Niba ingingo y’101 ihindutse hazaba hasigaye gufata intwaro zo kwirukana Kagame: Faustin Twagiramungu
KAGAME ATEGETSE ABANYARWANDA KUMUHA UBUHUNGIRO KU NGUFU ZA LETA NONE BARABUMUHAYE.
Kuva mu 1994, abanyarwanda benshi cyane bahunze igihugu cyabo kugeza n’uyu munsi bagihunga. Baba bahunga agafuni kajanjangura umutwe n’akandoyi gasatura agatuza bikoreshwa na FPR mu kwica abantu mu Rwanda, bakajya gusaba ubuhungiro mu bihugu by’amahanga hirya no hino kw’isi. Abandi basigaye mu Rwanda badafite uburyo bwo guhunga cyangwa badafite aho bahungira bahebeye urwaje, bahinduka impunzi mu mitima yabo, bahinduka impunzi mu gihugu cyababyaye.
Perezida Paul Kagame nawe, kubera ubwoba ahorana bwo gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga bitewe n’ibyaha ndengakamere by’intambara na jenoside hutu yakoze mu Rwanda no muri Congo DRC, ubu arashakisha aho ahungira ubutabera mpuzahanga bityo we na FPR ye bakaba barategetse abanyarwanda kumuha ubuhungiro muri perezidansi y’u Rwanda kugirango agumane ubudahangarwa bwayo ejo ataza aho afatwa nka kuriya General Karenzi Karake aherutse gufatwa.
Ririya kinamico ry’abaturage bajyana ibikarito byuzuye impapuro ku ngoro y’inteko ishingamategeko, n’abagize inteko ishingamategeko na Sena gutora 100% ko itegeko nshinga rihinduka Kagame akongera kwiyamamaza no gutorerwa ubuperezida, ni ubuhungiro Kagame ategeka abanyarwanda kumuha muri perezidansi y’u Rwanda kugirango abone uko ahunga ubutabera mpuzamahanga atinya ko bwazamuryoza amabi y’ubwicanyi bwa jenoside yakoze na nubu agikora bucece mu Rwanda.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’ubundi ryari risanzwe ritemera ririya tegeko nshinga rirho ubu kuko ryadozwe mu 2002 nk’ikote ryo kwambika Kagame n’ishyaka rye FPR. Mu mushinga wa ririya tegeko nshinga, ryateganyaga ko manda imwe izajya imara imyaka itanu. Nyuma nibwo Kagame yashyize muri Komisiyo ya ryo umuntu w’umugande, amutuma kuvugamo ko manda ikwiye kuba irindwi aho kuba itanu. Icyari kigamijwe na n’ubu kikigamijwe na Kagame na FPR ye akaba ari ugukumira no gufungira amayira umunyarwanda wundi uwo ari we wese n’ishyaka iryo ari ryo ryose bagira gahunda ya politiki yo kuba bayobora u Rwanda nabo.
Nta munyarwanda utazi ko Kagame mu 2017 atazaba amaze manda ebyiri gusa z’imyaka irindwi buri manda ahubwo ko azaba amaze manda zirenga eshatu ategeka u Rwanda kuva mu 1994(imyaka 23) kuko yategekeraga muri perezida Pasteur Bizimungu kuva 1994 kugera 2000. Mu by’ukuri rero, ibyo Kagame yategetse abanyarwanda n’inteko ishinga amategeko na Sena ni ukumuha manda ya kane bityo mu 2024 akazaba amaze imyaka 30 ategeka u Rwanda ubundi sakindi ikazaba ibyara ikindi, yaba agikeneye kwihisha ubutabera mpuzamahanga akazakomeza indi manda, bityo bityo.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramagana uburyo Perezidansi y’igihugu cyacu cy’u Rwanda ifashwe bugwate ikaba ihindutse ubuhungiro bwa Perezida Kagame mu kwihisha kwe no guhunga ubutabera mpuzamahanga ngo butamuryoza ubwicanyi ndengakamere n’ubwicanyi bwa jenoside hutu yakoze we n’ingabo ze FPR/APR hirya no hino ku misozi yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje ubu butumwa risaba abanyarwanda bose bari mu mashyaka , imitwe y’ingabo , n’amashyirahamwe bitavuga rumwe na Kagame na FPR ye guhagurukira gushyira hamwe no gukorera hamwe hagashyirwaho uburyo buhuriweho na opozisiyo yose bwo gutabara abanyarwanda, kubakura muri buriya bugwate, kubakura ku ngoyi y’agafuni n’akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi, no kubakura mu buhungiro bose, ari abari imbere mu gihugu bari mu buhungiro mu mitima yabo, ari n’abari mu buhungiro bwo hanze, bose bose bagateranirizwa mu gihugu imbere; bityo u Rwanda igihugu cyacu twese kikaba mugongo mugari uheke abana bacyo bose nta n’umwe ushyizwe ku ruhande, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk’uragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo.
Bikorewe i Savannah Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 14/07/2015;
Dr Gasana Anastase, umuyobozi w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushunzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.
Icyitonderwa: niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura igitekerezo, email yacu ni abasangizi@gmail.comnaho telefoni yacu ni +1-919-818-6405
KARAKE KARENZI NI MUNTU KI ? – Musabyimana Gaspard
Kutemera ibinyoma bya Dr Bizimana ni ugupfobya jenoside y’Abatutsi?
Ubundi hari hasanzwe havugwa umubare w’imbumbe (arrondi) 1.100.000 w’ abishwe bose muri 1994 (Abatutsi n’Abahutu modérés), ko kandi abenshi muri bo ari Abatutsi nta kigereranyo cy’ijanisha gitanzwe kuri buri bwoko.
None nyuma y’imyaka 25 bose biswe Abatutsi gusa. Dr Bizimana ati hari abari barahinduye ubwoko kugirango bashobore kubona imibereho. Abo bari mu bize amashuri babaga bashaka akazi ko hejuru, ntabwo baba ari abaturage basanzwe, kandi nyamara abo baturage basanzwe nibo bishwe ari benshi.
Niba hari abari barahinduye ubwoko, ni ukuvuga ko bari bazwi kuri ubwo bwoko biyitiriye aho bari batuye. Rero bishwe bitwa abo muri ubwo bwoko biyitiriye; uwari yariyise Umuhutu yishwe yitwa Umuhutu ; uwamwishe yamujije ikindi, si itsembabwoko Tutsi yakoze.
Nta n’ukuntu abahinduye ubwoko bashoboraga kuba icyakabiri cy’umubare w’Abatutsi bose. Ibarura ryo ku itariki 15 nyakanga 1991 rivuga ko Abatutsi bari de 597.459. Ndetse iyo umuntu akoze ijanisha 8,4% rya 7.099.844 Komisiyo y’ibarura ivuga ko aribo bari bafite ubwene gihugu nyarwanda, bigaragaza ko Abatutsi bari 596.387. Kuvuga rero ko hari abandi bangana nabo bari barahinduye ubwoko, ni ugukabya.
Bityo rero abishwe bazwi ko ari Abahutu bazize ikindi, ukwicwa kwabo si jenoside Tutsi !
Iri hindagura ry’imibare rya Leta ya FPR nibyo bipfobya jenocide, kandi bituma abantu bibaza kuri iyo mibare.
Ku byerekeye imibare ivugwa ahari inzibutso za génoside, tuvuge nk’i Kigali ku Gisozi, havugwa 250.000. Ko Kigali yari ituwe n’abantu batarenze 250.000, amoko yose avanze, kandi ko abari batuye Kigali bose batishwe, uwo mubare uturuka he? Kandi ikizwi ni uko Abatutsi bari i Kigali batari barenze 50.000. Nonese tuvuge ko ahubwo Kigali yose yari Abatutsi gusa. Bishwe nande,ko nta bantu baturutse ahandi ngo baze kwica abantu batazi ubwoko bwabo, uretse Abahutu bishwe na FPR, bari bararondowe na Karenzi Karake (espion agréé wa FPR kuva muri 1991)?
Ibarura ry’Abaturarwanda ryo ku itariki 15 Nyakanga 1991 navuze haruguru, ryakozwe n’abantu batuye aho ryakorerwaga, bazi ubwoko bwa buri muntu, cyangwa se ubwo yiyitiriye kuva kera.
Ni ukuvuga ko bagiye bandika ubwoko bw’umuntu uko basanzwe bamuzi, aho kuba ubwo yiyitiriye ako kanya. Kubera ko abantu bagiye bicwa n’abaturanyi babazi, ntabwo Abatutsi bishwe muri buri selire bashoboraga kurenga ababonetse muri ririya barura. Ni ukuvuga ko iriya mibare leta ya FPR igenda ihindagura, ahubwo ari yo igaruka iyo abantu bayisesenguye.
Abatutsi baba bariyitiriye ubwoko bw’Abahutu, baba barabikoze kuva muri 1961. Nyamara abantu bari baciye akenge icyo gihe, bo muri segiteri imwe, bose babaga baziranye ku buryo guhindura ubwoko bitari kuba byoroshye. Mu mashuri abanza abana baturukaga imihanda yose bagahurira ku mashuri kenshi na kenshi yabaga ari kuri Misiyoni (Paruwasi) gusa kuva ku mwaka wa gatatu. Buri mwana yabaga azi ubwoko bwa bagenzi be, kandi nyamara ntawabazaga undi ubwoko bwe.Abahinduye ubwoko rero ni mbarwa kuko ari abajyaga mu mashuri yisumbuye, naho umuturage w’umuhinzi, nta nyungu yari kugira yo guhindura ubwoko. Nta nubwo byari kumushobokera kandi yarabaga azwi ku bwoko bwe n’abo baturanye, bareranwe.
Lancetre Mugasa
KARAKE KARENZI YARI AKWIYE KWEMERA IBYAHA – Joseph Matata
Si ngombwa gukora Kamarampaka: byaba ari uguta umwanya no gusesagura imisoro ya rubanda
Uyu munsi nibwo inteko inshinga mategeko imitwe yombi yemeje ko itegeko nshinga rihindurwa cyane cyane ingingo yayo ya 101 kugirango Kagame Pawulo azakomeze kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017.
Mu byukuri ku bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda ntabwo byigeze bidutungura na busa cyane ko ibyo intumwa za rubanda zakoze nabyita nk’umuhango dore ko itekinika ryarangiye kera bityo kubinyuza mu nteko inshinga mategeko ari ukubiha umugisha.
Nkuko bisanzwe bikorwa mu Rwanda ndatekereza ko Kagame azatorwa muri 2017 byanga byakunda bityo rero gutegura no gukora kamarampaka ari uguta igihe no gusesagura umutungo wa banyarwanda.
Igikorwa cyo gutegura kamarampaka gitwara amafaranga menshi kandi tuzi neza ko ayo mafaranga menshi azava mu misoro y’abanyarwanda tutiyibagaje ubukene buvuza ubuhuha. Ikindi kandi abanyarwanda bafite byinshi byo gukora bityo rero si ngombwa ko bata igihe cyabo batora kamparampaka ymaze gutorwa na FPR.
