Ingabo z’u Rwanda zongeye kurasira umugande hafi y’Umupaka w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’amezi make hiciwe abandi bigateza ikibazo n’intugunda hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru y’iyicwa ry’uyu mugande uzwi ku mazina Warren Musekura yamenyekanye ku wa 03/06/2020, nyuma y’aho Cayimani Patrick Besigye Keihwa uyobora District ya Kabale atangaje ko basaba Leta y’u Rwanda kohereza umurambo we agashyingurwa n’umuryango we. Nibwo hamenyekanye ko hari hashize iminsi ibiri Musekura yishwe arasiwe i Rwerere mu Karere ka Butaro, Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda, mu birometero bikabakaba bitanu uvuye ku mupaka.
Uyu Musekura wishwe akomoka i Kagogo muri Bigagga-Bitanda, muri Kabale mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.
Sidini Muhereza ni umuvandimwe wa Musekura, yatangaje ko inkuru y‘urupfu rw’umuvandimwe we yayimenye ayibwiwe n’abacuruzi baturiye umupaka, bemezaga ko yishwe n’igisirikare cy’u Rwanda kimushinja kwinjiza mu Rwanda ibibiriti mu nzira za magendu.
Warren Musekura asize umugore n’abana batanu. Ni umwe muri bake bishwe barashwe n’Ingabo z’u Rwanda bikamenyekana, mu gihe abaturiye umupaka w’ibihugu byombi bo bavuga ko hari abandi bafatwa bakaburirwa irengero, kandi Abanyarwanda bicwa n’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ntibivugwe bo bakaba ari bo benshi kurushaho.
Mu kwezi kwa Gatanu 2019, Uganda yahaye u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda John Baptiste Kirenge nawe wari wishwe arashwe n’ingabo z’u Rwanda, zikanamurasira ku butaka bwa Uganda amaze kwambuka, ari naho yaguye. Guhererekanya uyu murambo byakurikiranywe n’abadipolomate baturutse muri za Ambasade za Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Burusiya, u Burundi ma Sudani y’Epfo.
Warren Musekura abaye umwenegihugu wa Uganda wa gatanu urashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bikamenyekana bikanavugwa, kuva umupaka w’ibihugu byombi wafungwa na Leta ya Kagame.
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 6 Kamena 2020 aravuga ko Venant Abayisenga yaburiwe irengero.
Venant Abayisenga yari umurwanashyaka w’ishyaka DALFA Umurinzi rya Victoire Ingabire.
Amakuru twashoboye kubona avuga ko Venant Abayisenga yaburiwe irengero kuri uyu wa garandatu tariki ya 6 Kamena 2020 ahagana Saa kumi (16:00) ku isaha y’i Kigali agiye kugura ama unités yo gushyira muri telefone.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Venant Abayisenga yabaga mu rugo kwa Victoire Ingabire kuva yafungurwa mu kwezi kwa Mutarama 2020, Nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mu rubanza yaregwagamo we n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi yahozemo mbere yo kujya muri DALFA Umurinzi.
Nabibutsa ko mu minsi ishize undi muyoboke w’ishyaka DALFA Umurinzi, Théophile Ntirutwa yatewe n’abantu bitwaje intwaro baramuhusha bamwitiranije n’undi muntu wari aho Théophile Ntirutwa yacururizaga mu karere ka Rwamagana. Igitangaje ni uko nyuma yo kugabwaho igitero, Police y’u Rwanda yataye muri yombi Theophile Ntirutwa kandi ari we nyiri guterwa nk’uko byemezwa n’abaturage.
Abayisenga Venant wo mu ishyaka DALFA ritaremerwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda
Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko ku wa gatandatu mu gihe cya saa kumi z’umugoroba ari bwo Venant Abayisenga yavuye mu mu rugo kwa Ingabire aho na we yabaga agiye kugura ama-unités ya telefone.
Madamu Ingabire avuga ko aho Bwana Abayisenga yari agiye hari mu ntera itageze no kuri kilometero ebyiri uvuye aho atuye i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ngo hashize isaha, abari mu rugo batangiye kubona ko atinze kuko ubundi nta wurenza saa kumi n’imwe atarataha muri urwo rugo, nuko bagerageza kumuhamagara kuri telefone ze ebyiri ariko ntizicemo.
