Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

U Rwanda ku Isonga mu Bihugu Biniga Itangazamakuru

$
0
0

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 40 bya mbere biniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi. ibyo bikubiye muri raporo ngarukamwa y’umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru batagira imipaka – RSF.

Ku rwego rw’akarere, iyi raporo yerekana ko u Rwanda ari rwo ruza ku isonga mu bihugu bibangamiye ubwisanzure bw’abanyamakuru.

Raporo y’uyu mwaka umuryango RSF wise Itangazamakuru ku Gitutu cya Politiki, irerekana ko itangazamakuru ku isi ryugarijwe n’abakabaye bafite inshingano zo kuririnda, ari bo abategetsi mu bya politiki.

Ibyo uyu muryango ubigaragaza wifashishije igipimo cya politiki uvuga ko ku rwego rw’isi cyasubiye inyuma ho amanota 7.6 ku ijana. Ni mu bipimo bigera kuri bitanu ubu bushakashatsi ngarukamwaka bwibandaho.

Ku Rwanda, by’umwihariko, raporo y’uyu mwaka y’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka, irushyira ku mwanya w’144 ku bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi, aho rufite amanota 40.55 ku ijana.

Mu bipimo byose birebwaho muri ubu bushakashatsi uko ari bitanu, bibiri muri byo ni byo u Rwanda rufitemo amanota ageze kuri 50 ku ijana. Ni ukuvuga igipimo kijyanye n’amategeko ndetse n’ikijyanye n’imibereho.

U Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 13 ugereranyije n’aho rwari mu bushakashatsi bw’umwaka ushize, ndetse rwatakaje amanota 6.5 ku ijana.

Raporo ya RSF yerekana ko kugeza muri uyu mwaka wa 2024, abanyamakuru bafunzwe mu Rwanda ari babiri. Ikagaragaza ko nta munyamakuru wishwe muri uyu mwaka.

Uyu muryango muri raporo yawo, uvuga ko mu guha igisobanuro igenzura rikomeye rihozwa ku itangazamakuru kuva yajya ku butegetsi, Perezida Paul Kagame yifashisha amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside muw’1994, aho itangazamakuru ryakwirakwije urwango rushingiye ku moko.

Uyu muryango uvuga ko nyuma yo gucibwa intege n’ikandamizwa rimazemo ibinyacumi by’imyaka, imikorere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda iri mu iza inyuma y’irindi ryose ku mugabane w’Afurika.

RSF ivuga ko imiyoboro ya televiziyo ifitwe na leta cyangwa se ikagenzurwa binyuze mu banyamigabane basanzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi. Naho menshi mu maradiyo akibanda ku biganiro bya siporo n’umuziki mu rwego rwo kwirinda ko yahura n’ibibazo.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko itangazamakuru ricukumbura ridakorwa cyane mu Rwanda. Ndetse n’abanyamakuru bagerageje gutangaza amakuru aboneka nk’agira ibyo anenga, babinyujije ku muyoboro wa YouTube cyangwa se indi miyoboro yo kuri murandasi muri iyi myaka ya vuba, bagiye bakatirwa ibihano biremereye.

Umuryango RSF uvuga ko nyuma y’aho Perezida Kagame yongeye gutorerwa manda ya gatatu mu kwa Munani kw’2017, igitugu n’igenzura rya guverinoma ku itangazamakuru byiyongereye.

Ukavuga ko ba nyiri ibitangazamakuru basabwa kwiyemeza gukorana na guverinoma. Naho benshi mu banyamakuru bagiye bahatirwa kujya guhabwa amasomo ajyanye no gukunda igihugu, cyangwa se kuba abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi.

Abatabyemeye uko nabo, uyu muryango uvuga ko abategetsi bagiye bagira uruhare rutaziguye mu kubirukana mu kazi.

Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Bwana Sadibou Marong, umuyobozi w’umuryango RSF mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yasabye ko abategetsi bo mu Rwanda bakora ibishoboka bagateza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yagize ati: “Ku byerekeye u Rwanda, ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru bihora ari ikibazo giteje ingorane cyane. Kubera ko, ni igihugu kiri ku mwanya w’144 mu bihugu 180; cyasubiye inyuma bigaragara, aho cyamanutseho imyanya 13 mu karere ka Afurika, ugereranyije n’umwaka ushize. Ibyo bikagaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bukomeje kujya habi, haba ku rwego rw’amategeko, ku rwego rwa sosiyete, yewe no ku rwego rw’umutekano w’abanyamakuru.

