General Major Gasene Jean Pierre arakangulira abanyarwanda kuva mu magambo bagafasha FLN akanamagana abamwitiriye itangazo bagakoresha amazina ye.
General Major Gasene Jean Pierre arakangulira abanyarwanda kuva mu magambo bagafasha FLN
Major Callixte Sankara Nsabimana arasobanura ikizakurikiraho nyuma ya Nyungwe
Uko itangazamakuru nyaryo rikwiye gukora mu bihe bidasanzwe
Ni mu kiganiro LECPINFO yagiranye na:
-Jean-Claude Nkubito, -Serge Ndayizeye, -Marc Matabaro na -Didas Gasana
kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2018.
Bobi Wine yarekuwe by’agateganyo yemeye gutanga ingwate
Yanditswe na Ben Barugahare
Urukiko rwo mu majyaruguru ya Uganda mu mujyi wa Gulu rwabaye rurekuye Bob Wine, we na bagenzi be 32 babanje gutanga ingwate.
Bobi Wine yitabye urukiko agendera ku mbago ku buryo byagararaga ko atameze neza.
Uyu muhanzi n’umudepite byari byanavuzwe ko yakubiswe igihe yinjizwaga mu buroko bwa gisirikare. N’abandi bafatanywe nwe bari bitabarijwe ko nabo nyine bakorewe iyicwa rubozo.
Nk’uwitwa Shabani Atiku, w’imyaka 51, yikubise hasi ari imbere y’abacamanza, ku buryo byabaye ngombwa ko bamuterura.
Aba bose 33 bafashwe baregwa kugambanira igihugu. Bimwe mu birego baregwa harimo gutera amabuye imodoka zari zitwaye umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni mu gihe habaga ibikorwa byo kwamamaza mu mujyi Arua mu majyaruguru ya Uganda.
Uwatsinze amatora y’ubudepite muri ako karere, Kassiano Wadri, nawe nyine ari mu baregwa, kandi ari no muri abo barekuwe by’agateganyo babanje gutanga ingwate.
Ariko Kassiano yabujijwe kujya kubonana n’abamutoye mu gihe cy’amezi 3 nta ruhushya ahawe n’ubutabera.
Leta ntiyahakanye iyo ngwate, ariko kubera ko abacirwa urubanza bari benshi, 12 gusa nibo bashoboye kwumvwa mbere y’amasaha ya mbere saa sita. Ariko abo 33 bose bemerewe kurekurwa batanze ingwate.
Abashyigikiye Bobi Wine bavuga ko leta yamuhagurukiye kuva aho atangiriye kwamagana amakosa y’ubutegetsi bwa Museveni.
Gén. BEM E. Habyalimana aravuga ku muti w’ibibazo by’u Rwanda, Amateka, ubwicanyi n’inyito zabwo
Uganda: Gen Kayihura mu nzira yerekeza mu mahanga nyuma yo kurekurwa atanze ingwate.
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kampala mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2018 aravuga ko uwahoze ari umukuru wa police muri Uganda, Gen Edward Kalekezi Kayihura uyu munsi yemerewe kuburana ari hanze yidegembya.
Uku kurekurwa ariko kugomba kubaho atanze ingwate ndetse yategetswe no kutarenga Districts za Kampala na Wakiso. Gen Kayihura araregwa ibyaha 3 birimo kugira uruhare mu ishimutwa ry’impunzi z’abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda bagasubizwa mu gihugu cy’u Rwanda aho bafunzwe bagahabwa ibihano biremereye.
Urukiko rukuru rudasanzwe rwa gisirikare (General Court Martial) ruyobowe na Lt Gen Andrew Gutti rwari ruteraniye mu kigo cya gisirikare cya Makindye i Kampala rwemeje ko Gen Kayihura aburana ari hanze ariko atanze ingwate y’amafaranga akoreshwa muri Uganda agera kuri Miliyoni 10 na Miliyoni 5 kuri buri muntu muri 3 bazamwishingira kandi igihe yashaka gukora ingendo agasaba uruhushya urukiko kuko yanategetswe kuzajya arwitaba buri wa mbere w’icyumweru cya mbere cya buri kwezi.
Inteko y’urukiko yari igizwe n’abacamanza 7 yose yemeje icyo cyemezo, dore ko uburanira Gen Kayihura ari we Me Peter Kabatsi yari yabwiye urukiko ko uwo aburanira arengana kandi atigeze mbere yaho akurikiranwaho icyaha habe na kimwe ndetse ko afite ibibazo by’uburwayi bukomeye busaba kuvurirwa mu mahanga
Me Peter Kabatsi yasabye urukiko kudasaba Gen Kayihura gutanga urupapuro rwe rw’inzira (Passport) kuko ngo ashaka guhita akora urugendo ako kanya akimara kurekurwa kugira ngo ajye kwivuza mu mahanga!
