FLN yongeye gusohora amashusho agaragaza ingabo zayo zinjiza abasirikare bashya
Ese n’ugukunda igihugu cyangwa gukunda Kagame?
Igitekerezo cya Kanuma Christophe
Ku ngoma ya Kayibanda na Yuvenal Habyarimana abanyarwanda babaga ishyanga harimo na Paulo Kagame barinyabyaga bakajya mu Rwanda gusura igihugu cyabo n’ababo bakongera bagataha. Mu by’ukuri u Rwanda rwabateraga urukumbuzi rwinshi kabone n’ubwo bari bariciwe ababo mu nkundura zatangiye 1959 n’indi myaka yakurikiyeho.
S’ibyo gusa kuko no mu mahanga abanyarwanda bataziranye barasuranaga, bagafashanya bagatabarana mbese bagasangira akabi n’akeza kubera gusa kuba ari abanyarwanda. Mu gihugu naho iyo witegereje ibikorwaremezo bubakaga ubona ko bakundaga igihugu kuko ntibabisondekaga nk’uko bimeze ubu.
Maze iminsi nibaza uko gukunda igihugu ku banyarwanda byaje guhinduka gukunda Paul Kagame nkabura igisubizo!
Ariko ubu ntangiye kubisobanukirwa neza.
Hambere aha igihugu cyakunzwe by’ukuri pe ndetse bamwe baracyitangiye bajya gushaka umwanzi i Kinshasa bamubuze bemera kwinjira mu birombe mu kuzimu hasi mpaka baramubona baramushyegesha. Umwanzi bakuye muri ibyo birombe bya Zaïre bamukoresha gutaka Kigali hagurwa n’amadege. Ntakwinuba na guke babikoranaga kuko igipindi cyo gukunda igihugu cyari cyaracengeye. Ndetse abandi bagiye kwigisha abandi gukunda igihugu.
Ariko uyu munsi gukunda igihugu [Rwanda] byahindutse gukunda Paulo Kagame.
Ariko se byaje guhinduka bite ngo aho gukunda igihugu dukunde umuntu?
Intwaro 2 zarakoreshejwe muguhindura intego nyamukuru:
1-Umunwa w’imbunda waramudukundishije
Umugabo Rwigamba Balinda agitangiza Kaminuza ya ULK abashinzwe kubisuzuma basanze adakunda igihugu bukeye ibisasu bitangira guturikira iwe mu rugo mu gipangu ngo bitewe n’abantu kugeza magingo aya abanyarwanda batarabwirwa abo bagizi ba nabi bari bande kuko imyaka hafi 20 Polisi y’igihugu ntiratangaza icyo iperereza ryagaragaje. Nyuma Rwigamba yaje kwegerwa amenyeshwa ko agomba gukunda igihugu, yaje kwemera amazi atararenga inkombe akunda Paulo Kagame bityo aragororerwa aratunga aratunganirwa ubu n’umugabo utuje mubye.
Abandi nka Andrea Kagwa Rwisereka yaje gukegetwa ijosi amafoto yoherezwa mu bitangazamakuru nkana kugira ngo abere abandi urugero ko udakunze kuneza no gukerererwa ijosi bishoboka.
Uko niko na Dr Gasakure, Umunyamakuru Sharif (Léonard Rugambage), Rwigara Assinapol, byabagendekeye n’abandi bagenda baraswa ku manywa y’ihangu magingo aya. Ayo mashusho ateye ubwoba niyo yagiye atuma abanyarwanda “bakunda” Paulo Kagame.
Impamvu ikaba ari uko igihugu ubwacyo bwakuyeho igihano cyo kwica. Bityo umunyarwanda n’ubwo yaba yararimbuye imbaga ageze mu maboko y’inzego z’igihugu akatirwa burundu y’umwihariko ariko kumwica igihugu nk’u Rwanda cyarabyanze.
N’ubwo igihugu ntabubasha kigifite bwo kwica umunyarwanda, hari umuntu umwe rukumbi wasigaranye ubwo bubasha bwo kwica uwo ashatse igihe ashatse. Uwo nta wundi ni Paulo Kagame. Aho niho havuye benshi guhitamo gukunda Paulo Kagame n’ubwo byaba bitabavuye ku mutima.
2-Inda zacu zatumye tumukunda
Itegereze gato inda ya Nyakubahwa James Kabarebe ubu uyirebe na mbere ya 1994 uhita usobanukirwa. Kera twemeraga ko ufite ububasha bwo gutanga amapfa agatanga n’aho bahahira ari umwe rukumbi mu Rwanda uwo yari Nyagasani, Imana y’i Rwanda yonyine.
Ariko ubu siko bimeze abanyarwanda bazi abantu mbere bacukuraga imisarani, ari n’ababoyi mu ngo ariko uyu munsi bari mu buyobozi bukuru bw’igihugu aho Paulo Kagame yabazamuye akabakuraho igisuzuguriro. Nyamara kandi tuzi abandi banyazwe bicwa n’ubworo turabahamba ndetse tuzi n’abandi bagisukuma ariko bageze ku bicocero aho bambariye inkindi. Dr Bihozagara, Patrick Mazimpaka, Tharcisse Karugarama, Roza Kabuye, Diane Rwigara, General Rusagara,…aba n’ingero ziri mu mitwe y’abanyarwanda benshi. Bazi neza ko udakoze uko ushoboye ngo wihingemo kwerekana ko ukunda Paulo Kagame ingaruka zaba nk’izo.
Iyo abasirikare bazamuwe mu ntera biba bisobanuye ko agashahara kazamutse kandi iyo uzamuwe ahari n’abanyarwanda batari bake aho kumva ko bazamuwe n’igihugu kubera icyo igihugu kibatezeho cyangwa icyo bakimariye ahubwo bumva ko bazamuwe na Paulo Kagame ubwe.
Ugereranije no hambere ukareba ibikorwa remezo bigenda byubakwa kuri iyi leta iriho mu Rwanda wibonera ingaruka zo gukunda Paulo Kagame kuruta gukunda Igihugu. Inyubako nk’iya KIST yari yaratwaye amamiliyari yashwanyutse batarayitaha. Inyumba nka Titanic ya Kaminuza y’uRwanda bavuga ko abanyeshyuri byabaye ngombwa ko bayimurwamo itaragarika ingogo kandi zaratwaye amamiliyari y’amafaranga.
Imihanda uko ikorwa uyu munsi n’ubwo ari iyo Habyarimana yabasigiya nabyo biteye agahinda. Buri wese acungana na mugenzi we ku jisho agasahura ibye. Ntawucyitaye kuri ejo hazaza h’igihugu.
