Umurage wa Kizito Mihigo w’Ubumuntu, Urukundo n’Ubwiyunge ni urufunguzo n’igisubizo cy’ibibazo bikomereye umuryango nyarwanda.
Ni mu kiganiro Ukuri k’Ukuri na René Claudel Mugenzi yagiranye n’umunyamakuru Tharcisse Semana utegura iki kiganiro:
Umurage wa Kizito Mihigo w’Ubumuntu, Urukundo n’Ubwiyunge ni urufunguzo n’igisubizo cy’ibibazo bikomereye umuryango nyarwanda.
Ni mu kiganiro Ukuri k’Ukuri na René Claudel Mugenzi yagiranye n’umunyamakuru Tharcisse Semana utegura iki kiganiro:
Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze
« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka »
(Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)
Nabonaga ibigabiro
Mu matongo y’abagabe
Byatwigishaga amateka
Bidakoresheje amagambo.
Bambwiraga ibibuye
Bya Shali na Bagenge
Byagenwe n’ubugenge
Bw’igihangange Ruganzu.
N’umukindo wa Makwaza
Aho Ruganzu Ndoli
Yivuganye umuhinza
Nyaruzi rwa Haramanga.
Nasuye igisozi cya Huye
Aho umwamikazi Nyagakecuru
Yari yicaye ku ntebe
U Bungwe bukigenga.
Bambwiraga Munyaga
Aho Rwanda na Gisaka
Byahaniraga imbibi
Rutaragurwa na Rwogera.
Bambwiraga urutare
Hakurya ya Ruhango
Rwitiriwe Kamegeri
Hafi ya za Kigoma.
Bambwiraga Nyakayaga
Aho igikomangoma Semugaza
Umutware w’Urukatsa
Yatsindiye Abakotanyi.
Narebaga u Butantsinda
Aharasaniye Ibisumizi
Byiganaga Rusenge
Ruganzu amaze gutanga.
Narebaga na Nyanza
Kuri Mwima na Rwesero
Habaye umurwa w’u Rwanda
Mu rwimo rwa Musinga.
Nibukaga na Shangi
Aho intwari Bisangwa
Yahanganye n’Abazungu
Ku ngoma ya Mibambwe.
Natekerezaga ubwiza
Butatse Mibilizi
Aho igiti cy’ikawa
Cyabanje mu Rwanda.
Narebaga Amazinga
Y’umwami Kabeja
Ajagata ibikoko
Aho bitaga Mubali.
N’agasozi ka Save
Intango ya Kiriziya
Na misiyoni y’ibanze
Yabanjirije Zaza na Rwaza.
Ni ho umupadiri wera
Yabanje gutura
Agatizwa umurindi
N’umutware Cyitatire.
Bambwiraga zahabu
Yuzuye muri Nyungwe
Ishyamba ryo mu rugabano
Rwa Gikongoro na Cyangugu.
Bambwiraga icyayi
Gisoromwa i Gisakura
I Ntendezi na Shagasha
No mu mibande ya Mulindi.
Narebaga n’amashyuza
Ashyushye yo mu Bugarama
Nk’amazi yenda kwatura
Avura amavunane n’imvune.
N’amashanyarazi ya Rusizi
Asanganira aya Ntaruka
Bigahurira i Gitarama
Za Gitisi na Nyamagana.
Narebaga udushyamba
Dutwikiriye uducyamo
Twihishemo ibihunyira
Ibishwi n’ibibiribiri.
Narebaga imihanda
Itumukamo ivumbi
Isigasiwe n’imisave
N’ibitsinsyi by’inturusu.
Nabwirwaga ibirayi
Mu karere k’urukiga
Byabyiganaga n’amakoro
Bigakungahaza abahinzi.
Narebaga amacukiro
N’inzuzi ziyacucitseho
Zihetse imyungu n’ibihaza
N’uducuma tw’imikuza.
Narebaga inshinge n’umukenke
N’amatete yuzuye inkenke
Zo kubaka insika
No gusakaza ibisenge.
Narebaga imisambi
Iteze amasunzu mu murago
Aho abari b’iwacu
Bajyaga guca ubwatsi.
N’abagore bateze urugori
Bakereye ibirori
N’abasore bakiranaga
Bahana inda ya bukuru.
Narebaga ingaragu
Zicukura ibijumba
Byo kotsa runonko
Mu masinde y’impeshyi.
Narebaga abakobwa
Bizihiwe n’impeshyi
Bahuriye mu rubohero
Baboha udusuna n’uduseke.
Narebaga ibisabo
Biboga amacunda
Bincira amarenga
Y’ubukungu bw’u Rwanda.
Narebaga incuke
Zicaye ku murongo
Zihererekanya ibyansi
Zirigata n’urusomero.
Narebaga abatunzi
Bahiraga icyarire
Cyo gusasira imbyeyi
Mu minsi y’urushyana.
Numvaga abashumba
Ku mabanga y’imisozi
Batukana bifashe ku gahanga
Mu nganzo ya rwoma.
Numvaga abungeri
Baririmba amahamba
Imitavu mu ruhongore
Yabumva ikavumera.
Narebaga amabuga
N’amariba yuhira inka
N’ibizinzo by’ibiziranyenzi
N’ingo nziza z’imiyenzi.
Najyaga no kuvumba
Mu bavandimwe banjye
Bakanyicaza ku muvure
Ngo ntararana inyota.
Nabonaga abaturanyi
Bakikije intango
Ngo bikize icyaka
Bavuye mu budehe.