Bigeze saa kumi n’ebyiri ataje ngo nibwo batanze impuruza bavuga ko bamubuze – kugeza n’uyu munsi. Madamu Ingabire avuga ko n’abo mu muryango w’Abayisenga batazi aho ari.
Agira ati: “Twavuganye na RIB [urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda] itubwira ko dutanga ikirego, ejo [ku cyumweru] umwavoka yagiye kugitanga, ubwo nyine turategereje”.
BBC yagerageje kuvugana na RIB ariko kugeza ubu ntibyashobotse.
‘Bimaze kuba agakabyo’
Madamu Ingabire avuga ko iburirwa irengero ry’abarwanashyaka be ari “ibintu bimaze kumenyera, ariko nagira ngo namagane nkomeje”.
Ati: “Bimaze kuba agakabyo. Ni ukuvuga ko buri mezi ane, haba hari umuntu wo muri ‘opposition’ ugomba kwicwa cyangwa ugomba kuburirwa irengero…kuva ku itariki ya 8 z’ukwa cumi 2018…”
“Kuko bimaze kuba umuco, ndagira ngo mbyamagane, abantu babikora bahagarike uwo mugambi. Ntabwo bangiriza ‘opposition’ barangiriza igihugu kuko abo bica ni abana b’Abanyarwanda na bo bagomba kubaho, bafite uburenganzira bwo kubaho”.
Madamu Victoire Ingabire ubu ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yagiye agaragaza ko hari abafatanya na we muri politiki bagiye bicwa abandi bakaburirwa irengero mu bihe bya vuba bishize.
Mu kwezi kwa gatatu 2019, Anselme Mutuyimana, wari ‘assistant’ wa Madamu Ingabire i Kigali, yagiye gusura iwabo ntiyahagera, mu gitondo abantu batora umurambo we mu ishyamba rya Gishwati.
Mu kwezi kwa karindwi 2019, Eugène Ndereyimana wari uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi ryari rikuriwe na Madamu Ingabire yabuze avuye iwe mu rugo, ntaraboneka kugeza ubu. Icyo gihe umuvugizi wa RIB yabwiye BBC ko barimo bakora iperereza ku ibura rye.
Mu kwezi kwa cyenda 2019, Syldio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’ishyaka FDU-Inkingi yishwe atewe ibyuma aho yacururizaga i Shyogwe mu majyepfo y’u Rwanda.
Mu kwa cumi 2018, Boniface Twagirimana wari umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, gereza ya Mpanga aho yari afungiye yavuze ko yatorotse kugeza ubu yarabuze.
Mu kwezi kwa gatatu 2016, Illuminée Iragena, wari umurwanashyaka wa FDU-Inkingi, yaburiwe irengero ari kujya ku kazi aho yakoraga ku bitaro by’umwami Faisal mu mujyi wa Kigali nkuko iryo shyaka ryabitangaje.
Kimwe mu byiciro by’Abanyarwanda bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere
Abanyarwanda 80 bari bafungiye muri gereza muri Uganda bagejejwe mu Rwanda mu byiciro bitandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umurambo w’umuturage wa Uganda uheruka kurasirwa mu Rwanda nawo uyu munsi wahawe abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda.
Ibihugu byombi bimaze igihe mu biganiro byo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’ubutegetsi, Angola na DR Congo bifite uruhare mu kunga impande zombi.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, mu nama iheruka guhuza abategetsi b’impande zombi n’abunzi bazo mu cyumweru gishize, byatangajwe ko Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130 ifunze.
Ikigo cy’itangazamakuru cya leta y’u Rwanda, RBA, kivuga ko ikiciro cya mbere cy’abanyarwanda 80 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda uyu munsi kuwa mbere ku mupaka wa Kagitumba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
AMAKURU MASHYA
Abanyarwanda 67 bari bafungiwe muri #Uganda bamaze kugera mu Rwanda ku mupaka wa Kagitumba. Biteganyijwe ko abandi 13 baza kuhagera mu masaha ari imbere.
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 8, 2020
Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bakiraga abo, ku mupaka wa Gatuna abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda nabo bakiriye umurambo w’umuturage waho, Sydney Muhumuza w’imyaka 35.
