ho kurerera abazaba abarwanyi/abasirikari ba Kagame

Nkuko nabikomojeho haruguru izi nkambi zabaye ifumbire ya Kagame yo kurereramo abazaba abarwanyi yagiye yifashisha mu ntambara zabaye n’izizaba. Abana benshi bajanwe mu gisirikari cya Kagame, urugero ni Laurent Nkunda wajyanwe mugisirikari ku ngufu hamwe n’abandi benshi kw’ikubitro muri 1996 ubwo impunzi za mbere zageraga i Mudende. Hari n’abandi bari baturutse muri Sud Kivu bahitijwe i Gitarama nyuma bamwe muri bo bari abana bajyanwa mu gisirikari. Uko intambara zagendaga zirushaho gukomera Kagame yifashishaga izo mpunzi kugeza ku ntambara M23. Ibi rero byatumye izi mpunzi zizinukwa u Rwanda gusa zibura imbarutso kuko iyo hagiraga ukopfora baramutambikanaga kaburirwa irengero.

Abana benshi baguye muri izo ntambara ariko imiryango yabo ikabuzwa gukora ikiriyo, abandi batwaye mu gisirikari ku ngupfu aho benshi bagizwe abarinda Kagame n’abandi bayobozi b’igihugu ariko ntibyigeze bihindura imibereho y’imiryango bakomokamo ahubwo bagiye bakoreshwa mugutera ubwoba no kuneka bene wabo batishimiye ibyo bikorwa. Mu myaka mike ishize ubwo Laurent Nkunda yafatwaga agafungirwa i Kigali benshi mu basirikari bakomoka muri Nord Kivu barindaga Kagame barahinduwe abandi barirukanwa kubera umwuka mubi ifungwa rya Nkunda n’iyicwa rya Mzee Semadwinga wari umujyenam we ryari byateje.

Kuva icyo gihe abakomoka muri Nord Kivu bagabanyirijwe icyizere kwa Kagame no muri FPR nubwo hakirimo bake bakijunjamyemo. Ibi byose byatumye impunzi zirushaho kubona ububi bwo kuba mu Rwanda rwa Kagame ariko hakabura imbarutso, yabonetse noneho.

Imibereho y’Impunzi yakomeje kuba mibi ariko zitegekwa kugira imyumvire ya FPR

Kugira ngo FPR ikomeze igire ijambo kuri zino mpunzi yashyizeho inzego ziyireberera zigizwe n’abamwe mu mpunzi n’abaturage basanzwe kugirango babacengezemo ibitekerezo ko Kagame adahari bakwicwa bose. Nkuko bisanzwe ahandi hose kw’isi impunzi ziba zifite uburenganzira bwo gukomeza umucyo wazo ariko siko byagenze mu Rwanda kuko leta yahoraga ibangamira ibikorwa byazo ahanini biharanira kw’ibuka no kuzirikana aho zavuye.

Ibi bigaragara akenshi mugushyira impunzi muri za gahunda zimwe na zimwe zifitiye inyungu FPR. Muri zo zakoreshejwe mu kuneka baginzi babo bashobora kubangamira inyungu za FPR mu turere baturutsemo. Iyo Kagame yashakaga gutera Congo yakoreshaga impunzi muri propaganda igamije gusembya leta ya Congo cyangwase intara bakomokamo.

Byageze n’aho FPR yiyambaza impuguke zikomoka muri Nord na Sud Kivu zisanzwe zikorera FPR zinafite imyanya ikomeye mu Rwanda mu gucengeza amatwara yayo ari nako zigerageza gushwanisha abakomoka muri Sud na Nord Kivu kugira ngo babone uko babacengeramo. Iturufu ikomeye FPR ikoresha mu kubuza abantu ubwinyagamburiro ni ugukenesha abantu, izi mpunzi zagize imbyago nazo izigeramo kuburyo ibiribwa, ubuvuzi, no kubona imirimo biba ihurizo ku mpunzi nubwo HCR yabaga yabikoze neza ariko ubutyo bibageraho byatumaga inzara yenda kuzica.

Ikibazo cyo kwibuka FPR yagicengeyemo mu rwego rwo kumara ubumwe bw’impunzi

Kuva Kagame yatangira intambara muri Congo muri 1996 Abatutsi benshi barishwe mu bihe bitandukanye ariko nanone hari ubwicanyi bwagiye bukorwa muburyo bwa kinyamanswa izi mpunzi zibuka buri mwaka. Abanyamulenge bibuka ubwicanyi bwabaye mu Gatumba muri 2004, iki gikorwa ntabwo FPR yigeze icyishimira kubera ko yabonana kirushaho gushyira hamwe Abanyamulenge nibwo yatangiye gukora ibishoboka byose ngo igikureho burundi cyangwase ikimare imbaraga. Ku rundi ruhande Abagogwe (Abanyejomba/Masisi) nabo bahoraga bibuka ubwicanyi bwakorewe bene wabo cyane cyane i Mudende.

Nabibutsa ko ubu bwicanyi bwakozwe mu gihe n’ahantu hatandukanye bityo abibuka bagombaga kwibuka ugutandukanye nkuko bo bahoraga babikora. FPR rero yategetse ko bibukira hamwe abishwe mubihe bitandukanye. Mubyukuri impande zombi zari zishimiye uko bibuka ababo mu bihe bitandukanye ndetse bagafatikanya iyo uruhande rumwe rwubukaga. Ubu bumwe bwaje kubangamira imikorere ya FPR itegeka ko byitwa « kwibuka abatutsi bo muri Congo bishwe mu bihe bitandukanye », yari izi neza ko impande zombi zitabyifuza.

Ntagushidikanya ko FPR yatinyaga ubumwe bw’izi mpunzi zifite amateka atandukanye bwarushagaho kuba bwiza ari nako barushaho kumenya uwabateje akaga katumye baba impunzi. Ubu bumwe bwatumye abakomoka muri Nord Kivu batangira gusobanukirwa ko umwanzi wabo ari Kagame bityo batangira guhindura imbyumvire, cyane cyane ku kibazo cya M23. Ibi rero byazamuye urwango izi mpunzi zanga FPR na Kagame ndetse zirushaho kumenya ko ariwe nyiribayaza w’intambara zayogoje iwabo, haburaga imbarutso.

Imyaka ibiri ishize ubwo Abanyamulenge bateguraga igikorwa cyo kwibuka nk’uko bisanzwe bategetswe kwibukira hamwe n’abo muri Nord Kivu barabyanga biba ibyubusa. Kugira ngo FPR ibigereho yakoresheje abandi banyecongo batari impunzi batuye Kigali kumvisa bene wabo « akamaro ko kwibukira hamwe » nubwo impande zombi zitabishaka.

Impunzi zagiye zisimbuzwa intore igihe cyo kuzitwara hanze(EU, US, Canada na Australie)

Amategeko agenga impunzi azemerera ko nyuma y’igihe runaka zishobora kwimurwa zikajyanwa mu gihugu cya gatatu bitewe nuko umutekano iwabo urushaho kuba mubi kandi hari ibihugu bikize kw’isi byifuza kwakira impunzi. Izi mpunzi rero nazo zari ziri muri iyo gahunda. Nkuko bisanzwe umuntu impunzi zikoreshwa ibiganiro(interviews) nyuma zikimurwa.

Mu Rwanda rwa FPR na Kagame byabaye agahoma munwa, mu gihe muri zimwe mu mpunzi zabaga zitegura kwimurwa DMI yakoraga uko ishoboye kose igacengera HCR bikarangira himuwe intore ari zazindi mubona zihora zibangamira impunzi z’abanyarwanda kw’isi.

Ibi byatangiye ahagana 2012 ubwo let aya FPR yakoraga amayeri yo gukuramo bamwe mu mpunzi muri gahunda yo kwimurwa, noneho bashyiraho gahunda yo gukorana na HCR bahuza amakuru(data system) kugirango bayihe amazina y’impunzi zifite indangamuntu y’u Rwanda.

Ndibuka icyo gihe habaye icyo nakwita umukwabu, impunzi yose itarabarizwaga mu nkambi yategetswe kongera kwibaruza, impamvu ntayindi kwari ugufatisha zimwe muri zo zari zifite dossiers. Hashizweho itegeko rivuga ko impunzi yose igomba guhitamo kimwe: gutakaza ubuhunzi cg indangamuntu y’u Rwanda. Inyinshi ziberaga(ziga cg zikora) mu mijyi nitandukanye y’u Rwanda zahisemo gutakaza ubuhunzi cyane ko ubuzima bwo mu nkambi bwari bubi cyane ugereranyije nubwo barimo za Kigali.

Amakuru avuga ko PFR yabikoze izi neza ko hari gahunda HCR ifite yo kwimurira hanze zimwe mu mpunzi bityo abo bakuriweho ubuhunzi basimbuzwa n’intore. Sibyo gusa ahubwo hagiye hanakorwa ibikorwa byo kwiba ama dossiers y’impunzi, impunzi yagera ku kibuga cy’indege ikangirwa gutambuka haramaze kugenda undi mumazina ye. Iki gikorwa kigayitse cyarakaje impunzi kuburyo benshi bahungiye i Bugande, Burundi, Kenya n’ahandi bongera gusaba ubuhungiro.