Dufite impungenge ko ibyo byakomeza muri uyu mwaka w’2024. Bityo tukaba dukoresheje uyu mwanya ngo duhamagarire ibitangazamakuru n’abategetsi gukora ibishoboka byose ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru butere imbere muri icyo gihugu.”

Mu bijyanye n’ubukungu naho, uyu muryango uvuga ko isoko ryo kwamamaza ari ritoya cyane mu Rwanda, bitewe n’uko nta rwego rw’abikorera rukomeye ruhari, rudashingiye ku ishyaka riri ku butegetsi.

Ukavuga ko ruswa igwiriye mu itangazamakuru, ndetse bamwe mu banyamakuru bagira ibyo bahabwa kugira ngo bahindure uko bakora akazi kabo.

Umuryango RSF uvuga ko imiterere mibi y’imirimo mu rwego rw’itangazamakuru ndetse n’igitutu kiremereye no guterwa ubwoba abanyamakuru bahura nabyo, birimo kuzitira urubyiruko kwinjira muri uyu mwuga.

Urwo, nk’uko uyu muryango ubivuga, rurahitamo kuyoboka imirimo ijyanjye n’inozamubano, ihemba neza kandi ntigire ingaruka nk’iz’itangazamakuru.

Ijwi ry’Amerika yashatse kumenya icyo ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga kuri iyi raporo, Bwana Alain Mukuralinda, umwe mu bavugira guverinoma y’u Rwanda, adusubiza ko batarayibona, bazadusubiza bamaze kumenya ibiyikubiyemo.

Icyakora mu bihe byahise, u Rwanda rwakunze kwamagana raporo nk’izi zirunenga kutubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwa muntu.

Raporo igaragaza ko ibihugu byo mu karere byagiye bitera intambwe igana imbere ugereranyije n’aho byari umwaka ushize. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyasubiye inyuma mu karere.

Tanzaniya ni yo yazamutseho imyanya myinshi – igera kuri 46. Ni nacyo gihugu kiza ku isonga mu karere mu bijyanye no kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho iri ku mwanya wa 97 ku rwego rw’isi.

Uganda ni yo ikurikira u Rwanda mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho iza ku mwanya w’128 ku rwego rw’isi.

Icyakora iki gihugu cyo cyazamutseho imyanya 5 ugereranyije n’aho cyari muri raporo y’umwaka ushize. Kenya iraza ku mwanya w’102, u Burundi kuw’108, mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yo iza ku mwanya w’123.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Themistocles Mutijima.

The post U Rwanda ku Isonga mu Bihugu Biniga Itangazamakuru appeared first on Umunyarwanda.


Rwanda: Cyamunara y’Umutungo wa Rwigara Ikomeje Guteza Impaka Mu Nkiko

$
0
0

Mu Rwanda, abanyamategeko Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa bwabwiye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ko umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara wagurishijwe mu cyamunara mu bwiru.

Barasaba ko iyo cyamunara yateshwa agaciro. Abunganira umuhesha w’inkiko wagurishije iyo cyamunara bo bagasaba kutakira iki kirego kuko cyamunara yarangiye.

Abanyamategeko Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa ni bo bagaragaye bunganira Madamu Adeline Mukangeamanyi Rwigara. Ni mu rubanza barega umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana basaba gutesha agaciro cyamunara yakoze ku mutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Bashingiye ku itangazo ry’umuhesha w’inkiko yanditse ahamagarira ababishoboye kugura kuri make inyubako yo kwa Rwigara, bavuga ko iyo cyamunara yagombaga gutangira kuva tariki ya 19 kugeza kuya 26 z’ukwezi gushize.

Bavuga ko bamwandikiye bamusaba kuyihagarika no kuyikuraho kuko yayikoraga mu buryo butemewe n’amategeko, Habimana akabyanga. Gashabana na Ruberwa babwiye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ko kuvuga ko Mukangemanyi Rwigara nta nyungu afite ku mutungo watezwaga muri cyamunara byaba ari nk’agashinyaguro kuko imitungo imwanditseho.