Ndagira inama guverinoma ya Kagame kudasesagura amafaranga ya rubanda kandi tuzi neza ko bazakoresha uburyo basanzwe bakoresha kugirango bagere kunyungu zabo. Ubwo buryo nta bundi ni ugutera abaturage ubwoba ndetse babeshwa ko ibyo bakora biri munyungu zabo. Twese twagiye dukurikira amakuru aho abanyarwanda basinyishwaga kugahato cyangwase abayobozi bakabasinyira mw’izina ryabo. Nubwo twagiye tubyamagana ntibyabujije agatsiko ka FPR kubitsimbararaho kugeza uy’umunsi aho byemejwe ko ingingo 101 y’itegeko nshinga ihindurwa.
Banyarwanda, banyarwandakazi mumenye ko FPR yamaze gutegura itorwa rya Kagame bityo rero ntimukirushye mutora iyo ngirwa kamarampaka kandi muzi neza ko nubwo mwatora oya ibyo bateguye bizagerwaho. Inzira gusa mwakoresha kugirango mu biburizemo nuko mwashiruka ubwoba mukamagana ibyo bikorwa binyuranyize n’amahame ya demokarasi. Kagame siwe kamara dufite abanyarwanda benshi kandi bashoboye, mwibuke ko kandi twasezereye ingoma ya cami tudakwiye kuyisubizwamo.
Impuruza mu Rwagasabo
Human rights activist/impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu
Visiyo 20/20: None se isuku n’ubuzima bwiza barata biva he niba nta mazi ari muri Kigali?
Igitekerezo ku buyobozi buhuriweho bw’abarwanya Pawulo Kagame na FPR ye
Kuva mu gihe cyashize, biragaragarako imwe mu mpamvu zishobora kuba zituma amahanga atavana burundu ikizere kuri Pawulo Kagame, nuko nta bandi banyarwanda bishyize hamwe ku bw’inyungu za benshi, barigukorera hamwe ibishoboka byose ngo bamusimbure.
Impamvu z’uko Pawulo Kagame yava k’ubutegetsi zo ni nyinshi cyane, ku buryo uwaba atazizi amagingo aya, yaba yarakerewe. Kuzirondora nabwo kwaba ari ukwaya.
Icyakunze kugaragara cyane ni ubushake buke by’abanyamashyaka bwo gukorera hamwe. N’impamvu zimwe zaba zarateye izo ngorane zikaba zumvikana harimo cyane cyane:
- ubuhemu n’uburiganya byagaragaye cyane cyane mu myaka ya 90/94 ubwo amashyaka amwe cyangwa abantu bamwe bishyiraga hamwe bagakorana na FPR kugirango ingoma ya Habyarimana iveho;
- inyota y’ubutegetsi yarenze urugero muri benshi mubabuharanira ishobora gutuma bagambanira abanyarwanda batitaye kungaruka z’imikorere yabo;
- ubushobozi bwa FPR bwo gucengera abayirwanya ikabakoramo akaduruvayo ikoresheje amafaranga n’ibindi birimo no kugonganisha abantu;
- ubushake budahagije bwo kwitangira inyungu z’abanyarwanda muri rusange abantu ahubwo baharanira mbere na mbere utunyungu twabo.
Kugeza ubu ni bake mu banyapolitiki bavugako barwanya FPR bigaragarako bemeye guhara amagara yabo kugirango ubutegetsi mu Rwanda buhinduke. Ababigaragaje, ubu bari muri gereza mu Rwanda. Abo ni Dr Theoneste Niyitegeka, Deogratias Mushayidi na Victoire Ingabire. Undi nawe usa nufunze nyuma y’igifungo cy’imyaka ine ni Me Bernard Ntaganda.
Igitekerezo rero hano nuko, ubuyobozi bw’abarwanya FPR bwakwemeranywa kuri aba bantu bane, muri iki gihe batatu muri bo bakaba bafunze, umwe akaba afungishijwe ijisho mu Rwanda kuko adafite uburenganzira bwe bwose.
Bose uko ari bane bakwitwa Komite Nyobozi ya Opozisiyo Nyarwanda; prezida wayo yazajya ahinduka buri mwaka kugeza igihe FPR izaviraho. Hakurikijwe amazina y’abo y’amapagani, bajya basimburana ku buryo bukurikira:
INGABIRE (2015/2016)
MUSHAYIDI (2016/2017)
NIYITEGEKA (2017/2018)
NTAGANDA (2018/2019)
Abanyamashyaka batashyigikira ubuyobozi bwa opoziyo bushingiye ku bantu bigaragarako batanze ubuzima bwabo kugirango baharanire imibereho myiza y’abanyarwanda benshi, byagaragarako hari ibindi bibagenza mu guharanira ubutegetsi.
Kuba bariya bantu uko ari bane Pawulo Kagame yabagirira nabi kuberako bari mu Rwanda, ibyo ntakubishidikanyaho, kuko nibyo amaze kubakorera kugeza ubu atari bike. No kubica ashobora kubikora (abo yishe si bake), mu gihe yabonako aribo abanyarwanda dushobora kumusimbuza bibaye ngombwa.
Bibaye ngombwa ko bakomeza kutubera ibitambo, ariko bakatubera intwari twese tutazibagirwa, nk’izindi ntwari zazahuye abanyarwanda mu bihe bikomeye, kuberako aribo tubona baturangaje imbere, amateka nyarwanda yazabaha umwanya ubakwiye nk’abandi bose baciye ubucakara mu Rwanda.
Birumvikanako kuberako uburenganzira bwa ziriya ntwari bubangamiwe n’ubutegetsi bwa FPR, urwego twaba tubahaye rwo kwitwa Komite Nyobozi ya Opozisiyo Nyarwanda, rwatuma abanyamashyaka babibonamo, bemera nuko bababera kw’isonga, bakumvikana ku zindi nzego zikenewe zo kugirango opozisiyo ikorere hamwe, kandi ikore neza kurusha uko ikora ubungubu mu kuvana Pawulo Kagame k’ubutegetsi.
Ndangize ngaruka ku mpamvu zo kuba ari bariya bakwiye kuyobora opozisiyo nyarwanda: urugero rw’ubwitange bwabo ku nyungu z’abanyarwanda (atari ba bandi Pawulo Kagame ahora atubwira, arikwivugira gusa igice kimwe cyabo) rugaragarira ushaka kubona wese.
Ambrose Nzeyimana
UBUYOBOZI BWA GEREZA YA NYARUGENGE NGO BWABA BWATEGUYE FILM YEREKANA UBURYO IMFUNGWA ZITETESHEJWE
MURWEGO RWO KUVUGURUZA AMAKURU ATANGWA N’ISHYAKA PS IMBERAKURI YEREKANA IMIBEREHO MIBI KUMFUNGWA ZO MU RWANDA UBU NONEHO UBUYOBOZI BWA GEREZA YA NYARUGENGE NGO BWABA BWATEGUYE FILM YEREKANA UBURYO IMFUNGWA ZITETESHEJWE
Amakuru agera ku buyobozi bw’Ishyaka PS Imberakuri aravuga ko muri Gereza ya Nyarugenge izi ku izina rya 1930 haba hagiye gukinirwa filim yerekana uburyo imfungwa muri rusange zo mu Rwanda zifashwe neza
Iki gikorwa ngo kikaba kimaze iminsi gitegurwa mu ibanga rikomeye mu rwego rwo kugirango abanyururu batazakiburizamo berekana uburyo bafashwe nabi ariko ngo kikaba cyaratangiye gusakara gake kumunsi w’ejo kuwa 17 Nyakanga 2015 ;
Uyu munsi kuwa 18 Nyakanga ngo nibwo haba haje abazungu bagera cyangwa barenga icumi ndetse n’abakinnyi baje gutunganya uwo mukino,mumasaha ya satanu z’uyu munsi niho habaye umukwabu muri gereza ya Nyarugenge wo kwaka abanyururu imyenda ya kiroko ngo bayihe abo bakinnyi,ibyo bikaba byakubitiyeho no kwaka ibisorori byiza abasurwa byihariye bakunda kwita ku kibali ngo byifashishwe muri uwo mukino
Ikidasanzwe nanone muri iyo gereza ngo ni uko bazanye mo ibiparasitike bishya byo kumenamo imyanda ndetse ngo bakanapanga intebe muburyo bwegeranye hamwe imiryango isurira abayo bafunze,aha twakwibutsa ko gereza yari yarashyizemo intera ndende cyane hagati y’usura n’usurwa kuburyo kuvugana bigoranye.
Muri uyu mukino kandi ngo hakaba hateguwe abanyururu bo kubibafashamo hakaba hibanzwe cyane kuri bamwe b’abatoni batumwa ntibatenguhe bakoreshwa ibyo gereza ishaka barangajwe imbere n’ uyoboye umurenge witwa NKUBITO Isaac alias ZARIKAWA hamwe n’ushinzwe imibereho myiza yabaturage witwa TUYISENGE Jean de Dieu aha tuributsa ko muri gereza imbere bahita umurenge .Iki gikorwa kikaba kirangajwe imbere na Directeur MUGISHA James n’umwungirije ariwe Jane BUGINGO abandi bafungwa bose bakaba bahise babinjiza mugipangu kugira ngo hakorwe icyo gikorwa neza.
Abakurikiranira hafi ibintu bakaba babona impamvu y’iki gikorwa ituruka ahanini ku ntabaza imaze iminsi itangwa na PS Imberakuri yerekana uburyo imfungwa zifashwe nabi,tutibagiwe n’itangazo FDU Inkingi iherutse gushyira ahagaragara ryerekana uburyo Umuyobozi waryo Mme Ingabire Umuhoza Victoire afashwe nabi,muri rwa rwego rwo guhuma abazungu amaso babereka Nyarutarama babahishe Marato.
Ishyaka PS Imberakuri riributsa abakora ibyo bose ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi ! Kuba ryariyemeje guhaguruka rikamagana amakosa akorwa n’abambari ba FPR niyo mpamvu ituma barara badasinziriye bityo rikaba ribasaba ko aho kurara badasinziriye barwana no guhisha ikinyoma ahubwo bagakwiye gufata agahe ko kwemera no kumva inama z’ababanenga.
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS Imberakuri
Sylver MWIZERWA(sé)
IMIHANGO YO GUTEGURA UMUKOBWA GUSHYINGIRWA – Musabyimana Gaspard
Amahanga ntabwo ashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga!
Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byashyize bigira icyo bivuga ku kinamico giherutse kubera mu nteko nshinga mategeko y’u Rwanda ku ya 14 Nyakanga 2015 aho abadepite bahinduye impfabusa itegeko nshinga kugira ngo bafungurire inzira Perezida Kagame yo kwimikwa nk’umwami.
Nabibutsa ko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yitwaje ngo ubusabe buturuka mu itekinika ngo bw’abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 4 ryafashe icyemezo hafi 100% ko hakwigwa uburyo itegeko nshinga ryavugururwa hagamijwe nyine kwimika Perezida Kagame nk’umwami w’u Rwanda.
