Umwe mubajyanwe mu Busanza hutihuti atubwiye agahinda kabo n’inzira byanyuzemo ngo bimurwe.
Kwimura abatuye kangondo nta bwenge burimo, Leta ikwiriye kwibaza kuki abaturage bigomeka!:”BICAHAGA”
Sit-in yo kuwa 13/09/2022 imbere y’Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi Impuruza y’Impirimbanyi za Demokarasi
TUMEZE NK’IMPUNZI MU NKAMBI, ABIMURIWE MU BUSANZA BAMWE BARATAKA ABANDI BASHIMIRA KUBA BARIMUWE
Dr Christopher Kayumba yitabye Urukiko.
Christopher Kayumba yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato.
Uyu munsi na bwo urubanza ntirwaburanishijwe bisabwe n’urukiko.
Ukuriye iburanisha yavuze ko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe rwatangiwe n’umwe.
Kayumba na we yazamuye inzitizi z’uko afunze mu buryo bw’akato ndetse akaba ataranabona inyandiko z’ibirego.
Umucamanza yavuze ko urubanza rugomba gukomereza kuri gereza ya Mageragere.
Yaba uregwa ndetse n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaje ko bafite impungenge z’iki cyemezo cyo kujyana urubanza muri gereza.
Ni urubanza rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ariko bigoranye kuko amajwi atumvikanaga neza.
Inshuro nyinshi Kayumba wari muri gereza yasabwaga guha umwanya urukiko ngo rubaze ibibazo ariko agakomeza kuvuga byumvikana ko itumanaho hagati y’impande zombi ryarimo ibibazo.
Inzitizi ya mbere yatanzwe n’urukiko ni iy’uko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe uwarutangije yari umwe.
Babiri bashya ngo bagomba guhabwa igihe cyo gusobanukirwa dosiye mbere y’uko bakomezanya n’uwo barusanzemo.
Inzitizi zo ku ruhande rwa Kayumba zo zishingiye ku kuba atarahabwa dosiye y’ibirego nyuma y’umwaka afunze.
Yavuze kandi ko afunze mu buryo bw’akato kandi hari abakoze ibyaha bikomeye bafunganywe n’abandi.
Umunyamategeko wa Kayumba, Seif Ntirenganya, na we yavuze ko ashyirwaho amananiza mu guhura n’uwo yunganira.
Umucamanza yavuze ko urubanza rusubikwa rukazongera guterana ku itariki ya 14 y’ukwezi gutaha.
Kuri iyi nshuro urukiko ngo ruzaba ruri muri gereza ya Mageragere.
Ni icyemezo cyamaganwe na Kayumba wavuze ko ibi ari ugushyira urubanza mu muhezo kugira ngo akomeze guhohoterwa nta bantu babimenye.
Yavuze ko yamaze kubwirwa n’abamufunze ko bazamugirira nabi nk’uko bigenda ku banzi b’igihugu bose.
Umunyamategeko we na we yavuze ko atiteguye kwitabira iri buranisha ndetse ko ashobora kwikura muri uru rubanza mu gihe rutaburanishirizwa mu rukiko rusanzwe.
Yavuze ko akorerwa ibintu bibi kuri gereza ariko ntiyabyeruye, bityo ko atiteguye kuburanirayo.
Yasabye ko yakwizezwa umutekano mu gihe urukiko rwagumisha urubanza mu cyumba kigenwe na gereza ifunze Kayumba.
Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwavuze ko rwiteguye kuburanira aho urukiko ruzemeza ndetse ko butumva impungenge z’uyu munyamategeko.
Umucamanza yashimangiye ko urubanza rugomba kubera muri gereza cyakora ngo mu gihe habaho impinduka yabimenyesha ababuranyi.
Dr. Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu wa Kaminuza, yatawe muri yombi mu kwezi kwa cyenda mu 2021, aregwa icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga.
Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe.
Kayumba yatawe muri yombi yari amaze gutangaza ishingwa ry’ishyaka rya Politiki yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).
