Abanyarwanda bamwe bakunze kuvuga ko hari abayobozi binjiza amagambo mashya cyangwa imvugo nshya mu rurimi, noneho kubera umwanya baba bafite ku rwego rw’igihugu, bikaba byamenyerwa, n’abandi bakayakoresha. Ingero zakunze kugarukwaho ni nk’ijambo ”kwivumbagatanya”, kuko hari abavuga ko uroyre ryadukanywe mu kinyarwanda na Nyakubahwa Geregori Kayibanda mu bihe bya revolisiyo y’ubwigenge. Urundi rugero ni ijambo ”akaduruvayo”, ngo ryaba ryarakwiriye cyane biturutse kuri Nyakubahwa Habyarimana Yuvenali mu gihe cye.
Mu minsi ishize rero nasomye inkuru ivuga ku magambo ngo Nyakubahwa Petero Nkurunziza yaba yarazanye mu kirundi, ayahimbye cyangwa se ayahinduriye igisobanuro. ( https://www.yaga-burundi.com/2020/cinq-mots-expressions-herites-pierre-nkurunziza/ ). Byatumye ntekereza nti ese ko Nkurunziza yadukanye izi mvugo n’amagambo ubona byiganjemo ubutumwa bw’urukundo, ugukomeza abanyagihugu no kubaha icyubahiro, nubwo harimo ijambo rimwe rinyuranye n’andi (mujeri), iwacu Nyakubahwa Kagame Paul we azasiga bavuga ko yari yaradukanye izihe mvugo n’ayahe amagambo? Aho inzaduka za Kagame ntizizaba ziganjemo urupfu, ibitutsi, ibiteye isoni, ubwirasi, iterabwoba n’ukwambura icyubahiro abanyagihugu? Ni aho nahereye ngerageza kubishyira mu.mbonerahamwe bgo tugereranye umurage Nkurunziza asigiye abarundi n’umurage Kagame azasigira abanyarwanda, kubijyanye n’amagambo n’imvugo.
Nyuma yo kwiyamamariza kuba intumwa ya rubanda muri 2013 ndetse no gushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika muri 2017, Gilbert Mwenedata yaje guhunga igihugu aho akorera politike ye ubu mu mahanga.
Aravuga ko ariko ari mu kwitegura gusubira i Kigali n’ubwo bishobora gufata igihe.
Presenter: Jean Ngendahimana
Guest: Gilbert Mwenedata, President w’ishyaka rya politike IPAD RWANDA
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N 008/PS IMB/JPK/2020
Ishyaka PS Imberakuri ryamaganye itotezwa rikomeje gukorerwa président fondateur waryo Me Bernard NTAGANDA, Ku munsi w’ejo ku cyumweru, ni bwo président fondateur wa P.S. Imberakuri yamenyeshejwe ko agomba kwitaba RIB kuwa kabiri tariki 23/06/2020, akaba akurikiranweho ibyaha 3, ari byo: Amacakuburi, iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu!
Ibingibi ariko bikaba bigaragara ko ari icurabyaha, kugirango leta ya FPR ibone uko imufungira ubusa, nk’uko yabikoze n’ubundi mu mwaka w’2010, ubwo na none yafungwaga abeshyerwa ibyaha bihimbye nka bino; dore ko banashyize mu rubanza ibimenyetso biteye kwibaza, nk’ibice by’amatiyo asanzwe y’amazi n’icyuma cyo mu gikoni nk’intwaro ngo zagombaga gukoreshwa mu guhungabanya umudendezo w’igihugu!
Muri urwo rwego rero, ishyaka P.S. Imberakuri ryamaganye iryo totezwa rikorerwa umukuru waryo, cyane ko atari ubwa mbere; Kandi bikaba binasa neza n’izindi manza zagiye zibaho zo kumvisha gusa abatavugarumwe na FPR Inkotanyi; urugero rworoshye kumva ni nk’urubanza rw’uwahoze ari président w’u RWANDA bwana PASTEUR BIZIMUNGU na Charles NTAKIRUTINKA, ubwo bafungwaga bahamijwe icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi; ariko urukiko rukabahamya icyi cyaha rutagaragaza n’umugizi wa nabi n’umwe ugize uwo mutwe!
