Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Victoire Ingabire ati :mu batwaye Anselme Mutuyimana ajya kwicwa harimo abambaye gipolisi


Menya impamvu Kagame yakomeje kurwana kuri Serija René Rutagungira

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru ari gucicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ni umwiherero w’abategetsi uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda. Ku munsi w’ejo nibwo president Kagame  yakomoje ku mubano mubi u Rwanda rufitanye na Uganda ndetse anakomoza kuri René Rutagungira ugiye kumara imyaka ibiri mu buroko muri Uganda aho akurikiranyweho gushimuta no kwica impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Uganda.

Ifatwa rya Rutagungira ryambitse ubusa iperereza ry’u Rwanda.

Rutagungira yashimuswe mu rukerera rwo ku ya 8 kanama 2017 ari mu kabari kitwa Bahamas gaherereye Bakuli mu murwa mukuru wa Kampala  aho yari ari gusangira n’inshuti ze ahagana saa munani z’ijoro.

Abakozi b’urwego rushinzwe iperereza CMI bahise bamujyana mu nzu bafungiramo abakekwaho gukora ibyaha bikomeye (safe houses).

Birumvikana ko mbere yo kugira ikintu bamubaza babanje kumukuraho telephone ngendanwa. Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko muri telephone ye basanzemo ibiganiro by’ibanga yagiranaga na Gen Kale Kayihura byiganjemo ibyo kwica no gushimuta abanyarwanda bakekwaho ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse no kwica bamwe mu bayobozi bakomeye mu gisilikari bazwiho kugira umubano wihariye na Museveni kugira ngo nibamara kubigizayo bazakurikizeho nyirubwite.

Si ibyo gusa kuko ubwo bamukoreraga iyicarubozo (physical torture) ngo yaba yarabahaye amakuru yose k’umugambi wa Kagame na Kayihura wo kwirenza Museveni na Abel Kandiho uyobora urwego rw’ubutasi muri Uganda. Ibi byose bikaba byariyongereye ku yandi makuru inzego z’iperereza zari zifite ku mubano wa Kayihura na Kagame wari ugamije gusenya ishyaka rya Museveni National Resistance movement (NRM).

General Tumukunde yahise arya Karungu ashaka kurasa Kayihura !

Ubwo aya makuru yose yamaraga kujya hanze  Henry Tumukunde wayoboraga urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ISO nka muramu wa Museveni yumvaga nta kindi cyahembwa Kayihura uretse kumurasa.

Uyu mugambi Museveni yarawanze kubera ko atifuzaga kurema urwango hagati y’abahima n’abafumbira. Ahubwo yasabye Kayihura kumubwiza ukuri kose kugira ngo amufungure. Ibi Kayihura yarabyemeye amuvira imuzingo ku  migambi ye na Kagame ndetse anatanga amazina y’abamufashaga bose barimo abanyarwanda n’abagande.

Kayihura akimara gutanga uru rutonde inzego z’umutekano zarabayoye zibamarira muri gereza maze Kagame yisanga nta bubasha na buke agifite muri kiriya gihugu yari asigaye afata nk’intara y’u Rwanda bitewe n’uko yari asigaye agikoramo icyo ashaka.

Kagame iyo yabuze amakuru igifu kiramurya ndetse akabura n’ibitotsi.

Amakuru ava mu nda y’ingoma ya Kagame n’agatsiko ke, avuga ko kuva batakaza Kayihura n’izindi ntasi zabaga muri Uganda babuze amahoro kubera kwikanga ko Museveni yafasha Kayumba bagahirika ingoma ya bo.

Agahinda n’umujinya batewe na biriya byose nibyo byatumye Kagame yivamo nk’inopfu agakomoza kuri maneko we Rutangungira. Gusa icyatangaje abantu benshi ni ukuntu president w’igihugu afata umwanya akavuga ku mfungwa iciriritse nka Rutagungira.

Abazi neza Kagame bavuga ko ubutumwa yashakaga guha Museveni ari uko yafungura uyu mugabo n’abagenzi be kugira ngo nawe afungure umupaka wa Gatuna umaze ibyumweru bibiri ufunze.

Kuki Kageme Yemeye ko Yishe Sendashonga?