2. Impamvu ya vuba (causes immédiates)

Uko ibihe byagiye biha ibindi niko FPR yagiye yiga indi mitwe yo kuburizamo izi mpunzi kuja hanze no kurushaho kubagenzura ariko impunzi zirayitahura.

Gushyirwa mu by’icyiro by’ubudehe amayeri yo gucuruza impunzi no kubakura muri dossiers zo kujya hanze

Iminsi ishize nibwo hatangiye kumvika ko hari gahunda yo gushyira impunzi mu by’icyiro by’ubudehe ngo bitewe n’impamvu yuko HCR yagabanyije amafaranga yo gutunga impunzi kw’isi. Iyi gahunda igamije kuburizamo impunzi kujyanwa hanze ahubwo zigakomeza kuba mu buzima bubi ari nako akomeza kuzikoresha uko ashatse.

FPR yasobanuriye HCR ko ifite program yo gufasha impunzi bityo bayisaba gukorana nayo ndetse no kubafasha gukusanya inkunga yitwa ko izafasha impunzi mu by’ukuri byari ibinyoma ahubwo bwari uburyo butuma FPR ya Kagame ibona iturufu yo kubona akayabo ikuye muri ubwo buriganya.

Izi mpunzi rero zimaze kumenya ko zirimo gucuruzwa na leta ya Kagame zihutiye kwandikira HCR uburyo iki badashaka gushyirwa muri gahunda ya za leta ya Kagame kandi atari abanyarwanda. Amayeri FPR yakoresheje ni ukwicisha impunzi inzara kugirango bemere batazuyaje iyo gahunda yabo y’ubudehe, bibwiraga ko inzara nibazengereza nta résistance bazigira bityo bazemera batazuyaje iyo gahunda. Impunzi kandi zibabije impamvu izi mu Rwanda ari zo zibangamiwe n’ikibazo cy’inzara zonyine kandi hari bene wabo bari Uganda, Kenya, Burundi, batagifite.

Bahora bavugana na bene wabo bahungiye hirya no hino mu karere ariko baba bwira ko bo badafite icyo kibazo nubwo nabo batihaza mu biribwa ariko babayeho baratekanye bahabwa duke ariko mu mahoro kandi kugihe.

Intambara itegurwa na Kagame muri Congo

Mu maze igihe mwumva intambara muri Nord na Sud Kivu, izi ntambara Kagame azifitemo akaboko mu buryo buziguye n’ubutaziguye. Izi mpunzi cyane cyane izikomoka muri Nord Kivu zifite bene wabo baziha amakuru ko igihe cyose Kagame yakongera kubacuramo inkumbi dore ko muri ino minsi havugwa intambara iherutse kuba hagati y’ingabo za leta ya Congo n’iz’u Rwanda.

Impungenge ni nyinshi ku mpunzi zitekereza ko hongeye kuba intambara yitirirwa bene wabo bayishirwamo kungufu, niyo mpamvu ejo bigaragambaga bavuga ko bifuza ko HCR yabatwara mu kindi gihugu cyose atari u Rwanda. Ibi byerekana ko bazi neza urubatagereje nibadasakuza hakiri kare.

Umwanzuro

Nyuma y’imyaka irenga 20 izi mpunzi zihangana nubwo zitari ziguwe neza igihe kirageze ngo bavuye ibibi byose leta ya Kagame yabakoreye niyo mpamvu batagitinye amasasu baraswaho. Igiteye impungenge nuko bamwe muri bo bakoreshwa na FPR mu gutanga bene wabo bavugira impunzi. Ndashishikariza impunzi kuba umwe mu bibazo byose bamazemo ntibahemurwe n’akamanyu mutsima. Ndasaba kandi HCR n’indi miryango kwita kuri kino kibazo cyane cyane gucungira izi mpunzi umutekeno kuko FPR ya Kagame ishobora gukoresha amayeri yo kurigiza abayobozi bazo.

Umusomyi wa therwandan


KARURANGA Saleh ngo “BIRARAMBIRANYE”

Rwanda :Polisi igiye gukurikirana abateguye imyigaragambyo mu nkambi ya Kiziba

Abimukira leta y’u Rwanda yarwaniye banze kuva muri Israel, batangiye kujyanwa muri Gereza ya Saharonim nk’uko babisezeranyijwe

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

N’ubwo bimaze kuba agateranzamba hagati ya Leta ya Isiraheli na bamwe mu bategetsi b’u Rwanda aribo Amb Nduhungirehe ndetse na Minisitiri Mushikiwabo, Amakuru agera kuri The Rwandan n’uko izi mpunzi na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yatekinise kenshi,ndetse inyungu ya mbere yari ugucungira ku dufaranga iki gihugu cyari kumuha. Wakwibaza ko u Rwanda rufite izazo kuki rwarwaniraga impunzi z’ibindi bihugu?

Isiraheli iherutse gutangaza ko yiteguriye kwirukana abanyasudani n’abandi bakomoka muri Eritrea ibihumbi n’ibihumbi ivuga ko binjiye mu buryo budaciye mu mategeko kandi batasabye ubuhungiro.

Isiraheli yabahaye guhitamo kuva ku butaka bwayo kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa kane, bagasubira mu bihugu baje bavamwo cyangwa bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

Abanyafurika bose bakomeje gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Israel bafungiye mu kigo cya Holot, guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Gashyantare 2018 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bamagana ifungwa ryabaye ku manywa yo kuri uwo munsi rya bagenzi babo b’Abanya-Eritrea barindwi bazize kwanga kuva muri Israël.

Ni ku nshuro ya mbere usaba ubuhungiro muri iki gihugu afunzwe ku mugaragaro azira kwanga kuva muri Israel nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Haaretz dukesha iyi nkuru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo abo Banya-Eritrea 7 bahamagawe ngo bumvwe birangira bajyanwe muri gereza ya Saharonim nyuma yaho.

Aba bakaba bari barabanje kuba mu kindi kigo gifatwa nka gereza na none n’ubwo gifunguye cya Holot, bakaba bari bamwe mu basabwe ku ikubitiro kuva muri Israel ubu hashize ukwezi. Babiri muri aba bakorewe iyicarubozo muri Sinaï berekeza muri Israël ariko ubusabe bwabo bw’ubuhungiro buterwa utwatsi.

Kubera ko aba banze kuva muri Israël ngo basubire iwabo muri Eritrea cyangwa ngo bajye mu Rwanda, bagiye gufungirwa muri gereza ya Saharonim kugeza mu gihe kitazwi nk’uko bari babimenyeshejwe, keretse mu gihe bahindura intekerezo bakubahiriza amabwiriza mashya ya minisiteri y’umutekano inafite mu nshingano ibijyanye n’abimukira n’ubuyobozi bugenzura imipaka.

Kigali: Insengero zitujuje ibyangombwa zatangiye gufungirwa imiryango

Kibuye:Polisi y’u Rwanda yatatanyije impunzi z’abanyekongo ikoresheje imbaraga!

Haravugwa ko impunzi z’abanyekongo nyinshi zaguye mu bushyamirane na Polisi y’u Rwanda

Karongi : abagera kuri 22 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’igisilikari cy’u Rwanda

$
0
0

Ahagana mu masaha y’igicamusi cyo kuri uyu wa kane nibwo abasilikari batangiye kurasa ku mpunzi zari zikambitse imbere y’ibiro bya HCR bihereye mu karere ka Karongi aho abagera kuri 22 bahise baraswa bagapfa , abandi babarirwa muri 40 bakaba bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Umwe mubaturage warokotse ubu bwicanyi avuga ko ubu bwicanyi bwakozwe nyuma y’uko
Igisilikari kibanje kubasaba gusubira mu nkambi bakabyanga. Nyuma y’igihe gito ngo nibwo abasilikari babirayemo barabarasa ari nako upfuye bamushyira mu modoka yari hafi aho.

Mu ijwi ryuje ikiniga cyinshi uyu muturage utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze , avuga ko barashwe nyamara ntawe bigeze barwanya uretse kuba basabaga HCR gusuzuma ikibazo cyabo.

Ati ” batwahutsemo baraturasa, intumbi bazipakira imodoka naho inkomere zari nyinshi ziri kuvirirana inzira yose”

Amakuru ava imbere mu nkambi ni ay’uko Umuyobozi w’izi mpunzi Bwana Maombi Jean Louis yaba ari mubashimuswe kuri ubu akaba yaburiwe irengero.

Andi makuru yizewe twahawe n’umwe mu basilikari bari muri icyo gikorwa cyo kurasa impunzi ariko akaba anafite ababyeyi muri iyo nkambi, avuga ko Général Major Alex Kagame yatanze itegeko ko imirambo ijugunywa mu kiyaga mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Ikindi ngo ni uko na bariya bakomeretse bagomba guhuhurwa kugira ngo batazabara uko byagenze. Ibyo ngo birakorwa ku bufatanye n’ibitaro bya Kibuye biri kwakira izi nkomere.

Tubibutse ko izi mpunzi zarashwe nyuma y’igihe kirekire zisaba HCR kongera ingano y’amafaranga zahabwaga buri kwezi aho buri muntu agenerwa amafaranga y’u Rwanda 90 ku munsi.