Nabibutsa ko Gen Kayihura yari amaze iminsi igera kuri 76 afunze kuva yatabwa muri yombi bikaba byaravuzwe ko yageragezaga gutoroka igihugu.
Gen Kayihura yaburanye ibyaha byose abihakana, umushinjacyaha akaba yari yasabye urukiko kutemerera Gen Kayihura kurekurwa atanze ingwate kuko ngo yashoboraga gusibanganya ibimenyetso mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.
Uretse ingwate y’amafaranga yatanzwe Gen Kayihura yishingiwe n’abantu 3 bakomeye muri Uganda barimo abasirikare 2 bakuru mu ngabo za Uganda n’umushingamateka nabo batswe ingwate ya miliyoni 5 buri wese aribo:
-Maj Gen Sam Kavuma, umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
-Maj Gen James Mugira, umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cy’igisirikare cya Uganda (NEC)
-Rosemary Tumusiime, umushingamateka wa Entebbe mu nteko nshingamateka ya Uganda.
Nabibutsa ko umufasha wa Gen Kayihura ari Angela, umukobwa wa Spéciaose Mukabayojo, uyu akaba mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa. Akaba yaragaragaye mu itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza ari kumwe n’umugabo we dore ko bagize uruhare runini kugira ngo umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa ujyanwe mu Rwanda ku bufatanye na Christine Mukabayojo, Musenyeri Mbonyintege na Pasiteri Ezra Mpyisi.
Ese Gen Kayihura najya mu mahanga “kwivuza” azagaruka muri Uganda? Azamesa kamwe se ajye i Kigali? Ese ubu si uburyo Perezida Museveni ahaye Gen Kayihura bwo guhunga?
Tubitege amaso!
Jean d’Amour Ngirinshuti wamamazaga Diane Rwigara amaze umwaka abuze
Lt Gen Habimana Hamada arasobanura ibya “COLLECTIVE AKANYUNDO”
ITANGAZO No 021/EMFLN/018 RY’UBUYOBOZI BUKURU BW’INGABO ZA FLN RIGENEWE ITANGAZAMAKURU.
Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burabeshyuza itangazo ryasohotse tariki ya 25 Kanama 2018 i Masisi rikitirirwa Jenerali Majoro GASENI Jean Pierre, umwe mubayobozi bakuru ba FLN.
Turamenyesha abantu bose ko nta macakubiri arangwa mu ngabo za FLN kandi ko n’ubyifuza atazabibona kuko ubumwe, ubwitange n’umurava aribyo bituranga dushishikajwe no gutsinda aho abandi bananiwe.
Ingabo za FLN zemera kandi zubaha abayobozi bose ba MRCD uhereye mu nzego zo hejuru kugeza mu nzego zo hasi.
Turamenyesha kandi ko Major Callixte Sankara ari umuvugizi w’ingabo za FLN kuburyo budasubirwaho. Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FLN buboneyeho umwanya wo kumushimira byimazeyo kubw’ubutwari n’ubwitange agaragaza mugusohoza inshingano ze kandi turashimira ingabo zose za FLN kubutwari n’ubwitonzi ziri kugaragaza kurugamba.
Turamagana twivuye inyuma abashaka kudutobera bayobya Abanyarwanda n’abandi bose bashyigikiye ingabo za FLN mu rugamba rwazo rutazasubira inyuma bibaho.
Turamenyesha abantu bose ko Jenerali Majoro GASENI Jean Pierre ntaho ahuriye na ririya tangazo ry’inyangabirama nkuko yabyisobanuriye kuri Radiyo Ubumwe akanamagana izo nyangabirama.
Tuboneyeho kwamagana kumugaragaro abiyita “COLLECTIVE AKANYUNDO” no kumenyesha Abanyarwanda ko iyo Collective Akanyundo ntaho yigeze ihurira na MRCD cyangwa ingabo za FLN haba imbere mu gihugu cyacu cyangwa hanze yacyo.
Turangije dushimira Abanyarwanda bose bahagurutse bagatera inkunga ingabo za FLN, tubakesha byinshi tumaze kugeraho. Turabasaba na none kudacogora kuri uru rugamba rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda twatangiye kandi turabasaba gukomeza kwitanga kugira ngo tugere kuntsinzi vuba bidatinze. Byange bikunde ukuri kuzatsinda kandi abajya inama Imana irabasanga.
Bikorewe i Mwenga, tariki ya 28 Kanama 2018
LT Gen HABIMANA Hamada
Umugaba Mukuru wa FLN
Munyarwanda wigira ubwoba bwo gukoresha Whatsapp ngo Leta irakumviriza.
