Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Ubwicanyi bwakorewe impunzi: ODHR na RIPRODHOR barasaba ko CICR yaba mu bazashyira ukuri ahabona

$
0
0

Ni mu kiganiro musanga kuri iyi vidéo, aho Laurent Munyandilikirwa wo muri ODHR na Théobald Rutihunza wo muri RIPRODHOR bagaruka ku kibazo cy’impunzi zo mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu Rwanda, aho banagaruka ku kibazo cy’impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda.

Muribuka ko mu cyumweru gishize hari impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda ziciwe mu Rwanda ubwo zari mu myigaragambyo zisaba ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa.


Abayoboke b’amatorero yafuzwe babuze aho basengera

Nyagatare: Umusore yicishijwe inkoni n’Abayobozi b’umurenge ,n’umurambo urashinyagurirwa.

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, Hakorimana Jean Claude wo mu mudugudu w’Indahemuka, mu kagari ka Mimuri, mu murenge wa Mimuri ho mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba, yakubiswe n’ Abayobozi b’umurenge kugeza apfuye azira kwiba ingofero yambarwa n’utwaye moto (Casque).

Abashinjwa kumukubita mpaka abaye umurambo bakaba ari umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mimuri ari nawe nyir’iri iyo ngofero yibwe, afatanyije n’umucuruzi witwa Niyonsenga ndetse n’umuyobozi w’uwo murenge.

Amakuru agera kuri The Rwandan n’uko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwaje gushinyagurira umurambo wa nyakwigendera, aho nawo wakubiswe, bavuga ko uwiyahuye n’umujura yicishwa inkoni.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 27 rishyira kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018, ahagana saa saba zo mu gicuku.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mimuri witwa Mucunguramfizi André afatanyije na nyir’akabari banyweragamo witwa Niyonsenga ndetse n’umuyobozi w’uwo murenge bakubise Hakorimana Jean Claude w’imyaka 28, agahita yitaba Imana.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com ducesha iyi nkuru.

Yagize ati: “Nibyo koko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mimuri, Mucunguramfizi Andrew afatanyije na nyir’akabari witwa Niyonsenga Abraham ndetse na Giitifu w’uyu murenge bakubise umusore witwa Hakorimana Jean Claude bakeka ko ari we wibye ingofero ya moto (Casque) y’uwo mukozi w’umurenge, bamaze kumukubita babona habura gato ngo ashiremo umwuka bamujyana kwa muganga niho yaguye, ariko ubu abo bagabo 2 tubacumbikiye kuri Polisi kuri Sitasiyo ya Mimuri mu gihe hagikorwa iperereza ngo bashyikirizwe ubutabera”.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko n’ubwo uyu muvugizi atigeze avugamo gitifu n’ubuyobozi bw’Aka karere, amakuru yizewe n’uko uyu nyakwigendera n’umurambo we washinyaguriwe ndetse yanashizemo umwuka ataragezwa kwa Muganga.

Bivugwa ko uyu Hakorimana yaje muri aka kabari mu masaha y’umugoroba avuye mu murima azanye na mugenzi we basangiraga inzoga, nyuma amasaha amaze gukura uyu mukozi w’umurenge nawe wari muri aka kabari yazanye na moto asanzwe akoresha mu kazi ke ka buri munsi, yabuze kasike ya moto bakeka ko ari Hakorimana wayibye baherako bamwadukira barakubita kugeza ashizemo umwuka.

Ingingo y’151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Gusa iyo uri umukozi wa leta wakoze iki cyaha cyane nk’Abasirikare cyangwa Aba Police leta ibimurira ahandi ku kazi ikagaragaza ko bafunzwe kandi barahinduriwe imirimo.

Dusimbukiye no mu ntara y’Amajyaruguru amakuru dukesha umuvugizi wa police muri iyo ntara, n’uko bafunze kuri uyu wa Gatandatu umunyamakuru kubera ko yari afitanye ikibazo n’umuyobozi w’umurenge, bamushinja ko yakubise umugore w’abandi. Gusa ku bw’amahirwe uyu munyamakuru we n’ubwo tugikurikirana ibye ntabwo aricwa n’uyu muyobozi w’umurenge. Mu iperereza twakoze biravugwa ko uyu mugitifu ahora yigamba ko azamufungisha burundu cyangwa akamwica. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Rushaki.

Prof Léopold Munyakazi ati: Barashaka kunkoreraho ibyo bishakiye nk’aho ndi ikimonyo cyavanywe mu muhanda.

$
0
0

Kuri uyu wa Kane urukiko rukuru mu Rwanda rwasubukuye iburanisha ry’urubanza bwana Leopld Munyakazi yajuririyemo kubera igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe mu mwaka ushize.

Mu iburanisha ryo kur’uyu munsi, uregwa yasabye ko umucamanza yazajya kumuburanishiriza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Arasanga ari bwo yabona ubutabera buboneye. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Iburanisha rya none ku bujurire bwa Bwana Leopold Munyakazi mu rukiko rukuru mu Rwanda ryongeye kurangwa n’impaka ndende ku baburanyi bombi.