Ikinyamakuru Newvision kibogamiye kuri leta ya Uganda, kivuga ko Muhumuza yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa mbere ushize mu karere ka Burera, aregwa kwinjira bitemewe n’amategeko aje mu bucuruzi bwa magendu.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda bamwe basaba abategetsi ba Uganda kurekura Abanyarwanda bahafungiye bataburanishwa kandi bakorerwa iyicarubozo.
Naho abaturage bamwe ba Uganda bakavuga ko barambiwe ubwicanyi bukorerwa abo muri bo bagiye mu Rwanda bagashinjwa ubucuruzi bwa magendu, ntibafatwe ahubwo bakaraswa bakicwa.
Uganda uyu munsi yashyikirijwe umurambo w’umuturage wayo Sydney Muhumuza
Amakimbirane y’ubutegetsi bwombi – aya vuba – yatangiye kwigaragaza mu kwezi kwa kabiri ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka warwo na Uganda nyuma y’ibikorwa, rwavugaga ko bimaze igihe, byo gufunga no gukorera iyicarubozo abaturage bwarwo muri Uganda.
Ikavuga ko muri Uganda hagifungiye Abanyarwanda bagera kuri 300. Ishinja kandi iya Uganda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Leta ya Uganda ishinja iy’u Rwanda gukora ubutasi butemewe muri Uganda no kwinjira mu butegetsi bw’iki gihugu.
Aya makimbirane yagiye ahosha nyuma y’inama z’abakuru b’ibihugu byombi – Yoweri Museveni na Paul Kagame – zabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka muri Angola no ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna.
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2020 aravuga ko uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena 2020 aguye mu gitaro by’i Karusi.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Leta mu Burundi, Prosper Ntahorwamiye mu itangazo yashyize ahagaragara mu rurimi rw’igifaransa ndetse n’iryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu y’u Burundi ngo yaba yazize indwara y’umutima.
Aya makuru kandi yemejwe kandi na Ambasaderi Willy Nyamitwe ku rubuga rwa twitter aho yasaga nk’ubeshyuza abemezaga ko Perezida Nkurunziza yazize indwara ya Covid-19
Très attristé par le décès inopiné de SE @pnkurunziza, Président de la République & Guide Suprême du Patriotisme. Contrairement aux rumeurs, il a été victime d’un arrêt cardiaque. Le @BurundiGov annonce un deuil de 7 jours et adresse ses condoléances à la famille et à la Nation. https://t.co/z0quFqSi3K
— Amb. Willy Nyamitwe (@willynyamitwe) June 9, 2020
Ku munsi wo ku wa mbere hari hatangiye gukwira amakuru y’uko Perezida Nkurunziza yaba arwaye nk’uko byari byatangajwe na BBC.
Umunyamakuru utifuje gutangazwa wari mu ntara ya Karusi yabwiye BBC ko ku bitaro byaho biboneka ko hariyo umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.
Avuga ko kuri ibi bitaro kuva ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziri kugabanywa.
Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.
Perezida Nkurunziza apfuye bitunguranye adaherekanyije ububasha na Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena 2020 aravuga ko imbere yo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara harasiwe umugabo agahita ahasiga ubuzima.
Amakuru yizewe dukesha umwe mu bashinzwe umutekano utashatse ko umwirondoro we umenyekana kubera umutekano we yatubwiye ko uwarashwe bigaragara ko ari umusore ukiri muto. Yari yambaye ikoboyi n’agakoti k’umukara bikaba bikekwa ko yitwa “Bizimana”.
Impamvu yarashwe ntabwo iramenyekana dore ko muri ako gace ari ho hari Urugo rw’umukuru w’igihugu ndetse na Banki Nkuru y’igihugu.
Kugeza ubu twandika iyi nkuru ako gace karacyagoswe n’abashinzwe umutekano barimo Police n’igisirikare kandi hagaragaye n’ingobyi y’abarwayi (ambulance)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10/06/2020, hari hategerejwe iburanisha ry’urubanza rw’umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa ISHEMA TV, Niyodusenga Dieudonné uzwi ku izina rya Cyuna Hassan, ariko uru rubanza rurasubitswe.