Umunyamategeko Henri Pierre Munyangabe wunganira umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cyo kwa Rwigara. Avuga ko cyamunara yarangiye nta cyo bakiregera.

Yavuze ko bigaragara ko cyamunara yabaye ku itariki ya 26/04 saa tatu n’iminota 46 za mu gitondo. Yasobanuye ko gutesha agaciro cyamunara bikorwa mu minsi 15 uhereye igihe yabereye. Ni cyamunara avuga ko yabaye ishingiye ku kurangiza urubanza abo kwa Rwigara batsinzwemo ubwo baburanaga na banki y’ubucuruzi yahoze ari COGEBANK.

Naho umunyamategeko Frank Karemera wunganira banki y’ubucuruzi ya Equity Bank avuga ko bitashoboka mu rwego rw’amategeko habaho guhagarikisha cyamunara icyarimwe no kuyikuzaho. Avuga ko mu gihe kwa Rwigara batangiye ikirego gisaba kuyitesha agaciro itari yakabaye kandi ko cyamunara itateshwa agaciro itaraba.

Uyu munyamategeko umucamanza yamutegetse kuzagaragaza amasezerano asobanura ko Equity Bank yaguze COGEBANK ikanegukana inshingano zayo zose.

Gashabana akavuga ko imihango ya cyamunara igaragaza ko itaba umunsi umwe ashingiye ku bikubiye mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko.

Umunyamategeko Ruberwa na we wunganira umugore wa Nyakwigendera Rwigara avuga ko nta genagaciro ku mutungo umuhesha w’inkiko yigeze ashyikiriza bene umutungo. Avuga ko uko Habimana abisobanura byumvikana ko iryo genagaciro yarishyikirije umuntu utazwi yatoraguye ku muhanda. Nyamara, igihe umutungo ari uwa Kompanyi, iryo genagaciro rishyikirizwa umuyobozi wayo.

Gashabana ati “ Umuhesha w’inkiko twamusabye igenagaciro aricecekera, araturama ntiyagira icyo atubwira.” Mu yandi makosa bavuga ko umuhesha w’inkiko yakoze muri iyo cyamunara , harimo ko nta nyandiko igaragaza uko yamunara yagenze, aho yabereye, abayitabiriye n’ibiciro batanze. Gashabana yavuze ko mu nyandiko Habimana yashyize muri dosiye bigaragara ko hapiganye umuntu umwe gusa ari na we wegukanye inyubako yo kwa Rwigara mu buryo yise “Ubwiru”.

Gashabana ati “Dusaba guhagarika cyamunara twizeraga ko umuhesha w’inkiko ari inyangamugayo atashoboraga gukora aya marorerwa.” Yasobanuye ko bagaragarizaga umuhesha w’inkiko ko iyo cyamunara itari gushoboka kuko Adeline Mukangemanyi Rwigara atari mu Rwanda. Umucamanza yatangaje ko agiye gusuzuma impaka ku mpande zose ziburana akazazifataho icyemezo mu cyumweru gitaha.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo inyubako y’igorofa igeretse kane yo kwa Rwigara biboneka ko itari yakuzuye ari bwo yatejwe mu cyamunara. Iyo nyubako iherereye ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakire yegukanywe n’uruganda rukora imyenda rwitwa “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd” ku gaciro ka miliyari imwe na miliyoni zisaga 116 z’amafaranga y’amanyarwanda.

Yagurishijwe harangizwa urubanza uruganda rw’itabi rwa Rwigara Premier Tobacco Company Ltd (PTC Ltd) rwatsinzwemo mu rukiko rw’ubucuruzi mu 2021. Rwaburanaga na banki y’ubucuruzi yahoze ari COGEBANK ubu yaguzwe na Equity bank. Ivuga ko kwa Rwigara bari bayibereyemo umwenda ubarirwa muri miliyoni 349 z’amafaranga.

Mu bihe bitandukanye, abo kwa Rwigara bumvikanye bahakana bagatsemba iby’uwo mwenda, bakavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bugambiriye kubacucura utwabo bugamije kubakenesha.

The post Rwanda: Cyamunara y’Umutungo wa Rwigara Ikomeje Guteza Impaka Mu Nkiko appeared first on Umunyarwanda.

