Bamwe mu basirikare ba FLN baravuga uburyo barwaniye muri Nyungwe.
Leah Karegeya yaganiriye n’ikinyamakuru Saturday Vision cyo muri Uganda.

Leah KAREGEYA ni umupfakazi wa Col.Patrick KAREGEYA wahoze ayoboye ubutasi bw’u Rwanda . Patrick yahungiye muri Afurika y’Epfo muwi 2013 nyuma y’aho atumvikaniye na Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda, nyuma yaje kwicwa. Ikinyamakuru Saturday Vision cyagiranye nawe ikiganiro kimusanze mu rugo rwe, aho yahungiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze baganira ku bibazo bya Politiki mu Rwanda.
Ijisho ry’abaryankuna ryababoneye icyo kinyamakuru maze ribashyirira icyo kiganiro mu Kinyarwanda cyose uko cyakabaye,dore ko cyari mu rurimi rw’icyongereza. Iki kiganiro cyasohotse mu Kinyamakuru “Saturday Vision kuri uyu wa 13 Mata 2019”.
Kagame umuzi ute?
“Muzi kuva cyera tukiri bato iyo muri Uganda! Mbere y’uko nshakana na nyakwigendera twari inshuti zahafi,Yewe na nyuma y’uko dusubiye mu Rwanda nyuma ya 1994 yari inshuti y’umugabo wanjye ndetse akaza no mu rugo. Kera wabonaga ari umuntu mwiza , ariko byose byaje kuyoyoka aho aboneye ubutegetsi: Nkurikije ibyo mbona,ubu yahagurukiye abo bose bari kumwe nawe ndetse n’abamuzi. Si nyakwigendera umugabo wanjye gusa,ahubwo na Gen Kayumba Nyamwasa,Tribert Rujugiro, Gen. Yoweri Museveni n’abandi. Waba warumvise iby’umuryango wa Rwigara wamufashije? Barashwanye ibyabo byabaye bibi cyane! Yahindutse abarwanashyaka ba FPR n’umuntu wese bigeze kuba inshuti”
Nk’umuntu wabaye mu bihugu byombi u Rwanda na Uganda, wakiriye ute ifungwa ry’imipika ihuza ibyo bihugu?
Birababaje kuko Uganda ni iwabo w’abanyarwanda benshi.Ni igihugu cy’amahungiro. Ibyo rero byerekana ko Perezida Kagame atari twe tumuraje ishinga . Ntatwitayeho rwose. Icyo areba niwe ubwe n’umuryango we gusa. Yibagiwe inkunga Yoweri Museveni yateye abanyarwanda. Ari muri uriya mwanya no muri kiriya gihugu kubera Museveni. Gufunga imipaka akanavuga nabi Museveni,bigaragaraza uwo ari we. Ndakeka imipaka yo aho bukera araza kuyifungura . Gusa ni ukwisama wasandaye, ibyangiritse byo byarangiritse.
Ariko yavuze ko afite ishingiro; ngo Uganda ifasha abigometse ku butegetsi?
Oya .Ibyo ndabishidikanya.Nzineza ko Uganda ishobora kuba yaratengushywe n’u Rwanda, kubera ibintu biri kugenda biba. Cyane cyane kuba baritanze batizigama bafasha buriya butegetsi bw’i Kigali. Njye numva Uganda yakaduhaye andi mahirwe ya kabiri, kuko nubundi ni hahandi impera n’imperuka turi abavandimwe! Ndamutse mbonye uko mvugana Perezida Museveni namusaba kudufasha.Museveni arubashywe cyane mu Karere kandi abanyarwanda benshi nange ndimo tumufata nk’umubyeyi kandi umubyeyi mwiza ntajya atererana abana niyo bitwaye nabi.
Ni ubuhe bufasha wumva ukeneye kuri Perezida Museveni?
Perezida Museveni yagakwiye kumvisha Kagame ko agomba kuvugana n’abanyarwanda kuko bararushye, barababaye.
Kuki utari mu Rwanda?
Nahunze itotezwa.Umugabo wanjye yatotejwe igihe kirekire. Muri 2011, nafashe icyemezo cyo kuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ko twari tugeramiwe ubwo umugabo wanjye yari mu buhungiro. Naje nkiza amagara yanjye.
Umugabo wawe yiciwe mu buhungiro .Waba uzi impamvu?
Umugabo wanjye yari akuriye ubutasi bw’u Rwanda kandi yari yamaze gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi aho mu buhungiro. Yanizwe mu ijoro ribanziriza ubunani muri 2013 muri Hoteli Michelangelo iherereye mu Karere ka Sandton muri Afurika yepfo.Umugabo wanjye yangaga umuntu urenganya undi.We na Kagame ntibumvikanye ku bintu byinshi cyane cyane bitewe no gutandukira indangagaciro barwaniye.

Ni iki gituma utekereza ko ari Leta y’ u Rwanda yishe umugabo wawe? Yari kure muri Afurika yepfo.Buriya ntiyaba ari n’agaco k’abagizi ba nabi?
Ibyo simbishidikanyaho.yahoraga atumwaho intumwa zimukangisha kwicwa na mbere y’uko biba . Kandi uretse n’ibyo umugabo wanjye nta banzi yarafite hanze y’u Rwanda. Yemwe no mu rukiko byaragaragajwe neza ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare m’urupfu rwe.
Twe nk’umuryango , twabimenye rugikubita, tukimenya ko yapfuye, twamenye ko yahitanywe na Guverinoma y’u Rwanda.
Abanyarwanda benshi baba muri Afurika y’Epfo bari baramuburiye ko Afurika y’Epfo atari ahantu hafite umutekano, kuki yagiye abirenzaho ingohe?
Ntabwo yabifashe minenegwe! Yakundaga kwakira amakuru amutera ubwoba..Nanjye nicyo cyatumye mva muri Afurika yepfo.
Yarabizi kandi yaritwararikaga ndetse yabaga ahantu hari umutekano, ariko bakoresheje inshuti ye kugirango bamugereho.