Amakuru dukesha ubwanditsi bw’Urukiko, gusubika urubanza kimwe n’izindi zimwe na zimwe, byatewe n’inama y’abacamanza iteganyijwe uyu munsi ku Rukiko rw’ikirenga.
Ubwo aheruka gusomerwa kuwa 11 Gicurasi 2020, Umucamanza yakatiye Cyuma kuba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30, akaba yaravanywe i Rusororo akoherezwa i Mageragere.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu, Gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano. Ibi byaha byose arabikana.
Urubanza rwa Cyuma Hassan rwimuriwe ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020, ubujurire bwe bukazaburanishwa n’Urukiko rwisumbuye Rwa Gasabo, hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kugira ngo musobanukirwe iby’urubanza rwa Cyuma Hassan mwakumva hano hasi inkuru yakozwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Ireme, John Williams Ntwali wakoze ubucukumbuzi kuri iki kibazo:
Denise B. Nkurunziza yari agiye kumara ibyumweru bibiri avurirwa muri Kenya
Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse kuwa mbere, yasubiye mu gihugu avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.
Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo yemereye BBC ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri nimugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.
Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.
Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye”.
Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye.
Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.
Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’igihugu cy’u Burundi watabarutse.
Insiguro y’isanamu, Perezida Nkurunziza yapfuye ku wa mbere bitangazwa ku wa kabiri
Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi avuga ko amakuru yakwijwe ku wa gatatu nimugoroba ko umubyeyi (nyina) wa Perezida Pierre Nkurunziza na we yapfuye atari ukuri.
Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Ararwaye ariko ntabwo yapfuye”. Iby’indwara y’uwo mukecuru avuga ko ari ubuzima bwite bw’umuntu.
Haravugwa amakuru menshi ku rupfu rwa Bwana Nkurunziza, bamwe babihuza n’icyorezo cya coronavirus, itangazo rivuga urupfu rwe rivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima”.
Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa abaganga baremeza ibitandukanye n’ibi.
Nzinduwe no gutanga umusanzu mu iyubakwa ry’ikiraro cyo guhuza abanyarwanda duhereye kubo dusangiye ibyifuzo byo kuzataha mu gihugu cyacu twahunze kubera politiki y’igitugu, ubwicanyi n’ivangura ya FPR Inkotanyi. Iyubakwa ry’icyo kiraro rirakenewe cyane kuko turi impunzi nyinshi kandi zitatanye ku migabane yose y’isi. Ariko ikidutanya cyane ni amateka yacu. Dufite amateka anyuranye ku buryo bamwe bisanga hamwe n’abo bahunze, kandi bose ari impunzi. Bakagira ikibazo cyo kumenya uburyo bafatanya urugamba rwo kurengera uburenganzira basangiye bwo kuva mu buhungiro bagataha mu gihugu cyabo. Iki nicyo gituma dufite amashyaka ya opozisiyo arenga 20. Usanga buri shyaka ari icyiciro cy’abantu bahuje amateka. Hariho abagerageza kwisungana bagakora ishyaka rimwe baturutse mu byiciro bibiri cyangwa bitatu bitandukanye. Ubwo ni uburyo bwo kugerageza kubaka amateme ahuza abanyarwanda. Urugero rukomeye ni nka P5 yagerageje guhuza amashyaka atanu harimo FDU nayo ikomoka ku mashyaka anyuranye yishyize hamwe. Urundi rugero ni nka MRCD ihuje amashyaka 4. Ntitwabura kuvuga n’ishyaka ryitwa Ishakwe naryo rihuza igipande cyaturutse kuri RNC n’ikindi gipande cyaturutse kuri FDU. Hari n’abiyise « Nouvelle génération » barimo ishyaka Ishema n’abandi ngo bibona mu rubyiruko. Ibyo byose iyo ubyitegereje usanga ikiranga opozisiyo nyarwanda muri rusange ari ugukora itatanye, mu kajagari, kandi bose nyamara indoto yabo ari imwe : gutaha mu rwatubyaye habanje gushyirwaho politiki nshya ibanisha abanyarwanda.