Kagame azishyura
Yanditswe na Emmelyne MUNANAYIRE
Muri ino minsi rya jambo umutekano Kagame yajyaga yitwaza ubu ryaburiwe irengero kuko nta na hamwe ukirangwa mu Rwanda kandi mu nzego hafi ya zose z’ubuzima.
Kubura amafunguro mu miryango myinshi ni impamvu ya mbere na mbere ituma tuvugako mu Rwanda nta mutekano ukiharangwa. Burya iyo abantu batarya ngo bashire inzara, n’iyo abantu bahora bahangayitse batazi niba bazabona icyo bateka ku munsi ukurikiyeho, rwose nta mutekano uba uhari.
Abanyarwanda benshi kandi bahangayikishijwe no kwamburwa uburenganzira ku masambu gakondo basigirwa n’imiryango yabo. Nta bwigenge ku mutungo bwite bukibaho. Hariho imisoro ku masambu ibereyeho gusa gukenesha abantu no kubatesha umutwe.
Ntitwakwibagirwa kandi abantu usanga bakomeje kugenda banyagwa imitungo yabo cyangwa abo agatsiko kamenesha bagahuga ngo gakunde kigarurire ibyabo ; gusa hari n’abafungwa ndetse abandi bakicwa kubera ibyabo bavunikiye.
Abantu benshi bararira kubera kubura amahoro iwabo kubera amazimwe n’amatiku aturuka mu buyobozi bukoresha abantu bose mu kuneka bene wabo aho abana badatinya kwandagaza ababyeyi babo n’abavandimwe ntibatinye guhemukira abo bava inda imwe.
Hirya y’ibyo byo mu miryango umutekano w’abaturage benshi uhungabanywa kandi n’abakagombye kuwurinda. Tuzi ukuntu abantu birirwa bakubitwa, barandurirwa imyaka ubundi bagasenyerwa ndetse no kubarasa rugeretse kandi barengana gusa kuburyo ubucamanza butirirwa bunabitindaho.
Hari umutekano muke mu burezi. Amashuli menshi yarafunzwe babuza abana kujya kwiga none nibikomeza hari n’abarimu benshi bashobora kuhaburira akazi bakazasanga ibibazo byabarenze.
Ibibazo byose biri mu Rwanda ntawundi ugomba kubibazwa, Kagame niwe nyirabayazana wabyo, agomba kubibazwa akishyura.
-Ari ibibazo byo mu ngo, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Ari ibibazo by’inzara, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Ari ibibazo byo mu burezi, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Abantu baburirwa irengero, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Abantu batemagurwa, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Abantu barasaswa ku manywa y’ ihangu, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Imitungo ya rubanda itezwa cyamunara, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Abafungirwa amaherere, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
-Iyicwa ry’ abantu rya hato na hato, Kagame agomba kubibazwa akishyura.
Kandi amakuru yumvikana ku by’u Rwanda atubwirako mu Rwanda hari intambara kubera ko Kagame yanze kumva ngo yemere kuganira n’abo batavugarumwe ; igitugu cye rero n’ubugome bwe bigiye kudusubiza mu ntambara. Na bwo Kagame agomba kubibazwa akishyura, kuko guhora dutwerera amahanga ibikorwa byacu bibi ngo:” hari abadufashije, hari abadushutse”, amenyeko ibyo arimo gukora byose azabibazwa we n’ agatsiko ke ka FPR.
KWA RWIGARA ASSINAPOL HABA HARI IGISHYA?:Ben RUTABANA
Imyirondoro y’abafashwe n’ingabo za FLN bakekwaho kuba Inkeragutabara yamenyekanye!
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu minsi ishize abayobozi b’ingabo za FLN (Forces de Libération National) batangaje ko bataye muri yombi abagabo 4 bari baherekeje ingabo za RDF bazereka inzira mu ishyamba rya Nyungwe.
Muri abo bagabo 4 bakekwaho kuba Inkeragutabara abagera kuri 2 bararekuwe bagasubira mu ngo zabo kuko ngo bagaragazaga uburwayi nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba FLN.
Ibi bikaba byarabaye ku itariki 17 Kanama 2018 ubwo abo bagabo bafatiwe muri Kivu mu mudugudu wa Kintama, Akagali ka Gahurizo, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru.
The Rwandan yashoboye kubona amakarita aranga umuntu ya babiri muri bo ingabo za FLN zagumanye dore ko abandi babiri bo barekuwe bagasubizwa n’ibyangombwa byabo.

Babiri bo hagati bararekuwe basubira mu ngo zabo
Mu gihe twakurikiranaga aya makuru twashoboye kumenya ko muri za Nyamagabe bimeze nabi barimo guhumbahumba abasore baburiza amakamyo bakabajyana ahantu hatazwi, umuturage wabibonye yatubwiye ko ngo bimeze nko muri cya gihe bavugaga ngo hari abacengezi.