Ibyo abadepite bakoze ntawabarenganya basigasiraga imbehe zabo ngo zitubama, kuko n’ubundi kubita intumwa za rubanda ni nk’igitutsi ku banyarwanda kuko uretse gushyirwa kuri liste n’ubunyamabanga bwa FPR nta handi bahurira n’abaturage mbese hagize unyuranya n’ibyateguwe uwamuhaye uwo mwanya yamwubikira imbehe.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zagaragaje ko zidashyigikiye bidasubirwaho manda ya 3 (aha ntawakwibeshya ko Kagame ashaka manda 3 gusa) kandi n’abandi nk’u Bubiligi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE), Ubwongereza bavuze ko ari ngombwa ko habaho isimburana ku butegetsi mu buryo bwa demokarasi.
U Bubiligi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE) byatangaje ko itegeko nshinga ryagomye kubahwa ariko bakemera ko abaturage b’u Rwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo. Bikanasaba ko ni hanabaho itora rya Kamarampaka rigomba kubaho hagendewe ku mpaka zisanzuye ku buryo buri wese agira uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye adahutajwe.
Uwungirije umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi asanga itegeko nshinga ritagombye guhindurwa hashingiwe ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE) wo usanga abanyarwanda bose bagombye guhabwa urubuga rwo gutangaza ibyo batekereza nta mususu.
Ubwongereza mu ijwi ry’umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga bwatangaje ko kugira ngo u Rwanda rusigasire ibyo rumaze kugeraho ari ngombwa ko ubutegetsi nyabwo bugendera kuri demokarasi biciye mu gufungura urubuga rwa politiki, uburenganzi bwo gutanga ibitekerezo, no kurekura no gusimburana ku butegetsi mu mahoro.
The Rwandan
Email:therwandan@ymail.com
Kamarampaka idafititse ku ihindurwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda
Ababajijwe batifuzako itegeko nshinga rihinduka ariko urubuga rwa politiki rugafungurwa na FPR ikaba yatanga undi mu kandida utari Kagame mu matora ya 2017 barenze 56%.
Hashize igihe leta ya Kagame igaragaza ko ishaka gukoresha kamarampaka kw’ihindurwa ry’itegekonshinga kugirango rimwemerere kuzakomeza gutegeka nyuma ya 2017, nubwo ubu atabyemerewe. Hari abahanga mu by’amategeko nka Dr Charles Kambanda bo bemezako n’iyo kamarampaka idakwiye.
Mushobora gutangira mwibaza muti kamarampaka idafifitse ishobora kuba gute mu Rwanda? Nyamara ahubwo yarabaye. Muti yabaye ryari cyangwa yabereye hehe?
Igisubizo:
Aho abantu bihitiramo icyo bifuza kubyerekeye ihindurwa ry’itegekonshinga na n’ubu haracyagaraga kuri website y’iki kinyamakuru The Rwandan. Guhitamo icyo wifuza gikenewe byanditswe mu ndimi zinyuranye: icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda. Iryo hitamo urisanga ahagana iburyo ku ruhande rwo hasi iyo ugiye kuri paji ya mbere muri buri rurimi rukoreshwa.
Abanyarwanda twarasinyishijwe ku ngufu, ababishaka n’abatabishaka, abazi kwandika n’abatabizi, ndetse n’abatabifitiye uburenganzira barimo n’abanyururu. (Aha sinibuka neza niba twaramenyeshejwe n’itangazamakuru rya prezida Kagame ko abanyururu bifuzaga gusa ko akomeza kuyobora, cyangwa niba nabo hari amabarwa basinye abishyigikira bakayageza ku nteko ishingamategeko).
Nyuma y’iryo tekinika ryo gusinyisha ku ngufu, Kagame yazengurutse igihugu, na none abaturage bakubitirwa kujya kumushengerera ngo agaragare nkushyigikiwe mbere y’uko umushinga w’ihindurwa ry’itegeko nshinga ujya mu nteko ishingamategeko. Igitekerezo cyawo cyahageze tariki ya 14/07/2015 wemezwa 100% na zangirwa ntumwa za rubanda zigizwe ahubwo n’abahagarariye inda zabo. Ibi bikaba ariko ari itekinika rya FPR rigikomeza.
Tuve kw’itekinika rya FPR rireba ihindurwa ry’itegekonshinga, ahubwo turebe ukuntu abantu bahitamo icyo bifuza iyo nta gahato kabari hejuru. Dutangire tureba ibibazo byabajijwe abagombaga gutora muri ziriya ndimi zavuzwe n’ukuntu batoye:
1. Ababajijwe mu gifaransa
Dore ibibazo byabajijwe abumva igifaransa n’ijanisha ry’abashubije bose ku bibazo bwo mur’urwo rurimi.
Rwanda 2017: Qu’en pensez-vous? (Mutekereza iki kuri 2017 mu Rwanda?)
- Oui à la Révision de la constitution et aux mandats illimités (Gushyigikira ihindurwa ry’itegekonshinga n’ivanwaho za manda)
- Non à la Révision de la constitution et aux mandats illimités oui à l’ouverture de l’espace politique (Kudashyigikira ihindurwa na manda zidashira, ahubwo hakaba ubwisanzure bw’amashyaka)
- Tout sauf la guerre (Icyakorwa icyaricyo cyose hapfa kutaza intambara)
Résultats (Ibisubizo)
- Non à la Révision de la constitution et aux mandats illimités oui à l’ouverture de l’espace politique (81%, 138 Votes)
- Oui à la Révision de la constitution et aux mandats illimités (14%, 23 Votes)
- Tout sauf la guerre (5%, 9 Votes)
Total Voters (abatoye bose): 170
2. Ababajijwe mu cyongereza
Ababajijwe muri uru rurimi bahawe ikibazo kimwe n’uburyo bubiri gusa bwo gusubiza:
Rwanda 2017: What do you think about that?
- Yes to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms
- No to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms
Results (ibisubizo)
- No to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms (80%, 373 Votes)
- Yes to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms (20%, 93 Votes)
Total Voters (abatoye bose): 466
3. Ababajijwe mu kinyarwanda
Bo bahawe uburyo bune bwo gusubiza bashoboraga guhiyamo. Wenda abateguhe anketi, mu kubaha uburyo bunyuranye bwo gusubiza, bashobora kuba barashakaga ko abumva ikinyarwanda wenda gusa, kuko ari nabo benshi, bashobora kw’isanzura mu kugaragaza ibitekerezo byabo ku bijyanye n’ariya matora.
Nyuma ya 2017 mubona byagenda gute?
- Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kuko Perezida Kagame aracyakenewe
- Itegeko nshinga ntirigomba guhinduka n’urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa
- Icyaba cyose ariko ntihabe intambara
- Itegeko Nshinga ntiryahinduka ariko Perezida Kagame agashaka undi muntu yizeye akamusimbura
Ibisubizo
- Itegeko nshinga ntirigomba guhinduka n’urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa (47%, 1,146 Votes)
- Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kuko Perezida Kagame aracyakenewe (25%, 606 Votes)
- Icyaba cyose ariko ntihabe intambara (19%, 463 Votes)
- Itegeko Nshinga ntiryahinduka ariko Perezida Kagame agashaka undi muntu yizeye akamusimbura (9%, 212 Votes)
Total Voters (abatoye bose): 2,427
4. Ibyavuye muri anketi ku buryo bwa rusange
Ikigaragara muri iyi anketi yakorewe kuri murandasi twakwita amatora adafifitse kw’ihindurwa ry’itegekonshinga ry’uRwanda, n’ibintu bitatu by’ingenzi:
- Ababajijwe batifuzako itegeko nshinga rihinduka ariko urubuga rwa politiki rugafungurwa na FPR ikaba yatanga undi mu kandida utari Kagame mu matora ya 2017 barenze 56%
- Naho abifuzako itegekonshinga ryahinduka ndetse na Kagame wabo agakomeza agategeka ntibarenze 25%
- Abadahangayikishijwe na politiki ariko nanone bakaba batifuza intambara bo bari hagati ya 5% na 19% (uretseko nanone abambere bandi bo bitavuga kobaba bayifuza)
- Ba ntibindeba ubwo bo bakaba bagera kuri 14% babaye benshi.
Tuzirikanye ko kuri The Rwandan hajyaho abantu (visiteurs uniques) barenga ibihumbi bitandatu (6,000) buri munsi (umuntu umwe kuri mudasobwa ni ukuvuga ko aba bantu barenga kuko bishoboka ko abantu bashobora gukoresha mudasobwa imwe ari abnatu barenze umwe), wakongeraho urwo rubuga rufungurwa (pages affichées) inshuro ibihumbi birenga mirongo itatu na bitandatu (36,000) buri munsi, kandi wakongeraho TheRwandan umubare w’inshuro ifungurwa(pages affichées) urenga miliyoni (1,000,000) ku kwezi, biragaragarako abantu batanze uko babona ko ibintu byagenda nyuma ya 2017 mu Rwanda ari bake cyane (3,063). Ibintu bibiri bishobora kuba byarateye uwo mubare muto wabasubije ni ibi:
- Kuba nta gahato byari hejuru yabashatse gutanga ibitekerezo byabo;
- No kuba wenda abantu benshi mu bajijutse bagera kuri murandasi bavuga bati uko byagenda kose, ntacyo bizahindura k’ubuzima bwabo bwite, nuko bakibera ba ntibindeba.
Umuntu akaba yarangiza iyi nyandiko y’isesengura ry’imitorere idafifitse kw’ihindurwa ry’itegekonshiga avugako, abanyarwanda benshi bajijutse (abatajijutse ntaho bahurira na murandasi) batabihatiwe bashobora no kutajya gutora. Ariko ikindi kitashidikanywaho nuko abatoye bose, ntashiti abenshi berekana bashikamye ko batifuzako prezida Kagame yakomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017. Ibi bikagaragazako mu Rwanda habaye hari demokrasi, bivuga ubwisanzure busesuye, abategetsi nka Kagame badashobora gutegeka igihugu.
Nkuko natangiye mvuga haruguru, byaragaragaye ko ibyerekeranye n’ihindurwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda, ririmo itekinika ryinshi cyane. Umuntu ashyize mu gaciro yakwemeza nta shiti ko nta kintu gihatira uwaba yaratoye muri bariya babaruwe kur’iyi anketi ya The Rwandan, kubera ko uwabikoze wese, yabikoze ntawumuhagaze hejuru. Ahubwo bikaba bishobora kwerekana ko wenda abantu badategetswe gutora, hatora bake. Ibyo bikunze kugaragara mu bihugu byateye imbere.
Ambrose Nzeyimana
Kagame nahindura ingingo y’101 mu nyungu ze bwite : Tuzahamagaza Urukiko rwa rubanda rumucire urubanza !
Icyo nkundira Bwana Paul Kagame ni uko nibura we ajya agera aho akibuka ko rubanda ariyo ifite ububasha buhebuje mu gihugu. Gusa icyo mpfa na Paul Kagame ni uko yibuka gusa abaturage ari uko afite ibibazo, akabahagurutsa agamije kubikoreza umusaraba we ubwe yakagombye guheka. Koko rero Paul Kagame ntajya yibuza kwibutsa abaturage ko bafite ububasha butavogerwa iyo akeneye ko babukoresha bamuvana mu kaga, we ubwe cyangwa abagizibanabi n’abicanyi be, mbese nk’iyo batawe mu kagozi n’ubucamanza mpuzamahanga!