Iyo bitaba iriya nshuti ye,ntibari kumugeraho.Iriya nshuti yahindutse umugambanyi kandi yemera gukoreshwa mu kwica umugabo wanjye.
Ese iyo nshuti waba warayimenye?
Turamuzi.Ni nkiko zo muri Afurika yepfo zagaragaje izina rye mu rubanza rw’ukwezi gushize.
Birazwi ko u Rwanda rwakoresheje inshuti ya Karegeya kugira ngo rumubone.
Umunsi anigwa ,bivugwa ko yari yigijeyo abamucungira umutekano kandi ko nawe yiyiciye amategeko ye bwite yari asanzwe amugenga yo gukorera inama mu ruhame.
Ibyo sibyo ba mba, kubera ko nta barinzi yarakigira.Yavuye mu nzu yaririndirwamo kuko yari yaramaze kubona amakuru ko u Rwanda rwari rwarabacengeye,rumaze kubiyegereza. Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kwicungira umutekano we ubwe.
Ese urupfu rwe rwakugizeho ingaruka?
Rwangizeho ingaruka nyinshi. Kuba impunzi ntabwo byoroshye.Birakomeye ariko hamwe n’Imana iri muruhande rwacu n’abantu badufasha tuzabisohokamo. Umugabo wanjye yazize guharanira ibyo yemera. Yahunze,atari ukugambanira igihugu ahubwo aharanira uburenganzira bwa muntu.Twahoraga tubiganiraho. .Muri make no muri iryo joro ribanziriza iry’u bunani 2013, naramuvugishije.Narindi muri America ari muri Afurika y’Epfo.Yatubwiyeko azaduhamagara umunsi w’ejo,ariko ntibyashobotse.Nakomeje kumuhamagara ariko ntafate telefoni kugeza nakiriye inkuru mbi.
Ninde wakubwiye iby’urupfu rwe?
Njye n’umukobwa wanjye twabanje kugira amakenga.Tugira umutima uhagaze tubonye atadusubiza kuko umugabo wanjye yaraduhamagaraga buri gihe.Ntabwo yarangwaga no guceceka no kutitaba telephone yacu . Kera kabaye,tuza kubona ubutumwa buturutse ku muntu wo mu muryango muri Afrika y’Epfo!
Urakeka ko se byatewe ahanini no kwa kutumvikana na Perezida Paul Kagame?
Niyo ntandaro! Ubusanzwe mfite ubuhamya bwinshi yanyibwiriye y’ibyo bapfuye. Ariko icy’ingenzi niziyiye njyewe ubwanjye ni uko yanze gukoreshwa mu guhagurukira bagenzi be bari bamaze gushwana na Perezida Kagame. Nk’urugero,afatwa bwa mbere,nagiye kureba Mukaperezida Jeanette Kagame,kugirango menye ibyo aregwa, maze ambwirako igihe cyose atemera ko Gen. Kayumba Nyamwasa akurikiranwa ko agomba kubigenderamo akahababarira. Hari n’ibindi byinshi yagiye adahuzaho na Perezida Kagame nko kubangamira uburenganzira bwa muntu ndetse no gutoteza abanyamakuru.
Usubije amaso inyuma ukareba icyamutandukanyije na Perezida Kagame, ukongera ukareba u Rwanda ruyobowe na FPR yabohoye igihugu, ubivugaho iki?
Birababaje kuko icyo FPR yarwaniye n’ibyo twashakaga kugeraho byose byarasiribanzwe. Ari abashinze FPR ari n’abayirwaniye bakayinambaho, ubu bose bazi ko itakibaho!.
Byaba bishoboka ko haba hari abashaka kwivanga mu rubanza rw’ubwicanyi bwakorewe umugabo wawe muri Afurika y’Epfo?
Ushyize mu nyurabwenge ntiwabura kubikeka. Ushobora gukeka ko harimo urunturuntu,ukurikije nk’ukuntu uru rubanza rwatinze. Nk’ubu umucanzamanza yavuze ko bafite ibimenyetso bihagije mu kwezi kwa kabiri 2014. Nawe ntiyiyumvisha impamvu bafashe icyemezo cyo kubitinza bene aka kageni. Gusa muri uku kwezi biraza gusobanoka,uraza kumvaho byinshi. Bizafata igihe ariko byanga bikunda ukuri kuzajya ahabona. Gusa kugeza ubu twanyuzwe n’ibyo ubutabera bwa Afurika y’Epfo bumaze gukora.
Waba warigeze ugerageza gusubira mu Rwanda?
Nsubira mu Rwanda? Perezida Kagame agihari?Ubwo nasangayo iki? Umugabo wanjye yarapfuye, ubwenegihugu bwanjye n’ubw’abana banjye twarabwambuwe n’imitungo yacu irafatirwa!
Hari se uwigeze agukangurira gusubirayo?
Ntawagerageje kunyegera ankangurira gusubirayo,usibye ko nanjye no kubitekereza sinabitekereza!
Bamwe mubo mu muryango wawe baracyari muri Uganda.Hari amakuru yabo ujya umenya?
Nibyo,rimwe na rimwe ngerageza kuyamenya,Mabukwe ari muri Uganda.arimo kugenda arushaho gusaza ,rimwe na rimwe ngira nnya nkagerageza nkamutumaho,ariko n’itonze cyane.

Uhuye na Kagame uy’umunsi wamubwira iki?
Namubaza niba ashimishijwe n’ibyo yadukoreye ,kimwe n’ibyo yakoreye abandi bantu bari inshuti ze kandi bamufashije kuba icyo ari cyo.
Byaba ari byo ko Perezida Museveni na Guverinoma ye baba bagufasha mu buryo bw’ibanga? Nk’urugero ngo baguhaye Passport ya Uganda ngo banagufasha kuhagirira urugendo rw’ibanga?
Iyo niya Poropaganda y’umwandaya Kigalli. Ndi muri Amerika kandi nkoresha Pasiporo y’Amerika mu ngendo nkora.Gusa bakanagombye kumenya ko abana banjye ari abagande kandi bemerewe gutunga Pasiporo ya Uganda igihe babishaka.