$
0
0

Hari ibintu byaranze ijambo Kagame yavugiye mu mwiherero wa 16 w’abategetsi bo mu Rwanda. Ibintu ngiye kukubwira hano usubiremo video yasohotse uyirebe uragenda ubona kimwe ku kindi:

  1. Ubwoba n’umutima uhagaze: Ku bumvise uko kagame yavugaga, murasanga yavuganaga igihunga no gusuhuza umutima buri kanya ahumekera muri micro umwuka umusiga ameze nk’umuntu wiruhutsa buri kanya. Kuva ijambo ritangiye kugeza rirangiye niko byari bimeze. Ibi biragaragaza igihunga cyangwa umutima uhagaze. Uwo mutima uhakaze rudasumbwa awutewe n’iki?
  1. Kwisobanura no kwitanguranwa: Kagame yegeranije abo basangiye ingoma ngo abisobanureho ariko anitanguranwe abereka ko ikibazo arimo na Uganda kitamuturutseho. Ibintu Uganda ikora muri iki gihe perezida Museveni yise “guhandura ivunja udakuyeho ikirenge nyuma ukanatera umuti”, byatewe n’ibikorwa by’u Rwanda rwari rufite muri Uganda kuva mbere hose. u Rwanda rwacengeye inzego z’igipolisi cya Uganda runyuze muri Kale Kayihura uherutse gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa bukuri polisi akanatabwa muri yombi. Uretse kwica cyangwa gucyura abanyarwanda bahunze ubutegetsi ku ngufu bari muri Uganda, leta y’u Rwanda yanateje umutekano muke ku butaka bwa Uganda nko kurema umutwe w’abicanyi kwica bamwe mu basirikare n’abapolisi bashoboraga kubangamira uwo mugambi. Urugero ni nka Andrew Felix Kawesi, Kirumira n’abandi benshi ntarondoye.

Uganda yaritonze ihangana n’ikibazo. Imaze iminsi itahura ikanirukana abakoreraga ubutasi bw’u Rwanda ku butaka bwayo. Urugero ni nk’uriya Rene Rutagungira warwaje Kagame umutima. Yatanze amakuru menshi y’ibikorwa ba maneko b’u Rwanda bakoraga ku butaka bw’ubugande ari nayo yavuyemo ifatwa rya Kale Kayihura n’abandi benshi bari bafatanije, iyirukanwa ry’abakozi ba MTN muri Uganda banekeraga u Rwanda, n’ibindi byinshi Uganda itavuga. Mu bigaragara rero u Rwanda nirwo rwabanje kwinjira no kuvuruga Uganda kugeza aho nyuma y’igihe kinini Museveni ahanye umukono w’ubwiyunge na Kagame i Londres byagaragaye ko yakomeje kumuca inyuma no kuba Rwicaruhoze.

Uyu munsi rero Kagame yashatse kwitanguranwa no guha impamvu ibyo bikorwa byose yakoze dore ko iteka akunda kuba ariwe urengana. Niko kuvuga ko Uganda yashakaga guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda inyuze muri Sendashonga. Kuki Kagame ateruye akiyemerera ko yishe Seth Sendashonga nyuma y’imyaka hafi 25 yose? Igisubizo ntakindi, nuko afite ipfunwe n’ikimwaro byo kuba yaraciye Museveni inyuma nta mpamvu akamunga inzego z’iperereza za Uganda none Museveni akaba yarabitahuye. Arashakisha impamvu zatuma abasha gusobanura ibyo yakoze (nubwo Uganda yicecekeye “igahandura amavunja” itavugiye ku karubanda nkuko abikora ubu. Ikigendererwa cya Kagame n’ukugira ngo agaragarize abanyarwanda ko Uganda ariyo yatangiye ubushotoranyi. Ibi biremezwa n’ukuntu ibinyamakuru bikorera ubutegetsi birimo gukoreshwa kwandika kuri Sendashonga nyuma y’igihe kingana gutya ntacuyo bimuvugaho kandi bizwi ko yishwe. Urebye uburyo bimwandikaho  kandi, urasanga birimo kugerageza kunganira intego ya Kagame yo kwitanguranwa no kugaragaza ko ikibazo cyatewe na Uganda. Nkaho kubigaragaza gutyo bibuza abana b’u Rwanda kuba bashirira mu kaga gashobora guterwa n’ubuhubutsi turimo tubona muri iki gihe.   