Inshuro nyinshi yagiye yumvikana mu biganiro mu itangazamakuru anenga ibikorwa by’ubutegetsi buriho ndetse akaba yarumvikanaga nk’utabushyigikiye.
Kuri bamwe, icyaha cyo gusambanya ku gahato ngo cyaba ari igihimbano kigamije kumucecekesha muri politiki.
BBC
MFUNGIWE IKI? Iki cyaha cyitwa ikihe?
Imfura ya Rachid afungiwe ahataramenyekana
UMUNSI WA DEMOKARASI – TUGANIRE KURI DEMOKARASI MU RWANDA NA Victoire Ingabire
Jean de Dieu IHORAHABONA, Umwe mu baturage ba Bannyahe nawe yatawe muri yombi
NAWE ARAFUNZWE:Nyuma yo gushyira imbaraga zose zisigaye mu kubona ubutabera ku manza zabo zikiri mu nkiko, akanakangurira bagenzi be kutikura mu manza nyuma yo gusenyerwa, #Ihorahabona Jean de Dieu ufatwa nk’uwungirije #Shikama mu bibazo bya #Kangondo #Bannyahe,@RIB_Rw iramufunze
— NTWALI John Williams (@WilliamsNtwali) September 20, 2022
URUJIJO:
Nta gahunda #Ihorahabona yari afitanye na #RIB uyu munsi. Yagiyeyo abisabwe na Mê Buhuru, wamuhamagaye amusaba ko bahurirayo. Mu kugerayo, yabwiwe ko atawe muri yombi.
Afunzwe agitegereje umwanzuro ku mutungo we wa 90.000.000 Frw wasenyewe muri #Kangondo, muri 2020— NTWALI John Williams (@WilliamsNtwali) September 20, 2022
BAMPORIKI YEMEYE ICYAHA IMBERE Y’URUKIKO HATEGEREJWE IMYANZURO Y’ABACAMANZA
Bamporiki wahoze ari Minisitiri yasabiwe gufungwa imyaka 20
Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 200, ku byaha ashinjwa bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Mu kwiregura, Bamporiki yemeye icyaha anasaba imbabazi, ariko avuga ko ibyo yakoze yabikoze nk’umuhuza ku bw’inshuti ye yari yarahagarikiwe uruganda rukora inzoga.
Tshisekedi yashinje u Rwanda ‘ubushotoranyi rwihishe muri M23’
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yashinje u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”, mu ijambo ku wa kabiri yagejeje ku nteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) i New York.
Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, “bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba” bwa DR Congo.
Yashinje u Rwanda ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, rwongeye gushotora igihugu cye mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare, rurenze ku mahame shingiro ya ONU n’ay’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).
Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko idafasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’uyu mutwe mu gihe gishize wabwiye BBC ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.
Tshisekedi yagize ati: “Namaganye nivuye inyuma, [ndi] hano hantu hafite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’isi, ubu bushotoranyi bwa kenshi igihugu cyanjye gikorerwa n’umuturanyi wacyo u Rwanda rwihishe mu mutwe w’iterabwoba witwa M23”.
Yongeyeho ko uruhare rw’u Rwanda mu makuba Abanyecongo babayemo mu bice avuga ko igisirikare cyarwo kigaruriye, n’urwa M23 ifatanyije na cyo, “rutakigibwaho impaka”.
Uyu mutwe wo uvuga ko kwitwa uw”iterabwoba” nta kintu bivuze kuri wo.
Kuva ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, hamwe n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, itsinda ry’inzobere za ONU ryasohoye raporo rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP na Reuters.
Icyo gihe leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri raporo itarasohoka kandi itaremezwa, ahubwo rushinja igisirikare cya Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, mu gihe leta ya Congo yo yavuze ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.