Joyce H. KANYANGE
Texas-USA
Source: abaryankuna.com
Andrew Mwenda bamuciye mu Rwanda
Amakuru yizewe avuye i Kigali, aratumenyesha ko Umunyamakuru uturuka mu gihugu cya Uganda witwa Andrew Mwenda ubu adashobora kugandagiza akarenge ke mu mujyi wa Kigali cyangwa ahantu hose hitwa ko ari ubutaka bw’u Rwanda.
Andrew Mwenda uzwiho kugira ubushyanutsi bwinshyi bwo gushaka kumenya u Rwanda kurusha n’Abanyagihugu, n’ubwo bikiri ibanga biravugwa ko Leta ya Prezida Paul Kagame yamaze kumenya ko yabakoreraga ariko ari Intasi (Spy) ya Uganda.
Isoko y’iyi nkuru yasobanuye ko ubu abitwa ko ari abategetsi bose bakorera Leta ya Kagame bose bahanaguye Mwenda kuri za Twitter, bikavugwa ko utabizi agakomeza kumukurikira kuri Twitter azabyirengera. Mwenda azwi cyane kuva mu myaka yaza 2000 nk’umwe mu bantu bari inkoramutima za Prezida Kagame, ndetse akaba yari no muri Komite igira inama Prezida Kagame (PAC).
Mwenda bamwe bita Georges Ruggiu w’iyi ngoma (Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu yari umunyamakuru w’umubiligi ufite inkomoko yo mu Butaliyano wakoreye RTLM) ari mu bantu basaruye agatubutse gaturutse ku misoro y’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka iri hafi 20. Zimwe mu nzandiko zasohotse hanze zigaragaza ko rimwe yishyuwe Amadolari y’amerika agera ku bihumbi 200 (200.000 US Dollars) ngo yari ayo kwamamaza. Andrew Mwenda yakundaga kugaragara cyane mu nama zose zireba ubuzima bwa politiki, ubukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.
Ariko mu minsi ya vuba ntiyabonetse mu nama y’Umushyikirano, Umwiherero w’ejo bundi aha, cyane cyane aho yuhuraguraga ibigambo byinshi ndetse rimwe akarusha ijambo n’uwari Mistiri w’intebe Murekezi Athanase.
Mwenda ni Muntu ki
Andrew Mwenda avuka ahitwa Tooro, akaba yarize kugeza kuri Kaminuza ya Makerere aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere izwi nka Bachelor in Mass Communication. Icyo gihe yigaga abifatanya no mu gukorera Ikinyamakuru The Monitor. Ni inshuti cyane ya Gen Mohoozi Kainerugaba umuhungu wa Prezida Museveni kubera ko biganye Makerere. Ibyo nibyo byatumye umubano wa Prezida Museveni na Kagame usubira kuba mwiza ho gato kuva 2011 kugeza aha ejo bundi aho byongeye gusubira irudubi.
Mu myaka ya za 2000 nibwo Mwenda yagaragaje kuvuga ibitagenda mu butegetsi bwa Museveni, benshi barabimushimiraga kuba yari Umunyamakuru watinyinyutse, akaba yari abifatanyijemo na Onyango Obbo hamwe na Daniel Kalinaki. Ariko bivugwa ko mu mutwe wa Mwenda yiyumvishaga ko azarongora umukobwa muto wa Museveni witwa Diana abinyujije mu bushuti bwe na Gen Muhoozi Keinerugaba. Prezida Museveni yarabyanze, ibyo byatumye Mwenda ahita agira inzika ikomeye cyane ku muryango wa Museveni, noneho ava hasi mu kubasesereza. Nibwo yahise arabukwa n’ifaranga ryashakaga kwangiza Museveni riturutse hakurya i Nyarugenge. Aba abonye ikiraka kitarangira, ndetse ahabwa n’umukobwa uzwi nka Fifi. Icyo gihe nibwo yatangiye kugaragara ari kumwe na Boss we Onyango Obbo, bari mu modoka y’ubwoko bwa Nissan byose biteguwe na Joseph Bideri icyo gihe wari umuvugizi wa Leta ndetse anakuriye Orinfor ubu ikaba yitwa RBA.
Nyuma y’aho Gen Kayumba Nyamwasa ahungiye kandi anyuze i Bugande, i Kigali bahise bashya ubwoba, kubera ubwumvikane bwari bwarayoyotse kuva mu ntambara za Kisangani. Kigali babikojeje Mwenda nawe yihanukira yandika inkuru nyinshi, Mwenda nyuma yabagiriye inama ko bishoboka ko yabafasha gusubukura umubano, cyane cyane ko ari inshuti ya Gen Muhoozi Keinerugaba. Abandi nabo bahise bemera. Ni uko Andrew Mwenda yiboneye ikiraka gihoraho, ahubwo kiza kuyoyoka nyuma yaho i Kigali bahise bahindura uburimiro Uganda. None Leta ya Kagame iremeza ko Mwenda yari Intasi ya Uganda.
Rwanyandekwe Narumiwe.
McDowell Kalisa
Stockholm Sweden
“KAGAME NTA GENOCIDE YAHAGARITSE, YARABAYE IRARANGIRA”:Eugène NDAHAYO
Impunzi zo muri Afrika y’Epfo zakoze umuhango wo kwibuka bose.

Mbere na mbere, mbanjye kubasuhuza no kubashimira, mwe mwese mwitabiriye uyu munsi wo kwibuka bose.
Uyu munsi ngarukamwaka wo kwibuka bose bazize intambara zabaye mu Rwanda, twibanda cyane ku banyarwanda bishwe bazize intambara yatangiye kuva muri 1990, igakomereza no muri Zaire 1996.
Tuzirikana na none n’abanyarwanda bakomeje kwicwa n’ ubutegetsi bw’u Rwanda kugeza ubu, baba mu Rwanda imbere ndetse no mu mahanga.
