Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Demokarasi muri FDU-Inkingi – Dr Mwiseneza Emmanuel aragaya Musangamfura na Nkiko

$
0
0

Dr MWISENEZA EMMANUEL niwe wari urongoye ilisiti y’abakandida yariho MUSANGAMFURA Sixbert na BICAMUMPAKA Madeleine. Aratubwira mu magambo arambuye uko ibintu byagenze, inama yakoresheje abari kuri lisiti ye, n’ukuntu abo babiri aribo bahisemo gusabota kongere bakanga kuyizamo kandi ariho ibibazo ikipe ye yabazaga byagombaga kubonerwa ibisubizo.

Click here to view the embedded video.

Source: Radio Ijwi rya Rubanda


Repubulika ku butegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana

$
0
0

Bavandimwe,

Ndabanza kwisegura kubera impamvu zitanturutseho,  ntabwo nashoboye kuza kwifatanya namwe mu biganiro ku bibazo by’igihugu cyacu, u Rwanda.

  • Ibihe by’Impinduka ya Politiki mu Rwanda

Hari abashobora kwibaza bati ese ibibazo by’u Rwanda ubizi ute ko wibereye mu mahanga?

Amateka ya politiki y’u Rwanda nayakurikiranye kuva nkiri muto. Mu gihe cy’Impinduramatwara yo muli 1959 nari mfite imyaka icumi, nigaga mu mwaka wa kane w’amashuli abanza.  Icyo gihe kandi twari dutuye hafi ya Paruwasi ya Rushaki, ku buryo iyo habaga inama hafi aho nagendaga ngiye kureba ibihabera kubera amatsiko. Urugero: ndibuka nk’inama umurwanashyaka wa MDR Parmehutu yakoresheje i Rushaki mu mwaka wa 1959. Icyo gihe hari ku cyumweru, misa irangiye. Ayikoreshereza mu nzu bitaga “ikibeho”. Iyo nama yarimo abantu bakuru, ariko kubera amatsiko nanjye nari nyirimo kandi nta nubwo nari nakabatizwa. Data yakundaga kujya kwa padiri ku mugoroba kumva radio, maze tukajyana. Amatangazo yanyanyagizwaga na za kajujugu ninjye wayasomeraga data n’abaturanyi. Umunsi wa Kamarampaka rero wo kuwa 25 Nzeri 1961 ndawibuka cyane, kuko ndetse nibuka n’ibyo abaturage bayivugagaho n’ibyo bari biteze kuri icyo gikorwa cyabo cyabahaye mwanya wo kugena ubutegetsi bumva bubabereye. Icyo gihe rwose Abanyarwanda muri rusange bari bishimye.

  • Imiyoborere y’u Rwanda Rwigenga

Inkundura ya demokarasi yagejeje u Rwanda ku bwigenge, yitabiriwe n’Abanyarwanda bo mu moko yose kandi bakomoka mu turere twose tugize u Rwanda. Urebye isafari ya demokarasi yari yatangiye neza ni uko yaje kuvangirwa n’abatarishimiye kwamburwa ubutegetsi bugafatwa n’abari “rubanda rugufi”. Aba nabo kudashyigikira  ibitekerezo by’abaharaniraga demokarasi, byari uburenganzira bwabo, bwo kugira ukundi babona inzira ya politiki. Gusa icyo batari bafitiye uburenganzira, ni ugukomeza guhaka abandi Banyarwanda baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa baciye bugufi. Igihe u Rwanda ruboneye ubwigenge kuwa 1 Nyakanga 1962, nari mu mashuli yisumbuye. Bityo nkaba narashoboye gukurikiranira hafi ibyaberaga mu Rwanda mu gihe cya Repubulika ya mbere, ni ukuvuga ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda kuko nigaga muri Kaminuza.  Ku butegetsi bwa Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Juvenal Habyarimana, nabaye umukozi mukuru muli Ofisi y’Amatangazo ya Leta (ORINFOR) nshinzwe Radio Rwanda. Nyuma naje gusubira kwiga, ndangije nsubira gukora muri ORINFOR nshinzwe imishinga. Muw’ 1991, ndi mu bitabiriye ishyaka MDR mpagarariye Prefegitura ya Byumba muri Komite Nyobozi y’ishyaka mu rwego rw’igihugu.

Ndagerageza kuvuga muri make uko nabonye ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe cya Repubulika ya kabiri ruyobowe na Perezida Yuvenali Habyarimana. Ndagerageza kuvugisha ukuri kuko ari byo mbona bishobora gutuma twizerana, dusabana, kandi dutegura  ejo hazaza heza h’igihugu cyacu n’abazadukomokaho muri rusange.

Njye mbona ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana bwagiyeho kuwa 5 Nyakanga 1973 bwarakomerezaga aho Repubulika ya mbere yari igejeje. Ibi niko nabibonye kubera ko politiki y’ubumwe n’amahoro Habyarimana yari ashyize imbere, ntabwo yari itandukanye cyane n’ibyo Abarwanashyaka bagejeje u Rwanda ku bwigenge baharaniye. Ikindi ni uko, iyo urebye usanga Repubulika ya mbere yari yarihaye inshingano zo gusubiza agaciro Umunyarwanda wese wari warakandamijwe n’ingoma ya Cyami. Ni muri urwo rwego rero mbona politiki y’amajyambere y’icyaro Perezida Habyarimana yari ashyize imbere yari igamije kuzamura rubanda rugufi. Ni ukuvuga ko izo Repubulika zombi zari zifite “umuturage” muri gahunda y’amajyambere. Iyi ntumbero ya politiki y’izo repubulika zombi itandukanye n’iya FPR muri iki gihe yitaye ku “baherwe”, aho umuturage rubanda rugufi adafite umwanya mw’iterambere ry’igihugu.

  • Isubiranamo n’Umwiryane muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri

Isubiranamo hagati y’amoko byari byagaragaye mu Rwanda rukimara kubona ubwigenge, byagiye biterwa n’ibitero bya L’UNAR n’umutwe w’ingabo zayo Ingangurarugo Ziyemeje kuba Ingenzi (INYENZI) bari banze kuyoboka ubutegetsi bwa Repubulika, bahitamo gusubiza u Rwanda ku ngoma ya gihake ku ruhembe rw’umuheto.

Poliki y’ubumwe n’amahoro kuri Repubulika ya kabiri yaje gukorwa mu nkokora n’uburyo Perezida Habyarimana akimara gufata ubutegetsi, uwari umukuru w’igihugu ariwe Perezida Gregoire Kayibanda hamwe n’ibyegera bye bafashwe bagafungwa. Perezida Kayibanda yaje gupfa mu buryo budasobanutse ndetse n’Abanyarwanda ntibabibwirwa. Abari ibyegera bye nabo, ndavuga cyane cyane abanyapolitiki bakomokaga muri Perefegitura ya Gitarama barafunzwe ndetse baricwa. Urupfu bapfuye n’ababishe ntibyigeze bitangarizwa Abanyarwanda. Iki kibazo cyabaye ipfundo rikomeye ryateye urwikekwe hagati y’uturere. Mu gihe cy’uruhando rw’amashyaka ya politiki muri za 90, wasangaga ayo mateka mabi afite aho yerekeza politiki yo muri ibyo bihe bitari byoroheye ubutegetsi n’igihugu cyari mu ntambara n’umutwe wa FPR- Inkotanyi. Uru rwikekwe rwabaye inzigo yahaye FPR amahirwe yo kwinjira muri politiki ya “have mpajye” yakorwaga mu Rwanda muri icyo gihe.

Mbere yo gukomeza ndagirango mbanze ngaruke ku mateka y’u Rwanda yaranzwe n’isubiranamo ndetse no kwihimura, noneho ngire icyo mvuga ku  magambo akunze kuvugwa. Abanyarwanda bamwe bagira bati, “Abakiga bishe  Abanyenduga” cyangwa se “Abahutu bishe Abatutsi”, cyangwa se “Abatutsi bishe Abahutu.”  Izi imvugo ntacyo zamara mu kubaka u Rwanda n’Umunyarwanda. Ahubwo n’izo gutuma Abanyarwanda tudasesengura ibibazo uko biteye ahubwo bikaba mubituma bamwe bakaza umurindi wo kuducamo ibice. Abishe abanyapolitiki maze kuvuga, babikoze ku giti cyabo bagomba kubiryozwa ku giti cyabo. Na none kandi, hari ba Nyirabayazana b’amarorerwa yabaye mu Rwanda kuva muw’ 1990 kugeza muw’ 1994 na nyuma yaho magingo aya. Ababikoze babikoze ku giti cyabo. Niyo mpamvu rero kubibaryoza bigomba kuba umwihariko wabo.  Ntabwo ari Abahutu bari babatumye ngo bakore ubwo bwicanyi mw’izina ryabo kimwe nuko abo mu bwoko bw’Abatutsi bishe Abahutu batabikoze mw’izina ry’Abatutsi. Ibi byo kwitirira ubwoko cyangwa se akarere ibyaha byakozwe, bikingira ikibaba inkozi z’ibibi ziboneka mu moko yose no mu turere twose two mu Rwanda.

Ngaruke ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana. Politiki y’ubumwe n’amahoro ntabwo yakomeje gushimangira ibyo impirimbanyi za demokarasi zari zaragejeje ku Banyarwanda. Icengezamatwara ya politiki yibanze ku cyerekezo cy’amajyambere maze isa niyirengagiza  aho igihugu cyari kivuye mbere yo kubona ubwigenge. Ibi byagaragariye cyane mu ivanwaho ry’iminsi ikomeye ya Repubulika itarakomeje kwizihizwa. Aha twavuga aya mataliki:

  • Taliki ya 28 Mutarama 1961 ubwo  Abajyanama na ba Bourgmestres bateraniraga i Gitarama bagaca burundu ingoma ya cyami, bakimika Repubulika mu Rwanda mu nama yiswe “ Coup d’Etat de Gitarama.” Hashyizweho ubuyobozi bw’igihugu bushingiye nyine kuri Repubulika bushyizweho n’abaturage cyangwa intumwa za rubanda.
  • Taliki  ya 25 Nzeri 1961, umunsi  wa Kamarampaka (referendum) yabaye itegetswe kandi inashyigikiwe n’Umuryango w’Ababibumbye (ONU) maze Abanyarwanda bagashimangira ibyemezo byafatiwe i Gitarama kuwa 28 Mutarama 1961.
  • Taliki ya 1 Nyakanga 1962 umunsi u Rwanda rusubirana ubwigenge maze ibendera ry’u Rwanda rigasimbura Kalinga, yari yavaniweho i Gitarama kuwa 28 Mutarama 1961. Icyo gihe ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe iry’Ububiligi riramanurwa.

Aya mataliki ntabwo yahawe umwanya ngo yizihizwe. Ibi byatumye imyumvire ya poliki (ideologie) yo kwibohora no gufatira hejuru ibyiza bya demokarasi bidahabwa umwanya mu myumvire y’Umunyarwanda. Ibi byatumye kandi umuco wo guhakwa n’ikimenyane (trafique d’influence) ufata ikicaro mu mitwe y’Abanyarwanda.

  • Ibikorwa by’Amajyambere

Ubutegetsi bwa Repubulika bwaharaniraga “rubanda rugufi”. Rubanda rugufi byavugaga Abatutsi bakennye, Abahutu, n’Abatwa. Byumvikane neza ko ntavuga “rubanda nyamwinshi.” Uko mbizi  iyi mvugo “rubanda nyamwinshi” ni imvugo yuzuyemo ivangura gusa. Iyi mvugo yazanywe n’ishyaka CDR (Coalitition pour la Defense de la Republique). Abaharaniye Republika bashakaga ko rubanda rugufi ruzamuka nta kurobanura. Ku butegetsi bwa Habyarimana habayeho ubumwe, amahoro, n’amajyambere. Imwe mu byemezo byo kugera kuri iyo ntego byari iringaniza (equilibre ethnique et regional) ni ukuvuga iringaniza rishingiye ku moko n’uturere ari mu mashuli ari no mu kazi. Iyi politiki y’iringaniza yari nziza kuko yari igamije gusaranganya ibyiza by’igihugu ku baturage bose. Icyagaragaye ni uko nyuma yaje kuyoborwa nabi,  bigatuma rubanda rutayigirira ikizere.

Simpakana ko ku butegetsi bwa Habyarimana hatabaye ibikorwa bya kijyambere byinshi kuko imihanda yarakozwe mu gihugu hose, amavuriro, amashuri, ibigo nderabuzima, ibiro by’amakomini byarubatswe. Itumanaho no gutwara abantu n’imizigo byateye imbere. Abikorera ku giti cyabo nabo bagize ibikorwa byinshi biteza igihugu imbere. Muri aba banyemari ndetse babonaga n’inguzanyo mu ma banki, hari higanjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, ibi bikaba bituma uwashaka kwerekana ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwaziraga Abatutsi ntiyabona uko abisobanura kandi aribo bari abanyemari bakomeye.

Nyamara habaye kwigizayo abandi. Aha ndavuga exclusion politique. Ibi bikaba bivuguruza ubumwe n’amahoro. Iyo exclusion politique yatumye mu myanya ya politiki yo hejuru higanzamo abahutu baturuka mu majyaruguru n’abatutsi bafite ikimenyane. Ibyo byatumaga habaho imyumvire ko imyanya ya politiki yo hejuru, amashuri, n’ibindi bikorwa by’amajyambere bihabwa abantu hakurikijwe uturere cyangwa ubwoko baturukamo. N’ubwo rero ubutegetsi bwa Habyarimana bwitwararitse imishinga n’ibikorwa bitsura amajyambere y’icyaro, hari benshi batishimiye uko bafatwaga bakumva ko batahawe imyanya kubera aho bakomoka. Nubwo umuntu atakwihandagaza ngo avuge ko nta kimenyane cyabayemo, hari n’abarakare benshi bakomokaga mu majyaruguru y’igihugu (mu Rukiga) kubera ko ntawaneza bose. Kimwe nuko ntawahamya ko mu butegetsi bwa Habyarimana nta bantu bo mu Nduga cyangwa se bo mu bwoko bw’Abatutsi batarimo.