Mu izina rya président-fondateur wa P.S. Imberakuri,
Jean Paul KAYIRANGA,
Umunyamabanga uhoraho n’Umuvugizi w’Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga.
Kuwa 16 Mutarama 2010, nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro mu guhugu cy’u Buholandi, Victoire Ingabire Umuhoza yagarutse mu Rwanda guharanira ko hashyirwaho ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro za demokarasi isesuye.
Akigera mu Rwanda, yaraburabujwe, aratotezwa kugeza afunzwe ku italiki ya 14 Ukwakira 2010.
Benshi mu bayoboke b’ishyaka rye na bo barafashwe, barakubitwa, bicwa urubozo bamwe barafungwa abandi baburirwa irengero.
Twavuga nka:
● Illuminée Iragena waburiwe irengero kuva kuwa 26 werurwe 2016, bikekwa ko yaba yaraguye mumaboko y’abamufunze azize iyicwa rubozo.
● Jean Damascene Habarugira, waburiwe irengero ku ya 5 Gicurasi 2017, umurambo we ukaboneka nyuma y’iminsi 3 umutwe unagana, yakuwemo amaso,…
Ku ya 18 Nzeri 2018, nyuma y’imyaka 8 y’igifungo, Urukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu n’abaturage rwanzuye ko ari akarengane, Victoire Ingabire yababariwe na Jenerali Kagame, mugihe kimwe n’umuhanzi Kizito Mihigo.
Kuva yarekurwa, urugomo rukorerwa abamushyigikiye rwakajije umurego ku buryo Victoire Ingabire avuga ko hari “intambara yo kunaniza” ishyaka rye ikorwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
● Boniface Twagirimana, wari visi-perezida wa FDU, Inkingi, yaburiwe irengero kuva ku ya 8 Ukwakira 2018 kandi aribwo akimara kwimurirwa muri gereza ifite uburinzi buri ku rwego rwo hejuru
● Anselme Mutuyimana, wakoranaga bya hafi na Victoire Ingabire yabonetse ku ya 9 Werurwe 2019, yishwe aninzwe.
● Ku ya 15 Nyakanga 2019, undi murwanashyaka w’umusore witwa Eugène Ndereyimana yaburiwe irengero.
● Ku ya 24 Nzeri 2019, Syldio Dusabumuremyi, umuhuzabikorwa w’ishyaka ku rwego rw’igihugu, yaterewe icyuma mu iduka rye arapfa.
Ku ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, wafatwaga nk’ikitegererezo cy’ubwiyunge mubanyarwanda, warekuwe ku munsi umwe na Victoire Ingabire. Uyu muhanzi yapfuye azize iyicarubozo yakorewe ari mu maboko ya Polisi. Yari amaze iminsi ine atawe muri yombi, polisi ikavuga ko “yiyahuye”.
Ku ya 14 Gicurasi 2020, undi murwanashyaka wa hafi wa Victoire Ingabire witwa Théophile Ntirutwa yarokotse umugambi wo kumwica wahitanye umuturanyi we, Théoneste Bapfakurera. Ntirutwa yari aherutse kurekurwa muri Mutarama 2020, agizwe umwere n’urukiko nyuma y’imyaka ibiri muri gereza. Kuva ku iyicwa rya Bapfakurera, yongeye gufungwa, ashinjwa ubwo bwicanyi, kandi ariwe waburokotse kuko ariwe bari baje kwica.
Ku ya 6 Kamena 2020, Undi muyoboke wa hafi w’ishyaka rya Ingabire Victoire witwa Venant Abayisenga, nawe warekuwe muri Mutarama 2020 agizwe umwere nyuma y’imyaka ibiri muri gereza; yaburiwe irengero ubwo yasohokaga mu rugo agiye kugura ama‘’unités’’ ya telefone ye igendanwa.
Mu gihe ibyo turondoye biba, hariho kandi ubukangurambaga bwo guhindanya isura ya Victoire Ingabire, kumwangisha abantu no kubashishikariza kumugirira nabi ntibatinye no kumusabira kwicwa.
Kuva yagaruka mu Rwanda, Victoire Ingabire yagiye yerekanwa nk’umuntu w’umugizi wa nabi, bikozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko muri iyi minsi byakajije umurego kurusha ibihe byahise.