BBC
Amajwi ya BAMPORIKI mu Rukiko UBUSHINJACYAHA Bumusabiye Imyaka 20 na Miliyoni 200, Asaba IMBABAZI
Rwanda – Congo: ‘Gushinjanya ntibikemura ibibazo’ – Kagame muri ONU
Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN) Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ‘umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo’ ubwo yasaga nk’usubiza ibyavuzwe mbere na mugenzi we wa DR Congo.
Muri iyi nama ya 77 iri kubera i New York, Perezida wa Félix Tshisekedi wa DR Congo yashinje yeruye u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”.
Kuwa gatatu, Perezida Kagame we yavuze ko hari “impamvu yihutirwa yo kubona ubushake bwa politiki” mu gukemura “guhera mu mizi” amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ati: “Umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo.”
Kagame yanenze ko uko ibintu biheruka kumera mu minsi ishize muri ako gace bisa nk’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize hoherezwa ingabo za ONU/UN.
Kuva muri Kamena(6) uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.
Muri weekend ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yabwiye France24 ko M23 ifite ibikoresho bigezweho kandi bikomeye “biruta iby’ingabo za ONU” ziri muri RD Congo.
Guterres yemeje kandi ko “hari aho biva”, ariko yirinda kugira igihugu atunga urutoki.
Igisirikare cy’u Rwanda cyagiye gishinjwa gufasha M23 mu bikoresho no mu basirikare, leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibi ivuga ko ikibazo cya M23 ari “ikibazo cya DR Congo ubwayo”.
Igisubizo Kagame atanga
Perezida Paul Kagame yabwiye inteko rusange ya UN ko ubufatanye bw’ibihugu by’akarere cyangwa ubwumvikane bw’ibihugu bibiri “byerekanye ko byakora itandukaniro”.
Yatanze urugero ko ibi byakozwe muri Centrafrique (ku bwumvikane bw’ubutegetsi bwa Bangui na Kigali) no mu majyaruguru ya Mozambique aho u Rwanda n’umuryango w’ibibugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, byohereje ingabo kugarura amahoro.
Ati: “Ubu buryo bukoreshejwe neza muri DR Congo, nk’uko byasabwe na gahunda y’i Nairobi, bushobora gukora itandukaniro.”
Muri uyu mwaka, inama z’abategetsi b’akarere z’i Nairobi zageze ku mwanzuro wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere – hatarimo iz’u Rwanda – zikajya muri DR Congo.
Ntiharamenyekana neza igihe ibikorwa by’izo ngabo byo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo bizatangirira.
Uyu munsi i New York, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibikorwa nk’ibyo birambe bisaba inkunga ihoraho y’amafaranga y’umuryango mpuzamahanga.
Ikibazo cya M23 cyateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo n’ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, n’imibereho y’abaturage.
Nyuma y’umuhate wa Perezida wa Angola mu kunga ubutegetsi bwa Kinshasa na Kigali, ubu haravugwa uwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu guhuza Tshisekedi na Kagame, ndetse ko uyu munsi yabahurije i New York.
#RDC: @PaulKagame et Félix Tshisekedi autour de @EmmanuelMacron sur la situation sécuritaire dans l'Est. Jeune Afrique a dévoilé que la France menait une médiation secrète entre les deux pays pic.twitter.com/KpJLqam2fa
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) September 21, 2022
KIGALI: Dr Twagiramungu Fabien nyiri akabari kazwi nka 2 SHOTS CLUB yishwe na nde?
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2022, havuzwe inkuru y’urupfu rwa Dr Fabien TWAGIRAMUNGU wazize icyo bamwe bise impanuka y’imodoka; ngo yaba yaragonzwe mu gitondo cya kare ku italiki ya 31 Werurwe 2022, yavuye iwe i Gacuriro saa kumi n’imwe za mu gitondo agiye gukora sport, ku mahirwe make uwo munsi ntiyatashye iwe nk’uko byari bisanzwe, yatashye mu bitaro byitiriwe Umwami FAYSAL ku Kacyiru.
Dr Fabien Twagiramungu ni muntu ki ?