Ubu nibwo kwishishanya hagati y’abanyarwanda byogeye no kuruta mbere hose. Ubu ni nabwo umunyarwanda utekereje kujya mu Rwanda hari impamvu ikomeye imujyanye agenda yikandagira ndetse yamaze kwishinganisha ku nshuti n’abavandimwe.
Abatuye hanze y’igihugu bo bararyana cyangwa bararyaryana nta n’umwe wizera undi.
Hari aho umunyarwanda atatinyuka kuvuga ko ari umunyarwanda kubera uko abategetsi b’u Rwanda ubu bakoze.
Igipindi cyo gukunda igihugu cyahindutse gukunda muzehe wacu Paulo Kagame.
Mu nkuru zacu zitaha tuzagerageza kureba ingaruka ibi bifite kuri ejo hazaza h’abanyarwanda.
FLN yongeye gutera i Nyaruguru!
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 aravuga ko ingabo za FLN (Forces de Libération National) umutwe w’ingabo w’impuzamashyaka MRCD wongeye kugaba ibitero mu Karera ka Nyaruguru.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aturuka mu karere ka Nyaruguru aremeza ko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Kanama 2018 ingabo za FLN zagabye ibitero bibiri icyarimwe ku birindiro by’ingabo za RDF.
Ibi bitero byagabwe mu murenge wa Muganza. Mu gihe kigera ku masaha 3 habayeho kurasana ku mpande zombi n’ikoreshwa ry’ibitwaro bikomeye ku buryo abaturage bo mu mudugudu wa Bigugu bakwiye imishwaro.
Ibi bitero byabaye nyuma gato y’uko umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo Major Gen Ruvusha akoresheje inama abanyamahoteli akababwira ko abagabye ibitero twari utuntu tworoshye kandi ko ikibazo bakirangije.
Iyi nkuru turacyayikurikirana ariko tunibaza impamvu Leta y’u Rwanda n’inzego zayo zaruciye zikarumira.
Benshi mu bajya mu kwiyamamaza kwa FPR ntibaba bazi ibyabaye
Callixte Sankara ati: Twateye positions z’abasirikare hafi y’amashuri ya Bigugu
UBURYO BWO KUVUGANA N’ABACU CYANGWA TUGATANGA AMAKURU NTACYO TWIKANGA
Yanditswe na Paulin Bugingo
Abanyarwanda nibwo bwoko kuri iyi Isi butewe ubwoba no gukoresha telephone ngendanwa kubera uburyo Leta ya FPR ikoresha mugukurikirana ibiganiro Abanyarwanda tugirana .
Ariko rero baribeshya kuko igitera inzara gitera naho bahahira, reka turebere hamwe uburyo twakomeza gukoresha telephone zacu mu mutekano.
Mu Rwanda uburyo bukoreshwa cyane mu itumanaho rikoresheje telephone ni VOICE (guhamagarana nta internet ukoresheje) na DATA (Bisaba internet) , ubu buryo bwombi Leta ibufiteho ubushobozi kuko ibigo dufitemo ifatabuguzi ni ibya FPR bityo igihe cyose ishakiye ikurikirana itumanaho ry’uwo ishatse kandi ibi bikaba aribyo byaduhinduye ibiragi kandi rwose twari intyoza.
Kubera amagambo menshi ataboneka mu rurimi rwacu ndagerageza gucishiriza icy’ikingenzi nuko ubutumwa bwumvikana neza
Muti rero twakora iki?
Birashoboka kugira itumanaho ryawe bwite wizeye igihe cyose ukoresha DATA (Internet) kuko ubu bwoko bw’itumanaho uretse na Leta ya FPR no mu bihugu biteye imbere birabagora cyane kwinjira mu itumanaho ry’abaturage babyo igihe cyose badakoresheje umurongo usanzwe ( VOICE na SMS ) .
Aya maporogaramu mushobora kuyifashisha mukagira ikiganiro bwite ntihagire urabukwa wowe ubwira uwo muganira akayensitala muri telephone ye cyangwa ikindi gikoresho dore ko byabaye byinshi noneho mugahana username gusa:
- GroupMe
- Line
- Kakao Talk
- MessageMe
- Kik
- Tango
- Cubie
- Facebook Messenger ( iyi ni ukuyitondera)
- Hike
- Google Hangouts
- Maaii
- iMessage/FaceTime
- BBM
- Rounds
- Snapchat
- Skype
- Viber
- Nimbuzz
- ChatON
- Voxer
- Summary
Ndabizi bamwe baribaza impamvu nashyizemo whatsapp kandi abantu bari bazi ko nayo isomwa harimo n’umuvandimwe Kizito Mihigo waje kuyizira! Whatsapp uretse na Leta ya Kagame n’ibigo bikomeye mu butasi byitabaza nyirayo kubera uburyo bakajije umutekano w’abakiriya babo bwitwa (end to end Instantaneous encryption). Ibiganiro bya Whatsapp bisomwa iyo batwambuye phone zacu cyangwa bakagutegeka kubafungurira telephone yawe gusa.
Zimwe muri zo nka whatsapp cyangwa Viber zisaba kuverifiya amanimero dukoresha ariko nacyo cyarakemutse kuko ushobora gukoresha nimero wanduruye kuri internet ukoresheje uduprogram tuba muri google playstore ( textNow, textPlus) ugafata nimero y’igihugu ushaka cyose kandi utakibamo cyangwa ngo urinde kwifashisha umuntu ubayo ubundi ugakoresha whatsapp na nimero y’ahandi:
Muri iyi minsi mumaze kubona ko telephone za smart ziri kwibirwa mu biro aho utiyumvisha icyo uwayibye agiye kuyimaza kuko yanasize ibindi bintu by’agaciro, muribuka ko bamwe kwicwa abandi bagafungwa nyuma yaho hafatiwe telephone za Karegeya, nibwo buryo bwonyine bashoboraga gukoresha kugirango bamenye ibiganiro abari mu gihugu bagiranaga n’abari hanze kuko ibyo tuvugira kuri interineti baba batagishoboye kubikurikirana.
Mu nkuru yanjye itaha tuzarebera hamwe uko twanahisha IP address y’icyuma dukoresha n’amaprogramu twakoresha tugahamagara ku buntu kandi duhamagara nimero zisanzwe kandi byose bigakora ntawe ufite ubushobozi bwo gukurikirana ikiganiro cyawe.