Kimwe mu byo uyu mugabo asaba urukiko rukuru ni ukumanuka rukajya kumuburanishiriza ku Kamonyi aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.

Munyakazi yasabye umucamanza kongera gusuzumana ubushishozi ubusabwe bwe. Arasanga kujya kumuburanishiriza aho aregwa ko yakoreye ibyaha byarushaho gutanga isura nziza y’ubutabera bw’u Rwanda mu maso y’amahanga.

Bwana Antoine Muhima umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye uregwa ko urubanza rugomba gukomereza mu rukiko yajuririyemo bazabona ari ngombwa bakazamanuka aho bikekwa ko ibyaha byabereye. Ni ingingo yashimishije Munyakazi.

Munyakazi kandi yikomye inkiko z’u Rwanda zabanje ko zamuburanishije zikamuhanisha igihano cya burundu y’umwihariko. Aravuga ko izo nkiko zitabifitiye ububasha.

Aravuga ko agifatwa hatagombaga kugira urundi rukiko rumuburanisha uretse uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha biri ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Munyakazi aravuga ko yakorewe ihohoterwa yamburwa uburenganzira n’ibihugu by’u Rwanda na USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo Munyakazi avuga biramutse ari ukuri cyaba ari ikibazo gikomeye. Bwisunze ingingo z’amategeko bwabwiye urukiko ko Munyakazi yavuye muri USA yirukanywe yakirirwa i Kanombe ku kibuga cy’indege nk’uko undi munyarwanda wese yakirwa, aburana agengwa n’itegeko risanzwe.

Ubushinjacyahan bwavuze ko urukiko rwamuciriye urubanza rubifitiye ububasha kandi ko Munyakazi yakunze kwiyima uburenganzira bwo kuburana.

Bwavuze ko urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bw’uregwa ariko nta bubasha rufite bwo gutesha agaciro ibyakozwe n’inkiko zabanje.

Munyakazi yavuze ko ubushinjacyaha bwiritiranya ibintu mu nyungu atazi izo ari zo. Yagize ati “ Sinafatiwe Kanombe nafatiwe muri USA ndahafungirwa. Yabajije ati ubushinjacyaha bubifitiye impapuro ko nirukanywe? Njye mfite urupapuro rwerekana ko nashimuswe nari ngitegereje icyemezo cy’urukiko najuririyemo.” Ati Barashaka kunkoreraho ibyo bishakiye nk’aho ndi ikimonyo cyavanywe mu muhanda.

Umucamanza yamubajije niba icyo yita ubushimutwe bwe bumuha ububasha bwo kuburanishirizwa mu rwego rwa mbere.

Munyakazi yabihariye ubushishozi bw’urukiko ariko ntiyabura no kuguma gutsimbara ku kuba yarashimuswe azanwa kuburanira mu Rwanda.

Indi ngingo yateje impaka mu rukiko ku baburanyi bombi, ni iy’abatangabuhamya bagera kuri 15 bahamagajwe n’uruhande rwa Munyakazi. Aba bari biganjemo abasaza n’abakecuru bazi ko baje gushinjura uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba batangabuhamya baje mu rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bagombye kuba bagaragarizwa imyirondoro yuzuye ndetse n’icyo bazafasha urukiko. Ubushinjacyaha bwafashe abo bari baje mu rukiko nk’abaherekeza. Bwavuze ko hagomba kubanza kuboneka urutonde rwabo runoze urukiko rukarwemeza aho kuza nk’abaherekeje mu bukwe.

Uruhande rwiregura rwo ruvuga ko aba batangabuhamya bari barabatanze no mu nyandiko. Munyakazi yabwiye umucamanza ati Nyakugira Imana nanjye ibyo ubushinjacyaha buvuga ni ko mbibona ariko ndagira ngo mbuhumurize ndabona bwatangiranye ubwoba.

Na we yisunze ingingo z’amategeko yasobanuye ko yemerewe kuza kuburana yitwaje ibimenyetso byose asanga ko byamurenganura igihe yaba yiteguye.

Yikomye ubushinjacyaha ko buhora bukora icyo yita kwitwaza ko System bahuriraho mu guhanahana amakuru itameze neza bikaba intandaro yo gusubikisha urubanza. Kuri we ubwo si ubutabera buboneye.

Umunyamategeko umwunganira yavuze ko iby’abatangabuhamya bamushinjura baje mu rukiko, umucamanza yabisuzuma.

Umucamanza yavuze ko hataragera kumva abatangabuhamya. Yavuze ko kuba baje bishobora gukorwa mu manza mbonezamubano kandi ko bitashoboka mu manza nshinjabyaha. Yabategetse gusohoka mu iburanisha umwanditsi w’urukiko akabanza gufata imyirondoro yabo.

Ni ingingo na yo Munyakazi yateyeho impaka maze avuga ko imyirondoro y’abatangabuhamya ikorerwa ku nyandiko y’iburanisha bari mu rukiko.

Umucamanza yamwibukije ko igikenewe ari ugusigarana nomero za telephones zabo. Maze ategeka ko ntawemerewe gukurikirana urubanza.