Abateguraga kugaba intambara ku Rwanda nabo ntibari bicaye. Amacakubiri mu Banyarwanda ashingiye ku moko yakajije umurego kubera umuhate wa FPR-Inkotanyi yashyushyaga imitwe    y’abaturage. Ni muri urwo rwego rubanda rugufi ndavuga Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bakennye yacitsemo ibice kubera ivangura rishingiye ku moko n’uturere maze umutwe wa FPR-Inkotanyi ubona ukuntu utangira kwiyegereza bamwe mu Batutsi bari imbere mu gihugu, na bamwe mu Bahutu. Mu Batutsi ishakishamo abasore n’inkumi maze itangiza intambara ya gisilikare. Kubera gucikamo ibice no kudashyira hamwe muri politiki mu nyugu z’igihugu (politique d’interet national) byari byiganje mu Banyarwanda bari mu gihugu ubutegetsi bwariho   ntibwashoboye kurengera ubusugire bw’igihugu, ngo bunashobore intambara y’amagambo (bataille pour l’opinion publique nationale et internationale) n’intambara ya diplomatie.

Republika igishingwa ubutegetsi bwagiyeho bwari bwihutiye gushinga “garde nationale” yo kuregera impindura matwara ya 1959. Iyo garde nationale yitwaye neza ku buryo umutwe w’Inyenzi aha ndavuga “Ingangurarugo Ziyemeje Kuba Ingenzi” watsinzwe nubwo wari ufite ibihugu byiyitaga “socialistes” biwufasha.  Ikibazo cya exclusion politique kinjiye no mu ngabo z’u Rwanda aho aba officiers bamwe bigijweyo kubera aho bakomoka. Aha ndavuga cyane cyane nk’aba officiers b’i Byumba barenga icumi uhereye k’urwego rwa Lieutenant ukageza k’urwego rwa Lieutenant Colonel birukanwe mu ngabo maze bakaza kuzisubizwamo bisabwe n’amashyaka menshi (multipartisme.) Umuntu yavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwacunze ingabo mu buryo bwo kurwanya icyahirika ubutegetsi nta kureba ubusugire bw’igihugu.

Ubutegetsi bwa Habyarimana ntibwashoboye gucunga processus de democratisation. Kuberako igihugu cyari cyaramunzwe, amashyaka ya politiki yavutse icyo gihe wasangaga yiganjemo kutareba kure no gushaka inyungu za bamwe yitwaje akababaro k’abari barapfukiranywe noneho ba bandi bari barigijweyo na exclusion politique baza bavuga bati “Have mpajye”. Abenshi bo muri ayo mashyaka yari yavutse bibwiragako uwari ubabangamiye kurushya abandi atari Inkotanyi zari zateye igihugu, ahubwo ari ubutegetsi buriho. Ibyakurikiyeho murabizi ni amarorerwa n’amahano atarigeze abaho mu Rwanda. Ubutegetsi bwavuye mu muvu w’amaraso Eugene Ndahayo araza kubusesengura, reka mpinnire aha.

Mureke nsoze mvuga ko Repubulika yaje ije kurengera rubanda rugufi ariko ntibyagenze uko abaturage babyifuzaga ku butegetsi bwagiyeho kuva u Rwanda rusubirana ubwigenge. Nibutse ko ntakoresha imvugo ivangura (langage discriminatoire code). Ndavuga Abatutsi bari bakennye, abahutu n’abatwa. Mu gushaka gukosora imwe mu mikorere mibi ya Repubulika ya mbere,  ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kugwa mu mutego wo kuvanaho ibimenyetso bya Republika, kwigizayo bamwe mu bandi banyarwanda (politique d’exclusion) ari bimwe mu byatumye ubutegetsi bumungwa, maze umutwe wa FPR-Inkotanyi ukabona icyuho n’urwitwazo byo gufata ubutegetsi. Aho ubutegetsi bw’uyumutwe FPR-Inkotanyi ugizwe n’abagizi ba nabi bugejeje urwatubyaye n’Abanyarwanda b’ingeri zose murahazi.

Nicyo gituma abanyarwanda bakwiye guhaguruka kugira ngo tudasubira inyuma, mu byatumye abana b’u Rwanda basubiranamo kuva ku Bwami kugeza magingo aya. U Rwanda rwacu rukeneye impindura ya demokarasi, kugira ngo buri wese, aho ava akagera yumve ko afite umwanya mu gihugu cye, kandi ko afite akamaro, icyubahiro akwiye, n’ukwishyira ukizana. Nibyo twise “Democratie Consensuelle”.  Ingoma y’Iterabwoba ya FPR-Inkotanyi tuzayikuraho dukoresheje impindura ya “Demokarasi Yumvikanweho -  Democratie Consensuelle”.

Ndabashimiye kuba mwanteze amatwi.

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi W’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana

Bruxelles, kuwa 27 Nzeri 2014

Charles Bandora yashinjuwe n’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha

$
0
0

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Charles Bandora urengwa n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 30 Nzeri, umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha yumvikanye ashinjura uregwa atangaza ko kuba ubuhamya yatanze mbere bwaramushinjaga ari uko yabutanze ku gahato nyuma yo kwizezwa kuzagabanyirizwa ibihano.

Kuva kuwa mbere tariki 29 Nzeri, Urukiko rukuru rwatangiye kumva ubuhamya bw’uwitwa Hakizimana Degaule nk’umutangabuhamya wa Gatatu mu bashinja Charles Bandora ibyaha birimo Gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu  akurikiranyweho.

Ubusanzwe bizwi ko umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha aba ari uwo kubwunganira mu gushinja uregwa no kumuhamya ibyaha dore ko buba bwamutanze nk’uzi neza ibyaha yakoze, aho yabikoreye n’uko yabikoze.

Hakizimana Degaule we yashinjuye uregwa (Bandora), nk’uko byumvikana mu buhamya yatanze kuva ku munsi w’ejo anatangaza ko kuba yaremeye kumushinja na mbere hose ari uko yotswaga igitutu n’Ubujyenzacyaha n’ubushinjacyaha ngo hakaba hari ibintu yizezwaga na we arabyemera kuko yumvaga ko uwo ashinja atakiba mu Rwanda ndetse ko atazanagaruka.

Mu buhamya yatanze kuva mu mwaka wa 2011; Hakizimana Degaule yagaragazaga uruhare Bandora yagize mu itegurwa no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bigaragazwa n’inyandikomvugo yakoreshejwe n’Ubugenzacyaha aho yagaragazaga ko Bandora yitabiraga inama zo gutegura Jenoside no gutanga ibikoresho byakoreshejwe.

Abajijwe niba hari uruhare yaba azi kuri Bandora ku bwicanyi bwabereye ahahoze ari muri Komini Ngenda by’umwihariko kuri paruwasi ya Ruhuha (Bugesera), umutangabuhamya yasubije ko nubwo yajyaga mu bikorwa by’ubwicanyi nta na rimwe yigeze abikorana na Bandora cyangwa se ngo abe yaramubonye muri ibi bikorwa.

Gusa yemeza ko imwe mu modoka ze (Bandora) ariyo yakoreshwaga mu bikorwa by’ubwicanyi ariko atangaza ko nabwo yajyanywe n’abasirikare ku gahato.

Ibi bitandukanye cyane n’ibikubiye mu nyandikomvugo yatanze mbere ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, nk’iyo kuwa 10 Mutarama 2011 aho yatangaje ko kuwa 07 Mata 1994, Bandora yari umwe mu bacuruzi bo ku Ruhuha bavuze ko bemeye gutanga imipanga yo kujya gukoreshwa mu bwicanyi bwakorerwe Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ruhuha.

Abajijwe impamvu akomeje kunyuranya n’ubuhamya yatanze mbere, Umutangabuhamya yavuze ko inyandikomvugo yakoreshejwe muri iki gihe zose yazikoreshwaga ku Gitugu n’Ubugenzacyaha ndetse bukanamwizeza kuzagabanyirizwa igihano kugera kuri ¼ cy’igifungo yakatiwe n’inkiko Gacaca.

Asobanura igitutu yokejwe n’Ubugenzacyaha; yagize ati “ Rwose iyo umuntu aguhoza ku nkeke nawe ugera aho ukemera icyo agusaba uko cyaba kimeze kose.”

Perezida w’inteko y’Urukiko iburanisha uru rubanza yahise amubaza ibigomba gufatwa nk’ukuri, amusubiza agira ati “Jye ntabwo nca imanza ariko ibyo mvugiye aha nibyo by’ukuri kuko nta na rimwe nigeze nkorana ibyaha na Bandora ahubwo ambabarire naramubeshyeye.”

Umwe mu bunganira Bandora yabajije uyu mutangabuhamya uwaba yaramushyizeho igitugu cyo kuzashinja uregwa. Yifashishije amarenga,  yasubije yerekana umwe mu bashinjacyaha babiri bahanganye n’uregwa agira ati “ Uriya niwe wanyirukanseho inshuro nyinshi aho mfungiye muri Gereza.”

Yanavuze ko yasabwe inshuro nyinshi zigera mu 10 ngo azashinje Bandora aho yabisabwaga n’abantu batandukanye barimo ngo n’abifuzaga kuzasigarana imitungo ye.

Ubushinjacyaha bumubajije ibimenyetso byaba bigaragaraza ko yokejwe igitutu, Hakizimana yavuze ko mu mwaka wa 2008 hari ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ubutabera amumenyesha iki kibazo ndetse n’inshuro nyinshi yasanzwe muri Gereza asabwa kuzashinja Bandora.

Charles Bandora woherejwe n’igihugu cya Norvege ngo aze kuburanishwa n’Inkiko zo mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo gucura no Gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Hakizimana Degaule nk’umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha, abaye uwa Gatatu mu batangabuhamya 14 bagomba kuzashinja Bandora kuri ibi byaha akurikiranyweho mu gihe uruhande rw’uregwa rwo kugeza ubu rumaze gutanga urutonde rw’abantu 20 bazamushinjura.

Urubanza rukazasubukurwa kuwa 13 Ukwakira humvwa undi mutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Tariki ya 1/10/1990- Tariki 1/10/2014 muzirikane ko tumaze imyaka 24 mu kaga ka FPR

$
0
0

-Imyaka 24 irashize FPR izanye akaga n’ubugome ndengakamere mu karere k’ibiyaga bigari

-Muzirikane ko muri aka kaga Perezida Museveni n’ibisambo bya ba mpatsibihugu babifitemo uruhare rukomeye

-Muzirikane kandi mwibuke inzirakarengane z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu Biyaga bigari bapfuye guhera 1990 kubera FPR: bamaze kurenga 10 000 000.

-Muzirikane kandi ko za rapport za LONI zakozwe zose zemeza ko FPR yakoze jenoside mu Rwanda no muri Kongo ariko kugeza ubu nta muntu numwe wa FPR uragezwa mu butabera: Rapport Mapping (1/10/2010) imaze imyaka ine iryame mu kabati ka LONI.

Ni byinshi twavuga kuri iyi tariki ariko ikingenzi tubasaba ni ukuzirikana akaga Abanyarwanda barimo mu gihugu no hanze yacyo cyane cyane mu mashyamba ya Kongo no muri Afurika. Turifuza ko tariki 1 Ukwakira 2014 ibabera iyo gutekereza no gufata icyemezo ndakuka cyo kugira uruhare rufatika mu kubohora urwatubyaye.

Urukundo n’Amahoro bihorane namwe

Jean-Marie V. MINANI

RWANDA : Abenshi mu biyita opposition (abatavuga rumwe na Leta) bari mu butumwa bwo gusinziriza abanyarwanda

$
0
0

Muri iki gihe amashyaka yitwa ko atavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi arenze 30, harimo agera kuri 26 akorera buhungiro. Aha benshi bakaba bibaza ikihishe inyuma y’iri shingwa ry’udushyaka tugeze kuri uyu mubare kandi izo mpunzi zagombye gushishikazwa ngo gushyira hamwe ngo zigire ingufu zo kubasha kotsa igitutu Leta ngo ihindure politiki cyangwa se yemere gushyikirana nazo ngo impinduka igerweho mu mahoro.

Tumaze iminsi twitegereza kandi tugerageza gusesengura akavuyo karangwa muri ayo mashyaka, mu by’ukuri tubona ko amenshi ari ingirwamashyaka. Ibintu bikomeje uko biri inzira yo kubohora abanyarwanda yaba ari ndende cyane, ndetse ishobora gusibwa burundu.

Ninde wadusobanurira ukuntu umuntu wiyita umunyapolitiki w’inararibonye uvuga ko yaba ari impunzi yatinyuka gutangaza guverinoma kuri murandasi (internet) nta gihugu afite, nta bayoboke agira, nta bikorwa bya politiki agaragaza bijyanye no kotsa igitutu abanyagitugu babohoje u Rwanda bakaruhindura gereza. Ibi kandi birasanga ikibazo cy’ingabo uwo munyapolitiki yiyitirira ngo zitwa Urukatsa, ubu ngo zongeye kubatizwa zigahinduka Imvejuru, ingabo zitagira aho zibarizwa.

Benshi muribuka akavuyo bamwe mu bavuga ko bafite amashyaka ya opozisiyo bateje n’uwitwa ngo General Mupenzi n’umutwe w’ingabo wundi ngo bari bashinze, noneho byagaragara ko batahuwe mu mugambi wo gusinziriza abanyarwanda abenshi bagatangaza ko babishingutsemo ngo badakomeza kuhatera ibaba.

Ibi byose ni gahunda yateguwe bihagije yo kurangaza (diversion) ngo urugamba rwo kubohoza u Rwanda binyuze ku munwa w’imbunda ( nirwo rurimi Kagame na FPR ngo bumva) cyangwa se binyuze muri demokarasi rukomeze gutinda cyangwa ruburizwemo.