Ni umugabo wari mu kigero cy’imyaka irenga mirongo itanu. Yize muri Kaminuza y’u RWANDA i Butare, nyuma yiga muri Kaminuza y’i Gand mu gihugu cy’U Bubiligi
Yatabarutse ariwe munyarwanda wenyine wari ufite Impamyabumenyi y’ikirenga mu Butabire (doctorat en Chimie analytique, spécialisé en environnement).
Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu yabaye umwalimu muri KIE igihe kirekire ndetse yanabaye umuyobozi wungirije umukuru wa Département ya Chimie muri iyo Kaminuza KIE.
Ubu yikoreraga ku giti cye yari afite sosiyete ebyiri zikora ibya consultance zemewe ku rwego mpuzamahanga
Dr Fabien kandi yari afite umugabane munini mu kabiri kazwi nka 2 SHOTS CLUB gateganye na BK ARENA na Stade AMAHORO i REMERA ;
Inkuru y’urupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu, yatunguye abantu benshi basanzwe bamuzi mu mujyi wa Kigali. Abo ni bamwe mubo bakoranye, yigishije, abakiliya be, n’abo bahuriraga muri gahunda z’ubuzima busanzwe. Inshuti ze zakundaga kumwita «le triplet» kuko mu bana yasize harimo abo twakwita impanga bavutse ari batatu.
Mu gutungurwa n’urwo rupfu rudasobanutse havuzwe byinshi, bivugwa n’abantu batandukanye, ni ukuvuga inshuti ze n’abandi bamumenye.
Amakuru n’ubuhamya ku rupfu rwa Nyakwigendera byateye urujijo mu babyumva ndetse n’abasubira mu byo bumvise kuri urwo rupfu
Byatumye dukora iperereza kuri urwo rupfu, bagenzi bacu bari mu Rwanda, bagerageje kwegera bamwe mu nshuti za Dr Fabien ariko ntibashoboye kugera kubo mu muryango we, turacyashakisha uburyo twagera ku muryango we tukumva uko bo babivuga kuko ngo inkuru mbarirano iratuba, ikindi kandi mu bihe turimo, abatubura inkuru ku mpamvu zitandukanye ni benshi.
Byagenze gute ngo urupfu rukurikirwe n’inkuru ziteye kwibazwaho na benshi?
Ku wa kane tariki ya 31 Werurwe 2022 ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo Dr Fabien yavuye iwe i Gacuriro agiye muri sport nk’uko yari asanzwe abikora. Iyo ni gahunda ya Dr Fabien yari izwi n’inshuti ze za hafi, ndetse n’abaturanyi bari bamenyereye kumubona agenda agaruka dore ko ngo byari mu buzima bwe bwa buri munsi kuko ari umuntu witaga ku myitozo ngororangingo cyane.
Uwo munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ubwo Dr Fabien Twagiramungu yari hafi yo kugera iwe ngo yari nko mu kirometero kimwe ugera iwe mu rugo, ageze ahantu hazamuka hazwi nka Chez Ndengeye ngo havuzwe ko agonzwe n’imodoka.
Inkuru yabonye kibara kuko iyo modoka yitwa ko yamugonze ifite plaque RAE654K twabonye amakuru y’uko yari itwawe n’uwitwa Yves Kamuronsi ngo yari imaze iminota mirongo itatu ihagaze kuri station ya essence Chez Ndengeye, ngo iyo modoka yahagurukanye umuvuduko udasanzwe inyura ku mumotari wari utwaye umugenzi yiruka, imucaho .Ngo imaze guca kuri moto yiruka cyane yuriye bordure abari aho bayireba,
Batangajwe no kubona umuntu uryamye hasi aho imodoka iturutse, iyo modoka ntabwo yahagaze yarakomeje iragenda.