Izi mpunzi kandi zivuga ko leta y’u Rwanda ifatanije na HCR bicaga dossiers z’impunzi zemewe kwakirwa n’ibindi bihugu ahubwo imyanya yabo igashyirwamo abanyarwanda boherezwa mu bikorwa by’iperereza hanze.

Izi mpunzi bisaba HCR kuzishakira ikindi gihugu zijya guturamo aho zishobora kubona ubuzima butandukanye n’ubwo zibayemo mu Rwanda.

Murwanashyaka Victoire

mu Nkambi ya Kiziba i Karongi.


NDAMIRA – Episode 27

$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Twaririye bagenzi bacu, birarangira nyine, hanyuma amasomo arakomeza, nta mikino noneho yari ihari kwari ukwiga utiyigishije, igihe cyarageze cyo gukora ibizamini bya Leta. Twarateguwe bihagije kuko icyo gihe ni twebwe ibi byo gukora ibizamini turi nk’ibigo nka 3 biri hamwe byatangiriyeho, icyo gihe twakoze turi kumwe n’abanyeshuli bo muri ENT Kibuye, ndetse n’abo kuri ESI Mugonero niba nibuka neza.

Icyo gihe byari byiza muri ETO Kibuye kuko twabera nibwo twamaze hafi ibyumweru 2 tubana n’abanyeshuli benshi barimo n’abakobwa, ubundi muri ETO nta bakobwa benshi babagamo, iyo bakabyaga babaye benshi cyane ntabwo bageraga kuri 3 mu banyeshuli barenga 300.

Mu banyeshuli bari baravuye kuri ESI Mugonero harimo umuhungu twaje kuba inshuti cyane witwaga Thierry, jye nawe twari dufite amasahane arimo indaki hasi ku buryo washobara gupakururiramo ibiryo byose byo ku meza ntihagire urabukwa, nawe yari nkanjye iby’abakobwa ntumubaze ariko ku myaka yarindwaga mubi, yari umuhungu ugira urugwiro cyane iwabo hari i Cyangugu.

Twariteguye twebwe rero abo muri ETO twagombaga guhera ku bizami bya Pratiques, abarimu bacu bari baraduteguye bihagije, n’ubwo bwose abenshi bari ku rwego rwa A3, ariko bari abahanga cyane cyane ku bijyanye na pratiques, abenshi bari barize muri ETO Kicukiro, ikindi kandi bakoraga ahantu hatandukanye nko muri ELECTROGAZ, ku buryo ibyo bize bari bakibyibuka kandi baraniyongereye expérience yo mu kazi.

Umunsi w’ikizamini cya pratique warageze, nari niteguye bihagije ariko akoba k’ikizamini ntabwo kari kubura, ubwo twagombaga gutombora ikibazo, wamara gutombora , ugasaba ibikoresho uri bukenere, ukabihabwa warangiza ugakora. Iyo warangizaga gukora hari intumwa yari yavuye mu nama y’igihugu yo gutegura ibizamini bya leta, yazaga iri kumwe na mwarimu wawe bakagukosora.

Igihe cyanjye cyarageze nanjye ndatombora, ku gapapuro nafashe hari handitse ngo INSTALLATION D’UN MOTEUR ELECTRIQUE AVEC DEUX SENS DE ROTATION, bivuze ko nagombaga gukora installation ya moteur ikoreshwa n’amashanyarazi ishobora kwikaragira iburyo n’ibumoso.

Cyari ikibazo cyoroshye cyane kuri jyewe kuko ibijyanye na installations za moteur twari twarabyize bihagije, icyo nagombaga kugurikizaho ni ugukora icyo bita schéma de commande, na schéma de puissance hanyuma ngatumiza ibikoresho nkeneye, ibyo byose mu minota mike nari nabirangije, ahasigaye mpabwa ibikoresho, ntangira akazi.

Nakoze nihuta rwose kuko nabyumvaga neza, ariko bwa bwira bwanjye nibagiwe ikintu kimwe cyari kigiye kunkoraho, ubundi muri pratique, twakoreshaga moteur zisanzwe nizo twigiragaho, ariko mu gihe cy’ikizami twagombaga gukoresha utumoteur duto two kwigiraho bari bamaze iminsi mike bazanye, ubwo rero nagombaga gushyiraho transformateur kuko twakoreshaga umuririo muke cyane.

Ntabwo nari nabyibutse nakoze installation nk’uko bisanzwe ndangije mpamagara abakosora nti nimuze murebe narangije.

Baraje mwarimu wanjye hamwe n’uhagararriye ibizamini bagera aho nari ndi gukorera, ubwo bazana ka ka moteur, kirari yarashyaga, numvaga nabikoze neza, amahirwe n’uko mwarimu wanjye yari ahari, ambuza gushyiraho ako kamoteeur kuko kari guhita gashya, ubwo nanjye nkaba ndahiye, diplôme ikaba irabuze.

Ubwo bahise bafata umwanzuro ko ubwo ntazanye transformateur bari bupime bakareba koko niba umuriro wari bugere muri moteur. Gusa habanje kuba impaka ndende kuko uwo uhagarariye ibizamini nta kintu cy’amashanyarazi yari yiyiziyi, we yashakaga kumpa zero, gusa mwarimu wanjye yandwanyeho amusobanurira ko izo moteur ntoya tutarazimenyera ko ari bwo bakizizana, amubwira ko twamenyereye gukorera kuri moteur nini. Yaremeye barapima babona installation nari nayikoze neza, ariko n’ubundi mpabwa amanota make muri pratique, gusa yari ayo ngayo byarutaga gusibira.

Ikizamini cya pratique twarakirangije ubwo duhita tujya gutegura ibizamini bya théories, ariko mu by’ukuri byari bigoye, atari ari uko bikomeye ahubwo ari uko yari résumé iri inyuma y’izindi zose, ni ukuvga ngo kuri niveau ya A3 théorie batanga iba isa nk’aho ari ntayo ku buryo no kubyumva bigorana.

Abarimu baratubwiraga ngo barabitwigisha ngo tumenye ko bibaho gusa nta kindi, kuko umu A3 yabaga ari uwo gukoresha amaboko cyane kurusha mu mutwe, ariko agakora ibintu byibura azi aho bikomoka.

Umunsi warageze rero n’ikizami cya théorie turagikora, twari twiteguye uko dushoboye, ku ruhande rwanjye nari nakoze iyo bwabaga, ikizami twaragikoze, niba nibuka neza twakoraga ikizami kimwe ku munsi, ibyacu rero nta n’ubwo byari byinshi. Ku munsi wa nyuma twakoze ikizami ntibuka neza gusa icyo nibuka cyane n’uko hari ikibazo cyari cyananiye kubera ko najijinganyaga ku gisubizo ariko naracyumvaga, numvaga rero ntagomba kugenda ntagishubije ariko sinari nizeye igisubizo cyanjye.

Muri salle twakoreragamo ikizami, nari kumwe n’umuhungu witwa NDAYISABA Bernardin uwo akaba yarabaga mu ba mbere muri classe yacu, nifuzaga kumubaza ariko akaba yicaye kure yanjye ntabwo nari kumujyeraho. Burya rero hari ukuntu amahirwe ajya aza mu buzima, nanjye byambayeho ubwo nibazaga uko namugeraho, byahuje n’uko nawe yifuzaga kujya kwiherera gato. Yasabye uruhusa uwaducungaga ararumuha mu ma seconda nka 20 nanjye mba nsabye uruhusa mba nsohotse mukurikiye, namusanze mu bwiherero mubaza igisubizo cya cya kibazo ahita akimbwira twari duherekejwe n’umuntu ariko ntiyamenye uko bigenze, icyo gisubizo nanjye nicyo natekerezaga ariko narajijinganyaga.

Ubwo icyo kizamini nicyo twasorejeho, dutangira kwitegura gutaha, abandi nabo bari baturutse ku yandi mashuri bari mu bizami bya nyuma, nabo barashoje umunsi wo gutaha uragera, dutegura igitaramo cyo gusezeranaho, n’inzoga turinywera kuko twari twakuze. Gusa jyewe inzoga nazinywaga nihishe kuko ba Mitali bari bangambaniye, hari umukobwa bari bateguye ngo aze kuntungura aze kumbyinisha amare ubwoba, umugambi wabo nywutahura mbere ndabakwepa.

Uwo mugoroba warahise buracya mu gitondo tuzinga ibikabu turataha, mu gutaha nabwo twatashye mu kintu cy’urujijo, kuko bus twinjiyemo aho kumanuka yerekeza umuhanda ujya i Kigali, yabanje kunyura ku biro bya prefecture, hari abasirikare baje bajyana na chauffeur hashize akanya aragaruka yatsa imodoka dukomeza urugendo.

Tugeze mu bice by’i Nyange n’ubundi dusanga hariyo intambara n’abacengezi, hari ibimodoka bibiri bya gisirikare byaduherekeje biturenza aho ngaho, imwe yari imbere indi iri inyuma, barwaniraga mu misozi ikikije aho i Nyange mu mujyi.

Twarenze aho i Nyange, dukomeza urugendo tugera i Kigali, ubwo nahise njya kwa ba basore twari twaratangiye kubana, bukeye mu gitondo nsubira kwa Padiri Carlos.