Narebaga umuvumba
N’imvura y’umuvumbi
Yahimbazaga abahinzi
Ikabazanira uburumbuke.
N’uruyange rw’amashaza
Muri Gicurasi na Kamena
Amahundo y’amasaka
Yiteguye umuganura.
Twahuraga inyana
Twiruka mu bigarama
Dusimbuka inkiramende
Dutera umuhunda.
Naryaga amatugunguru
N’iminyonza n’imisagara
Nicaye ku mugina
Aho nakuraga ubuhura.
Nahuraga ihene z’iwacu
Ku gicamunsi cy’amabengeza
Izuba rijya kurenga
Mu mpinga za Karongi.
Twacukuraga inanka
Twemeye inka mu rwuri
Tuvumbura inkwavu
N’inkware mu bihuru.
Nakundaga ijoro riguye
Amajeri akariha ikaze
Ibikeri bikagonga
Ibicaniro bigacumba.
Nabonaga n’ukwezi
Kwaka inzora kwizihiwe
Aho abakuru bataramaga
Abana bagakina ubute.
Numvaga ingoma zisuka
Zasasa imisango
Zunganira impundu
Mu guhimbaza ibirori.
Narebaga abahigi
Bakereye umuhigo
Bagashoka amashyamba
Bagatahukana impongo.
Numvaga abakambwe
Birahira abatware
Kandi ingoma ya cyami
Yaritwaga ruvumwa.
Narebaga imizinga
Abavumvu begetse
Mu migenge n’iminyinya
Mu gihugu cy’amata n’ubuki.
Narebaga za rusake
Zibikira mu rutoki
Inkokokazi zihamagara izazo
Iz’amashashi ziteteza.
Narebaga ibitoki
Bitembana imihembezo
Umununi urara inkera
Ku buki bw’umukanana.
Narebaga amapfizi
N’amapfupfu y’izo mpfuruta
Zivugiraga mu bihogo
Ibikombe bigakomangana.
Narebaga ikawa
Yabaye uruhisho
Abahinzi bayisoroma
Mu mezi y’isizeni.
Narebaga imigezi
Iharaze ibisiza
N’imigende idatuza
Gutemba mu bibaya.
Narebaga Kigali
Ikataza mu kwaguka,
Yunguka amabarabara,
Yubaka n’amagorofa.
Narebaga Jali
N’iminara yikoreye
Ihabura abagenzi
Nk’ikirunga cya Muhabura.
Numvaga inuma y’igugu
Iguguza haruguru y’urugo
Mu giti cy’umuvumu
Mu itongo rya sogokuru.
Narebaga za nyirabarajonga
Zitaha mu bibunga
Ziguruka kuri gahunda
Zitera intugunda.
Maze nkaruca nkarumira
Nkirinda kuzigana amajwi
Ngo ejo mama wambyaye
Atazava aho asendwa.
Narebaga ibijwangajwanga
Bishugurikana urujya n’uruza
Byubaka ibyari mu bishugi
Byitegura gutera no guturaga.
Narebaga amasandi
Asambira imbagara
Yo kubaka inyumba
Mu rubingo rw’iwacu.
Narebaga inyange
Zihaze uburondwe
Ziguruka zitaha,
Zihunga akabwibwi.
Narebaga intashya
Zigurukana inkubito
Nk’iziturutse ikantarange
Zinzaniye intashyo.
Nkibwira mu mutima
Nti « koko u Rwanda ni rwiza
Nta gihugu cyo ku isi
Cyaruhiga uburanga ! »
Maze nkabunza imitima
Nkazirikana impunzi
Zitakibona ibyo byiza
Zigahorana urukumbuzi.
Nkazirikana iziri Tanzaniya
N’izo mu misozi ya Masisi
N’izo mu nduri z’i Burundi
N’izo mu ndaro z’u Bugande.
N’ubwo nari umwana
Nibazaga ubudasiba
Nti « abo bana b’u Rwanda
Bazataha ryari ? »
Ngasaba Imana y’i Rwanda
Ngo irinde izo mpunzi
Abo bavandimwe bacu
Ntibazahere ishyanga.
Ababyeyi bambyaye
Banderanye urukundo
Akarengane kose
Nkakanga urunuka.
Uretse no ku bantu
Dusangiye isano
No mu migani banciraga
Ari imigufi, ari imiremire,
Uwarenganaga wese
N’uwahoraga mu butindi
Banteraga intimba
Ntibimbuze kurira.
Ngasanga uru Rwanda
Dukesha Gihanga
Rutubereye twese :
Abatutsi, Abatwa n’Abahutu.
Ngasanga igisubizo
Atari amaraso y’abandi
No guteza intugunda
Muri bene Kanyarwanda.
N’iyo rwaba rutoya
Ntirwabura kudutunga
Turuhaye agahenge
Ntiduhore dutemana.
Aho kurusobeka imisoto
No kurwubaka inkike
Turaruhoza ku nkeke
Rugahora ruhirima.
Aho kurubibamo ineza
Duhora mu by’amazuru
Tureba ubunini bwayo
Dusumbanya abantu.
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 aravuga ko ingo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda zinjiwemo ku ngufu.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abashinzwe umutekano ba Police n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) binjiye mu rugo rwa Victoire Ingabire ngo bagiye kuhasaka.