Abatangabuhamya bavuga ko abagiye gutabara uwo muntu babonye uryamye hasi, bamugezeho, basanze atumva, bemeza rwose ko yari yashizemo umwuka. Icyo abantu bose bibajijeho ni ugusanga umuntu uryamye hasi atumva, umaze kugongwa n’imodoka yari ifite umuvuduko udasanzwe bagasanga nta gikomere afite ku mubiri ariko umutwe ubyimbye cyane.
Abari aho ngo bamaze kubona imodoka idahagaze, hari umwe mu basekirite b’aho byabereye wafashe moto akurikira iyo modoka itarahagaze imaze kugonga umuntu ; ni uko byamenyekanye ko uwari utwaye iyo modoka ari uwitwa Yves Kamuronsi kuko ngo yinjiye iwe mu rugo.
Uwo musekirite amaze kubona aho imodoka yinjiye yabimenyesheje urwego rw’igipolisi rushizwe ibinyabiziga n’umutekeno wo ku mihanda. Abapolisi bo muri traffic bageze kwa Yves Kamuronsi muri icyo gitondo bidatinze kuri uwo munsi wo kuwa 31 Werurwe 2022 ngo bahasanze hanze umukozi wo mu rugo, abo bapolisi basanze ya modoka mu gipangu koko, ngo bigaragara ko yagonze ikintu. Abo bapolisi babajije uwo mukozi wo mu rugo uwari uyitwaye ababwira ko ari Shebuja Yves Kamuronsi, ko yaje ayitwaye igonze ityo, mu gitondo kare, akamusaba kuyoza ngo noneho Yves agahita yinjira mu nzu.
Abapolisi bo muri TRAFFIC bahamagaye YVES asohoka mu nzu ngo yambaye pijama nk’umuntu wari uryame, bamubajije niba ari we wari utwaye imodoka , arabihakana avuga ko we yari aryamye , ko yari arimo kwitegura kujya ku kazi ko iyo modoka yari itwawe n’umushoferi, akaba yahise ataha na MOTO.
Wa mukekitite wari wamukurikiye na moto, akaba ari nawe wahamagaye traffic police yamusanze akiri aho yabahamagariye ariho kwa Yves Kamuronsi, yemeza ko ari YVES wari utwaye iyo modoka yagonze ko yasize yishe umuntu.
Yves Kamuronsi, yabwiye uwo musekirite ko ari umugome ko iyo atabivuga bitari kuzamenyekana
Nyuma yo kuvugana n’abapolisi baje kureba imodoka yagonze, umukozi wa Yves yaje kuvugana na RIB
Amakuru twashoboye kubona avuga ko ibyo uwo mukozi wo mu rugo wa Yves Kamuronsi yabwiye RIB bigaragaza ko ubona ko Yves Kamuronsi kuri uwo munsi wo kuwa gatatu taliki ya 31 Werurwe 2022 yagize imyitwarire itangaje.
Uwo mukozi ngo yaba yarabwiye RIB ko Shebuja Yves Kamuronsi yavuye mu rugo ahagana saa kumi za mu gitondo atwaye iyo modoka nzima (itagonze) ngo noneho agaruka mu ma saa kumi n’ebyiri zo muri icyo gitondo nyine imodoka igonze amutegeka guhita ayoza we yinjira mu nzu.
Dusubiye kuri Dr Twagiramungu Fabien wagonzwe, ngo ba bantu babonye impanuka bahamagaye ambulance igihe umwe muri bo yari yakurikiye ya modoka, ubwo Ambulance yaje kuza iza kumukura aho yagongewe. Umuganga ndetse n’uwari umuherekeje muri ambulance, bavuze ko bamukuye aho ngaho yashizemo umwuka bivuga ko yari yapfuye bamwuriza ambulance akajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami FAYSAL.
Ku italiki ya 3 Mata 2022 ku isaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami FAYSAL babwiye umuryango wa Dr Twagiramungu Fabien ko yapfuye ko bagomba kujya kumushyingura.