Munyakazi yasabye ko kandi yahabwa dosiye yuzuye y’urubanza. Aravuga ko akeneye ibimenyetso byose byamurenganura. Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibyo asanga byakamurenganuye ari we wagombye kuba abigeza ku mucamanza.

Urukiko rwamaze impungenge Munyakazi rumubwira ko ikimenyetso cyose ruzasanga cyamurenganura ruzategeka kikazanwa mu rukiko.

Bwana Leopold Munyakazi yirukanywe muri USA muri leta ya Alabama mu 2016 aho yari umwalimu muri Kaminuza. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano. Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 08 y’ukwezi kwa gatatu.

VOA

CIRGL iremeza ko ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zose zavogereye imipaka

$
0
0

Hagati aho ariko ingabo za Congo (FARDC) zirasaba ko haba iperereza ku iyicwa ry’abasirikare bazo 3 bapfuye mu gihe ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zacakiranaga, iyo mirambo ikaba yarasubijwe Congo tariki ya 18 Gashyantare 2018.

Iyo raporo y’ibanze yemeje ko: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashize ibirindiro byazo ku butaka bwa Congo muri Pariki ya Virunga, mu gace kari hagati y’ibirunga bya Mikeno na Sabyinyo.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko abasirikare ba Congo (FARDC) ku ruhande rwabo bagabye igitero tariki ya 13 Gashyantare 2018 ku ngabo z’u Rwanda RDF bazikura ku butaka bwa Congo banazikurikirana ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Musanze.

Mu gukurikira ingabo za RDF ku butaka bw’u Rwanda nibwo abasirikare 3 ba FARDC bishwe. Ingabo za Congo zisaba ko haba amaperereza ku cyateye urupfu rw’abasirikare bazo, zivuga ko babanje kwicwa urubozo mbere yo gusongwa n’ingabo z’u Rwanda.

Nk’uko iyo raporo izasohoka mu minsi iri imbere isoza ibivuga ngo u Rwanda rwakuye ingabo zarwo ahabereye imirwano, ubu ni ingabo za Congo zihashinze ibirindiro.

Hagati aho hateganyijwe umubonano hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi mu minsi ya vuba ukurikira uwabereye i Goma kuri uyu wa gatandatu ushize hagati y’abashinzwe iperereza rya gisirikare mu bihugu byombi.

Rubavu: Bahamya ko umuco wa “Ndongora Nitunge” wabafashje kubaka ingo

Alain Gauthier na Dafroza Mukarumongi ngo ayo Kagame abaha ntahagije bakeneye izindi nkunga

Muri Amerika, abakongomani bigaragambije bamagana ubwicanyi bwakorewe bene wabo b’impunzi mu Rwanda

$
0
0

Iyi myigarambyo yo ku itariki ya 02/03/2018 bayikoreye ahirwa Austin-Texas, aho bagaragaje akababaro ko kubona polisi n’igisirikare cya Paul Kagame cyararashe ku mpunzi zari mu myigaragambyo mu Rwanda zisaba guhabwa uburenganzira bwabo.

Aho mu myigaragambo yo muri Amerika, banaganiriye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka, ari na we wafashe aya majwi mushobora kumva.


Uganda: Gen Henry Tumukunde na Gen Kale Kayihura bakuwe ku mirimo yabo.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018 aravuga ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni yakuye ku mirimo abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano muri Uganda.

Gen Henry Tumukunde wari Ministre w’umutekano mu gihugu yasimbujwe Gen Elly Tumwine naho Gen Kale Kayihura wari umuyobozi mukuru wa Polisi yasimbujwe Okoth Ochola.

Izi mpunduka zije mu gihe havugwaga ubwumvukane buke hagati Gen Henry Tumukunde wari Ministre w’umutekano mu gihugu na Gen Kale Kayihura wari umuyobozi mukuru wa Polisi.

Mu minsi ishize abayobozi bamwe ba Polisi bakiye batabwa muri zombi n’inzego z’iperereza rya gisirikare CMI ndetse bari gucibwa n’imanza mu nkiko za gisirikare.


 

 

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abavugabutumwa batandatu bakurikiranyweho gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko

$
0
0

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa, yemejwe na CP Theos Badege, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru. CP Badege yagitangarije ko nyuma y’aho hahagaritswe insengero zitujuje ibisabwa, byaje gutahurwa ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.

CP Theos Badege akomeza avuga ko Polisi yatangiye iperereza hakamenyekana ababiri ku isonga ndetse igatahura n’ibikorwa bigize icyaha bakoze. Muri ibyo byaha harimo gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Mu babiri ku isonga harimo Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel. Abo uko ari batandatu(06) bakaba bakurikiranywe bari mu maboko y’ubutabera.

Itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa bashinjwa gutambamira ibyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa n’amategeko, rije kurikira ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu aho yerekanye ko yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’ Urusengero rwa Bishop Rugagi ni rumwe mu nsengero zisaga 700 ziherutse gufungwa mu mujyi wa Kigali zizira kuba zitujuje ibisabwa bishobora gutuma zanahungabanya umutekano w’abazisengeramo.