Si kwa Victoire Ingabire gusa kuko amakuru The Rwandan ifite avuga ko no mu rugo rwa Bernard Ntaganda naho hinjiwe n’abashinzwe umutekano mbere yo kuhagota.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda ko iri saka ririmo rikorwa mu iperereza nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu yataye muri yombi uwitwa Gaston Munyabugingo, mu kubazwa biza kugaragara ko hari abantu bagomba “gusakwa hakurikijwe n’amakuru yarimo atanga.”
Uyu muvugizi wa RIB yagize ati “Yafashwe ejo arimo agerageza gutoroka ajya kwifatanya n’imitwe irwanya leta. Ni muri urwo rwego rero harimo hakorwa ibikorwa by’iperereza, nta nubwo ari kuri Ingabire gusa, hari n’ahandi hari buze kugenda hasakwa cyangwa se harimo hanasakwa.”
Yakomeje avuga kandi ko ngo Ingabire na Munyabugingo basanzwe bafite imikoranire, n’ubwo atabitanzeho amakuru arambuye kuko bikiri mu iperereza.
Victoire Ingabire amaze iminsi yibasiwe n’inzego z’iperereza zifatanije n’abandi bantu b’abahezanguni bashyigikiye ubutegetsi bubatse amatsinda agamije kumwibasira we kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresheje ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Nabibutsa ko mu minsi mike ishize umwe mu barwanashyaka b’ishyaka DALFA Umurinzi, Venant Abayisenga yaburiwe irengero. Ibyo bikaba byaraje bikurikira ifungwa ry’undi murwanashyaka wa DALFA-Umurinzi, Théophile Ntirutwa wafashwe amaze kurokoka igitero cyari kimaze guhitana umwe mu bakiriya bari muri butike ye.
Gutumizwa ku biro by’ubugenzacyaha (RIB) bimaze byo kuba akamenyero kuko no kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena 2020, Victoire Ingabire yari yitabye urwo rwego.
Yanditswe na RUGARAVU Protais
Iki ni ikibazo gikomeje kubera ihurizo abanyarwanda batari bake cyane cyane abatumva ibintu kimwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR.
Hashize igihe kitari gito, imyaka irenga makumyabiri n’itandatu, FPR iyoboje abanyarwanda inkoni y’icyuma. Siniriwe nsubira mu mateka y’ibihe bibi abanyarwanda banyuzemo, bakinyuramo kugeza uyu munsi kuko nta munyarwanda utayazi, n’utayazi arayabarirwa.
Nzinduwe no gusaba FPR kurekeraho gucura bufuni na buhoro abanyarwanda batabona kimwe uburyo bayoborwamo ; gusaba FPR ko yatanga amahoro, ituze n’ihumure ku batavuga rumwe nayo ; kubwira FPR ko buri munyarwanda afite uburenganzira ntayegayezwa(ntakuka) ahabwa n’Itegeko Nshinga, bwo kwisanzura mu bitekerezo cyane cyane ko biba bigamije ubwuzuzanye, no gutanga umuganda mu iterambere ry’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Mu ngingo yaryo ya 37, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, riragira riti : « Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko. »
Kuki gutinyuka kuvuga ibitagenda mu miyoborere ya FPR bihembwa guhungetwa, guhimbirwa ibyaha, gufungwa, kwicwa ndetse no gucibwa ishyanga ?
Ese inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera haba habura iki ngo zubahirize Itegeko Nshinga ?
Umunyarwanda yaritonze aca umugani agira ati : « Ntawe uyoberwa umwibye , ayoberwa aho amuhishe ! » Abanyarwanda benshi baziko bayobowe mu gitugu kitigeze kibaho kuva u Rwanda rwakwitwa u Rwanda. Abanyarwanda ntibayobeweko ababacungira umutekano aribo bahindukira bakawuhungabanya ; abaturage babitangiye ubuhamya bahoze batuye i Nyarutarama, mu mudugudu wa Kangondo II mu mujyi wa Kigali(abashaka ubu buhamya babusanga ku nkuru yasohowe na BBC GAHUZAMIRYANGO yo kuwa 3 mata 2020, inkuru ifite umutwe ugira uti : Iperereza ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu).
None niba abanyarwanda badatekanye babibaza nde? Ese babibaza abatinyuka kuvugako badatekanye cyangwa babibaza abashinzwe gutanga uwo mutekano? Mu nyandiko yanjye iheruka nahaye umutwe ugira uti: Ese RIB yaba yiteguye kugaragaza abicanyi bashyira mu bikorwa ibitekerezo bya Tom Ndahiro? Nagaragaje uburyo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rudashishikajwe no kugenza ibyaha ahubwo rushyira imbere gushinja ibinyoma inzirakarengane zitinyuka kugaragaza agahinda , akababaro n’akarengane by’abanyarwanda.
Nakomoje ku buryo abayoboke ba FDU INKINGI bicwaga umusubizo, abandi bakitwa Interahamwe; nagaragaje uburyo Tom Ndahiro ashumuriza inzego za Leta madame Umuhoza Victoire Ingabire wayoboraga icyo gihe FDU, ubu akaba ari Prezidante w’ishyaka rya DALFA UMURINZI.
Mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rutaragaragaza icyihishe inyuma ry’iyicwa ry’abayoboke bari aba FDU INKINGI, intego y’izi nzego za Leta yo gutoteza Madame INGABIRE Victoire UMUHOZA irakomeje bagambiriye kumuca intege, bamumaraho abayoboke be babica; nta watinya kuvugako nawe ubuzima bwe buri mu kaga!