Mu by’ukuri, muri benshi bashinze udushyaka usanga akenshi tutarengeje abayoboke batandatu (n’abitwa abayobozi barimo) cyangwa abiyitirira imitwe y’ingabo idafite n’abasirikare batanu, iyo witegerej eneza usanga bamwe wenda koko ari ubucucu bubibatera (médiocrité politique) ariko hari n’abandi benshi biyita opozisiyo (opposition) bari muri gahunda zo gusinziriza (diversion) abanyarwanda. Ako kazi bagomba kuba bagahemberwa na FPR na cyangwa se n’abandi baterankunga bayo (lobbies) b’abazungu biyikorera kandi ni benshi. Ibyo biri muri rwengo rw’ingamba zo kubohoza ikibuga cya politiki cya opposition (stratégie d’occupation du terrain politique de l’opposition) kugira ngo abanyarwanda basinzire bibeshya ko hari igikorwa ngo babohorwe ingoyi kandi ntacyo.

Izi ngamba kandi zunganirwa n’izindi zo gucengera( infiltration) mu buyobozi bw’amashyaka agerageza gukora ngo nayo agwe agacuho.

Kubera ko amashyaka menshi nta nzego z’iperereza afite bituma gutahura aya mayeri FPR ikoresha ngo iyasenye bidakorwaa n’abantu babifitiye ubushobozi kugira hafatwe ibyemezo bya ngombwa, hatajemo ikibazo cyo kuzana urwikekwe kuri bamwe kandi nta bimenyetso bifatika byashyizwe ahagarara n’urwego rw’ishyaka ruzwi kandi rubifitiye ubushobozi. N’ubwo inzego z’ubutasi nk’izo zihenze, ishyaka riri mu buhungiro cyangwa rikirwanira kwemerwa mu Rwanda, rigomba gushaka uko ryagira urwego nk’uru kugira ngo ribashe guhangana n’abanyagitugu niba koko ryifuza kubasha guhindura mu gihe kitarambiranye. Naho ubundi kurisenya, kurisinziriza, kuritezamo umwiryane, urwikeke n’akavuyo biroroshye cyane.

Hari ikiganiro twakoze muri CIRI (Club des Intellectuels Rwandais Intègres) n’abanyamakuru ba Vepelex(Volontaires pour la Paix) kuri iki kibazo cy’imyitwarire y’abanyapolitiki (déontologie) n’indangagaciriro zagombye kubaranga.. Icyo kiganiro kizatangazwa vuba aha nkaba mbararikiye kuzagikurikira.

Dukomeze dusabe Imana y’u Rwanda kutumurikira no kuduha abayobozi bashishikajwe n’amahoro kuri twese, nta vangura, kandi bubaha ubuzima n’uburenganzira bwa buri munyarwanda bwo KWISHYIRA AKAIZANA.

Kuri uyu munsi, bamwe mu banyarwanda bararirimba intsinzi n’ibohozwa, mu gihe abandi baririra mu myotsi biyumva mu gihugu cyahindutse kuri bo igihome. Duharanire ko twese twazagera aho twabasha kwizihizi intsinzi itagira uwo iheje kandi abanyarwanda bose cyangwa se benshi bibonamo. 

Innocent TWAGIRAMUNGU
Brussels, 01/10/2014

FDLR amafaranga bavuga ko ifite iyo iyagira yari kubaka amashuri, amavuriro, insengero: Bakunzibake

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.

Ishingiye ku nyandiko y’ibanga MONUSCO yohereje I New York muri Loni nk’uko byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye nka NEWS OF RWANDA, inyandiko ifite umutwe ugira uti:’’Ibanga rikomeye cyane’’.

Impuzamashyaka CPC (Coalition des Partis politiques pour le Changement /Coalition of Political parties for Change) itangarije abanyarwanda ndetse n’amahanga ibi bikurikira ko:

Ibivugwa muri iyi nyandiko ya MONUSCO twavuze haruguru yoherereje LONI nk’uko bishimangirwa n’ikinyamakuru News of Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa. Ibi binyoma bigamije kuyobya buri wese ushishikajwe no gufatanya na FDLR kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Nta gihe MONUSCO yahwemye gushyira ibara ribi kuri FDLR kugirango ishimishe ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda, aho itasibye kuyitwerera ibyaha birimo,kwica, kwiba no gufata abagore ku ngufu. Ubu bikaba bigaragara ko itarashirwa gukwirakwiza ibi binyoma ikaba iremekanya ko FDLR izigama cyangwa ngo ikunguka miriyoni mirongo irindwi n’imwe z’amadolari y’Amerika kugirango igaragarize buri wese ko FDLR isahura umutungo wa Kongo ndetse ikaba inategeka abaturage ba Kongo mu gace iherereyemo.

Izi miliyoni zivugwa, iyo FDLR izigira iba yarubatse,inzu zo kubamo, ibitaro, amavuriro nka dispanseri, amashuri,insengero, n’ibindi. Biratangaje kubona MONUSCO imaze imyaka 12 muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC), ivuga ko ikurikirana ibirebana n’ibihungabanya umutekano w’Abakongomani, ikabihemberwa miriyari imwe na miriyoni magana atanu na mirongo irindwi n’ebyiri z’amadolari y’Amanyamerika(US$ 1.572.000.000), ikaba itaramenya gukora raporo nibura yaba yenda gusa na Raporo yatanzwe n’Umunyamerika witwa Hege wanditse agira ati :

« FDLR igomba gufatwa kimwe n’indi mitwe yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari yashyizweho n’impunzi cyanga igakorwa n’abanyapolitique baba mu buhungiro bamwe muri bo bakaba baravanyeho ubutegetsi butagenderaga ku matwara ya demokarasi …Umutwe wa Paul Kagame, wakorewe muri Uganda witwa, RPF/FPR ni rwo rugero twatanga»(Underestandig the FDLR in the DRC : Facts on the Disarmements and Repatriation of Rwandan Rebels). http://www.innercitypress.com/hege1underFDLR.pdf)

Ni kuki MONUSCO itandikira LONI iyimenyesha ibyo Leta y’u Rwanda yagiye ikora n’ibyo ikora ibicishije mu mitwe itandukanye nka RCD-Goma, CNDP, RAIA, MTOMBOKI, MAI MAI TCHEKA, M23 n’indi tutarondoye, ikora ibikorwa bitandukanye birimo gusahura umutungo kamere wa Congo, kwica abakongomani, gufata abagore ku ngufu, kwinjiza abana mu gisirikari ku ngufu no kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyigenga n’ibindi. Kuki nta narimwe twigeze twumva MONUSCO ikora inyandiko nk’iyo ikora kuri FDLR ngo iyohereze muri LONI ?

Kuba umuryango mpuzamahanga ukora ibishoboka byose kugira ngo ukomeze gushimisha leta y’u Rwanda aho wakomeje gufatikanya nayo kugirango urimbure abanyarwanda cyane cyane impunzi zahungiye muri Kongo n’igisebo gikomeye kuri wo. Umenya igihe kigeze ko na MONUSCO ikorwaho anketi, raporo y’ibyo yakoze mu myaka 12, ikoresha abantu bageze ku bihumbi makumyabiri na bibiri (22.000) bigashyirwa ahagaragara. Birababaje biteye n’agahinda kubona amahanga abona muri FDLR abanyabyaha akirengagiza abanyabyaha bidegembya mu Rwanda, birirwa bagororerwa ndetse bamwe muri bo akaba ari nabo bakomeza gushyira mu bikorwa ibikorwa byo gusiga ibara ribi ndetse no kwica FDLR. Mapping Raporo yakozwe MONUSCO iri muri RDC, nisabe muri LONI ko ibihumbi maganatatu by’Abahutu (300.000 Hutu) na miliyoni zigera kuri eshanu z’Abakongomanui (5.000.000 z’Abakongomani) bishwe n’abasirikare ba RPF/FPR, aho kuyobya uburari babeshyera FDLR bahinduye ruvumwa mu gihe abicanyi bakomeje umurego bica Abenegihugu.Ibi byose amahanga akaba abikora nkana kandi abigambiriye, mbese abishaka kuko kugeza magingo aya ibyasohotse muri rapport ya mapping aho kureba ababigizemo uruhare ahubwo amahanga, ariko cyane Loni yashyinguye iyo raporo.Iyi politike ya LONI yo kurengera abicanyi bari k’ubutegetsi yari ikwiye gukorwaho ankete bigasabwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika( AU/UA).

Impuzamashyaka CPC irashimangira ko nta bikorwa ibyo ari byo byose by’ubucuruzi FDLR ikorera ku butaka bwa Kongo kimwe n’ahandi hose havugwa mu nyandiko twavuze.FDLR nk’urugaga rushaka amahoro rubanye neza n’abaturage ba Kongo bari mu gace iherereyemo.Abashaka gusiga FDLR ibara ntibazacogora,ariko baritonde kuko igihe kigeze ngo indorerwamo baboneragamo FDLR bayihindure kuko bigaragara ko uwo bafatanyije (leta y’u Rwanda) agenda ababeshya cyane bakishora mu bikorwa bigayitse ndetse bishobora no gutesha agaciro imiryango bakorera.

Impuzamashyaka CPC yamaganye cyane abanyamahanga bakomeje kwivanga mu kibazo cy’u Rwanda, bashyigikira ubwicanyi bwa leta ya FPR, kandi bakabikora bihishe mu miryango mpuzamahanga itandukanye ubusanzwe yagombye gufasha mu gukiza ikibazo cy’umutekano muke mu karere kose no mu Rwanda by’umwihariko.

Impuzamashyaka CPC irashimangira ko nta yindi nzira iboneye izarangiza ibibazo by’u Rwanda atari inzira y’ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo,bityo amahanga yakagombye kumva ko FDLR atariyo yonyine igomba guhora igerekwaho umutwaro wose w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kandi leta y’u Rwanda yo bizwi neza ko yagabye ibitero bitabarika muri Congo igakomeza kuvunira ibiti mu matwi. Aha tukaba twibutsa amahanga ko FDLR kuva yatangira igikorwa cyo kurambika intwaro hasi ntacyo leta y’u Rwanda irakora kugirango igaragarize abanyarwanda ko yifuza amahoro.Ahubwo aho gushaka amahoro, leta ya FPR ikomeje gukomeza umurego mu kurigisa no gufunga abaturage bayo abandi benshi ikabica, kugeza naho bamwe bashyizwe mu mifuka bakajugunywa mu ruzi rw’Akagera, rwabatembanye rukabageza mu kiyaga cya Rweru mu gihugu cy’u Burundi. Abatazimiye ikabafunga cyangwa bagahunga ku bwinshi.

CPC irahamagarira abanyarwanda aho bari hose guhagurukira guharanira uburenganzira bwabo, kubera ko amateka yacu na ONU n’indi miryango iyishamikiyeho akomeje kutwereka ko amahanga adashishikajwe na gato n’ubuzima bwacu. Amahoro, ubwisanzure mu gihugu cyacu nitwe bireba, mbere na mbere.

Duhaguruke rero tubiharanire.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umunyamabanga mukuru wa CPC

Manzi Paul Byabagamba yarekuwe!

$
0
0

Amakuru atangazwa na Dr David Himbara aravuga ko murumuna we Bwana Manzi Paul Byabagamba yarekuwe nyuma y’iminsi afunzwe.

Nk’uko bigaragara yari afunzwe ku buryo butemewe n’amategeko kuko mbere yo gufungurwa ntabwo yigeze ashyirwa imbere y’ubutabera.

Nabibutsa ko uyu Manzi yari yafatanywe n’umugore we utwite inda nkuru ndetse n’umwana wabo w’imyaka 3, bo bakarekurwa nyuma y’iminsi mike.

Manzi Paul Byabagamba ni kandi murumuna wa Colonel Tom Byabagamba ndetse akaba na muramu wa Gen Frank Rusagara ubu bari mu nkiko bashinjwa kuvuga amagambo asebya ubutegetsi buriho ndetse no gukangurira abantu kwanga ubutegetsi buriho n’ibindi..

Benshi bemeza ko Manzi Paul Byabagamba yatawe muri yombi mu buryo bwo kumwihanangiriza kuko yagaragaye kenshi mu rubanza rwa mukuru we na muramu we. Ikindi gishoboka n’uko byaba ari uburyo bwo gufataho ingwate Manzi Paul Byabagamba kugira ngo bashyire igitutu kuri Col Byabagamba ntabe hari amabanga yavugira mu ruhame mu rubanza rwe dore ko hari amakuru tugikorera iperereza avuga ko Perezida Kagame yaba yaratanze amategeko y’uko Col Tom Byabagamba agomba kwicwa bikaba bivugwa ko Major Desire Gumira umwe mu bari bahawe amategeko yo kwica Col Byabagamba yaba yaratorotse igihugu aho kubahiriza amabwiriza yo kwica yari yahawe.

Dr David Himbara akimara kumva ifungurwa rya murumuna we yahise agaragaza ibyishimo ku rubuga rwa Facebook aho yagize ati: “Manzi is out of prison blessings”

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Lt Joel Mutabazi yakatiwe burundu!

$
0
0

Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare maze nawe ahita azikuraho ako kanya, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC. Naho MUREKEYISONI Dativa na NIZIGIYEYO Jean De Dieu bagirwa abere.

Uru rukiko rwamaze umwanya urenga amasaha 7 rusomera abaregwa ibyaha bashinjwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bwabo. Wongeyeho kandi n’ibihano bari basabiwe.

Birangiye nibwo urukiko rwasomye ibyaha bahamijwe rwabahamije umwe umwe ndetse n’ibihano bahawe. Lt joel MUTABAZI waherewe ho yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse no kwamburwa impete za gisirikare, maze nawe n’agahinda kenshi afata amapeti ayavanamo ayahereza abasirikali bari bashinzwe umutekano aho mu rukiko arangije asabira umugisha abacamanza abwira abari hafi ye ko n’ubundi yaje azi imyanzuro iribufatwe gusa abwira urukiko ko ajuriye.