Mukuremererwa n’izo nkeke, guharabikwa nk’umugizi wa nabi, guhamagarirwa kwangwa no kwicwa byateye Victoire Ingabire ubwoba bwo kuba yakwamburwa ubuzima, none yahisemo kuvuga amateka ye kugira ngo abantu bamenye ukuri
Muri ubwo bugenzuzi, Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre yabwiye abakozi ba REG ko atari azi ko uruganda rwabo rwiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.
Kuri uyu wa Kabiri 23 Kamena 2020, umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye IGIHE ko bakiriye dosiye ye ku itariki 22 Kamena 2020.
Ati “Dosiye ye bayitwoherereje ejo. Harimo ibyaha bakorera mu ruganda rwabo bijyanye no kwiba umuriro nibyo turi gukurikirana. Uwo musore na we arabyemera turacyabikurikirana kugira ngo turebe uburyo turegera urukiko […] ni umuriro mwinshi kuko bimaze igihe.”
Imibare ya REG yo mu 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218. Muri yo agera kuri 19.6% afite agaciro ka miliyari 19 Frw aba igihombo giterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ayibwa n’ibigo n’abantu ku giti cyabo.
Insiguro y’isanamu, Nkaka (ibumoso) na Nsekanabo mu iburanisha riheruka mu kwezi kwa mbere
Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka rwa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha babiri mu bahoze mu mutwe wa FDLR baregwa ibyaha birimo iterabwoba.
Ignace Nkaka wakunze kumvikana ku mazina ya La Forge Fils Bazeye yari umuvugizi w’uyu mutwe naho Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega we yari ashinzwe iperereza.
Aba baregwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe, birimo ubwicanyi ubushinjacyaha buvuga bwakozwe mu gihe cy’ibitero by’abacengezi mu gihe cy’imyaka 20 ishize.
Mu rubanza rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’, impande ziburana zari mu bice bitandukanye, abacamanza i Nyanza, abaregwa muri gereza n’abashinjacyaha ku cyicaro cyabo, bagahuzwa n’uburyo bw’amashusho n’amajwi.
Icyaha cyahereweho ni icyo gukwiza amakuru y’impuha cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guhindanya isura yabwo mu mahanga.
Iki kiregwa Bwana Nkaka wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR kugeza ku munsi yafatiweho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga yashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Congo no kwica impunzi z’abahutu.
Mu cyumba cy’iburanisha i Nyanza mu gitondo uyu munsi hari hitezwe abacamanza bonyine
Uyu mugabo kandi ngo yashinje ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame kwica abaturage b’Abanyekongo ubwicanyi bukitirirwa umutwe wa FDLR .
Uyu mugabo kandi ngo yavuze ko mu 2015 ubutegetsi bw’u Rwanda bukoresheje inyeshyamba za Mai-Mai bwishe abaturage ba Congo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ignace Nkaka yumvikanye yigamba ibitero byabaga byagabwe mu majyaruguru y’igihugu bigahitana inzirakarengane.
Ubushinjacyaha buvuga ko Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ABEGA nawe atahakana uruhare rwe kuko ngo ari we wari ushinzwe ubutasi bivuze ko ari we watangaga amakuru ashingirwaho n’abatera.
Urukiko rwasabye ubushinjacyaha gusobanura neza icyo aba bombi baregwa kuko byinshi mu bigize ikirego byakozwe n’umutwe wa FDLR.
Ubushinjacyaha bwavuze ko butarega aba bombi ku byaha bakoze bo ubwabo ahubwo bakurikiranywe kuko babaye mu mutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba.
Gusa urukiko rwasabye ko ubushinjacyaha buzagaragaza neza icyo aba bakurikiranyweho, byaba ari ukuba bari abayobozi hakagaragazwa uko batanze amabwiriza yo gukora icyaha.
Mu iburanisha rya none, abaregwa nabwo ntibashoboye kubona umwanya wo kwisobanura.
Gusa ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko bemeye ko bari abayoboke ba FDLR ariko ko nta ruhare bagize mu byaha byakozwe n’abarwanyi bayo kuko bo batajyaga ku rugamba.