EMMANUEL NA FELIX

$
0
0

Umenya hari igishya mu kirere cya politiki y’iwacu hariya. Mu karere k’ibiyaga bigari. Amagambo yakoreshejwe mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron hamwe na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bahaye abanyamakuru ejo tariki ya 30 Mata 2024 yerekanye ko umubano hagati ya RDC n’ubufaransa ugiye gufata indi ntera. Kandi ni mu gihe.

Kongo ikeneye inkunga yose yayifasha kurangiza intambara yashojweho na Kagame. Tshisekedi ashoboye guhagarika inkunga y’abanyaburayi baha ubutegetsi bwa Kagame mu buryo bunyuranye yaba akoze ikintu gikomeye. Ubufaransa nabwo bukeneye cyane RDC. Ni igihugu cya mbere ku isi kivugwamo igifaransa kandi byaragaragaye ko ururimi ari iturufu ikomeye muri business. Ikindi rero gikomeye nuko Kongo irimo umutungo kamere Ubufaransa bukeneye, cyane ko hari ibyo bwahombye byaturukaga mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba nka Mali na Niger.

Macron na Tshisekedi baganiriye bameze nk’umusore n’inkumi bahuye bombi bifuza kurushinga. Dutegereje kureba ikizavamo ariko birasa n’aho ari ubukwe. Nukuvuga ngo mu mezi ari imbere hari byinshi bishobora guhinduka iwacu hariya. Kuko Kagame uko agenda agota umujyi wa Goma ashaka kuwufata niko nawe barimo kumugota mu buryo bwa diplomatie.

Cyokora uriya mugabo (Kagame) nawe azi ubwenge, buriya ntabwo yicaye ubusa. Ejo uzamwumva yuriye indege agiye gushaka uburyo yagira icyo aramura. Reka turebe aho bigana. Ejo Macron yavuze ko impeshyi y’uyu mwaka izarangira hari igihindutse kigaragara ku bijyanye n’iriya ntambara.

Ikindi umuntu atabura kwibutsa ni ijambo Tshisekedi yongeye gusubiramo ko umubano wa Kongo n’u Rwanda uzagaruka aruko ingoma ya Kagame ihirimye. Ibi yabisubiyemo ari kumwe na Macron. Isi yose yarabyumvise. Mu Rwanda niho basa n’abatumva ko guhindura ubutegetsi aribo bifitiye inyungu bwa mbere.

The post EMMANUEL NA FELIX appeared first on Umunyarwanda.

Niger: Col Anatole Nsengiyumva yitabye Imana

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, ni avuga ku rupfu rwa Col Anatole Nsengiyumva wabaga i Niamey muri Niger aho yari yarajyanywe we na bagenzi be bagizwe abere cyangwa barangije ibihano mu manza zaburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania.

Col Nsengiyumva yavukiye mu cyahoze ari Commune Satinskyi, muri Préfecture ya Gisenyi mu 1950.

Yarangije amasomo ye ya gisirikare mu ishuri rikuru ry’abaofisiye (EO) ry’i Kigali muri promotion ya 10 yasohotse mu 1971.

Yabaye umusirikare warindaga hafi akanagenda inyuma ya Perezida Habyarimana (officier d’ordonnance et Aide de Camp) nyuma ya Coup d’État yo mu 1973.

Nyuma yakoze cyane mu by’iperereza mu gisirikare aho yabaye G2 (ushinzwe iperereza muri Etat major y’ingabo) kugeza mu 1992 aho yavuye ajya kuyobora ingabo (Secteur Opérationnel) mu karere k’imirwano ka Gisenyi.

Yafatiwe muri Cameroun muri Werurwe 1996, yoherezwa gufungirwa Arusha muri Mutarama 1997.

Yaburanye ahakana ibyaha bya Genocide yashinjwaga mu rubanza rwiswe Militaire1 yari ahuriyemo na Gen IG Gratien Kabiligi, Col BEMS Théoneste Bagosora na  Major CGSC Aloys Ntabakuze.

Mu 2008 yakatiwe gufungwa burundu, ariko arajurira maze mu 2011 igihano kiragabanywa gishyirwa ku myaka 15 n’ubundi yari amaze muri Gereza bityo ahita arekurwa.