Twebwe rero ntabwo tuvangura abapfuye kuko benshi ari abanyarwanda benewacu, niyo mpamvu twibuka ku buryo butandukanye na leta ya FPR iyobowe na Kagame, yo yibuka abatutsi gusa, kandi nyamara iriya ntambara yaraguyemo amoko yose, ndetse n’abanyamahanga.
Twateraniye hano uyu munsi taliki ya 14/4/2019 twibuka bose, mu by’ukuri iki gikorwa kibaye ku ncuro ya gatatu.
Kwibuka bose ku ncuro ya mbere byabaye kuwa 06/04/2017, ubwa kabiri byabaye kuwa 08/04/2018, none ubu bibaye kuwa 14/04/2019.
Iri hindagurika ry’amatariki twibukiraho, riterwa ahanini n’ubuzima tubayemo bw’ubuhunzi, niyo mpamvu duhitamo umunsi utubangukiye kandi dushobora guhuriraho turi benshi, ubundi twari dukwiye kujya twibuka ku taliki ya 06/04/ za buri mwaka kuko niwo munsi u Rwanda rwaguye mu icuraburindi , kubera urupfu rw’umukuru w’igihugu (President Habyalimana Juvenal) yishwe arasiwe mu ndege avuye gusinyira amahoro.
Uyu ni umunsi rero buri wese ahabwa ijambo n’ umwanya wo kwibuka abe ndetse n’abandi azi nabo atazi bazize amaherere.
Niyo mpamvu dutanga ijambo kuri buriwese wifuza kugira icyo avuga.
Murakoze murakarama.
Umuyobozi w’ impunzi mu karere ka Gauteng na Mpumalanga,
Daniel (Putin) Nsengimana.
RWANDA: ISHYAKA FDU-INKINGI RIRASABA KO HAGARAGAZWA UKURI KW’IYICWA RYA ANSELME MUTUYIMANA, ABABIGIZEMO URUHARE BAKAGEZWA IMBERE Y’UBUTABERA
Itangazo rigenewe abanyamakuru(PDF)
Mu gitondo cy’italiki ya 09 werurwe 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Nyakwigendera Mutuyimana Anselme, umurwanashyaka wa FDU-Inkingi mu Rwanda, wakoranaga bya hafi na présidente w’iryo shyaka Madamu Ingabire Umuhoza Victoire.
Twakwibutsa ko Mutuyimana Anselme yishwe anizwe, umurambo we uboneka hafi y’ishyamba rya Gishwati ; akaba yaraherukaga kugaragara ari muzima ubwo yatwarwaga n’abantu barimo abashinzwe umutekano bambaye imyambaro ya polisi y’uRwanda, bamufatiye muri gare ya Mahoko ubwo yari yururutse imodoka imuvanye i Kigali aho yabaga, yiteguye gufata moto ngo yerekeze ku musozi umuryango we utuyeho kuko yari yabateguje ko azabasura.
Kuva iyo nkuru y’incamugongo yamenyekana, hashize ukwezi kurenga, inzego z’iperereza zatwaye umurambo wa Nyakwigendera ukorerwa isuzuma nyuma yo kuwusubiza umuryango ngo ashyingurwe, haza no kuvuga ko haba harafashwe ukekwaho kumwambura ubuzima, ariko kuva ubwo nta cyavuye muri iryo suzuma cyagaragajwe, n’uwo ukekwaho ubwo bwicanyi ntiyigeze agaragarizwa rubanda ndetse ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko hagaragazwa ukuri ku bijyanye n’ubwo bugome ndengakamere, ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera, bityo n’umuryango avukamo ndetse n’ishyaka FDU-Inkingi yari abereye umuyoboke w’imena bakabasha kumenya ukuri kubyabaye no gukomeza ubuzima.
Ishyaka FDU-Inkingi riboneyeho kwibutsa ikibazo ya Visi-perezida wa mbere waryo Boniface Twagirimana , waburiwe irengero ubwo yari afungiye muri gereza ya Nyanza kandi arindiwemo bikomeye, kugeza uyu munsi inzego za Leta zikaba zitaragaragariza umuryango n’ishyaka rye aho yaba aherereye , kandi akaba ari nta n’itangazo ryo kumushakisha ryatanzwe.
Ishyaka FDU-Inkingi riributsa abayoboke n’abakunzi baryo by’umwihariko, n’abanyarwanda bose muri rusange ko ubwo bugizi bwa nabi budakwiye kubaca intege cyangwa ngo bubatere ubwoba, ko bakwiye gukomeza guharanira ukwishyira ukizana n’iterambere bya buri munyarwanda.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba rikomeje ubuyobozi bw’u Rwanda guha ubutabera busesuye buri wese no kudafata abayoboke ba FDU-Inkingi nk’abanzi b’igihugu kuko icyo iryo shyaka rishyize imbere ari igihugu kinogeye bose mu nzego zose z’ubuzima bwa buri munsi, umutekano, ubuzima n’imibereho myiza, uburezi, ubukungu tutibagiwe n’umubano mwiza w’ibihugu byose muri rusange n’ibyo duturanye by’umwihariko.
Bikorewe i Bruxelles ku wa 14 Mata 2019
Fidèle KABERA
Umunyamabanga mukuru wa kabiri (SG2)
ZA NTERAHAMWE ZINDI ZAGIYE GUHUMBAHUMBA N’UTWAROKOTSE MURI COMORES !
Hari abatangiye kubyina intsinzi ko Gacu na Rwabicuma na Mpanga, ngo bahagerereje nta mututsi ugomba kuhasigara! Nabonye n’abacikacumu hari ababyina iyo intsinzi nayo! Muratsinze ga ye! Icyunamo cyiza!
RDF ngo nayo yasizoye irarabya indimi, ngo yafashe umurwanyi kabuhariwe wabarasiye Comoro! Ibicucu byumvise Kagame yigamba intambara twarwanaga yihishe i Kampala, nabyo biti aho kujya muri Nyungwe reka tujye Comoro!!! Yayayayaya, uwapfuye yarihuse. Mana, ujye wirindira igihugu cyawe!