Umwe mubo bafatanyije muri DALFA UMURINZI, aherutse kurusimbuka, inzego z’umutekano zari zimwirengeje Imana ikinga akaboko nubwo akiri mu maboko ya Polisi. Nyirubwite, Théophile NTIRUTWA niwe ubyivugira uburyo yarusimbutse. Hadaciye kabiri undi muyoboke wa DALFA UMURINZI Abayisenga Venant yaburiwe irengero aho yabuze yerekeza ku Gisimenti ajya gushyira muri telephone amafaranga yo guhamagaza!
Uku kutaryama ngo usinzire no guhozwaho inkeke kwa hato na hato ku batabona ibintu kimwe na FPR bimaze kuba akarande ! bityo abanyarwanda batari bake bakaba basonzeye igihugu biyumvamo batekanye, aho buri muntu yubaha mugenzi we hatitawe kucyo aricyo cyangwa kubera ukutumva ibintu kimwe!
FPR nk’ishyaka riri ku butegetsi yakagombye kumva ko umuntu ari nk’undi hanyuma igaca iteka rubanda ikaruhuka! Nk’uko umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste yabiririmbye agira ati:
“Muce inkoni izamba mugirire rubanda, umuntu ni nkundi, ntashibuka ku bihingwa arabyarwa! Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke! Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse!Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe….”
RIB ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano zirasabwa gusubiza iki kibazo cya Madame Victoire Ingabire Umuhoza : “bishoboka bite ko ibindi bibazo birebana n’umutekano bibonerwa igisubizo ariko byagera ku barwanashyaka bo mu ishyaka ryanjye ntihaboneke igisubizo?”
Bishoboka bite ko umunyarwanda asaba ubutabera ariko amaso agahera mu kirere?
Bishoboka bite ko kutumva ibintu kimwe na FPR biba impamvu yo kwicwa , gufungwa no kuburirwa irengero?
Bishoboka bite ko abanyarwanda bataka, batabaza hanyuma FPR ikavunira ibiti mu matwi?
Bishoboka bite………..?
Yanditswe na Ben Barugahare
Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamera 2020 ishyaka DALFA Umurizi rya Victoire Ingabire ryasohoye itangazo aho ryemeje ko urugo rwa Madame Victoire rwasatswe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020, maze abashinzwe ubugenzacyaha ba RIB bagatwara ibikoresho byose by’itumanaho bahasanze (amatelefone, Mudasobwa….) ndetse n’inyandiko zose bahasanze.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko nta n’umwe mu bo basanze kwa Victoire Ingabire watawe muri yombi muri icyo bikorwa byo gusaka.
Kugeza ubu amakuru dufite kuri Me Bernard Ntaganda nawe byatangajwe ko yasatswe ku munsi w’ejo ni uko nawe ibikoresho byose bye by’itumanaho byatwawe na RIB ndetse n’inyandiko rose basanze mu rugo iwe .
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava mu bantu bashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bari hafi cyane y’inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha ni uko ngo bagerageje kwinjira mu itumanaho rya Madame Victoire Ingabire ubwabo bikabananira none ngo muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 bakaba bagiye kwaka Madame Victoire Ingabire uburyo bw’ibanga bwo kwinjira mu itumanaho rye (Password/mot de passe).
Amakuru yandi twashoboye kubona ava muri abo bantu twavuze haruguru ni uko ngo Victoire Ingabire yabahaye ubwo buryo bwo kwinjira mu itumanaho rye (Password/mot de passe) atabagoye nk’uko babikekaga.
Abakora isesengura baganiriye na The Rwandan baribaza ibizakurwa muri iryo tumanaho bigahabwa izindi ntumbero mu itekinika cyangwa ibizongerwamo mu rwego rwa muhatigicumuro tutibagiwe n’amakuru y’ubuzima bwite bwa Madame Ingabire azaba ari mu maboko y’abantu wagirango umunezero wabo ushingiye ku gupyinagaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi dore ko batihishira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byegamiye ku butegetsi bw’i Kigali .
Me Bernard Ntaganda, umukuru w’ishyaka PS-Imberakuri, yabwiye BBC ko yasatswe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 20202, saa cyenda z’amanywa.
Ishyaka rye ryishyize hamwe na DALFA ya Madamu Ingabire, ndetse mu bihe bishize bagiye batangaza amatangazo bahuriyeho yuko bo babona ingamba za leta, batanga n’uburyo bumva bo ibintu byakorwa.
Bwana Ntaganda yagize ati: “Buriye urugo, amahirwe nagize nuko nari ndyamye…Nabanje kuvuza induru”.
Avuga ko abagiye kumusaka bari mu modoka esheshatu za polisi, iza RIB n’iza gisirikare, bose hamwe barenga 20, bose bafite na za ‘masotera’ (ibyombo).
Bwana Ntaganda ati: “Ni ikintu cy’iterabwoba… no kwereka abaturage ngo uyu muntu nimumukurikira namwe bizagenda gutya”.
Avuga kandi ko batwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone, modem, n’amafaranga miliyoni n’imwe n’ibihumbi 78 yari afite mu nzu, mu buryo avuga ko ari ugushaka kumwicisha inzara kuko atemerewe kugira akazi akora mu gihugu.
Ati: “Biteye isoni kuba abo mu nzego z’umutekano w’Abanyarwanda bamena urugo bakaza mu rugo rw’umuntu. Twabonye ko ari ibintu bimeze nk’ububandi”.
Bwana Ntaganda avuga ko “yahungabanye” kubera ibyabaye ejo.