Amakuru ava mu bantu begereye ingabo za RDF baravuga ko byibura abasirikare batari munsi ya 5000 bari duce tw’intara y’amajyepfo twegereye ishyamba rya Nyungwe no kugeza mu Bugarama mu karere ka Rusizi mu Ntara y’uburengerazuba.
Gen Habimana Hamada ati: Kagame natemera imishyikirano tuzamusanga mu rugwiro
General Bosco Ntaganda ashobora gufungwa igihe kirekire?
Yanditswe na Kanuma Christophe
Hari ku wa 3, umwuka wari umaze iminsi 3 utari mwiza. Havugwaga icyitwa Coup d’Etat muri CNDP. General Bosco Ntaganda yari yamaze gutumaho ko akuyeho General Laurent Nkunda. Byemezwaga ko Ntaganda yahawe miliyoni 2 z’amadolari ngo asenye CNDP.
Byaraduhangayikishije cyane ndetse na Nkunda ubwe byamutesheje umutwe. Nkunda yahise afata Umuyobozi wa High Command Colonel Baudouin Ngaruye amutuma mu mishyikirano kwa Ntaganda. Mu butumwa yahaye Ngaruye, Afande Nkunda yamubwiye ko nasanga Ntaganda atava ku izima basi amubwire ko yiteguye kumuha ubuyobozi ariko ntibasenye CNDP kuko aricyo cyari icyizere cy’abarwandophone bose bo muri Congo. Ngaruye agezeyo ntiyagaruka nkuko byari biteganijwe ahubwo yiyunga na Ntaganda. Ikibazo bahitamo kucyita icy’abagogwe n’abanyejomba kugira ngo bene wabo bacyumve vuba. Ntaganda yahise atumiza mu Rwanda (cyangwa yohererezwa) abamufasha Prof. Munyampenda, Dr. Kamanzi Desiré na Gafishi Ngango Philippe.
James Kabarebe ahita atumaho Nkunda kumwitaba Gisenyi. Umupango ukaba ngo kwari ukumuhitana muri ambushi yari kurasa imodoka ze inkuru ikaba irangiriye aho. Nkunda yarabimenye ava mu birindiro bye n’amaguru aca utuyira tw’ishamba bikanga abamenyesha ko yageze ku Gisenyi, niko kumumenyesha ko atawe muri yombi na magingo aya akaba atarigeze aburanishwa.
Ntaganda yari yaraje ate muri CNDP? Ntaganda yari umusirikare w’u Rwanda bamuzamuye ku ipeti rya Lieutenant bihurirana n’uko bashaka kumufunga aratoroka ajya muri Kivu y’Epfo ahitwa Fizi. Aho Fizi yahasanze abasirikare b’abanyamulenge baramucumbikira akirirwa azerera.
Bivugwa ko Uganda yifashishije u Rwanda yaje kumurekirita imwohereza muri UPLC ishyaka ry’Abahema bo muri Ituri. Agezeyo ashinga igisirikare cy’abahema acyita FPLC. Aho habereye intambara nyinshi n’ubugizi bwa nabi bitagira izina. Ntaganda yahise yinjira muri uwo mushinga wo kwirukana Abalendu n’andi moko byo muri Ituri ikungahaye ku mabuye y’agaciro hagasigara Abahema. Kubirukana rero byagombaga kworoha ari uko babishe cyane kandi kinyamaswa, niko babyumvaga.
Abalendu bari bafite umutwe wabo wa gisirikare, intambara ziradogera. Kimwe mu bitero bitazibagirana ni icyabaye mu kwezi kwa 11/2002 mu muhana wa Mongbwalu. Iki gitero cyamaze iminsi 6 barwana bataruhuka. Bavuga ko aha ingabo za Ntaganda zahishe abantu 200.
Ntaganda yararyohewe ageraho yiyita Terminator. Urukiko Mpuzamahanga rwa La Haye rwaje gusohora impapuro zo kumuta muri yombi. Siwe wenyine ahubwo abahagarariye imitwe y’Abahema n’abahagarariye imitwe y’Abalendu kuko bose bahakoze amahano. Ng’uko uko Germain Katanga, Mathieu Ngudjolo, Thomas Lubanga na Bosco Ntaganda bisanze i La Haye mu rukiko Mpuzamahanga.
U Rwanda ruza kujya kumurekirita ava kuri Uganda agandukira u Rwanda rwaje kumusaba kuva Ituri kuko amahanga yari amaze gushyira igitutu cyinshi ku bice birwana muri Ituri.