Nabagiriye inama ko icyabafasha ari ukurinda izamu ryanyu ntimujye kwenderanya kuko nta mbaraga n’intsinzi mufite. Intsinzi iri mu Burundi honyine nabwo kuri za conditions zikomeye kdi zishimishije, bitewe n’ureba birumvikana!. Nabwiye Kagame ko abanyapolitiki batari mu murongo wacowe, umurongo ngenderwaho, ko abafiteho ububasha kandi ndibuka ko namubwiye ko iby’abacikacumu agomba kubyitondera cyane, kuko uwakugize umugabo yakugira n’imbwa.
Buriya bajya bibuka ko aritwe twabacyuye, imirambo y’abacu ikabaha ijambo mu ruhando mpuzamahanga? Kumugani wawe, Kagame we, uziko ari twe “tukugize icyo uricyo?” Callixte Sankara yakuguriye amenyo meza usigaye useka, usigaye uguruka nk’inyoni uzenguruka isi nka satani, wica uwo ushatse ukanyaga uwo ushatse, sindumva uwo wakijije, none ngo bamufate bamukuzanire?! Nyamwangiyobyavuye yanze uwamuhaye inka! Kuba indashima ni icyaha.
Ngo umwana yitotombeye muri Comore nimugende mumufate mumuzane tumukanire! Mwa nterahamwe mwe zitagira ubwenge mwe, uwo mwana muramushaka ho iki? Uziko mwamuzira? Nkaramuka numvise ngo muramufite, mwantwariye petit frere, cyangwa hari n’igicurane ataka, ndabavuma nk’uwabonkeje, n’ubyishimira wese agenderemo. Yego musanzwe muri ibivume, ariko Imana yaravuze ngo “igihe nikigera, nzabyihutisha.”
Nta burenganzira mufite bwo guhumbahumba abacitse kw’icumu. Hari uwavuga ngo kuki ntagize icyo mvuga kuri Mushayidi kandi asigaye wenyine!? Mushayidi yazize ibitutsi yantukaga ntacyo mutwaye, yari amfitiye ubugome bwinshi, kuburyo yagombaga kubasanga mukibanira. Mu muvugo “Umwali nkumburwa 4”, birasobanutse ko iyo uwo munzu n’uwo hanze banyiyungiyeho nanjye mbagira abanzi nkababumbira hamwe. Callixte we ndamukunda, kandi ntacyo mwahinduraho ahubwo muramugwaho mwa nterasi mwe.
Kagame we, reba aho Rwema Gendarme akugejeje, na bado. nakubwiye ko nateze ahantu hose kubera we, warabibonye, narateze ngera n’iwawe mu nzu, iwawe biradogera kdi n’iyo ubumbuye umunwa uvuga amahomvu kurusha aya cyera. Uribuka umubare w’amafranga watanze mw’isi ngo ikuvuge neza, nyamara wakoze akantu gato uhita uhinduka bule mu maso y’isi. Sinari nakubwiye ngo ufungure Umwami w’abanyamulenge?! Waranze nanjye ndakwihorera, komereza aho!
Nuko ngo urashaka na petit frere Sankara? Ushishwa nabi! Haranditswe ngo: “Igihe nikigera nzabyihutisha.”
H.T. Sankara
Abanyarwanda baba muri Afrika y’epfo mu muhango wo kwibuka bose
Johannesburg; Taliki ya 14 Mata 2019 nibwo bamwe mubanyarwanda batuye mu mugi wa Johannesburg bahuriye hamwe mugikorwa cyo kwibuka abanyarwanda n’abanyarwandakazi bitabye imana muntambara ya 1994, iyo ntambara ikaba yari yaratejwe nabaje biyita inkotanyi zamarere, muri 1990.
Mubahawe ijambo harimwo umugabo witwa Misago John utuye mukarere ka Tswane (Pretoria), mubuhamya yitagiye yagize ati “ kubwange, mureke twibuke duhereye kuri bene wacu, abaturanyi bacu, ndetse tugeze no kubategetsi tu titwaje amako”Mugusoza yaragije asa n’ubwira leta ya Kigali agira ati “ mureke ubuhanga bwa bene wacu buruhuke”.
Naho umusaza Pasteri Munonoka, wahoze mugabo za Gen Juvenal Habyarimana we mukuganiriza abari bitabiriye uyu muhango yagize ati “ abanyarwanda duhujwe nogukunda Imana. Iwacu (aho nkomoka) bakunda gusenga Ryangombe, ayandi makomine nayo agasenga Nyabingi. Ibi byaje gucika aho abazungu bazanye amatwara ya gikirisitu. Ariko nubwo ibyo byogusenga abo bantu byabagaho, ntibyigeze bitera kwicana, usibye ko kuva nakera abanyarwanda bahoze baryana. Ingero ninyinshi tutagiye nakure cyane twareba nko muri 1959, njye nari umwana ariko nabonye byinshi”.
Mugusoza yabwiye abari aho ko “ u Rwanda rukeneye kwiyeza ndetse nabategetsi bakicuza ibyaha.”
Uwitwa Mukiza Hesron mwijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori yagize ati “Kubwange yaba kwibuka bitabagaho”Ati; Gushyira abantu kukarubanda s’umuco wakinyarwanda.” Mugusoza yibukije ko ngo mu Rwanda rwa Paul Kagame (President) “kwibuka si uko ubushika ahubwo ni agahato.”
Mubari aho harimo n’abategarugori nabo bahawe umwanya wo kuvuga. Umwe muri abo bategarugori Madam wa Abdhar Nzabonimpa uzwi nka Mama Adam yavuzeko akurikije inzira ndede yanyuzemo ahunga n’ibyo yabonye abona abanyarwanda bakeneye kwicara hamwe bagashaka umuti w’iki kibazo kuko ngo ari umurange mubi w’urwanda rwejo.