Kuva yarekurwa yabaye Arusha yarabuze igihugu kimwakira cyangwa ngo ahuzwe n’umuryango we, maze mu mpera za 2021 nyuma y’igitutu cya Tanzania we na bagenzi be 8 barangije ibihano byabo cyangwa bagizwe abere boherejwe muri Niger ku masezerano y’Urugereko rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha n’igihugu cya Niger aho kugeza ubu bari mu cyeragati kuko abayobozi ba Niger mu minsi ishize bari bagaragaje ko batabashaka kandi n’umuryango w’abibumbye ntukore ibihagije ngo ubashakire ibihugu bibakira cyangwa ngo basange imiryango yabo.

Si Col Nsengiyumva uguye muri Niger gusa kuko mu mwaka ushize wa 2023, Col Tharcisse Muvunyi nawe wabaga muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano yahawe n’urukiko rwa Arusha yitabye Imana azize uburwayi nyuma yo kwangirwa kujya kuvuzwa mu Bwongereza ahatuye muryango we.

The post Niger: Col Anatole Nsengiyumva yitabye Imana appeared first on Umunyarwanda.

René Claudel Mugenzi – Amatora y’inzego z’ibanze ya 2024 mu Bwongereza: Imibare n’ubusesenguzi

Victoire INGABIRE avuze kubavuga ko yareze u RWANDA ndetse n’abavuga ko Ashaka gutoroka

Diane Rwigara yatangaje ko azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

$
0
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Diane Shima Rwigara yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu kwezi kwa karindwi 2024.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Diane Shima Rwigara yagize ati: “Icyiciro gishya cy’amateka y’u Rwanda gitangiye ubu. Twese hamwe tuzubaka amateka. Nimunshyigikire muri iyi gahunda yo kwiyamamariza kuba perezida”.

Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu mwaka wa 2017, Diane Shima Rwigara yari yashatse kwiyamamaza ariko komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ntiyamushyira ku rutonde. Nyuma yaje gufunganwa na nyina ariko barekurwa bagizwe abere.

The post Diane Rwigara yatangaje ko azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda appeared first on Umunyarwanda.

Diane Rwigara Aziyamamariza Umwanya wa Perezida mu Rwanda

$
0
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Diane Shima Rwigara, uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa perezida w’u Rwanda avuga ko yifuza igihugu buri wese afite ituze ku mutima.

Mu kiganiro kihariye amaze guha Ijwi ry”Amerika, Diane Shima Rwigara watangaje kuri uyu wa gatatu ko azahatana nk’umukandida wigenga umwanya w’umukuru w’igihugu, yavuze ko yiteguye gutanga ibyo asabwa byose n’Inama y’igihugu ishinzwe gutegura amatora. Yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, atangira amubwira icyatumye afata icyemezo cyo gutangaza ko aziyamamaza.

The post Diane Rwigara Aziyamamariza Umwanya wa Perezida mu Rwanda appeared first on Umunyarwanda.


Me Bernard NTAGANDA AKIVA MU RUKIKO AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE

HABYARIMANA NTABWO YARI UMWANZI W’ABATUTSI.

$
0
0

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Kumva ko hari umututsi ukomeye wagerageje gutanga ubutumwa (abunyujije kuri Nyirasafari Gaudence) bwari bugamije kubuza Perezida Habyarimana gukora ruriya rugendo yiciwemo byatumye nibuka ubuhamya bw’umwe mu banyenganda bakomeye b’abatutsi witwaga Sisi Evariste.

Uwo mugabo witabye Imana aguye mu buhungiro mu Buholandi mu mwaka wa 2021 yatanze ubuhamya ku IKONDERA avuga ukuntu guhera muri 1966 yahoraga afungwa igihe cyose inyenzi zabaga zateye. Ndetse no muri 1973 igihe cy’imvururu zateguraga kudeta ya Habyarimana nabwo yarafunzwe. Ariko nyuma ya kudeta abatutsi bahawe ihumure ku buryo hari benshi bacuruje barunguka, abandi bubaka inganda barakira karahava. Sisi Evariste yongeye gusubira muri gereza Inkotanyi zateye muri 1990.

