Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Ndibaza nti, abadutegeka ni abanyarwanda? Ese bafite ubushobozi? Ese bafite ubumuntu?

$
0
0

Mbifurije amahoro y’Imana, hari ikintu nifuza gusangira namwe kuko mbona gikomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu gihugu cy’u Rwanda, icyo ntakindi ni imiterere y’abayobozi bamwe na bamwe.

Meya w’Umujyi wa Kigali aherutse gufata icyemezo cyo guhambiriza abaturage 10.000 bose mu minsi itatu ngo agamije kubarinda ibiza biterwa n’imvura imaze igihe yirenza abantu n’ibintu, aho bagiye ntiyabashije kuhavuga gusa icyo nzi nuko yavuzeko nta ngurane bazahabwa.

Aha ndibaza niba koko imiyoborere myiza intore zihora ziririmba, imwe tuvugako twagezeho ariyo y’iyi, ese uwamushyizeho we yakurikije iki ko mbona uyu Meya Ndayisaba ntakintu kizima cg gishya yazanye mu Mujyi wa Kigali. Ese yaba we cyangwa izindi nzego, baba bafite abaturage ku mutima, ko nibwirako aribo bagomba kuba bakorera, ese ubwo buryo mwe murumva bukemura ikibazo cyangwa ahubwo bugiye kwongera ibibazo? Hari bamwe twabiganiriyeho barebwa n’iki cyemezo-tegeko gihubutse, bambwirako bo bahitamo kwicwa n’imvura bari munzu aho kwicwa n’imbeho bari hanze, agahinda rero gakomeje kuba kenshi kandi nta cyizere cy’uko ibi bitazaba no mugihe kizaza.

Gusa nkuko nabonye bamwe babyandikira Nyakubahwa Perezida Kagame, nibajije niba ibi bikorwa atabizi, nibwo nibukaga akaga abavandimwe bo mu Kiyovu cy’abakene bahuye nacyo ubwo basenyerwagaho inzu hutihuti ngo hagiye kwubakwa amazu maremare, none ubu hashize imyaka irenga gato 5 bibaye, nyamara usibye imihanda yubatse, ntanzu ybatswe ndetse abantu bamwe twavuganye batubwiyeko, ubucuruzi bwari buteganyijwe mu bibanza hariya bwahombeye abari bateguye kuhungukira akayabo, kuburyo abantu banze kugura ibyo bibanza, ubu hari ibihuru.

Ndibaza nti, abadutegeka ni abanyarwanda? Ese bafite ubushobozi? Ese bafite ubumuntu? Bakora ibyo batekerejeho? Cyangwa ni ibikoko bitagira umutima? Munyumve neza, singamije gutukana, ahubwo nibaza niba umuntu muzima wabaye muri kariya karere yagera igihe afata icyemezo kigayitse cyo kwangaza abantu yitwajeko ari umuyobozi, nyamara hari byinshi yakabaye ahangana nabyo, nk’ibibazo by’ubukene, ibikorwa remezo, n’ubuzima bwiza bw’abaturarwanda.

Rimwe na rimwe ibikorwa byanyu (mwe bayobozi) bivuguruza ibyo mwirirwa mutubeshya ko mukunda u Rwanda, urwo Rwanda muvuga ni abantu si amazu, nimumenya uwo mukorera muzamwubaha, kandi mukorere inyungu ze, ntabwo u Rwanda ari uwo waguhaye akazi rimwe na rimwe yirengagije ubushobozi buke ufite, kuko ingoma zivaho ariko u Rwanda ntaho rujya.

Nanzura, navugako umuyobozi, yakagombye kuba umuntu ushoboye kwiyobora, ufite ubumuntu(conscience humaine) muriwe wawundi uzi amategeko cyane cyane iriruta ayandi ariryo, GUKUNDA MUGENZI WAWE KURUSHA UKO WIKUNDA, agahora yifashisha ihame ry’uko IBYO UTIFUZA GUKORERWA, UTABIKORERA ABANDI. Nimugera kuriyi ntera, amahoro azahinda mu gihugu, u Rwanda ruzatera imbere.

Kanyarwanda


Perezida Kagame ati nibutse ko ngomba kugira discipline! (video)

Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura!

$
0
0
1.IBYIZA BIJYE BISHIMWA
Rutayisire Boniface n’ishyaka  Banyarwnda ni abo gushimwa kuko bumvise politiki igendera ku mashyaka menshi icyo ari cyo n’akamaro kayo. Ibyo babigaragaje mu nyandiko yabo yo kw’italiki ya 23/03/2013 bise”Twungurane ibitekerezo ku mashyaka mashya duhereye kuri MRP-ABASANGIZI”.