Ubu buryo bw’itumanaho mbubasangije kugirango dufashanye gutanga amakuru y’ibibera iwacu mu byaro aho abayobozi badashaka ko bimenyekana ibindi nabyo bakatubuza kubitangaza nk’abavuga ngo ntitukavuge ko ingabo izi n’izi zirwanya ubutegetsi zagabye ibitero cyangwa habaye urundi rugomo rwibasira abaturage rukozwe n’inzego z’umutekano za Leta.
Lt Col Nyirihirwe Emmanuel yarokotse igitero cya FLN ahitwa Ruheru muri Nyaruguru
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018 aravuga ko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere taliki 13 kanama 2018 ingabo za FLN ku nshuro ya gatatu zagabye igitero mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.
Iki gikorwa cyabereye imbere y’isoko rya Gatunda, ahitwa ku Munyari, kuri uyu wa 13/08/2018, ahagana saa yine na 45 za nijoro.
Ingabo za FLN zasakiranye n’ingabo za RDF zigera kuri 30 zari muri patrouille ya nijoro nk’uko tubitangarizwa na bamwe mu bayobozi ba FLN ndetse bigashimangirwa n’abaturage batuye hafi aho.
Ngo ingabo za FLN zari zabiteguye kuko zari zifite amakuru nyayo y’uko RDF zikunda kunyura aho hantu, zazigabyeho ibitero. Abagera kuri batandatu mu ngabo z’u Rwanda bahise bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka.
Ingabo za RDF ntabwo zamenye ikizikubise kuko zitashoboye no kurasa isasu na rimwe kubaziteye. Ahubwo umuturage wari hafi aho arimo ataha iwe niwe watubwiye ko yumvaga ingabo ziboroga izindi ziniha zihamagara afande ngo nazitabare, uwo muturage kandi yakomeje kumva icyombo cyasamiraga gihamagara ariko ntihagire uwitaba. Nka nyuma y’iminota 3 n’itanu niho abazanzamutse bashoboye kurasa udusasu duke, nabwo batazi aho barasa n’uwo barasa. Ku ruhande rwa FLN nta kibazo cyahabaye, ingabo zari mu gikorwa zahise zisubira mu birindiro byazo nk’uko bitangazwa na bamwe mu ngabo za FLN twashoboye kuvugana
Muri iyo mirwano biravugwako FLN yateye ibisasu 2 ntezwantoki bya grenade n’ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa rocket (RPG).
Nyuma yo kumenya ko ngo umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Lt. Col Emmanuel Nyirihirwe hamwe n’abandi bayobozi b’ingabo, aba gisivile n’abapolisi barimo banywera mu gasentere ka Gatunda, mu murenge wa Ruheru, ingabo za FLN zashatse kubagabaho igitero.
Ingabo za FLN zahisemo aho gutera mu kabari ahubwo gutegera ingabo z’u Rwanda aho ku Munyari, ahantu hitaruye, mu rwego rwo kwanga ko imirwano ibera mu centre ya Gatunda rwagati, igahitana abaturage benshi b’inzirakarengane dore ko umugoroba wo ku wa mbere aho mu Gatunda hakunze kuba hagaragara abantu benshi batandukanye baba baje kurema isoko, bagatinda gutaha bakiri mu bunywero.
Nyuma yaho icyo gitero kibereye,ingabo z’u Rwanda zazindutse zikusanyiriza abaturage ba Gatunda aho byabereye, babatera ubwoba kandi babuza gutanga amakuru, ndetse babategeka gukubura ikibuga cyaho amaraso y’ingabo zahitanywe n’icyo gitero n’izakomeretse yamenetse ariko ibimenyetso by’isazi nyinshi zihirunze byari bikigaragara.
Hari umuturage wagerageje gufotora aho byabereye ariko umusirikari ahita amushikuza téléphone ndetse bamwambika amapingu imodoka ihita imujyana ntawe uzi amarengero ye.
Na n’ubu iyo nama iracyarimo kandi ingabo z’u Rwanda ziragaragaza ishavu n’umujinya ku buryo bishoboka ko zishaka kwihimura ku baturage ni abo gutabarizwa.
Muri iyo mirwano FLN yaba yari igamije kwihimura Kuri Lt Col Nyirihirwe wavuzeko FLN ari utuntu turwaye amavunja dutambitse n’ibirenge.
Amakuru atugeraho ni uko Lt Col Nyirihirwe ngo atari ari muri ako kabari yari asanzwe agendamo ko ahubwo harimo abandi bayobozi b’ingabo, b’abapolisi n’abagisivile ngo bari basigaye bakunda kuza gutaramira muri ako kabari kugirango bereke abaturage ko umutekano ari wose muri Nyaruguru.
Ubu twandika iyi nkuru agacentre ka Gitunda ubuzima bwahagaze ingabo na polisi ni benshi bakumira ko hari umunyamakuru wahakandagira.
Iki gitero cya FLN kije gikurikira icyabaye kuwa gatandatu mu murenge wa Muganza.
FLN: ITI NTITWISHWE N’INZARA UYU MUSAZA VENUSITI AZABE UMUHAMYA W ‘UKO YASANZE TUBAHO MURI NYUNGWE
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu gitero cyakozwe n’ingabo za FLN mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki 11 Kanama 2018 mu murenge wa Muganza mu kagali ka Samiyonga umudugudu wa Bigugu, nyuma y’imirwano n’ingabo za RDF ubwo iza FLN zasubiraga inyuma mu birindiro byazo mu ishyamba rya Nyungwe zahuye n’umuturage witwa Ngiruwonsanga Venusiti utuye muri uwo mudugudu wa Bigugu zihita zimusaba kuzikurikira.
Kubera imbaraga nkeya ingabo za FLN ntizamumaranye igihe kinini muri iryo shyamba gusa ngo zamuhaye ubutumwa bukurikira:
1. Zamusobanuriye ko FLN idatunzwe no gusahura abaturage ko ngo bishwe n’inzara umusaza bamweretse stock y’ibiryo ndetse bamugaburira ku nyama zo mu bikombe izi zitwazwa n’ingabo z’ibihugu byateye imbere ndetse bamuha na fanta bati muzehe uzatubere umuhamya mubandi baturage ko ibyo leta ya Kagame idusebya tutabuze Ibyo kurya.
2. Babwiye umusaza ko nk’uko abyibonera binjiye muri Nyungwe batirutse bajya i Burundi nk’uko leta ibibeshya. Bati:nawe urabona ko twatuye iri shyamba ari iryacu.
3. Babwiye umusaza ko ngo FLN atari kimwe na RDF ibahozaho iterabwoba ikanabarasa ku manywa y’ihangu bemeza umusaza ko mu mategeko ya FLN guhohotera umuturage ari ikirazira. Ndetse umusirikare wabikora ashobora no guhanishwa kwicwa igihe nawe yaba yishe umuturage.