Imyaka 17 y’ihumure ni ikintu gikomeye cyabaye uretse ko wenda tutabihaye agaciro kabyo. Muri iyo myaka niho Sisi Evariste yubatse imprimerie ikomeye yarizwi nka Etablissements SIEVA. Muri icyo gihe kandi nibwo ba Assinapol Rwigara barimo kuzamuka, na ba Valens Kajeguhakwa, na Charles Shamukiga, na Sebera Antoine, na Védaste Rubangura, na ba Paul Gakuba, n’abandi benshi ntarondora, bamwe sinashoboye no kubamenya.

Sisi Evariste

Ntabwo rero bitangaje ko hari abatutsi bareba kure bashoboraga kubona ko, uretse iby’intambara, ubundi Habyarimana atari umwanzi w’ubwoko bwabo. Byongeye kandi kiriya gihe bamwiciye ahubwo niwe washoboraga kugira ijambo ryo guhosha ubukana bw’intagondwa zatewe n’intambara ndetse n’amashyaka menshi, intagondwa zamwibonagamo.

Nukuvuga ko uriya muntu wagerageje kuburira Habyarimana yashoboraga kuba ataranabikoreraga kumukunda we bwite ahubwo wenda yarimo kugerageza guhagarika amakuba y’inkurikizi z’urwo rupfu mu bihe tuzi ko bitari byoroshye. Uriya muntu yarimo gutabara igihugu. Malheureusement yavunikiye ubusa. Ariko birashimishije kumva ko initiative nk’iyo yabayeho. Ntabwo abantu bose ari ibikoko.

Reka nsoze nibutsa ko Sisi Evariste nahereyeho muri iyi nyandiko ari urugero rufatika rw’uko mu by’ukuri FPR yitwaje kurengera abatutsi ariko nta rukundo ibafitiye. Agatsiko gafite ubutegetsi gashobora guhitana uwariwe wese kabona ko akabangamiye. Sisi Evariste yabibonye rugikubita ahitamo guhunga kuko noneho nta n’ihumure rishoboka. Imyaka ibaye 30 nta kanunu k’ihumure. Ibirimo gukorerwa umuryango wa Rwigara narwo ni urundi rugero. Simvuze na ba Kizito Mihigo…Abahutu bo ntacyo nirirwa mvuga.

The post HABYARIMANA NTABWO YARI UMWANZI W’ABATUTSI. appeared first on Umunyarwanda.

GREEN PARTY OF RWANDA: KWEMEZA ABAKANDIDA DEPITE B’ISHYAKA, MANIFESTO 2024 – 2029

KAGAME AMAZE GUSHYIKIRIZA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA KANDIDATIRE YE

Urukiko Rwanze Icyifuzo Cya Ntaganda Gisaba Kumuhanaguraho Ubusembwa

$
0
0

Urukiko rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi ikirego cy’umunyapolitiki Bernard Ntaganda cyasabaga kumuhanaguraho ubusembwa kugira ngo abashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe uyu mwaka.

Umucamanza yavuze ko Ntaganda atujuje ibyo amategeko ateganya.

Yaba Ntaganda, n’uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda, Bwana Bonaventure Ruberwa, baburana nta ruhande na rumwe rwagaragaye mu isomwa ry’icyemezo.

Bwana Ntaganda yatanze icyo kirego mu mugambi wo gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

Inteko iburanisha ikuriwe na Jean Pierre Habarurema yabanje kwibutsa imiterere y’urubanza. Yibukije ko Ntaganda usaba guhanagurwaho ubusembwa, mu 2010 urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri no gukora imyigaragambyo inyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ine muri gereza ari na cyo gihano urukiko rw’ikirenga rwashimangiye mu mwaka wa 2012.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganda atahanagurwaho ubusembwa kuko atubahirije ibyo amategeko ateganya kuva yafungurwa mu 2014.

Muri ibyo, buvugamo ko yakunze gukomeza yitwara nk’umunyapolitiki w’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri nyamara riyoborwa na Depite Christine Mukabunani.

Ntaganda akavuga ko kwitwa Perezida w’ishyaka ntaho bihuriye na Perezida Fondateri wa PS Imberakuri wanarishinze.

Mu bindi ubushinjacyaha buvuga harimo ko atishyuriye ku gihe ihazabu yaciwe. Buvuga ko icyo gihano cyashaje mu 2020 bityo ko yategereza imyaka 10 imbere akazabona gusaba ihanagurwabusembwa.

