Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Bannyahe: Umujyi wa Kigali urasaba ko urubanza rwapfundurwa!

$
0
0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda rwaburanishije urubanza rw’imiryango isaga 75 yari ituye i Nyarutarama aho abaturage baheruka kwimurwa ku ngufu. Ni ku ngingo yo kwimurwa kubw’ibikorwa by’inyungu rusange.

Umujyi wa Kigali wari wasabye ko habaho gupfundura urubanza rwaburaga igihe gito ngo rusomwe. Uravuga ko wabonye abaturage bawusaba ubuhuza. Bamwe muri Abo baturage batsembeye urukiko ko umujyi wa Kigali ubabeshyera kuko wabategetse kwimuka ku gahato nyuma yo kubambura ibyangombwa by’imitungo yabo.

Uravuga ko wabimuye ku neza bo bakavuga ko wabimuye ku gahato nyuma yo kubafungiraho amazi n’umuriro.

VOA


Bannyahe:Avoka wabo asobanuye uko urubanza ruhagaze nyuma yo gusenyerwa

Imyigaragambyo yo gusaba urukiko rwo kurenganura abazize génocide yakorewe abahutu. Bruxelles 01-10-2022

Shikama Wagereranyije GENOCIDE n’Isenywa Rya BANNYAHE Afunzwe Iminsi 30 y’Agateganyo

Innocent Kabandana yagizwe Lt General

Umwana wa Rachid Hakuzimana yarekuwe na Polisi. Gahunda ni ishuri

Bannyahe: Rwa rubanza karundura rurasubitswe. Jado yongeye kwitaba RIB

Victoire Ingabire: TUGANIRE KUBIBAZO NYABYO BYUGARIJE ABANYARWANDA


Felisiyani Kabuga ntazaburana igihe cyose atarahabwa umwunganizi yihitiyemo

$
0
0

I La Haye 28/09/2022
INTANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

KUBURANISHA MU MIZI URUBANZA RWA FERESIYANI KABUGA IMBERE Y’URUGEREKO RWIHARIYE RUSHINZWE KUBURANISHA IBYASIZWE N ‘URUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA.

Urubanza rwa Feresiyani Kabuga ruzatangira kuburanishwa ejo adahari. Impamvu y’uko kubura kwe ni uko Bwana Feresiyani Kabuga agerageza, bidafite ishingiro, kuva mu mwaka wa 2021, guhitamo ku bwende bwe umwunganira mu rukiko. N’ubwo yashyize umuhate wose mu kubona uwamwunganira yihitiyemo, urukiko ntirwitaye ku busabe bwe bwo guhitamo umwunganira yihitiyemo. Urukiko rukomeje kumutegeka(kumuhatira), rutitaye ku busabe bwe, uwamwunganira mu rubanza atizera na gato kandi na we akaba atifuza kureka inshingano ze z’umwuga ku wo yunganira. Icyiyongereye muri uko kwangirwa n’urukiko guhitamo umwunganira yihitiyemo, urugereko rwihariye rusigarira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukomeje kudashamadukira (gutinda) gufata icyemezo ku kuba atishoboye. mu gihe cyose rukibisuzuma, Bwana Feresiyani Kabuga abujijwe, mu buryo bwose bushoboka guhabwa no kuba yakoresha ibye (Byafatiriwe n’urugereko) mu guhitamo no guhemba ku bwende bwe umwunganira mu mategeko yihitiyemo. Agomba kwakira no kwemera ubwunganizi mu mategeko bwatanzwe n’urugereko. Muri make, Bwana Kabuga abujijwe n’urugereko uburyo bwose bwo guhindura umwunganira washyizweho na rwo mu gihe cyose hakigwa ku bushobozi bwe, ategetswe kuzibukira (Abujijwe) uburenganzira bwo kugira uruhare ku mutungo we no kuwukoresha we ubwe mu guhitamo umwunganira. Muri ubwo buryo, Bwana Feresiayani Kabuga ahatiwe,( ategetswe) kuzibukira uburenganzira bwe bwo kugaragara mu rubanza rwe. Feresiyani Kabuga yabwiye usanzwe amwunganira Maitre Emmanuel Altit ko yifuza kutitaba urukiko mu rubanza rwo ku wa 29 Nzeri 2022, ndetse n ‘umuhungu we yamenyesheje abayobozi b’aho Bwana Kabuga afungiye ko umubyeyi we asaba kutitaba urukiko mu iburanishwa ryo ku wa 29 Nzeri nk’uko bigaragazwa ku mugereka (inyomeko) w’(y’) iki cyemezo.
Philippe Larochelle, urugaga rw’abavoka.