Nanone ariko byumvikane neza ko icyo Kagame yirengagiza nkana ari uko ubwo bubasha abaturage bafite bashobora no kubukoresha bakemura ibibazo bikomeye bibabangamiye kandi bikomoka ahanini ku butegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bwa FPR. Niyo mpamvu dukwiye kwibaza iki kibazo gikomeye tuti : Ese iyo ntwaro y’ « ububasha bwa rubanda » Kagame akoresha yitabara, abaturage bo babuzwa n’iki kuyitabaza mu bihe by’amage nk’ibyo FPR ishaka kudushoramo ?
I.Abayoboke ba FPR Inkotanyi bakoze “Kudeta” bakuraho Inteko Ishinga amategeko!
FPR irwaye indwara itoroshye ariko ikeneye kubonerwa umuti mu maguru mashya. Kuki Abayoboke b’Ishyaka rimwe rya FPR bahora bishuka ko aribo benegihugu bonyine ? Kuki bahora bitiranya ibyifuzo byabo n’iby’Abanyarwanda bose ? Kuki bashaka kutwumvisha ku ngufu ko inyungu bwite z’umwami wabo Paul Kagame ari zo za rubanda nyamwinshi !
Ejobundi taliki ya 14 Nyakanga 2017 byagaragariye bose ko Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda itakibaho, ko yasimbujwe Abidishyi batazi ibyo barimo, basuzugura bikabije Itegekonshinga n’andi mategeko yose yakagombye kuba abagenga. Byaragaragaye ko Abayoboke b’Ishyaka FPR Inkotanyi bakoze Kudeta, bakaba barakuyeho inzego nkuru z’igihugu zirimo Inteko Ishinga amategeko , ku buryo aribo basigaye bicara mu ntebe zahariwe Intumwa za rubanda, bakavuga ibyo bishakiye, abahoze bitwa Abadepite n’Abasenateri bakikiriza bakoma amashyi, bagasinya buhumyi, barangiza bagacinya akadiho nk’abatamutwe imbere mu ngoro yari yarahariwe imirimo y’Inteko ishinga amategeko ! Inteko nshingamategeko nta muyobozi ikigira, ntizi aho igana, isigaye ikora ibidakorwa, akazi yagakoze ikagasimbuza kwitabira ibiterane by’ishyaka rya FPR, igahuruza abafana ba FPR ikabuzuza mu Nteko, bakirengagiza ko nta tegeko narimwe ririho riteganya bene iyo mikorere. Ngicyo ikigaragaza ko amarangamutima y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ariyo asigaye yaragizwe itegeko riyobora u Rwanda!
Iyo rero bigaragaye ko nta Tegeko Nshinga rikiriho, ko nta Nteko Ishinga amategeko yiyubashye ikiriho, rubanda ikwiye kumenyeshwa ko igihugu kigeze mu kaga, ikiga uko yakoresha ububasha n’uburenganzira bwayo kugira ngo itabare u Rwanda irukure mu kangaratete rwenda kurohwamo n’INKOTANYI !
II. Kuki Abadepite n’Abasenateri bakomeje guhunga inshingano yabo bakitwikira abaturage ?
Reka tubanze twibutse ko ikinamico ryakiniwe mu ngoro y’Inteko taliki ya 14 Nyakanga 2015 ritagomba kwitiranwa n’icyemezo ndakuka cyo guhindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga ryo mu 2003 .
Icyo iriya « theatre » tweretswe yari igamije nta kindi kitari ugushakisha“impamvu yumvikana” yashingirwaho mu guhindura iriya ngingo y’101 , dore ko kugeza ubu impamvu rukumbi Inkotanyi zifite ngo ari uko Kagame yayoboye igihugu neza cyane, ngo akaba ariwe wenyine washobora kuyobora u Rwanda, ndetse ngo nta wundi munyarwanda uriho washobora kuyobora igihugu ! Ninde utabona ko guhindura Itegekonshinga hashingiwe ku mpamvu nk’iyi, mu kinyejana cya 21 , ari uguha ikinyoma intebe, gukoreshwa n’ubuswa buteye isoni ndetse bufite icyo bupfana n’ubugoryi n’umwana muto cyane yagaya?
Icyakora, nk’uko bo ubwabo babyivugira, birashobka rwose ko Abayoboke b’Ishyaka rya FPR INKOTANYI bose baba ari IBIGARASHA ku buryo nta wundi muntu muzima baba bafite uruta Kagame wahagararira ishyaka ryabo mu matora yo mu 2017. Ubwo ariko bo babibona, ubwo niko biri ! Gusa turabaha gasopo , barekere aho kwishuka ko u Rwanda rutuwe n’Inkotanyi gusa ! Hari andi mashyaka, azi neza ko afite abantu bashobora kuyobora igihugu neza kurusha Paul Kagame. Niyo mpamvu nk’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryatanze umukandida witeguye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu mu matora yo mu 2017. Niba FPR nta wundi muntu ifite, ikaba icungiwe kuwo Itegeko nshinga ritacyemerera kwiyamamaza nive mu kibuga ireke gutesha Abanyarwanda igihe .
Gusa reka twongere twibutse ko guhindura iriya ngingo y’101 bifite « Procedure ndende » bigomba kuzakurikiza, bigatangizwa no kwandika umushinga, ukagomba gutorwa n’imitwe yombi y’Inteko nshingamategeko buri wose ukwawo, hanyuma iryo hindurwa rikazemerwa ariko rishoboye gutorwa n’abaturage muri Referedum. Aha ndashishikariza abaturage kuzaba intwari bagatora “ OYA”, bityo bakaba banze ko Ingingo y’101 ihindurwa, ndetse bakaba bemeje ko banze ko FPR igarura u Rwanda mu ngoma ya cyami.
Nk’uko twabyeretswe rero, ku italiki ya 14 Nyakanga, ubwo abagize imitwe yombi y’Inteko bivagamo nk’inopfu, bakagaragaza ko biteguye gufunga amaso, bagatera umugongo amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda, bagahitamo gukorera inyungu bwite z’umuntu umwe witwa Paul Kagame.
Nanone ariko n’ubwo dushobora kubashinja icyaha cyo kuba inkomamashyi bikabije, gucira Abadepite n’Abasenateri urubanza ko bahinduye ingingo y’101 byaba ari ukwihuta cyane kuko icyemezo cyabo kigira inzira kinyuzwamo kandi iteganyijwe n’ingingo y’193 y’Itegeko nshinga. Kuva rero bataragaragaza ubutwari bwo kunyura iyo nzira ku mugaragaro, ibyo twabonye mu nteko taliki ya 14 Nyakanga dukwiye kubifata nko kwiganirira no kwibonekeza mu buryo bw’impfabusa.
Ese ubundi ko Abadepite n’Abasenateri aribo itegeko riha ububasha bwo gutangiza umushinga w’iri vugurura baratinyira iki kubikora bwangu? Niba bazi ko ibyo benda gukora ari byiza kandi bifitiye Abanyarwanda akamaro, kuki babanza guca inyereramucyamo bakagomba kwitwikira abaturage? Baratinya iki, barashuka nde ? Nibatinyuke bakore umushinga, bawutore, bijye ahagaragara, bityo rubanda ibakureho icyizere burundu kandi izagire n’aho ihera ibibaryoza, igihe kigeze.
III. Ese Kagame nahindura ingingo y’101 y’Itegekonshinga tuzabikoraho iki ?
Paul Kagame nahindura Itegeko nshinga kugira ngo yongere yitoreshe nk’umukuru w’igihugu ubwa gatatu kandi abibuzwa n’itegekonshinga , ibintu bizaba bisobanutse.
(1)Azaba ahinduye impfabusa Itegekonshinga yarahiriye kubaha, kubahiriza no kurinda;
(2)Azaba asuzuguye inzego nkuru zose zishinzwe kuyobora igihugu,
(3)Azaba ahisemo gushyira icyifuzo cye bwite hejuru y’inyungu rusange z’abenegihugu
(4) Azaba aguye mu cyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu no kwica bikomeye kandi nkana Itegeko nshinga kivugwa mu ngingo y’115 y’itegeko Nshinga ryo mu 2003.
BITYO RERO : Kubera ko inzego z’igihugu zose azaba yazibye, akazigarurira kugira ngo zikorere inyungu ze bwite zonyine, rubanda niyo izagomba kumukosora, kuko nyine « ubutegetsi bwose bukomoka kuri rubanda kandi akaba nta muntu ku giti cye cyangwa agatsiko bakwiha ubutegetsi »(Ingingo ya 2, Itegeko nshinga 2003)
Paul Kagame naramuka afunze umutwe, akanga gusoza manda ye neza ngo yigendere mu mahoro, ahubwo agahitamo kugundira ubutegetsi ku ngufu, dore kimwe mu byemezo Abanyarwanda ubwabo bashobora kumufatira :
Abenegihugu batari mu mugambi mubisha wo kwibira Paul Kagame ubutegetsi, tuzahamagaza abaturage tureme URUKIKO RWA RUBANDA (Tribunal Populaire), turuhe Inteko y’abacamanza, dusabe Kagame kurwitaba , rumucire urubanza.
Urubanza ruzacibwa rushingiye ku itegekonshinga ryo mu 2003 Kagame yarahiriye kubaha no kurengera no ku masezerano mpuzamahanga agenga ikiremwa muntu u Rwanda rwasinye. Ibihano bizatangwa hakurikijwe uburemere bw’ibyaha Kagame yakoreye abanyarwanda guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza ku munsi w’urubanza. Kagame yakwitaba atakwitaba ntibizabuza urubanza gucibwa kandi nta cyemeza ko Umuryango mpuzamahanga utazadutiza imbaraga zo gushyira ibyemezo by’Urukiko rwa Rubanda mu bikorwa. Tegereza uzabyibonere !
Urukiko rwa Rubanda ruzakorera he ?
Ruzacumbikirwa aho ruzaba rushobora gukorera mu bwisanzure. Imanza zaciriwe Abanyarwanda Arusha zo se ntizemewe ? Izaciriwe i Bulayi hari uwazitesheje agaciro ? Urubanza rugiye gucirwa Jenerali Karenzi Karake muri Espagne rwo se hai uzaruhagarika ? Abazaba bagize Inteko y’Urukiko rwa Rubanda bazadufasha kwiga aho rukwiye kuzakorera ?
Urukiko rwa Rubanda ruzatangira imirimo yarwo ryari ?
Icyemezo cyo guhindura ingingo y’101 kugira ngo Kagame yongere yitoreshe ku ngufu bwa gatatu nikimara gufatwa ku buryo budasubirwaho, Urukiko rwa Rubanda ruzahita ruhamagarwa rutangire imirimo yarwo. Abumva uyu mugambi ubanyuze batangire bitegure neza kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Erega ni uko REVOLISIYO zitangira!