NDAMIRA – Episode 31

$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo nsubiye inyuma gato, ubwo nari ntangiye kwigisha uwo mwana Bruce, ku ishuli aho twigaga muri ISDI, bari baradutandukanyije buri wese yiga muri department ye, abo muri Génie Civil twigaga ukwacu. Ibintu byo gusobanurira abanyeshuli byari byaragabanutse, aho nari mfite nkura amafaranga ni mu kwigisha wa mwana wa perefe gusa, ayo mafaranga niyo nakoreshaga mu kwishyura inzu aho ntuye no guhaha. Minerval nari naremerewe ntabwo nigeze nyihabwa, ibyo byatumaga niga ntakora ibizami, keretse ibizami byo mu minsi ya mbere gusa nibyo nari narakoze.

Uretse guhatiriza gusa ariko nabonaga neza ko ntaho ndi kwerekeza mu myigire yanjye, ibyo byatumye na ya plan nari mfite kuri Jolie nyikuraho amaso nemera gutsindwa manika amaboko, ibyo gukomeza kumutekerezaho mbyikuramo kuko nabonaga ndimo kwipasa umupira muremure, nkeka ibi ari rimwe mu makosa akomeye nakoze mu buzima bwanjye.

Buri munsi iyo nabaga ngiye kwigisha uwo mwana nahabwaga inote y’ijana ya tike, ariko mu by’ukuri ntabwo nategaga imodoka nagendaga n’amaguru ayo mafranga nkayakoresha nko guhaha, nta telephone nagiraga, ibyo kugura ama unites ntibyandebaga.

Hari igihe rero kigeze kugera TUYISENGE Dominique n’umugabo we bajya ahantu bamara iminsi badahari, basiga babwiye umwana ko amafranga yose bazayampa bagarutse, ubwo ayo gutegesha n’umushahara nagombaga kubitegereza mpaka bagarutse. Mu rugo habaga undi murumuna wa Maman Bruce witwaga Félicitée nawe wakoraga muri ELECTROGAZ ku ishami ryakoreraga ku Gisimenti, akenshi yaratahaga akansanga ndimo kwigisha uwo mwana, sinashoboraga kumubwira ko mfite ikibazo cy’amafranga.

Uko iminsi yahitaga amafranga nari mfite yaranshiranye, ntangira kwikopesha mu ma boutiques, nabyo byaje guhagarara, kubera ko nari maze kugeramo amafranga menshi, sinari ngitunyika kunyura hafi ya boutique nashakishaga indi nzira kubera gutinya amadeni.

Gusa naje guhura na expérience ikomeye cyane ariko yanyigishije byinshi mu buzima.
Ibintu byo guteka nari nsigaranye mu nzu nabitetse ari ku wa gatanu saa sita, muri après midi njya kwigisha umwana nk’uko bisanzwe. Naramwigishije ndangije njya ku ishuli ndiga, naratashye ndaburara kuko nta kintu nari nsigaranye mu nzu cyo guteka kandi no kuri boutique ntabwo nashoboraga kuba nahahingutsa umutwe kubera amadeni yari yabaye menshi.

Bwarakeye ku wa gatandatu nabwo ndabwirirwa, gusa ndihangana njya kwigisha uwo umwana, nizeraga ko wenda nshobora gusanga ababyeyi be baje bakampa amafranga. Namwigishije nshinyiriza igihe kiragera ndataha, imbaraga zari zatangiye kuba nkeya, nagendaga nsusumira mu nzira, nageze mu rugo ndongera ndaburara.

Ku cyumweru nananiwe kuva mu buriri, gusa ndihangana mu ntege nkeye nari nsigaranye, muri après midi ndongera njya kwigisha umwana. Iyo namugeraga imbere nageragezaga kwiyumanganya, ariko kuri iyo nshuro ntabwo byari bikinshobokeye kumuhisha ko nta gatege nifitiye.

Maze akanya gato mpageze, umwana yagiye muri frigo anzanira amata, nkeka ko yabibonaga ko ntako meze, ku mahirwe make yanjye kugeza icyo gihe ntabwo nanywaga amata. Nitwaje ibyo kutanywa amata umwana mubeshya ko ndi ku miti ntabasha kunywa amata kuko yanyicira imiti. Gusa namubwiye ko ndembye ko uburwayi bumereye nabi ko bikunze yanshakira tike yo kuncyura, uwo munsi ntabwo twize namuhaye imyitozo akora, ariko nabwo kuyimuha ntabwo byari byoroshye kuko nandikaga ntitira.

Igihe cyo gutaha cyarageze uwo mwana wabonaga ko ndembye rwose ajya mu gikari avugana n’umukozi mukugaruka mbona azanye inote y’ijana yo gutega taxi gusa nk’uko bisanzwe ntabwo nateze natashye n’amaguru. Naratashye ariko sinashinguraga ikirenge, nagendaga ntitira inzira yose, gusa nakomeje gushinyiriza ngera mu rugo, mbere yo guca mu rugo nanyuze kuri boutique ngura ibirayi n’ubunyobwa n’inyanya.