ITANGARIZWAMBAGA MU RUHAME

Njyewe Kabuga Feresiyani, Kuri ubu ufungiwe muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye i la Haye, mu Buholandi, ntangaje ku mugaragaro ibi bikurikira:

1. Nta cyizere na kimwe mfitiye umwunganizi wanjye muri iki gihe mu mategeko, Maitre, Emmanuel Altit, kandi ndifuza ko yarekera aho kumpagararira mu bishoboka byose.

2. Ibyo nasabye byose ngo Bwana Emmanuel Altit amvire (yegure) mu rubanza byaranzwe.

3. Mfite umutungo uhagije wamfasha kwiyishyurira unyunganira mu mategeko nihitiyemo ariko urukiko rwambujije kuwugiraho uruhare.

4. Mbese ndi guhatirwa guhagararirwa n’umwunganizi mu mategeko ntizeye na gato bikubitiyeho no kubuzwa uburenganzira ku mutungo wanjye kugira ngo mfate umwunganizi nihitiyemo.

5. Kubera ibyo byose, nafashe icyemezo cyo kutitabira urubanza, kandi ndasaba kutagezwa imbere y’abacamanza:

Ni ibyo nshyiriyeho umukono wanjye i La haye, mu Buholandi Kuri uyu wa 28 Nzeri 2022.

Feresiyani Kabuga

Njyewe, Donasiyani Nshyimyumuremyi, nasomye kandi nsemuye iri tangazo rya papa wanjye mu Kinyarwanda, i La haye, Kuri uyu wa 28 Nzeri, ndetse nemeje ko arisinyiye imbere yanjye.
Donasiyani Nshimyumuremyi

Urubanza rwa Kabuga Felicien Rwatangiye Atitaba Urukiko

$
0
0

Urubanza rw’umucuruzi w’Umunyarwanda Kabuga Felicien uregwa ibyaha bya genocide yo mu Rwanda muri 1994 rwatangiye La Haye mu Buholandi.

Kabuga ni we wabaye umuntu wa mbere warezwe n’urukiko Mpuzamahananga Mpanabyaha muri 1997. Kabuga ntiyitabiriye urubanza. Mu nyandiko yashyize hanze kuri uyu wa gatatu, yagaragaje ko adashaka umwuganira mu mategeko Maitre Emmanuel Altit, asaba urukiko kutaza mu rubanza igihe uburenganzira bwe butarubahirizwa.

Venuste Nshimiyimana amaze kuvugana n’umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Venuste Themistocles Mutijima wakurikiye urwo rubanza abanza kumubaza uko kuba Kabuga yanze umwunganira mu mategeko byakiriwe.

Video: Urubanza rwa Félicien Kabuga, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso by’ubushinjacyaha, 29/09/2022

NDIMBATI AGIZWE UMWERE MU RUKIKO

$
0
0

Umugabo wamamaye mu gukina filimi nyarwanda Bwana Jean Bosco Uwihoreye bakunze kwita “Ndimbati” yatsinze ubushinjacyaha mu rubanza baburanaga. Bumurega ibyaha byo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha. Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso bifatika butanga. Rwategetse ko Ndimbati ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Nta kimenyetso na kimwe mu byashingiweho n’ubushinjacyaha mu kurega Bwana Uwihoreye umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yahaye agaciro. Yavuze ko byose bibumbatiye ugushidikanya, ni ko guhita atangaza ko nta cyaha na kimwe gihama Uwihoreye uzwi nka “Ndimbati” mu mafilimi nyarwanda.

Akimara gutangaza iyo ngingo icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abantu bagihinduye nk’isoko ubundi umucamanza abura uko yifata, abandi na bo bajya hanze kugaragaza amarangamutima yabo.