Ahagana 2007 yaje kuvayo na zimwe mu ngabo ze bamubwira kwifatanya na CNDP ya Laurent Nkunda. General Nkunda ntiyigeze atinda kumwakira ndetse ahita amugira umugaba w’ingabo za CNDP. Nyuma y’imyaka 2 gusa yahise ahabwa misiyo yo gusenya uwo mutwe.
Yashatse kubanza kugenda wenyine n’ingabo yumvaga zizamukurikira nk’umugaba. Azisaba kwinjira mu ngabo za Leta, ku munsi wo guhuza ingabo abasirikare baramucika asigarana ingabo zitarenga 20. Niko guhita afata gahunda yo kujya ku maradio agasenya CNDP.
Ntibyatinze Nkunda nk’uko twabivuze arafatwa arafungwa Bosco Ntaganda ajyana ingabo zose muri Leta. Leta ikora za diployimenti Makenga yisanga muri Kivu y’Epfo, abandi Kisangani, Maniema, Kinshasa na Kivu ya Ruguru bake.
Igitutu cy’ibyo Ntaganda yakoze Ituri cyakomeje kuzamuka. Amahanga asaba ko atabwa muri yombi. Muri ubwo bwoba bwo kutizera no kumva ko Kabila ashobora kuzamutanga yagishije inama mu Rwanda bamutegeka gushinga undi mutwe w’inyeshyamba.
Ntibyatinze tuba twumvise havutse M23 intego nyamukuru ari ukurinda General Bosco Ntaganda.
Tubigize bigufi M23 yaje gusubiranamo Ntaganda ahungishirizwa mu Rwanda ahita ashikirizwa Ambasade y’Amerika. Ntaganda yari amaze kumera nk’ururimi mu kanwa ntaho kwerekeza afite. Abavuga ikinyarwanda bo muri Congo bari bamaze kumufata nk’umugambanyi, u Rwanda rwari ku gitutu cy’amahanga ku ntambara za M23, raporo zirushinja kuba inyuma ya M23 zisohoka nk’imvura, Ntaganda ntaho yari kubona ubuhungiro uretse koko kwishyira mu maboko y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Amerika yaramwihutishirize imugeza i La Haye, yitaba urukiko. Bamubajije ururimi yumva neza azaburanamo; Umujenerali Ntaganda asubiza ko azi gusa ikinyarwanda. Umukongomani utazi igiswahili, ntamenye ilingala, yewe umujenerali utazi igifaransa cyangwa icyongereza? Byari bisekeje kubona umugabo wiyitaga Terminator kubera kurimbura agera imbere y’abacamanza batanafite imbunda bambaye sivile agatitira! Ariko mu miburanire ye twumvise aburana mu giswahili.
Ntaganda arimo kuburana yishinjura kubyaha 13 aregwa birimo gufata abagore n’abana ku ngufu, gufomoza abagore batwite bakabavanamo abana, gukoresha abana mugisirikare, mbese ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu. We ariko arabihakana akavuga ko yari umusirikare gusa wiyemeje kurinda abasivile abarinda ubwicanyi nk’ubwo yabonye mu Rwanda aho ngo yatakaje benshi bo mu muryango we muri Genocide!
Uru rubanza rwaratinze kubera ko uyu mujenerali Ntaganda yabanje kwanga kwitaba urukiko no kwiyicisha inzara. Icyo yasabaga n’uko urukiko rugomba kujya rumujyanira abana be bose i La Haye ngo kumusura. Yemerewe kuvugana kuri telefone na Nyina n’umugore we gusa amasaha 2 buri cyumweru nayo yavugaga ko ari make. Impamvu y’uko kumukumira ni uko baje gutahura ko akoresha telefone yemerewe muguhamagara abazamushinja agashaka kubagura. Urukiko rwasanze ashaka gutera ubwoba abacamanza baramureka ngo igihe azumva ashaka kuburana azitabe aburane.
Yaje kwemera kuburana ashinjwa n’abantu benshi, mu gihe we abamushinjura bagera kuri 19 gusa mu barenga 100 yifuzaga. Mu bya mbere byamuguye nabi n’ukwisobanura ku izina yihaye rya Terminator icyo rivuze.
Bosco Ntaganda uregwa ibyaha 13 byo mu ntambara n’ibyaha 6 byibasiye inyokomuntu byose byakorewe mu karere Ituri hagati ya 2002 na 2003, yabwiye urukiko kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018 ubwo yarangizaga kwiregura ko afite amahoro ku mutima abwira urukiko ati: “Ndizera ko ubu mwashoboye kubona ko “Terminator” ubushinjacyaha bwashatse kwerekana atari njye.”
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwari rwasohoye urwandiko rwo kumufata mu 2006, rumurega uruhare mu bwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kubagira abacakara bo gusambanya, gutegeka abarwanyi yari ayoboye gufata abagore ku ngufu mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, no kwibasira abaturage b’abasivili.