Mu guteka nakoreshaga peteroli, nari ngifite agapeteroli gake muri rechaud yanjye, uko nakageze mu rugo nta gatege nifitiye, nahase ibirayi, uko nakabihase ntabyo kubironga amazi nabihatiyemo niyo nahise mbitekesha. Naya safuriya naherukaga gutekeramo ku wa gatanu ushize ntabwo nari narayogeje, mbega nabivangiye hamwe byose ndateka, byarankundiye bishya vuba, nta n’ingufu zo kubishyira ku isahana nari kubona, narihanganye gato birahora.

Bimaze guhora nabiririye mu isafuriya, ariko kuva nabaho kugeza uyu munsi nta biryo byandyoheye nk’ibyo ngibyo, narariye ndahaga numva ngaruye ingufu, byari biryoshye cyane, aho niho numviye agaciro k’umugani abanyarwanda bakunda guca ngo haryoha inzara. Hari n’undi bavuga ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi, iyo migani namenye agaciro kayo muri iyo expérience nanyuzemo.

Kuva uwo munsi nahise mpa agaciro inote y’ijana nabonye ko hari igihe ijana rimwe rishobora kukurutira 1.000.000.000.000 frw bitewe n’impamvu, icyo gihe uwari kumpitishamo ijana rimwe ako kanya cyangwa miliyari nyuma y’amasaha abiri nari guhitamo ijana.

Hari abantu basuzugura amafranga, burya nta mafranga make abaho ntibazababeshye amafranga yose ashobora kukugirira akamaro mu gihe runaka.

Ubwo nari ndangije icyo kigeragezo, Maman Bruce yaragarutse arampemba anyongereraho n’amafranga ya tike ahwanye n’iminsi atari ahari maze ubuzima burakomeza. Nakomeje kumwigisha kugeza ubwo ageze igihe cyo gukora ikizami cya leta, nk’uko nabivuze muri episode ibanza misiyo yanjye nayigezeho kuko uwo mwana yavumbutsemo umuhanga cyane akiga akaminuza.

Ubwo ndangije kumwigisha akazi karahagaze birumvikana ariko ntabwo naburaga imigozi imbambira, hari igihe nagiraga gutya nkabona nka groupe y’abanyeshuli biga nko muri ULK wenda nkumva barampamagaye nkajya kubasobanurira. Hari umugabo twiganaga GAKUMBA Jean de Dieu wankundaga cyane inshuro nyinshi nabaga ndi kumwe nawe kuko icyo gihe atakundaga kujya ku kazi cyane.

N’ubwo ntishyuraga minerval kuri ISDI, ariko kwihambira kwanjye kwambyariye ibintu bibiri by’ingenzi byatumye ubuzima bwanjye bufata ikerekezo gishya.

Icya mbere n’umukobwa witwaga Jeanne wigaga ahongaho muri JOC, yigaga mu wa gatandatu yitegura gukora ikizami cya leta, akenshi abanyeshuli bo mu wa 6 bakundaga gutaha batinze, iyo twabaga tuje kwiga rero twahuraga nabo cyangwa tugasanga baracyicaye mu ma classes. Uwo mukobwa rero uko nahageraga yakundaga kunyitegereza cyane, ku buryo na bagenzi banjye twiganaga batangiye kujya bavuga ngo uwo mukobwa ASHOBORA KUBA yarankunze.

Nanjye ni uko natangiye kubyiyumvisha, umunsi umwe rero yaratinyutse arampamagara ariko mu izina ritari iryange. Yarampamagaye ngo BITE MARIGU! Ntabwo nabyitayeho kuko ntabwo ari uko nitwaga, naketse ko ari undi ahamagaye, nakomeje kwigendera ntacyo nitayeho, yahise abwira umuntu wari inyuma yanjye ngo ambwire ko ari jyewe arimo guhamagara.

Narahagaze ndahindukira aza aho ndi arambaza ngo uzi ko nkikubona naketse ko uri MARIGUGU? Yarongeye arambaza ngo ese MARIGUGU ntabwo umuzi wa wundi ukora kuri TVR? MARIGUGU ukora kuri TVR yambwiraga nta wundi ni wa mwana witwaga RUGIRA JEAN MAURICE wa wundi twiganye kuri ADB akajya ampa na jeton. Jeanne namusubije ko Maurice muzi na ndetse ko tuziranye kuko twiganye igihe gito kuri ADB.

Yahise ambwira ati rero murasa cyane ku buryo nakwitiranyaga nawe. Nta kindi namusubije cyane kuko no guhagarana n’umukobwa akanya mu nzira byashoboraga gutuma umutima umpagararana nkikubita hasi, namusezeyeho rero mbifata nk’ibisanzwe, mbese sinabyitaho.

Mu minsi yakurikiyeho nigeze guhurira na Maurice munsi ya UTC ari mu kamodoka k’aka voiture gasa nk’akamupfiriyeho ndamusuhuza mu cyubahiro cyinshi birumvikana.

Naramwubahaga kuko burya umuntu wagutunze uba umugomba icyubahiro, si ibyo gusa kandi yari n’umukire ubwo twiganaga, ikindi kandi icyo gihe duhura yakoraga kuri TVR jyewe nta kazi ngira, uretse n’ibyo byose kandi yari anafite imodoka.