Ntaganda we akavuga ko yibwirije n’ubwo icyo gihano cyashaje yishyuye ayo mafaranga muri uyu mwaka wa 2024 ndetse n’ayigarama ry’urubanza. Akavuga ko nta cyagombye kubuza urukiko kumuhanaguraho ubusembwa kuko yujuje ibisabwa.

Urukiko rukuru rwafashe umwanya rusesengura ibivugwa n’impande zombi. Rushingiye ku mategeko, rwavuze ko Ntaganda atatanze ihazabu yaciwe mu gihe cy’imyaka ibiri cyari giteganyijwe n’amategeko igihano kirinda gisaza.

Rwavuze ko ikirego cye gisaba kumuhanaguraho ubusembwa kitakiriwe kuko atubahirije ibiteganywa n’amategeko.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Ntaganda akomeza gushimangira ko ibyemezo nk’ibi bitazaba umwanya wo kumukura mu murongo yatangiye.

Umunyapolitike Bernard Ntaganda ariyongera ku muyobozi w’ishyaka DALFA Umulinzi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza na we uherutse gutanga ikirego nk’iki; inkiko z’u Rwanda zikagitera utwatsi. Uyu we yayobotse inkiko z’Afurika y’Iburasirazuba ngo zimuhe ubutabera.

Ntaganda na we avuga ako bishoboka ko azayoboka iyo nzira.

The post Urukiko Rwanze Icyifuzo Cya Ntaganda Gisaba Kumuhanaguraho Ubusembwa appeared first on Umunyarwanda.

DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA

$
0
0

Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2024, rifite umutwe ugira uti: “DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA,” ryashyizweho umukono na Jean-Claude Kabagema, Perezida w’Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID asbl), icyo kigo cyishimiye kumenyesha abantu bose ko cyujuje imyaka 25 gishinzwe.

Gahunda yo kwizihiza iyo sabukuru izabera i Buruseli tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka. Kuri uwo munsi, ISCID ifatanije na Komisiyo Ukuri Rwanda (Rwanda Truth Commission, RTC) bazakora ibiganiro mbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko zikurikira:

“KWIBUKA ABACU BAGUYE MURI JENOSIDE YABAYE MU RWANDA MU MWAKA W’1994 NO KWIMIKA UKURI TURWANYA IKINYOMA.”

Ibyo biganiro bizaba hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, bisozwe no gusabana ndetse no kwica akanyota. Adresse y’aho ibyo biganiro bizabera ni Rue Washington 40, 1050 Ixelles, mu quartier bakunze kwita Chatelain, hafi y’umuhanda witwa Avenue Louise.

Institut Seth Sendashonga yashinzwe muri Gicurasi 1999, nyuma y’umwaka umwe gusa Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya azira ibitekerezo byo kurwanya akarengane, ivangura ry’amoko no gutonesha igice kimwe cy’abanyarwanda ukandamiza ikindi. Ibyo bitekerezo Seth Sendashonga yabiharaniye kuva akiri muto bimuviramo gutotezwa no guhunga igihugu mu mwaka w’1975. Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu w’1994, Seth Sendashonga yabaye ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini, asezera kuri iyo mirimo nyuma y’umwaka umwe ku mpamvu z’amakimbirane yagiranye na Paul Kagame wari ministiri w’ingabo ndetse na visiperezida w’igihugu. Ayo makimbirane yaturukaga ku bibazo by’umutekano byaterwaga n’ingabo za FPR kandi ubuyobozi bw’izo ngabo bubiri inyuma. Ni muri urwo rwego Seth Sendashonga yasezeye arongera ahungira mu gihugu cya Kenya aho abicanyi boherejwe na Paul Kagame bamwiciye tariki ya 16 Gicurasi 1998.

Nyuma y’icyo gikorwa kibabaje, bamwe mu nshuti za Nyakwigendera Seth Sendashonga biyemeje gukomeza gusigasira umurage w’ibitekerezo byiza yaharaniye ubuzima bwe bwose akaza no kubizira. Iyo niyo nkomoko y’ishingwa rya Institut Seth Sendashonga.