Ndimbati yaregwaga ibyaha bibiri: Gusambanya umwana no kumuha ibisindisha. Ku cyaha cyo gusambanya umwana mu kukimugiraho umwere umucamanza yashingiye ku matariki y’amavuko, yaba avugwa n’ababyeyi ndetse n’ayatanzwe n’inzego zitandukanye z’ubutegetsi.

Ikarita yafatiyeho inkingo ya Muganga igaragaza ko Kabahizi Feledawusi yavutse ku itariki ya 07/06/2002. Ubushinjacyaha na Kabahizi bakavuga ko Ndimbati yasambanyije Kabahizi tariki ya 24/12/2019 ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ibimenyetso by’uturemangingo dutangwa n’abahanga tuzwi nka DNA/ADN bigaragaza ko abana b’impanga Kabahizi yababyaranye na Ndimbati kandi na se arabemera. Gusa ku matariki yaregwagaho kuryamana na Kabahizi Ndimbati avuga ko yari ku Gisenyi.

Yemera ko bagiranye imibonano mpuzabitsina ku itariki 02 /01/2020; bityo ko yari yujuje imyaka y’ubukure. Urukiko rushingiye ku matariki atandukanye rwanzuye ko hari indangamuntu ya mbere Kabahizi yagendanaga igaragaza ko yavutse ku itariki ya 01/01/2002. Urukiko ruvuga ko n’ubwo abarega Ndimbati bahakana iyo ndangamuntu bitavanaho ko yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Ku kijyanye n’amatariki yaba Ndimbati na Kabahizi ndetse n’ubushinjacyaha batemeranyaho ku munsi baba baragiranye imibonano mpuzabitsina, urukiko rwavuze ko buri ruhande rubivuga gusa nta kindi kimenyetso kibiherekeza.

Urukiko rwavuze ko ntaho rwahera rwemeza ko Ndimbati yaryamanye na Kabahizi atujuje imyaka y’ubukure. Rwashimangiye ko ubushinjacyaha bufite inshingano zo kurugaragariza ibimenyetso bidashidikanywaho.

Ku cyaha cyo guha umwana ibisindisha na cyo umucamanza yakimugizeho umwere. Umucamanza kandi yategetse ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza. Basabaga indishyi zingana na miliyoni 30 mu mafaranga y’u Rwanda. Ategeka ko Jean Bosco Uwihoreye bakunze kwita “Ndimbati” ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Mu cyumba cy’urukiko abantu bahise baterera hejuru icyarimwe bagaragaza ko bishimiye icyemezo cy’ubutabera mu rubanza rwa Ndimbati. Urubanza rusomwa mu baburanyi hagaragaraga umunyamategeko wunganira Ndimbati. Ubushinjacyaha ntibwari mu cyumba cy’urukiko. Umunyamategeko Irene Bayisabe Ashima ko uwo yunganira yabonye ubutabera.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ntitwabashije kumenya niba urwego rw’ubushinjacyaha ruburana na Ndimbati ruzajuririra icyemezo cy’urukiko na cyane ko urubanza rwasomwe ku rwego rwa mbere rutaraba itegeko.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko Ndimbati akimara kugera hanze ashobora kujyana mu nkiko umunyamakuru wo ku muyoboro wa YouTube yikoma ko ari mu babaye intandaro yo kumufungisha. Ndimbati yari amaze amezi atandatu afunzwe muri gereza ya Mageragere. Umunyamategeko umwunganira yabwiye itangazamakuru ko igihe Ndimbati yabyifuza agasanga afite ibimenyetso bashobora gushingisha urundi rubanza.

VOA

La Haye: Uwunganira Félicien Kabuga n’ubwo atamushaka yatangiye kumuhagararira imbere y’urukiko

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miriyoni 60

$
0
0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Rwanda rwahanishije Bamporiki Edouard  wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco, igihano cy’igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga milioni 60.

Aho ni nyuma yo kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite. Bamporiki yari yaburanye yemera ibyaha kandi asaba imbabazi.

Umucamanza yavuze ko Bamporiki Edouard ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Mu cyumweru gishize umushinjacyaha yamureze ko yakiriye indonke y’amafaranga yahawe n’umucuruzi Gatera Norbert ubwo yari amaze gusaba umujyi wa Kigali kumufasha gufungura uruganda rwe rw’inzoga.