Ikibazo cy’ingutu twagize kandi tugifite mu Rwanda no mu banyarwanda, ni ukutagira umuco wa politiki ishingiye kuri demokarasi n’amashyaka menshi. Kandi uretse n’ibyo, nta n’umuco wa politiki y’ishyaka gusa niyo ryaba rimwe uhari (no political party culture) kuko niyo rihari nta no guhiganwa mu bitekezo biharangwa. Umuco wa politiki uri mu Rwanda no mu banyarwnda ni ushingiye kuri politiki y’igitugu kuko ari cyo cyaranze amateka y’ubutegetsi mu gihugu cyacu kuva ku ngoma ya cyami ntutsi, repubulika mputu zombi, iyambere n’iya kabairi, na repubulika ya mbere ntutsi iyobowe na FPR Inkotanyi.
Uko kutagira umuco wa demokarasi, kutagira umuco wa politiki wo kujya impaka zivuguruzanya no guhiganwa mu bitekerezo, nibyo bitera biriya byo kwigizayo no gukumira abandi byatwokamye (phenomene de l’exclusion). Abahutu b’intagondwa bo, mu mitwe yabo, harimo ko kurwanya ubutegetsi bubi bwa repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR ari akarima kabo ngo  kuko ari bo ba “hutu butwi” nkuko biyita. Kuri bo jye Anastase Gasana utari “hutu butwi” nkabo si ndi umuhutu wemewe, ko rero nta mwanya mfite muri politiki nyarwanda yo kurwanya ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi. Ntibumva ko ubwo butegetsi mu gihe ari bubi, buri munyarwnda wese yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba imvange y’ubwo bwoko bwombi, afite uburenganzira busesuye bwo kuburwanya. Ni cyo cyatumye jye na bagenzi banjye ,mu nyandiko y’Amahame y’ishyaka twashinze, twatanze urugero rw’umutware Bwanakweli Prosper(umututsi w’umunyiginya) warwanyije ububi bw’ubutegetsi bwa Cyami mu gihe cye, abubuza kwica abahutu bashakaga nabo kugira uruhare mu butegetsi bw’igihugu cyabo. Dutanga n’urugero rwa Burugumesitiri Munyandamutsa wa Komini Rushashi (umuhutu) warwanije ububi bwa  Leta mputu ya Habyarimana na MRND ayibuza kwica abatutsi n’abahutu banze kuba abahezanguni.
Ikindi Rutayisire n’ishyaka Banyarwanda bumvise ni uko ishyaka rya poltiki ritagiraho gusa kujya mu butegetsi runaka; rigiraho no kugirango rizane ibitekerezo bishyashya mu ruhamdo rw’amashyaka, muri za mpaka zivuguruzanya mu kinyabupfura, no guhiganwa mu bitekerezo. Abarwanya amashyaka menshi, ni abatumva akamaro kayo mu gutuma abaturage bajijukirwa(role educatif) n’ibibazo bo n’igihugu cyabo bafite. Bwana Boniface Rutayisire rero, n’ishyaka Banyarwanda, mwarakoze guha MRP-ABASANGIZI ikaze mu ruhando rwa politiki y’amashyaka menshi mu Rwanda.
2.SINIGEZE NJYA MURI MRND
Kujya mw’ishyka runaka ukaba umurwanshyaka waryo ni ukurijyamo kubushake bwawe ari wowe uryihitiyemo nta gahato. Sinigeze njya muri MRND, yaba iyo twarimo twese ku ngufu za Leta y’igitugu ya Habyarimana, yaba na MRNDD. Uti byagenze bite? MRND ivuka muri 1975 si nari mu Rwanda, nari umunyeshuli i Paris mu Bufaransa. Ndi mubashyigikiye Nyakwigendera Seth Sendashonga wari Prezedida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuli ba Kaminuza y’u Rwanda(AGEUNR) wabaye uwambere muri 1975 mu kunenga ivuka ry’ishyaka rimwe rukumbi abanyarwanda bose bategetswe kujyamo ku gahato. Habyarimana akoresheje maneko we mukuru Lizinde Thoeneste yashatse kwica Seth Sendashonga atorokera kuri Goma ava kuri Goma ahungira i Bruxelles mu Bubiligi.
Nasubiye mu Rwanda muri 1981 ndangije amashuli kuko iyo wibeshyaga ukajya mu biruhuko mu Rwanda, iyo wabaga uri umututsi cyangwa se umuhutu w’aho Leta ya Habyarimana yitaga “NDUGA ELARGI”, bakwita umunyanduga mbese n’ubwo waba udakomoka mu karere ka Nduga, maneko za Habyarimana na Lizinde zaguhezaga mu Rwanda amashuli yawe akaba apfubye gutyo. Passeport yawe barayisigaranaga ku kibuga i Kanombe ibiruhuko byawe byarangira wajya mu biro bishimzwe abinjira n’abasohoka(immigration) bakayikwima ugahera aho.
Ngeze mu Rwanda , guhera mu kwezi  kwa cyenda 1981 nagiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu Ruhengeli. Muri 1984 jye na mugenzi wanjye w’umufaransa Porofeseri  Yves Cadiou twabonye ubutumire bwa Yale University ya hano muri Amerika bwo kuza mu nama mpuzamahanga y’abalimu ba Kaminuza  bigisha mw’ishami ry’indimi(Faculte des Lettres).Mugenzi wanjye yaje kujyayo jye nangirwa kugenda kubera irondakarere ryarangaga ubutegetsi bwariho icyo gihe kugeza no muri Kaminuza. Ku rutonde rwabagomaba gufata ijambo muri iyo nama nari nabonyeho izina ry’irinyarwnda ry’umuntu ntari nzi witwa Profeseri Kimenyi Alexandre, noneho ntuma  wa mugenzi wanjye w’umufaransa nti nugerayo uzamumbwirire akumpere inyandiko ye anakumpere igitabo yanditse ku rurimi rw’ikinyarwanda(These de Doctorat ye). Yves Cadiou agarutse yambwiye ko Profeseri Kimenyi yamubwiye ko atari yiteguye ko hari uzamusaba igitabo cye , ko rero azacyohereza mw’iposita kuri adresse yanjye Yves Cadiou yamuhaye. Bigeze mw’iposita mu Ruhengeri, abamaneko bo kwa Habyarimana basomaga amabaruwa yacu yose tutabizi barampamagayre kwitaba ku biro byabo mu Ruhengeri ubwo ntangira kubazwa ubutitsa ibyo ntazi ngo mu mabaruwa yanjye babonyemo ikinyamakuru ‘impuruza” cyandikwakaga na Profeseri Kimenyi. Naho ubwo Profeseri Kimenyi nyine yashyize mw’ibahasha nini igitabo cye yanditse ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga mu by’indimi(Dortorat es Letrres) ashyiramo n’icyo kinyamakuru cye Impuruza. Nahereye ubwo nitaba mu nzego zishinzwe iperereza mu Ruhengeli n’i Kigali kuva 1984 kugeza 1989.
Icyo gihe  nari na Perezida w’ishyirahamwe ry’abalimu n’abashakashatsi bose bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare na Nyakinama. Noneho Perefe Zigiranyirazo wa Ruhengeli, muramu wa Habyarimana, akaba yari afite ikipe ye y’umupira yitwaga Mukungwa.  Uwitwa Nahimana Ferdinand wari umunyabanga mukuru wungirije wa Kaminuza i Nyakinama ni we wari Perezida w’iyo kipi .Perefe Zigiranyirazo atanga itegeko ko umuntu wese ukorera umushahara ku butaka bwa parefegitura ayobora agomba gutanga kimwe cy’icumi mu ikipe ya Mukungwa. Nahimana Ferdinand amaze kubitugezaho jye nk’uhagarariye inyungu z’abalimu bose narabyanze na Nyakwigendera  Profeseri Emmanuel Ntezimana wari umuyobozi w’ishami ry’indimi abimfashamo, tunabijyana mu nama nkuru y’ubutegetsi ya Kaminuza narimo nkuhagagarariye abalimu bose, turabyanga neza neza.
Naje no kugira ibindi bibazo bishingiye k’uko narengeraga inyungu z’abakimu bose ba Kaminuza ntarobanuye amoko n’uturere. Uzabaze Pasitori Antoine Rutayise wari umwarimu  muri Kaminuza i Nyakinama bakamwiruka kuko ari umututsi. Uzamubaze uti Gasana babigenje ate azagusobanurira.Uzabaze Porofeseri Gahigi Gerard wirukanywe nawe icyo gihe muri Kaminuza i Butare azira ko ari umunyagitarama. Uzabaze Porofeseri Alberto Basomingera wakuwe muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare igitaranya azira ko yigishije isomo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mw’ishami ry’amategeko, n’abandi. Aba bose bazakubwira ko nabitangiye uko nshoboye nta kurya iminwa ariko leta y’igitugu yari ishingiye kw’irondabwoko n’irondakarere ikandusha imbaraga.
Bimaze kunkomerana nibwo negereye Nyakubahwa Habimana Bonaventure w’iwacu i Kigali wari umunyamabanga mukuru wa MRND ishyaka rimwe rukumbi rya Leta, mutekererea ibibazo mfite byose musaba ko yanshakira uburyo nava muri Kaminuza  mu Ruhengeli nkajya gukora i Kigali. Nibwo yamfashije mu kwa munani 1989 anzana kumubera umujyanama ushinzwe iby’umuco, uburezi n’ubushakashatsi. Yarambwiye ati hari imyanya y’ubujyanama ntafiteho ijambo nk’umujyanama w’ibya politiki n’iyindi ati ariko biriya by’umuco ni ibintu basuzugura ku buryo ntawe uzabyitaho. Nuko Nyakubahwa Habimana Bonaventure yankuye mu menyo ya rubamba anzana nk’umukozi wa Leta gukora muri MRND yari ishyaka rimwe rukumbi ikaba n’ishyaka rya Leta abantu bose barimo ku gahato. Ngibyo iby’abahezanguni intagondwa z’amoko n’uturere zo kwa Habyarimana zitwaza ngo nakoze muri MRND ngo nabaye muri MRND. Nongere nshimire Nyakubahwa Habimana Bonaventure wumvise ingorane narimo akamfasha kuzihonoka. Ariho, Imana ishimwe, ushaka wese azagende amubaze.
Maze kuba umujyana ushinzwe umuco uburezi n’ubushakashatsi, ni jye wakoze dosiye yo gukuraho imyaka 8 y’amashuli abanza igasubira ku myaba 6 mfatanije na Profeseri Karenzi Pierre Claver wari umwarimu muri Kaminuza i Butare akaba n’umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND, na Charles Ntakirutinka wari umunyamabanga mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yose,  n’abandi.
Amashyaka menshi amaze kujyaho muri Nyakanga 1991 n’ikibazo cy’abakozi ba Leta bakoraga muri MRND ikiri ishyaka rya Leta yose kimaze gusobanuka kubadashaka kuguma muri iryo shayaka, ni bwo nabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu n’itumanaho (MINITRANSCO). Habayeho icyo gihe muri 1991 na 1992 ishyirahamwe ry’abanyamabanga bakuru ba za Ministerei bari bashyigiikiye MRND ryayoborwaga na Leon Mugesera wari Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’Abari n’Abategarugoli. Jye sinari muri iryo shirahamwe kuko ari jye munyamabanga mukuru wa munisiteri jyenyine wari mu mashyaka arwanya MRND. Jye nari mw’ishyaka nari nirihitiyemo ari ryo MDR.Nari umwe mu bagize Biro Politiki y’iryo shyaka ndi no muri Komisiyo yo gutegura imigambi n’ingamba z’ishyaka (party strategist). Ni muri urwo rwego nakoze ubushakashatsi, ntegura , nandika kandi ntangaza kw’italiki ya 14/05/1992 inyandiko nise “DOSSIER INTERAHAMWE ZA MUVOMA OU LES IRREDUCTIBLES DU MRND: ESSAI DE DERACINEMENT DU MAL”. Iyi nyandiko ushobora kuyisoma mu gifaransa cyangwa mu cyongereza kuko yabaye inyandiko y’ibanze y’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu gukurikirana abakoze jenoside y’abatutsi n’abahutu banze kuba abahezanguni mu Rwanda. Jya muri google urayibona. Hanyuma ababuranira Arusha nibwo bafashe umugambi wo kwiregura babeshya ngo ni jye waremye interahamwe bitwaje ko nabaye umukozi wa leta  y’u Rwanda muri MRND, mbese ari amayeli yo kugirango barebe uburyo baburizamo iyo nyandiko yanjye kuko, nkuko uri bubibone nuyisoma, harimo amazina yabo.
3. SINIGEZE NJYA MW’ISHYAKA FPR INKOTANYI
Ibi byo sinirirwa mbitindaho. Nakoranye na FPR Inkotanyi mu rwego rw’ubufatanye bwari hagati y’ishyaka MDR naserukiraga , n’umuryango wa FPR kugeza nsezeye muri Leta ya FPR mu kwezi  kwa mbere mu 2003. Mw’ibaruwa yanjye isesera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi  taliki ya 17/01/2003, nanditse ndega iyo leta ivangubwoko rikabije ntari ngishoye kwihanganira. Sinasezeye muri FPR rero kuko ntigeze nyibera umuyoboke habe na rimwe mu buzima bwanjye. N’ababaye muri FPR ubu bakaba batakiyirimo  barashinze ishyaka RNC,  uzababaze bazakubwira ko batanzi muri FPR. Mbatanzeho umugabo. MDR nayo, ishyaka nari narihitiyemo ku bushake bwanjye ntawe ushyizeho agahato, Inama y’Abaminisitiri ya leta ya FPR inkotanyi yarisheshe nta kiri mu Rwanda naranasezeye mu butegetsi bwa FPR , ndi impunzi muri Amerika nk’abandi bose.
 4. UMWANZURO
Jye na bagenzi banjye Prosper Bamara Visi-Perezida ushinzwe umutekano, Abdallah Akishuli Visi-Perezida ushinwe ihuzabikorwa by’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abandi batarashaka gutangaza amazina yabo, twiyemeje kuzana mu mpaka za politiki nyarwanda amahame ashingiye ku bworoherane no ku bwubahane, ibyo gutukana, gusebanya no kubeshyera bikavaho, hakabaho  gusa guhiganwa mu bitekerezo. Abashaka ko duhiganwa mu bitekerezo binyuze mu nzira ya demokarasi n’ubworoherane, ikinyabupfura, n’ubwubahane muze murisanga. Abagenzwa no gutera urubwa(diffamations) gutukana no gusebanya, abo turabihorera kuko ntitwaba mu mahame ya politiki y’ishyaka ryacu tugaya bene iyo myitwarire ngo nyuma natwe tugwe muri uwo mutego. Ntawe ukuzaho umwijima undi mwijima; umwijima ukurwaho n’urumuri, umucyo.
Ubuze icyo avuga ku bitekerezo jye na bagenzi banjye twatanze, aza gutuka, gutera urubwa no kubeshyera umwe mu bayobozi b’ishayaka ari we jye none cyagwa undi ejo. Kuki? Kuko adashoboye guhiganwa natwe mu bitekerezo byo kubaka u Rwanda rushya Abanyarwanda bose bifuza. Ese ko twatanze igitekereo ko hakwiye kujyaho Leta yo kugangahura igihugu, guhoza abanyarwanda bose amarira no komora Abanyarwnda bose ibikomere bafite ku mutima, mu mitwe no ku mubiri, wowe ubitekerezaho iki? Ese ko hari igitekereo cy’uko hategurwa inyandiko y’imfashanyigisho itabogamye yo kwifashisha mu ngando zagenerwa abayobozi ba FPR ndetse n’abahoze ari abayobozi muri Leta ya Habayrimana na Sindikubwabo bose hamwe muri urwo rwego rwo kugangahura igihugu cyashegeshwe n’indwara y’agahurwe(alienation ethnique hutu/tutsi, tutsi /hutu),  wowe ubivugaho iki? Impaka nkizo zo kungurana ibitekerezo nizo zidushishikaje, ari nayo mpamvu dushimira Rutayisire Boniface n’ishyaka Banyarwnda babibonye batyo.
Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 02/04/2013
Dr. Gasana Anastase,
Perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma y’urugi.