Inkuru dukesha Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango i Nyanza
Mubihugu byose by’Afurika uhasanga abantu bava mumoko atandukanye ndetse ugasanga buri bwoko buvuga ururimi rwabwo ndetse hari n’ibiranga umuco byihariye kuri buri bwoko! Iwacu mu Rwanda si uko bimeze! Tuvuga ururimi rumwe duhuje umuco ariko tubwizanyije ukuri politike nyarwanda kuva u Rwanda rwakwitwa u Rwanda iradutandukanya ndetse ikatwanganisha. Iyo abahutu bayoboraga bakoreshaga ikarita y’ ubwoko ya rubanda nyamwinshi! Abatutsi bayobora bagakoresha ikarita y’ubwoko yuko aribo bavagamo abami, bavukiye gutegeka kandi abahutu ni abagererwa batagira ubwenge!
Politike ya FPR Inkotanyi kubyerekeye amoko ni politike ivugako ntamoko akiba mu Rwanda ariko Leta yatanze amadolari menshi ikora lobying kugirango inyito ya genocide ihindurwe genocide yakorekwe abatutsi bityo igihe cyose Abatutsi bajye bigaragaza nk’aba victims mugihe Lete ishyira ipfunwe kubahutu bose ko ari abicanyi cyangwa bakomoka kubicanyi! Iyi politike ntakindi yamarira abanyarwanda uretse kongera urwango no kwishishanya hagati y’abahutu n’abatutsi!
Mwenedata Gilbert yavuze neza ati, “Ntagihe umututsi azagira umutekano n’amahoro bisesuye igihe umuhutu ntabyo afite!” Ibi ni ukuri no mugihe abahutu baba bari kubutegetsi ntibashobora kugira umutekano usesuye igihe abatutsi ntawo bafite! Ese kuki abatutsi badashobora kumva neza akababaro k’abahutu? Mbese abahutu bo bumvaga akababaro k’abatutsi mugihe abahutu aribo bayoboraga igihugu? Mbese ni mpamvuki abarwanya FPR Inkotanyi baba hanze bakora politike idatera intambwe n’imwe ahubwo bakaba bamaze imyaka 26 bameze nkabazenguruka umusozi umwe? Ibi byose murabisanga muri icyi kiganiro!
Ku nshuro ya mbere Umunyemali akaba n’umunyenganda MIRONKO François Xavier aratoboye agira icyo avuga ku gikorwa cyo gufunga umuhungu we Mironko Jean Pierre n’ibirego avuga ko bidafite ishingiro byo kumushinja kwiba umuriro.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika uyu munyemali yasobanuye ko imyaka yose amaze akora , haba mu ruganda rwe rukora ibya plastiki haba no mu izindi zikora ibindi, nta na rimwe yigeze yiba umuriro. Yavuze ko muri iyi minsi izi nganda zitari gukora, akibaza rero ukuntu bakwiba umuriro mu gihe badafite n’icyo kuwukoresha , batarigeze bawiba bafite icyo bawukoresha.
Mu ijwi ririmo ikiniga, Mironko ntiyiyumvisha ukuntu ikigo REG gishinzwe amashanyarazi mu Rwanda aho kumuha ibisobanuro by’uko ahamwa n’icyaha cyo kwiba umuriro, REG yamusabye kwishyura miliyoni 10 z’amafaranga y’amanyarwanda kugira ngo basabe RIB kurekura umuhungu we, ari na we Muyobozi w’uru ruganda. Avuga ko yihutanye amafaranga mu buryo bwihuse, ariko bakarenga bakanazamura dosiye mu bushinjacyaha. Mironko avuga ko REG irimo abaterabwoba, kuko banabwiye umuhungu we ko bazamwumvisha, Mironko akibaz auko ibyo bikibaho muri iki gihe, by’umwihariko mu gihugu nk’u Rwanda.
Nubwo kandi bamusabye izi miliyoni icumi zidafite icyo zishingiyeho, nta n’aho zigaragara mu mategeko y’u Rwanda. Ingingo ya 11 y’Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga amashanyarazi mu Rwanda ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mironko François avuga kandi ko babanje kugera mu ruganda rwe inshuro nyinshi bagenda bagaruka, barujagajaga nk’urutagira nyirarwo, akabyita agasuzuguro gakomeye. Yanibukije ko atari ubwa mbere umuhungu we agezwe amajanja, ibi byose akabifata nko guterwa ubwoba bigeretse ku gushaka guhindanya izina ry’uruganda rwe, ibyo yita ko batazashobora.