Avuga ko ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu bamubwiye ko ari gukorwaho iperereza abimenyereye kuko ari bimwe mu byo yafungiwe mu mwaka wa 2010 akaza gufungurwa mu 2014.
Jye
Ndanze
Nanze nanze
Nanze amaherere
Nanze kubaho ntariho
Nanze kubaho nicaweho
Nanze kurirwaho nk’isahani
Nanze kubaho nta bumuntu
Nanze kubaho ntari umuntu
Nanze ubutore bw’umurimbo
Nanze kubaho ndi akada gasa
Nanze kuba imbwa ya Sembwa
Nanze kwiha Imana ya Sembwa
Nanze kubaho nkarabya umurozi
Nanze kuba inyundo y’abahotozi
Nanze kuzitwa akadihirambetezi
Nanze ako kamanyu k’umutsima
Nanze kuba umucuzi w’ibinyoma
Nanze kuba umuvuzi w’ibinyoma
Nanze kuyoboka ingoma y’ifuni
Nanze kuyoboka ingoma y’utuzi
Nanze kuba ku ngoma y’ubwiko
Nanze kuba ku ngoma y’ubwoko
Nanze kuba ku ngoma y’ubwoba
Nanze kubaho nkwiza urwikekwe
Nanze kubaho nkwiza amazimwe
Nanze kubaho ndi umuneguranyi
Nanze kuba mu nteko y’abicanyi
Nanze kubaho nshinja ibinyoma
Nanze guhora mvugwa ibinyoma
Nta kuba umwambari w’umwana
Nta kuba mu bana ntari umwana
Nanze kuba mu bajiji ntari umujiji
Nanze no kuba mu njiji ntari injiji
Nanze kuba ntibindeba mbireba
Nta no kuba ntibindeba bindeba
Nta no gukorera Rwubikangohe
Nta no kuzira abanga ikinyoma
Sinzambariza Imana ku ishyiga
Sinzambariza Imana ku gafuni
Oya sinzambariza Imana ku tuzi
Nanze guhora nigwa n’ijambo
Nanze kubaho ntagira ijambo
Nanze guhora niganwa ijambo
Nanze kuba agatebo kayozwa ivu
Nanze kuba inkangara y’ikinyoma
Nanze kuba inkangara y’imivumo
Nanze kuba inkangara y’ubuhemu
Nanze kuba inkangara y’urugomo
Nanze kuba inkangara y’itekinika
Nanze kuba inkangara y’iharabika
Nanze kuba inkangara y’amarozi
Nanze guhisha ibanga ry’uburozi
Nanze kuba injiji igabura uburozi
Nanze kwiyegurira Munyuzatuzi
Nanze kuba inyana y’imbwa
Nanze kuba intore y’imbwa
Nanze kuba imbwa y’intore
Nanze kuba imbwa mu zindi
Nanze kuba n’intwari y’irimbi
Nanze kuba n’inda y’urwango
Nanze kubaho ntoza urwango
Nanze kuba intore y’imivumo
Nanze no guhonyora abanjye
Nanze kubaho mpiga abanjy
Nanze no kubaho mpiga abere
Nanze kuba umufatanyacyaha
Nanze kubaho mpishira ibyaha
Nanze kubaho nsenga ishyano
Nanze kubaho mpetse ishyano
Nanze no gupfumbata ishyano
Nanze kubaho nonsa ishyano
Nanze kuba mu batekamutwe
Nanze kuba mu bateshamutwe
Nanze kuba rya cwende ritoga
Nanze kuba iryo cuho ry’akaga
Nanze no guca ukubiri n’ukuri
Nanze rwose guca kure y’ukuri
Nanze kandi gucagagura ukuri
Nanze inzira yo gucurika ukuri
Nanze no kuruca ngo ndumire
Nanze ibyo kuvukira muri CWE
Nanze ibyo kubaho muri CWE
Nanze ibyo gukurira muri CWE
Nanze ibyo gusazira muri CWE
Nanze ibyo gucirwa muri CWE
Nanze kuzanambira muri CWE
Nanze ibyo gupfira muri CWE!
Namaganye guma muri CWE!
Suranzima, Kigali
Nyuma y’isakwa ry’ingo z’abatavugarumwe na Leta mu Rwanda, inzego z’umutekano zigatwara ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’itumanaho, amafaranga n’inyandiko.. Radio Ijwi ry’Amerika yashoboye kuvugana:
– n’umuvugizi wa DALFA Umurinzi, Jean Mahoro,
-umukuru wa PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda
-Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza
Ni mu nkuru yateguwe n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa musanga hano hasi:
.
.
Yanditswe na Prosper Bamara
Ni byiza kwitoza kugenda mu bwoko bwose bw’inzira no kutazongwa n’uburebure bw’inzira, kandi ni byiza kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe, ko buri yose igira ingendo iyibasha.
Banyarwandakazi, banyarwanda,
Tumaze iminsi tuganira ku ngaruka ziterwa no kuba abana b’igihugu bose badahabwa ijambo, bakavangurwamo abahonyorwa n’abahonyora, abicwa n’abica, abashonjeshwa n’abahazwa, abacirwa hanze n’abemerewe kuba mu gihugu.