Bagenzi be barimo NSHIMIYIMANA Joseph nawe yagenewe gufungwa burundu. Demobe KALISA Innocent ahanishwa gufungwa imyaka 25, NGABONZIMA Jean Marie Vianney akatirwa imyaka 15, NIBISHAKA Cyprien akatirwa imyaka 25, IMANIRIHO Barthazar azafungwa imyaka 10, NDAYAMBAJE Aminadab akatirwa imyaka 15, NIZEYIMANA Pelagie nawe yakatiwe imyaka10, cyo kimwe na NUMVAYABO Schadrack nawe wahawe imyaka 10, MAHIRWE Simon Pierre ndetse na NIMUSABE Anselme bakatiwe gufungwa imyaka 5, mu gihe MUTAMBA Eugene yakatiwe amezi 8, murumuna wa MUTABAZI witwa KAREMERA Jackson ndetse na GASENGAYIRE Diane bakatiwe igifungo cy’amezi 4. Urukiko rwemeje ko MUREKEYISONI dativa na NIZIGIYEYO Jean de Dieu bagizwe abere ndetse rutegeka ko bahita barekurwa.

Aba bose bamaze igihe kigera ku mwaka baburanira mu nkiko za gisirikare bashijwa ibyaha birimo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, gukwirakwiza ibihuha byagisha abaturage Leta, ubugambanyi bugamije kugirira nabi igihugu ndetse na Perezida wa Repubulika, ubwicanyi n’ibindi gusa kuri MUTABAZI Joel hakiyongeraho n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Aba bakatiwe bose usibye abagizwe abere ndetse n’abakatiwe gufungwa amezi abandi bahise batanga ubujurire.

Source: makuruki.com


Ihuriro Nyarwanda ryamaganye byimazeyo isomwa ry’ urubanza Liyetona Mutabazi Joel na bagenzi be

$
0
0

RWANDA NATIONAL CONGRESS
IHURIRO NYARWANDA

INFORMATION AND COMMUNICATION
URWEGO RUSHINZWE ITUMANAHO
TEL: 1508 335 8771

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ihuriro Nyarwanda ryamaganye byimazeyo isomwa ry’ urubanza Liyetona Mutabazi Joel na bagenzi be baregwagamo iterabwoba. Nkuko byari byitezwe, Urukiko rwaciye urubanza rushingiye kubyifuzo by’ ubutegetsi.

Ihuriro Nyarwanda riributsa abanyarwanda ko urubanza rwa Mutabazi n’ abo baregana ari urubanza rwa Politiki rugamije gusa gutera ubwoba abanyarwanda basaba uburenganzira bwabo.

Ihuriro Nyarwanda ryamaganye iri terabwoba rikorerwa umuturage, kandi ryibutsa abanyarwanda ko ritazihanganira iyi myitwarire ya Leta y’ Urwanda ko ahubwo rizakomeza kwamagana no kurwanya ingoma y’ igitugu kugeza ubwo Abanyarwanda bose baboneye ubwisanzure n’ uburenganzira bwabo.

Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

Inshuti nyazo uzibona mu byago koko!

$
0
0

Muri iyi minsi abantu bakomeye bo muri Afrika cyane cyane abo muri Kenya barimo kubyigana barekeza mu gihugu cy’u Buhorandi i La Haye baherekeje Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wabasabye kumuherekeza muri uru rubanza.

Mu kiratini baravuga bati:”amicus certus in re incerta cernitur” tugenekereje mu kinyarwanda twagira tuti “inshuti nyayo uyibona mu makuba”.

Muri iyi minsi hari hasanzwe hari inama z’urudaca hagati ya ba Perezida Uhuru Kenyatta n’abandi baperezida bo muri Afrika twavuga ko ibiganza byabo bitera na mba, kuko bari bamukeneye bahoranaga nawe ariko mu gihe agiye mu butabera i La Haye aherekejwe na Perezida Zuma w’Afrika y’Epfo tutabara ko ari muri za nshuti ze z’agashungo n’agahararo!

Cyane cyane ba Perezida Kagame na Museveni bakuruye ubucuti bwa huti huti kuri Perezida Uhuru kubera inyungu zabo akenshi hagamijwe gucamo ibice umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba no gushyira mu kato igihugu cya Tanzaniya  na Perezida Kikwete kuko yari abangamiye inyungu zabo muri Congo.

Mu guhangana n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo wari umaze gukubita izakabwana M23 bari bashyigikiye nabo bashatse gushinga ikigare cyabo bakururamo ba Perezida Uhuru na Salva Kiir kubera ibibazo nabo bari bifitiye ntibagorana. Kuri Perezida Uhuru yari abonye amacuti kabuhariwe mu bwicanyi no mu guhangana n’amahanga mu bintu by’ubutabera mu gihe Salva Kiir we yari akeneye ingufu zo kumufasha Riek Machar.

Mu gihe Perezida Uhuru yifuzaga guhuruza abantu benshi bashoboka ngo bajyane i La Haye hari benshi babyitabiriye nka bamwe mu badepite bo mu gihugu cye na Perezida Zuma ariko ba Perezida Museveni na Kagame bamuteye utwatsi kuko nabo ntibiyanze kuko ntibapfa gukandagira i La Haye haranyerera cyane kuri bo kandi kubera impamvu zumvikana zimwe muri zo ni izi:

-Perezida Kagame na Museveni ni ibikoresho by’abazungu mu gusahura Congo ndetse no gukandamiza abanyafurika ku bufatanye bwa za Mafiya z’ubucuruzi z’abanyamerika n’Abongereza ni nayo mpamvu bakunze gushimwa bagashyirwa imbere ngo bakoze ibitangaza mu bukungu no mu miyoborere myiza ariko bagera kuri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ba Rugigana bakirangaza! Ruriya rukiko rw’i La Haye rwashyiriweho gukanda abanyafurika, n’ubwo ba Kagame na Museveni barurwanya ku magambo gusa bazi ko ari urwa ba shebuja dore ko rutajya runagira icyo rubabaza mu byaha bakora. Rero ntawo bamera nka wa mwana ureba igitsure inkoresho ya se!

-Ba Perezida Museveni na Kagame bafite byinshi babazwa na ruriya rukiko ruramutse rukoze neza tutibagiwe ko Bosco Ntaganda n’abandi bariyo mu manza kandi barakoreraga aba baperezida mvuze hejuru. Kujya kwirega imbere y’urukiko nkeka ko byaba ari ko kurwibutsa akazi karwo! Ndetse hari amajwi menshi ashobora gutera hejuru yibutsa ibyaha byabo bitabarika byo muri Uganda, mu Rwanda no muri Congo.

-Kuri Perezida Kagame by’umwihariko atinya i Burayi kubi, kujya kwitegeza imyigaragambyo i La Haye nta na gahunda ze zo guhura n’abazungu b’ibisambo bakorana cyangwa izindi gahunda zinjiza imari arimo nabyo ntabwo yabitinyuka dore ko Perezida Kagame ubucuti cyangwa kwitangira abandi atari ibintu bye. Ikindi kandi Perezida Kagame akunda kuba ari we uri imbere ugaragara kujyana na Perezida Uhuru ari we camera zose zitunzeho kandi muri ibyo byose Perezida Kagame ntashobore gushyirwa imbere uburyo bwonyine bwo kumuvuga bukaba ari ukumushinja nabyo nta nyungu ze zigaragaramo.

Icyo twavuga kindi n’uko muri iyi minsi Perezida Kagame atamerewe neza kubera ibintu bimaze iminsi bivugwa mu rwego mpuzamahanga nka:

-Ikiganiro cyakozwe na BBC cyiswe Rwanda’s Untold Story

-Imirabo yo mu kiyaga Rweru igiye gukorerwa iperereza na FBI

-Gukanja amanwa mu kiganiro na Tv MSNBC  agashaka guhunga ibibazo agasubiza ibyo batamubajije

Umwanzuro: Ibi bigaragaje ko ba Perezida Kagame na Museveni nta nshuti bagira ahubwo bashyira inyungu zabo imbere gusa ahubwo hababaje ababiruka inyuma ngo barabasabira gutegeka ubuziraherezo!

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

Ese dukwiye guhakana cyangwa gufata nk’ihame ibivugwa mu kiganiro cyanyuze kuri BBC Two muri iki cyumweru? DUKWIYE KUVA MURI FANATISME.

$
0
0

Zèle? Courage? Cynisme? Modération ou déni? Buri wese yakwihitiramo. Miri iyi myaka 20 ishize, Perezida P. Kagame yashinjwe byinshi biteye ubwoba. Ubwicanyi imbere no hanze y’u Rwanda (Mapping report), assassinats z’abatavugarumwe na we, ihanurwa ry’indege ya Perezida J.Habyalimana, iyicwa rya S. Sendashonga, Col. P. Karegeya, n’ibindi namwe muzi. Birashoboka ko bimwe mu byo ashinjwa ataribyo.

Ariko igitangaje ni uko hari n’igihe Jenerali Majoro Paul Kagame, aziyemerera ubwe ibyo yakoze, maze ugasanga hari abameze nk’indondogozi y’ikirondwe isigara ku rugo inka yarariwe kera, bagahakana batazi ko hari ibyo yemeye kubera guhubuka no gukabya gukeza. Iki kiganiro cya BBC kije gisanga byinshi abantu basanzwe bazi. Uyu wakabaye undi mwanya wo kwibaza (examen de conscience pour nous rwandais).

Abanyarwanda aho kwirukira BBC tuyibwira ko bayibeshye, yatubeshye cyangwa yatubeshyeye, ahubwo dukwiye kwisuzuma. Icyo twagakoze ni ugutanga ibitekerezo byiza kugira ngo turebe ko twaramira igihugu dusigasira ko nta munyarwanda n’umwe ukwiye kongera kurenganywa. Ntabwo byoroshye kuko n’umwuka atari mwiza no mu ishyaka riri ku butegetsi ubwaryo ! Ubu wasanga hari uwiraje inyanza akavuga ko ibintu ari ok ! Nyamara umuzima ni ufasha abavandimwe kumvikana aho kubarebera bakindurana, dore ko atari bo bonyine bigiraho ingaruka mbi.

Ibiganiro kuri internet no mu zindi nzira z’itangazamakuru bigaragaza ko ubwenge abanyarwanda bafite babukoresheje bubahiriza umutimana wabo (conscience morale et honnêteté intellectuelle), nta gushidikanya haboneka inzira ica burundu, ubwicanyi, ubwikanyize, akarengane, n’ubuhezanguni. Iyi nzira buri wese yayigiramo inyungu n’abicaye ku butegetsi barimo. Muri iyi myaka 20 ishize, niba hari abantu bahemukiye perezida Kagame ni abataramugiriye inama zashoboraga kuba zararangije ibi tubona bikomeza gukururana, nyamara bitwa ko bari bamugaragiye cyangwa bavuga ko bamukunze !

Ariko ubu koko ntitwageze mu bihe dukwiye gushyira ku ruhande fanatisme ? Uwagirira akamaro igihugu muri ikigihe si uwibonekeza ngo ab’ibukuru bamurebe neza, si uwogeza, si inkomamashyi, si nyamujya iyo bijya, si n’uvuga nabi ubutegetsi gusa atabasha kwerekana umuti w’ibibazo, ahubwo ni uwatwereka uburyo buri WESE yagira umudendezo, uburenganzira bwe bukubahirizwa ndetse na we akubaha ubwa mugenzi we. Intangiriro y’iyo nzira ni uguca bugufi no kwibuka ko umuntu ari nk’undi.

Click here to view the embedded video.

Jean Claude Mulindahabi

Vepelex

BBC ntabwo yari gukora kiriya kiganiro, nta ngufu zikomeye zibyihishe inyuma: Dr Charles Kambanda

$
0
0

Mu kiganiro cyahise kuri Radio Itahuka, Prof Dr Charles Kambanda, umwarimu muri Kaminiza muri Amerika ndetse akaba n’umunyamategeko yasobanuye uburyo ikiganiro cyateguwe na BBC Two kiswe This World: Rwanda’s Untold Story atari ikintu gishya abanyarwanda batari bazi ahubwo ni politiki y’ibihugu bikomeye kw’isi birimo kwikiza Perezida Kagame gahoro gahoro.

Nk’uko Prof Dr Charles Kambanda yabivuze ngo ibihugu by’amahanga ntabwo bishaka ko Perezida Kagame avaho amaze kwirenza benshi ahubwo barashaka kumwambura ingufu bamuhaye akagwa wenyine atangije byinshi.

Kuri uwo mwarimu muri kaminuza ngo nta kuntu igitangazamakuru gikomeye nka BBC cyatinyuka gutangaza kiriya kiganiro nta mugisha cyangwa kitateguwe n’ibihugu by’ibihangange kw’isi.

Mukurikire ikiganiro cyose kuri Radio Itahuka>>>>

Ubutumwa bugenewe Inkeragutabara, n’abahoze mugisirikare cy’u Rwanda bari mubuhunzi, n’abakikirimo

$
0
0

Bavandimwe Nkeragutabara, namwe basirikare mwahunze igihugu mwarwaniye, namwe ngabo z’u Rwanda

Ndabashuhuje, tugire urukundo, ishyaka, n’ubutwari;

Ikinteye kubandikira ni ukugirango mbararike kandi mbibutse ko mufite uburenganzira bwo kwirenganura no kurenganura Abanyarwanda muri rusange twese hamwe tukusa ikivi twateruye cyo guha Abanyarwanda amahoro arambye ashingiye kubwiyunge nyakuri na demokarasi isesuye, buri munyarwanda akagira ijambo kandi akishyira akizana mugihugu cye.