4. Bamubwiye ko Hari igihe bazagaruka batari buhave bamwizeza ko icyo gihe bazakomeza urugendo ntaguhagarara berekeza Kigali.
5. Beretse umusaza bamwe mu ngabo za FLN bahoze ari abasirikare n’abari abapolisi ba Kagame ndetse bamwereka n’amakarita yabarangaga bagikorera Kagame, ngo banasabye umusaza ko yabwira abaturage bafite abana mu ngabo na polisi ko bakitandukanya na Kagame inzira zikigendwa kandi ko nibaza muri FLN bazakirwa neza nk’uko abyiboneye.
Rwanda: iyo Leta itakwiyumvamo ntabwo wahinga n’urusenda ngo rwere
Yanditswe na Ben Barugahare
“Iyo Leta itakwiyumvamo ntabwo wahinga n’urusenda ngo rwere” aya ni amagambo yatangajwe na Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya igihe gito mbere y’uko yicirwa muri Hotel mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cy’Afrika y’Epfo dore ko n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bigambye ku mugaragaro urwo rupfu barimo Perezida Kagame, uwari MInistre w’intebe icyo gihe Pierre Damien Habumuremyi, Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe, Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ndetse n’umudiplomate muri Ambassade y’u Rwanda mu gihugu cya Senegal, Yvette Rugasaguhunga.
Nyakwigendera Colonel Karegeya igihe yavugaga aya amagambo wagira ngo yari azi ibizaba ku mugabo witwa Jérémie Ntihinyuka wabujije epfo na ruguru kugeza n’ubwo bamusanze aho yahungiye mu gihugu cya Mozambique.
Bwana Jérémie NTIHINYUKA bikaba bivugwa ko yakijijwe n’Imana kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 ubwo aho yari yarahungiye hatewe n’abantu bikekwa ko bakorera inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda muri Mozambique bica inzugi z’inzu yabagamo ku bw’amahirwe ntibahamusanga; gusa twabibutsa ko mbere yo kujya muri Mozambique yari umuhuzabikorwa wa Company y’abashoramari b’i Muhanga; muri 2016 akaba yarigeze gusenyerwa inzu ku manywa y’ihangu n’inzego z’ibanze zihagarikiwe na police azira ubusa ndetse bamutumyeho umwe mu nshuti ze za hafi akaba yaramuburiye amubwira ko yihaye gupinga natayoboka ngo ave mu byo yigira “filimi izizinga”.
Mbere y’icyo gitero Jérémie NTIHINYUKA yagiye abona ubutumwa bw’abantu babaga bavuye mu Rwanda bumutera ubwoba burimo ubwavugaga ngo: “aho si kure twagusangayo”, “isi izakubana ntoya” …
Twabibutsa ko mu mwaka wa 2012 umunyarwanda Théogène Turatsinze yiciwe mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambique, bikaba bivugwa ko yazize amabanga yari azi ku buryo Banque y’u Rwanda y’iterambere (BRD) yahombejwe n’abasirikare bakomeye n’ibindi bikomerezwa byo mu ishyaka FPR riri ku butegetsi.
Uretse abantu bakorera Leta ya Kigali bahabwa imyitozo ya gisirikare n’iyo kuneka bayise “intore” bakoherezwa bigize impunzi, abashoramari, abanyeshuri… Leta y’u Rwanda ikoresha za Ambasade zayo mu mahanga mu bikorwa by’urugomo rwibasira abayihunze ndetse ntinazuyaza kwihisha inyuma y’ibitaramo by’abahanzi cyangwa ibiterane by’amasengesho kugira ngo ishobore kwinjiza abantu bayo mu bihugu birimo abanyarwanda benshi b’impunzi cyane cyane haganijwe kubaneka, kubahatira kuyoboka ubutegetsi ku neza cyangwa ku nabi ndetse no kubatera Ubwoba tudasize n’ibikorwa by’urugomo bishobora kugera ku kwicwa.
Igihugu cya Mozambique gituranye bugufi n’igihugu cya Afrika y’Epfo nacyo kimaze kugwamo abantu benshi bakomoka mu Rwanda ndetse abandi bakarokoka hamana.
Uretse Patrick Karegeya wishwe mu ntangiriro za 2014, Gen Kayumba Nyamwasa yarusimbutse inshuro zirenze imwe nyuma yo kuraswa mu 2010, Frank Ntwali umwe mu bayobozi ba RNC itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nawe yateraguwe ibyuma akizwa n’Imana mu 2012. Ibya vuba aha mu 2018 ni iyicwa rya Thomas Ngeze n’umunyamategeko w’umubirigi Pieter-Jan Staelens wakurikiranaga urupfu rwe nabo baguye muri Afrika y’Epfo bikaba byarakurikiwe nabyo n’ibimeze nko kwigamba kw’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali ku mbuga nkoranyambaga.
Nyaruguru: inkeragutabara 4 zaguye mu maboko y’ingabo za FLN
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Kanama 2018 aravuga ko abagabo 4 bahoze mu ngabo z’u Rwanda bavuye ku rugerero bamwe bazwi kw’izina ry’Inkeragutabara bafashwe n’ingabo za FLN (Forces de Libération National)
Nk’uko ayo makuru dukesha umwe mu basirikare ba FLN abivuga ngo izi Nkeragutabara 4 zafatiwe mu mudugudu wa Kintama, Akagali ka Gahurizo, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru. Zikaba zafashwe ubwo Ingabo za RDF zashakaga kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe.
Ayo makuru akomeza avuga ko muri iyo imirwano ingabo za FLN zashoboye gukumira igitero cy’ingabo za RDF, ndetse zizisubiza inyuma,byarangiye imirwano iri kubera mu kagarli ka Gahurizo, umudugudu wa Kintama, aho ingabo za FLN zakurikiranye ingabo z’u Rwanda zizirasira mu birindiro byazo.
Ntiharamenyekana umubare w’abapfuye n’inkomere ariko ingabo za FLN zafashe Inkeragutabara 4 zigendana n’ingabo z’u Rwanda zizereka amayira mu ishyamba rya Nyungwe.
Nk’uko uwo musirikare wa FLN yabitangarije The Rwandan ngo FLN ikomeje gusaba abaturage n’abandi badafite aho bahuriye n’ibya gisirikare kutishora mu bikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko iyi ni intambara si imikino.