Kuva ku itariki ya 31 Werurwe 2022 hamaze kuvugwa ko Dr Fabien yagonzwe n’imodoka, amakuru yacicikanye hirya no hino mu gihugu no hanze, ibyavugwaga kuri iyo mpanuka byari byinshi ndetse binagaragara kandi byumvikanisha ko inkuru zirimo kuvugwa zimwe zari zigamije kuyobya uburari kuri urwo rupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien
Ese Dr Fabien yishwe n’impanuka y’imodoka ?
Mu gihe umuryango wa Nyakwigendera wari utarashyingura umuntu wabo, havugwaga amakuru menshi anyuranye ateye urujijo, icyumvikanaga muri ayo yose ni uko byagaragaraga ko hari ikintu cyo gutera urujijo umuryango n’inshuti za Dr Fabien.
Ku italiki ya 10 Mata 2022 nibwo Dr Fabien yashinguwe, yaherekejwe n’abantu benshi barimo bamwe mu bayobozi bakuru bo mu nzego za Leta n’abandi bahagarariye imiryango n’amashyirahamwe ya leta n’ayigenga
Bikaba bigaragaza ko Dr Twagiramungu yari afitiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange akamaro ku buryo bugaragarira buri wese.
Kugeza kuri uwo munsi wo gushyingura, Yves Kamuronsi wari utwaye ya modoka yagonze Dr Fabien ntihagarare, kandi mwibuke ko havuzwe ko yagonze umuntu agapfa ; yari iwe yari atarashyikirizwa ubutabera. Yves yari mu mudendezo ajya mu tubari n’ahandi nta nkomyi, nta mpungenge cyangwa ukwicuza na guke. Mubyibazeho!
Ese ubundi mu mategeko y’u Rwanda, umuntu ugonze umunyamaguru agapfa, nyuma yo kumugonga agatoroka atanamuhaye ubutabazi bw’ibanze bigenda bite?
Ikindi ngo cyari giteye impungenge muri iyo minsi y’amakuba mu muryango wa Dr Fabien Twagiramungu, ni uko ngo umwe mu nkoramutima y’uwo muryango twe tutarashobora kuvugana nawo, yagize imyitwarire idasanzwe n’uruhare mu gutoteza no gushyashyariza bamwe mu bo muryango wa Dr Fabien.
Nyuma y’italiki ya 10 Mata 2022 Dr Fabien amaze gushyingurwa, ngo ibyakurikiyeho nabyo ni ibyo kwibazwaho kugirango iby’urwo rupfu bisobanuke kuko bigararaga ko Dr Fabien ashobora kuba yarishwe ku bwende n’abantu bari bamuzi neza ku giti cyabo.
Dr Fabien yari umuntu w’umuhanga wari ufitiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange akamaro kandi wari wizewe anakenewe n’abaturage muri rusange yafashaga mu kazi no mu buzima bwa buri munsi tutibagiwe n’ubuyobozi bw’igihugu bwamwiyambazaga kenshi mu byo yari afitiye ubumenyi bijyanye n’imirimo yakoraga ya Consultance.
Havugwa ko bamugiriye ishyari kubera ubutunzi yari amaze kugeraho ndetse ngo n’igikundiro yari afitiwe n’’abanyarwanda b’ingeri zose kuva mu buyobozi bw’igihugu kugera ku muturage ukora isuku mu mujyi wa Kigali, nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe umunsi ashyingurwa.
Ngo ku italiki ya 11 Mata 2022, Yves KAMURONSI yitabye ubutabera, ngo byaba byarabaye mu buryo budasobanutse kugeza n’ubwo n’Umushinjacyaha w’akarere ka Gasabo yashyizwe mu majwi n’abakurikiranye iby’urupfu rwa Dr Fabien
Ngo Procureur w’akarere ka Gasabo imyitwarireye yateye impungenge, izamura urundi rujijo ngo yafashe urwo rubanza mu ntangiriro, arujyana mu cyumba kiburanisha abakoze ibyaha bito (infractions mineures) Ese ko harimo ubuzima bw’umuntu kandi udasanzwe, (Dr Fabien umunyabwenge, umuhanga wahoraga atsindira amasoko manini mubijyanye na Environnement, Umwarimu muri Kaminuza, Umuntu wari utunze akabari gakomeye nka 2 SHOTS CLUB..) byaba byaratewe n’iki kugirango Procureur wa Gasabo abe ari we ufata iyo dossier ntijyanwe mu rwego rw’ubutabera ruburanisha ibyaha nk’ibyo bikomeye birimo kugonga umuntu, ukamukomeretsa, ukanamwica ntumuhe ubutabazi bw’ibanze?