Nkuko rero bamwe muri mwe Kagame yabasezereye mugisirikare, mumaze kumuha igihugu akabatera ishoti ngo mugomba kubisa amaraso mashya, abandi akabamenesha mugahunga igihugu mwarwaniye mukongera kwitwa impunzi, abandi nabo bakiri muri icyo gisirikare akaba abahoza kunkeke abica akabafunga uko ashatse, ndabasaba ko mwumva iyi mpuruza tugahana isezerano ridakuka ko Kagame nawe tuzamusezerera muri 2017 nawe akabisa amaraso mashya; ariko we impamvu yo kumusezerera s’iyo gusa, impamvu nyamukuru ni uko kuva yakandagira kubutaka bw’u Rwanda atigeze acogora mukumarira ku icumu Abanyarwanda. Nubwo kumureka ngo ageze muri 2017 si uko abikwiye ahubwo ni ukwihangana kurengeje urugero ngo Abanyarwanda bogusubizwa mumakuba y’intambara ariko tunatanga abagabo ko twamwihanganiye bihagije.

Ntagushidikanya guhari ko Kagame umugambi we ari uwo guhindura itegekonshinga ngo akomeze yice urubozo Abanyarwanda, abice uko ashatse abafunge uko ashatse, ariko araramuka ahinduye itegekonshinga, ntayandi mahitamo azaba ahaye Abanyarwanda usibye kumukura kubutegetsi kumbaraga. Iyo ntambara azaba ashoje azayibona, kandi azayitsindwa.

Nagirango twumvikane ko, Abasirikare b’u Rwanda atari abanzi bacu ahubwo ari abavandimwe baboshye bakwiye gutabarwa no kubohorwa, intego ikaba atari ukurasana nabo ahubwo intego ariyo gufatanya nabo tukabohora Abanyarwanda bose. Intego n’intumbero ni imwe rukumbi, ni ugukiza Abanyarwanda Kagame n’agaco k’abicanyi be bagashyikirizwa inkiko zigenga mu Rwanda bakabazwa amahano bamaze imyaka 24 bakorera Abanyarwanda.

Abasirikare b’u Rwanda nibaba intwari n’abagabo bazaduteringabo mubitugu dukure igihugu mu icuraburindi kirimo. Byumwihariko, ndasaba abasirikare bashinzwe kurinda Kagame kwitandukanya nawe, no kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi abashoramo abatuma kurenganya, kwica, gufunga no kwica urubozo Abanyarwanda. Murabizi neza ko kuba abahemba menshi kurusha bagenzi banyu atari urukundo abakunze, urugero nabaha ni uwari umukuru wanyu, Col. Tom Byabagamba, inyiturano yamwituye ko yamurindiye umutekano imyaka 20 yose mwese murayireba ko ari ukumwambika amapingu akamujugunya mumunyururu.Aho bigeze Kagame akwiye gufatwa akagezwa imbere y’inkiko zikamukanira urumukwiye kubyaha byose akorera Abanyarwanda. Igihe kiregereje ngo Abanyarwanda duhaguruke tuze kumuta muri yombi. Dusabye buri musirikare w’Urwanda kuzifatanya na twe muri icyo gikorwa, utazashaka kubidufashamo tumusabye kuzatuvira munzira; uzaturwanya tuzamurwanya kandi nawe azashyikirizwa inkiko kubera icyaha cyo gutambamira ubutabera.

Ndasaba Inkeragutabara ko zihagarika kandi zikanitandukanya n’ibikorwa by’urugomo zitumwa gukorera Abaturage. Ndasaba kandi Abasirikare nabo ko bahagarika bakanitandukanya n’ubwicanyi bashorwamo bukomeje guhekura igihugu cyacu; nibiba ngombwa muzage mwemera muhunge igihugu aho kwemera ko mukoreshwa ubwicanyi bwo kwica abavandimwe banyu.

Ndangije mbifuriza Amahoro y’Imana; Imana y’i Rwanda ibane namwe mwese.

Murakarama.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada

P/S: Mbaye nshimiye buri wese wageza ubu butumwa kuri buri wese bugenewe.

INZIRA YA CPC YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA JENOSIDE IKORERWA ABAHUTU ———— NI UMUTI W’AMENYO ! —————

$
0
0

Kubera akazi kenshi mfite, nari narihaye nibura ikiruhuko cy’imyaka ibiri mu gutanga ibitekerezo byanjye, ngamije gufatanya n’abandi banyarwanda gushaka umuti w’ibibazo bitwugarije. Numvaga ibyo nanditse bihagije. Ariko maze gusoma itangazo rya CPC nibajije byinshi ngira ngo tuganireho :

-      Mbese abaregwa na Loni nibemera kuva mu buyobozi bwa CPC, Amerika na Kagame bazemera ko imishyikirano RUKOKOMA ibaho ? Igisubizo ni oya. Rusi Fengolidi ati uko mwabigenza kose « nta mishyikirano izabaho ». Mbabajwe cyane n’uko abayobozi ba CPC badasobanukiwe na mba n’ibyo Amerika n’igikoresho cyayo Kagame batinya, bahunga. Icyo batinya ni INAMA RUKOKOMA yavugirwamo amahano Amerika yakoze mu karere kose. Icyo batinya ni uko ibiganiro, byanze bikunze, byakuraho igikoreho-muntu, hanyuma kikamena amabanga hanze, mu bucamanza. Baramuzi n’ ”umusazi” w’umwihanduza cumu. Birazwi neza ko Amerika irigushakisha umusoda wo muri FPR  wo kumurasa urwa Muzee Laurenti Dezire, kugirango Kayumba atahe, maze asimbure” Paulo Kagame. Amerika iratinya ko ubutegetsi bwasimbura Kagame bwayirega jenoside eshatu: iy’abatutsi, iy’abahutu n’iy’abanyekongo.

-      Ko TPIR ifunze imiryango, abaregwa na Loni bazaburanira he? Niba batazajyanwa mu Rwanda, bakazaburanira i Lahaye nka Uhuru, nta kibazo. Gusa ukuri ni uko bazi neza ko, nkuko Kagame yabwiye Rudasingwa ”iyo umuyobozi mukiru apfuye, ubutegetsi, ishyirahamwe, … birahirima”. Ni ibyo Amerika na Kagame bashaka: Mudacumura na bagenzibe nibitanga, FDLR izahirima, impunzi zisigaye ”zitagira urwami” zicurwe ku ngufu. ”Iyo inkoko imfuye amagi arabora” ni umugani w’Abanyarwanda. Savimbi yarapfuye UNITA barajyana, Ikinani gihanuwe, dusigara turi impehe. Ngayo, nguko!

Ikibazo cya gatatu kirakomeye:

-      Mbese ubu abayobozi ba FDLR baracyafite ubwihisho? Simbizi. Gusa icyo ntekereza ni uko Kongo, Monusco, SADC na Tanzaniya baba barayikinnye umutwe, barayigambaniye. Twe twakoze mu nkambi turabizi neza: bariya banyamakuru ba RFI, BBC, ALIJAZIRA … inshuro nyinshi baba ari ba Maneko. Ikindi ni uko ziriya za drone zimaze iminsi ziri gukurikiranira hafi FDLR n’ibirindiro byayo; amaterefoni y’abayobozi, … bimaze iminsi binekwa na Loni n’ishami ryayo rya gisilikari, muri aya mezi atatu ashize. Niba FDLR rero idategenya kwiyahura igomba kubimenya, igahindura ubwihisho… na za simu zigahindurwa. Naho ubundi izumirwa.

INAMA. Nkuko nabyanditse mu nyandiko zanjye zose, ikibazo cya FDLR n’abahutu kirakomeye cyane. Amerika ntishaka ko basubirana ubutegetsi kuko itinya ko bayirega; hanyuma n’ibyo yakoze byose ”investissements” mu karere bigapfa ubusa, Abafaransa n’ Abashinwa bakabyifunga. Ni ngombwa rero:

-      Gushyikirana na yo mu ibanga ikizezwa ko itazaregwa, kandi ko ubukungu no gukoroniza akarere yambuye Abafaransa bizashyigikirwa n’uzasimbura Kagame.  Uko biri kose twese twamenyeko, kubera juje Trevidiki Sarikozi na Kishineri, Ubufaransa bukomeye inyuma nk’amasese!

-      Ndabona abayobozi ba FDLR batagomba kumanika amaboko kuko ikibazo si bo. Niyo bakwitanga ”nta mishyikirano izabaho” hadakozwe diplomasi yo mu rwego rwo hejuru. Byaba bibabaje bamanitse amaboko, bakabajyana mu Rwanda muri iki gihe dutangiye kubona uruvugiro nka BBC. Byaba bibaje cyane kubera ko ubwicanyi bwa Kagame bumaze kumenyekana neza. Ni ngombwa ahubwo gukaza umurego muri aya meze abiri asigaye, abanyamshyaka bakareka umwiryane n’ “inda ndende byabataye ku gasi”, maze bagakora diplomasi batikoresheje. Iyo diplomasi nayisobanuye aha:

  1. http://www.inumanews.com/index.php/fr/politike1/1626-ubwoba-bw%E2%80%99abahutu-butumye-bashirira-ku-icumu.html
  2. http://ikazeiwacu.fr/2014/08/23/ikibazo-cyimpunzi-diplomatie-ikozwe-neza-yatuma-amerika-ihindura-imyumvire-samuel-lyarahoze/

Ni ngombwa rero gufatanya izi diplomasi zombi : imyigaragambyo simusuga n’imishyikirano mw’ibanga. Imyigaragambyo yaba igamije gusebya Klintoni, Blair, Waren… n’abandi bafasha Kagame. Imyigaragambyo yaba igamije gusebya Amerika ko yakoze jenoside eshatu. « L’actualité nous donne raison : untold history » bya BBC. Imishyikirano mu ibanga yaba igamije kumvisha Amerika ko ariyo yonyine itegeka Isi, ko twabyumvise bihagije kandi ko tutazigera tuyisimbuza Ubufaransa cyangwa ubushinwa.

Nkuko nkunda kubivuga “ntawakora atariye”: njye rwose nemera gutanga kimwe cy’icumi mu gushakira abanyarwanda amahoro. Wowe wiyemeje gukora iki?

Samuel Lyarahoze 08/10/14

ABASHINZE IMPUZAMASHYAKA CPC (LES MEMBRES FONDATEURS) BITANDUKANYIJE N’UBUGAMBANYI N’IMIKORERE IRANGWA N’IGITUGU BYA PEREZIDA WA CPC FAUSTIN TWAGIRAMUNGU.

$
0
0

Dushingiye ku itangazo rya Perezida w’Impuzamashyaka CPC ( Coalition des Partis politiques pour le Changement), Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU ryo ku wa 06 Ukwakira hateranye inama nkuru ya CPC, Tumaze gusesengura neza ibyavuye muri iyo « nama baringa » yateranye ku wa 05 ukwakira 2014 tugasanga bigaragaza ubugambanyi,

Dushingiye na none ku mikorere y’igitugu isanzwe iranga Perezida wa CPC bwana Faustin TWAGIRAMUNGU. Twebwe abashinze Impuzamashyaka CPC uretse gusa ishyaka RDI-RWANDA RWIZA rya Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Turamenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

  • Icyiswe Inama nkuru ya CPC yo ku wa 05 ukwakira 2014 yateguwe mu bwiru, itumizwa huti huti, ikanaterana hatitawe ku busabe bwa FCLR-UBUMWE n’ubwa RDU ( RWANDA DEMOCRATIC UNION) bwo ku wa 05 Ukwakira 2014 bugaragaza ibibazo by’ingutu byagombaga kubanza gukemuka mbere y’uko inama iterana, ku bw’ibyo, ntituyemera kandi ntiduha agaciro ibyayivuyemo byose cyane cyane ko ku bayobozi umunani mu bashinze CPC bagombaga kuba bayirimo hari babiri gusa (Perezida wa CPC n’umukomiseri ushinzwe umutungo nabo bo muri RDI – RWANDA RWIZA), Abandi aribo:
  • Visi perezida wa mbere 
  • Visi perezida wa kabiri 
  • Umunyamabanga mukuru akaba ari n’umuvugizi wa CPC 
  • Umukomiseri ushinzwe politiki 
  • Umukomiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga 
  • Umukomiseri ushinzwe umutekano 

Ntibayijemo ku mpamvu zumvikana zavuzwe haruguru. Ntawabura rero kwibaza kubo perezida wa CPC yakoranye icyo yita « INAMA NKURU ».

  • Umuyobozi wa CPC, bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, arangwa n’igitugu kirenze kamere, kivanzemo ubwirasi, kwiyemera, kwishongora n’agasuzuguro bituma atumva inama z’abo bafatanyije mu buyobozi bwa CPC.
  • Umuyobozi wa CPC bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yakomeje kurangwa no gutandukira nkana umurongo fatizo w’Impuzamashyaka CPC wo « GUHUZA IMBARAGA NO KUBUNGABUNGA UBUMWE BY’ABATAVUGA RUMWE N’INGOMA NGOME Y’AGATSIKO KA FPR-INKOTANYI » ahubwo agashishikazwa no kwivanga, kwinjira mu mikorere y’andi mashyaka agamije kubibamo amacakubiri no gushyamiranya abayagize.
  • Mu itangazo ryo ku wa 06 Ukwakira 2014, umuyobozi wa CPC, bwanaTWAGIRAMUNGU Faustin, wari usanzwe akemangwa n’Abanyarwanda benshi, yishyize hanze maze yigaragariza n’abari bagishidikanya ku bugambanyi bwe bwihishe mu bucabiranya no kwigira nyoni nyinshi yiyerekana ko ariwe wenyine gakiza k’impunzi z’Abanyarwanda cyane cyane abagorewe muri kongo, nyamara agamije kubacuza amaboko y’ababarengeraga, abashora mu nkiko mpuzamahanga nazo dusanzwe tuzi imikorere yazo. Nta wabura kwibaza icyo apfana n’agatsiko k’abicanyi ka FPR-INKOTANYI kuko imvugo yabaye imwe.
  • Kubera izo mpamvu zose tumaze kuvuga haruguru n’izindi tutarondoye muri iri tangazo, twebwe FCLR-UBUMWE na RDU TWITANDUKANYIJE KU MUGARAGARO N’UBUGAMBANYI N’IMIKORERE IRANGWA N’IGITUGU BYA BWANA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN TUTACYEMERA NKA PEREZIDA W’IMPUZAMASHYAKA CPC dore ko yanakomeje kuba inzitizi mu kwaguka no kujya imbere mu mugambi wayihagurukije wo gutabara Abanyarwanda amazi atararenga inkombe.
  • Bityo rero, nta zindi nyandiko, ibyemezo cyangwa se amatangazo n’ikindi kintu cyose kireba impuzamashyaka CPC Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yemerewe gukora mu izina ryayo.
  • Mu gihe hatarajyaho undi muyobozi mukuru wa CPC wumvikanyweho, imirimo ye izaba ikorwa by’agateganyo na Visi perezida wa mbere wa CPC, Gen Maj BYIRINGIRO Victor. Ibindi birebana n’ubuyobozi bushya bwa CPC bizatangazwa mu gihe cya vuba.
  • Impuzamashyaka CPC irakomeza gushimangira ko ishyigikiye bidasubirwaho Urugaga FDLR n’Abayobozi barwo bitanze kandi bakomeje kwitangira impunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa kongo.
  • Impuzamashyaka CPC irizeza Abanyarwanda ko igiye kugaruka ku murongo fatiro yahagurukanye kandi ko izakomeza guharanira inyungu za Rubanda. Amarembo kandi aruguruye ku bayigana.