Nyaruguru:Gitifu Bihoyiki Jean Marie Vianney Abaye igitambo cya RDF
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu ijoro ku wa gataun tariki ya 17 Kanama 2018 ahagana saa tatu na mirongo ine, ahitwa mu Kagali ka Remera, Umurenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru mu rugo rw’umuyobozi w’Akagali Bwana Jean Marie Vianney Bihoyiki, abantu bataramenyekana bamugabyeho igitero bakoresheje igisasu ntezwantoki (Grenade).
Biravugwa ko ingabo za RDF zamuteye icyo gisasu cyo mu bwoko bwa Grenade mu rwego rwo kumwihimuraho kuko bakekaga ko ari umwe mu bafasha inyeshyamba za FLN zimaze iminsi zijagajaga mu karere ka Nyaruguru mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe . Uyu muyobozi ngo yari amaze iminsi ahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano bamukekaho gukorana na FLN.
Ubu twandika iyi nkuru abayobozi mu inzego zose za gisivile, igipolisi n’igisirikare mu karere ka Nyaruguru n’intara y’amajyepfo baherekejwe n’amakamyo ya gisirikare arenga 12 yazanye abasirikare n’izindi kamyo 3 zuzuye abapolisi ubu abaturage bari gukoreshwa inama .
Ntabwo turabasha kumenya niba iki gisasu cyahitanye uyu muyobozi Bwana Bihoyiki Jean Marie Vianney ariko ngo ubukana cyaturikanye bwakuye umutima abaturage.
Amakuru duhabwa n’abaturage cyane cyane mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe ndetse n’umupaka w’u Burundi ni uko hari kugaragara abasirikare benshi cyane ku buryo budasanzwe, hakaba hari n’amakuru avuga ko Major Gen Emmanuel Ruvusha nawe yashyize icyicaro muri Kivu mu murenge wa Muganza.
Iyi nkuru turacyayibakurikiranira.
Nyaruguru: kuki RDF ishyira abanyerondo imbere ku rugamba?
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru dukesha umuvugizi wungirije w’ingabo za FLN, Capitaine Robert Rebero aravuga ko mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 16 Kanama 2018 mu gitero zagabye mu murenge wa Muganza zashoboye guta muri zombi abagabo 4 bakekwa kuba ari inkeragutabara. 2 muri bo barekuwe kuko bagaragazaga ibimenyetso by’intege nke cyangwa uburwayi.
Abayobozi ba MRCD ngo bakaba bakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bya gisikare bakabirekera ababihemberwa n’amafaranga ava mu misoro ya rubanda kuko abaturage nta tegeko na rimwe ribategeka kujya ku rugamba mu gihe hari ingabo z’igihugu n’abandi bashinzwe umutekano babihemberwa.
MRCD ngo ikaba ishinganisha aba baturage barekuwe n’ingabo za MRCD ari bazima isaba kandi ko abaturage bagenzi babo ndetse n’imiryango yabo baba maso kugira ngo Leta y’u Rwanda itabacisha mu ryoya mu rwego rwo guhisha amakuru y’uko hari imirwano mu karere ka Nyaruguru nk’uko benshi mu bashyigikiya ubutegetsi bwa Kigali ndetse na bamwe biyita ko bari muri opposition badasiba kubitangaza.
Ange Kagame mu rukundo!
Yanditswe na Ben Barugahare
Muri izi mpera z’icyumweru ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp hatangiye kugaragara amafoto y’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, ariwe Ange Kagame yahuje urugwiro n’umusore benshi bibazaga uwo ari we.
Nyuma yo kubona ayo mafoto The Rwandan yakoze iperereza iza kumenya ko uwo musore umaze igihe kigera ku myaka 2 akundana na Ange Kagame.

Uyu musore benshi bakunze kwita Billy ubundi aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yiga, amazina ye yahawe n’ababyeyi be ni Bertrand Ndengeyingoma, akaba ari Umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma, ndetse na musaza wa Belise Kariza, umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo (Chief Tourism Officer) muri RDB (Rwanda Development Board)

Cyrille Ndengeyingoma, ni umunyemali watahutse mu Rwanda mu 1994 avuye mu gihugu cy’u Burundi aho yabaga, akaba ari nyiri inyubako iri mu mujyi wa Kigali hakurya y’ishuri ry’ababiligi (Ecole Belge).

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Ange na Billy ibyabo byatangiye muri Nzeli 2016 mu gihe habaga Rwanda Day mu mujyi wa San Franscisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bigizwemo uruhare cyane na Jeannette Kagame usanzwe uziranye n’umuryango wa Cyrille Ndengeyingoma kuva kera mu gihugu cy’u Burundi.
Andi makuru twashoboye kubona avuga nyuma yo kumenyana na Billy muri Nzeli 2016, Ange yakoze ingendo 3 zose ava i Kigali ajya gusura umukunzi we muri Amerika hagati ya Nzeli 2016 n’Ukuboza 2016. Ikidasanzwe muri ibi ni uko izo ngendo zose yazikoraga ari muri imwe mu ndege za Paul Kagame yo mu bwoko bwa Gulfstream 4.
Mu 2017, kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama, Ange yari amaze kujya muri Amerika inshuro zitari munsi ya 6 agiye kureba umukunzi we. Si ibyo gusa kuko igihe cyose Perezida Kagame yajyaga ku mugabane wa Amerika cyangwa mu Burayi Ange Kagame yajyanaga nawe rimwe na rimwe akitiza indege ya Se akadomoka akajya kwirebera umukunzi.
MBONYUMUTWA DOMINIKO
Mbonyumutwa Dominiko (01.1921 – 26.07.1986). Yabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by’agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw’igihugu, igihe Kongere y’i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y’u Rwanda. Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida na Kayibanda Geregori.
Mbonyumuta Dominiko yavukiye i Mwendo mu Kabagari muri Mutarama 1921. Ababyeyi be ni Semushi na Nyirantaho Veridiyana. Amashuri abanza yayatangiriye i Mwendo mu mwaka w’1929 ayarangiriza i Muyunzwe kuri Misiyoni mu mwaka w’1936. Amashuri yisumbuye yayize i Zaza mu ishuri ry’Abafureri b’Abayozefiti ryateguraga abarimu.
Mu mwaka w’1941, Mbonyumutwa Dominiko yashakanye na Nyirabuhake Sofiya babyarana abana 8. Mu mwaka w’1946, Mbonyumutwa Dominiko yafashe abana 2 ba mukuru we Rugina wari umaze kwitaba Imana abarera nk’abe.