Amakuru yatugezeho ngo uwashyizwe mu majwi mu bafite uruhare mu rupfu rwa Dr TWAGIRAMUNGU Fabien ni uwitwa Egide Nkuranga, ubu niwe uhagarariye umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ngo yumvikanye kenshi mu mvugo yibasira umuryango Dr Fabien abicishije mu manama y’urudaca yakoreshaga abantu batandukanye agambiriye gutera ubwoba umuryango wa Nyakwigendera kugirango batagana inzira y’ubutabera. Bimwe mu byavugiwe muri izo nama twumvise, ngo yaba ashinja abo mu muryango wa Dr Fabien kuba abayoboke b’ishyaka RNC rya Gen Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo ngo yaba yaravuze menshi agera naho avuga ko Dr Twagiramungu yishwe na Leta.
Mu makuru yatugezeho, igitangaza abantu benshi ni uko Egide Nkuranga yari inshuti y’akadasohoka ya Dr Fabien kugeza aho Dr Fabien yajyaga amufasha akamuha ibiraka mu bijyanye n’amasoko menshi. mu bya consultance yakoraga.
Ese ni iki gishishikaje Egide Nkuranga mu kwibasira umuryango w’inshuti ye kurusha kuwufata mu mugongo no kuwufasha kumenya ukuri kuri urwo rupfu?
Ibyo byose ngo yaba abikora agamije kubatera ubwoba ngo badakurikirana iby’urupfu rwa Dr Fabien mu butabera. Kandi ngo iyo urebye aba anagamije kumvikanisha ko Dr Twagiramungu yishwe na Leta ngo ni uburyo bwo kubyigurutsa dore ko ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe we n’abo bafatanije bitabura iperereza riramutse rikozwe neza.
Abaduhaye amakuru bakomeje kutwibutsa ko Dr Twagiramungu yari afite akamaro kanini mu kubaka igihugu dore ko ngo ari we munyarwanda w’i Rwanda wari ufite Doctorat muri chimie analytique option environnement wenyine, muri make abaduhaye amakuru bavuga ko yishwe n’abamugiriye ishyari bagashaka kubyegeka kuri Leta.
Tuzakomeza gukurikiranira hafi iby’uru rupfu, nihagira amakuru mashya tumenya tuzayabagezaho
Byaruhanga Wilson
Bannyahe: Jean de Dieu Shikama yagejejwe imbere y’urukiko
Ku nshuro ya mbere Jean de Dieu Shikama uheruka gutabwa muri yombi azira amagambo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga yagejejwe mu rukiko. Uyu akomoka mu kagali ka Nyarutarama aho Leta iheruka kwimura abaturage ku gahato.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buramusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mbere y’urubanza mu mizi. Buramurega ibyaha byo gupfobya jenoside no gukurura amacakubiri. Uregwa n’umwunganizi barasaba kumurekura agakurikiranwa ari hanze
Ihonyorategeko mu kibazo cya Bannyahe
BAMPORIKI AZIZE KUBA UMUKOMISIYONERI W’ABAKIRE BARI MUNTAMBARA BAFITE UNDI MUTEGETSI UBUNGANIYE
Bannyahe: Itabwa muri yombi n’irekurwa rya Ihorahabona
La Haye: Imyigaragambyo yo kwifatanya n’abanyarwanda ba Arusha bakiriwe na Niger
L