Kagame yaba agiye kongera kuba Visi Perezida na Ministre w’ingabo?

$
0
0

Mu mpera z’icyumweru gishize i Gabiro mu kigo cya gisirikare gihari harangiye umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

N’ubwo bwose ku murongo w’ibyigwa hariho ibijyanye n’ubukungu cyane cyane intego yo kugera ku madorali 1240 ku muturage ku mwaka mu mwaka 2020, ariko havuzwe n’ibibazo bijyanye na politiki ndetse hanatangwa ibitekerezo.

Ku bijyanye n’igenda rya Perezida Kagame ubwo azaba arangije manda ye ya kabiri mu 2017, abayobozi bari muri uriya mwiherero bageraga kuri 300 ngo basanze u Rwanda rugikeneye umusanzu n’imbaraga bya Paul Kagame nyuma ya 2017.

Abasenateri batatu bari muri uwo mwiherero bari barasabwe n’ubuyobozi bukuru bwa FPR kwiga ku kibazo kijyanye n’uko bizagenda mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba irangiye mu 2017 (bivugwa ko abo basenateri ari Tito Rutaremara, Antoine Mugesera na Joseph Karemera), batanze igitekerezo cy’uko Perezida Kagame yakongera akaba Visi-Perezida wa Repubulika akaba na Ministre w’ingabo nk’uko byari bimeze hagati ya 1994 na 2000.

Kuri benshi nta gitangaza kirimo kuko bizwi ko icyo gihe uwari Perezida wa Repubulika Bwana Pasteur Bizimungu atari we wari ufite ubutegetsi ahubwo ubutegetsi bwose bwari mu maboko ya Paul Kagame.

Ngo byaba biteganijwe ko hagiye gutegurwa uburyo bwo guhindura itegeko nshinga ryo mu 2003, hagashyirwamo ingingo zatuma hashyirwaho umwanya wa Visi Perezida wa Repubulika, ngo iryo tegeko nshinga rishya rishobora kuzemezwa biciye muri kamarampaka yaba mu mpera za 2015 cyangwa intangiriro za 2016.

Kwemera guhara umwanya wa Perezida wa Repubulika ni ibintu bishobora kugorana kuri Perezida Kagame wari umaze kuremara kubera inyungu nyinshi akura muri uriya mwanya cyane cyane birimo no kumurinda ubutabera mpuzamahanga n’ubw’ibihugu nka Espagne n’u Bufaransa, umuntu akaba yakwibaza niba ubudahangarwa bwa Perezida wa Repubulika na Visi Perezida wa Repubulika azaba abufite ku rwego mpuzamahanga.

N’ubwo bwose hari benshi bashyigikiye Perezida Kagame bakoze iyo bwabaga ndetse banitwaje abaturage ngo itegeko nshinga rihindurwe ku buryo Perezida Kagame ashobora kwiyamamaza manda ashaka zose, hagaragaye ko hari benshi babirwanyije kugera no ku bantu benshi bashyigikiye ishyaka FPR, icyo gitutu rero wasanga ari cyo gitumye hagiye gucibwa uriya muvuno dore ko ku rwego mpuzamahanga bitaba ari ubwa mbere bibaye, nko mu Burusiya Perezida Poutine yavuye ku mwanya wa Perezida aba Ministre w’intebe, maze nyuma ya manda umwe arongera aragaruka ubu ni Perezida wa Repubulika!

Marc Matabaro

Icyo navuga ku kiganiro cya Condo Gervais, Inyandiko ya Kami Cecil ndetse na Samuel Lyarahoze baganira ku byo Dr Gasana Anastase yatangaje kuli radio-itahuka

$
0
0

Mbere na mbere ndagira ngo nshimire aba banyarwanda bose kubera uruhare bagaragaje mu gusangiza ibitekerezo byabo abanyarwanda no gushaka gufatanya na buli wese wifuza gushakira icyiza Urwanda.

Bwana Condo atangira avuga ko aziranye na Gasana cyane kandi ko ali n’inshuti ye. Ibi ni byiza kandi birashimishije kubona umunyarwanda atinyuka gutanga ibitekerezo bye adashishikajwe no kuvuga neza inshuti ye gusa ahubwo atanga umuganda mu gufasha benshi gusobanukirwa n’icyo we ataekereza ko ali ukuli. Ni ukuvuga ko ni uwamuha ibimenyetso ko ibyo avuga atari ukuli, yaba yiteguye kubyakira igihe byaba bisobanutse koko. Icyo Condo yagaragaje ngishyize mu magambo macye ni uko Bwana Gsana Anastase yaba ataragaragaje cyangwa se atarashatse kugaragaza ukuli ku byabaye kandi azi neza, ku buryo byafatwa ngo guhimbira abatakiriho badshobora kwivugira cyangwa se abari mu mazu y’imbohe batari hafi ngo bisobanure. Aremeza ko ibyo Dr Gasana yatangaje birimo gushinyagurira abatakiriho n’imbohe bishobora kuba biterwa n’urwango rwaba rwari hagati ye n’abo avuga barimo Perezida Habyarimana na Bagosora. Aranavuga ko yirengagije kuvuga ku butwari bwa Murenzi wa Petrorwanda ngo amushime mu bandi.

Naho Samuel Lyarahoze we asa n’uvuga kimwe na Condo Gervais ko Dr Gasana Anastase atavuga ukuli abizi kandi abishaka, aliko icyo badahuje ni impamvu bakeka ko yaba itera Dr Gasana Anastase gukora ibyo, kuko uyu we yemeza ko ali ikidodo (wa mugani w’abarundi) kili ku mutima wa Gasana kubera uruhare yibaza ko yaba yaragize mu bibi byabaye mu Rwanda. Gusa Samwel uyu asa n’ukoresha imvugo isesereza kandi si byiza.

Undi nawe wagize icyo agaragariza abantu ku buryo yumvise Ikiganiro cya Dr Gasana Anastase, ni uwitwa Kami Cecil. Ibyo avuga jye nsanga byaba bisa cyane n’ibya Condo Gervais, gusa Cecil Kami akongeraho ko we abona Anastase Gasana yarasaga n’ufite icyo ahunga (esquives) kandi asa n’uwisobanura cyane (style defensif) mu kiganiro cye ku buryo yumvaga umutumire wa radio-itahuka nta bwisanzure bwumvikanaga mu ijambo rye.

Ngira ngo ngerageje kugaragaza muli make ibitekerezo by’aba bantu batatu, uwo naba navugiye ibitari byo cyangwa se ibituzuye abyihanganire kandi nta kibazo na kimwe byantera ko yabimenyesha tukabiganiraho.

Dore icyo mbivugaho.