  1. Kwivuguruza: Avuga ku kiganiro yagiranye na Museveni ngo amwita ‘sir’. Ku ruhande rumwe Kagame ati nageze aho musabirizaho. Ati: “nageze naho mubwira ngo:  beg you”. Ahandi ati: “Ntawe nshobora gupfukamira”. ubwo se gupfukama birenze “I beg you” nibihe? abantu bagiye bareka kugumura rubanda! Abanyarwanda bazi gusesengura bamwumvise. Uku kwivuguruza bigaragaza ikinyoma n’uburiuganya butugejeje aho tugeze aha. Nyagasani adufashe twibuke ubutwali bw’abakurambere. 
  1. Gushaka kugeraka ikibazo cye ku gihugu cyose: Kagame azi neza ko ibibazo akurura Uganda itabifata nk’ibiri ku banyarwanda n’abagande ahubwo ariwe ibona nk’ikibazo. Ahangayikishijwe nuko ashobora kubura ingufu zimushyigikira bityo akaba yatakaza igitinyiro cyangwa ubudahangarwa afite muri iki gihe abanyarwanda bakamuhigika ubuzima bugakomeza. Nicyo gituma dufite umuyobozi w’Africa y’uburasirazuba isanzwe iharanira urujya n’uruza rw’abatuye akarere arimo abwira abaturage b’igihugu cye kudasohoka no kutajya gushaka service mu kindi gihugu uboshye itungo bahindiye mu kazu karyo ngo ritajya kona. ubuyobozi bwa Kagame nta gihugu gituranye n’u Rwanda bataragirana ibibazo. Amagambo kagame yabwiye perezida Kikwete ntawe utayibuka. ibya Kongo byo byabaye nk’indirimbo. none dore u Burundi na Uganda rurageretse. Mu butegetsi bwabanjiririje ubwa Kagame, nta kibazo u Rwanda rwigeze rugirana n,igihugu icyaricyo cyose gituranye na rwo. Ubu rero u Rwanda rwahindutse ko barwanga, barugirira ishyari, bashaka gusenya ibyagezweho, bashaka kurupfukamisha…..biriya ni ibitekerezo by’umuntu ku giti cye bidakwiriye amashyi cyangwa gushyirwa ku gihugu icyaricyo cyose.

Aho ibintu bigeze hagati y’u Rwanda na Uganda biragoye kubona igaruriro. Mu mwaka wa 2001 ubwo u Rwanda rwari mu ntambara na Uganda i Kisangani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Ubwongereza bufatanije n’Amerika byatumye Minisitri w’Ubwongereza ushinze Iterambere Mpuzamahanga madam Claire Short atumiza abo bagabo bombi i Londres kubunga kubera inyungu ibyo bihugu by’ibihangange byari byari bifite mu karere k’ibiyaga bigali icyo gihe. Uyu munsi izo nyungu zisigaye zighenda biguru ntege dore ko umukoro Kagamem yahawe yawunaniwe mu mwaka wa 2015 magingo aya akaba yarabuze aho ahera. Ubu rero biragoye kigirango hazongere kuboneka umuntu wunga Museveni na Kagame.

Abanyarwanda nubwo bicecekera bazi ubwenge kandi basobanukiwe ko badashobora gutsinda intambara barwana na Uganda. Byaba byiza  ubwabo birinze icyabashora muri iyo ntambara ntibayinjiremo buhumyi kandi bashobora kwikiza icyo kibazo birinda kuba ibitambo.

Uko biri kose, abanyarwanda mufite amasomo ahagije. Mwirinde kugwa mu mutego  w’ibyo mudafitemo inyungu. Ahasigaye mwihere ijisho aho umusazi yasomeye amase amaganga ati ibidahwitse n’ibi!