Izo ngaruka nta zindi ni urwikekwe ruhoraho kandi ruhora rukura, ni amatiku ateye ubwoba mu mirimo, mu matorero n’amadini aba yaracengewe na virusi yo gushaka guhakwa ku butegetsi aho guhakwa ku mana, mu gisirikare, mu gipolisi, mu bikorera, no mu buzima bwose bw’igihugu. Igiteye ubwoba kandi ni uko ku ngoma iyoboye Urwanda kuri uyu munsi wa none, urwo rwikekwe rwagejejwe n’imbere mu miryango y’abasangiye amaraso n’andi masano, kandi rwagejejwe mu nshuti no mu basangirangendo. Izo ngaruka kandi zigaragarira mu mahugu n’ubwambuzi bukorwa na leta, mu buhotozi budahagarara bukorwa n’abashinzwe kurinda umutekano n’abambari babo, mu ishimutwa riteye inkeke rikorwa n’abo mu nzego zishinzwe umutekano, mu bugome bukabije bukorerwa abanyarwanda. Izo ngaruka zinagaragarira mu kwigira ibiragi cyangwa inanga zivuzwa n’izivuza kw’abajijutse (injiji zize, abamotsi), mu kwigira ba ntibindeba no kwigira ibisambo bitagira umupaka kw’abategetsi n’ababafasha koreka igihugu.
Abanyarwanda baricwa bikabije, barashimutwa uko bwije uko bukeye, nta kivugira, bategereje Imana izava ahandi ije kubatabara. Ntibazi ko Imana itabara ibatuyemwo imbere, ko batagomba kwibwira ko izava ahandi hatari muri bo. Barayipfukirana ntibayemerere kubatabara. Bahitamo gucinyira inkoro ababacinya ifuni n’ababahaza utuzi. Bahitamo kwiyicira amateka bemera guceceka kandi inyangabirama zibacagagura. Nibo baziha ingufu zo kwica, nibo bazihereza umushyo wo kubasogota!
Nimucyo twibukiranye ko mu bihe bibi, abanyagihugu bashobora kubamwo ingeri esheshatu: 1. Akazu k’abagizi ba nabi (gafatishije igihugu imbunda, ubuhiri n’inkota); 2. ba Ntibindeba ; 3. Ingaruzwamuheto; 4. Ingaruzwatungo (ingaruzwasahani/ingaruzwafaranga); 5. Inyangamugayo; 6. Abatabazi.
Umuntu umwe ashobora kuba mu byiciro birenze kimwe icyarimwe. Dufashe urugero, dusanga ba ntibindeba b’ingaruzwatungo, ari abanyarwanda duherutse kwigira abatutsi-gatebo n’abo twise abahutu-gatebo, aribo tutsi-de-service na hutu-de-service. Uwigize agatebo ayozwa ivu. Abo nabo baba bayozwa ivu iyo basabwa guceceka kandi benewabo bariho bahotorwa, iyo basabwa gukomera amashyi abakenesheje benewabo, iyo basabwa gusingiza abashinyagurira ubwoko bwabo, basabwa kubyinira no kwasamira imbehe igaburirwaho imibiri n’amaraso bya benewabo, basabwa kwiyama abo bahahiranye n’abo bareranywe, basabwa kwica no kwica urubozo abo ku gasozi bavukaho!
Bigira agatebo bakayozwa ivu iyo bicirwa igihugu mu maso bakabyemera kandi bakabishyiraho umukono.
Bigira agatebo iyo bigira intyoza mu kuvuga amateka y’ubwicanyi ndengakamere bagoreka indimi, bayavuga macuri! Bigira agatebo iyo bohereza abana kujya gutega amatwi abigisha urwango. Bigira agatebo bakayozwa n’ivu iyo bemera ko ibiterane by’amasengesho bihindurwa inteko z’abishongozi bigamba kwica no kuzica, aho kuba inteko y’abavuga umukiro wa bose!
Bigira agatebo iyo banga kumva abababwira, kandi bigira agatebo iyo banga kwibwira! ‘‘Nyamwanga kumva ntiyanze kubona’’.
Bayozwa ivu iyo bemera gushyira itekinika n’ivangura mu bapfu no mu bazima. Bayozwa ivu iyo bemera ikinwa ry’urusimbi mu magufwa n’imibiri by’abanyarwanda bazize ubwicanyi ndengakamere kandi bo mu moko yose! Bayozwa ivu iyo bemera kuba bakuru mu bwami bw’abapfu, iyo bemera kuba imirishyo y’ingoma y’abidishyi, cyangwa iyo bemera kuba ingoma, bakemera kuvuzwa nk’ingoma bakwiza ijwi ry’abahotozi batagira umupaka.
Urugendo rwo gushyira ibintu mu buryo no gusubiza u Rwanda Imana nyirarwo, arirwo rugendo rwo kuvana Urwanda mu kuzimu kw’agafuni, ni rurerure kandi mu nzira yarwo hagwiriye ibico by’amabandi y’abahotozi n’abagizi ba nabi b’ubwoko bwose.
Abiyemeje urwo rugendo banyura inzira y’urugamba rw’ukuri n’ubutabazi. Ntibacika intege kandi ntibakangwa n’umubare w’ibico by’inyangabirama byitambika mu nzira yabo. Bashobora no koherezwamo intasi ntindi, bagacengerwa na ba sekibi, ariko ibyo ntibibaca intege cyangwa se ngo bibabuze imigambi y’ubutwari. Ntibagamburuzwa no kunekwa. Ntibashobora guhagarika urwo rugendo kubera ayo mabandi y’abicanyi batagira umupaka.
Kwiyambura urwango, kwiyambura ubusambo, kwirinda irari, kwiyizera, kubahana, gushyigikirana, guhanurana, kudatinya gukangara ishyano, ndetse no kumenya neza icyerekezo nyacyo, niyo mabango y’ibanga ryo guhitamo neza, rikaba n’ibanga ry’intsinzi.