IV. Hirya y’ibigaragara
Ubu noneho iminsi ya Kagame Paul irarangiye, utabibona ni uko adashaka kureba cyangwa se akaba ari impumyi yabuvukanye ! AMATORA yo mu 2017 ni ikorosi rikomeye cyane kuri Kagame no ku Ishyaka ry’INKOTANYI !
Guhera ku italiki y’amatora yo mu 2017, hari ISHUSHO ye izaba icyuye igihe , ya yindi ya :
(1)Kagame amahanga yemeraga nk’Umuperezida udasanzwe
(2)Kagame wazaniye Abanyarwanda Demokarasi
(3) Kagame waciye ruswa mu Rwanda
(4) Kagame wahagaritse jenoside
(5) Kagame wazanye iterambere ry’akataraboneka mu Rwanda
(6) Kagame w’intangarugero muri Afurika….
Iyi shusho izahita isimburwa n’indi ihuje n’uko ari :
(1) Kagame w’umunyagitugu kabuhariwe, ukoresha iterabwoba mu Rwanda no mu ihugu by’Akarere
(2) Kagame ukoresha ikinyoma n’uburiganya bikaze mu Rwanda
(3) Kagame wigaruriye umutungo wose w’igihugu, agasahura amabuye y’agaciro muri Kongo , akigurira indege ebyiri, akirundaho n’indi mitungo myinshi.
(4) Kagame wahanuye indege ya Habyarimana kandi akagira uruhare rugaragara mu guteza jenoside yarimbuye abatutsi itarese n’abahutu, agamije gusa kwifatira ubutegetsi.
(5) Kagame wishe Abanyarwanda n’Abanyekongo b’inzirakarengane barenga miliyoni 6
(6) Kagame utagishoboye kwihanganirwa n’amahanga kuko ari umwicanyiRUHARWA….
Niba iyi shusho ya kabiri ariyo asonzeye, nahindure ingingo y’101 bwangu , ubundi ahinduke IGIPOROPORO izuba riva, abe RUVUMWA mu mahanga, n’abo bazungu bari bakimwoma mu nyuma bajye bamuhungira kure kuko bazaterwa isoni no gukorana na RUHARWA . We n’umuryango we barabe baritegure ingaruka zikaze zitazabura kubageraho zihuse .
UMWANZURO
(1)Ndi Kagame, nafata umwaka w’2017 nk’umwaka w’amahirwe, ngasohoka neza ntanduranyije, nkareka rubanda igatora undi mukuru w’igihugu yishakiye. Ngafata igihe cyo kuganira n’utowe, tukigira hamwe uko Abanyarwanda « bangirira akabanga » ku bibi nabakoreye .
(2) Naho ku bibaza niba koko Urukiko rwa Rubanda rushobora kujyaho kandi rugakora, igisubizo ni YEGO. Abenegihugu b’Abanyarwanda si bifitemo ububasha busesuye kandi budakomwa imbere . Ubwo bubasha ntibubereyeho kugoboka Kagame n’abicanyi be gusa iyo ubucamanza mpuzamahanga bwabataye mu kagozi ! Rubanda ishobora gukoresha ubwo bubasha yitabara cyangwa yivuna ubutegetsi bwa Kagame ushaka guhindura Repubulika nk’ingoma ya cyami. Revolisiyo nyakuri ishobora gutangirira mu gikorwa cyo gushyiraho iyi « Tribunal Populaire »!
(3)Iki gitekerezo cy’Urukiko rwa Rubanda si umwihariko w’Ishyaka Ishema. Hari abandi banyarwanda b’inararibonye twakiganiriyeho, dusanga gikwiye kandi gitunganye.
(4)Turasaba abanyamategeko n’abandi Banyarwanda bakunda ukuri bifuza kujya mu nteko izanoza neza ishyirwaho n’imikorere by’uru Rukiko rwa Rubanda, niruba ngombwa, ko bakwiyandikisha bakoresheje email : urukikorwarubanda@gmail.com . Abumva bakwiyemeza kurutera inkunga nabo bashobora kohereza ubutumwa kuri iyi aderesi.
Banyarwandakazi, Banyarwanda, cyane cyane mwebwe Urubyiruko, NIMUTINYUKE, mwishakemo UBUTWARI . Ko Paul Kagame n’Abiru be bamaze kubiyereka imbere n’inyuma, muracyatinya iki kindi mutabonye ? Igihe kirageze ngo duhaguruke dushyire hamwe, dufate ibyemezo birengera u Rwatubyaye. Ni nde wakwihandagaza ngo avuge ko amahanga azasuzugura ibyemezo by’URUKIKO RWA RUBANDA ?
Azabe se ari twe tugomba kuzurizwaho ibya wa mugani ngo « Ucira injiji amarenga amara amanonko « ?!
Ushaka kumenya neza uko REVOLISIYO ya rubanda itangira, yahera n’aho !
Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’Ishyaka ISHEMA mu matora ya Perezida yo mu 2017.
Tel : 033652110445
:Email : nahimanathom@gmail.com
Abasangizi baranyomoza ibyo bita ibinyoma bya Veritas na Ikaze Iwacu
Umusomyi w’ikinyamakuru Veritas witwa cyangwa se wiyita KAVARUGANDA Paul wahimbye inkuru ivuga ko “Ambasaderi Karega Vincent yayoboye inama ya DMI harimo abayobozi b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI” akayisohora muri Veritas tariki ya 22/07/2015 n’Umunyamakuru w’ikinyamakuru Ikaze Iwacu witwa Sylvestre MUKUNZI nawe akaba abisamiye mu kirere akabisohora tariki ya 23/07/2015, ibyo bombi batangaje ni ibinyoma gusa gusa icyo bagamije akaba ari uguharabika ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abayobozi baryo, no gusenya opozisiyo nyarwanda.
Tukimara kubona iyi nkuru kandi tubisabwe n’abanyarwanda benshi bo mu ngeri zitandukanye, baba abarwanashyaka b’ishyaka PRM/MRP ABASANGIZI, andi mashyaka ya politiki ndetse n’aba sympathisants bacu, bose bifuje kandi basaba ko iyi nkuru y’impimbano y’aba bagabo bombi ikwiye kuvuguruzwa, ikinyoma kikamaganwa hagatangazwa ukuri, kuko umuco wo kubeshya, kwandagaza, gusebanya no kwanga abo munyuranyije ibitekerezo umaze kuba karande mu biyita abanyapolitiki muri iki gihe babeshya ko baharanira gukuraho leta y’ikinyoma iri mu Rwanda kandi ari bo bambere mu gukoresha ikinyoma nk’iki batangaje mu binyamakuru byabo
Tukimara kubona iyi nkuru twibajije impamvu ba Bwana KAVARUGANDA Paul na Sylvestre MUKUNZI biyitirira iyi nkuru itari iyabo kandi uwayanditse azwi tubifitiye ibimenyetso. Twagiye i Durban muri Africa y’Epfo tariki ya 16/07/2015 mu butumwa bw’akazi twahawe n’abayobozi b’ishyaka n’abo dukorana, abo dukorana bose barabizi na gahunda zari zatujyanyeyo n’abo twari kumwe bandi bo muyandi mashyaka ya opozisiyo barazizi. Ko twari duhari turi amashyaka ya opozisiyo arenze ishyaka rimwe, kuki uwanditse iriya nkuru yahisemon kwikoma ishyaka rimwe muri yo ari ryo PRM/MRP-ABASANGIZI? Aho si ishyari ko ishyaka RDI-RWANDA NZIZA ryo ritari ryatumiwe mu butumwa bwari bwatujyanye!
Uri inyuma y’iyi nkuru y’impimbano yitiriwe Bwana KAVARUGANDA Paul na Sylvestre MUKUNZI, ni Bwana UWINEZA Vincent uharagariye RDI Rwanda Rwiza muri SADC n’umudamu witwa MUKAMWIZA Maria Komiseri ushinzwe Imibereho Myiza na we wo mw’ ishyaka RDI Rwanda riyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, batuye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo. Umuryango w’uyu muyoboke wa DRI Rwanda Rwiza ufitanye amakimbirane akomeye cyane n’umuryango wa HANYURWIMFURA Jean de Dieu kubera ko uyu Hanyurwimfura yakunze kandi agashaka Veneranda w’umututsikazi, ibi byaviriyemo uyu Jean de Dieu icyaha gikomeye cyane, uyu Uwineza Vincent aramwibasira cyane amaze kumwandika incuro zigera kuri indwi amwita intore ya FPR – Inkotanyi, amuharabika kandi amwangisha abandi. Birabaje cyane mu gihe tugezemo kubona umunyapolitiki nka Uwineza Vincent abasha gukora ibintu nkibi bigayitse cyane kandi bitamuha icyubahiro na busa. Ikibabaje cyane ni uko aba bagabo bombi bagakwiye kuba ari abavandimwe haba mu Rwanda baraturanye batuye mu kagali kamwe n’umudugudu umwe n’i Durban naho bakaba baturanye mu nyubako imwe.
Tukigera i Durban, bamwe mu banyarwanda babimenye baje kudusuhuza kimwe n’abandi bahagarariye amashyaka hariya bifuje ko tuganira kandi twabahaye umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo, nyuma yaho nibwo twifuje kubonana ni umuvandimwe UWINEZA Vincent, twaramuhamagaye ntiyafata telephone noneho duhamagaye uyu HANYURWIMFURA Jean de Dieu atubwira ko aturanye na UWINEZA Vincent kandi azi ni aho akorera, tumusaba ko yaduha umwanya akajya kuhatwereka tukamusuhuza bisanzwe kuko twari dusanzwe tuziranye. Nngo aho aho byavuye kwitwa ko turi Intore za FPR kuko uyu UWINEZA Vincent wa RDI Rwanda Rwiza atubonanye na HANYURWIMFURA Jean de Dieu umwanzi we tugiye kumureba ngo tumusuhuze. Twebwe, ibibazo aba bagabo bombi bafitanye ntaho duhuriye nabyo, kugeza aho umuntu ahimba amazina agamije gusebya no guharabika ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI na twe abayobozi baryo!
Banyarwanda igihe kirageze ngo tumenye uwo turwana nawe uwo ariwe, ngo aba banyapolitiki bo muri iki gihe, aho gufata ikaramu ngo yandike gahunda ya sosiyeti yumvikana barandika ibintu bigamije kurangaza abantu gusa bihimba amazina. Abanyarwanada bakwiye kwamagana imico nk’iyi y’abanyapolitiki bahora gusa bagamije gucamo amashyaka ya opposition ibice basa nk’aho babigize iturufu yo kwereka abandi ko aribo bashoboye.