Siliveri Nyagasaza, 

i Rubungo

Ibyo mutamenye ku rupfu rwa Anselme Mutuyimana: Ikiganiro na Victoire Ingabire

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyahagurukiwe n’amahanga

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Muri iyi minsi havuzwe ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda aho Leta y’u Rwanda yafunze imipaka ndetse ikanabuza abanyarwanda kujya mu gihugu cya Uganda ndetse no kubuza ibicuruzwa biva muri Uganda kwinjira mu Rwanda, ibi Leta y’u Rwanda yabikoze ishinja Leta ya Uganda ngo gushyigikira abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali ndetse ngo no guhohotera abanyarwanda bari mu gihugu cya Uganda.

Nyuma y’iteranamagambo hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi ndetse ritasize abakuru b’ibi bihugu byombi, ubu noneho ibihugu by’amahanga byahagurutse ubu birimo kureba uburyo iki kibazo cyakemuka amazi atararenga inkombe.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2019 Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yakoreye ingendo zihuse i Kigali n’i Kampala. Mu gitondo yari mu Rwanda aho yajyanywe na Kajugujugu i Gabiro ahaberaga umwiherero w’abayobozi. Nyuma ya Saa sita yabonanye na Perezida Museveni wa Uganda i Kampala.

N’ubwo ku mugaragaro havuzwe ko muri urwo rugendo haganiriweho ubutwerane hagati ya Kenya n’ibyo bihugu nyamara bigaragarira buri wese ko Perezida Kenyatta yari muri gahunda yo kugerageza kumvikanisha abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda barimo kurebana ay’ingwe muri iyi minsi.

Ntabwo ari Perezida wa Kenya gusa kuko n’umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afrika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Tibor Nagy Jr yakoreye urugendo i Kampala aho yabonanye na Perezida Museveni.

Iyi ntumwa ya Amerika yanageze no mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Kagame, n’ubwo bitavuzwe ku mugaragaro ariko biranuganugwa ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitabura kuvugwaho n’aba bayobozi ba Amerika kuko bafata ibihugu by’u Rwanda na Uganda nk’inshuti zabo mu karere.

Izi ngendo zije zikurikira urugendo rwa Perezida Kagame mu gihugu cya Tanzaniya aho biharagara ko agerageza gushaka indi nzira y’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda mu gihe inzira zica mu gihugu cya Uganda zaba zifunze.

Perezida Paul Kagame yigambye ko ariwe wicishije Seth Sendashonga

$
0
0

ISCID asbl: Itangazo rigenewe abanyamakuru

Mu kiganiro yahaye abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro tariki ya 9 werurwe2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame, yatunguye abantu benshi ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ibyanditswe n’umushakashatsi w’umufaransa witwa GérardPrunier ku iyicwa rya Seth Sendashonga byose ari ukuri, uwo mushakashatsi akaba yaratangaje ko Sendashonga yicishijwe na Paul Kagame amuziza ko ngo yari yagiranye ibiganiro na bamwe mubakuru b’ingabo za Uganda. Muri iyo nama Perezida Kagame yongeyeho ko Sendashonga yariyarenze icyo yita « umurongo utukura », akaba ngo ntacyo yicuza ku bw’icyo gikorwa cy’ubwicanyi. Nyuma y’iryo jambo ry’akaminuramuhini ryavuzwe na Perezida Paul Kagame, Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la Citoyenneté Démocratique (ISCID asbl) irageza ku banyarwandan’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