Muri uko guhura namubwiye ko hari umukobwa witwa Jeanne wambwiye ko dusa, Maurice yambwiye ko uwo mukobwa amuzi ariko ntabwo twabitinzeho cyane kuko nahise nigendera nabonaga asa nk’ufite stress y’imodoka yari yamupfanye. (Ibyakurikiye ho muri uku kunyitiranya na Maurice kwa Jeanne nzabigarukaho mu nkuru zindi ndetse no mu gitabo).

Icya kabiri ni imwe mu nshuti naje kugira aho kuri ISDI, yari umusore witwaga NDAYAMBAJE Alphonse, yakoraga muri Hotel de Mille collines, nawe yigaga ahongaho mu ishami rya Tourisme. Twakundaga gutahana kuko yatahaga mu Rugunga, iyo twatahaga hari igihe nanyuraga iwe tugasangira, cyangwa nanjye naba nishe umuzungu nkamutumira akaza iwanjye muri weekend tugasangira.

Twari tumaze kuba inshuti, iwe rero yari afite igitabo cyari gifite igifuniko cy’umutuku, cyabaga kiri ku meza y’igitanda cye, iyo nahageraga narakirebaga ariko sinkiteho. Nakundaga kukibona kenshi uko namusuye ariko rwose singire n’amashyushyu yo kugisoma. Umunsi umwe rero nagiye kumusura ari ku wa gatandatu, ngezeyo nsanga arasohotse ariko iwe hafunguye, ubwo ninjiye mu nzu nicara ku gitanda cye, mbonye atinze nafashe cya gitabo ncishamo amaso byo kubura icyo nkora mbese nanga kurambirwa.

Nahise ndambura mu mapage yo hagati ntangira gusoma, interuro nahereyeho nsoma yaravugaga ngo: TOUS CE QUE L’ESPRIT DE L’HOMME PEUT CONCEVOIRE ET CROIRE, IL PEUT LE REALISER. Nkimara gusoma iyo nteruro nahise numva hari ikintu gishya kinjiye mu bwonko bwanjye, ubwo nahise ngira amatsiko yo kureba uko icyo gitabo kitwa, narambuye ku gifuniko inyuma nsanga icyo gitabo kitwa ngo LE SUCCES PAR LA PENSEE CONSTRUCTIVE cyanditswe n’umwanditsi w’umuhanga witwaga NAPOLEON HILL.

Nkimara gusoma izina ry’igitabo nagize amatsiko cyane noneho niyemeza gutangira kugisoma, uko nagendaga ngisoma narushagaho kugikunda, kuko cyarimo inyigisho z’ingirakamaro cyane. Narasomye ku buryo ntibukaga aho ndi, igihe cyarageze Alphonse aragaruka, ubwo nyuma yo kuvugana ibyo twagombaga kuvugana, namusabye ko yantiza icyo gitabo nkagitahana nkajya kugisomera mu rugo.

Yarabinyemereye mpita ngitahana nishimye cyane, muri jyewe numvaga mvutse ubwa kabiri, naratashye igitabo ndagisoma ndongera ndagisoma, kirandyohera cyane ku buryo niyemeje gutangira gushyira mu bikorwa amahame kigishaga. Icyo gitabo cyahinduye ubuzima bwanjye mu buryo bukomeye cyane ku buryo cyamfashije gusimbuka intera nini cyane yari hagati y’igihe nari narataye kubera ibibazo n’igihe nari ngezemo.

Burya iyo umuntu ageze mu bintu bishya ariko abikunze bishobora kumukoresha amakosa iyo atabyitwayemo neza, urugero niba uguze imodoka ugahita wiga no kuyitwara, iyo utangiye kuyimenya ugenda wiruka ikindi kandi ukaba wanjya n’ahantu hatari ngombwa. Ndibuka ko ubwa mbere nkigura imodoka najyaga mbyuka nko mu ma saa saba z’ijoro ngafata umuhanda ntazi aho ngiye ngashiduka ngeze nko ku Gisenyi (aka ni agaciyemo nzabigarukaho mu nkuru ziri imbere ndetse no mu gitabo).

Icyo gitabo rero ukuntu cyanyakije nahise mpera ku muvuduko wo hejuru cyane, ubwo nari maze kumva neza amahame yacyo, numvaga ibintu byose nabikora bigashoboka, mu gutekereza gutyo byahuje n’uko mu Rwanda hari hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite.

Hari umunsi umwe nari ndi kuva Nyabugogo, ngeze ku nzu yo kwa Kabuga mbona hari abantu benshi, ndabegera ndababaza nti ese hano ko muri benshi hakorerwa iki? Bansubije ko ari kuri commission y’amatora, hari abantu bari baje gushaka amabwiriza asabwa mubyo kwiyamamariza kuba président n’abadepite, hari n’abandi bari baje mu zindi gahunda.

Nanjye rero nagize amatsiko ninjira muri iyo komisiyo, nanjye nsaba amabwiriza, barankundira barayampa. Naratashye ngeze mu rugo ndayasoma, nitaye ku by’abadepite kuko ibya président ntacyo byari bimbwiye. Mu byasabwaga ngo umuntu abe umukandida wo kwiyamamariza ubudepite nabonaga nta kintu kigoye kirimo.