  1. Amahame-Remezo y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI arasobanutse, niyo abari mu Ishyaka bemera uko yanditse kandi aruta kure ibyatangazwa n’umuntu ku giti cye. Ni ukuvuga ko ibyo jye navuga cyangwa se umwe mubo dufatanyije kuyobora Ishyaka yavuga, Urwego yaba ariho rwose, biramutse bidahuye n’amahame-remezo twashyize ahagaragara, bigomba gufatwa nk’ibitekerezo bye ku giti cye bitari iby’Ishyaka. Kandi, ibyo Umuyobozi runaka atangaje ku giti cye bigomba gusobanuka, n’ibyo atangaje nka position y’Ishyaka abantu bifuza kumenya bikagaragazwa neza, bityo ntihabeho kwitiranya imyumvire yanjye jyewe kanaka n’imyumvire y’Ishyaka mbereye umwe mu bayobozi. Ubundi imyumvire y’Ishyaka igomba gushakirwa cyane muli Programme Politique yaryo. Aliko kandi ibyo umwe mu bayobozi atangaje bishobora kuremerera Ishyaka ubwaryo. Ibyo nziko bishobora kubaho, ali nayo mpamvu buli muyobozi yagombye kugerageza gusobanurira abamwumva niba ibyo avuga ali ibye ubwe cyangwa se niba ali imyumvire y’Ishyaka, kugirango bose batabifata nk’Ishyaka ririho ryisobanura. Ni muli ubwo buryo nagira ngo nse n’ugaragaza uko ibintu bigomba gufatwa, n’ibi ndiho nandika birimo.

 

  1. 2.      Ibi ngiye kuvuga ngiye kubivuga ku bwanjye:

 

-          Ndashima cyane imyitwarire ya Bwana Murenzi niba koko uko aba bantu navuze haruguru cyane cyane Condo Gervais bamuvuga ali ukuli. Niba aliko byagenze koko (jye sinari mu Rwanda icyo gihe) uwo munyarwanda yagaragaje ubutwari budasanzwe yitandukanya n’inzira yabonaga itaganisha heza, kandi akabikora nta ubimutegetse. Ikindi Jye ndi mu bemera ko imbarutso ya jenoside yabaye iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana, nubwo bitavanaho ko iyo jenoside yaba yariho itegurwa koko. Aliko ikitumvikana ni uko Interahamwe za MRND usanga zisa n’aho arizo zonyine zigerekwaho ubwicanyi bwose bwakorewe abatutsi, kandi n’Abakombozi, Abo muli MDR n’abandi barishe cyane. Igitangaje hari n’abazigerekaho ubwicanyi bwabaye zitarabaho, cyangwa se itegurwa rya jenoside bamwe bemeza ko ryatangiye zitarabaho bakarenga bakazigira responsible kuli iryo tegurwa. Ugasanga abantu barahunga kuvuga ko mu mashyaka yose habayemo ababi hakabamo n’abeza. Ikibazo cy’Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha n’uwarinanije cyo sinifuza kukiganiraho hano kuko byasaba umwanya muremure n’inyandiko ndende cyane, aliko simpakana ko ibyo Dr Gasana Anastase avuga byaba bilimo ukuli kuko avuga ibyo yahagazeho. Gus anta kimenyetso kigaraza ko jenoside yatangiye muli Mata 1994 Habyarimana yayigizemo uruhare ku buryo yashyirwa mu majwi nka promoteur. Kunaniza Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Habyarimana ashobora kuba yari abisangiye na FPR, aliko umuntu akoze ubusesenguzi aganisha no ku byerekeye igisilikari, byagaragara ko nta nyungu Habyarimana yari afite yo kuyinaniza, mu gihe yari azi neza ‘embargo’ y’intwaro Igihugu cyarimo, kandi ko FPR yo yashoboraga guhabwa amaraso na Uganda (yari ifite nka Cordon-Ombilical iyihuza na Uganda). Aha nta gitekerezo ntanga, aliko ndagaragaza ibyashingirwaho umuntu yibaza uko byaba byaragenze koko. Ku ruhande rwa FPR, gupfa kw’amasezerano byayihaga amahirwe yo gufata igihugu kandi byafashaga n’abanyamerika kwinjira mu karere ka Grands-Lacs (Afurika) bemye. Ku rundi ruhande, jenoside yashoboraga kuba ikintu cyiza cyane ku muntu wese wifuzaga kugaragaza ububi bwa leta ya MRND, no kuyisimbura ku butegetsi ngo nawe ashyireho igitugu nk’icyayo. Icyari kutwemeza ko FPR itari mu migambi mibisha ni uko yari gushyigikira isangira ry’ubutegetsi mu gihe yari imaze kubufata. Aliko siko byagenze.  Aho ifatiye ubutegetsi se kuki itubahirije ibyari bikubiye muli ayo masezerano? Kuki se abantu batanibaza impamvu izina ry’Umuntu kanaka (nka Twagiramungu) rigaragara mu masezerano kandi ibyo bidasanzwe? Kuki se aho FPR ifatiye ubutegetsi yahimbye imyanya y’Ubuyobozi ikorewe Umuntu umwe nyuma ya coup d’Etat Interne muli FPR umwanya uyu n’uyu ukavaho nk’uko wagiyeho nta tegeko na limwe bikurikije? Ibi ntibivuga ko irari ryo kugundira ubutegetsi ritari gutuma Habyarimana atseta ibirenge mu kwemera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha. Gusa nanone umuntu yakwibaza ati kuki abantu nka Gatabazi, Bucyana, Katumba (wari uzwi nk’umunyarugomo gusa aho kuba umwicanyi nk’uko benshi bashaka kubigaragaza nta gihamya batanga), Rwambuka n’abandi bishwe? Ninde wali ubifitemo inyungu? Bishwe na nde se? Ese ari Inkotanyi ali n’Ingabo za Leta ya Kigali ninde wari ufite abazi kurasa missile (zilimo n’izo mu bwoko bwakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana) banabyitoje ari benshi? Aho aka kabazo abantu bajya bakibazaho? Ntibizwi se cyangwa biraruhije kumenya? Kuki Leta ya FPR yihutiye gushinja Ubufaransa n’Ingabo zabwo aho kuzishimira bake mu batutsi zatumye baticwa, yenda ngo bazigaye ko zaje zitinze jenoside igeze kure byonyine? Kuki se Ubutegetsi bwa FPR bwikanze rugikubita aba-rescapé ba jenoside bukabikangamo abanzi kandi bo bakibubyinira intsinzi yo kubabohoza? Aho nta cyaba cyihishe inyuma y’uko kwikanga abakubyinira? Aho ntacyo waba utinya ko bavumbura cyangwa se bazamenya? Kuki FPR yakoze ibishoboka byose ngo aba-rescapés ngo habeho urwango rudashira hagati y’abahutu n’abatutsi? Byaba se ari ukugira ngo hatazagira amabanga bafatanya kuvumbura mu gihe baba bashyize hamwe? Tubyite amayobera matagatifu se? cyangwa twicirire mu gacuma dupfundikire turaze inzoga? Burya ngo inzoga iryoha iraye koko!

Nubwo bishoboka ko FPR yaroshye Leta ya Habyarimana na MRND mu kaga ibishaka kandi impuguke ntizibivumbure ku gihe cyangwa se zikabyirengagiza nkana, MRND nayo yakoze za erreurs strategiques nyinshi cyane zatumye ibibi byose biyigwaho bikanayibarwaho na n’ubu rukigeretse, kuko ubu niyo na Habyarimana wayo babyikorera uko byakabaye, byaba ibyo bakoze ndetse n’ibyo batakoze. MRND nayo yakoze ibibi byinshi n’ubugome bwinshi ku buryo kurobanura ibyo yikoreye yo ubwayo n’ibyo yakorewe na FPR-Inkotanyi bikayandikwaho bigoye. Udukino tubi nk’utwo hali abatwungukiramo banyuranye, baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga. Abanyarwanda batagira ingano babiguyemo rero, bazira gushaka kwiharira no kugundira ubutegetsi byari byuzuye mu mutima wa MRND n’uwa FPR. Aha navuga ko bagwaga ‘miswi’ (mu mvugo ya rusange). Iyi responsabilité yo kudindiza Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano  rero barayisangiye ku kigereranyo cyaba nka 50%/50%, ku bwanjye.

Akandi kantu nabwira Bwana Condo Gervais, ni uko muli liste y’abitwaye neza twagaragaje mu Mahame-Remezo y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, twatanze ingero nkeya tutavuze bose kandi niko byanditse. Nta muntu twanze gushyiramo tubigambiriye. Twemera ko ali benshi cyane babaye beza, yewe n’abantu nka Musenyeri Sibomana wa Diyosezi ya Kibungo wakoze ibishoboka byose ngo ivangura ntirigenge Diyosezi na Seminari ye na Bwana Laurien Ntezimana (Theologien) wabaye muli Butare cyane kandi urangwa nan’ubu (nizere ko atahindutse) no gushaka gutanga uburere n’inyigisho bya Roho bitarimo gutinya no gukangwa na za systems ahubwo byuzuye gushakira bose icyatuma baba beza kurushaho, nabo bali mu banyarwanda b’Intangarugero bagombye gufatwa nk’urumuri rwa twese. Nabo ngira ngo urabona ko batagaragara mu Mahame-Remezo y’Ishyaka kandi tubemera. Liste yuzuye twizera ko yazakorwa mu bufatanye bw’abanyarwanda twese muli rusange. Murenzi rero ntitwanze kumushyiramo, uretse ko n’ibye tutari tubizi neza. Hali n’abandi rero kandi benshi, balimo abazwi n’abatazwi, balimo abakiriho n’abatakiliho.