Arangije ishuli ry’ubwarimu, mu mwaka w’1940 yakoze akazi k’ubwarimu muri SOMUKI aho yigishaga abana b’ababiligi. Muri 1942 yagiye kwigisha ku Kamonyi, aho yakoze kugeza mu mwaka w’1945. Muri 1945 yasubiye i Mwendo, aho yigishije kuri Misiyoni ya Muyunzwe. Mu mwaka w’1948 Mbonyumutwa yahagaritse gukora akazi k’ubwarimu, ajya gukora nk’umukarani kuri Teritwari ya Gitarama.
Mu mwaka w’1952 Mbonyumutwa yabaye sushefu wa Mahembe ku Ndiza. Yahawe susheferi nshya. Yari ingarigari ya shefu Kayumba Alegizanderi wategekaga Ndiza akaba n’umwiru ukomeye. Yazanye uburyo bushya bwo gutegeka susheferi.
Yahaye indangamuntu abaturage, bareka kwitwa aba shefu runaka. Yakuyeho ibyo guha amaturo umuzungu wabaga yaje mu nkambi. Abantu benshi bamaze kumva ibyo yakoraga, bavuye mu yandi ma susheferi baza gutura muri susheferi ye. Abakoraga barahembwaga, kandi abantu barareshyaga iby’uko habaho abatutsi badakora n’abahutu babakorera yari yabikuyeho.
Yakanguriye abaturage ba Mahembe kurwanya impyisi zatwaraga abana n’amatungo magufi, maze bazicira mu ndiri yazo mu misozi y’i Mahembe. Ibi byo kurwanya impyisi yabikoranye na za susheferi bari begeranye, bituma aba ikirangirire. Bahigaga kuwa gatanu nimugoroba bagatahuka ku cyumweru.
Muri susheferi ye yubakishije amashuri ku mirenge kandi akurikirana ko abana bose bageze igihe cyo kwiga boherezwa mu mashuri. Yarangwaga no kubaha Shefu Kayumba kimwe n’abasushefu bagenzi be. Abasushefu bakoraga akazi ko gucunga uburyo abaturage babayeho, kubabarura n’ibindi byinshi.
Kuya 1 Ugushyingo 1959, ubwo yari yagiye kwifotoza i Gitarama abisabwe na shefu we Kayumba, Mbonyumutwa Dominiko yanyuze kuri Misiyoni ya Byimana mu misa ya saa yine kugira ngo abashe kujya gusura umukobwa we wigaga aho mu Byimana mu mwaka wa karindwi yitegura kujya mu mashuri yisumbuye. Misa ihumuje yagiye gusura umukobwa we ku ishuri. Ataha mu ma saa sita n’igice. Anyura kuri Misiyoni gusezera ku bapadiri. Ageze i Bukomero hafi y’ikibuga cy’umupira ataha, insoresore z’abatutsi zashatse kumukubita ariko kubera yari afite ibigango, yabashije kwirwanaho maze arazicika.
Ku ya 2 Ugushyingo, nimugoroba, Mbonyumutwa Dominiko atwawe mu modoka n’incuti ye yaje kubaza umuyobozi w’ishuri Desimeti uko umukobwa we amerewe. Muri iyo minsi aho mu Byimana abahutu baratwikiwe. Abatwikaga ni abatwa bari bayobowe na Denderi (umuzirankende w’umututsi wakoraga kwa Kankazi). Inzu ya Mbonyumutwa y’i Mwendo yaratwitswe.
Mu rwego rwo kugarura umutekano mu gihugu ababirigi bafunze bamwe mu bakekwagaho kuba barateje imvururu mu gihugu mu Gushyingo 1959. Mbonyumutwa Dominiko yasabwe gusobanura ibyamubayeho abikora muri raporo yahaye umubirigi witwaga Jaspers.
Mu Ukwakira 1960, bimaze kugaragara ko Umwami atagarutse mu gihugu, hashyizweho Inama Nkuru y’Igihugu y’Agateganyo yasimbuye iyariho yashyirwagaho n’umwami. Iyo Nama nkuru y’Igihugu y’Agateganyo yafashe inshingano zo gukemura ibibazo by’ubuyobozi bw’igihugu. Yashyizeho Guverinoma y’agateganyo. Iyo Guverinoma yari irimo Abanyarwanda n’ababirigi. Minisitiri w’intebe wayo yari Kayibanda Geregori. Mbonyumutwa Dominiko yari umunyamabanga muri minisiteri y’ingabo z’igihugu. Ni muri urwo rwego rw’umunyamabanga Mbonyumutwa yashishikarije ba Habyarimana Yuvenali, Nsekarije Aloyizi na Ruhashya Epimaki kwinjira mu ishuri rya gisirikari ryari rimaze gushingwa i Kigali.
Kuya 28 mutaramu 1961, muri Kongere yahuje abakonseye n’ababurugumesitiri i Gitarama, Mbonyumutwa Dominiko yatorewe kuba Perezida w’agateganyo wa Repubulika y’u Rwanda. Bityo aba abaye Perezida wa mbere w’u Rwanda. Imirimo ya Perezida Mbonyumutwa Dominiko yayikoze neza, yibanda kugukwiza ihumure n’amahoro mu gihugu. Umwanya wa Perezida Mbonyumutwa Dominiko yawuvuyeho yeguye ku bwende bwe kuya 26 Ukwakira 1961. Maze Inteko nshingamategeko itora Kayibanda Geregori kuba Perezida agasimbura kuri uwo mwanya Perezida Mbonyumutwa Dominiko.
Mbonyumutwa Dominiko yabaye Visi Perezida w’urukiko rw’ubujurire rw’i Nyanza kuva mu Ukwakira 1961 kugeza muri Kamena 1964, aho yagize ikibazo cy’uburwayi akajya kwivuriza mu Busuwisi. Amaze gukira indwara, Mbonyumutwa Dominiko yagarutse mu Rwanda maze ahatanira gutorerwa kuba depite mu matora yabaye mu mwaka w’1965. Yaratowe aba depite mu nteko yakoze mu myaka y’1965-1969. Mu mwaka w’1969, Mbonyumutwa Dominiko yabaye umwe mu bataye umurongo.
Kuva mu mwaka w’1969 Mbonyumutwa Dominiko yarikoreye ku giti cye. Yakoze iby’ubuhinzi, ajya muri koperative yo gucukura gasegereti. Acunga ishyamba rye. Yubatse inzu y’urubyiruko i Remera. Mu mwaka w’1978, Inama ya Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Urwego rw’Igihugu rw’amashimwe, yemeza ko Mbonyumutwa Dominiko arubera umuyobozi.
Mbonyumutwa Dominiko yahawe umudari w’ishimwe nk’umwe mu baharaniye ubwigenge na demokarasi mu Rwanda.