Byasabaga kuva ufite imyaka 21 iyo nari nyifite, nta mashuli basabaga, ibyo basabaga bigoye yari amasignatures 600 gusa nta kindi, nahise numva ko kuba umudepite byoroshye mpita niyemeza nanjye kujya guhiganwa. Ariko umubi n’uwari unafite n’ibihumbi 10 ku mufuka, ariko kubera ububyutse cya gitabo cyari cyambitsemo numvaga naba umudepite kandi bigakunda.

Ubwo nahise nishyiramo igitekerezo cy’uko ngiye kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko, ntangira kujya mbaza umushahara depite ahembwa, nakumva amafranga ahembwa ku mutima nti NDAMIRA ndakize. Erega ubwo ntangira no kuyabarira, ntangira gutekereza ukuntu nzajya ntaha mu modoka, mbega muri jyewe nari nabaye depite.

Muri icyo gitabo harimo ihame rivuga ngo niba utekereje ikintu witinda mu makorosi hita ugikora “FAITES LE IMMEDIATEMENT”. Basi ubwo nibajije impamvu ndimo gutinda mu makorosi ubwo mpita ntangariza inshuti zanjye za hafi ko nifuza kuba umudepite ko ngiye kwiyamamaza. Nta n’uwambwiye ati urimo gusara bose babonaga bishoboka cyangwa bakanseka ku mutima simbizi ariko nta n’umwe wigeze ambuza.

Icya mbere nakoze ni ugushaka signature, ubwo inshuti yanjye David yamfashije gukora liste abantu bazajya basinyaho, muri signature za mbere nabonye iya Jolie yari irimo.
Naratangiye ndasinyisha ubwo ngeze kuri ISDI mba mbimenyesheje bagenzi banjye nti mugomba kumpa amajwi kuko ubu ngiye kuba umudepite, ubwo ntumiza inama ya bamwe mu nshuti zanjye ngo mbagezeho icyo gitekerezo. Nabagejejeho uwo umushinga maze uwitwa Elie NSABIMANA wakoraga muri SNV arambaza ngo ngaho tubwira programme politique yawe. Aho nabereye nibwo bwa mbere nari numvise iryo jambo, ariko kuko nari maze iminsi nkunda gusoma ibitabo byitwaga les oeuvres choisies bivuga ku bikorwa bya KIM IL SUNG, nahise numva vuba icyo Elie ashatse kumbaza.

Nifuzaga kuzajyana mu nteko imishinga ibiri gusa, iyo mishanga nari nyitewe na situation yari iriho icyo gihe. Uwa mbere wari ushingiye ku ngufu z’amashanyarazi, sinibazaga ukuntu ELECTROGAZ yakwishyuza umuntu amashanyarazi yananirwa kwishyura ikamukatira, yaba agerageje kwiba umuriro bakamuca amande menshi ariko yo yakora amakosa ntigire icyo ibazwa. Wenda niba ucuruza amata waranguye 1000 L, umuriro ukabura amata akagupfiraho ugahomba ELECTROGAZ ntigire icyo ibazwa kandi yishe amasezerano, ibyo nabiterwaga n’uko muri icyo gihe umuriro wakundaga kubura cyane.

Icya kabiri ntumvaga neza ni ikirebana no kwivuza, muri iyo minsi hari umwana wari waratewe urushinge n’umuganga w’umwiga bimuviramo ubumuga bw’akaboko bishoboka ko ako kaboko kanaciwe. Numvaga ko impanuka nk’izo ziturutse ku buswa amategeko yajya azihana. Ibyo nibyo byari binjyanye mu nteko ariko byari nka ambitions gusa ariko nta na kanunu muri politique nari nifitiye yemwe nta n’ubushobozi na buke bwo kwiyamamaza nari mfite.

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NDAMIRA – Episode 27

NDAMIRA – Episode 28

NDAMIRA – Episode 29

NDAMIRA – Episode 30

 

Gen Kale Kayihura yarezwe muri ICC (CPI) kuba yarashimutaga abanyarwanda bahungiye Uganda

Urubanza rw’amahugu: Hagati y’ubutegetsi bwa Paul Kagame n’umuryango wa Rwigara ni nde wahuguje undi?

“Abasangiye igihugu baba basangiye gupfa no gukira”– MWENEDATA Gilbert

TWAPFUYE IKI RWANDA? IJWI RY’IMPUNZI ziri mu mashyamba ya RD Congo.

$
0
0

IJWI RY’IMPUNZI ziri mu mashyamba ya RD Congo.Ayo ni amajwi y’abacitse ku icumu ry’umwanzi

Barabyivugira bati:

“Rwanda twapfuye iki, kuki utadukunda ugahora uduhiga?”

Aba bana barabaza ababyeyi impamvu bababyariye ishyanga mu mashyamba. Nawe uwawe arakubajije subiza.

Mbere yo gucumbika ijwi rya none, turabararikira akaririmbo k’aba bana bari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo aho bagira bati: “Turagowe, tugeze ahagoye”.
Ni nde ubwirwa? Ni jye na we, ni we na bo.