-          Ntaciye ku ruhande rero, niba ibivugwa kuli Dr Gasana Anastase ali byo koko, nkurikije ibyanditswe na Cecil Kami, bikavugwa na Condo, na Samuel Lyarahoze, icyo gihe birumvikana ko Anastase Gasana yaba atarabaye umwere muli ibyo bihe bivugwa, cyangwa se yaba ataravuze ibintu uko abizi ijana ku ijana. Gusa nkaba ku bwanjye numva nta gitangaza kirimo ko umuntu yaba yarakoze ibidakwiye igihe iki n’iki mu mateka ye. Twese byatubayeho, nta numwe uliho utarigeze yibeshya ngo akore ibyo atagombaga gukora. Nta mpamvu mbona rero yo guca iruhande no gushaka kwisobanura no kwerekana ko wowe kanaka wabaye nka Malayika Gabriyeli cyangwa se Arcange Michael, ko ababi bari abandi gusa! Gusa nanone ntibikwiye ko Ibikuba bicika ngo haje Ishyaka rya DMI na FPR kubera ko umuntu umwe cyangwa se urenze umwe mu barigize avugwaho ko cyera cyane yigeze kubaho gutya cyngwa gukorana n’Ishyaka iti n’iri! Ninde se utarakoranye na Leta mbi mu bari muli Opposition twese? Ninde? Ninde? Ntawe. Kubihakana biramara iki uretse gutuma habaho impaka no kwishishanya kw’abaharanira impinduka?

Icyo navuga ni uko niba aliko byabayeho, birumvikana ko Anastase Gasana atabaye Miseke Igoroye, Kandi yabaye nk’abandi banyarwanda benshi cyane cyangwa se bose na twese. Nimureke dusangire responsabilité kandi twemere ibyabayeho n’ibyo twagizemo uruhare, maze duhindure icyerekezo dukataze mu kubohoza Urwanda n’Abanyarwanda. Ibi nizere ko binasubiza abibaza ku byo yaba yaratangaje akili Ministre w’Ububanyi n’Amahanga. Ashobora kuba atarabisobanuye mu buryo bwumvikanira (bishobora no guturuka ku kutagira umwanya uhagije), ali nayo mpamvu hali ababifashe nabi. Uko nabisobanura ni uku. Dr Gasana Anastase yari Ijwi rya Guverinoma ibeshya. Ibyo si ngombwa kubihakana kuko bigaragrira buli wese. Guverinoma rero yumvikana ku byo igomba kuvuga, bitavuze ko buli wese uyirimo aliko abyemera. Nimwibaze nk’inama iliho itorera igitekerezo iki n’iki, noneho umuvugizi akaba ali mu batagitoye kandi abenshi bakaba abagitoreye. Nasohoka se ku maradiyo no mu ruhame aravuga iki? Aratangaza icyemejwe n’inama, ntari bujye kuvuga ngo jye mbyumva ntya aliko banze ko tubitorera twese, banganje jye ntimubimbareho! Non! Arabyakira abigire ibye kandi abishyigikire mu gihe cyose akili muli iyo guverinoma! Aliko iyo igihe kigeze umuntu akabona ko ibyo iyo guverinoma ilimo atabyemera ayisohokamo agatanga n’impamvu. Ntabavukira rimwe. Seth Sendashonga yasohotsemo mbere, bityo bityo na Gasana aza gusohokamo, abandi nyuma ye, kandi n’ejo n’ejobundi uko abantu bagenda banga ikibi bazagenda batera ikirenge mu cyabo. Byahozeho, bibaho n’ubu kandi bizahora bibaho igihe cyose Umuti urambye w’ibibazo by’imiyoborere mibi mu Rwanda utaraboneka! Ngira ngo birumvikanye. Nta mpamvu yo guca iruhande no kuvuga byinshi bitari ngombwa.

Ku bavuga ko Gasana yashatse guhishira iyicwa ry’abahutu, nabibariza nti: None se murashaka kuvuga ko Dr Gasana Anastase w’Umuhutu kwa se na nyina yaba yari ashimishijwe n’uko abahutu bashirira ku icumu? Agahinda k’iyicwa ry’abahutu yarakagize kandi n’ubu aracyagafite, kakiyongeraho n’ak’iyicwa ry’abatutsi atigeze ashyigikira mu mutima we.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryemera ubworoherane no kudaheranwa n’amateka

Aliko kandi, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kuko rizi icyo rishaka kugeza ku banyarwanda muli rusange kandi ryakibamurikiye mu Mahame-Remezo yaryo, ryemera ubworoherane no gukorera hamwe kw’abanyarwanda bose bifuza impinduka nziza. Dr Anastase Gasana rero ali muli abo, kandi byaratugaragariye ko abalimo koko, kuko yabitwibwiriye, kuko twahujwe n’imyumvire, twafatanyije kwubakira hamwe Umurongo Ishyaka rya Politiki twashinze rigomba kugenderaho, kandi kugeza ubu byose byabaye byiza. Kuvuga rero ngo azahinduka abe icyitso cy’abo turwanya kuko cyera ngo byaba byaragenze gutya na gutya, twe ntaho tubona bishingiye. Tureba ibiliho, ibyo tubwiwe n’abo turi kumwe cyangwa se abo dusangiye umugambi bose. Uwahinduka akava mu murongo twemera wese ubwo ntitwaba tukigendanye nawe, twanamurwanya mu bo turwanya. Aliko kugeza ubu Dr Anastase Gasana ni umuyobozi mwiza w’Ishyaka, keretse niba hari ubibona ukundi akabitangira ibimenyetso kuko nyili ubwite we tubona twemeranya ku Mahame-Remezo y’Ishyaka ali nayo navuze ko aruta ibindi bivugwa cyangwa se bitekerezwa byose. Kandi nababwira ko buli wese mu bashinze ili Shyaka yagize Uruhare runini cyane mu gutunganya no guhamya neza icyerekezo no gushyira mu Nyandiko Amahame-Remezo y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI.

Ngarutse ku bavuga ngo ni DMI cyangwa se FPR bateguye ili Shyaka, nabibutsa amagambo y’ivanjili ya Luka mu mutwe wa 11 kuva ku murongo wa 14. Yezu arirukana amadayimoni, abandi nabo bati buliya ni Belzebul Umutware w’amashitani akorera. Reka ye!! Iyo DMI se yafata umurongo wa Politiki uvuguruza FPR yaba ije ite? yaba ikorera nde? kandi yaba itwaye iki Opposition? Abavuga ibyo nibansubize ntiriwe njya muli menshi! Iyo FPR se yisenya ikivuguruza, ikirahuriraho umuriro igaragaza amahano yayo aho ava akagera kandi ihamagarira bose gushyira hamwe bagakuraho ubutegetsi bubi bwayo bakazana ubwiza cyangwa bakayisaba guhinduka ikemera ibyiza nta mananiza, yaba itabaye Umukiza w’Abanyarwanda? Yaba itwaye iki Opposition? Aliko niba Ingoma yivuguruje wa mugani wa Yezu, ubwo yaramba ite? Iyo FPR niba aliyo itwohereje kuyisenya, ubwo noneho opposition niryame isinzire urugamba rwarangiye kuko uwo barwanyaga yishenye yirangije! Ibi ndumva nta mpamvu yo kubitindaho, icyo nasaba abanyarwanda n’abasoma iyi nyandiko, ni ukwirinda gushinyagura. Nimureke dufatanye gushakisha inzira kandi twubake dushyigikira ibitekerezo n’Amahame-Meza yose; Amashyaka yose atugaragariza gahunda twemera ko irwanya ubutegetsi bubi, mu murongo yiyemeje kugenderamo, tuyakire muli Opposition, tuganirire hamwe Inzira nyayo yo gukiza Urwanda. Uhindutse agatandukira ku Mahame yamurikiye bose, uwo tukamufata uko ahindutse tukamurwanya. Aliko ni byiza kureka ‘speculations’ zidafite ishingiro, ngo turabizi neza ko uliya ejo azaba yahindutse nubwo mu byo atubwira byose nta kibi tubonamo. Ibyo murumva byaba bituganisha he Banyarwanda dusangiye Byose?

Ese n’iyo umuntu kanaka yaba ataratunganye cyera bwo, byatubuza kwakira ingufu ze za none kandi ziduteza imbere twese abunze ubumwe mu Muryango Nyarwanda? Simvuze ko ali uko bimeze, aliko n’iyo byaba aliko bimeze ntacyagombye kutubuza gukorana n’ushyigikiye ibyiza wese. None se Mutagatifu Gusitini ku bemera ibikorwa bye, siwe Amahame menshi no gutera Imbere kw’Inyigisho za Kiliziya bishingiyeho? Iyo Kiliziya iza gutinda ku myitwarire ye ya cyera se ntiba yaramujugunye cyera? Intumwa Paulo wa Tarisi? Siwe umulimo munini w’Iyamamazabutumwa rya gikristu abemera bawukesha? Mu mateka ye se nta bihe yigeze kugira byo gukora ibidatunganiye bose n’Imana? Mutagatifu Mariya wo mu Misiri (Marie l’Egyptienne) wizihizwa ku itariki ya kabili cyangwa  iya gatatu y’ukwa Kane (avril)? Ntiyabaye indaya kuva afite imyaka 13 kugeza afite hafi mirongo itatu? Hanyuma se ubwo twaheranwa n’ibyo tuzi cyangwa dukeka maze tukazajya mbere dute? Twizitirwa n’ibyahise ngo twibohe amaguru twifuza kugendesha!