Guhitamo nabi biragatsindwa, ingaruka zabyo ntizigira umupaka! Ubushishozi niyo ntwaro iruta izindi. Kudashakira umukiro ku mabandi kabombo no ku bicanyi ruharwa niko kwifuza intsinzi ya nyayo. Igisambo n’umwicanyi nta handi bakuyobora uretse mu bindi byago.
Niyo mpamvu abanyarwanda tugirwa inama yo kwitoza kugenda mu bwoko bwose bw’inzira no kutazongwa n’uburebure bw’inzira. Dukwiriye kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe. Dukwiriye kumenya ko buri nzira igira ingendo iyibasha.
Ngiyi impanuro ikaba n’impamba y’amahina. Ni ibanga ry’urugamba rwo kwiyemeza gukora igikwiye mu gihe gikwiye. Urugamba rw’ukuri n’ubutabazi. Twibuke ko ubushishozi ariyo ntwaro iruta izindi.
Wowe usoma cyangwa usomerwa ubu butumwa ni wowe ubwirwa, wowe wumva ubu butunwa ni wowe ubwirwa, nanjye utanze ubu butumwa ni jye ubwirwa.
Nimugire amahirwe. Nimuhorane Amahirwe.
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Leta y’u Rwanda yagiye inugwanugwaho kenshi guhimba no gutekinika imibare ku barwayi ba Covid-19, abakize, abapfuye n’abasigaye mu bitaro, yo ikaryumaho, ariko aho bigeze ababishinzwe ntibakibasha kurinda iryo banga bagendana ry’ikinyoma.
Mu masaha asoza umunsi wo kuwa 16/06/2020, Abanyarwanda batari bake imbere mu gihugu bari bahiye ubwoba ko bashobora kongera guhezwa mu nzu mu gihe haramuka habayeho gusubizwa muri “Guma mu Rugo”, nyuma y’aho habonetse umubare mbumbe w’abarwayi 124 mu minsi ine gusa ikurikiranye, ibi bikaba ari nabwo bwa mbere bibayeho mu Rwanda kuva icyorezo cya Coronavirus cyahagera, amezi atatu arashize.
Ikibazo benshi bibaza ni icyo kumenya niba iyi mibare izamuka cyane ari ukuri koko, cyangwa niba ahubwo byaba ari ubwa mbere hatangiye gutangazwa ukuri nyako kw’abanduye coronavirus mu Rwanda, n’ubwo nabyo bitaba byizewe 100%.
IBIMENYETSO 11 BY’ITEKINIKA KU BIKORWA BYO KURWANYA CORONAVIRUS MU RWANDA
Gutangaza umurwayi bwa mbere byakozwe n’amahanga
Bigitangira , tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwabonye umurwayi wa mbere wa Coronavirus, uyu akaba yari Umuhinde waje aturutse mu mahanga. U Rwanda rwatangaje umurwayi wa mbere nyuma yo kuba byari byaraye bitangajwe na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda. Kuba rwarakebuwe n’amahanga rukabona kubitangaza, ubwabyo bigaragaza ko iyo bidakorwa bityo, nta gihamya n’imwe ihari ko u Rwanda rwari gutangaza umurwayi wa mbere kuwa 14/03/2020. Biranashoiboka ko rwari kubiceceka nk’uko u Burundi bwabicecetse butegura amatora, mu gihe u Rwanda rwo rwari rugifite icyizere cyo kwakira CHOGM, bityo rukirinda icyasha cyose cyabikoma mu nkokora.
Kuba igihugu cya mbere cya Afrika cyihaye akato rusange
Mu rwego rwo kwisanisha n’ibihangange ku Isi no kugaragaza ko u Rwanda rushoboye kandi ko rwitaye ku benegihugu, Leta yashyizeho akato rusange mu gihugu cyose itunguranye, itangazo risohoka mu ijoro abantu batari bubashe no gutarabukira aho bari bizeye kuzahangana n’inzara n’ubushomeri. Nyamara ibyabaye nyuma byagaragariye buri wese ko Leta itari ifite ubushobozi bwo kugaburira abaturage bashonje, kuko n’aho byageragejwe bahabwaga ubusabusa. N’ubwo imibare y’abarwayi yari itarazamuka cyane iki gihe, leta yo yashyize abaturage bose mu kato ngo ibyishingikirize ibone uko itangira gusabiriza mu izina ry’abaturage batari mu mirimo isanzwe ibatunga.
Umwongereza wamenyekanye aguye i Kigali , kandi yari mu kato
Matthew Robert Wilson Umuzungu w’umwongereza yapfiriye i Kigali kuwa 03/04/2020, amakuru atangira gucicikana ko azize Covid19, bifatiye no kuba yari amaze icyumweru mu kato. Leta yarakangaranye, itegeka umuryango we kubinyomoza , ngo uvuge ko yazize urupfu rusanzwe kandi wirinde kuzanamo ijambo Coronavirus. Cyakora uyu muryango ntiwaripfanye kuko mu itangazo wanditse wagarutse kuri Coronavirus mu buryo bw’amarenga. Umuryango wabisobanuye ugira uti : “Matthew yari amaze icyumweru mu kato ka wenyine, akato kajyanye n’ibihe Isi yose irimo muri iki gihe”.