Umusaza Fuastin Kanyamuhanda nawe yatanze ubuhamya bw’ ukuntu Inkotanyi zishe abavandimwe be n’abaturanyi zibagose mu mwaka 1997 mu ntambara y’abacengezi ahahoze hitwa Ruhengeri. Muri uwo mwaka kandi ngo RPA ikaba yarahamagaje inama y’umutekano ngo umuturage “wazamuraga umutwe”abaza ibibazo bikomeye yahitaga yicwa. Abaturage bapfuye muri icyogihe ngo ntibabarika.
Uyu musaza akaba yarahawe resais-passe kungirango abashe gutambuka yisanzuye. Muruko gutambuka nibwo yakusanyaga amakuru y’ukuntu RPA yicaga abaturage maze ayo makuru akajya ayaha intumwa za UN zari zishinzwe iperereza. Ayo makuru UN yagezaho iyaburizamo, bayahindura ipfabusa bitewe n’igitugu cya leta.
Uyu muhango wari inshuro yagatatu ubaye hano Johannesburg. Ambassador Wa leta y’u Rwanda, Amb Vicent Karega akaba nawe ngo ari mubari baratumiwe ariko ntiyaza akaba ataratanze impamvu atitabiriye uku kwibuka.
Uhagarariye Ibuka muri South Africa akaba we yaraje kwifatanya nabandi muri uwo muhango, nk’ umutumirwa.
Mwiseneza JD
Umukuru wa FDLR yitabye Imana
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019 ni avuga ku rupfu rw’uwari umuyobozi wa FDLR.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga Dr. Ignace Murwanashyaka yitabye Imana uyu munsi tariki ya 16.04.2019. Azize uburwayi.
Yaguye mu bitaro. Bamaze kumubaga. Yari akiri mu gifungo cy’agateganyo i Mannheim mu Budage kuko urubanza rwe rutarakatwa.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Major Callixte Sankara araho ari amahoro!
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019 avuye ahantu hizewe aravuga ko Major Callixte Sankara ari amahoro nta kibazo.
Ayo makuru akomeza avuga ko koko Major Callixte Sankara yatawe muri yombi ariko yaje kurekurwa kubera impamvu tutaribuvuge hano kubera ko atarabiduhera uburenganzira.
Amakuru arambuye mu bihe biri imbere.
“UMUBARE W’ABATUTSI BISHWE 94 UVUGWA SI WO NI UKUBESHYA”:Mr TWAGIRAMUNGU Faustin
Me Bernard Ntaganda aratanga ubutumwa mu bihe byo kwibuka
16-04-2019:Urubanza rw’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi rwasubukuwe
URUPFU RWA MUTUYIMANA NI IMBUTO Y’IMPIRIMBANYI MU RUBYIRUKO
Mu ijoro ry’iya 8 rishyira iya 9 Werurwe FPR yongeye kwibeshya ko kwica hari icyo byamara mu kuzimya ikibatsi cy’ukwibohora Abanyarwanda batangiye. Muri iryo joro nibwobivuganye Anselme MUTUYIMANA ariko byabaye ibyubusa. Icya mbere cyahise kigaragara ni nka bimwe bavuga ngo : « abarinzi biga amayeri n’inyoni ziga ayandi » ; kuko nubwo bari bagerageje kujijisha ngo bitamenyekana ko ari abambari ba FPR bongeye kugarika ingogo ukuri ntikwatinze kumenyekana. Erega, FPR nishaka imenye ko abaturage baturamye ariko badasinziriye kuko byose babikurikirana mu bwenge. Kandi uko iminsi ishira indi igataha niko baba bagenzura ibibi byose ibakorera. Mu gihe bivuganye Anselme ntibigeze bamenyako abaturage babagenzuraga none ubu bakaba basobanura byose uko byagenze kose.
- Urupfu ni impamvu yo kwegerana ku basigaye.

N’ubwo ababisha bagerageje kuzimiza umurambo wa nyakwigendera, abe babashije kubatungura maze umurambo we uraboneka kandi uko bishobotse uhabwa kandi ushyingurwa mu cyubahiro. Gusa kubera abishi be bokamwe n’ubugome, bagerageje kubangamira itabaro ariko n’ubwo bamwe batashoboye kuhagera Anselme MUTUYIMANA yashyinguwe n’abe, bamutaramira ku gicaniro maze abo banzi baranyikwa. Uretse kandi n’icyo gicaniro, hirya no hino incuti n’abavandimwe baramwunamiye kandi bakora ibishoboka ngo bakomeze umuryango we banawufata mu mugongo ngo aha abashinyaguzi batabacamo icyuho.
Haba rero mu Rwanda, haba no hanze mu mahanga, Abanyarwanda bose bakomeje kumuririra banamuherekeresha amasengesho n’ibisabisho ngo Nyagasani amushyire aho intwali z’ u Rwanda ziganje maze urugero yatanze cyane cyane ku bato, ruzagere kuri bose. Aho rero, niho byagaragariye ko umugabo Anselme, ugiye akiri muto, yaramaze gukora umurimo utoroshye kuko yaramaze guhuza imitima itari mike ; yari amaze kandi guhabura benshi ingoma ya KAGAME yakomeje guhabya ibatera ubwoba. Anselme yerekanyeko gutinya umugome ntamukiro urimo, maze yirinda ubugambanyi none atabarutse nk’indahemuka.
Mugihe bari bamusatiriye biyoberanyije yabashije kubaca murihumye kugeza ubwo bigaragaje mu myamabaro ibaranga maze we yubahiriza impuzankano z’ umutekano wa rubanda, ntakamenyeko ari ikirura cyari cyambaye uruhu rw’intama. Kubona leta yohereza abakagombye kubungabunga umutekano ngo abe aribo bajya kuwuhungabanya no gutsemba rubanda ! Abo Anselme yiringiye kubera imyambaro ya Leta bari bambaye nibo bamwivuganye.