Padiri Carlos yambajije icyifuzo cyanjye mubwira ko nifuza gukomeza kwiga, kuri jyewe numvaga niveau ya A3 idahagije nifuzaga byibura kwiga A2, n’ubwo bwose nari mu ngorane, bikaba byari kuba ari byiza iyo mbaza gushaka akazi, ariko nahisemo gukomeza gufunga umwuka nkiga.

Padiri Carlos ntabwo yajijinganyije yansabye kwihangana akanya gato. Yasohotse gato ajya muri gahunda zindi nko mu minota 30 aba aragarutse arambwira ati ngwino tujyende, ubwo yahise anjyana kuri ADB i Nyarutarama, ryari ishuli ryigishaga imyuga ku rwego rwa A2, icyo gihe bigishaga Eléctronique.

Twagezeyo ahita anyandikisha, bari baranatangiye kwiga, ubwo yahise yishyura minerval y’umwaka wose, ampa n’amafranga yo kugura imyenda y’ishuli n’ibikoresho bindi, nta byo kwicara rero nahise nkomeza amasomo ntategereje ibyo kubona diplôme ya A3.

Kuri ADB byari ibindi, ho byari bitandukanye cyane n’uko twigaga, muri niveau ya A3 twigaga théorie nke cyane nayo isa nk’aho ntayo tugakora pratique nyinshi, naho kuri niveau ya A2 yari théorie nyinshi na pratique nkeya, byabanje kuntonda ariko mu gihe gito mba namenyereye.

Aho kuri ADB nongeye kuhahurira na Mitali, ariko sinibuka niba yarahatinze, mpahurira n’undi mwana wanyigaga imbere witwaga TUMUKUNDE Modéste wanakinaga Volley, abo nibo twahahuriye bigaga muri ETO Kibuye.

Nahise mpagirira izindi nshuti nshashya aha navugamo MUTABAZI Norbert watahaga i Gikondo, uyu Norbert twamwitaga Kazungu kuko yari inzobe cyane, yari umwana wo mu bakire ariko agakunda ifaranga kubi ku buryo atategaga Taxi kandi yabaga afite inote, niwe twakundaga gukorana urugendo kuva i Gikondo tujya i Nyarutarama, twahuriraga Rwandex, turekeza munsi ya APADE tukambuka icyo gishanga cyose tugahindukira munsi ya CND ubwo tugahita dukomeza i Nyarutarama kuri ADB.

Kuri ADB twigaga igitondo n’ikigoroba, hari cantine na Restaurant ku kigo, iyo wabaga ufite amafranga wajyaga muri restaurant cyangwa cantine, ariko restaurant yo yishyurwaga mbere, buri munsi nko mu ma saa tanu n’igice hari umudamu winjiraga muri buri classe azanye jetons z’abantu bishyuye, ntabwo washoboraga kwinjira udafite jeton. Jyewe rero nta mafranga yo kwishyura nabaga mfite jyewe na Modéste nitwe twasigaraga mu ishuli turagiye imbogo niko twabyitaga.

Muri classe yacu ya 4ème Eléctronique, hari abanyeshuli b’ingerI zose, abakire abaringaniye n’aboroheje cyane nkanjye, ariko twarakundanaga ntabwo twasuzuguranaga, muri abo bana b’abakire rero harimo umwe utari usanzwe, witwaga RUGIRA Jean Maurice twitaga MARIGUGU. Uyu muhungu yari umukire pe, hari n’igihe yajyaga aza muri benz, yari umwana abana bose babaga bashagaye, yabaga afite amafranga ahagije, kandi n’iyo yagendaga wabimubonagaho nawe kandi yabyiyumvagamo.

Rugira Jean Maurice

Uko twagendaga tumenyera aho ngaho jyewe na Modéste twaje kuvumbura ko hari abana b’abakire batajya bajya gufata ibiryo byo muri Restaurant, ahuwo bakigira mu cantine kuko babaga bafite amafranga.

Muri Abo bana rero batageraga muri Restaurant na Maurice yari arimo, ubwo nibwo kwiga amayeri yo kubikundishwaho ngo bajye batwihera izo jetons.

Ntabwo byagoranye RUGIRA yampaye jeton ye ku munsi wa mbere na bukeye bwaho noneho bigeze aho abwira wa mukozi wazizanaga ngo iye bajye bayimpa buri munsi.

Si ibyo gusa kuko Maurice yanacishagamo akanjyana muri cantine nanjye ngafata ku makeke, ng’uko uko amaraso yanjye na aya RUGIRA Maurice yaje guhuza, ndetse na nyuma naje kumenya ko RUGIRA nawe ari inkingi ya mwamba mu kumfasha kumenya amateka y’inkomoko yanjye, nzabigarukaho mu nkuru ziri imbere no mu gitabo.

N’ubwo bwose nta gafaranga nari nifitiye bwose, ariko nanjye ntabwo nari nicaye, nakubitaga hirya no hino nshakisha aho nakura ifaranga ryanyunganira mu myigire ndetse no kugira byibura akantu gato nafasha aho nari ncumbitse.

Ni muri urwo rwego rero nasubiye kuri LKV ngo ndebe ko bakomeza kundihira kuri ADB, Sous-Préfet GATABAZI ntabwo yajijinganyije yahise anshyira kuri liste, mu gihe gito minerval iba igeze kuri ADB.

Si aho gusa, hari Association yitwaga MWANA UKUNDWA yabaga i Gikondo, yari yarashinzwe n’umumama ugira ubupfura n’imico myiza witwa Rose GAKWANDI. Iyo nayo nari narayigezemo, bo bishyuraga igice, nabo banyishyiriye kuri ADB ibihumbi 25.000 Frw.

Kubera ko Padiri Carlos yari yari amaze kwishyura Minerval y’umwaka wose, ubwo nari mfite amafranga arenga kuri minerval 70.000 Frw ni ukuvuga 45.000 Frw zari zaravuye kuri LKV na 25.000 frw zari zaravuye kuri MWANA UKUNDWA.

Ikibazo cyari gisigaye kwari ukuyakura ku ishuli ngo bayansubize, nabigejejeho comptable w’ishuli ambwira ko nta kibazo abifiteho ariko ansaba kubanza kubibwira Directeur ari we icyo gihe witwaga BIZIMUNGU Faustin.

Burya rero ngo ubumwe burahumura niba nibuka neza, uyu mugabo BIZIMUNGU Faustin niwe wari waranyakiriye mu kigo cy’imfubyi kera mu Gasyata, niwe wakiyoboraga, ababikira b’abizeramariya bakibagamo mu buryo bwo kunganira abitwaga aba Saint Vincent kuko ntabwo bari gushobora kurera imfubyi z’impinja zari muri icyo kigo nanjye ndimo.

Ubwo rero Imana yashatse ko nongera guhura n’umuntu wanyakiriye mu kigo, ndi uruhinja igihe nahazanagwa na Major KINYONI Stanislas.

Ntabwo uyu BIZIMUNGU Faustin nari muzi nawe ntabwo yari anzi, twari duhujwe gusa n’uko ndi umunyeshuli nawe akaba umuyobozi wanjye. Yaba jyewe cyangwa we nta n’umwe wari uzi ko hari aho twigeze guhurira mu myaka 20 irenga yari ishize.

Namusanze mu biro bye musobanurira ko nta mikoro mfite musaba ko amafranga arenga kuri minerval yanjye y’umwaka nayasubizwa nkajya kuyikenuza mu bindi.

Directeur BIZIMUNGU yaranze, gusa nakomeje gutitiriza ampa chèque y’amafranga yavuye kuri LKV, yandikaho LKV, iyo chèque nayigejeje kuri LKV barayakira ariko bambwira ko bitapfa gukunda kuko nta compte LKV yari ifite ku buryo bayabikurizaho.

Nasubiye ku ishuli nsaba ko bayansubiza mu ntoki kuko bitashoboka kuyakuraho, ariko Directeur BIZIMUNGU yaranze neza neza, nanjye ku mutima nti ubwo wigize akaraha kajya he ukanga kumpa amafranga yanjye reka nze ngukorere agashya wumirwe.

Yari afite imodoka ya Hilux itukura niyo yagendagamo, bigeze mu gihe cya pause ya saa yine naragiye mpagarara iruhande rw’iyo modoka, kuko akenshi ayo masaha nibwo yakundaga kuva mu kigo. Yabaye akizamuka afunguye umuryango nanjye imodoka mba ndafunguye mwicaye iruhande, ndamubwira nti kuva aka kanya ndakuva iruhande umpaye amafranga yanjye.

Yabanje gukeka ko ari imikino aba ahamagaye umuzamu ngo naze amvane mu modoka, umuzamu naramubwiye nti wibeshye utere intambwe imwe unyegera nkwereke uko intama zambarwa. Umuzamu yaratinye, ubwo abanyeshuli twiganaga kuko nari nabibabwiye barasakuzaga bati aguhe amfaranga yawe.

BIZIMUNGU yabuze uko abigenza yatsa imodoka turagenda, twabanje guca iwe mu rugo yinjira mu nzu mwinjiraho, bamuzanira icyayi, mwicara iruhande ndamureka aranywa ariko ntawe yabwiye ibyanjye, amaze kunywa icyayi yasubiye mu modoka mba mwinjiyeho.