  1.  Biratangaje kuba Perezida Kagame agereka kuri Nyakwigendera Seth Sendashonga ibibazobiriho muri iki gihe hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Uganda akavuga ko umuntu umazeimyaka irenga 20 yarishwe abifitemo uruhare. Nta muntu ushyira mu gaciro utabona ko ibyobibazo bituruka ahanini kuri politiki mbi ya leta y’u Rwanda ishaka gucengeza abanetsi n’abicanyi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hagamijwe gucura inkumbi cyangwa kubuzaamahwemo abantu bose bahunze u Rwanda bakiza amagara yabo cyangwa batemera igitugucya FPR Inkotanyi. Nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi abo bakozi boherezwa na leta y’uRwandabagiye bakora muri icyo gihugu ntabwo bitangaje ko leta ya Uganda yafata imyanzuro yokugenzura ku buryo bwimbitse ibintu byose ndetse n’abantu bashobora kubangamiraumutekano w’abaturage bayo cyangwa abahahungiye. Birashoboka ko hari abanyarwandababirenganiramo bazira gukekerwa ubusa ariko inkomoko y’ikibazo ishingiye kuri iriya politiki mbi ya leta y’u Rwanda. Ntaho bihuriye na gato no kuba, muri Werurwe 1998, Nyakwigendera Seth Sendashonga yaraganiriye na bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda, barimo Jenerali Salim Saleh murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
  2. Tuributsa ko mu mwaka w’2013 nabwo uwitwa Faustin Kagame ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa repuburika yari yatangaje ko ikibazo cy’umubano mubi wari hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Tanzaniya nacyo cyaturukaga kuri Nyakwigendera Seth Sendashongango wari waremerewe gutoreza ingabo ze muri icyo gihugu. Ibyo ngo bikaba byari muri gahunda y’ubutegetsi bwa Tanzaniya yo guhirika ubutegetsi bwa FPR hifashishijwe ingabo zakera. Institut Seth Sendashonga yakoze itangazo tariki ya 25 Kamena 2013 nabwo yamaganaicyo kinyoma kuko izo ngabo ntazigeze zibaho. Icyo gihe umubano mubi hagati y’u Rwanda na Tanzaniya waturukaga ku ijambo Perezida Kagame yatangaje avuga ko azatikura uwari Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, amuhora ko ngo nawe yarenze umurongoutukura ubwo yasabaga leta y’u Rwanda kugirana imishyikirano ya politiki n’abayirwanya barimo umutwe wa FDLR. Muri iryo tangazo twibanze cyane kuri anketi ikomeye twakoze ku iyicwa rya Seth Sendashonga kuko uriya Faustin Kagame yarimo kuyobya uburari ashaka kugereka ubwo bwicanyi ku Batanzaniya no ku Bagande. Intambwe Perezida Kagame yateye yemera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ikwiye gukoza isoni abirirwa bacura ibinyomabagamije guhishira ubwicanyi n’andi marorerwa ubutegetsi bwa FPR bwimakaje. Tuributsa kandi ko Seth Sendashonga yicanywe n’umushoferi warumutwaye, ariwe NyakwigenderaJean Bosco Nkuruyubukeye, naho ku nshuro ya mbere bamuhusha bakaba nabwo barahitanye uwo bari kumwe mu modoka, Nyakwigendera Siméon Nsengiyumva. Uwigamba ko yishe Seth Sendashonga amenye ko urupfu rwa bariya tuvuze hejuru narwo rumwanditse ku gahanga.