Turasaba kwima amatwi ba rusahurira mu nduru bagamije ahubwo aribo guca intege abandi no kubacamo ibice nk’uko bagiye babikora mu mahuriro barimo. Iyo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe, aba biyita ko bakinira politiki mu kirere, bakomeje gucamo abanyarwanda ibice none imyaka ibaye 21, impunzi niko zihunga buri munsi, abicwa bari gupfa bagatabwa mu Kagera naza Rweru, umutungo w’igihugu urasahurwa buri munsi, ntibamenye ngo bazirikane ko igihe ari iki ngo abanyarwanda muri rusange umuhutu, umututsi n’umutwa bashyire hamwe mu guharanira ko icyiza gisimbura ikibi mu rwatubyaye. Turamagana cyane umuco mubi wo kubiba amacakubiri, guhimba ,kubeshya no kwandagaza abayobozi b’ishykaka PRM/MRP-Abasangizi,tukaba tuboneyeho gusaba abanyarwanda bashyira mu kuri kudaha agaciro inyandiko z’aba bayobozi ba RDI Rwanda Rwiza ziharabika ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abayobozi baryo kandi zishyira mu mutekano muke umuryango wa HANYURWIMFURA Jean de Dieu kandi tunawushingana ko mu gihe bazaramuka bagize icyo baba bizabazwa Bwana UWINEZA Vincent uhagarariye RDI Rwanda Nziza I Durban ari nawe mu by’ukuri wanditse iriya nyandiko y’impimbano tuvuguruje.
Inzira twatangiye yo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda turayikomeje kandi ntiduteze gucibwa intege n’abagambiriye gutanya imbaraga za opposition biyitako aribo barwanya ingoma y’igitugu ya Kagame na FPR ye.
Bikorewe I Savannah Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 23/7/2015
Dr. Gasana Anastase, umuyobozi w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI’;
Mr.Mukeshimana Isaac Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr.Batunganayo Janvier Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.
Karenzi Karake [KK] aramutse atashye i Rwanda ari umurambo, ubwicanyi bwa FPR buzaba bushimangiwe.
Mu kiganiro cyahise kuri BBC Radio 4 tariki 16/07/15 cyitwa Rwanda: Has Britain been beguiled, umunyamakuru yabajije Andrew Mitchell wahoze ari ministiri w’Ubwongereza ushinzwe imfashanyo mpuzamahanga niba Urwanda rwaba rwaragize uruhari mw’iyicwa ry’abarwanya ubutegetsi bwa FPR?
Yashubije asa nuhamyako mu gihe rwaba ruriguharanira inyungu zarwo z’amahoro bishoboka. Ngo icyo gihe rwaba rwitwara nk’uko n’Amerika cyangwa Ubwongereza babigenza iyo bugarijwe kubirebana n’umutekano wabo.
Nuko umunyamakuru amubajije niba ibyo bivugako Urwanda rwaba rufite uburenganzira bwo kwica ababurwanya, Andrew Mitchell yaje kwivuguruza agira ati: “Ibyo ntabwo byemewe na busa. (umunyamakuru yakomozaga kw’iyicwa rya Koloneli Karegeya ryabereye muri Afrika y’Epfo tariki 1/1/14) Twarabyamaganye kandi tunabimenyesha leta ya Kigali.”
Ibyaribyo byose, Andrew Mitchell, aho yibeshya agereranya Amerika, Ubwongereza n’Urwanda, ni ukwitiranya inyungu z’ibyo bihugu koko n’inyugu bwite za Kagame n’agatsiko ke zitandukanye n’izigihugu cyitwa Rwanda.
Reka noneho turebe ikibazo cya Karenzi Karake mu rwego rw’izo nyungu. KK si umwanzi w’igihugu mu nyito isanzwe ya Kagame y’abantu dusanzwe tuzi bagaragaje mu ruhame ko badashyigikiye ubutegetsi bwa FPR. Ariko ashobora kuba ari umwanzi w’inyungu za Kagame n’agatsiko ke, arinayo mpamvu yamye amufunga.
Abandi babangamiye inyungu ze n’iz’agatsiko barishwe, bararigiswa cyangwa se barafungwa.
Hari benshi biciwe mu mahanga. Na KK kuba urwego arimo akaba yarafatiwe mu Bwongereza harimo n’uko ashobora kwoherezwa muri Espanyi, bibangamiye cyane za nyungu twavuzeho za Kagame.
Igishobora gukorwa rero ni ukureba uko Kagame yamwikiza ataragera muri Espanyi, kuko aramutse agezeyo ashobora kumwihimuraho atangariza urukiko amabanga y’ubwicanyi bwose bakoranye.
Kagame akaba atabyihanganira mu gihe cyane cyane arigukora ibishoboka byose ngo ahindure itegeko nshinga kugirango azakomeze gutegeka nyuma ya 2017. Kubera iyi mpamvu, KK aramutse atahutse i Rwanda ari umurambo, ntibizatangaze nahabwa n’igihugu cyose icyubahiro cy’intwari ikomeye yarurwaniriye.
Kuba Kagame yarategetse ko hakorwa ibishoboka byose ngo KK avanwe muri gereza, hashobora kuba hariho uwo mugambi wo kuzatuma atagira ibyo atangaza ku bwicanyi bwa FPR na Kagame.
Cyakora KK aramutse yishwe na Kagame (siwe wa mbere yaba yishe, akanabyigamba, yewe sinawe wa nyuma mu gihe akicaye muri iriya ntebe yo mu Urugwiro), bizaba bishimangiye ubwicanyi bwe isi yose imaze kumenya, nubwo benshi mubayiyobora babwirengagiza kubera inyungu zabo.
Ingaruka zo kwica KK zishobora kuzasa nk’izi ifatwa rye: igabanyuka ry’ubudahangarwa bwa FPR na Kagame. Hari kandi n’umubare w’abanzi mu muryango wa FPR Kagame azaba yiyongereye cyane cyane mu gihe bivugwa ko KK yaba yarafite amashumi menshi.
Nyamara Kagame amuretse akajyanwa muri Espanyi ntacyemezako azamuvamo, maze akaba ngo yatatira igihango cy’ubututsi bahuriyeho cyo kwanga abahutu urunuka bituma babica uko bashoboye kose, nuko abatishwe bakagirwa abacakara.
Iki gihango ni nacyo gishobora gutuma ahishira abandi bicanyi bo muri FPR, bariya bose nabo bafite amazina yagejejwe k’ubucamanza mpuzamahanga.
KK ashobora kuzavuga ibindi imbere y’urukiko, ariko iryo banga ry’umuryango akaryumaho.
TUBITEGE AMASO
Ambrose Nzeyimana
IFATWA RYA LT GENERAL KARAKE KARENZI RIJEGEJE KAGAME: Major Micombero Jean Marie
Yohani Kambanda: Ibye bimeze bite?
Muri iyi minsi inkuru ivugwa cyane ni ikiganiro Bwana Yohani Kambanda wahoze ari Ministre w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 na Televiziyo yo mu Bwongereza yitwa ITV News.
Ibi byarakaje bikomeye Leta y’u Rwanda ku buryo ngo iyo Leta yifuza gusaba ibisobanuro Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania (ICTR) ariko nyamara uretse Bwana Yohani Kambanda wavuze ibitajyanye n’ibyo Leta iriho mu Rwanda yifuza biramenyerewe ko abafunzwe mu Rwanda ndetse banakatiwe ibyaha biremereye birimo na Genocide bahabwa ijambo igihe birimo inyungu z’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Natanga urugero rw’inkuru yagaragaye cyane mu binyamakuru aho abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda bahabwaga ijambo ndetse ngo bakanandika inyandiko zisaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda biciye mu ihindurwa ry’itegeko nshinga. Si ibyo gusa kuko nta munsi ushira abantu nka ba Bemeriki Valérie n’abandi badaciye mu binyamakuru cyane cyane ibishyigikiye Leta ya Kigali.
Yohani Kambanda yari afite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru?
Bitewe n’amategeko ya buri gihugu bigiye bitandukanye kuko mu bihugu bimwe ntabwo byemewe ariko ahandi ho biremewe.
Dufashe ku bijyanye na Bwana Kambanda nyiri izina dukurikije uko bigaragara mu gihugu cya Mali aho afungiwe si ubwa mbere umuntu uhafungiwe avugana n’itangazamakuru. Ku itariki ya 20 Werurwe 2004, Jean Kambanda uvugwa hano hamwe na Clément Kayishema, Omar Serushago, Jean Paul Akayesu na Obed Ruzindana baganiriye na BBC mu kiganiro Imvo n’Imvano.
Uretse muri Mali na Arusha mu rubanza rwitiriwe itangazamakuru, Jean-Bosco Barayagwiza umwe mu baregwaga muri urwo rubanza, yaganiriye n’umunyamakuru witwa Thierry Cruvellier. Ikiganiro bagiranye cyabereye muri gereza ya Arusha, uyu munyamakuru akita une visite guidée. Ndibuka ko Barayagwiza yiniguye bihagije, avuga ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho impamvu za politiki, ari na byo yise, muri déclaration ye yakurikiyeho, Parodie de justice.
Ikindi tutakwirengagiza ni uko hari abantu benshi mu bihugu bitandukanye kw’isi bagiye bakatirwa n’inkiko ariko ntibanyurwe bagasaba ko imanza zabo zasubirwamo babicishije mu biganiro n’itangazamakuru mu gihe byabaga byarananiranye mu nzira zindi zigenwa n’amategeko. Bamwe mu baciye muri iyo nzira imanza zabo zasubiwemo ndetse bamwe muri bo batsinda izo manza bararekurwa!
Abantu batandukanye bavuga iki ku burenganzira bwa Yohani Kambanda bwo gusaba ko urubanza rwe rusubirwamo?
Umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, Jean Claude Mulindahabi akoresheje urubuga nkoranyambaga Facebook yabajije abantu iki kibazo uko bakibona. Hari benshi bavuze uko bakibona ariko turafata bamwe babaye nk’abarasa ku ntego.
Bwana Mulindahabi yabajije Honorable Jean Daniel Mbanda agira ati: ce fut choquant pour un bon nombre de Rwandais d’entendre Jean Kambanda tenir les propos SUR ITV . Qu’en pensez-vous Honorable?
Bwana Mbanda Jean Daniel wo mu ishyaka Isibo y’amahoro CONIC (Convergence Nationale pour l’Impératif Citoyen) akaba yarigeze kuba na Depite yagize ati:
Choquant pourquoi? À quoi s’attendaient ces âmes fragiles, sensibles? Qu’a dit Kambanda qu’il n’ait déjà dit?
Non franchement! On se moque de qui finalement dans cette affaire?
Jean Jean-claude Mulindahabi tu veux vraiment que je te dise ce que j’en pense? Alors voilà.
1) Niba Kambanda yumva arengana kandi biriya bikaba byamufasha kurenganurwa biriya byakozwe ntako bisa. Ahubwo abo banyamakuru bakomeze umurego kuko njye nemera nshimitse ko igikenerwa cya mbere ali amahoro kandi ntashobora kuboneka nta butabera bwiza. Niba ubutabera butarakoze akazi kabwo neza ibyo bintu bigomba gukurikiranwa iyo bishoboka kugirango akarengane gacike.
2) Njye Mbanda mwene Karera bitaga Nyiramacumu , sinemera ko Kambanda ali mu bateguye amahano yagwiririye uRwanda muli 1994. Gutanga imbunda no gushishikaza abantu bitandukanye no gutegura. Kandi njye Kambanda ndamuzi personnellement ku buryo iyo mbonye vidéo atanga imbunda ndarira bikamviramo guseka. Ikimbabaza ni uko nabuze umbwira uwahaye Kambanda iriya mbunda , n’uwamuhaye ziriya yatangaga. Hano muli, hali uwaba amuzi? Nyamara enquête zisubiwemo wenda twamumenya kandi byahindura byinshi ni ukuli mu myumvire y’urubanza no mu myumvire y’aliya mahano yatugwiririye muli 94.