Twazamutse mu mujyi ahagarara kuri banque nkeka yari BACAR icyo gihe, yinjiyemo nanjye mwinjiraho yajya ku murongo nkamuhagarara inyuma, kuko harimo abantu benshi yashoboraga kunkwepa, niyo mpamvu ntamuvaga iruhande.

Yarangije ibyo arimo gukora muri banque arasohoka nanjye musohokaho yinjira mu modoka nanjye ninjiramo, turamanukira ku iposita tugera ku isoko rya Nyarugenge nibwo yamvugishije ijambo rya mbere.

Arambaza ngo uremera kumvira mu modoka cyangwa nkujyanye kuri brigade, icyo gihe police natioanale yari itarabaho hari hakiriho gendermerie. Naramubwiye nti uretse kumpa amafranga yanjye nta kindi kiri bumvane iruhande rwawe no mu gitanda turinjiranamo.

Yaragiye ahagarika imodoka nko muri 100 m uvuye kuri gendarmerie ya Muhima, ansiga mu modoka ajya kuri brigade, mu minota nk’itanu, yarampamagaye ngo njye kwisobanura mu ba GD.

Icyo Atari azi ni uko abasirikare benshi n’aba GD bari abari baragiye mu nkotanyi, bagaruka bagasanga famille zabo zarishwe, abandi nabo ni abo inkotanyi zasanze aho bari bihishe bagahita bajya mu gisirikare basigaye ari ba nyakamwe cyangwa barera barumuna babo, abavuye Congo famille zabo zarashiriyeyo bagahita bigira mu gisirikare cyangwa bakaba ari aba EX FAR bahungutse bagasubira mu gisirikare.

Muri make ni abantu bari bazi kuba imfubyi icyo bivuze, bazi uko kwiga nta bushobozi ufite icyo bisobanuye, byose bari babizi, abo rero nibo BIZIMUNGU yaragiye kundegaho, kumbi uwo yaregaga niwe yaregeraga.

Ubwo nageze imbere y’abo ba GD barambaza bankanga cyane ngo ufitanye ikibazo kihe n’uyu musaza, mpita mbasobanurira byose, ndababwira nti jyewe ndifuza ko ansubiza amafranga yanjye gusa akabasha kuntunga, nari nigize umwana mwiza cyane nacishije bugufi. Abo basore bahise babwira Directeur BIZIMUNGU bati niba ibyo uyu mwana avuga ari byo genda umuhe amafranga ye.

Ubwo BIZIMUNGU yabuze uko abigenza arambwira ngo nzazane impapuro zigaragaza ko abo bandihirira bazi ikibazo cyanjye mbese ko bazi koko niba mfite ahantu henshi nkura amafranga.

Ese izo mpapuro nari kuzibura?

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NIBA KANYESHYAMBA (FORET) AKUNDA ABANYARWANDA NAJYANE AMATEGEKO ABARENGERA AHO YABUZE NIBA ATAHAZI NI MU RWANDA

$
0
0

Yanditswe na Vestine Umugwaneza

Mu gucuruza abacakara no kubakoresha hari amategeko abigenga kandi yashyizweho n’abantu byakozwe n’abarabu n’abazungu babagura n’abirabura kandi bakagererageza kuyubahiriza.

Igihe abakoloni bigabizaga ibihugu by’afurika hariho amategeko bagenderaho bishyiriyeriho ubwabo, azambaguza abenegihugu basanze iwabo. Bafatwaga nk’ibintu ari abantu.
Ayo mategeko yashyirwagaho n’abakoloni kandi agomba gupyinagaza rubanda. Ayo mategeko yari urukozasoni bakayandika akanakurikizwa.

Igihe Hitileri n’ababyumva nkawe nka Musolini bigabizaga uburayi bagahaka abo bashaka bakica abo bashaka bari barashyizeho amategeko bagenderaho bica batsemba. Ayo mategeko yari yarashyizweho n’abantu agakurikizwa n’abantu kandi ari urukozasoni

Igihe ba gashakabuhake b’abazungu bigabizaga abirabura muri Afrika y’epfo babica, babakoresha ubucakara, yari amategeko yashyizweho n’abantu yo kwica abantu b’abirabura abantu bareba bagaceceka.

Igihe abantu bicwaga bazira ko ari abatutsi cyangwa ko ari abahutu byakorwaga n’abantu abantu bareba.

Mu Rwanda bashyizeho amategeko arenganya abantu ashyirwaho n’abantu bica urubozo abantu, abantu bareba, ibinyoma, ubugome, ubwicanyi bikorwa n’ababigize amategeko yanditse abantu bareba !

Ni byinshi kandi birenze igipimo! Bikorwa abantu bareba.

Ngo abana ni abicanyi, babyawe n’abicanyi ngo bazatekereza kwica gusa ngo babahane kare bataratekereza kwicana!

Ngo ni itegeko rizinjira mu mategeko rikozwe n’umuzungu witwa Gilles Foret ngo rikande abazatekereza kwica bamwe bataravuka batarabitekereza. Ibaze nawe!

Amategeko arenganya abantu yakozwe n’abantu arenganya abantu, arushya abantu bayasenya bayakuraho kuko arenganya abantu.

BANYARWANDA CYANE CYANE ABABA MU BUBILIGI KUKO NIMWE BITANGIRIYEHO, MUBITANGIRE MUHAGARIKE ITEGEKO RYA KANYESHYAMBA (FORET ) RITARARENGANYA ABANTU. IYI NI JENOSIDE NYAYO IRIMO GUTEGURWA

UMUZUNGU YAMBARIYE KUBABAMBA NO KUBAHAMBIRA ABANA N’ABAZABAKOMOKAHO
ARABAHAMBIRA NGO BADATEKEREZA BATANYEGANYEGA !

MUHAGURUKE EJO MUTAZABASIGIRA UBUVIVI UMUTWARO UREMEREYE WO GUKUZAHO AMATEGEKO ABASIGA IBYAHA NGO BONSE N’IBYO ABATARAVUKA BAZONKA.

NIBA ATARI WO MUGAMBI NAREKE URUBYIRUKO RWIBUMBIYE MURI ASBL JAMBO RUFATE IJAMBO RUHANDURE IRYO TEGEKO

MWIYANGIRE BANYARWANDA

NIBA KANYESHYAMBA (FORET) AKUNDA ABANYARWANDA NAJYANE AMATEGEKO ARENGERA ABANYARWANDA AHO YABUZE NIBA ATAHAZI NI MU RWANDA

« Errare humanum est, perseverare diabolicum »

Ibinyoma, urwango, ubuhezanglni nibyo biranga Tom Ndahiro

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitler mu gihugu cy’u Budage muri iyo Leta y’aba NAZI hari umugabo witwaga Pahulo Yozefu Goebbels wari ushinzwe Ministeri y’icengezamatwara (propagande), yakunze kenshi kwerekana ko ubwoko bw’abadage ari bwo buri hejuru y’ayandi moko, ibyo bikajyana no kubiba urwango rwibasiraga cyane cyane amoko bitaga ko ari abantu batuzuye (sous-hommes).

Ugereranyije no mu Rwanda rw’ubu uyu mugabo abamugwa mu ntege ni nka ba Tom Ndahiro, Olivier Nduhungirehe aka Nduhungireho aka Nduhungiriki, Jean Damascène Bizimana, Louise Mushikiwabo ……

Aho aba bantu bahuriza n’uyu mudage ni uko imikorere yabo ntaho itaniye n’iye.

Nabaha ingero z’ibyo Pahulo Yozefu Goebbels yavuze mubigereranye n’ibivugwa n’aba bagabo b’abanyarwanda mumbwire itandukaniro.

-A lie told once remains a lie but a lie told a thousand times becomes the truth

(ikinyoma kivuzwe rimwe gikomeza kuba ikinyoma nyamara ikinyoma kivuzwe inshuro igihumbi gihinduka ukuri)

-If you repeat a lie often enough, people will believe it, and you will even come to believe it yourself.

(Nusubiramo ikinyoma kenshi gashoboka, abantu bazagifata nk’ukuri, nawe ukivuga ubwawe uzatangira kugifata nk’ukuri)

-Propaganda works best when those who are being manipulated are confident they are acting on their own free will.

(Propaganda ikora neza cyane iyo abarimo kugirwa ibikoresho bibwira ko ibyo bakora babikora ku bushake bwabo)

-The truth is the greatest enemy of the State.

(Ukuri niko mwanzi ukomeye w’igihugu)

-The bigger the lie, the more it will be believed.

(Uko ikinyoma gikabya kuba kinini, ni nako kucyemera bishoboka)

Narangiza ngira nti:

Le mensonge le plus éblouissant n’a jamais persuadé que pour un temps.
Citation de André Grétry ; Les mémoires ou essais sur la musique (1797)

Lt Col CYIZA YABA YARATWITSWE, AJUGUNYWA MU AKAGERA / Mme Cyiza Ntamwera Denise

$
0
0

Uyu Ntamwera Denise twahuriye i Buruseli mu Bubiligi kuwa gatandatu tariki ya 17/02/2018,mu muhango wo kwibuka no gusabira nyakwigendera Colonnel Partick Karegeya wiciwe muri Afurika y’epfo, yongera kutubwira uko nawe abayeho nyuma y’imyaka 15 ari umupfakazi wa Nyakwigendera Lt Colonnel Cyiza Augustini.