Urwo ruganda rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa – umucamanza yavuze ko Bwana Bamporiki yahawe amafaranga milioni 5 zirimo 3 ze n’ebyiri zagombaga guhabwa umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha kandi yari yamureze gufasha umucuruzi gufunguza umugore we wari wafunzwe, nyuma ngo Bamporiki ahabwa ishimwe ry’amafaranga milioni 10.

Bamporiki yavuze ko atigeze agambirira kwaka ruswa, ko icyo yakoze ari uguhuza uwo mucuruzi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi ko amafaranga yahawe yari ayo kumushimira ku bw’ubufasha yari yemereye uwo muryango.

Umucamanza yavuze ko uretse umwanya w’icyubahiro n’igitinyiro Bamporiki yarimo nta n’umukozi uwariwe wese wa leta wemerewe kwakira indonke cyangwa ishimwe risimbuzwa ubufasha yahaye umuturage.

Yavuze ko ibyaha bimuhama amukatira igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga milioni 60. Mbere umushinjacyaha yari yamusabiye igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga milioni 200.

Umucamanza kandi yavuze ko urukiko rwatanze igihano gito ngo kuko uregwa atagoye urukiko kandi ko yemeye ibyaha akanasaba imbabazi.

Bamporiki n’umwunganira Me Habyarimana Jean Baptista bari basabye ko n’ubwo bahabwa igihano ariko cyasubikwa.

Umucamanza yanze gusubika icyo gihano, mu magambo agira ati:

“Nyuma yo kubona ko icyo cyaha cyakozwe n’umuyobozi ufite ukujijukirwa guhagije, ushinzwe ministeri y’umuco, ishinzwe kubungabunga umuco nyarwanda w’ubupfura, umuyobozi usanzwe uzi kirazira na kikaziririzwa, rusanga gusubika icyo gihano nta somo ryaba ritanzwe cyane ku muntu wabaye umuyobozi nka Bamporiki Edouard”.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo ye Edouard Bamporiki – kuva icyo gihe kugeza ubu akaba yari afungiye iwe mu rugo.

Afite iminsi 30 yo kujuririra igihano yahawe.

BBC

Bruxelles-01.10.2022: Imyigaragamyo yo gusaba Urukiko mpuzamahanga ku byaha bya FPR


Rwanda: Polisi yarashe umugabo abandi barigaragambya.

Mu Rukiko PRINCE KID Ahishuye UKURI Atinyutse UBUSHINJACYAHA

Urukiko i Kigali rwarekuye abanyamakuru ba Iwacu TV bamaze imyaka ine bafunze

$
0
0

Urukiko rukuru rwagize abere Abanyamakuru batatu bakoreraga umurongo wa YouTube witwa Iwacu TV, bashinjwaga ibyaha birimo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Abo banyamakuru ni Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack bafunzwe mu Ukwakira 2018.

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze byashingirwaho bahamywa icyaha, bityo rubagira abere runategeka ko bahita barekurwa.

Umunyamategeko w’abo banyamakuru, Ibambe Jean Paul yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ati “ Havuzwe ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza ku guteza imvururu muri rubanda no gutangaza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, ibyo nta byabayeho.”

Inkuru ubushinjacyaha bwashingiragaho abo banyamakuru bakoze, ni izifite aho zihurira n’ibitero umutwe wa FLN wagabye mu bice by’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda guhera mu 2018.

Ibambe yavuze ko bo bisobanuye bagaragaza ko ibitero byabayeho ndetse hari n’abantu bahamijwe ibyaha n’inkiko biyemerera kubigiramo uruhare, bityo ko kubitangaza ku munyamakuru ubyemerewe bitakabaye icyaha.

Aba banyamakuru bari bamaze imyaka ine bafunzwe. Ibambe yavuze ko kuba baregera indishyi kuri icyo gihe bamaze muri gereza ari amahitamo y’abo banyamakuru.

Ati “Ni icyemezo ba nyir’ubwite bakwifatira ariko icy’ingenzi twakwishimira ni uko babaye abere.”

BASOHOTSE MURI GEREZA NYUMA YO GUFUNGWA IMYAKA 4 BY’AGATEGANYO

Ubushinjacyaha bwategetswe icyo bwahungaga mu rubanza rwa Béatrice MUNYENYEZI

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>