Ndangije nshimira buri wese usoma iyi nyandiko kandi nizeza abanyarwanda bose ko Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rije rifite umurongo uhamye ryiyemeje kugenderaho utajenjetse. Rirawemera kandi ryiteguye guharanira impinduka nziza mu Rwanda kugeza bigezweho, kandi ryiteguye gufatanya n’uwo aliwe wese ushishikajwe no gutuma haboneka umuti urambye ku bibazo byugarije Urwanda kuva rwabaho kugeza ubu.

Imana ibampere Umugisha mwese abasoma ibi nanditse.

Bamara, Prosper

Visi-Perezida Ushinzwe Ibibazo by’Umutekano w’Igihugu

PRM/MRP-ABASANGIZI

Uburyo wakwirinda abicanyi ba Kagame mu mahanga

$
0
0

Inkoramaraso za Kagame zirarimbanije kwica no gupanga iyicwa ry’umuntu uwo ari we wese utemera cyangwa ugaragaza ibitekerezo byo kutemera imikorere y’ubutegetsi bwe. Ku bari mu mahanga rero cyane cyane mu bihugu by’abazungu hari igihe habaho kwirara bakumva ko ntaho abicanyi ba Kagame babaturuka cyangwa bakumva ko kuba batari muri politiki ntacyo baba babahora. NI UKWIBESHYA BIKOMEYE kuko ubu kuba utari mu migambi mibisha byonyine cyangwa ukaba utitabira za gahunda zabo nk’agaciro n’izindi ari impamvu ihagije yo kwicwa. Igishimishije ariko ni uko bishoboka gutahura aba bagizi ba nabi. Dore bimwe mu bibaranga, niwitegereza urabibona kuri bamwe mu banyarwanda uzi:

- Bakunze kugenderera cyane za ambassades z’u Rwanda bakanakorana cyane n’abakozi bazo;
- Bakunze kwitabira ibiterane birimo abategetsi ba Kigali nka ba ambassadeurs, ministres, president n’abandi, bakanashishikariza abandi kubyitabira;
- Bakunze guhimba za associations z’urwitwazo bakanashishikariza abandi kuzijyamo;
- Bakunze kuvuga cyane no guha abandi amasomo ariko ntibakunda kumva;
- Bagira imvugo ebyiri muri byose. Urugero:Iyo muri mwenyine batuka ubutegetsi bwa Kagame, mwaba muri mu ruhame bakabusingiza;
- Bakunze gutuka abazungu bose nta kurobanura iyo nta muzungu ubari iruhande, ariko nta na rimwe uzumva berurira umuzungu amaso ku yandi ngo bamubwire icyo bamutekerezaho;
- Bakunze guhoza mu kanwa ibyo gutaha kuba mu Rwanda ariko ntibabikora;
- Bavangura amoko mu mwiherero ariko mu ruhame bakemeza ko nta yabaho cyangwa bagakora nk’aho barenze iby’amoko;
- Bagira agasuzuguro kenshi iyo bikanze ko ibintu biriho bigendekera neza leta ya Kigali, bagasuhererwa cyane iyo bikanze ko bigenda nabi;
- Usanga badahugukiwe ku bijyanye n’ubuzima mu bihugu babamo, kuko bamara igihe cyabo cyose mu matiku ajyanye n’u Rwanda;
- Bakunze kuvuga ku iterambere ry’i Kigali, cyane cyane ku bijyanye n’amazu maremare yubatswe;
- Bagira ingeso yo guhakirizwa bidasanzwe;
- Mu mvugo yabo hakunda kugarukamo amagambo ‘his excellency’, ‘afande’ n’andi nk’ayo kandi bakayavugana icyubahiro kidasanzwe;
- Usanga bazi amakuru menshi ajyanye n’ibibera i Kigali;
- Barahuzagurika mu bitekerezo no mu bikorwa. Urugero: bazinubira agaciro ariko banyure inyuma bagatange cyangwa bakakwake;
- Baragushyashyariza cyane iyo muri kumwe (flatterie), wareba hirya bakagusebya;
- N’ubwo bakubeshya ko muri inshuti, usanga bafite udutsiko tw’ibanga batagutumiramo kandi bakirinda kukubwira ibyatwo;
- Iyo bagushaka batangira kukwiyegereza bidasanzwe;
- Bazagutumira cyane mu tubari, mu mago yabo, mu biterane n’indi minsi mikuru;
- Bazashaka impamvu zose zatuma binjira iwawe mu rugo;
- Bakunze kuguhamagara kuri telephone bakubaza aho uri n’icyo uriho ukora;
- Niwanga bazanyura ku bavandimwe cyangwa inshuti zawe mu rwego rwo kubakoresha batabizi ngo bakugereho;
- Bazagutega umugore cyangwa umugabo mu rwego rwo kugutereta;
- N’ubwo wabahakanira inshuro igihumbi ntibazarekeraho, baguma bashakisha uburyo bakugeraho banze bakunze.

Umaze kubona kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso kimwe n’ibindi wowe wakwivumburira, fata ingamba zikurikira:
- Wibyihererana, biganire n’undi muntu wizeye;
- Irinde kurya cyangwa kunywa aho ubonye hose no gusangira n’umuntu wabonyeho kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso;
- Irinde gusangira n’abantu utazi cyangwa gusabagira cyane mu tubari;
- Irinde gusiga ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibyo kuriraho no kunyweraho ahantu bashobora kugera;
- Anga icyitwa ubutumire cyose kivuye ku muntu wabonyeho kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso;
- Irinde kuzana iwawe umuntu wabonyeho kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso;
- Irinde kwinjira mu modoka y’abantu nk’aba cyangwa kubinjiza mu modoka yawe;
- Irinde guha bene aba bantu gahunda z’ubuzima bwawe. Urugero: aho ugiye; aho uvuye; icyo uriho ukora; abo muganira n’ibyo muganira n’ibindi;
- Irinde kugenda wenyine igihe cyose bishoboka;
- Irinde kugenda mu tujoro ahantu hatabona neza;
- Irinde kugenda iruhande rw’amazi (canals, imigezi, inyanja n’ibindi) mu masaha y’umugoroba, uri wenyine cyangwa hatabona neza;
- Irinde ariko wirinde kubatinya cyane nta bubasha ndengakamere bafite;
- Ubonye bimwe muri ibi bimenyetso, witinya kubiha police, uzatungurwa n’ukuntu babiha agaciro gakomeye;
- Iragize Imana.

Nyuma yo gukorerwa iyicarubozo Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaba amerewe ate ?

$
0
0
Bwana Sibomana Sylvain yafashwe na polisi ya Kigali bamwe batagishidikanya kwita polisi ya FPR Inkotanyi , ibi bakabihera ku myitwarire yayo igayitse aho usanga isa n’ifite inshingano yihariye yo guhiga guhimbira ibyaha no gufunga uwariwe wese uri mu ishyaka ritavugarumwe na FPR.