Cyiza Augustini yari umusilikare mu ngabo z’u Rwanda ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana, afite ipeti rya Major, ayobora urukiko rwa gisilikare : Conseil de guerre mu mwaka w’1994.

Nyuma ya 1994 FPR ifashe ubutegetsi, Major Cyiza yakomereje mu ngabo za FPR/Inkotanyi.

– Ngo yaje guhabwa umwanya w’ikitiriro w’ubujyanama muri état major y’ingabo za FPR/Inkotanyi, umwanya yavanyweho agashingwa kuyobora urukiko rusesa imanza, abifatanije no kuba vice-prezida w’urukiko rw’ikirenga.

– Ngo kutihanganira akarengane gakorerwa abaturage, byamuviriyemo kunanizwa ahitamo gusezera, asigara gusa ari umucamanza m’urukiko rw’ikirenga ; umwanya yitwaga ko yicayemo, nta mirimo afite, ariko mu mategeko afatwa nk’umucamanza m’urukiko rw’ikirenga, umurimo ngo atigeze ahemberwa na rimwe.

– Abibonye atyo, yishakira imirimo, aho yari umwigisha w’amategeko muri za kaminuza z’u Rwanda zinyuranye.

– Umunsi ntarengwa we ku itariki ya 23/04/2003,abari bashinzwe kumulinda ngo nibo bamushimuse, dore ko yari ageze ku ipeti rya Lieutenant Colonnel, bamushimutiye ahitwa ku Gishushu avuye kwigisha muri université y’abadventiste UNILAK.

– Ngo hari hashize icyumweru kimwe abonanye na Prezida Kagame, umubonano ngo warangiye Prezida Kagame amubwiye ngo hari icyo amuhishe.

– Madame Cyiza Denise ati : yagiye ubutagaruka , n’umurambo we sinawubonye.

– Lt Colonnel Cyiza Augustini ashimutwa yari afite imyaka 48 gusa y’amavuko kuko yavutse ku itariki ya 01/11/1955 muri Komini Gafunzo I Cyangugu.

Uyu Denise arashima ubutwari bw’abagore b’abanyarwandakakazi, uko bitwaye mu bigeragezo byose bahuye nabyo kuva intambara yatera kugeza magingo aya.

Uyu Denise akaba ari umubyeyi wemera cyane imbaraga z’Imana.

Ikondera libre, 17/02/2018

Karongi: biravugwa ko hari imirambo y’impunzi z’abanyekongo yajugunywe mu Kivu

ITANGAZO RY’ IHURIRO NYARWANDA KU KIBAZO CY’ IMPUNZI ZA KIZIBA

$
0
0

Kuwa 22/02/2018

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye ibikorwa bya Leta y’ u Rwanda by’ ubunyamaswa birimo gukorerwa Impunzi z’ Abanyekongo zo mu inkambi ya Kiziba. Ibi bikorwa birimo ubwicanyi, kwicishwa inzara ndetse no guhohoterwa k’ uburyo bwinshi.

Ibi bikorwa by’ ubugome bukorerwa impunzi, birimo kuba mu gihe abakuru b’ Ibihugu b’ u Rwanda na Zambia barimo kuganira kukibazo cy’ Impunzi z’ u Rwanda ziba mumahanga (Zambia).

Bikaba bisebeje ndetse bikwiriye kwibazwaho niba koko icyo Prezida Kagame ashakira impunzi atari kuzimarira ku icumu nkuko birimo kugendekera impunzi z’ Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari barahungiye mu Rwanda.

Ibi bikorwa by’ ubugome kandi, bikwiriye gukangura n’ izindi mpunzi harimo ni iz’ abarundi zaje gushaka ubuhungiro mu Rwanda, ko umunsi bwana Kagame yazirambiwe azazimishaho amasasu.

Ihuriro Nyarwanda, RNC ririfatanya n’ Impunzi z’ abanyekongo ziri mukaga, kandi rinazizeza ko rikomeza gufatanya nazo gukora ubuvugizi mu kwamagana Leta ya Kagame yitwara nk’ Amabandi.

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC
el: 1508.335.8771, Email: jpturaysihimye@yahoo.com

Kagame Yongeye Kuyamena, Ingaruka.

$
0
0

Abantu bamwe batangajwe n’ibyo babonye leta y’u Rwanda yakoreye impunzi z’abanyekongo bari bakambitse ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mpunzi basaba gucyurwa muri Kongo kubera kibazo cy’inzara bari bafite. Bamwe bibaza icyo leta y’u Rwanda yakoraga mu kibazo cyari hagati y’impunzi n’uwo muryango bakibaza impamvu z’ubwicanyi bwakorewe bariya bantu, abandi bakibaza niba nta bundi buryo bwashoboraga gukoreshwa kuhabakura butari ukurasa no kwica.

Icya mbere Kagame atashobora kwihanganira, n’uko bariya bantu bahabwa uburyo bwo gutaha muri Kongo cyangwa ngo bajyanwe muri Uganda nkuko bari babisabye. Ziriya mpunzi Kagame azikoresha nk’iturufu ku mahanga kwerekana ko ibindi bihugu bifite ibibazo bikaba byohereza impunzi mu Rwanda kuko rutekanye. Niyo zidahari agomba kuziteza kugirango abone agaciro akuye mu kaga k’abandi.

Twibuke ko zaba impunzi z’Abarundi cyangwa z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, zahazanywe nuko Kagame na leta ayoboye babaga bateje imvururu muri ibyo bihugu kugira ngo yakire impunzi zihunze mu rwego rwo gushakisha amanota no gupfobya abaturanyi be.

Bityo gusubira muri Kongo kwa ziriya mpunzi byajyaga kwambura Kagame amanota bikayaha Perezida Kabila wa Kongo, kuri Kagame ishyano rikaba riraguye! Kubajyana muri Uganda nabyo byajyaga kwerekana ko Uganda itekanye kurusha u Rwanda.

Umwe mu mpunzi aherutse kuvugira kuri radio ati “ubuzima bwo mu Rwanda ni danje (akaga) ahubwo batujyana muri Uganda”. Ibi byonyine biragaragaza urugero rw’akaga kari mu Rwanda abanyarwanda batinya kuvuga kugira ngo baramuke ariko abanyekongo bakaba batoboye bakabivuga.

Ziriya mpunzi ntizigeze ziteza imidugararo cyangwa ngo zihungabanye umutekano nkuko bivugwa na leta. Zagiye kwerekana akababaro kazo ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi zisabira gucyurwa. Mu busanzwe, ubwo ni uburenganzira bwazo. Iyo zitagira akababaro ntizajyaga kwemera kwicwa kuriya. Kagame yabashaga kuzihorera maze niba zitababaye zikazarambirwa zikahava kuko ntiwamara ahantu icyumweru utabona ibyangombwa bikubeshaho ngo uhagume. Ni nacyo cyari cyazikuye mu nkambi. Ariko leta ya Kagame ntiyashoboraga kwigerezaho! Yagombaga gutanguranwa kugira ngo zitavaho zihabwa icyo zisaba, zikaba zacyurwa cyangwa zikimurwa bityo akaba ataye amanota.

Kagame yasibye inama y’abandi bakuru b’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba yitwaje ko afite umushyitsi wamusuye, Perezida wa Zambia. Ariko mu byukuri icyamusibije n’uko yashakaga gutegeka no gukurikirana ubwe iyicwa rya ziriya mpunzi zari zimaze kumwereka ko ntacyo zikimutezeho ahubwo mu byukuri aho kuba mu gihugu ategeka zahitamo gusubira muri Kongo cyangwa kujyanwa mu Bugande.

Kagame yagombaga gukoresha amahirwe yari abonye kugira ngo atere ubwoba abanyarwanda abo aribo bose batekerezaga gukora imyigaragambyo kuko arayitinya agatinya n’icyavamo. Yagombaga rero kubarasa no kubagirira nabi kugirango akange ku buryo bwa burundu uwatekereza bene izo nzira.

Ariko se kugeza ubu , kurasa bariya bantu byatanze icyo cyifuzaga ko bitanga? Byaba se byateye ubwoba rubanda cyangwa byabateye umujinya n’uburakari? Araza gusingizwa nk’umuperezida udakina abantu bose bagomba gutinya, cyangwa ubwicanyi bwe burarushaho kugaragara? Kurasa bariya bantu byaba byamwongereye icyubahiro n’imbaraga?

Igisubizo kuri iki cya nyuma ni oya. Amanota yashakaga mu mahanga ashobora kutayabona yose. Gukoresha amasasu ukarasa ukica, ni bake bashobora kubishyigikira ku buryo yabikuramo amanota. Ndetse abazi iby’amategeko bashobora gusanga ari icyaha cyakurikiranwa. Ikindi Kagame atangiye kubona kandi bihereye kuri bariya bantu, n’uko umutima ubabaye udakangwa n’amasasu cyangwa kwicwa dore ko ntawe utazapfa. Ashobora rero kuba aheneye uzi guhengeza!