Icyo cyabereye inshuti za Anselme ikimenyetso ko bakwiye ahubwo kwegerana bagatabarana kuko ntawundi wahababera. Mu Kinyarwanda birasanzwe ko nyuma y’urupfu abantu bahura bakibuka ugiye, bagakomeza abasigaye bakabahumuriza. Ubu rero iki kikaba ari igihe cyo kwishyira hamwe kugirango nibiba ngombwa rubanda izahagurukire rimwe yishakire kandi ibungabunge amahoro n’umutekano wa buri wese uko bikwiye.
2. Twese hamwe tuzatsinda.

Ku cyumweru tariki ya 31 Werurwe, abarwanashyaka ba FDU bahuriye i Buruseli bacanira urumuli nyakwigendera, basenga bamusabira kandi bagirana ibiganiro bigamije guhumurizanya no gushishikarizanya kudacogora ku ntego za Anselme no ku migambi ye n’amatwara yamurangaga.
Nyuma yo kuzirikana ibyo MUTUYIMANA yemeraga bikubiye muri aya magambo : «Nous marcherons toujours plus déterminés vers la liberté et rien ni personne n’arrêtera cette marchelégitime et salutaire » !
« Dukataje ubudahwema duharanira uburenganzirakandi nta kintu na kimwe , nta n’umuntu n’umwe uzakoma imbere uru ruzinduko ruboneye rutuganisha ku mukiro » !
Abato mubari bahari bo mu rubyiruko, bagarutse kuri iriya ntego ya MUTUYIMANA bahamyako babona rwose détérmination ye, cyane cyane ko yishwe amaze iminsi afunguwe, bihamya ko atigeze agamburuzwa na gereza ndetse n’ibindi bitotezo yari yaragiye ahura nabyo.
Uwitwa Diane UWABEZA yavuze ko nawe abona guharanira uburenganzira aribyo bizaca akarengane n’ubwicanyi bya Leta y’u RWANDA. Ubwo hakomeje ibiganiro binyuranye hagati y’abari bitabiriye uwo muhango bibaza aho u Rwanda rugana kuko byari mu bihe byo kwitegura kwibuka ibyago byagwiriye u RWANDA muri 1994.
Naho umudamu witwa Lydie KAYITESI wari waje mubaserukiye RNC muri uwo muhango yibukije ko impunzi, by’umwihariko, zikwiye kurushaho kwegerana kugirango zitabarize Abanyarwanda bari mu gihugu imbere kuko bashyizweho iterabwoba rikabije none hakaba ntawinyagambura.
N’abandi muri rusange bakomeje kugaragaza impungenge zabo kuko uwo muhango wabaye gato mbere yo kwibuka ku nshuro ya 25.
Impungenge nyamukuru kwari ukumenya niba kwibuka mu gihe abantu bagikomeza gupfa kandi bicwa na Leta, hari icyo byaba bimariye umuryango nyarwanda muri rusange. Kwibuka byagombye kuza mu gihe ubwicanyi bwose bwarangiye ku buryo Abanyarwanda bose babasha gusubira muri ya ntero ngo « NEVER AGAIN ». Bikavugwa abantu bose bamaze gusubiza agatima mu gitereko, ukuri kose kugiye ahagaragara, ubutabera bumaze kurengera no kurenganura abarengana kandi burangije neza guca imanza no guhana abanyabyaha bose maze ubwiyunge n’ikizere bikaba impumeko y’abatera amahoro bagira bati « NTIBIZASUBIRE ».
Igihe cyose rero abantu bakirimo gupfa bazize leta ku bw’ibitekerezo byabo, Abanyarwanda ntibagombye guhuruzwa n’ikinyoma cya FPR, ahubwo bakwiye guha agaciro abapfuye bose, guhera mubihe bya kera, by’umwihariko abo muri 1994dore ko ibintu byarushijeho kuba nabi. Niyo mpamvu kwibuka Anselme, wari akiri muto cyane muri 1994, bigomba gukangura no guhagurutsa abato nabakuru maze u Rwanda rugasezerera burundu ubwikanyize, umwiryane n’ubwicanyi mu bana barwo. Kwibuka kutubere impamvu yo kugaya amahano twabonye n’ibibi twabayemo kugirango ntibizasubire ukundi, iwacu n’ahandi hose.
Iyi nkuru, nyanditse maze kumva amakuru avugwako umusore Callixte Sankara nawe ngo asigaye ahigwa bukware yitirirwa Jenoside y’Abatutsi ; na nyuma y’urubanza rwa Karegeya muri Afurika yepfo.
Kwibuka abacu bapfuye birasanzwe kandi mbiha agaciro gakomeye. Kwibuka n’ibyago byagwiriye u Rwanda muri 1994, kwibuka amahano nka Jenoside ndabyemera cyane, ariko rwose guhuza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wica Abatutsi n’izindi nzirakarengane, ugashinja Abatutsi nka Sankara bigeze hariya byananiye kubihuza.
Njye njya nibwira ko kwibuka byakogombye no kujyana no kurandura icyatuma umuntu agera aho kwica mugenziwe ariko mu Rwanda numvise ahubwo kwibuka bisigaye bijyana n’umugambi wo kwitegura ngo kuzamara abantu ndashoberwa.Mwibuke ijambo rya Kagame.
Urupfu rwa Karegeya rwatumye ntangira gukemanga byinshi mubivugwa ku mateka y’u Rwanda. Harimo ibinyoma byinshi, harimo kuyobya uburari cyane kuburyo Banyarwanda dukwiye kutita cyane kubyo tubwirwa birimo kurata ubutegetsi no gusinziriza rubanda. Ahubwo dukwiye kwiyemeza gutwara ubuzima bw’igihugu cyacu mu biganza byacu, tugaca inzangano burundu, tukiyunga kuko n’ubundi icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa.
Nyuma y’izo mpfu zose rero tujijuke twamagane ubugome bw’abicanyi, kandi dutabarane twese, twibuke bose tutavangura kuko bishobora guha umubisha icyuho, akajya ahora aroba hirya hino natwe tukajya aho tukitana ba mwana tugashira uruhongohongo.