Niko byagenze ubwo kuwa mbere tariki ya 25 Werurwe 2013 ubwo icyo gipolisi cyari cyahawe amabwiriza na shebuja wacyo (FPR) yo gutera ubwoba abantu bari bazindukiye ku rukiko rw’ikirenga ngo bakurikirane iby’urubanza rwa Mme Ingabire Victoire Umuhoza umuyobozi wa FDU-Inkingi ubu wakatiwe igihano cy’amaherere cy’imyaka 8 cyuko yagize ubutwari bwo kunenga ku mugaragaro ubutegetsi bwa Generali Pahuro Kagame.
Bwana Sibomana Sylvain amaze kumenya ko hari abarwanashyaka batawe muri yombi ndetse n’ababujijwe kuza kukurikirina urubanza hanze yurwo rukiko aho amataxi ahagarara mu Rugando ku muhanda wa kaburimbo ndetse n’ahateganye n’Intekoshingamategeko  yarasohotse ageze hanze koko asanga abapolisi bari gukumira abantu ngo bataza mu rubanza,nibwo yegereye umuyobozi wari ukuriye icyo gikorwa cyabo bapolisi witwa Dani maze aramubaza ati «  ni iyihe mpamvu muri kubuza abantu kuza gukurikirana urubanza kandi urubanza rutaburanishwa mu muhezo ? » Uwo muyobozi aho kugira impamvu amusobanurira ahubwo yahise abwira abo akuriye ati nimufate nuyu !Maze Sylvain abapolisi bamwirohaho wamutwara mu maceri barirukankana baseseka mu modoka ya polisi yari hafi  aho.
Nyuma amakuru Rwanda in Liberation yamenye ni uko Uyu munyapolitiki yahishwe igihe kirekire atagaragazwa aho ari ariko nyuma akaza kugaragazwa yarakuwe amenyo atanabasha kuva aho yicaye kubera iyicarubozo yakorewe !
Nkuko ikinyamakuru cyanyu gikunze kubakurikiranira amakuru, cyegereye ubuyobozi bwa FDU-Inkingi ngo kimenye uko ubuzima bwa Sylvain buhagaze nuko muri rusange ubu ibye byifashe,dore icyo twabashije kumenya :
Tariki ya 25 nyuma yo gufatwa Sylvain Sibomana yashyizwe ahantu hibanga ,abagererageje bose kujya kuri station ya Polisi ya Kicukiro baba abo bafatanyije kuyobora FDU-Inkingi haba na za Ambasade zitandukanye cyane cyane ko zari zamaze kumenya ko yahohotewe bikabije bose ntawagize amahirwe yo kumubona ndetse no kubwirwa aho afungiye. Iki gikorwa cyo kumuhisha cyarakomeje kugeza ku munsi ukurukiyeho ariko bigeze ahagana mu ma saa sita z’amanywa nibwo ubuyobozi bwa polisi ya Kigali bwamugaragaje maze abamubonye batangazwa no gusanga yakubishwe kugeza bamukuye amenyo ndetse umubiri we wose ubyimbaganye wanakobaguritse. Amakuru nanone ikinyamakuru cyabashije kumenya ni uko mu ijoro ryo kuwa 25 werurwe 2013 Sylvain ngo yajyanwe mu bitaro bya polisi bya Kacyiru  igitaraganya kubera uburyo yari ameze nabi kandi polisi yatinye kumwerekana yakorewe ibya mfurambi !
Andi makuru ikinyamakuru cyanyu cya Rwanda in Liberation process cyabashije kumenya ni uko Sylvain hamwe na mugenzi we Bwana Shyirambere Dominique bafungiwe mu kato batemerewe kugira icyo kurya ni’icyo kunwa hababwa kuburyo iminsi ibiri ya mbere ntacyo babashije guhabwa ariko ahagana ku mugoroba wo kuwa 26 werurwe2013 bemerewa guhabwa icyo kunywa gusa. Iminsi itatu ikurikiyeho nabwo bahise bafungirwa kugira icyo bafata haba icyo kunywa n’icyo kurya ariko  tariki ya 29 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’umugoroba nibwo bongeye kwemererwa guhabwa icyo kunywa ndetse n’umukati banemererwa kuhabwa icyo kuryamaho(matela) no kuvugana n’abari babashyiriye icyo kunywa.  Kuva kuri iyo tariki ya 29 werurwe 2013 izi mpirimbanyi za demukarasi zongeye kufungirwa amazi n’umuriro zongera kwemererwa guhabwa icyo gushyira ku munwa tariki ya 01 Mata 2013 ahagana mu ma saa moya za nimugoroba. Aha icyakwibazwaho ni umuntu waba utanga aya mabwiriza yo kwicisha inzara izi nzirakarengane ? Yaba se yungukamo iki usibye umutima w’ubugome wokamye benshi biyita Intore za FPR Inkotanyi kuburyo utabashije kubyinira ingoma ya FPR bumva bagomba kumukorera ubugome butagabanyije !
Andi makuru ikinyamakuru  Rwanda in Liberation cyabashije kumenya ni uko ubu ba Bwana Sylvain Sibomana na Shyirambere Dominiko bari mu mabako y’ubugenzacyaha kuva tariki ya 29 Werurwe 2013 bakaba ngo barimo kuhatwa ibibazo aho ubushinjacyaha buri kugerageza kubagerekaho icyaha cyo gukora imyigaragambyo itarigeze ibaho mu rwego rwo gushaka gutwikira aya mafuti ya polisi yo kuvogera no guhutazankana aba banyaplitiki. Umunyamakuru wacu akaba yabashije kumenya ko kuri uyu mugoroba wo kuya 02 Mata 2013 ahagana sa kumi nimwe z’umugoroba aribwo ubushinjacyaha bufata umwanzuro niba bubarekura cyangwa bukabashyikiriza ubucamanza.
Gakara Deus Kigali

Rwanda: FDU-Inkingi irateganya iki cyasimbura politiki y’ubuhinzi ya FPR yicisha abaturage inzara?

$
0
0
Ndereyehe Karoli yakoze mu mishinga y’ubuhinziinyuranye, mu Mutara, ku Gikongoro no mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR. Yabayen’umwe mu bari bagize Inama nkuru y’ubuhinzi mu Rwanda (Conseil National d’Agriculture). Ni umujyanama ushinzwe ingamba n’igenamigambi muri FDU-Inkingi.

Iliburiro
Ubutegetsi butita ku mibereho y’umuturage, ntibuhangayikishwe n’uko yiriwe n’uko yaraye ntacyo buba bumaze. Ubutegetsi bubereyeho gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bafite. Ntiwatererana abanyarwanda barenze 90% maze ngo uvuge ko uri umuyobozi mwiza.
Akarusho ka FDU-Inkingi ni uko ishaka kuzanira abanyarwanda uburenganzira n’umuco wo gufatanya nabo gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, igafatanya nabo gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga ubuzima bwa buri muntu kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji.
Kw’isonga FDU izahatanira ko n’abatagira kivurira na kirengera barenze 90% by’abanyarwanda bagira ijambo. Abo ni Abanyacyaro bagizwe cyane cyane n’abahinzi-borozi, ni abirukanwa mu mijyi kubera ko nta mikoro no kubura ababatangira ingwate zatuma bahabwa imyenda n’amabanki yatuma bakemura amananiza bashyirwaho, ni abakozi bahembwa intica ntikize, ni abavutswa akazi kandi bagashoboye, kubera irondakoko, irondakarere, ironda-shyaka cyangwa kuba barigishijwe mu gifaransa nyamara urubyiruko ruteshwa igihe mu mashuli rwiga mu cyongereza kidafite abalimu,  ni abana b’abakene badafashwa na leta kubona amafaranga yo kubafasha kuliha amashuri no kwiga neza.
FDU yahisemo guteza imbere ubukungu butuma buri muntu ashobora gutungwa n’umwuga we kandi akagira imibereho myiza. Kwongera imyuga utongeye ubukungu mu cyaro, ngo abanyarwanda babone ubushobozi bwo guhaha ibyo bakeneye birimo n’ibyo abanyamyuga bakora ntacyo bimaze.
Ikindi, nk’uko utahatira umuntu gucuruza icyo adashaka, ntiwahatira umuhinzi-mworozi ikitamufitiye akamaro. FDU izakoresha politiki y’agahimbaza musyi n’ikoranabuhanga bikangulira umuhinzi-mworozi kwitabira ibihingwa byongera umusaruro, umutungo we n’uwigihugu, adahohotewe cyangwa ngo ashyirwe ku ngoyi.
Ese koko mu Rwanda haba inzara?
Iyo wumvise propaganda Tony Blair akorera Kagame, cyanga ugasoma raporo u Rwanda rutekinika (rucura) zo guha abanyamahanga, usanga handitsemo ko ubu u Rwanda rwihaza mu bilibwa, ndetse ko rusagulira n’andi masoko. Ndetse ngo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse kwegukana muli Oslo ho mu gihugu cya Norvege, igihembo  cyiswe “Yara cyo mu mwaka wa 2012” gihabwa abashoboye kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Nyamara abaturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko inzara ibamereye nabi, kuburyo ndetse bayihaye n’amazina agiye atandukanye aho bamwe bayise « Nyobozi, Tronc commun, Konoshi, Kebuka…». Amavunja yagarutse mu turere twinshi tw’ u Rwanda!
Baca umugani ngo “ Agahinda k’ inkoko kamenywa n’ inkike yatoreyemo” . Ntabwo umuntu yavuga ati ndashonje, ngo umusubize ngo “ vuga uvuye aho urabeshya”. Amaperereza yakozwe n’ibigo byigenga, bidahembwa na FPR, halimo Global Hunger Index, nayo aranyomoza ikinyoma cya Semuhanuka cy’ubutegetsi bwa FPR. Ikigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi mu by’imirire ku rwego rw’isi (International Food Policy Research Institute – IFPRI)] gishyira uRwanda ku mwanya wa kabiri mubyugarijwe n’inzara mu karere k’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba. Ibi kandi  byashimangiwe n’ibyagaragajwe mu nyandiko ya “Failed states index 2011” yashyize Urwanda ku murongo wa 38 mu bihugu 60 yise “Failed States” wakwita ugenekereje “ibihugu byapfubye cyanga byafuye rubi”.
Ariko na Kagame ajya acishamo akabyiyemerera. Ubwo yasuraga ibitaro by’i Kirehe hafi y’umupaka wa Tanzaniya mu kwezi kwa kane 2009, yatangajwe n’uko hakiri abantu bakuru bakirwara Kwashi(arkor). Ariko iyo hagize umuturage wijujuse, winubye cyanga uvugiye ku mugararago ibitanye n’ibyo bamutumye, abakada bamwuriza panda-gari! Nyamara abanyamakuru b’abanyamahanga babaza Kagame bati “kuki ukandamiza abaturage bawe?” Agasubiza , ati <ni inde wababeshye? Njye baranyemera, kandi buri muntu arishyira akizana, niba mugira ngo ndabeshya , ndabatumiye muzaze mubabaze “mpibereye” kandi ku mugaragaro>.
Abuturage baremeza ko imvano y’inzara ali politiki mbi ya leta yabategetse ku ngufu guhinga igihingwa kimwe cyane cyane igihingwa cy’ibigori, byatumye indi myaka bari basanzwe bihingira yaragiye itemwa indi ikarandurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.  Abaturage bakavuga ko izi nzego z’ibanze zibikora mu rwego rwo gushimisha abayobozi bazikuriye mubyo  zita guhigura imihigo zititaye ku ngaruka abaturage bazahura nazo. Abaturage baraninubira uburyo n’ibyo basaruye bategekwa ku ngufu kubigurisha ku giciro gito n’abashoramari, ku buryo batabona icyo bageza mu rugo  gihagije cyo kubatungira imiryango kandi bajya kw’isoko bagahaha bimwe bagulishije ku giciro gihanitse.
Abakozi ba Kagame baragenda bakarimagura imilima y’umuturage ngo baraca amaterasi, batitaye ko uwo muturage adashobora guhita abona ifumbire yo gushyiramo. Birazwi kandi ko kugira ngo ahakozwe amaterasi hisubize hagomba nibura amezi atandatu! Ubwo umuturage akaba abuze igihe kimwe muby’ihinga. Muri icyo gihe avukijwe uwo muturage aba atungwa n’iki? Ibyo byarabaye ku Rugarika, byarabaye i Musambira n’ahandi n’ahandi. Abategetsi bashyizweho na Kagame bo bati “ni ibyo ni uko, ni gahunda ya leta”!
Ku ya 6/3/2013 twagejejweho amafoto y’amahano yakorewe muri Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bw’igihugu ku ya 3/3/2013, aho abakozi ba Kagame b’utugari twa Gitare na Rubumba  biraye mu myaka bakarandura, insina bagatema. Tariki ya 7 Werurwe 2013, Umukecuru Mukarwego Fatuma w’imyaka 56 yatawe muri yombi azira ko yanze ko bamurandurira imyaka yihingiye, nta ngurane ahawe. Umutegetsi w’akarere ka Kayonza, yakoresheje inama y’abaturage afata  Mukarwego Fatuma amwicaza imbere y’abaturage maze ababwira ko agiye kumufunga kubera ko ngo afite ingengabitekerezo akaba anarwanya gahunda za leta. Cyo namwe nimunyumvire da!
Mbere FPR yatemaguye intoki zo mu Bugoyi ku Gisenyi ivuga ko ari ukugira ngo abacengezi batazihishamo. Itemagura intoki i Gitarama igira ngo bahinge indabo. Yaciye ihingwa ly’amasaka mu bahinzi ba Kinigi cya Ruhengeri, ihatira Urwanda rwose guhinga ibigori nk’aho ari byo byonyine byari bisanzwe bitunze abanyarwanda bose.
Politiki iriho muri iki gihe yo kurandura imyaka y’abaturage, ugatema intoki zabo, uretse no gukungura, kuko ari amahano atarigeze aba i Rwanda, ikwiye kuvaho burundu. Igihugu ntigikwiye kuvuga ko kiri mu mahoro kandi abaturage bacyo bicwa n’inzara. Birazwi hose ko inzara n’ibibazo by’ubukungu aribyo bikurura imidugararo kw’isi yose, bikazana intambara z’urudaca. Mu Rwanda abantu benshi ntibakicishwa amasasu, ahubwo politiki y’ubuhotozi itindahaza abanyarwanda, ikabicisha inzara bucece ni yo yahawe intebe na Kagame n’agatsiko ke kayobora FPR n’igisirikari cye.
Iyo Politiki ya FPR ishyirwa mu bikorwa n’abakozi yishyiriyeho bahembwa ibya mirenge, bashishikajwe n’imihigo yo kumurikira Kagame. Ibihingwa byakwera byarumba, izuba ryacana cyanga imvura ikica imyaka, abo bakozi b’ingoma ntibazabura aho bahahira. Ibitoki birava i Buganda, ndetse twumvise ko n’iyo ibintu byagenze nabi hari abirukankira mu bihugu duturanye bakagulizwa ibigori byo kuzamurika, umuhango warangira bakabisubiza.
Kuki Kagame ahisha inzara iba mu Rwanda?
Abantu birirwa babeshya ngo u Rwanda rwateye imbere, Kagame agulira abahanga b’abanyamahanga ngo bamukorere propagande (lobbies) abariha amafaranga yagafashije abanyeshuri, agahemba abarimu, agashakira abantu imiti ngo avugwe neza n’amahanga, akomeze akandamize abanyarwanda. Aliko se ko ikinyoma kigeraho kikabura imbaraga ukuli kukigaragaza, bimaze iki rwose?. Urugero, hari ibiro byo mu Bwongereza byitwa W2Group/Delaware bihabwa 50.000$ ku kwezi muri urwo rwego rwo gutambutsa propagande. Ntituvuze umutungo ugenda kuri Tony Blair n’abakozi be baba i Kigali. Uyu muntu Blair wakagombye kuba inyangamugayo yirwa asobanura ko Kagame agomba guhabwa amafranga y’imfashanyo ngo kuko yateje abanyarwanda imbere? Ntabwo rwose abikorera izindi mpuhwe cyangwa se agahinda k’abanyarwanda kaba kamuri ku mutima, si n’ukuli abanyarwanda babamo ashingiraho, ahubwo ni uko izo mfashanyo zihagaritswe we n’abakozi be bahahombera.
Uretse abanyamahanga berekwa Kigali y’abakire gusa, FPR igakora uko ishoboye ngo batabona ubutindi buri mu cyaro, nta munyarwanda utazi ko ubukene bugejeje abanyarwanda aharindimuka. Yemwe n’abahembwa imishahara ya “Serum”cyanga abanyeshuri babuze uko bigira,  barabizi.
 