Kuri uyu wa kane uburanira Bosco Ntaganda mu myanzuro ye yabwiye urukiko ko Bosco Ntaganda bamwibeshyeho izina rya “Terminator” bakariha uburemere ritari rifite ko Ntaganda yari nk’umubyeyi imbere y’abarwanyi yari ayoboye.
Ku bijyanye no gushyira abana mu gisirikare yavuze ko umutwe w’inyeshyamba wari nk’umuryango kwita abantu abana bikaba bitarashakaga kuvuga ko koko bari abana ahubwo bari bamwe mu bagize abarwanyi ababakuriye babafataga nk’abana babo bakabitaho. Ngo kandi Ntaganda yafashe ibyemezo byinshi byo gutuma abarwanyi bagira discipline, kwirinda ibyaha, no guhana ababaga bakoze ibyaha. Ibi ngo bikaba byaratumye ngo ibintu bitaba bibi cyane.
Ibi byaha biregwa Ntaganda ni ibyabereye muri Ituri igihe yari ayoboye ingabo z’umutwe the Patriotic Forces for the Liberation of Congo wa Thomas Lubanga. Ntabwo akurikiranyweho ibyaha yaba yarakoze ari muri CNDP cyangwa M23.
Mu ijambo rya nyuma Ntaganda yahawe kuri uyu wa kane mbere y’uko urukiko rwiherera rukiga ku myanzuro, Ntaganda yabwiye urukiko ko yifuzaga ko ibintu bisobanuka akaba ari yo mpamvu yishyikirije ubutabera ku bushake bwe kugira ngo yisobanure ku byaha aregwa.
Mu gihe Ntaganda ashobora gufungwa imyaka igera kuri 30 mu gihe ibyaha byose byamuhama, biravugwa ko umwanziro w’urukiko ushobora kuzasomwa nyuma y’amezi menshi ndetse n’imyaka.
Ku ruhande rw’ababikurikiranira hafi ikibazo gikomeye benshi bibaza ni uburyo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda byagize Bosco Ntaganda icyo ari cyo ndetse byamuhaye uburyo burimo n’intwaro zatumye akora ibyaha bitigeze bitungwa agatoki muri uru rubanza, uretse ko nko kubijyanye n’u Rwanda Ntaganda atari gutinyuka kugira uwo ashinja dore ko umuryango we urimo n’abagore be 2 n’abana be 7 bose baba mu Rwanda.
Hari abanyarwanda bari mw’isi hose batangije igikorwa cyo gufunguruza Diane Rwigara
Abanyarwanda bari mu bihugu byinshi byo kw’isi batangiye igikorwa cyo gusaba bashimitse abayobozi b’u Rwanda n’abarutera inkunga ngo Diane Rwigara arekurwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Cyane cyane urubuga rwa twitter aho bakoresha hashtag #FreeDianeRwigara.
Abo ba nyarwanda bibumbiye mw’ishirahamwe ”African Great Lakes Action Network” nibo batangije icyo gikorwa.
Claude Gatebuke uyoboye iryo shyirahamwe, yabwiye BBC ko bakuye isomo ku byakozwe n’abanyekenya, ndetse n’abava mu bice bitandukanye mu gusaba bashimitse ngo umunya Uganda Bobi Wine afungurwe. Aho bakoreshaga hashtag #FreeBobiWine ku rubuga rwa twitter.
Claude Gatebuke yagize ati, ”Twagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda, baratwihorera”.
Mu byaha Diane Rwigara aregwa, harimo ko yaba yarakoresheje impapuro za mpimbano igihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda.
Ubutabera bw’u Rwanda kandi bunamurega guhemukira igihugu no kunyereza imisoro
Icyo cyaha akaba agikurikiranwaho n’abo mu muryango wa se Assinapol Rwigara.
Kubwa Claude Gatebuke, abona ko leta y’u Rwanda ikomeza ishimangira amakosa irimo.
Mu gusobanura icyo gikorwa cyo ku mbuga nkoranyambaga, agira ati ”Umuntu uri mu makosa, nta kumureka, ahubwo ni ugukomeza umwibutsa ibibi akora”.
Hashize umwaka Diane Rwigara utavuga rumwe na leta y’u Rwanda ari mu buroko.
Claude Gatebuke akavuga ko nk’icyo cyerekana ko ”ubutabera bw’u Rwanda bigaragara ko butigenga”.
Diane Rwigara yafashwe igihe yaregeraza kwiyamamaza agakurwa ku rutonde.
Ntabwo ari Diane Rwigara primo gusabirwa gufungurwa gusa kuko ku rubuga rwa twitter hagaragara abantu benshi basaba ko imfungwa za politiki zifungiye mu Rwanda zifungurwa hashtag zikunze kugaragara ni nka #FreeVictoireIngabire #FreeRwanda n’izindi..