Muri iyo ntego yo kubaka ikiraro gihuza abanyarwanda barwanya igitugu cya FPR igikorwa cyabaye ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi uyu mwaka ni intambwe ikomeye cyane. Bifashishije ikoranabuhanga, abantu 58 bari bahagarariye imiryango 35 y’ amashyaka n’amashyirahamwe adaharanira ubutegetsi (ari byo bita société civile) barahuye, bakora inama. Bwari ubwa mbere igikorwa nk’icyo kibasha kuba. Nagize amahirwe yo kuba nari iyo nama, nkaba nari mu ntumwa zoherejwe na Institut Seth Sendashonga. Kujya mu nama byari ukwicara iwawe cyangwa ahandi hantu wumva ufite umutuzo, ugafungura terefone yawe yo mu rwego bita smartphone, ni ukuvuga ifite ubushobozi bwo kwinjizwamo ibijyanye n’ikoranabuhanga nka wattsap, skype cyangwa zoom (soma zumu). Iri koranabuhanga nsorejeho (zoom) niryo twifashishije. Abatumiye inama (turabagarukaho) babanzaga kukoherereza ibanga ukoresha kugirango ubashe kwinjira mu cyumba inama yaberagamo. Ibanga warangiza kurikora bakakubwira ko bakubonye kandi bagiye kugufungurira mu kanya gato. Nyuma wagiraga utya ukabona ugeze mu cyumba cy’inama. Ukabona Runaka arimo kuvuga nk’uko wicara iwawe ukareba tereviziyo. Babanje kutwereka uko tuza kubigenza igihe cyose dushatse gusaba ijambo. Hari ahantu wakoraga bakamenya ko usabye ijambo. Birumvikana iryo koranabuhanga ryabanje kudutonda. Ukumva umuntu avugiye muri Amerika cyangwa mu Burisiya ngo njyewe natse ijambo kuva kare sinzi impamvu mutarimpa. Hari abo byagoraga bakavuga amazina yabo n’amashyaka cyangwa amashyirahamwe bahagarariye noneho abayobora inama bakabaha ijambo.
Gilbert Mwenedata ni umunyapolitiki tutari tuzi ariko wifitemo impano zo kuyobora abandi
Umuyobozi w’iyo nama yari umunyapolitiki witwa Gilbert Mwenedata, uyu washatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika komisiyo y’amatora ikavuga ko atabashije kuzuza umubare w’amasinyatire ya ngombwa kugirango yemererwe
kwiyamamaza. Mu gihe ubutegetsi bwa Kagame bwari mu migambi yo gufunga Diane Rwigara nawe wagerageje kwiyamamaza akaburizwamo muri ubwo buryo bw’amanyanga uwo Mwenedata yashoboye kubaca mu rihumye arahunga. Uwo mugabo waje adusanga mu buhungiro yatuzaniye ingufu nyinshi zishingiye ku bushobozi bwe n’izindi mpano yifitemo. Inama yacu yayiyoboye neza ku buryo nibwira nta muntu mu bayitabiriye utaramushimye. Uretse ijambo ryiza yavuze ayitangiza, yanabashije umurimo utoroshye wo kuduha amagambo no kuyaha umuyoboro neza. Akibutsa ibyavuzwe na Runaka akabihuza n’iby’undi yavuze. Mbese ukamenya ibitekerezo bigenda bigaruka n’ibishyashya bivuzwe vuba. Ku munsi wa mbere twatangiye inama saa kumi z’amanywa ku isaha y’i Paris n’i Buruseli tuyisoza ahagana saa tanu z’ijoro. Ku munsi wa kabiri nabwo twatangiye saa kumi z’amanywa turangiza saa sita z’ijoro. Kuvuga ko buri wese yiniguye biraruhije kuko umuntu yahabwaga iminota mikeya cyokora twese twagiye tuyirenza Mwenedata akagerageza kutwihanganira. Abandi batumye iyo nama igenda neza ari nabo bayitumije ni Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana (uyu washinze Ibuka Bose Rengera Bose), Ambasaderi Charlotte Mukankusi (uyu mudamu wo muri RNC wakiriwe na Museveni naho Kagame n’abambari be bagacika ururondogoro).) na Madamu Daforoza Nkundwa abenshi twamenyeye muri iyo nama. Abo nibo batanze icyerekezo cy’inama bahereye ku biganiro bari bateguye, ubundi kandi nibo bageragezaga gufasha umuyobozi w’inama bamwibutsa abasabye ijambo n’ibindi bituma gahunda yateguwe igenda neza.