Umuherwe Kabuga Félicien ni we wari witezwe gufatwa bikaba inkuru nkuru kurenza izindi mu bafashwe bose bahigwa na Leta ya Kigali ngo ibacire urubanza. Nyamara gufatwa kwe ntibyabaye inkuru ikomeye i Kigali, ntibyishimiwe nk’uko bari basanzwe bishimira ifatwa ry’abandi batari no ku rwego rwe, Kigali ngo ikazashirwa ari uko aburanishirijwe mu Rwanda!
Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abari mu Rwanda babikurikiraniye hafi bavuga ko kutishimira cyane ifatwa rya Kabuga byatewe no kuba u Rwanda rwarifuzaga kumwifatira ubwarwo rukanamwiburanishiriza, nyuma y’aho abaye umwe muri batatu Urwego rwashyiriweho gukomeza akazi k’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rutangarije ko nafatwa atazigera ahabwa u Rwanda.
U Rwanda rukaba rwari rumwitezeho kwigarurira ubutunzi bwe no kumumurika nk’umuhigo mu rwego rwa propaganda, kuruta uko rwari rumutegerejeho inzira z’ubutabera.
N’ubwo kumuhigisha uruhindu ngo bamugwe gitumo bamushimute bamujyane i Kigali bitagezweho, Leta y’u Rwanda yakomeje inzira zinyuranye ikoresheje imbaraga zose ahashoboka hose ngo irebe ko yamuhabwa ikamuburanisha, ariko aho bigeze barifuza noneho ko yajyanwa nibura hafi yarwo ngo abashinjabinyoma rwateganyije bazabashe kujya bagera aho azaburanira Arusha mu buryo butagoranye nta mpungenge ko bamwe batoroka bageze i Burayi bakajya kwishakira amaroko.
Leta yirinze kubijyamo yeruye, ihitamo kubishoramo imiryango y’abacikacumu, abahagarariye imiryango 10 batangiye bandikira Urukiko basaba ko nyuma y’ifatwa rya Kabuga yakoherezwa mu Rwanda ku mpamvu ziswe izo kuburanishirizwa aho ibyaha akekwaho byakorewe.
Abanditse bose n’ubwo bitwa imiryango icumi, ubusanzwe ni nk’aho ari umuryango umwe gusa « IBUKA » wicagaguyemo uduce two kujijisha no gusakuriza rimwe iteka ngo ijwi rikunde rigere kure.
Nta gisubizo IBUKA n’iyi miryango iyishamikiyeho bigeze bahwaba, bituma Leta y’u Rwanda ishakisha andi mayeri, ayo nayo agacurirwa mu tunama duhuza abayobozi bo hejuru n’abandi bahezanguni baba abantu ku giti cyabo cyangwa se imiryango y’abahezanguni isanzwe izwi muri uwo murongo.
Nubwo Leta itigeze igira icyo itangaza mu byavaga muri utwo tunama twacuraga imigambi inyuranye yo kugira ngo Kabuga azibone aburanira mu Rwanda hapanzwe gahunda yo gusaba ko byanze bikunze ataburanishirizwa i La Haye, ko ahubwo yajyanwa Arusha. Urukiko rwabyumvise vuba, bubisaba u Bufaransa, Urukiko rw’Ubujurire burabyemeza.
Mu gihe mu Rwanda bari batangiye kubyina intsinzi ko akamashu bateze kari kugenda gatanga umusaruro, umuyobozi wa Ibuka yananiwe kubika iryo banga, atangaza ko Kabuga nagezwa i Arusha hazakoreshwa gushyikirana n’Urukiko, u Rwanda rukabyitwaramo neza, kandi akaba ngo yizeye ko bizakunda.