Harakabaho ubufatanye mu banyarwanda, abishyize hamwe Imana irabasanga

Bikorewe i Walikali n’ i Paris

Ku wa 08 ukwakira 2014

 

Gen Maj BYIRINGIRO Victor 
Perezida wa FCLR UBUMWE akaba na Visi perezida wa mbere wa CPC.

Dr MURAYI Paulin 
Perezida wa RDU akaba na visi perezida wa kabiri wa CPC.

fichier pdf CPC Press release..of treason and dictatorship


Akamasa kanyukanyutsi: Umunyukanyutsi w’Igihugu ntapfa akinogeje, ariko “AKAMASA” karakigerereye

$
0
0

“Akamasa Kazamara inka kazivukamo” ‘ni umugani wa kinyarwanda maze Iminsi nifashisha nandika ku bibazo u Rwanda ruhura nabyo n’ihohoterwa rikorerwa abenegihugu bihagarariwe n’umukuru w’igihugu aka wa mugani ngo: “Inka zitukamwo nkuru”

Mu myaka myinshi maze ntemeranya n’ubutegetsi butuyoboye nagiye ngira amahirwe yo kuganira n’abantu benshi bahunze Kagame, mbere yo kumuhunga bakaba barabanye nawe imyaka myinshi atarayobora igihugu. bimwe mu bibazo mbabaza iyo tuganira;
1.Kagame yahoze ari kuriya ateye akaba yarabatunguye mu myitwarire ye! cyangwa yahindutse nyuma bitewe n’ubutegetsi?
2.Kagame niba ari kuriya mumuzi kuva cyera, byatewe n’iki ngo mumureke agere hariya hose?

Muri iyi nyandiko nifashishije amazina y’abanyarwanda b’ingeri zose bakomeje guhura n’iyo migeri y’akamasa.
Ababishoboye mukomerezeho munyunganire, kuko ntibyoroshye kumenya abantu bose Akamasa kamaze guhamiriza wa mugani ugira uti: “Akamasa Kazamara inka kazivukamo”

Iyi lisiti iri hasi ikubiyemo ingabo z’igihugu:
Zishwe
Zafunzwe
Zahunze
Zagizwe Ingwizamurongo
Zateshejwe umurongo
Zishwe zihagaze
Zagizwe Ingaruzwamuheto

1. Gisa Rwigema
2. Intare Kayitare
3. Petero Bayingana
4. Bunyenyezi
5. Kayumba Nyamwasa
6. Patric Karegeya
7. Kanyarengwe Alexis
8. Lizinde Theoneste
9. Stanislas Biseruka
10. Charles Kayonga
11. Kabarebe
12. Emmanuel Habyalimana
13. Ceasar Kaizar
14. Theogene Rudasingwa
15. Nzaramba
16. Kaka
17. Kaddafi
18. Dodo
19. Musitu
20. Nyamurangwa
21. Rwahama
22. Steven Barinda
23. Muhire
24. Rose Kabuye
25. Micombero Jean Marie
26. Furuma
27. Jean Paul Turayishimiye
28. Jonathan Musonera
29. Emile Rutagengwa
30. Olivier Maniriho
31. Claude Kayigi
32. Simba Kabutura
33. Ndugute
34. Robert Higiro
35. Noble Marara
36. Mubarak
37. Ruyenzi
38. Ben Rutabana
39. Rutayisire Wilson
40. Ruzibiza
41. Birasa
42. Ruzindana
43. Munyakazi
44.Bagire
45. Ngoga
46. Dan Gapfizi
47. Rusagara
48. Byabagamba
49. David Kabuye
50. Ndahiro
51. Rutatina
52. Gakwerere
53. Joel Mutabazi
54. Patrick Nyamvumba
55. Philbert Rwigamba
56. Kwikiriza
57. Karenzi karake
58. Jabob Tumwine
59. Rembo
60. Hassan Lumumba
61. Alex Shumba
62. Erasto Rwabugili
63. Denis Nkundineza
64. Capiteni Kimenyi
65. Sekamana
66. Ruvusha
67. Jacques Kabengera
68. Gerrard Ntashamaje
69. Augustin Cyiza
70. Sartho Bahenda
71. Rusatira Leonidas
72. Jeanne Ndamage
73. Rwiyamirira Jean Bosco
74. Robert Masozera
75. Laurent Munyakazi
……

Iyi lisiti ikurikira ikubiyemo abanya politiki n’abandi bakozi bakuru ba leta cyangwa abikorera ku giti cyabo n’abakoreye ibigo bitandukanye:
Bishwe
Bafunzwe
Bahunze
Bagizwe Ingwizamurongo
Bateshejwe umurongo
Bishwe bahagaze
Bagizwe Ingaruzwamuheto

1. Pasteur Bizimungu
2. Faustin Twagiramungu
3. Seth Sendashonga
4. Valens Kajeguhakwa
5. Sebarenzi Kabuye
6. Pierre Celestin Rwigema
7. Alexandre Kimenyi
8. J.Baptiste Nkuliyingoma
9. Patric Mazimpaka
10. Jacques Bihozagara
11. Charles Ntakirutinka
12. Asiel Kabera
13. Polisi Deny
14. Gerard Gahima
15. Aloysia Inyumba
16. James Rwego
17. Gakuba Narcisse
18. Jean Baptiste Ndahumba
19. Iyakaremye Bosco
20. Rwaka Theobald
21. Innocent Nyaruhirira
22. Patrick Habamenshi
23. Sixbert Musanganfura
24. Victoire Ingabire
25. Deo Mushayidi
26. Bernard Ntaganda
27. Niyitegeka
28. Christian Marara
29. Paul Rusesabagina
30. Anastase Murumba
31. Kayijaho Josue
32. Karangwa Semushi
33. Mukamurenzi Marthe
34. Ndagijimana J.M.Vianney
35. Sisi Evariste
36. Rutagengwa Jean Bosco
37. Etienne Masozera
38. Niyibizi Hosea
39. Ndahayo Eugene
40. Nkundiyaremye Alype
41. Kayihura Edouard
42. Nyilinkindi Antoine
43. Nfizi Christophe
44. Nkurunziza David
45. Kagiraneza Deus
46. Tatien Miheto Ndolimana
47. Nkubito Alphonse
48. Mbanda Jean
49. Enock Kabera
50. Ubalijoro Bonaventure
51. Alphonse Mbayire
52. Mutsindashaka Theoneste
53. Beatrice Panda
54. Angelina Muganza
55. Rose Museminali
56. Drocella Mugorewera
57. Anne Gahongayire
58. Mary Bayina
59. Angelique Kantengwa
……..
Iyi lisiti ikurikira ikubiyemo abacuruzi:
Bishwe
Bafunzwe
Bahunze
Bagizwe Ingwizamurongo
Bateshejwe umurongo
Bishwe bahagaze
Bagizwe Ingaruzwamuheto

1. Tribert Rujugiro
2. Mico Rwayitare
3. Valens Kajeguhakwa
4. Pascal Munyampirwa(nouveau riche)
5. Kalisa Gakuba Alfred
6. Sebulikoko Celestin
7. Bayingana Victor
8. Kajangwe Callixte
9. Silas Majyambere
10. Sisi Evariste
…………..
Iyi lisiti ikurikira ikubiyemo abanyamakuru n’abahanzi:
Bishwe
Bafunzwe
Bahunze
Bagizwe Ingwizamurongo
Bateshejwe umurongo
Bishwe bahagaze
Bagizwe Ingaruzwamuheto

1. Ben Rutabana
2. Kizito Mihigo
3. Masabo Nyangezi
4. Mbyunvuhore
5. Kitoko
6. Nkurunziza Francois
7. Jean Paul Samputu
8. Nkubito Jean Claude
9. Philbert Muzima
10. Didas Gasana
11. Muhawenimana Jason
12. Amiel Nkuliza
13. Gasasira Jean Bosco
14. Kabonero
15. Leonard Rugambage
16. Charles Ingabire
17. Nelson Gatsimbazi
18. Mukakibibi Saidati
19. Placide Muhigana
20. Louise Kayibanda
21. Ismail Mbonigaba
………..

Nifashishije amazina ngira ngo nshimangire kandi nerekane ko koko
“Akamasa Kazamara inka kazivukamo”, nkuko Kagame ari umwe muri twe.
Uwaba yunva atakagombye kuba kuri iyi liste yabimenyesha nkamukuraho, kandi mbaye mwiseguyeho.
Undi wese wabona ko hari umuntu naba nibagiwe kandi abona ko ari ngombwa kumushyiramo nawe mbaye mwiseguyeho, kandi namwongeramo nabishaka.

Murakoze.

Gallican Gasana

ESE KUKI TUTAKWIHANGANISHA UMURESCAPE MUZIMA PHILBERT N’UMURYANGO WE MULI AKA KAGA K’IZIMIRA RYA OLIVIYE MANILIHO?

$
0
0

- Muzima N’abawe Bose: Mpore Ku Ihotorwa Rya Bucece Na Bunyamaswa Ry’umuvandimwe Wawe Rishobora Kugera Ku Ndunduro Yaryo Hatagize Igikorwa-

Muzima. Mpore. Ibyo uvuga abafite icyo babiziho balibaza uko filimi yagenze. Aliko burya ngo haba harimo na byinshi. Amabanga ya politiki nta umenya ibyayo. Amarira yawe ashobora kuba yarumviswe na benshi agasubizwa na bake haba no mu kukwihanganisha wowe n’umurryuango wawe, aliko rero burya abatarashubije si ukubera urwango cyangwa se umutima muke/mubi! oya. Ntubange. Buliya barimo benshi bazonzwe nkawe aliko bicecekeye kuko ntaho gusohorera ijwi bafite bakaba nta n’umwuka uhagije babona wasunika ijwi ry’ibibarimo ngo ubigeze hanze mu isi y’abumva (nubwo kubigaragara hanze baba baboneka nk’abafite umwuka uhagije)! ABo bose barazilikana ibyo uvuga.

Naho Fred Muziraguharara ubanze umubwire azahitemo kwibera Muziraguhararwa, maze nashima inama yawe ubone uzamuture ka karirimbo ka Sebanani ngo “… Disi na Sheri bishirana n’agahararo … kandi ngo … Ndagukunda isigaranywe n’ab’indyadya…” ! Abo bamukunda urudashira ubu ejo bashobora kuzaba bamutega itorosho zikoropa umwanda cyangwa bya bimodoka bya Minitrape bikuraho imbwa n’injangwe zagonzwe ngo zitanukira abahisi n’abagenzi! N’iyo byakorwa muli za disikuru zibwirwa urubyiruko n’abagore mu nteko. Ngo buryo iyo agashungo/agahararo gashize … kayozwa kayora ivu cyangwa itaka! Uyu ni umugani nyarwanda. Kazahore gahanze nicyo yakwifurizwa nubwo bidashoboka bwose, aliko uguharurukwa biragatsindwa. Twizere ko Azira guharara akaba adaharaye KUJWIGIRIZA abarescapé ba jenoside mu Rwanda! Oya ntibikabe. Ubundi uzamubwire Azabaze ba Rudasingwa na Kayumba, Gahima n’abandi batari bake, bigeze kuba ba sheri shushu imiheha bagahitamo iyo bavuna bakina ubute n’iyo banywesha icyaka cyabubahutse, gusa sinzi niba barakoze ibirenze ibye, ibingana nabyo cyangwa se ibidasa nabyo! Nyuma ananyarukire Mabuso kwa Byabagamba amubaze ba bana b’abarescapé yigeze gutesha umutwe mu ki-GP niba ubu imizamu yabo itamusura,

Asimbuke abaze Roza Kabuye avuga ngo Izo Ndescapé zitakuzura n’igipfunsi/na Bus imwe, …Anibutse Roza Kabuye ko hali umurescapé yaciye ikirenge ubu umaze imyaka Cumi na …(hafi makumyabili) yarahigiye ko mu gihe abandi bazaba barwanya ubutegetsi we amasomo yavanye mu gisilikali azayarangiriza kuli Kabuye uwo (yarahiriye ko ntaho azamucikira n’iyo ngo Kagame yamuhisha munsi y’igitanda cye / birumvikana ko agahinda k’uwo mwana wamariwe abe nyuma agasongwa na Roza yakavugaga ataziko nyyirubwite azahinduka ikigarasha gitarangwa muli stade!), … Yararahiye ngo n’iyo Kigali yaterwa inzu ya Perezida igafatwa we azahiga aho Roza ari. Ubu aba amucunga aho anyuze hose ngo we nawe bazabyikemurire!