3) Birazwi neza ko Kambanda yagiranye amasezerano n’ubushinja cyaha kugirango abufashe nabwo bumufashe. Kambanda yujuje inshingano ze Ubushinjacyaha ntibwubahiriza ibyo bwamereye kandi ibi ni ubw-escrot bupfobya génocide kuki ubushinjacyaha butubahirije ibyo bwali bwamwereye ? Siko ahandi bigenda. Njye nk’umu”survivant” nkeneye kumenya icyabiteye ntabogamye.
N’ibindi n’ibindi byinshi…ntemerewe kwibaza cyangwa gutangaza. Ntibimbuza aliko crier hurler justice justice justice…n’ubwo mwangambanira tuva indimwe mukansunikira mu mukoki mukarenzaho itaka ntabwo nzatezuka ku guharanira “uburabera”.
Ibindi birabareba!
Umunyamategeko Dr Charles Kambanda we avuga ko Leta y’u Rwanda ifite ubwoba ko urubanza rwa Yohani Kambanda rwasubirwamo kubera itsinda ry’abavoka ryahagurukiye iki kibazo. Kuri we urubanza rwa Yohani Kambanda rwagombye gusubirwamo rukaburanwa mu mizi kuko urubanza rwe rutigeze ruburanwa mu mizi ahubwo Yohani Kambanda yemeye ibyaha yaregwaga byose yubahiriza amasezerano yari yagiranye n’ubushijacyaha, ariko ubushinjacyaha bwo ntabwo bwubahirije ibyo bwemeye Yohani Kambanda nko kumusabira igihano gito no gufasha umuryango we. Ibyo byatumye Yohani Kambanda yisubiraho asaba ko urubanza rwe rusubirwamo. Ikindi ni uko ibyaha birimo gutegura Genocide yemeye icyo gihe nta bimenyetso bihari byemeza ko iyo Genocide yateguwe nk’uko urubanza rw’abasirikare rwarimo Col Bagosora n’abandi rwanzuye ko nta bimenyetso by’uko Genocide yateguwe byabonetse. Dr Charles Kambanda mu gushimangira igitekerezo cye yagize ati:abantu benshi bari mu buyobozi i Kigali bashobora kuzaburanishwa n’inkiko mpuzamahanga cyangwa inkiko zizashyirwaho mu Rwanda biriya byihebe bikuweho. Ndabikwemereye ko igihe nzaba nkiriho, ntago nzemera ko Kagame bamukubirana mu rubanza azaburana nk’uko babaikoreye Yohani Kambanda. Ubutabera nta kindi bugomba kuba !!!
Umunyamakuru Didas Gasana we asanga byose ari politiki. Aragira ati:i personally think Kambanda’s appeal was bound to fail. I read the whole verdict. It is true he was tricked (mauvaise fois) but, like the appeals chamber reasoned, his three appeal grounds lacked credence. Baramushukishije lesser punishment bituma muri trial chamber atavuga ibyo yavuze while he was appealing, bituma biteshwa agaciro. Ahubwo what i have been contemplating on is: After military trials 1 and 11, new facts emerged that actually contradicted Kambanda’s plea. I think he can apply for a judicial review in light of the successive court rulings that questioned the very foundation of his guility plea. BTW, Kambanda’s letter in 2003 in which he explained in detail the circumstances leading to his plea and the sitrep (situation report) ln 1994 greatly influenced the successive court rulings, including Ndindiliyimana’s acquittal,
Asoza agira ati: Nta butabera mukwiye kwitega from ICTR cyangwa Gacaca zo mu Rwanda. Kagame abazungu baramukina mzungu anarara kuburyo ntazamenya ikizamukubita. Buriya mapping report, BBC untold story niyi interview ya Kambanda Jean ni iherezo ry’intangiriro”
Dr Anastase Gasana wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ku kibazo ya bajwijwe na Bwana Jean Claude Mulindahabi agira ati: wowe usanga ari mpamvu ki médias (surtout anglo-saxons) zifite inyota mur iki gihe yo gucukumbura, no kuganira n’abo abategetsi b’Urwanda batishimiye ko bavugira mu rwego mpuzamahanga?
Dr Gasana asubiza agira ati: Impamvu ni ebyii:(1)Ziriya medias uvuga surtout anglons-saxons nkuko ubyongeyeho zizi ukuri nyakuri zikaba zizi ko hari ukuri zabindikiranije kandi zikuzi zikaba zizi uruhare zagize muri one side story the other side story zikayisisibiranya, byose zirabizi zikabazifeelinga guilt/coupables zishaka kubikosora; (2)impamvu ya kabiri ni umurimo w’amashyaka ya politiki, amashyirahamwe, imitwe y’ingabo, abantu ku giti cyabo nk’impuguke kabuhariwe mu by’amategeko Professor Charles Kambanda, bose batavuga rumwe na leta ya FPR bahagurukiye gusobanururira amahanga ibibazo by’u Rwanda, ibi bikaba byarafashije cyane abanyamakuru n’abanyapolitiki hirya no hino mu mahanga gusobanukirwa kurushaho na complexite y’ibibazo by’u Rwanda bityo bikabaha uburyo bwo kuyibazaho byinshi. Leta ya FPR nayo ubwayo irabibona ari nayo mpamvu ubona perezida Kagame ahora agenda mu mahanga agerageza gutangiriza, asuka amafaranga mesnhi cyane muri minisiteri y’ububanyi n’amahana , muri Ambassades ziyongera buri munsi, muri External Intelligence, muri za Rwanda Day no ba lobbystes benshi dans differentes capitales occidentales. Amafaranga ya budget y’iguhugu yagafashije abana kwiga akanakora ibindi bikorwa by’amajyambere rusange, atangwa mu kurwanya abanyarwnda b’impunzi bari hanze kugirango boye gusobanurira neza amahanga ibibazo byo mu Rwanda uko biteye n’ukuri nyakuri kwabyo.
Umunyamakuru Nkuliza Amiel uba mu gihugu cya Sweden nawe yagize icyo avugaagira ati: iki kibazo cyawe gifite ishingiro. Ariko niba nibuka neza ubwo twari Arusha mu rubanza rwitiriwe media, ndavuga rwa Ngeze Hassan na bagenzi be, Jean-Bosco Barayagwiza wari muri icyo gikundi cy’urubanza, yaganiriye n’umunyamakuru witwa Thierry Cruvellier. Ikiganiro bagiranye cyabereye muri gereza ya Arusha, uyu munyamakuru akita une visite guidée. Ndibuka ko Barayagwiza yiniguye bihagije, avuga ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho impamvu za politiki, ari na byo yise, muri déclaration ye yakurikiyeho, Parodie de justice. Aha ariko ndagirango mvuge ko ahari cas ya Barayagwiza yari itandukanye cyane n’iya Kambanda kuko we yari yarakatiwe gufungwa imyaka 30 gusa, ndetse aza kurekurwa mbere y’uko asubizwa muri gereza, akanayigwamo, mu gihe Kambanda we ari perpétuité. Abanyamategeko batabogamiye kuri Leta nka Nduhungirehe wenda ni bo badusobanurira neza iyi phénomène uko iteye, ariko rero kuba na none Kambanda yaragiranye ikiganiro na media z’abongereza, ntibibuze icyo bisobanuye kuri politiki ya za Mpatsibihugu. Remarquez que Kambanda yemeye icyaha cy’uko guverinoma yari ayoboye yakoze ikanategura génocide, ariko nyuma akaza kwivuguruza avuga ko yabihatiwe n’abo ba Mpatsibihugu, kugirango babone ibyo bagenderaho pour condamner ceux qui étaient poursuivis par ce tribunal des vaincus. Il est alors sans ignorer que intérêts ba Mpatsibihugu bari bafite kiriya gihe, même lors de la mise en place du TPIR, zitakiri d’actualité. Ni nde wakekaga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bafatirwa mu Bwongereza, igihugu cyashyize ku ngoma ubutegetsi bwa FPR, Kagame akabura ayo acira n’ayo amira, bikaba bigejeje aya magingo? Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru !
Bwana Olivier Nduhungirehe we yemeza ko urubanza rwa Yohani Kambanda rudashobora gusubirwamo keretse habonetse ibimenyetso bishya bitigeze bigaragazwa mu manza ze za mbere, kuri we ngo Yohani Kambanda yababajwe n’igihano kinini yahawe noneho ahindura imvugo ahakana ibyo yari yemeye mbere icyo arimo gukora ubu ni uguhanyanyaza ngo abone igihano gito.
Faustin Kabanza we aragira ati: Izi mpaka ni nziza ku bibazo by’u Rwanda bikiri ingorabahizi. Mu by’ukuri ikibazo nyamukuru ntabwo ari interview ya Jean Kambanda ahubwo ikibazo ni rusange mu banyarwanda bicariye ikirunga gishaka kuruka. Twashimira rero Jean-claude Mulindahabi udufasha kujya impaka mu bwubahane, twifashishe Facebook kuko ni narwo rubuga rwonyine abanyarwanda b’ingeri zose bashobora kuganiriraho (na byo twabyibazaho!!!). Izi mpaka rero zakwiye no kubera isomo abari ku butegetsi bagashaka urubuga rw’ibiganiro nyabyo hafati y’abanyarwanda bose. Ni ho hazava umuti nyakuri w’igihugu cyacu. Ni wo mwanzuro wanjye natanga ku mpaka zose zajyiwe hejuru. Murakoze
The Rwandan
Email: therwandan@ymail.com
Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe kuyobora u Burundi .
« Uwatowe na rubanda aba ari Intore y’Imana »
Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe kuyobora u Burundi .
Paris, taliki ya 25 Nyakanga 2015
Nyiricyubahiro NKURUNZIZA Petero,
Perezida wa Repubulika y’u Burundi,
Mu izina ry’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda duhagarariye no mu izina ryacu bwite, tuzinduwe no kubagaragariza, mwebwe ku giti cyanyu, umuryango wanyu n’Ishyaka CNDD-FDD mukomokamo, ko twifatanyije namwe mu byishimo by’uko mwongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburundi, igihugu gituranyi duhuriye kuri byinshi, kandi duhora twifuriza iteka amahoro, ituze n’umudendezo.
Tukaba rero twizeye ko icyizere gikomeye Abarundi bongeye kubagirira,kizabongerera imbaraga zo kurushaho guhuza abenegihugu bose, gukomeza kubayobora mu nzira y’iterambere rirambye kandi risangiwe no kubarinda iteka icyabahungabanyiriza umudendezo .
Kuko twemera kandi twubaha ihame ry’uko “Vox populi, vox Dei ” : “Uwatowe na rubanda aba ari Intore y’ Imana”, tubifurije ishya n’ihirwe muri ubwo butumwa bw’ikirenga mwongeye gushingwa.
Imana izabahe umugisha, izabahore imbere , ibarinde kandi irengere intambwe zanyu.