Kujya impaka z’urudaca mbere yo gutangaza imibare itekenitse
Itsinda (Task Force) rishinzwe gukurikirana no kurwanya Coronavirus mu Rwanda rigizwe n’abaturutse mu bigo byinshi (MINISANTE, MINADEF, MINALOC, MINEMA, OTP, Primature, RNP, RIB, NISS, OGS), rigakurirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. Amakuru twahawe mu buryo bw’ibanga n’umwe mu bari mu itsinda rikurikirana ibyo bikorwa no ukuba imibare yo gutangazwa buri joro iba yamenyekanye kare, ariko ziriya nzego zose zikajya mu mpaka nyinshi ngo bumvikane ku mubare uba uri butangazwe (watekinitswe), hakaba n’ubwo bavuga ngo aba bo tubimurire mu mubare w’abo tuzatangaza ejo.
Ahantu hadatangazwa havurirwa abarwaye Corona n’ahashyirwa abari mu kato
Mu makuru twabakurikiraniye kandi, nubwo Leta yatangaje ikigo cya Kanyinya nk’ahavurirwa abarwaye, na Nyamata nk’ahashyirwa abari mu kato, ubwinshi bw’abarwayi n’ubw’abashyirwa mu kato bwatumye hakoreshwa ibigo byinshi n’ama Hotels anyuranye bitigeze bitangarizwa Abanyarwanda ngo badakuka umutima. Hamwe muri ho ni Serena Hotel, Hiltop Hotel, Hotel Golden Tulip, Hotel Grand Legacy n’ahandi.
Gutinda gutangaza raporo ya buri munsi
Abakurikira umunsi ku wundi uburyo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itagaza imibare mishya buri mugoroba bamaze kumenyera ko iyo iri tangazo ryatinze uza hari ikintu kidasanzwe kiba cyabaye. Inshuro zose iri tangazo ryagiye ritagazwa nyuma ya saa tanu z’ijoiro ryabaga rifite umubare wazamutse cyane w’abarwayi benshi. Ryongeye gutinda cyane ku nshuro ebyiri, ubwo hatangazwaga abahitanywe na Covid19. Ibi nabyo bitera kwibaza impamvu bitinda gutangazwa iyo imibare yazamutse cyangwa hakagira upfa, bamwe bakibwira ko ababishinzwe baba bibaza niba batabigira ibanga.
Abarwayi basaga 200 bitiriwe kuba abashoferi ku Rusumo
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu Leta y’u Rwand ayatangaje ko abarwayi bari kwakirwa ari abashoferi bambuka bavuye muri Tanzania banyuze ku Rusumo, ko nta burwayi bushya buboneka imbere mu gihugu. Ibi byamaze hafi ukwezi ari bo bavugwa gusa, umubare wabo urinda urenga 200. Amakuru yizewe ni uko hari n’abandi barwayi bamenyekanaga bavuye ahandi, ariko kubwo kwanga gukanga abaturage, bose bakitirirwa kuba abashoferi b’amakamyo.
Kwimurira Abapolisi i Rusizi mbere yo kuyishyira mu kato
Mbere gato yo gushyira Rusizi na Rubavu mu kato, Leta yafashe bamwe mu bapolisi bakoreraga i Kigali bari bamaze kumenyera guhangana n’abantu batubahiriza amabwiriza ya Guma Mu Rugo ibajyana mu Karere ka Rusizi, Nyamasheke na Rubavu gusimbura abahasanzwe bafatwaga nk’abajenjetse ku kwihaniza bikomeye abarenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. Bakihagera baranzwe n’urugomo rukomeye no guhutaza abaturage, babarema inguma. Ibi bigaragaza ko Leta yari ifite amakuru ko Coronavirus iri gufata benshi muri utwo turere, ibyumweru bibiri mbere yo kudushyira mu kato.
Rugira Pascal wakubiswe ikibuno cy’imbunda kikamurema ishyundu, kuwa 18/05/2020, i Nyamasheke
Abarwayi bose bakomeje kwitirirwa Rusizi na Rusumo, kandi harimo abavanwa ahandi
Mu gihe hakomeje gutagazwa ko abarwayi bose bari kuboneka ku mipaka ibiri, hafi ya Rusizi no ku Rusumo mu byumweru bibiri bishize, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima yatangarije Radio Rwanda ko hari abarwayi 5 babonetse muri Kigali mu cyumweru gishize, kandi mu matangazo ya MINISANTE nta na hamwe Kigali igaragazwa nk’iyavuyemo umurwayi, mu minsi 30 yose ishize.
Abarwayi ba Musanze n’aba Gicumbi batigeze batagazwa aho bavuye
Mu minsi ishize Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yatunguranye avuga ko mu Karere ke havuye abarwayi batanu, ikintu Leta yari yarahishe. Na none kandi mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru hafunzwe Hoteli Eshatu zacumbikiye abantu barwaye Covid19. Uretse kuba abakozi ba Hotel bose nabo barahise bakurikirawa, nta cyatangajwe ku bandi baturage bashobora kuba barwaye muri aka Karere, n’abahanyuze bagasangwa banduye ntaho bagaragara muri raporo za MINISANTE.
Abanyarwanda batashye bazashyirwa mu kato, abanyamahanga bidegembye
Mu byemyezo bishya by’inama y’Abaminisitiri harimo ko ba Mukerarugendo baturutse hanze bakomorewe, ariko nta na hamwe hagaragazwa ko bazajya bashyirwa mu kato, mu gihe nyamara Abanyarwanda baturutse hanze bo bazakomeza kugashyirwamo.
Abagenda babona iby’iri tekinika n’uku kujijisha baribaza icyo bigamije n’uwo bifitiye inyungu.