Burya abanyarwanda nubwo bahakwa bagahimba amazina n’ibisigo n’ibisingizo, ndetse bamwe bakinjira mu ntambara yo guhangana no gutukana ku mbuga nkoranyambaga ngo berebe ko bwacya kabiri, haracyari benshi bataratakaza umutima nama n’umutima n’ubumuntu. Hari benshi bakibasha kureba amafuti nkariya bakayanenga bacecetse ariko bakanga urunuka ingoma ye. Bene ibyo ntabwo ari byiza kuri we kuko burya bucya bwitwa ejo.
Uyu munsi abanzi ba Kagame biyongereyeho umubare w’abanyekongo bose b’Abatutsi aho bari hose ku isi. Umuswa niwe wavuga ko kugwiza umubare w’abanzi ngo ntacyo byatwara rudasumbwa. Umunyekongo w’umututsi wese aho ari yaba mu Rwanda imbere cyangwa hanze, yaba yarafashe indangamuntu y’u Rwanda cyangwa ntayo afite yaba ari mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda cyangwa ataburimo, amaze kumenya neza icyo Kagame ari cyo no gusobanukirwa uburyo yabaroshye akabagira ibikoresho akurikiye inyungu ze. Uhereye kuri jenerali Nkunda, jenerali Ntaganda, ba Sultan Makenga n’abandi bose ntarondoye none akaba arasira barumuna babo n’ababyeyi babo ku gasozi nk’uwica isazi.

Kurasira mu Rwanda ukica abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi, azi neza ko aribo bagize inzego zitandukanye z’igihugu cye bishobora kuba ari ugukoza agati mu ntozi. Kagame ntajya yangana n’umuntu umwe ngo birangirire aho, ashakisha na bene wabo.

Bishobora rero kumusaba gutangira gufunga abantu bamwe bakomoka cyangwa bafitanye isano na bariya banyekongo. Abo barimo abasirikare mu nzego zitandukanye z’u Rwanda, abacamanza n’abakora mu nzego z’ubutabera, za ministeri zinyuranye, abaganga n’izindi nzego ndetse harimo n’abanyamadini. Bigenze uko, bishobora gukurura intambara y’ubutita kuri Kagame, ashobora tutazahonoka. Uretse bene izi ngaruka zishobora kumugora gukumira, uwashobora kwirinda kumena amaraso yabikora kuko burya nta n’umwe ushobora kuyarema ubwe.

Nyagasaza Siliveri
i Toulouse


IYO TUTAVUTSWA UWO MWARI

$
0
0

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Mwari wahangaye intare,
Ntukangwe n’umutontomo wayo,
Abantu bakagutangarira,
Umunsi utangaza ko uziyamamaza,
Wandemyemo icyizere.

Natekerezaga ko icuraburindi
Rigiye gutamuruka;
Nibwiraga ko ingoyi n’akangaratete
Noneho bigeze ku ndunduro;
Nabonaga ko ibibazo turimo
Bifitanye isano n’ubutegetsi,
Ko bitaje ari gatumwa.

Akarengane kabaye karande
Nibwiraga ko kagiye kuranduka;
Nari naragaruye icyizere,
Nuzuyemo akanyamuneza.

Nizeraga ko Kanama
Izatuzanira ihumure,
Ntidukomeze guhangayika
Mu ruhuri rw’ibibazo;
Umukuru w’igihugu mushya,
Akazaba umwari utwizihiye,
Maze umuhindo wahindukira
Ugasanga ingoma y’igitugu
Yaragiye nk’ifuni iheze,
Yarahiritswe n’abaturage
Mu byumba tw’amatora.

Iyo tutavutswa ayo mahirwe,
Uba warahundagajweho amajwi,
Ikinyoma cyaratsinzwe uruhenu,
Ubutegetsi budutsikamiye
Bwaragiye bwimyiza imoso,
Amaraso ntazongere kumeneka !

Tuba tuva ibuzimu tujya ibuntu,
Nta nzika, nta nzigo;
N’Inkotanyi z’amarere,
Ziba zishyira zikizana,
Zigasogongera ku byiza
Byo kubaho mu bworoherane,
Nta batsinze n’abatsinzwe,
Twitwa bene Kanyarwanda,
Umwihariko wa buri wese
Ntube intandaro y’amacakubiri;
Tuba dutahiriza umugozi umwe,
Ngo twubake u Rwanda,
Rwo ngobyi yaduhetse.

Iyo Kagame atagutinya,
Ngo akubuze kwiyamamaza,
Ubu uba waramutsinze;
Ni wowe uba uturangaje imbere,
Uducaniye itabaza,
Tutakigenda buhumyi.

Ubu abafungiwe politiki
Batikirira mu buroko
Baba baravuye muri uko kuzimu,
Baratangiye kwiyomora,
Batanga ibitekerezo byabo
Leta ntibashyireho iterabwoba,
Ngo ibace ururimi.

Ubu haba hariho gahunda
Ituma impunzi zitaha,
Ntizikomeze kwangara
Mu mashyamba ya Kongo
No mu mahanga ya kure.

Umukuru w’igihugu mushya,
Uwo mwari wo kwa Rwigara,
Aba yarabagaye ubucuti,
Yaratsuye n’umubano
Atihesha agaciro
Ngo akambure abandi.

Ububanyi n’amahanga
Buba bwaradukuye mu kato,
Duturanye neza
N’ibihugu bidukikije;
U Rwanda n’u Burundi
Biba bitakirebana ay’ingwe,
Byaragiranye imimaro
Ku mwaro wa Nyaruteja,
Mu Twicara-bami.

Ubu inuma y’i Burundi
Iba yaratumye ku y’i Rwanda
Iti «ha uguha,
Akebo kajye iwa Mugarura,
Imihanda y’imigenderano
Isubire ibe nyabagendwa,
Dusangire akabisi n’agahiye,
Nk’uko dusangiye ururimi !»

Haba hariho ingamba zifatika
Zo kunga abenegihugu,
Ngo nibamara gushira igihunga
Bagirane igihango
Cyo kudahemukirana ukundi
Mu gihugu cya Kristu-Umwami.

Ubu tuba twarasobanukiwe
Ko nta bwoko buruta ubundi:
Umutwa aba abumba akabindi,
Umuhutu akagatereka ku rugata,
Umututsi akagasendereza,
Tukakanyweraho igihango.

Ayo moko yose aba asoma,
Ntawe unena undi,
Ntawe ukurura umusa
Ngo acure uwo bicaranye;
Tuba dusaranganya byose,
Dusangira ibyiza by’igihugu,
Nta mushiha, nta mwaga,
Duhagarikiwe n’itegeko.

Imisoro itazwi n’amategeko
N’imisanzu idasobanutse
Bikenesha abaturage;
Guhinga igihingwa kimwe
No guhishira amapfa yabiciye,
Biba byarabaye impitagihe !

Ibishanga biba bihingwa
Ngo biramire ababishoka
Bahora muri gashogoro,
Aho kwegurirwa abaherwe
Batabibyaza umusaruro,
Bigahinduka ibigunda
N’indiri z’ibikoko !

Ubu ibishyimbo by’ibibambano
Biba byuririra ku masaka,
Ngo igihe atarasarurwa
Bizarengere umuhinzi.

Ubu umuzabibu wa Gihanga
Uba usoromerwa rubanda;
Amasaka n’isogi
Biba bisagamba mu Bumbogo,
Ngo umuganura nugera
Umutsobe atazabura imbuto.

Umuzabibu wa Rwigara
Uba ugitunze abawukoramo,
Batewe ishema n’umurimo,
Batunze ingo zabo.

Ubu imizabibu yose
Ubutegetsi bwigabije
Iba yarasubijwe bene yo,
Bayikoramo divayi
Yo kuraraho inkera
Mu gihugu gitekanye,
Gihumeka ihumure !

Mu Rwanda abashima RDF n’ imibereho myiza bari munsi ya 50%

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Rwanda Abaturage bagaragaje akarengane biciye muri Raporo yakozwe na kimwe mu kigega kigaragaza uko inzego zihagaze cyane mu Mutekano. Aha RDF arizo ngabo z’Igihugu zagaragaye nk’izitizewe nyuma mu gucunga umutekano.

RDF igirirwa ikizere kuri 7%, DASSO bakayizera 53,6% Abanyakigali ngo ntibakwiye kugereranywa n’abo mu cyaro.

Abatuye mu karere ka Nyarugenge bashima Serivisi zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abaturage ni 45,0%, muri Gasabo ni 48,1%, muri Kicukiro bakaba 38,3% mu gihe ku rwegorw’Igihugu izi zerivisi zishimwa kuri 36,5%, zikanengwa n’abaturage 81,1% nk’uko bikubiye muri raporo y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,RGB.

Ab’i Kigali ngo ntibakwiye kugereranywa n’abo mu cyaro Iyi raporo yitwa ‘Citizen Report Card’2017 ya RGB igaragaza uko abaturage babona imikorere n’imitangire ya Serivisi y’inzego zibegereye .