Mu myaka 25 ishize, icyo kigo, kibitewemo inkunga n’abantu banyuranye, cyasohoye ibitabo bitatu n’izindi nyandiko zinyuranye, gikora n’ibiganiro mbwirwaruhame n’ibindi biganiro ku maradiyo na televiziyo binyuranye. Icyari kigamijwe ni ugushishikariza abanyarwanda kurenga amacakubiri, guharanira uburenganzira bwabo, ubutabera nyabwo na demokarasi isesuye.

Institut Seth Sendashonga ikomeje guhangayikishwa n’uko nyuma y’imyaka 30 FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi binyuze mu ntambara yamennye amaraso menshi, ibitambo bikomeje kwiyongera kubera intambara zikomeje kuyogoza akarere kandi leta y’u Rwanda ariyo ibiri inyuma. Biteye inkeke kuba isi yose idasiba kubwirwa amarorerwa ingabo z’u Rwanda zirimo gukora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru bikaba nta gushidikanya ko bizagira ingaruka ziremereye ku mibanire y’abanyarwanda n’abaturanyi bo mu bihugu duhana imbibi.

Ikindi giteye inkeke nukuba abanyarwanda bakomeje kuba ingwate y’ingoma y’igitugu imaze imyaka 30, iyo ngoma ikaba yubakiye ku muntu umwe n’agatsiko k’abantu bake bamugaragiye nk’uko byari bimeze ku ngoma ya cyami.

Institut Seth Sendashonga yongeye gushimangira ko abanyarwanda bafite inshingano yo gukora ibishoboka byose kugirango bategurire abana babo igihugu bazabanamo, ntawe uvukijwe amahirwe ye kubera ubwoko bwe, akarere avukamo, idini cyangwa ibindi bitabangamiye inyungu rusange n’amategeko y’igihugu.

The post DUHARANIRE KUBAKA IGIHUGU GIHA ABANA BACYO AMAHIRWE ANGANA appeared first on Umunyarwanda.

Umunyamakuru Théoneste Nsengimana ubu ufunzwe aratangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

$
0
0

Théoneste Nsengimana, umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Umubavu, ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, iri i Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mu butumwa yacishije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ku itariki ya 23 Gicurasi 2024, Nsengimana yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Yandikiye ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere abusaba ko bwamuha uruhushya akajya kuzuza ibisabwa, ariko kugeza ubu, ubuyobozi bwa gereza ntacyo buramutangariza.

Nubwo uyu munyamakuru yafashe iki cyemezo, amategeko ntiyamwemerera kwiyamamaza. Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29 Ugushyingo 2023 rihindura Itegeko Ngenga nº 001/2019.OL ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga amatora, mu ngingo yaryo ya kabiri, rivuga ko abafunzwe by’agateganyo babujijwe kuba kuri liste y’itora. Nsengimana afunzwe by’agateganyo, bityo ntabwo ashobora kuba umukandida.

Ingingo ya karindwi y’iri tegeko ivuga ko kugira ngo umuntu abe yatorwa, agomba kuba ari kuri liste y’itora. Ibi bisobanuye ko Théoneste Nsengimana adashobora kuba umukandida kuko adashobora kwemererwa kuba kuri liste y’itora.

Abakurikiranira hafi ibya politiki mu Rwanda bavuga ko icyemezo cya Théoneste Nsengimana kigamije kugaragaza ikibazo cye na bagenzi be bamaze imyaka itatu bafunzwe by’agateganyo. Bafunzwe bazira gushaka kwitabira umunsi “Ingabire Day”, uba buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi. Uyu muhango wari uteganyijwe gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

The post Umunyamakuru Théoneste Nsengimana ubu ufunzwe aratangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika appeared first on Umunyarwanda.


Maître Laure Uwase arasobanura uburyo azitabira amatora y’abadepite mu Bubiligi

Victoire INGABIRE avuze ko FPR INKOTANYI itinya abayibwiza ukuri.

Rishi Sunak yatangaje amatora rusange ku buryo butunguranye. Impamvu zabimuteye

BARAFINDA Atanze KANDIDATIRE ku mwanya wa PEREZIDA, Ahishura Iby’ Uburwayi Bwe n’ibindi

Diane Rwigara yagejeje kandidatire ye kuri Komisiyo y’amatora

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live