Professeur Dusingizemungu Jean Pierre uyobora Umuryango w’abacikacumu IBUKA yakomeje abisobanura muri aya magambo :
«Impamvu rero dusaba ko uko byagenda kose yazanwa mu Rwanda, ni ukugirango cyane cyane abacitse ku icumu ndetse n’abanyarwanda muri rusange, bashobore kugira uruhare rugaragara muri ruriya rubanza… Azanywe mu Rwanda hari uburyo n’ikibazo cy’indishyi cyabazwa.. Aramutse aburaniye Arusha twasaba y’uko noneho hashyirwaho ubushobozi bwo kugira ngo abacitse ku icumu ndetse n’Abanyarwanda bakurikirane urubanza.»
Prof Dusingizemungu avuga ko n’abo u Rwanda rwahawe byanyuze mu mishyikirano yihariye no kuri Kabuga iyo mishyikirano ikaba ishoboka. Agashimangira ko n’iyo u Rwanda rutakwemererwa kumuhabwa ngo aburanushwe n’inkiko zarwo, ngo hazakorwa ibya ngombwa byose bikenewe kugira ngo Urukiko rwa Arusha ruzamuburanishirize mu Rwanda, hakurikijwe ihame ryo kuba rwemerewe kuburanishiriza ahantu hanyuranye.
Ibi byose biragaragaza ko imitego ya Kigali iteze neza mu buryo bwose bushoboka kandi ko babyiteguye kuva kera, bakaba babishyiramo imbaraga zose zishoboka n’amafaranga menshi cyane. Ese abaharanira ubutabera nyabwo kuri Kabuga bo bari migambi ki ?
Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cyayo giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Ministre w’ibikorwa-remezo Claver Gatete yahahuriye n’uruva gusenya.
Nk’uko bimenyerewe mu gihugu cy’u Rwanda iyo umuntu umwe wo mu muryango ukomeye uri hafi y’ubutegetsi ahirimye abagize uwo muryango bose ingaruka zibageraho bidatinze bakibasirwa kakahava bashobora kuba babeshyerwa cyangwa hari ibyo bakoraga bakingiwe ikibaba cyangwa bitwaje ingufu bafite mu butegetsi ariko nyuma bikaza guhindurwa amakosa bitewe n’uko baba batakiri kw’ibere.
Muri iyo nama yaberaga i Rusororo ni Ministre Claver Gatete wogeweho uburimiro ku buryo abasesengura ibibera mu Rwanda benshi bemeza ko agana muri Gereza cyangwa ku gatebe. Nabibutsa ko uyu mugabo ari umuvandimwe na Emmanuel Gasana wahoze ategeka Polisi ndetse n’intara y’amajyepfo ubu akaba nta kazi kazwi afite ndetse no muri iyi nama nawe akaba yagarutsweho mu baregwa ibijyanye na ruswa no kunyereza umutungo!
Perezida yibasiye abayobozi arega kwitwaza imyanya bafite bakishora mu bikorwa birimo ruswa, kunyereza umutungo, gukoresha imyanya yabo mu kubona indonke n’ibindi yavuzemo Claver Gatete, Emmanuel Gasana, Jean Marie Vianney Gatabazi, Dr. Diane Gashumba, Robert Nyamvumba, General Patrick Nyamvumba n’abandi.
Kuri Ministre Gatete by’umwihariko yatunzwe agatoki mu gushyira igitutu ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali nka Ministre w’ibikorwa-remezo kugira ngo yubakirwe umuhanda wa kaburimbo ugana iwe ku Gishushu!
Nyuma akoresheje telefone gusa yanasabye ko kuri uwo muhanda imbere y’iwe hashyirwaho ibigabanya umuvuduko w’imodoka bizwi nka speed humps cyangwa dos d’âne mu ndimi z’amahanga. Ibi binaba byararakaje Perezida Kagame cyangwa yarabikoresheje ngo yerekana ko yarakaye.
Perezida Kagame yabajije umuyobozi w’umujyi wa KIgali, Pudence Rubangisa n’umwungirije Eng. Evaritse Nsanzimana niba Ministre Gatete ari we utegeka umujyi wa Kigali.
Ministre Gatete yashinjwe kandi guha mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya Miliyoni zisaga 260 ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Kenya kitwa Out Of The Box cyagombaga gutunganya uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gucunga amazu ya Leta bukoreshwa n’ikigo gishinzwe inyubako mu Rwanda (Rwanda Housing Authority (RHA).