Hanyuma yisunge Karenzi wigeze kubaza umusilikali wa DMI yarebaga ngo agasanga asa nabi ubwo yari agiye kumutwara nka shoferi we ati Harya wowe uri Interahamwe ya he sha! Undi ati Afandi sindi Interahamwe dore umuryango wanjye abahutu bawumariye i Gitarama wose! undi ati vuga se nyine wa gicucu we ndabibona ko utavuye hanze uli interahamwe kuko wakuriye mu Rwanda (dore ko ijambo igicucu ritamugwaga nabi iyo yabonaga umurescapé tutsi cg se hutu imbere ye)! Rahira ko uwo musore nako ubu Umugabo uli gukata umujyi wa Kigali Karenzi azamwivana imbere! Nawe yaramurahiriye ngo Inkiko nizitamuhana we ikibazo cye azacyikemurira!

Abo bana bose barababaye biracecekwa, kimwe n’abandi benshi cyanee! Ibuka ikarenga igakoma amashyi ngo LETA YACU!!! Ayinya! Uruhongohongo/urusorongo cyangwa se ku bwinshi abarescapé… Muzima Icyo ngusaba ni ukubabarira aba bose, nk’uko ubisabwa kuko ikibibatera ni ikindi. N’uwo Fred uvuga ubwo afite icyo ariho akorera n’abo yifuza kubera “…disi na sheri …”, wimurenganya kuko hari n’abavandimwe bacu tuvukana ku bw’amaraso, ku bw’umubiri, ku bw’urushako cyangwa se ku bw’ubuturanyi n’ubusangirangendo mu mayira menshi twagiye tunyuramo (mu mashuli, mu mikino, mu milimo, ku rugamba rwo guhoza amarira rubanda n’ahandi…) dore ubu bubitse amazuru mu gitaka cy’iyo i Bukuru kandi bashishikariye kuducukurira imva, atari ku bwabo ahubwo ali ku bw’agatima kababwira kati korera kuba “… disi na sheri…”, wirire ubundi abapfa ubareke banigwe ntacyo mugipfana uwo mugipfana ni uguhatse. Ubwo mvuze muli rusange nta muntu bireba ku giti cye. Abo bavugwa ubu barakwikira udufuni bashishikaye ku bw’amategeko bahabwa batarebye “Impamvu yabiteye…”! Nabo baragowe! Ibaze uwo mwana w’umurescapé ugiye guhonda Olivier Maniliho maze nawe “uti iki!” Umugani wa Gashikazi-Inyamaswa Ntindi Amoti! Abo se bo wabashyira he? Nabo ni Fred se kandi?

Ubugarasha ntibutoranya, ntibizagutangaze ejo ejobundi abpo bali mu nama yo kunyuka Olivier bahindutse ibigarasha byibunza cyangwa se bareremba nk’amarebe yo ku mazi mu biyaga batayaga bya muntu ahubwo bapfunyitse mu mashashi asura inabi n’imiborogo! Bazabeho bazibonere aliko twashima batabonabonnye bakabona Imana ibakiza izo nzira z’icyondo giteemye! Ahubwo wumirwe ndetse nujya hariya wivugire uti urwishe inka ruyinambiyemo! Nabyo biraba byuzuye ubutumwa ku matwi yumva. Ubabarire, uharanire kuzaramira no kuzakiza bose. Twigishe ibyiza kuko ibi bikomeje nta garuriro byazagira. Ibuka isara igasizora ngo Kikwete yavuze, ngo Umucamanza Bruguere yakoze akazi ashinzwe (yagakora neza cg se yakwibeshya ibyo byakagize ababishinzwe), ngo BBC yasohoye Filimi ivuga abicaye ku mutsima nduzi ko atari ku ngoma, Iyo bigeze aho umuresca^pé ahutazwa icika ururimi ikazimira ikamera nk’itabaho: Mushayidi aracirwa urwa Pilato nta mutangabuhamya n’umwe (habe ushinja habe ushinjura) Ibuka ngo CWE! Kizito arahutazwa kubera ubuhanzi bwe Ibuka ngo CWE! Maniliho Oliviye aricwa urubozo agahotorwa bunyamaswa kandi buhoro-buhoro Ibuka ngo CWE! Abagogwe barokotse imipanga bararimbagurwa bagashimutirwa inka ku mugaragaro Ibuka iti NTIBINDEBA! … Rahira ko Umuze utageze mu musokoro! Muzima Philbert nakubwira gusa nti: Pole Sana!

Bamara Prosper

Bwana Faustin Twagiramungu aremeza ko akiyoboye Impuzamashyaka CPC

$
0
0

Gusobanukirwa neza ku mikorere ya CPC no ku mayobera ya FCLR-Ubumwe

Ku itariki ya 8 Ukwakira, abagabo babiri, Gen. BYIRINGIRO, na Dr. MURAYI, bakwije ku mbuga nyinshi za internet no mu binyamakuru binyuranye inyandiko iteye isoni igamije gusebya umukuru wa CPC no kwigarurira ubuyobozi bw’iyo mpuzamashyaka.  Mbere yo kuvuga ku binyoma byuzuye muri iyo nyandiko, ni ngombwa kwibutsa ibi bikurikira:

1.CPC ni impuzamashyaka yashinzwe n’amashyaka ane, ashingiye ku butumire Faustin Twagiramungu yagejeje ku mashyaka 10 akorera hanze y’igihugu, tariki 14 Mutarama 2014. Yayatumiye agira ngo ayashishikarize gushyira hamwe agahuza ingufu zayo, bityo agakorera mu mpuzamashyaka. Tariki ya 1 Werurwe, 2014 nibwo abari bahagarariye  amashyaka 4, ariyo FDLR,PS- ImberakuriUDR na RDI-Rwanda Rwiza, bemeje ko Faustin Twagiramungu azayobora impunzamashyaka yari imaze gushyirwaho, ihawe izina CPC, bisobanuye : Impuzamashyaka iharanira impinduka mu Rwanda (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement). Nyuma haje kwiyongeraho ishyaka CNR-Intwari, ubu CPC ikaba igizwe n’amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Paul Kagame bukomeje kuzonga u Rwanda. CPC ikomeje kandi kugirana imishyikirano ishimishije n’andi mashyaka yifuza gukorana nayo.

2.CPC yahagurukijwe  no gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cyacu, ariko ugasanga ku mpamvu zuzuye amayobera, hari abantu badashaka ko igera ku nshingano zayo, kandi bitwa ko bari mu buyobozi bwayo. Muri bo twavuga abakuriye umutwe wiswe FCLR-Ubumwe washinzwe na Gen. Byiringiro Victor, ariko ukaba utaramenyekana mu bihugu by’amahanga, ndetse no mu Banyarwanda, ubu ukaba uzwi nk“ihuriro” rya Gen. Byiringiro n’abo bafatanije kujijisha bawitirira FDLR na PS-Imberakuri. Gen. Byiringiro uvuga ko awuhagarariye muri CPC, na Dr. Murayi uvuga ko ashyigikiye uwo mutwe n’umuyobozi wawo, ntako batagize ngo bawinjize ku buryo bwa magendu muri CPC, ariko Perezida wa CPC arabatsembera, kubera ko mu by’ukuri bari bagambiriye ko FCLR-Ubumwe yasimbura CPC, birengagije ko CPC ishyigikiwe n’Abanyarwanda benshi n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yitaye ku bibazo by’u Rwanda n’iby’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Byageze n’aho Prezida wa CPC yandikirwa ibaruwa na Gen. Byiringiro amubwira ati: “ndaguhonda ntunoga”, arongera ati: “ariko uzanoga”.  Ibyo ari byo byose mu byemejwe tariki ya 1 Werurwe 2014,  bigatangarizwa amahanga mu kiganiro n’Abanyamakuru i Buruseli tariki ya 19 Werurwe 2014, ntaho FCLR-Ubumwe igaragara nk’ishyaka rishya muri CPC nyirizina. Bityo rero ibikorwa bya FCLR-Ubumwe, nk’ihuriro, kimwe n’iby’uriyoboye, ntaho bihuriye na gato n‘ibya CPC. Ndetse amaherezo ukuri kose kuzamenyekana, kubera ko nta kigaragaza ko amashyaka FDLR na PS-imberakuri yemera uwo mutwe wa FCLR akomeje kwitirirwa.

3.Twakwibutsa kandi ko Gen. Byiringiro Victor yafatiwe ibihano na Conseil de Sécurité ya LONI nk’umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, wenda akaba ari yo mpamvu yihisha inyuma y’umutwe utazwi, ari wo FCLR-Ubumwe. Niba kandi FDLR Gen. Byiringiro ayoboye yarahinduye izina, byaba byiza ko bimenyeshwa Abanyarwanda n’Amahanga yitaye ku bibazo by’u Rwanda, nk’imiryango ya LONI, SADC, ICGLR ndetse na UA/AU, tutaretse n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, UE/EU.

Ikindi twakongeraho ni uko mu mugambi we wo gusenya CPC abanje kwigarurira ubuyobozi bwayo, Gen. Byiringiro nta shyaka muyagize CPC rimushyigikiye, uretse irya Dr Murayi. Bigomba kumvikana ariko ko hari abayobozi bo muri iryo shyaka rya UDR batemera ubwo butiriganya bwa Murayi na Byiringiro.

4. Mu nama yabaye tariki ya 17 Nzeri 2014, (na Dr Murayi yari ayirimo !), hemejwe ko inama izakomeza imirimo yayo tariki ya 5 Ukwakira 2014. Kuri iyi tariki inama yarasubukuwe yemeza amategeko ayigenga, nk’uko yari yateguwe n’inama nkuru y’impunguke za CPC (ishyaka UDR ryayibuzemo ku mpamvu zitazwi), yamaze hafi ibyumweru 2 byose. Ikindi iyo nama yo kuwa 5 Ukwakira yasuzumye, ni ikibazo kirebana n’ibihano byo mu rwego mpuzamahanga bigiye gufatirwa impunzi ziri muri RDC na FDLR by’umwihariko, havugwa ko itashyize intwaro hasi nkuko yari yarabyiyemeje.

Kubera ko amategeko agenga imikorere ya CPC yemejwe mu nama yo kw’itariki ya 5 Ukwakira 2014, ibindi byose byakorwa bitubahirije ayo mategeko byaba ari impfabusa. Ayo mategeko ashobora kongererwa ubugororangingo mu gihe ari ngombwa kandi bisabwe n’amashyaka agize CPC, abanje kubitangira impamvu zifatika. Amashyaka yose ari muri CPC arareshya nta mwihariko w’uburenganzira  bw’ikirenga amashyaka yashinze CPC arusha ayinjiyemo n’azayinjramo hakurijwe amategeko yavuzwe haruguru. Kubw’iyo mpamvu, ibyemezo bya Gen Byiringiro na Dr Murayi biyita ba fondateri ba CPC nta gaciro bishobora kugira, mu gihe bitemejwe n’inzego za CPC zibifitiye ububasha.

Ibinyoma byuzuye muri iriya nyandiko ya Byiringiro na Murayi

1.Inama yo kuwa 05/Ukwakira/2014 yaje isubukura imirimo y’iyo kuwa 17 Nzeri. Perezida wa UDR  Dr. Murayi Paulin yari ayirimo , ayitangamo n’ibitekerezo, ndetse asaba ko inama y’ubutaha ariyo yabaye tariki ya 5 Ukwakira, yaba yabanje kubonana na Perezida wa CPC ku giti cye, kugira ngo amenye niba yarahawe imbabazi, nyuma y’uko yanditse ibaruwa azisaba, kubera amakosa akomeye cyane yakoreye CPC mu mirimo ye ashinzwe, harimo kutagira ibanga nk’umuyobozi (Visi-Perezida wa 2 wa CPC), gusebya hirya no hino Prezida wa CPC no gushaka kuburizamo amanama yose Prezida atumije.

Mu nyandiko ye na Byiringiro, Dr Murayi abeshya rubanda ko inama yo kuwa 5 Ukwakira yari baringa, yirengangiza nkana ko yari ayizi neza ndetse ko bucya iba yandikiye Perezida wa CPC mu ma saa munani n’igice y’ijoro yitwaje ko ngo atazaza mu nama kubera ko ngo atabonye igihe gihagije cyo gusoma inyandiko yari amaranye hafi ukwezi kose kandi azi neza uburemere bw’ibyagombaga kwigwa. Nyamara mugenzi we Manzi Aloys bafatanije gushinga ishyaka rya UDR akaba ari nawe  Komiseri wa CPC ushinzwe ububanyi n’amahanga, yakurikiye inama zombi kandi yemera n’ibyemezo byose byazifatiwemo.

2.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Amategeko agenga CPC atarajyaho Gen. Byiringiro Victor niwe Perezida wa FDLR, akaba 1er Vice perezida wa CPC, akaba na Komiseri mukuru ushinzwe umutekano muri CPC none agaragaje ko ngo afite n’undi mutwe wa FCLR ayobora mu bwihisho,   none nk’aho iyo mirimo yose ikomeye cyane itamuhagije, yisumbukuruje cyane ngo arashaka  no kuyobora CPC, yirengangije ko adashobora no kuva mu ishyamba aho yihishe, kubera ibihano yafatiwe na Loni  n’iyo CPC itarabaho. Ntabwo CPC yigeze na rimwe yivanga mu mikorere y’ishyaka FDLR Gen. Byiringiro ayobora ahubwo yatunguwe no kumva ko yaba abangikanya urugaga FDLR n’undi mutwe yashinze ubwe utazwi mu rwego rwa CPC no mu rwego mpuzamahanga.

  Umwanzuro

1.CPC ntikorana n’umutwe wa FCLR uyobowe  n’uwitwa Gen. Byiringiro Victor, ahubwo ikorana n’urugaga rwa FDLR. Mu gihe uhagarariye FDLR yaba afite imiziro yatuma abangamira imikorere ya CPC cyangwa adindiza urugamba turimo rwo kurengera abanyarwanda, birumvikana ko CPC ifite uburenganzira bwo gusaba FDLR guhagararirwa muri CPC n’undi muntu urwo rugaga rwihitiyemo, kandi ibyo si igitugu si no kwivanga mu mikorere y’andi mashyaka.