Mbonyumutwa Dominiko yitabye Imana kuya 26 Nyakanga 1986 mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza. Yashyinguwe mu cyubahiro kuri Sitade ya Demokarasi i Gitarama kuya 1 Kanama 1986. Mu ijoro ryo kuya 1 Gicurasi 2010, imva ya Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko yarataburuwe kw’ itegeko rya leta ya FPR, aho umurambo we washyizwe ntihazwi kugeza magingo aya.
Byandistwe na
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi
__________________________________________________________
1 SOMUKI – Societe Miniere de Muhinga et de Kigali
2 Inkambi (Gite) ni inzu abazungu babagamo iyo babaga baje mu byo kugenzura uko ibintu byifashe ahantu aha n’aha.
3 Ubuhamya bwa Madamu Mukamugema Mariya Kalara, umukobwa wa Mbonyumutwa Dominiko. Bwakiriwe kuya 1 Werurwe 2018.
4 Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiye mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Kongo mbiligi byabaye kuya 30 Kamena 1960. Kuva ubwo ntabwo yagarutse mu gihugu. Ubutegetsi bw’ababirigi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo atabasha kugaruka mu Rwanda.
5 Inama Nkuru y’Igihugu – Conseil Superieur du Pays. Inama Nkuru y’Igihugu yari igizwe n’umwami, hamwe n’abatware – yari nk’inteko nshingamategeko.
6 Inama Nkuru y’Igihugu y’Agateganyo –Conseil Superieur Provisoire
7 Guta umurongo byavugwaga ku banyapolitiki babaga batabona ibintu kimwe n’abari ku isonga ku buyobozi bw’igihugu. Uwabaga yataye umurongo ntiyabashaga gukora mu nzego za Leta.
Faustin Twagiramungu ati: Koffi Annan yahemukiye abanyarwanda
UBUMWE N’UBWIYUNGE BURANGAJWE IMBERE NA PAUL KAGAME NTIBUSHOBORA KUGERWAHO MU RWANDA.
Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ntibushobora kugerwaho igihe cyose Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke bakiyoboye u Rwanda kuko nibo bazanye amacakubiri, ivanguramoko, ingengabitekerezo ya jenoside n’inama zikorerwa mu mwiherero zigamije kugera ku myanzuro yuzuyemo ubugome, kwikubira umutungo w’igihugu, kwikanyiza no gufata imitsina y’ubutegetsi.
Kagame n’agatsiko ke ka FPR bashyizeho amashuri y’indatwa yigwamo n’abana babo gusa. Aba bana nibo bahabwa amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga kuko aribo baba bategurirwa kuzayobora u Rwanda mu gihe kizaza.
Iyo Perezida Kagame agiye gusoza umwaka we n’umugorewe bakirira iwabo mu rugo abana batoranyijwe mu babo bakabaha amafunguro agizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa ari nako babacengezamo ingengabitekerezo mbi y’amacakubiri babereka inzigo y’abatavuga rumwe nabo. Urugero: Murebe inama Kagame yakoresheje urubyiruko ejo kuwa 19/08/2018. Abayitumiwemo ni abana babo gusa. Ubwose iryo vangura iyo barikora bibwira ko bene ngofero batabibona? Ivanguramoko rikoreshwa mu itangwa ry’imirimo bene ngofero bararibona. Uko abantu bagirwa ba officiers mu gipolisi no mu gisirikare bene ngofero barabibona. Agakingirizo n’akarimi byo guhumisha abanyarwanda nabyo ntawe utabibona. Ivangura rikorwa mu itangwa ry’amasoko n’ishingwa ry’amakompanyi atwara abantu n’ibintu, uburyo hakoreshwa ivangura mu itangwa ry’amalinye ku bamotari n’abatagisimeni nabyo birazwi n’ababikora barazwi bose. Mbese ibyiza byose by’igihugu byikubiwe n’agatsiko kamwe ka FPR gusa!
FPR yakandamije abanyarwanda irabababaza mu buryo butigeze bubaho mu mateka y’isi. Iyo ugeze hirya no hino mu cyaro ukareba uko benengofero babayeho mu bukene, bwaki, kugwingira n’amavunja mu gihe Kagame n’agatsiko ke birirwa baryoha mu misoro iva mu mitsi ya bene ngofero usanga ari ibintu biteye agahinda. Ikibababaje cyane ni uko n’iyo hagize abahutu bazamura ijwi bagaragaza akarengane gakabije bakorerwa na FRP bararigiswa, bakicwa urubozo abandi bakajyanwa muri gereza ngo barashaka gutembagaza ubutegetsi cyangwa ngo barashaka kujya mu mitwe irwanya ingoma mpotozi ya FPR Inkotanyi.
Iteka iyo hagize umututsi uhaguruka akamagana amarorerwa akorwa na KAGAME-FPR afatwa nk’umugambanyi cyangwa nk’urunyanya ruboze maze akavanwa mubandi yoherezwa muri gereza cyangwa mu imva. Ni muri urwo rwego mubona Diane Rwigara, Deo Mushayidi, n’abandi batutsi mu nzu z’imbohe, mukabona Gilbert Mwenedata, Ben Rutabana, Dr Theogene Rudasingwa, Ayabatwa Tribert Rujugiro, Kajeguhakwa n’abandi batutsi benshi bari ibikomerezwa muri FPR barafashe inzira y’ubuhungiro nyuma y’aho bagaragarije imiyoborere mibi ya KAGAME-FRP ishingiye ku gitugu ndetse n’abandi benshi barimo nka Dr Gasakure, Me Toy Nzamwita, Assinapol Rwigara, Rwisereka, Patrick Karegyeya n’abandi bakaba barishwe urw’agashinyaguro.
Mu Rwanda ni akaga, ni akababaro, ni agahinda gusa! Abanyarwanda bameze imyaka isaga 20 bifuza gusezerera ingoma mbi ya FPR kuburyo uwo ariwe wese wahagurukira kubakura ku ngoyi ya sisitemu KAGAME-FRP akaza abasaba ubufasha ubwo aribwo bwose babumuha batitangiriye itama kuko yamera nk’uworosora uwabyukaga. Ikibura ni imbarutso gusa naho ubundi umunsi urugamba rwo kubohora igihugu ruzatangizwa ku mugaragaro, guhambiriza abandi y’agatsiko ka FPR bizamera nk’ubufindo kuko abaturage bazahita bitandukanya nabwo bakajya ku ruhande rw’umucunguzi wa rubanda!
Byanditswe na:
Peter Rusine
i Kigali, kuwa 20/8/2018
Rwanda: Kurasa abantu ku manywa y’ihangu birakomeje!