  3. Turemeza ko umubonano Seth Sendashonga yagiranye na Jenerali Salim Saleh Caleb Akandwanaho muri Werurwe 1998 utari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Iyo ntumwa yari yoherejwe na Perezida Museveni washakaga kumenya icyakorwa kugirangohabe ubwiyunge hagati y’abari ku butegetsi mu Rwanda n’abandi banyarwanda bahunze igihugu ariko badafite uruhare mu bwicanyi bwabaye mu w’1994. Kuvuga ko uwo mubonanoariwo wabaye impamvu nyamukuru yo kwica Seth Sendashonga ni ikinyoma kuko uretse no kuba nta byemezo byahafatiwe ni ngombwa kwibutsa ko hari hashize imyaka ibiri umugambi wo kumwica waratangiye kugeragezwa. Ku itariki ya 26 Gashyantare 1996 nibwo ku nshuroya mbere umukozi wa Ambassade y’u Rwanda witwa Francis Mugabo yarashe SethSendashonga aramukomeretse ariko ntiyamwica. Ntibyatinze abapolisi ba Kenya baje gufatauwo Francis Mugabo ndetse bamufatana n’imbunda yakoresheje igicumba umwotsi. Icyo gihe leta y’u Rwanda yahisemo gucyura uwo mukozi w’ambassade ajya gukomeza akazi kemu Rwanda aho gushyikirizwa inzego z’ubucamanza za Kenya. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko umubonano wabaye muri Werurwe 1998 nta ruhare ufite mu bwicanyi bwateguwe mbere hose. Kwitwaza ko Gérard Prunier yabyanditse mu gitabo cye nugushaka kwerekana ko afite impamvu zamuteye gukora ubwo bwicanyi ariko nk’uko bimazegusobanurwa, umugambi wo kumwica warumaze imyaka irenga ibiri. Ahubwo ibyo uwo mushakashatsi yatangaje bifite ireme ni ibyo yavugiye mu kiganiro mbwirwaruhame cyateguwe na Institut Seth Sendashonga tariki ya 15 Kamena 2013. Yagize ati « PerezidaKagame aho kuba igisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda niwe ubwe wahindutse ikibazo yaba kubahutu yaba no ku batutsi ». Ayo magambo niyo abantu bakwiye kwibazaho muri iki gihe abanyarwanda batakibasha gusohoka ngo bajye guhahira mu bihugu duturanye, cyane cyanemu Burundi no mu Bugande, kandi bizwi ko u Rwanda ubu ari indiri y’inzara imaze kubakarande ku buryo abanyarwanda bayise « Nzaramba ».
  4. Perezida Paul Kagame akwiye gusobanurira neza abanyarwanda uriya murongo utukura areberaho abamubangamiye agomba kwikiza kugirango ababishoboye bawirinde. Muri ikigihe twitegura isabukuru y’imyaka 25 amahano yagwiriye u Rwanda abaye, Institut Seth Sendashonga yateguye ikiganiro cyari kigamije kugaruka kuri ayo mahano no ku bibazo binyuranye bijyana nayo uhereye ku mihango yo kwibuka ituma abantu bafata umwanya wo kujya ku nzibutso bakibuka ababo bakanabasabira. Icyo kiganiro kitaranaba cyamaganiwekure na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), ivuga ko kigamije guhakana iyo jenoside. Icyo kiganiro cyarabaye kandi cyagenze neza. Nta n’umwe mu batanze ibiganiro wavuze ko jenoside y’abatutsi itabayeho, nta n’uwashoboraga kubivuga kuko muri Institut Seth Sendashonga ari ikintu twemera kandi twubaha nta gushidikanya nk’uko n’Umuryangow’Abibumbye wabyemeje. Muri icyo kiganiro ariko havuzwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe n’uruhande rwa FPR ari nayo yatangije intambara kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ihatanira kugera ku butegetsi. Urwo ruhande narwo rwakoze ubwicanyi, haba mu ntambara ubwayo haba na nyuma yayo. Kuvuga ko abantu baguye muri ubwo bwicanyi bakwiye nabo kwibukwantabwo ari uguhakana jenoside yakorewe abatutsi. Ayo ni amateka y’igihugu yanditse mu bitabo binyuranye kandi yemezwa n’amaraporo menshi tutaretse n’abanyarwanda ubwabobabitangaho ubuhamya. Turasanga ari inshingano zacu nka société civile gushakira abanyarwanda urubuga rwo kuganiraho ibyo bibazo. Niyo nzira nyayo yo guharaniraubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda. Ntabwo gupfukirana abantu bishobora kuba igisubizoku bibazo bafite.