None rero nimuze dufatanye, tujijurane tunahanane kugirango dutore umuti w’ibibazo byacu.
Duhuze inyabutatu nyarwanda, gahutu, gatwa, gatutsi ibane mu bumwe n’amahoro. Iyo ibyago bije dupfa kimwe, duhunga kimwe tukajya hamwe, imibabaro ni imwe n’ibyishimo tujye tubisangira. No mugutabara u Rwanda nimuze duhaguruke tujye hamwe, twese hamwe tuzatsinda. Dukundane turwubake turubanemo kivandimwe maze Imanayirwanda itahe iwacu.
Padiri Athanase MUTARAMBIRWA
Igihugu cy’U Bufaransa cyaburiye abaturage bacyo kudasura uduce tumwe tw’u Rwanda.
Ku rubuga rwa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa ahari igice cyagenewe kugira inama abashaka kugirira ingendo mu bihugu binyuranye, haragaragaraho ahantu hatatu ho mu Rwanda, Leta y’ Ubufaransa igira inama abaturage babwo kutajya muri iki gihe.
Aha mbere ni muri Parike y’Ibirunga. Ahandi ni mu bice by’imipaka y’u Rwanda na Uganda aho bavuga ko kubera umwuka mubi uri hagati y’ibyo bihugu abaturage b’Ubufaransa bakwiriye kwirinda inzira ica ku butaka mu gihe bibaye ngombwa ko bakora urwo rugendo.
Ahandi n’ukutagendagenda mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa ngo uryambukiranye unyuze ku muhanda nyabagendwa numero 6 uva cyangwa ujya muri Nyamagabe. Uru rubuga rwerekana ko ibyo rubishingira ku bimaze igihe bibera mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo.
Muri iri tangazo rigufi ryasohotse ku ya 17 uku kwezi, nta bisobanuro birambuye Ubufaransa butanga bituma bujya izo nama ku baturage babwo, keretse gusa interuro ngufi zitanga ubutumwa bugenwe.
Hashize iminsi itari myinshi abaturage baturiye ishyamba rya nyungwe babwiye Ijwi ry’Amerika ko babonye abantu bataramenyekana babarirwa hagati ya 80 na 100 bitwaje intwaro binjira mu ishyamba rya nyungwe. Nyuma y’aho gato umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda Major Calixte Sankara, yabwiye ijwi ry’Amerika ko aburiye abaturage ko ako gace ari akarere k’imirwano.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bwizeza abaturage barwo ko nta kibazo na kimwe rufite ku mutekano haba imbere mu gihugu cyangwa ku mbibe zacyo. Hashize iminsi abayobozi bakuru mu nzego z’ingabo n’izubutegetsi bw’igihugu bizeza abaturage ko umutekano wabo urinzwe neza kandi ko uwagerageza gutera u Rwanda yahahurira n’akaga.
VOA
Paul Rusesabagina aremeza ko Major Callixte Sankara atekanye
Ishyaka rya politiki MRCD riratangaza ko umuvugizi w’ingabo za FLN, Major Callixte Sankara, ubu atekanye kandi ko ari mu bwisanzure.
Amagambo y’umuyobozi w’iri shyaka, bwana Paul Rusesabagina, aje yuzuza kandi yemeza inkuru Ijwi ry’Amerika ryari ryabakurikiraniye mu cyumweru gishize, ko uyu Major Sankara yaba yaratawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu birwa bya Comores.
Ibyo yabisobanuye kuri micro y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri i Washington, DC Geoffrey Mutagoma.
Igitutu cya Amnesty na Human Rights Watch gitumye Kagame afungura zimwe mu mpunzi za Kiziba.
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 19 rishyira ku wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 nibwo bamwe mu mpunzi za Kiziba bari bamaze igihe kigera ku mwaka bafunzwe barekuwe.
Aba bari bakurikiranyweho gukora imyigaragambyo itemewe yabaye umwaka ushize muri gashyantare, aho izi mpunzi zasabaga HCR kuzifasha gutaha muri Congo zaje ziturukamo cyangwa igashaka ikindi gihugu ibatuzamo kuko ubuzima zarimo bwari bugoye. Icyo gihe abagera kuri 17 bahasize ubuzima ubwo baraswaga n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ifungurwa ry’izi mpunzi rije rikurikirana na rapporo za amnesty international na human rights watch aho zavugaga ko umwaka ushize abishe izi mpunzi bakomeje kwidegembya naho izi mpunzi zikaba zifunzwe.
Aha rero uwavuga ko iri fungurwa ritewe n’igitutu cy’iriya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntabwo yaba ari kure y’ukuri. Ikindi ni uko leta y’u Rwanda yatinye ko mu gihe urubanza rwa ziriya mpunzi rwaba rutangiye mu mizi, byaba ngombwa ko impfu za bagenzi babo zagarukwaho bityo bikaba byakomeza kubatamaza.
Tariki ya 22 Gashyantare umwaka ushize nibwo abasilikari bo mu mutwe w’abacomando bambitswe imyenda ya gipolisi batangira kurasa ibyuka biryana mu maso bivanze n’amasasu ku mpunzi bashaka guhosha imyigaragambyo. Uwo munsi impunzi 8 zahise zihasiga ubuzima abandi benshi barakomereka ndetse Abasaga 60 bahita batabwa muri yombi bashyirwa muri gereza. Aba baje kwiyongeraho bamwe mu bagize komite yari ikuriwe na Bwana Maombi Louis na Mukeshimana Clémence wari umwungirije.
Abaraye barekuwe n’urukiko bose hamwe ni 23, aha umuntu akaba yakwibaza impamvu bagenzi babo basigaye muri gereza kandi icyaha baregwa ari kimwe.
René C. Mugenzi aratubwira ibikubiye mu gitabo yise “Kagame’s Dictatorship”
René Claudel Mugenzi ni umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Amaze kwandika igitabo yise “Kagame’s Dictatorship”. Twamubajije ibikubiyemo muri make, n’icyo yashingiyeho agiha uriya mutwe.