Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma
Mfite umuvandimwe witahiye iyo yabaga atangaye cyane cyangwa anezerewe yakundaga kurahira ikimasa cya Rukanyamirundi. Inkomoko y’iyo ndahiro sinyizi ariko byarandyoheraga kuyumva. Ku buryo nanjye ngirantya nkisanga ndimo kurahira Ikimasa cya Rukanyamirundi. Nibyo birimo kumbaho kuva ejo kubera ibyo nsoma ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mpuzamahanga.
Inkuru yabaye kimomo. Ku maradiyo, za televiziyo, ibinyamakuru byandikwa, mbese itangazamakuru ry’isi yose riravuga u Rwanda. Ariko ntabwo ari bya binyoma twari tumenyereye byo kurutâka. Ni u Rwanda tuzi, twahunze, benshi binatugoye kuko byarugutoroka. Ni u Rwanda ruyobowe n’umwicanyi imyaka 30 yose. Uwo mwicanyi ni Kagame wishe Seth Sendashonga akanabyigamba, akica Patrick Karegeya, akarasa Kayumba Nyamwasa, akica Kizito Mihigo n’abandi benshi basaga n’abibagiranye.
Uwo mwicanyi ni Kagame wihisha inyuma ya jenoside yateje umunsi aca igihugu umutwe arenze ku masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha agahindukira avuga ko ariwe muntu wenyine ushobora kuvuga ijambo kuko abandi bose ngo ari abicanyi, ibigwari. Kugeza n’aho avuga ko abo bafatanije urugamba ntanumwe muri bo ufite ubushobozi bwo kumusimbura.
Cyokora ngo habaho akazakora ku muntu. Umunyamakuru Ntwali John Williams niwe wabaye cya gitonyanga cya nyuma gituma amazi yarasendereye ameneka. Iyicwa rye muri Mutarama 2023 ryahagurukije abanyamakuru 50 bo mu bitangazamakuru 17 kandi bikomeye byo ku isi baza gukomeza umurimo yari yatangiye. Nukuvuga gutara ya makuru yataraga maze bakayatangaza. Isi yose ikamenya uko u Rwanda ruhagaze. Rwanda classified mubona ku ifoto iherekeje iyi nyandiko nicyo bisobanura. Iriya sura bahaye Kagame niyo sura nyayo imukwiye. Isi yose igomba kumenya ko leta ya FPR yica abaturage bayo, haba imbere mu gihugu, haba no mu bihugu bahungiyemo. Ishyirahamwe ry’abanyamakuru dukesha kiriya gikorwa cy’indashyikirwa ryitwa FORBIDDEN STORIES. Ni nko kuvuga ngo amakuru yaburijwemo.
Wa mugabo usiga mu karere ibihugu byose birimo kumuvumira ku gahera kubera intambara yabitejemo akaboneza akajya Davos ngo kuvugana n’abavuga rikijyana ubu noneho isi iramubana ntoya. Abapfuye yishe barimo kumurusha ingufu. Wenda aribeshya ko igisubizo asigaranye arukwica abandi bantu benshi ariko ay’ubusa. Ntawaruzi ko umunsi yigamba ku mugaragaro ko yishe Seth Sendashonga yarimo gutanga amakuru azakoreshwa igihe kigeze. Ninde waruzi ko ba Kizito Mihigo bazaba benshi kandi bakagira ingufu zo gukomeza gukwiza ubutumwa bwe?
Revolisiyo nyayo izakura u Rwanda aho FPR yarushyize irimo guturuka aho abantu batatekerezaga. Ni muri bariya basore n’inkumi bemera gupfa cyangwa gufungwa ariko intego arukugeza ku banyarwanda no ku isi amakuru nyayo y’ukuri. Turashimira cyane ishyirahamwe FORBIDDEN STORIES ryabateye ingabo mu bitugu. Abanyamakuru muri i Mageragere muzira ukuri mwatangaje muri abo kubahwa. Ba Deo Mushayidi, ba Idamange Iryamugwiza Ivona, ba Aimable Karasira, ba Cyuma Hassan, ba Théoneste Nsengimana (Umubavu), mwese tubari inyuma kandi aho bukera igitugu turakirahira IKIMASA CYA RUKANYAMIRUNDI.
The post IKIMASA CYA RUKANYAMIRUNDI appeared first on Umunyarwanda.