Rwanda: Ingabo zikomeje kurasa abantu bagapfa
Nyabyenda Naricise wo ku gisozi yaraye arashwe n’inzego zishinzwe umutekano
Mu ijoro ryo kuwa 30 rishyira 31 Kanama 2018 umuhungu w’umusore bita Nyabyenda Naricisse ukomoka mu Akagali ka Ruhango, umudugudu wa Kanyinya, umurenge wa Gisozi yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru atugeraho ava mu nshuti ze atubwira ko uwo musore yakunda kwikorera umwuga wo kuroba, akaba yazindukaga iyarubika ajya gutega imitego ngo arebe ko hari iyafatwa. Nyuma ngo yazanaga amafi yafashe akayagurisha mu baturage. Abo baturage twabashije kuganira bavuga ko nta muco wo gukorakora bari bamuziho bavuga bati:“ahubwo twatangajwe no kumva ngo yarashwe nk’igisambo”!
Aba baturage ngo kuri bo babona ko kuba yazindukaga iya mahuma ashobora kuba yaguye mu gico akitiranwa n’ibisambo agapfa atyo.
Naricisse yari umwana w’impfubyi iwabo bakaba barabasize ari we na bashiki be babiri, ngo yabagaho kandi ntawe ahutaza.
Muri uku kwezi ni ubugira kabiri haraswa abantu aha ku Gisozi, mu minsi ishize hari undi warashwe azira gucuruza ibiyobyabwenge, ubwo nabwo inzego z’umutekano zamurashe zavuze ko yazirwanyije mu gihe abaturage bavuga ko yarashwe yambitswe amapingu, ibintu bidashoboka.
Iri raswa ryakorewe Nyabyenda bibaye koko yararashwe agiye cyangwa ava kwihahira atavuye kwiba koko byaba biteye agahinda kuko ari ibikorwa bigayitse byo kumena amaraso y’inzirakarengane, ni kimwe n’abandi baraswa koko bikitirirwa ko bashatse kurwanya abashinzwe umutekano! Kandi nyuma bikagaragara ko uko izo nzego zibivuga bidashoboka cyane ko nta n’umuntu ushinzwe umutekano uragaragazwa yaba yishwe cyangwa yakomerekejwe.
Ikintu abantu benshi bibaza n’impamvu abashizwe umutekano babariza ku rusasu nkaho ari byo bize gusa!
Umuryango n’inshuti ba Nyabwenda wihangane kandi aruhukire mu mahoro kimwe kandi n’abandi babuze ababo muri ubu buryo.
Gusa byose bizashira hasigare urukundo!
Umusomyi wa The Rwandan, Gisozi
Ubutumwa ku mpunzi zizitabira amatora: Akaburiwe n’impongo
Banyarwanda Banyarwandakazi,
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018 hateganijwe igikorwa cy’amatora ku bazajya mu nteko nshingamategeko mu Rwanda, kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018 ku banyarwanda batuye mu mahanga naho abari imbere mu gihugu amatora ateganijwe ku wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2018.
Ko urubuga rwa politiki rufunze mu Rwanda abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bakaba batotezwa, bakicwa, bagashyirwa mu magereza, kuki abanyarwanda bateshwa igihe mu gikorwa nk’iki cy’ikinamico mu gihe ibizava mu matora biba byarateguwe n’ubutegetsi mbere y’uko amatora aba?
Banyarwanda Banyarwandakazi nimwange guta umwanya wanyu na leta nireke kwangiza ubushobozi buke ifite ibushora mu kinamico.
Ubutumwa bwihariye bwo bugenewe abanyarwanda baba mu mahanga cyane cyane abari mu mahanga nk’impunzi aho bamwe bamaze kubona ubuhungiro cyangwa bakiri mu nzira batarabubona, icyo tubasaba n’iki:
-Kubanza gutekereza neza niba koko ari impunzi cyangwa bari mu mahanga nk’abakozi ba Leta y’igitugu iri mu Rwanda,
-kubanza gutekereza neza niba ibyo bikorwa barimo byemewe n’amategeko y’ibihugu byabakiriye.
Ese mu by’ukuri impunzi yitabira amatora n’ibindi bikorwa bya Leta ivuga ko yahuze?
Igisubizo ni Oya ndetse n’amategeko y’ibihugu byose ntabyemera.