2.Impuzamashyaka CPC yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko nta muntu n’umwe wakwemererwa gufataho ingwate impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo nk’amatungo ye ayobora ayerekeza aho ashatse kubera inyungu ze bwite. Ntawukwiye kandi kwitwaza  amapeti afite mu ngabo ngo azishore mu ntambara zidafite ishingiro zo guhangana n’amahanga kandi bigaragara ko adafite ubushobozi bwo kuzitsinda, agamije gusa gufata abarwanyi nk’ingabo yo kwikingira  ibyaha ashinjwa n’inkiko mpuzamahanga. Abo barwanyi baritanze bihagije bamena amaraso yabo mu kurengera impunzi babana nazo; ntawakwemererwa kubamarisha ku maherere, abashora mu ntambara yazabarimbura.

3.Nubwo Gen. Byiringiro yaba Perezida w’amashyaka n’imitwe inyuranye, sibyo byamuvaniraho ibyaha ashinjwa, atanyuze imbere y’inkiko. Ntakwiye kwikirigita ngo aseke mu makinamico ngo yo kwigarurira ubuyobozi bwa CPC, akinisha ubuzima bw’Abanyarwanda ibihumbi amagana. Ubuzima n’akarengane k’impunzi z’Abanyarwanda biratureba twese nk’abiyemeje gufatanya mu rwego rwa politiki muri CPC kandi inshingano twiyemeje yo kugoboka igihugu tuzayigeraho nta kabuza.Turifuza gukangurira impunzi ziri muri Kongo n’abazitangiye bose ko ubu igihe cya “humiriza nkuyobore” cyarangiye, ko  ahubwo CPC ibona ko igihe ari icyo guhagurukira rimwe tukumvisha Ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame n’Amahanga ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, bene Kanyarwanda bakarubanamo mu mutekano no mu bwisanzure bwa buri wese.

3.Turangije dusaba Abanyarwanda bose, cyane cyane abakomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo, gushishoza no kwita ku nama nziza tubagira, bakamaganira kure abashinyaguzi nka ba Byiringiro na Murayi bababeshya, kugeza n’aho bashaka kubamarisha, bigaragara ko bakurikiranye inyungu zabo bwite cyangwa iz’udutsiko bakorera.

Bikorewe i Buruseli tariki ya 9 Ukwakira 2014

Faustin TWAGIRAMUNGU
Prezida wa CPC

IMYIGARAGAMBYO BUCECE

$
0
0

Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo kwigaragambya. Mu bihugu bidategekwa n’abanyagitugu Imyigaragambyo ni uburyo abenegihugu bakoresha bakerekana ikitagenda, bagatanga igitekerezo cy’uko byakagombye kugenda. Igihe cyose abantu babishakiye bategura kandi bagakora imyigararagambyo. Iyo abantu babihuriyeho ari benshi, byemewe gukorerwa aho ariho hose ku karubanda ariko bikurikije amategeko igihugu kigenderaho Mu bihugu byinshi byubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu ba byo nta gisabwa kidasanzwe uretse urwandiko abashaka gukoresha imyigaragambyo bandikira polisi y’aho imyigaragambyo izabera bayimenyesha ahantu n’amasaha bizaberaho ku girango Polisi izabacungire umutekano.

Imyigaragambyo iri ubwoko bwinshi: 1. Gukora imyigaragambyo yo mu muhanda 2. Kwicara, gutitiriza, no kwanga kuva mu manzu ya Leta y’igitugu ikoreramo 3. Kwanga kwitabira amanama abenegihugu batumiwemo na Leta y’igitugu 4. Kwanga kwitabira ikitwa amatora yose ateguwe na Leta y’Agatsiko ya FPR 5. Kwanga gukoresha serivisi za Leta zidafite icyo zimariye Abenegihugu: 6. Gusuzugura no kwanga kwitabira ibyo bita agahunda zitwa iza Leta ndetse n’ibitaramo, imyidagaduro n’ibindi bikorwa bisingiza Leta ya FPR 7. Kwanga kugura ibidatuma tubaho buri munsi: 8. Kwiyicisha inzara 9. Kwandika inzandiko nyinshi zamagana ubutegetsi bw’igitugu 10. N’ibindi byinshi tuzakomeza kubagezaho. Ingero z’imyigaragambyo mu ituze imara igihe kinini dushobora gukora ubu: 1. Kwanga kwitabira amanama abenegihugu batumiwemo na Leta y’igitugu Iki ni ikintu gikomeye cyane kiramutse gikozwe hose mu Rwanda abaturage bakigumira mu ngo za bo mu gihe FPR iba yabatumiye mu manama. Gusa bigomba gukoranwa ubushishozi bwinshi bitewe n’uko FPR yagize abanyarwanda ibikange. Kugeza ubu ubwoba niyo ndwara ikomeye abanyarwanda bagomba gukira ubundi bakigobotora FPR bidatinze. Iyi myigaragambyo birumvikana ko yakwitabirwa n’abari imbere mu gihugu kandi nta ngaruka yabagiraho bikozwe mu bwitonzi n’ibanga. Indi myigaragambyo yakwitabirwa n’abari imbere mu gihugu ni iriya ya 3, 4 niya 5. Ibyerekeye amatora byo tuzabigarukaho mu zindi numero zacu. 2. Kwanga kugura ibicuruzwa bikorwa n’inganda z’agatsiko ka FPR birashoboka cyane. Abo mu gihugu kandi bashobora no kwanga kugura bimwe mu bicuruzwa bazi neza ko biteza imbere cyane agatsiko mu gihe ibyo bicuruzwa babiretse bakomeza kubaho uko bisanzwe. Abanyarwanda ndetse n’incuti za bo mu Rwanda no kw’isi hose bashobora kwiyemeza igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu nganda za FPR. Urugero rw’ibyo bakwiyemeza kureka kugura: amazi, imitobe, amata, yawurute n’ibindi bikorwa n’Uruganda Inyange, hakaba agashya, akabanga, urwibutso, bikorwa na Nyirangarama (nawe uzwiho ko ibikorwa bye ubu biri mu maboko y’agatsiko, we akaba ari agakingirizo) hakaba isombe, ifu y’imyumbati bikorwa n’amasosiyete y’Agatsiko nka Kinazi n’abandi. Hari kandi icyayi n’ikawa bitunganyirizwa mu nganda zaguzwe n’Abanyagatsiko, ndetse n’ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha bikorwa na Bralirwa nayo yigaruriwe n’Agatsiko, tutibagiwe n’ibindi bicuruzwa muzi byaba ibiribwa cyangwa ibikoresho muramutse mubiretse ubuzima bugakomeza.

3. Alternatives/Ibisimbura ibi biribwa n’ibinyobwa: Turazi neza ko hirya no hino ku masoko mu Rwanda no mu karere hari ibisimbura ibi biribwa n’ibinyobwa nk’ibicuruzwa n’abaturanyi banyu muzi neza ko badakorana n’Agatsiko ka FPR. Ku bari mu mahanga muzi neza ko hari ifu y’ubugari, amasombe, urusenda n’ibindi bikomoka nko muri Kameruni n’ahandi muri Afurika. Mwagura ibyo aho gukomeza guha umurindi ubutunzi bw’Agatsikoka FPR kuko buhindukira amafaranga babacurujemo akaba ariyo bahemba abaje kubasanga mu buhungiro no kubicirayo tutibvagiwe n’abo ubutegetsi bwa FPR bwicira mu gihugu bukajugunya imirambo mu nzuzi n’ibiyaga.

Ku bari hanze y’igihugu indi myigaragambyo nabo bakora iri kwinshi iriya ya 1 irashoboka mu gihe yitabiriwe na benshi cyane yagira umusaruro mu rwego rwo kwereka amahanga ko ubutegetsi bwa Kagame ari bubi. Iriya myigaragambyo yindi 5 kugeza 8 nayo irashoboka.

4. Ingaruka nziza ibi bikorwa bizagira muri politiki ya Revolusiyo

Dukurikije ko FPR ifite ibifaranga yigwijeho ibikuye ahanini mu mabuye y’agaciro yibye muri Kongo no mu Rwanda banyunyuza imitsi ya rubanda iyi myigaragambyo yo kwanga kugura ibikorwa n’inganda z’Agatsiko ka FPR ari nk’igitonyanga mu nyanja, ariko mu rwego rwa Politiki ki gikorwa kitabiriwe cyagaragaza ingaruka zikomeye kandi nziza mu nzira ya Revolusiyo yo guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda.

Ntawabura kwisegura ku Banyarwanda b’umutimwa mwiza bacurazaga ibi bicuruzwa batazi neza ko bari guteza imbere agatsiko kabica. Revolusiyo iradusaba kubyihanganira no guhita abantu bashaka ibindi basimbuza ubu bucuruzi butiza umurindi FPR-Inkotanyi. Ibiturutse mu mitsi yanyu muba mwabonye mwiyushye akuya mubirinde ibirura byo mu gatsiko.

UMWANZURO

Turahamagarira abanyeshuli cyane abo muri za kaminuza. Muri he ngo muyobore iyi Revolisiyo ko ari mwe Rwanda rw’ubu n’urwejo. Mugomba kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu no mu gutegura ejo hazaza. Muhaguruke murwanye akarengane. Igihe cyo kugira icyo ukora ni iki ndetse kiri kurenga.

Murakoze.

Jean-Marie Vianney Minani

IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE IMILYANGO IBUKA, AVEGA, AERG NA GAERG

$
0
0

                                                                Buruseli, 11 Ukwakira 2014

 

Bavandimwe bacu muhagarariye amashyirahamwe y’abacikacumu Tutsis,

Tuboneyeho umwanya wo kubasuhuza tubamenyesha ko ibarwa mwandikiye BBC twayibonye bityo tukaba twifuje kubagezaho ibikurikira :

•          Documentaire yamamajwe na BBC tariki ya 01/10/2014 nta hantu na hamwe ihakana cyangwa ipfobya ubwicanyi bwabahekuye natwe bukaduhekura, bukatugira imfubyi n’abapfakazi. Nta nahamwe iyo filimi ikomeretsa cyangwa ishinyagurira abacikacumu abo aribo bose. Baba abiciwe mu Rwanda guhera 1990 cyangwa mu mashyamba ya Kongo guhera 1996 kugeza muri uyu mwaka wa 2014 iyi filimi isohotsemo.

•          BBC yahaye ijambo ABATANGABUHAMYA (Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, Rudasingwa Théogène, Ruyenzi Paul), ABASHAKASHATSI (ba porofeseri b’abanyamerika, Christian Davenport na Allan Stam), ABAHAGAZE kuri ubwo bwicanyi (témoins nka Colonel Luc Marchal), abigeze kuyobora Urukiko rwa TPIR (nka procureure Carla Del Ponte), ABACIKACUMU ry’ingabo za Kagame muri Kongo, n’abandi benshi.

•          Umunyamakuru wa BBC, Jane Corbin, mu gihe yari mu Rwanda muri Mata 2014, yashatse guha ijambo abategetsi n’abandi babyifuza barimo na Perezida Paul Kagame baramuhunga. Benshi mu bategetsi bo mu Rwanda bafite ako kamenyero ko kudatinyuka gusubiza ibibazo by’abanyamakuru igihe bikenewe. Basanzwe bakwepa abanyamakuru b’Ijwi rya Amerika cyangwa BBC Gahuzamilyango nkuko byakunze kugaragara, hishwe cyangwa hanyerejwe abantu mu Rwanda. Ndetse niyo habonetse imirambo y’abishwe mu kiyaga cya RWERU i Burundi, abategetsi b’u Rwanda barushanwa mu guhakana no kubeshya. Uko gutinya abanyamakuru kandi niko kwatumye itangazamakuru ryigenga rizima mu Rwanda abanyamakuru bigenga bamwe bakicwa :

  • Ø  Charles Ingabire wayoboraga Inyenyeri News,
  • Ø  Rugambage Jean Léonard wa Journal Umuvugizi,
  • Ø  Hakizimana Apollo wa Journal Umuravumba wiciwe i Kigali ku Mumena kuri 27 Mata 1997,
  • Ø Mutsinzi Edouard wa Journal Le Messager bakamugira ikimuga kuri 31/01/1995).
  • Ø  Abandi banyamakuru barafungwa cyangwa barahunga. None na BBC iribasiwe nta soni koko!

•          Imilyango yanyu nk’abacikacumu nta burenganzira na bumwe ifite bwo gukingira ikibaba abicanyi niyo baba bakomoka mu bwoko mubarirwamo. Nta burenganzira mufite bwo gusisibiranya amateka mabi yaranze itsembamoko ryakorewe mu Rwanda no muri Kongo nkuko byagaragajwe na Raporo MAPPING ya LONI kw’iyicwa ry’impunzi z’abahutu n’abakongomani muri Kongo. BBC irigenga kuko mwabonye muri iyo filimi ko na TONY BLAIR na Bill CLINTON bavugwaho kuba bakingira ikibaba Perezida Kagame.

•          IBUKA, AVEGA, AERG na GAERG muhagarariye abacikacumu TUTSIS bafite umubabaro wumvikana wo gupfusha ababo. Twabasabaga kugira ubutwari bwo kwemerera ko n’abandi bacikacumu biciwe ababo n’ingabo za FPR nabo bakibukwa, bakarengerwa kandi bagahabwa ijambo n’ibinyamakuru nka BBC, Ijwi ry’Amerika, RFI, Deutshe Welle, CNN, France 24, RTBF, RTL-TVI, n’ibindi.

Nta mpamvu nimwe mufite yo kwamagana BBC kuko yakoze akazi kayo ko gutara amakuru. Turangije tubasaba kudahinduka ibikoresho bya Leta ya Perezida Kagame mu gukingira ikibaba abahekuye abanyarwanda mu bwicanyi bwayogoje u Rwanda na Kongo.

Mugire amahoro kandi namwe muyatange.Twese tworoherane, twirinde gusibanganya amateka yacu kandi dutange ihumure ku banyamakuru, abashakashatsi, abatangabuhamya n’abandi bacikacumu batari muri IBUKA nabo bavugishe ukuri kuzira iterabwoba.

Uhagarariye Société Civile Rwandaise en Belgique,

Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>