Iri ni IJWI RY’IMPUNZI”

Ikondera libre, 03/03/2018


TWAGIRAMUNGU YABA ATANGIYE KUVUGA N’AKARIMURORI?

Rwanda Revenue n’Umuryango wa Rwigara Bitabye Urukiko

$
0
0

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire rw’abagize umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Uyu muryango urarega ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda kuwufungira uruganda rw’itabi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo kigo kivuga ko cyafunze urwo ruganda kubera imisoro isaga miliyari eshanu z’amafaranga yanyerejwe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa niwe yakurikiranye urwo rubanza.

Urubanza rw’abo kwa Rwigara ngo ubutabera bw’u Rwanda bufite ikibazo!

Alain Mukuralinda yanze ko abana be babazwa kurenganya Ingabire Victoire

RWANDA : URUBANZA RWA Mme NGULINZIRA Florida N’ABABILIGI RUGEZE HE?

$
0
0

Kuwa kane, 08/03/2018 (umunsi wa kabiri)

Uru rubanza rugeze mu urukiko rw’ubujurire bwa Buruseli mu Bubiligi. Igihugu cy’u bubiligi hamwe n’abasilikare batatu bakuru b’ababiligi : abacolonel babiri Luc Marchal na Joseph Dewez, hamwe na nyakwigendera kapitene Luc Lemaire, bararegwa urupfu rw’abantu ngo bagera ku bihumbi bibiri (2000 peronnes) baguye mu kigo cy’ishuli ry’imyuga ETO yo ku kicukiro i kigali mu Rwanda ku itariki ya 11/04/1994, Ngulinzira Boniface wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba nawe yarahaguye. Bikaba bisobanura impamvu umudamu we Florida ari mu batanze ikirego.

Uyu munsi kuwa kane tariki ya 08/03/2018, Ikondera libre ryanyarukiyeyo. Ni mu mugi wa Buruseli mu Bubiligi, place poelart, mu cyumba numéro 020 cy’ingoro y’ubutabera.

Ngera mu cyumba cy’iburanisha, nasanze cyuzuye, uretse ko ari gito ; abari benshi ni abazungu. Mme Florida yari ahari n’abunganize n’abandi bamuherekeje, bicaye k’uruhande rumwe. K’urundi ruhande hari abasilikare baregwa, ndetse n’abunganizi babo, n’ababaherekeje. Abandi ni abari baje gukurikira uko byagenze mu rwa gasabo muri kiriya gihe cy’icuraburindi.

Mpagera, umwunganizi wa colonnel Luc Marchal na Joseph Dewez Maitre Gilles Vanderbeck niwe wari utahiwe kugaragaza ubwere bw’abo yunganira ; ubwo hari hamaze kuvuga uwunganira Leta y’ububiligi, dore ko uruhande rw’abarega, bunganira Mme Ngulinzira na bagenzi be bari barahawe umwanya kuya 02/03/2018.

Mu Ikubitiro, uyu Maitre Gilles Vanderbeck uburanira abasilikare b’ababiligi, yavuze ko n’ubwo ibyabaye bibabaje , ati ariko nyirabayazana ari ahandi hatari kuri Luc marchal, hatari kuri Joseph Dewez, hatari yewe no kuri nyakwigendera Luc Lemaire.

Avoka wa Luc marchal na Joseph Dewez niwe warangije iburanisha rya none, urubanza rukazakomeza kuwa kane w’igitaha kuya 15/03/2018.

Icyo nababwira ni uko bicye mu byo numvise none, uru rubanza abanyarwanda n’abandi bose bifuza kumenya urwuho abicanyi b’ingeri zose banyuzemo, bari bakwiye rwose kurukurikira.

None se koko iyo wumvise ko na za ngabo twumvaga ngo zirarinda amahoro, cyarakubise benshi bihina mu bugande ;

None se iyo Dallaire wari umukuru w’ingabo za loni abwira Kagame wari uyoboye imirwano ya FPR/Inkotanyi, ati uzi uburemere bw’icyemezo ufashe cyo kwirukana ingabo za loni kandi ubona abo bantu bugarijwe, Kagame agasubiza ngo « abo nabo bazabarirwe mu bitambo by’intsinzi » ;

None se uyu Luc marchal n’ingabo ze ngo intwaro bari basigaranye ntizirenze 30 ku ijana y’izari zikenewe ngo babae bashobora kugira uwo batabara;uretse ko ngo batari banabyemerewe ;

None se, wari uzi ko Luc Marchal ngo atari agifite itegeko ku basilikare bose ? urugero ngo ni nka ba bandi 10 bagiye muri parc y’akagera ;

None se, uyu Luc marchal na bagensi be, kuri iriya tariki mbi, ntibari bakigengwa na General Dallaire na Loni ?

Ubwo ahubwo hari abibaza impamvu atari LONI iregwa !

Mu bari muri urwo rubanza, na Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Vianney yari ahari.

Namusabye ko yatwunganira.Aratangira atwibutsa amavu n’amavuko y’uru rubanza.

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>