Nyakwigendera Seth Sendashonga yabyirutse arwanya akarengane kakorwaga n’ubutegetsi, bizakumuviramo guhunga. Iyo ntego yo kurwanya akarengane no guharanira uburenganzira bwa buri muturage mu gihugu cye yarayikomeje kugeza igihe yiciwe.

Institut Seth Sendashonga iri muri uwomurongo wo guharanira ukuri n’ uburenganzira bwa buri munyarwanda.

Bikorewe i Buruseli , ku ya 12 Werurwe 2019.

Jean Claude Kabagema
Président wa ISCID asbl
www.iscide.org

Umupfakazi wa Sendashonga arabaza Kagame iby’umurongo utukura ngo Sendashonga yarenze!

$
0
0

Ikigo kitiriwe nyakwigendera Seth Sendashonga, Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la citoyenneté Démocratique, cyasohoye itangazo kinenga ibyavuzwe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Bwana Kagame mu cyumweru gishize yatangaje ko intandaro y’ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda ari urupfu rwa Seth Sendashonga wishwe mu 1998. 

Mu ijambo Bwana Kagame yagejeje ku bitabiriye umwihererero uhuza abategetsi bose, yavuze ko adasaba imbabazi ku by’urupfu rwa Sendashonga wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nyuma ya jenoside.

Umugore we, Cyriaque Nikuze Sendashonga, yavuze ko yababajwe n’ibyavuzwe na Perezida Kagame kandi asaba ko yasobanura umurongo utukura ntarengwa yakoresheje mu ijambo yagejeje ku bategetsi. 

Umunyamakuru wa BBC Gahuza Miryango, Prudent Nsengiyumva yavuganye na Madamu Sendashobonga atangira amubaza uko yakiriye ibyavuzwe na Bwana Kagame, mu kiganiro mushobora kumva hano hasi:

Diane Rwigara, Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire basohoye itangazo

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo bashyize ahagaragara mu rurimi rw’igifaransa, Diane Rwigara, Bernard NTAGANDA na Victoire Ingabire baramagana iyicwa ry’umuvugizi wa FDU-Inkingi mu Rwanda, Bwana Anselme Mutuyimana wishwe ku wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, basaba ko hakorwa iperereza mu rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga.

Muri iryo tangazo kandi baributsa ko Anselme Mutuyimana yishwe yiyongera ku rutonde rurerure rw’abantu batandukanye bishwe barimo abakoraga mu miryango itegamiye kuri Leta, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi baba ari abakoreraga mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Abo banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera politiki mu Rwanda baravuga ko uburyo abo bantu bose bicwamo ari bumwe ndetse bugaragaza ubunyamwuga mu kwica bw’ababikora.

Barahamagarira Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abanyarwanda gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku iyicwa rya Anselme Mutuyimana.

Barasaba kandi umuryango mpuzamahanga gutera inkunga ku buryo hakorwa iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi bushingiye kuri politiki bukomeje kuba mu Rwanda.


U Rwanda Rwatumiye Perezida Macron Kwitabira Kwibuka inshuro ya 25 ya Genocide.

$
0
0

U Rwanda rwatangaje ko rwatumiye Perezida w’igihugu cy’Ubufransa, Emmanuel Macron kuza kwifatanya n’Abanyarwanda kw’italiki 7 z’ukwezi kwa kane mu kwibuka ku ncuro ya 25 Genocide yo mu 1994.

Iyo nkuru yemejwe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba mu kiganiro kigufi yahaye Ijwi ry’Amerika.

Nduhungirehe yagize ati ” Yego twaramutumiye. Ukuza kwe bizarushaho gukomeza imigenderanire myiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Ubufaransa ntacyo buravuga kuri ubwo butumire.

Perezida Macron naramuka agiye muri iyo mihango azaba abaye umukuru w’igihugu cy’Ubufransa wa kabiri uzaba agendereye u Rwanda kuva mu 1994.

Nicolas Sarkozy ni we mu perezida wa mbere wagendereye icyo gihugu mu mwaka w’i 2010. Icyo gihe yemeye ko Ubufransa bwakoze amakosa akomeye nyamara nta mbabazi yasabye ku ruhare rw’Ubufransa.

Ubufransa bwakomeje buhakana ko hari uruhare bwaba bwaragize muri Genocide yo mu Rwanda.

VOA

Bruxelles: Imyigaragambyo imbere y’Ambasade y’u Rwanda yo kwamagana iyicwa rya Anselme Mutuyimana

$
0
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko yafashe umwe mu bakekwaho kwica umuvugizi wa FDU, Anselme Mutuyimana

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha igitangazamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda, aravuga ko hatawe muri yombi umwe mu bakekwaho kwica Anselme Mutuyimana wari umuvugizi w’ishyaka FDU-Inkingi.

Nk’uko icyo gitangazamakuru gikomeza kibivuga ngo Umuvugizi wa RIB (Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha) Mbabazi Modeste, yagitangarije ko ngo nyuma y’urupfu rwa Mutuyimana Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, kugeza ubu umuntu umwe mu bakekwaho kumwica yamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

N’ubwo bwose umwirondoro w’uwo watawe muri yombi utashyizwe ahagaragara ababikurikiranira hafi ntabwo bashira amakenga ibitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), hakaba hakekwa ko ibi byatangajwe bigamije itekinika bashaka kwerekana ko Anselme Mutuyimana yazize urugomo rusanzwe atazize impamvu za politiki.