Twe nk’abanyarwanda b’impunzi tuzi kuba impunzi icyo bivuze kandi twubahiriza amategeko y’ibihugu byatwakiriye tubasabye guhitamo kuba impunzi cyangwa kuba abakozi ba Leta y’u Rwanda bari mu butumwa mu mahanga.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi na polisi z’ibihugu byose byo mu Burayi, Amerika, Australia, n’Afrika bemenyeshejwe iby’ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko agenga impunzi ndetse hafi y’ibyo bihugu byose byemeye ko bizakurikiranira hafi ibyo bikorwa bitubahirije amategeko byo gutora kandi abantu ari impunzi.
Ese muzabwira polisi z’ibihugu mwatsemo ubuhungiro ko wino iri ku ntoki zanyu yavuye hehe ikanajya ku bikumwe by’abantu ikivunge?
Ese amashusho yanyu mwinjira mu biro by’itora kandi muri impunzi yo mwiteguye kuyahakana mute?
Akaburiwe n’impongo!
Umwe mu bari barakomerekeye i Nyabimata yitabye Imana.
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018 ava mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Nyabimata, aravuga ko umwe mu bari barakomerekeye mu gitero cyagabwe na FLN ku itariki tariki ya 19 Kamena 2018 yitabye Imana.
Fidèle Munyaneza, usanzwe akora akazi ko kubaka akaba yari na Perezida wa njyanama y’umurenge wa Nyabimata yitabye Imana nyuma yo kujya kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare akimara kuraswa.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko uyu nyakwigendera yari yarorohewe yaratangiye gutora agatege ndetse yaratashye mu rugo iwe aho abaganga bajyaga baza kumupfuka.
Bamwe mu baturage bavuganye na The Rwandan basanga urupfu rw’uyu mugabo nyuma y’amezi arenze abiri arashwe rudasanzwe dore ko ngo yari atangiye gukira aho yari yarashwe mu Kibeho no mu bitugu.

Nabibutsa ko uyu Nyakwigendera Fidèle Munyaneza yari mu bari batanze amakuru menshi asobanura no mu binyamakuru yari byamusanze kwa muganga uko igitero cyangenze n’uko abagabye igitero bari bameze.
Ku ruhande rwa FLN, mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuvugizi wayo Major Callixte Sankara, yagize ati:
“Birababaje kuba uriya muturage yitabye Imana, twihanganishije umuryango we kuko twe muri FLN intego yacu ni ugutabara abanyarwanda si ukubagirira nabi. Ariko turasaba n’abaturage kwirinda ibikorwa byose byabashyira mu kaga mu gihe hari intambara nko kujya mu marondo cyangwa ibindi bikorwa bisa n’ibifite aho bihuriye n’ibya gisirikare. FLN ikomeje kwizeza abaturage ko umwitwarariko wayo wa mbere ari ugukingira ubuzima b’abaturage b’abasivili ko kandi itazateshuka kuri iyo ntego.”
Uretse amakuru y’uko yitabye Imana ntabwo harashobora kumenyekana neza icyahitanye Nyakwigendera Fidèle Munyaneza.
Andi makuru ava muri ako gace avuga ko igisirikare cya RDF cyakoze ibikorwa byo guhumbahumba abagabo bose n’abasore benshi bakajyanwa ahantu hataramenyekana. Bamwe bagiye bagaruka nyuma y’iminsi ariko hari n’abandi bataragaruka kugeza ubu ku buryo imiryango yabo yifashe mapfubyi.
Déogratias Mushayidi yakuwe muri Gereza ya Nyanza ajyanwa ahantu hataramenyekana
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018 aravuga ko umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Président Paul Kagame, Déogratias Mushayidi yimuwe aho yavanwe muri gereza ya Nyanza ahagana i saa cyenda n’iminota 40 akajyanwa ahantu hataramenyekanya.
Umwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) waduhaye amakuru yatubwiye ko mu gitondo aribwo umuyobozi wa RCS ushinzwe iperereza Kyomugisha Michel aribwo yaje muri gereza ya Nyanza iri mu kagali ka Mpanga abanza gusaka bikomeye Déogratias Mushayidi amwuriza imodoka ya gereza ifite plaque GR 771 D kugeza ubu ntibiramenyekana aho umuyobozi w’ishyaka PDP IMANZI ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Kagame yerekejwe.
Uyu akaba abaye umunyepolitiki wa kabiri wimuwe muri gereza ya Nyanza, nyuma ya Colonel Habimana Michel wimuriwe muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.
Déogratias Mushayidi akaba ari umwe mu banyapolitiki batarya indimi mu kugaragaza uburyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukomeje kuyoboza abanyarwanda igitugu. Akaba yarakatiwe gufungwa burundu.
Twabibutsa ko ivanwa muri gereza rya Mushayidi rije rikurikira ishimutwa ry’umunyakenya Kamuala Mola wakuwe muri gereza ya Nyanza kuwa 24/08/2018 kugeza ubu aho afungiwe ntihazwi.