Twavuze ibibazo byugarije u Rwanda, tuvuga igitugu, ubwicanyi, ubukene , inzara. Twavuze Kagame n’ubugome bwe, tuvuga FPR n’ivangura ryayo, tuvuga intambara n’ibikomere yadusigiye, tuvuga jenoside yahekuye umuryango nyarwanda. Twavuze amateka, tuvuga Kalinga n’izayo, tuvuga revolisiyo yatanze ikizere kuri bamwe ariko abandi ikabashora mu buhunzi bwavuyemo intambara ya ruhekura yateye ubundi buhunzi. Twavuze no kubaka u Rwanda rushya rwubahiriza amatwara ya demokarasi n’uburenganzira bwa buri muturage. Twavuze indangaciro zituma abantu babana neza mu gihugu, ntawe uzizwa icyo yavutse aricyo, abaturage bose bagahabwa amahirwe angana. Twavuze ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwisanzure bwa buri wese. Twavuze ibyiza byo kugira ubutegetsi bukorera abaturage, bwitaye ku nyungu zabo mu gihe ingoma ya FPR yo yimakaje ubutegetsi budatinya gusenyera abaturage no kubakenesha. Mu mwanzuro w’inama twakoze itangazo rigufi ariko rihagije kuko ryavugaga ko igikorwa gikomeye cyo kubaka ikiraro gihuza abanyarwanda ari indashyikirwa kandi kigomba gukomeza. Ni muri urwo rwego twashinze icyo twise « cadre de concertation » cyangwa « urwego nyungurana – bitekerezo » tuyishinga bariya bagize igitekerezo cyo gutumira iyo nama bakaba ari nabo bari bayiyoboye. Twahaye urwo rwego inshingano ikomeye yo gukomeza guhuza abanyarwanda kugirango babashe gufatanya igikorwa cyo guharanira impinduramatwara izatugeza ku Rwanda rushya twese twifuza. Twaboneyeho gushimira abaturanyi bacu b’Abarundi bateye intambwe nziza mu rwego rwo guhererekanya ubutegetsi batagombye kumena amaraso.
Intozi iyo zubaka haba hari kimwe cya gatatu muri zo gisenya ibyo izindi zubatse (Bernard Werber)
Twavuye mu nama twishimye birumvikana. Ifoto twafashe y’urwibutso ntabwo iratangazwa ariko ndizera ko bizaba. Ubwo hari hasigaye gutangariza abanyarwanda iyo nkuru nziza. Bamwe ariko bari bayimenye kandi bayishimiye. Mbere y’uko inama isozwa hari hasomwe ubutumwa buvuye i Kigali bwoherejwe n’umuyobozi wa Dalfa Umurinzi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ndetse na Pezida fondateri wa PSD Imberakuri, Bwana Bernard Ntaganda.
Ubwo butumwa bwo gushyigikira icyo gikorwa twari twangiye bwatuguye neza, cyane ko ababwohereje ari impirimbanyi zirwanira aho rukomeye. Cyokora nta byera ngo de. Ikiraro twarimo kubaka twasanze hari abashaka kugisenya bitwaje impamvu zinyuranye. Umwanditsi w’umufaransa nkunda cyane witwa Bernard Werber hari ikintu yavuze kiba ku ntozi ariko yashakaga kwerekana ibibazo twebwe abantu tugira. Yagize ati : Mukunze kubona intozi zikorana umwete, zitaruhuka, kandi byose bigenda kuri gahunda yazo, burya muri zo haba harimo bibiri bya gatatu bikora imirimo iteganijwe, izindi zigera kuri kimwe cya gatatu ngo ziba zisenya ibyakozwe. Natwe rero niko duteye, cyane twebwe abanyarwanda. Numvise ibyavugiwe kuri radiyo Ishakwe, bivuzwe n’umuntu nsanzwe nubaha, Dr Théogène Rudasingwa, numva birandenze. Kuri we ibyabaye byose nta gaciro byari bifite kuko abatumije inama barimo Ambasaderi Charlotte Mukankusi wo mu ishyaka RNC, iryo shaka akaba yaratandukanye naryo mu buryo bwaranzwe n’amagambo mabi cyane. Undi yanenze yivuye inyuma ni Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana ngo kuko mu w’1994 ubwo yahungaga FPR yamukurikije imijugujugu y’urubwa ivuga ngo yatorokanye akayabo ka 100.000 dollars (hari igihe bavuga 200.000 dollars). Ibyo bintu ariko Rudasingwa azi neza ko byabuze gihamya yanditse bisigara ari ibigambo gusa. Rudasingwa yibagirwa ko leta ya FPR yamukatiye imyaka 21 y’igifungo kandi imurenganya, mu gihe Ndagijimana we kiriya kirego atigeze anakiburana mu rukiko.