Uyu munsi hagaragajwe ishusho y’umugi wa Kigali, ahabajijwe abantu 1 170 barimo 300 bo mu karere ka Nyarugenge, 540 bo muri Gasabo na 330 bo muri Kicukiro. Iyi raporo yerekana uko abaturage bashima cyangwa banenga gahunda zitandukanye, igaragaza ko serivisi zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zishimwa n’abantu bangana na 38,3%, zikanengwa na 14,4% mu karere ka Kicukiro, muri Gasabo zigashimwa n’abangana na 48,1% zikanengwa na 15,6%, naho muri Nyarugenge zigashimwa kuri 45,0% zikanengwa na 16,2%.

N’ubwo uturere tugize umugi wa Kigali nta na kamwe karengeje 48%, ku rwego rw’igihugu izi gahunda zishimwa ku kigero cya 21,1% zikanengwa kuri 63,1%.

Nka gahunda yo guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP mu karere ka Nyarugenge bishimwa ku kigero cya 15,7% zikanengwa kuri 46,7%, muri Gasabo bigashimwa kuri 14,2% bikanengwa kuri 52,4%, muri kicukiro bigashimwa kuri 17,5% bikanengwa na 39,4% mu gihe ku rwego rw’igihugu bishimwa kuri 23,7% bikanengwa kuri 66,6%.

Guhitamo abagomba korozwa muri gahunda ya Girinka, ku rwego rw’igihugu bishimwa kuri 73,7% bikanengwa kuri 17,2% mu gihe muri Kicukiro bishimwa na 34,5% bikanengwa na 12,1%, Gasabo bakabishima kuri 48,1% bakabinenga kuri 14,6% naho muri Nyarugenge bigashimwa n’abangana na 45,3% bikanengwa na 10,7%.

Ku myanya rusange y’uturere twose uko ari 30, Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa 26 n’amanota 67.20%, Nyarugenge ikaba iya 28 n’amanota 65.50% mu gihe Kicukiro ari iya nyuma (30) n’amanota 64.40%.

Impuzandengo rusange y’imyanya y’Intara, Umugi wa Kigali n’ubundi iza ku mwanya wa nyuma n’amajwi 65.70% mu gihe Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere n’amanota 75.18%, Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 73.37%, Intara y’Iburengerazuba ikaba iya Gatatu n’amanota 69.90%, iy’Amajyepfo afite amanota 69.15% ikaba iya kane.

Mu nzego z’Umutekano, abaturage bo mu mugi wa Kigali bafitiye ikizere RDF ku kigero cya 48,0%, Police y’igihugu bakayizera kuri 45,6% mu gihe DASSO bayizera kuri 94,6%.

Ubwoba, isoni, n’ikimwaro bitumye Perezida Kagame atajya kwisobanura i Kampala ku bwicanyi araye akoreye impunzi z’abanyecongo.

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’u Burasirazuba, batangiye kugera i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda ahagomba kubera umwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, we byamaze kwemezwa ko atazitabira iyo nama.

Kuba Perezida Paul Kagame atazitabira inama y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba i Kampala byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, Yongeyeho ko ku ruhande rw’u Rwanda, uzitabira iyo nama ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni.

Perezida wa Tanzania John Magufuli yageze i Kampala kuri uyu wa Gatatu ndetse akomeje kugirana ibiganiro bitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe aragera i Kampala kuri uyu gatanu, nk’uko byamaze kwemezwa n’ibiro bya Perezidansi ya Kenya.

Iyi nkuru ariko ntiyaje itunguranye kuko n’ubundi umubano w’u Rwanda n’u Bugande usanzwe wifashe nabi cyane kubera ukwivanga kwa Paul kagame muri politiki ya Uganda, byahubiye ku mimari aho yaraye ateye urumambo mu bikorwa bigayitse arasa impunzi zitari n’abanyarwanda ku mugaragaro, zitigeze zihangana na police cyangwa se igisilikare cy’u Rwanda.

Ahagana i saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Police yiroshye mu mpunzi zari zikambitse kuri UNHCR zatangiye kuraswa amasasu ndetse n’ibyotsi, ikomeretsa ndetse yica bamwe, imbaraga z’umurengera zagaragaye ubwo abafatagwa baburiwe irengero kugeza ubu.

Muri iki gitondo Police y’u Rwanda imaze kwiyemera ko yishe inzirakarengane zigera kuri esheshatu n’abandi 20 bakaba bakomeretse bikabije ndetse ngo 15 bagatabwa muri yombi, ibi ariko bihabanye n’ukuri kuko abanyamakuru baharaye baremeza ko ubwabo biboneye imirambo myinshi irenze ivugwa na Polisi, impunzi nazo ziremeza ko hari n’abandi bajugunywe muri LAC KIVU.

Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iki gikorwa kigayitse cyaguyemo inzirakarengane. Kugeza ubu amakuru yizewe agera ku munyamakuru wacu uri muri ako karere ni uko abarenga 50 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’igisilikari cy’u Rwanda na polisi.

Abavugwa kuyobora ibikorwa byo kurasa izi mpunzi ku ruhande rw’abasirikare ni Maj Gen Alexis Kagame naho ku ruhande rwa Polisi ni Commissioner of Police Rogers Rutikanga.

Hari amakuru agera kuri The Rwandan avuga ku nkomere zvashoboye kugezwa kwa muganga izahuhuwe izindi zigashimutwa kugira ngo batazabara uko byagenze. Ibyo ngo birakorwa ku bufatanye n’ibitaro bya Kibuye biri kwakira izi nkomere.

Tubibutse ko izi mpunzi zarashwe nyuma y’igihe kirekire zisaba HCR kongera ingano y’amafaranga zahabwaga buri kwezi aho buri muntu agenerwa amafaranga y’u Rwanda 90 ku munsi.

Izi mpunzi kandi zivuga ko leta y’u Rwanda ifatanije na HCR bicaga dossiers z’impunzi zemewe kwakirwa n’ibindi bihugu ahubwo imyanya yabo igashyirwamo abanyarwanda boherezwa mu bikorwa by’iperereza hanze.

Iri rasa ry’impunzi ryabaye Perezida Kagame yakira Perezida wa Zambia, Edgar Lungu kandi mu byo Perezida Kagame yifuza kuri Zambia n’uko yakwirukana impunzi z’abanyarwanda. Ese Perezida Edgar Lungu azarenga ku byabaye yibereye mu gihugu yirukane abanyarwanda baba muri Zambia?

Ingaruka zishoboka

-Kuba ibi bibaye Perezida Kagame ategeka umuryango w’Afrika yunze ubumwe ni igisebo gikomeye gihabanye n’isura Kagame ashaka gutanga mu mahanga. Ibi bikaba byaha icyuho ibihugu bimwe bitamushyigikiye muri uwo muryango bityo bimwe mu byo azashaka kugeraho muri uwo muryango bikaba bizamugora.

-Kurasa ku mpunzi z’abanyekongo b’abatutsi yakunze gukoresha mu nzego z’umutekano nka Polisi n’igisirikare kugeza no mu bamurinda ba hafi, ni igikorwa kirimo ubucucu no kutareba kure kuko aba batutsi b’abanyekongo si abahutu b’abanyarwanda cyangwa abatutsi bandi b’abanyarwanda yagize agatobero, ni abantu bakunze gushyira hamwe kandi baha agaciro bene wabo kandi batari ba nyamwigendaho. Iki gikorwa gishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa bamwe mu bari mu gatsiko ka Kagame na Kagame ubwe nadashaka gukemura iki kibazo mu maguru mashya agerageza kongera kwigarurira imitima yabo.

-Mu byavuzwe muri iyi minsi byo kuzana impunzi zivuye muri Libya byo ndabona ari ukubyibagirwa kuko ntibaza ukuntu impunzi cyangwa abazohereza bazatinyuka kohereza izi mpunzi ahantu barasa impunzi ku manywa y’ihangu.

-Abimukira bo muri Israël n’ubwo ikibazo cyabo kirimo ubwiru bukomeye ariko bizagorana kwemeza abo bimukira ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko abo bimukira bazabona umutekano mu Rwanda. Aba bimukira baturuka muri Sudan na Eritrea bazwi cyane nk’abantu badakunze kwihanganira akarengane ku buryo niba nta yindi gahunda y’ibanda Leta y’u Rwanda ibafitiye byaba ari ukwigerezaho kubikururira ngo bature mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda n’Impunzi z’Abanyekongo ntibavuga rumwe ku bantu bapfuye

$
0
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batanu gusa ari bo baguye mu gikorwa cyo kwirukana impunzi z’Abanyekongo zari zimaze iminsi 3 zikambitse ku cyicaro cya HCR mu karere ka Karongi.

Iyo polisi yemeza kandi ko yanakomerekeje impunzi zigera kuri 20, naho abapolisi barindwi bakomerekera mu bushyamirane n’impunzi.

Ku ruhande rwazo, impunzi zo zivuga ko abapfuye n’abakomeretse bashobora kuba ari benshi kuruta umubare utangazwa na polisi. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Claude Ganza Munyamagana afite inkuru irambuye.

Leta y’u Rwanda n’Impunzi z’Abanyekongo ntibavuga rumwe ku bantu bapfuye

Leta y’u Rwanda n’Impunzi z’Abanyekongo ntibavuga rumwe ku bantu bapfuye

Publié par VOA Radiyoyacu sur vendredi 23 février 2018

Polisi y’u Rwanda yasobanuye impamvu yarashe impunzi z’abanyekongo

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>