Perezida Kagame akaba yarabajije Ministre Gatete imbere y’abandi banyamuryango ba FPR ko azi icyo kigo cyo muri Kenya, ariko Ministre Gatete abanza guhakana hitabazwa umuyobozi wa Polisi Dan Munyuza wemeje ko Ministre Gatete atashoboye kumvisha ikigo gishinzwe inyubako mu Rwanda (Rwanda Housing Authority (RHA) ko kigomba guha icyo kigo cyo muri Kenya iryo soko kuko babonaga ko hari ibigo mu Rwanda byashoboraga gukora ibikenewe mu buryo buhendutse hatitabajwe abanyamahanga. Ibi Ministre Gatete yabiteye utwatsi, nk’uko Dan Munyuza yabivuze ngo mu ibaruwa Ministre Gatete yandikiye Ministre w’imali mu Ukuboza 2019 avuga ko byakozwe kubera inyungu z’igihugu!
Perezida Kagame yahise abaza Ministre Gatete na none niba atazi kiriya kigo cy’ubucuruzi cyo muri Kenya, Ministre Gatete n’ubwoba bwinshi buvanze n’ikimwaro yavuze ko yibutse icyo kigo cy’ubucuruzi anasaba imbabazi!
Nabibutsa ko Dan Munyuza umuyobozi wa Polisi dukuriije amakuru dufite afitanye amasinde na Emmanuel Gasana “Rurayi” umuvandimwe wa Ministre Gatete, byavuzwe ko igihe umwe yategekaga Polisi undi amwungirije, Gasana yaba yarashatse kwikiza Munyuza amwohereza mu butumwa bw’amahoro mu mahanga ndetse atanasibaga kumurega ibirego byinshi birimo no kwitwaza umwanya yari afite agashora abapolisikazi mu bikorwa by’ubusambanyi. Kuba rero Dan Munyuza yashimangira ibiregwa Ministre Gatete nta gitangaza cyaba kirimo.
Ministre Gatete uwavuga ko ari mu mazi abira ntabwo yaba ari kure y’ukuri kuko anavugwa mu rubanza ruri mu rukiko ruvugwamo Christian Rwakunda, umunyamabanga uhoraho muri MINIFRA, Godfrey Kabera, umuyobozi mukuru muri MINECOFIN, na Eric Serubibi, umuyobozi mukuru wa Rwanda Housing Authority (RHA). Bakekwaho kugira uruhare mu gutanga isoko rya Miliyali 10 z’amanyarwanda bidaciye mu ipiganwa. Uru rubanza rukaba runavugwamo uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Zimbabwe, James Musoni wahoze ari umwe mu bikomereza mu bihe yari Ministre mu myaka ishize.
Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR ko Ministre Gatete afatanije n’uwahoze ari umunyamabanga uhoraho Caleb Rwamuganza bahaye inzu y’umushoramali Miliyali 7,5 arenze mu by’ukuri ayo uwo mucuruzi yari yasabye.
Perezida Kagame yavuze kandi ko Ministre Gatete ari ikibazo kuri we ubwe no ku banyamuryango ba FPR, yanasabye Polisi na RIB gukora iperereza vuba na vuba kuri uyu wa mbere bakamuha imyanzuro akareba ibyo akora bikurikiyeho.
Yashoje agira ati: “Ndananiwe”
N’ubwo bwose guhangara n’abanyereza umutungo wa Leta banigabiza umutungo w’igihugu bitwaje imyanya y’ubuyobozi ari ngombwa, abazi imikorere ya Perezida Kagame bazi neza ko ibyakinwaga hariya ari ikinamico kuko ukurikije uburyo ubutegetsi bumeze mu Rwanda nta kuntu Ministre Gatete yari kwishora muri biriya bikorwa byose birimo akayabo kangana kuriya adakingiwe ikibaba cyangwa adahawe umugisha na Perezida Kagame ndetse n’ingufu zatumaga akora biriya Perezida Kagame azi neza ko ari we yazikomoragaho.
Abasesengura basanga uyu mukino ugamije kwigira indakemwa imbere y’amahanga n’abaterankunga ariko bigakorwa hifashishijwe kwikiza abo ubutegetsi buba burambiwe kubera amashyari no kugambanirana bya hato na hato bihoraho mu bayobozi bo mu Rwanda.