Théogène Rudasingwa ni umuntu ukomeye mu ruhando rw’amashyaka ya opoziyo nyarwanda, nkaba mbona aho gusohora caterpillar yo gusenya ikiraro abandi banyarwanda barimo kugerageza kubaka ahubwo yakagombye kuzana umusanzu we, nk’umuntu w’inararibonye, wayoboye ishyaka FPR akaba yarabaye n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Kagame, ndetse akaba yarabaye na ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika. Ibitekerezo amaze igihe atanga, haba ku giti cye, haba mu rwego rw’ishyaka ayoboye, Ishakwe, ndetse no mu rwego rwa komisiyo bise Rwanda Truth Commission byose ubona ari byiza, biri mu nzira yo guharanira impinduramatwara izafafasha abanyarwanda kubaka igihugu cy’amata n’ubuki. Ariko ntabwo yabishobora wenyine. Nta n’undi wabishobora wenyine. Twese turakeneranye. Ibi ndabibwira n’abandi bose bibwira ko aribo kamara, bakumva ko batabonetse isoko rya Nyagasambu rishobora kuburizwamo. Tumaze imyaka 26 turi ku ngoyi ya FPR. Ntabwo ari igihe cyo guca intege uhagurutse akagira icyo agerageza gukora. Bariya twavuze bashoboye kuduhuza, bakwiye nibura kubishimirwa. Uwakumva nawe yaduhuza cyangwa agakora byiza kurushaho yabikora. Hari abandi bantu (bakeya) bagerageje nabo kunenga mu buryo ubu n’ubu iriya nama, ahanini bitwaza ngo abayitumije ni bantu ki, bakorera nde, babifitemo izihe nyungu. Hari n’uwagerageje gusobanura ko Charlotte Mukankusi twari kumwe mu nama yari Kayumba Nyamwasa wari wambaye ijipo n’inkweto z’abagore. Ni nk’aho uwo mudamu wagaragaje kenshi ibitekerezo bifite ireme adakwiriye kubahirwa ubwitange bwe n’ibyo bitekerezo bye. Simvuga ko kunenga ibyakozwe n’uburyo byakozwemo ari ikibazo. Bishobora nabyo kuba umuganda mu gihe bikoranywe ubushake bwo gukosora kugirango icyo kiraro kitubakirwa ku butaka bw’ibumba. Ariko ntabwo biruhije kumenya ukunenga agamije kugufasha gukora byiza n’ukunenga agamije kuguca intege burundu.
Mbere yo gusoza ndagirango ko ngire igitekerezo ngeza ku bantu bose bifuza ko abanyarwanda babohorwa kuri iriya ngoyi FPR ibaboheyemo. Twese twabonye uburyo amashyaka avuka n’uburyo ashwanyuka. Twabonye kenshi abantu bafatanye urunana nyuma y’igihe gito cyangwa kirekire bagacirana amarozi. Twabonye ko ibyo bintu aho kubaka umuryango nyarwanda ahubwo birushaho kuwusenya. Ndagirango nsabe abumva bafite ubutumwa n’imishinga bageneye abanyarwanda kuzirikana aya magambo yaririmbwe hambere n’umugabo Sebanani Andereya wahoze adususurutsa muri orchestre Impala : « kubaka sugusenya nukugereka ibuye ku rindi ». Ntabwo tuzakora politiki yubaka igihugu dukoresha imvugo y’akaminuramuhini. Iyo ni imvugo ukoresha uteganya ko uwo ubwira cyangwa uwo uvuga mutazongera kugira aho muhurira. Imvugo y’akaminuramuhini isenya urugo, isenya amashyaka, isenya igihugu. Abantu bashobora gupfa ibi n’ibi ntabwo ari igitangaza. Ariko ni byiza kuvuga uziga, kuvuga uteganya ko uwo muntu mushwanye uyu munsi ariko wenda ejo muzakenerana. Iki gitekerezo ntanze ndumva ari umusanzu ukomeye mu rwego rwo guharanira ko dushyira hamwe ingufu zacu kugirango tubashe guhangana n’igitugu kiduhejeje ishyanga ari nako cyica, gisenyera, gikenesha, gihoza ku nkeke abasigaye mu gihugu.
Urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga mu Burundi rumaze kwemeza ko Evariste Ndayishimiye, uherutse gutorwa, aba umukuru w’igihugu cy’Uburundi.
Urukiko ruvuze ko agomba kurahirira izo nshingano vuba. Urwo rukiko rwari rwitabajwe na Leta ejo ku wa kane kugira ngo rufate icyemezo cyo gusimbura Petero Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.
Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Pierre Claver Niyonkuru
Leta za Tanzania, u Rwanda na Uganda na zo zatangaje ko amabendera yururutswa akagezwa mu cyakabiri mu kunamira Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa gatandatu afite imyaka 55. Leta y’u Burundi yatangaje ko yapfuye bivuye ku “guhagarara k’umutima”.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda – wari umaze imyaka igera kuri itanu abanye nabi na Bwana Nkurunziza – na we yatangaje ko guhera none ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa akagera mu cyakabiri mu kunamira Bwana Nkurunziza.
Itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko ibyo bizageza igihe Perezida Nkurunziza azashyingurirwa.
Ryongeyeho riti: “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro”.
Itangazo ryatanzwe n’ukuriye gutangaza amakuru mu biro bya perezida wa Tanzania rivuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 y’ukwa gatandatu kugeza ku ya 15, Tanzania iri mu cyunamo cyo kwifatanya n’u Burundi muri iki gihe.
Itangazo risubiramo amagambo ya Perezida John Magufuli avuga ko Bwana Nkurunziza yari “Perezida w’igihugu cy’inshuti gifitanye umubano mwiza kandi w’amateka na Tanzania”.
Bwana Magufuli yagize ati: “U Burundi ni umunyamuryango mugenzi wacu mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba kandi Perezida Nkurunziza yarawukundaga kandi yakundaga Tanzania ndetse yagiye yifatanya natwe buri gihe cyose byabaga bicyenewe”.
“Rero Abanya-Tanzania twifatanye n’inshuti zacu z’Abarundi mu kunamira no kwibuka Perezida Nkurunziza wafataga Tanzania nko mu rugo iwabo”.
Itangazo rya leta ya Uganda risubiramo amagambo ya Perezida Yoweri Museveni avuga ko Bwana Nkurunziza “yari inshuti nyayo ya Uganda n’uwaharaniye kwishyira hamwe k’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba…”
“Mu kwifatanya na leta y’u Burundi n’Abarundi, ntegetse ko guhera ku itariki ya 13 y’ukwa gatandatu [none] kugeza igihe azashyingurirwa, ibendera rya Repubulika ya Uganda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba yururutswa akagezwa mu cyakabiri muri Uganda hose no muri ambasade za Uganda mu mahanga”.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yatangaje ko iki gihugu kiri mu cyunamo guhera kuri uyu wa gatandatu kugeza igihe Bwana Nkurunziza azashyingurirwa – igihe kitaramenyekana kugeza ubu.
Ku cyicaro cy’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba i Arusha muri Tanzania, naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarururukijwe kugeza mu cyakabiri.
Kugeza ubu mu bihugu binyamuryango by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, leta ya Sudani y’Epfo ni yo itaratangaza ku mugaragaro ibihe by’icyunamo mu kwibuka Bwana Nkurunziza.
Mu Burundi bimeze gute?
Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Bwana Nkurunziza.
Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko “imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro”.
Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.