Ibi kandi byo gutangaza ko hafashwe umuntu bikaba ari nk’uburyo bwo koroshya ikibazo dore ko inkuru y’urupfu rwa Anselme yari imaze iminsi itangazwa n’ibinyamakuru byinshi harimo n’ibikomeye kw’isi nka RFI, BBC, CNN, DW, VOA n’ibindi…

#WITNESSCHALLENGE: DUSOBANUKIRWE ICYO IGAMIJE

$
0
0

#WitnessChallenge: Dusobanukirwe icyo igamije kandi nk’abanyarwanda twitabire iki gikorwa. Jya kuri: www.amahoriwacu.org/witnesschallenge

www.amahoriwacu.org/witnesschallenge

Twitter @amahoriwacu2017

Facebook.com/peaceathome

Instagram @amahoriwacu

WhatsApp: +250 787 170 040

KAGAME UKO BYAGENDA KOSE AZAVAHO, KANDI AZAKURIKIRANWA: Claude GATEBUKE

Uhuru Kenyatta si umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda: Olivier Nduhungirehe

Leta y’u Rwanda yakomanyirije ibicuruzwa bituruka muri Uganda.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeza kamera nabi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2019, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda cyakomanyirije ibicuruzwa biva mu gihugu cya Uganda.

Mu gihe imipaka ya Kagitumba na Gisoro, ndetse na Gatuna (ku modoka nto) yari isa n’itangiye gukora ku bava Uganda binjira mu Rwanda ariko Abanyarwanda bo bakaba batemerewe kwinjira Uganda, mu itangazo rigenewe abanyamakuru Leta ya Uganda iravuga ko ibicuruzwa biva Uganda bitarimo kwemererwa kwinjira mu Rwanda.

Sam Kutesa yavuze ko abategetsi b’u Rwanda barimo bareka amakamyo gusa atwaye ibicuruzwa biva muri Uganda bica mu Rwanda bijya mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi ngo amakamyo atwaye ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bijya mu gihugu cya Uganda ntabwo Leta y’u Rwanda irimo kuyareka ngo asohoke mu Rwanda yinjire Uganda. Ndetse n’amakamyo afite Plaques zo mu Rwanda ntabwo arimo kwemererwa kwinjira muri Uganda.

Imibare igaragaza ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bingana na Miliyoni 250 z’amadolari ku mwaka, naho u Rwanda rwo rukaba rwohereza muri Uganda ibingana gusa na Miliyoni 16 z’amadolari.

Hakaba hari amakuru avuga ko abagande bamwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, byaba amaduka, uburiro, amahoteli bashobora guhagarika ibikorwa byabo kubera kubura ibicuruzwa bifashishaga basanzwe bakura iwabo mu gihugu cya Uganda.


Raporo ya Amerika ku burenganzira bwa muntu yagarutse ku rupfu rwa Me Donat Mutunzi.

$
0
0

Muri raporo yayo y’ibyabaye mu mwaka wa 2018 ku bijyanye n’ubureganzira bw’ikiremwamuntu, Leta y’Amerika yagarutse ku rupfu rwa Me Mutunzi Donat waguye aho yari afungiye muri station ya polisi, Leta y’u Rwanda ikavuga ko yiyahuye.

Radio Ijwi ry’Amerika yavuze ku bivugwa ku Rwanda muri iyo raporo:

Gisozi: Abasore bapfuye umukobwa umwe yica undi

$
0
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane , mu mudugudu wa Murambi mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo hasanzwe umurambo w’umusore uzwi ku izina rya Kapiteni wo mu kigero k’imyaka 25.

Rwanda-Uganda: Nta rujya n’uruza rushoboka abantu bagipfa

$
0
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

Kuteesa kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri Uganda byinjiraga mu Rwanda byakumiriwe n’abayobozi b’u Rwanda.

RDC: Perezida Tshisekedi yahaye imbabazi imfungwa 700.

Victoire Ingabire ati: Kwica Anselme ni nko kunyicira umwana

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>