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2018 aravuga ko Byukusenge Innocent bahimbaga Gafotozi yarashwe n’abashinzwe umutekano bamutsinze mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, mu Mudugudu wa Kanyiya.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uwo mugabo ukomoka mu karere ka Nyamasheke w’imyaka 32 wari ufite umugore n’abana 4 yarashwe n’abashinzwe umutekano amasasu 4 nyuma ngo yo “kubarwanya akabaciraho imyenda”!!
Byabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagari ka ruhango mu mudugudu wa Kanyinya, kuri uyu wa 21 Kanama 2018. Abaturage babonye uko byagenze babwiye ikinyamakuru umuryango dukesha iyi nkuru ko hari umuntu waje kwa Gafotozi yambaye isanzwe akamwaka urumogi nk’ushaka kurugura, undi akagira amakenga kuko yabonaga hari abandi bagabo bahagaze aho babareba. Gafotozi ngo yahise ashaka guhunga baramwirukankana ashaka kubarwanya muri uko kubarwanya aca ishati y’ushinzwe umutekano bahita bamurasa!
Abaturage bamurebaga aho yagaragurikiraga mu rutoki byabateye agahinda gusa ngo basanzwe babizi ko yacuruzaga urumogi ndetse bazi n’ububi bwarwo. Abaturage bavuga ko nyakwigendera yarashwe amasasu ane. Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko uyu musore yarashwe n’abasirikare n’abapolisi kuko yarimo “abarwanya”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yemeye iby’iri yicwa rya Byukusenge ati: “Mu gihe inzego z’umutekano zari mu kazi zafatanye umusore ibiyobyabwenge birimo urumogi, umusore ashaka guhangana nabo, agera naho abaciraho imyenda, nta kundi byari kugenda kugera aho arwanya inzego z’umutekano zifite ibikoresho bya gisirikare nta cyagombaga gukurikiraho baramurasa ahita apfa.”
Uko bigaragara nta gushidikanya ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda ariko kigumishwaho mu buryo butanditse ndetse cyongerewe umurego dore ko abashinzwe umutekano mu Rwanda bigaragara ko bahawe amategeko yo kwica ntacyo bikanga ikimenyimenyi n’uko abayobozi bose bakingira ikibaba ibi bikorwa bakagerageza gushyira icyaha ku bishwe mu gihe abaturage bo baba bemeza ko abishwe barenganyijwe cyangwa habayeho kwica bigambiriwe nta kugerageza ubundi buryo bwatuma hatameneka amaraso.
Ikihutirwa ku banyarwanda ni ukumenya abatanga aya mategeko yo kwica binyuranyije n’amategeko kugira ngo byamaganwe kandi aba bantu batanga aya mategeko yo kwica bakanakingira ikibaba abakora ubwicanyi ntibazace mu myanya y’intoki ubutabera bwaba ubw’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga.
Ngirinshuti Jean D’Amour yaburiwe irengero azira gukorera Diane Rwigara
Uko zimwe mu nararibonye zabonye ibikorwa bya Kofi Annan ku Rwanda
Kofi Annan yari ayoboye akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi mu gihe jenoside yabaga mu Rwanda muri 1994.
Kuva 1997 kugeza 2006 ni we wari umunyamabanga mukuru wa Loni. Hari abemeza ko yakoze inshingano ze, ngo ariko avangirwa gusa n’abandi. Ariko hari n’abemeza ko yateshutse, akagira intege nke imbere ya FPR ku buryo nta bintu by’ingirakamaro yakoreye u Rwanda. Kofi Annan yatabarutse tariki ya 18 Kanama 2018.
Gereza mpuzamahanga ya Nyanza imfungwa nyinshi zishobora gutoroka kubera iyicarubozo ziri gukorerwa.
Yanditswe na Marc Matabaro
Hashize igihe kitari gito havugwa iyicarubozo rikomeye rikomeje gukorerwa imfungwa n’abagororwa hirya no hino mu ma gereza atandukanye yo mu Rwanda, aho zihabwa ifunguro ridakwiye ndetse ritujuje ubuziranenge.
Amakuru therwandan yashoboye kumenya ikesha bamwe mu bakozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) barambiwe akarengane gakorerwa imfungwa, bayitangarije ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera kuko nko muri gereza mpuzamahanga ya nyanza nta munsi bwira hadapfuye umufungwa!
Mu bitaro bya gereza imbere abarwayi baryama bagerekeranye kubera ubwinshi bwabo buturuka ku mafunguro mabi barimo guhabwa yiganjemo ibishyimbo byaboze bidashya biri gutera benshi uburwayi bukomeye burimo kugira isereri, kwituma buri kanya (diarrhée), kuruka….
N’ubwo ntacyo ubuyobozi bwa gereza bukivugaho bigatagara ko biri muri wa mugambi wo kwica gahoro gahoro imfungwa n’abagororwa. Nyuma yo guhabwa aya mafunguro adakwiye iyi gereza ya Nyanza ifatwa nka gereza ya mbere mu Rwanda yujuje ibyangombwa byose, haragaragara kandi ubundi buryo bushya bw’iyicarubozo rikomeye aho umugororwa ufatanywe téléphone igendanywa akubitwa bikomeye kugeza abaye ikimuga, ubundi agafungirwa mu kumba gato kihariye (Cachot spécial) mu gihe kingana n’iminsi 30 atareba izuba!
Ubundi nyuma y’iyo minsi agakurwa mu buryamo bwe agasabwa gushaka iyo yerekeza muri gereza arara agenda bukamwiriraho atagira aho yerekeza ! Ari nabyo benshi mu bacungagereza bakomeje kwibaza uburyo umufungwa ukatiye igifungo cya burundu cyangwa se imyaka 30 ashobora kurangiza ibyo bihano ataryama!
Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma abafungwa benshi bafata icyemezo cyo gutoroka gereza ibyo bikazatuma havuka ibibazo byinshi. Dore ko mu byatumye Ntamuhanga Cassien na bagenzi be bafata icyemezo cyo gutoroka harimo ko bahozwaga ku nkeke nk’izo twavuze haruguru.
Umucungagereza umwe yatubwiye ko téléphone zihora zibazwa abafungwa zizanwa n’abayobozi babo cyane cyane abashinzwe kuneka kuko bazibonamo amafaranga menshi.
Gereza ya Nyanza ikaba ifungiyemo imfungwa 8000 ziganjemo abanyepolitiki, abaregwa génocide bari abayobozi, abaregwa ibyaha by’iterabwoba bo mu idini ya islam, imfungwa zavuye muri Sierra Leone…