Bikorewe i Paris, taliki ya 25 Nyakanga 20150
Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,
Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.
Madamu Nadine Claire Kasinge,
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka
Bwana Nkurunziza Venant,
Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka,
Yohani Kambanda: bitinde bishyire kera amaherezo ukuri kuzatsinda
Abaturage ba Byumba na Ruhengeri bishwe n’inkotanyi ari ibihumbi n’ibihumbi kuva muri 90 kugeza mu kwa 4 kwo muri 94. Uku kuri iyo inkotanyi zikumvise ntizigukozwa, nubwo arizo zatumye miliyoni irenga y’abanyarwanda yari yaravanywe muby’ayo mur’iyo myaka yari ibayeho nabi mu nkengero za Kigali mbere y’iraswa ry’indege ya Habyarimana kuya 6/4/94.
Ibyakurikiye byo ni iyicwa ry’abatutsi n’abahutu ndetse n’abatwa bakunze kutavugwa, mu gihe ubwo bwicanyi bwakorwaga n’impande zombi zarizihanganye, mu ntambara inkotanyi zari zarateguye bihagije urundi ruhande rwo rusa nurukijijinganya ku masezerano y’amahoro yari yarasinyiwe Arusha muri 93.
Bwana Yohani Kambanda, wari minisitiri w’intebe mu gihe cya genocide, amaze kuvugana na televiziyo y’Abongereza yitwa ITV tariki ya 21/7/15, atangazako yumva ku giti cye ari umwere (nubwo yakatiwe burundu akaba afungiye muri Mali), ibyakurikiyeho binyujijwe mu kinyamakuru The New Times kibogamiye kuri FPR, biragaragara ko ukuri kuri kujya hanze ku marorerwa yabaye mu Rwanda kiriya gihe, kuri gusa n’uguhahamura ubutegetsi bwa Kigali.
Impamvu si iyindi. Nuko abaribazi uko kuri, ariko bo muri ba mpatsibihugu kandi bashyigikiye bikomeye FPR mur’iyo migambi mibisha ku banyarwanda bose, ubu noneho batakiguhishira. Umuntu yavuga rero ko ibihe byahindutse cyangwa se biriguhinduka. Ibi bikaba aribyo bisa n’ibitesha umutwe FPR.
Kuva intambara yatangira mu kwakira 90 kugeza kuri genocide nyarwanda ikarangira kuya 4/7/94 FPR ifashe ubutegetsi, icyo gihe cy’amateka cyerekanwa nkaho ibyangiritse byose, abantu n’ibintu, byatewe gusa na leta y’Urwanda y’icyo gihe, nkaho itari ihanganye n’inyeshyamba zayirwanyaga, zo ziyerekana nk’abatagatifu.
FPR mu kuvugwa ibigwi, hamwe n’abayishyigikiye bose kugeza hambere, ikaba yarerekanagwa nk’umucunguzi w’Urwanda ngo wahagaritse genocide, aho kuba ariyo yayitangije ikananga ko ihagarara itageze k’ubutegetsi yarwaniraga. (Renzaho Tharsisse yerekana mu gitabo cye Rwanda: La Bataille de Kigaliamananiza arenze inkotanyi zashyize kuri leta ya Habyarimana mbere yuko yicwa, na nyuma genocide imaze gutangizwa n’urupfu rwe).
Ibyabaye mur’iriya myaka yahekuye abanyarwanda twese (uretse abumva ari bo kurusha abandi bakunda kwishyira aheza) mbigereranya no gukoma ikirahuri gisendereye uhungabanyije icyo giteretseho. Iyo ukubaganyije nk’ameza giteretseho, nuko ikirimo kikaza kumeneka, ntabwo urenganya ikirahuri kuba ngo aricyo cyakimennye. Kugeza uyu munsi ikirahuri nicyo gitungwa urutoki mw’imena, nyiruguhungabanya ameza yigaramiye.
Birazwiko ibyabaye mu Rwanda muri iriya myaka byari muri gahunda zikomatanye kandi zumvikanyweho z’inkotanyi na ba mpatsibihugu (cyane cyane Amerika, Ubwongereza, Canada na Israyeli). Bamwe bashakaga kwisubiza ubutegetsi mu gihugu ababyeyi babo b’abatutsi bari baranyazwe mu gihe cya revolisiyo yavanye abahutu mu bucakara muri za 60, abandi bagamije kwigarurira ubukungu bwa Kongo, no kugira uruhari rukomeye muri politiki y’akarere kose k’ibiyaga bigari.
Kuva muri 86 prezida Museveni wa Uganda yafata ubutegetsi abifashijwemo cyane n’inkotanyi, abanyafrika bo mu biyaga bigari barenga miliyoni icumi barimo abanyekongo, abahutu abatutsi n’abatwa bo mu Rwanda, abaganda, ndetse n’abarundi, barahatikiriye mukugeza izo gahunda zombi zigezweho.
Mu mipango y’inkotanyi ubwicanyi zakoraga bwose zabwamamaje zibwerekana nkaho abo zicaga aribo banyiribyaha. Ibyo byamaze imyaka myinshi kugeza hafi ya 2010 ubwo raporo ya LONI (Mapping Report) yerekanye uruhari rwazo cyane cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kongo.
Ubwicanyi bw’inkotanyi bwakorewe mu Rwanda bwo bwagaragariye amahanga yose cyane cyane igihe filimi ya BBC yitwa Amateka k’Urwanda Atarigeze Atangazwa (Rwanda Untold Story) yatangazwaga kuya 1/10/2014. Kur’ubwo bwicanyi nanone hari ubundi buhamya bwinshi bwagiye butangwa n’abahoze mu nkotanyi ubwabo nka Valens Kajeguhakwa, Lieutenant Abdul Ruzibiza, Major JMV Micombero n’abandi.
Mu gihe Yohani Kambanda avuzeko yumva ntacyaha cyo kwicuza kuberako atashoboye guhagarika ubwicanyi inkotanyi zatangije zizi nezako leta y’abatabazi itashoboraga kubuhagarika – MINUAR yayoborwaga na Komanda Romeo Dallaire hamwe n’inkotanyi byaje kugaragarako bose batashakaga kubuhagarika – FPR mukwijijisha isakuza si ikindi, nuko ibonako ikinyoma yakomeje kugenderaho kirikugenda kijya ku mugaragaro.
Si Kambanda wenyine kandi urikuzira uburiganya bw’inkotanyi n’ubwa ba mpatsibihugu muri iriya dosiye ya banyiribyaha koko ku byabereye mu Rwanda muri iriya myaka. Nyuma y’igifungo cy’imyaka irenga icumi kuri benshi muri bagenzi be baburanishirijwe Arusha, abahanaguweho icyaha na nubu barasa nk’abagifunze kuberako badashobora gusanga imiryango yabo.
Ngo amahanga yatewe isoni no kuba ataragize icyo akora kiriya gihe cya genocide muri 94 – nubwo njye ntajya nemera iki kinyoma mu gihe byagaragaye ahubwo ko ayo mahanga, cyane cyane ariyo Amerika n’Ubwongereza, yakoze ibishoboka byose kugirango ibintu bibe uko byagenze – yaba nanone asa natewe isoni no kwakira abo yari yarateye icyasha cya genocide mu gihe urukiko yishyiriyeho rukibahanaguyeho.
Tuvuge se ko ibyo turi gukomeza kubona uko igihe kirikugenda gihita, ayo mahanga asa nagenda ashyira hanze uko kuri gukenewe, byaba ari uburyo bwo kwivana mu kimwaro? Cyangwa kwaba ari ukuberako batagikeneye Kagame wabafashije muri byinshi nubwo yabanje kugarika ingogo, ibyo baribamukeneyeho bakaba barabigezeho!!! Tubitege amaso, ariko ntibirangaze abenegihugu muguharanira ubutabera n’impinduka.
Ambrose Nzeyimana
Perezida OBAMA yamaganye abaperezida b’Afrika bashaka gutegeka ubuzima bwabo bwose.
Mu ijambo Perezida Obama yavugiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2015 mu nama y’umuryango Afrika yunze ubumwe mbere yo kuva mu gihugu cya Etiyopiya yamaganye abaperezida bashaka kugundira ubutegetsi.
Nabibutsa ko Perezida Obama ari we Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uvugiye ijambo mu nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.
Perezida Obama asanga iterambere rya demokarasi muri Afrika ryugarijwe n’abayobozi banga kuva ku butegetsi iyo za manda zabo zirangiye. Asanga kandi nta muntu wagombye kuva ku butegetsi gusa ari uko apfuye.
Perezida Obama yatanze urugero avuga ko azava ku butegetsi manda ye ya kabiri nirangira kuko Itegeko nshinga ry’Amerika rimubuza kongera kwiyamamaza. Kuri we itegeko ni itegeko nta muntu uri hejuru yaryo n’iyo baba ari ba Perezida. Yagize ati:“Nkunda akazi kanjye, ariko nkurikije itegeko nshinga ryacu sinshobora kongera kwiyamamaza, njye ntekereza ko ndi Perezida mwiza, nibaza ko bishobotse nkongera kwiyamamaza nshobora gutsinda ariko sinshobora kubikora.”
Yakomeje agira ati :“reka mbambwize ukuri, ntegeranyije igishyika ubuzima bwanjye bushya nyuma yo kuba Perezida, ntabwo nzaba mfite ibi byose bimbuza guhumeka bijyanye n’umutekano, bishatse kuvuga ko nzabona umwanya uhagije wo gutembera, kumarana igihe kinini n’umuryango wanjye ndetse no kugaruka muri Afrika. Ntabwo numva ukuntu abantu bifuza kumara igihe kinini ku butegetsi by’umwihariko kandi banafite amafaranga menshi”
Obama yasabye kandi umuryango w’Afrika yunze ubumwe gukoresha ingufu n’ ijwi ryawo, atari gusa mu kwamagana ahabaye ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa ubundi buryo bwo gufata ubutegetsi ku ngufu ahubwo hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo abayobozi b’Afrika bubahirize imibare ya manda ntarengwa ndetse n’amategeko nshinga y’ibihugu byabo.
Perezida Obama yagize ati:“Iyo umuyobozi agerageje guhindura amategeko agena umukino kandi umukino ugeze hagati, agamije gusa kuguma ku mwanya we, ateza umutekano muke n’akaduruvayo nk’uko twabibonye i Burundi.”
Yakomeje agira ati: “Niba umuyobozi yibwira ko ari we wenyine ushobora gutuma igihugu kijya hamwe, ubwo uwo muyobozi ntabwo mu by’ukuri yashoboye kubaka igihugu cye. Nelson Mandela et George Washington basize umurage urambye igihe bavaga ku mirimo yabo bagatanga ubutegetsi mu mahoro.
N’ubwo bwose Perezida Obama atavuze Perezida Kagame mu izina biragaragara ko ari we yatunze agatoki mu ijambo rye kuko ingingo nyinshi abashyigikiye Perezida Kagame bakunze kwitwaza ni nk’aho Perezida Obama yazitesheje agaciro zose.
mwakurikirana ijambo rya Perezida Obama ryose mu cyongereza hano>>
The Rwandan
Email:therwandan@ymail.com