Inzara imeze ite n’imishahara ihari?
Ibiciro by’ibiribwa by’ibanze birahanitse kubera ibigulishwa bike. Ibyo FPR yaciye nk’ibitoki, bituruka  mu bihugu duturanye. Abahembwa imishahara mito n’abanyshuri ntibagishobora kwitunga.
Imishahara y’abantu batunzwe n’akazi gusa itanga ikigereranyo cy’ukuntu umuntu ashobora kwitunga. Havugwa ko umuryango w’abantu batanu (umugabo-umugore- n’abana batatu) batungwa hafi na 2053 kg z’ibinyabijumba cyanga ibitoki, 225Kg z’ibinyamisogi (ibishyimbo, amashaza, soja), 170kg z’ibinyampeke (amasaka, ibigori, umuceri) ku mwaka. Imhuguke zemeza kandi ko kugira ngo umuntu abone intungamubiri zihagije, abishoboye bakoresha ku munsi 1kg cy’ibijumba/ibitoki/ibirayi cyanga imyumbati na 1kg cy’ibishyimbo/amashaza/soja, abasilimu bakongeraho amata, umugati, imboga, isukari (200g), n’inyama (500g), n’amavuta maze ukongeraho umunyu n’ikwi zo kubiteka. Dushingiye ku biciro biciriritse mu Rwanda rw’ubu, dusanga hagomba amafranga akabakaba hagati ya 3.000FRw na 4.500FRw. Bivuga ko umuryango wagombye kubona nibura 90.000-135.000FRw ku kwezi.
Watekereza amafranga agomba kugenda ku mashuri y’abana, kwivuza cyangwa mutuelle, umusanzu wa FPR, ayo gutanga mu “Gaciro”,  gukodesha inzu cyanga kwishyura umwenda w’inguzanyo, aya za taxi cyanga Bus, ugasanga  ikibazo ali ingorabahizi, gishorwa n’umugabo kigasiba undi.
Iyo urebye imishahara y’abarimu, ivugwa muri gazeti ya leta  ITEKA RYA MINISITIRI W’INTEBE N°92/03 RYO KUWA 01/03/2013 RIHINDURA KANDI RYUZUZA ITEKA RYA MINISITIRI W’INTEBE N°53/03 RYO KUWA 14/07/2012 RISHYIRAHO IMISHAHARA N’IBINDI BIGENERWA ABAKOZI BO MU BUTEGETSI BWITE BWA LETA , wibaza ikibatunga bikakuyobera.
Ntitwiliwe tuvuga ibibazo by’abanyeshuri bageze aho kujya biyahura. Birunvikana kandi, kuko abana benshi biga muri Kaminuza ya Leta ni bene “Ngofero” birihira, mu gihe ab’abakire n’abategetsi biyigira mu mahanga, abenshi bafite za bourse.
Biragaragara ko politiki y’ubuhinzi-bworozi ya FPR ntaho izageza abanyarwanda.
None hakorwa iki?
Icya mbere kigomba gukorwa ni kumva ko umuturage ari we utunze urugo rwe. Kuva kera na kare, umuhinzi-mworozi yahingaga imyaka inyuranye, akaba “nyamuteganiliza akazaza ejo”. Agahinga imbuto yera vuba n’itinda, akavanga izihanganira imvura n’izihanganira izuba, imwe yapfa indi ikarokoka ikera. Mu misozi iciriritse agahinga imbuto zibikwa mu murima nk’ibijumba n’imyumbati, akagira urutoki rwo kumuramira amapfa ateye. Mu misozi miremire bagahinga ibirayi, ibigori n’amasaka bakabihunika bakoresheje uburyo bwinshi butandukanye. Kuba FPR ihatira abantu guhinga ikintu kimwe aho kubaha agahimbaza musyi ngo babyitabire ni Politiki mbi ikwiye kugawa.
Ntiturwanya ibigori rwose. Ikigori ni igihingwa cyiza iyo gihingwa mu mirima irumbutse n’ahantu hagwa imvura ihagije. Iyo imirima igundutse igihingwa cy’ikigori ni cyo gicika mbere. Ntabwo lero bihagije gufata icyemezo ngo abantu bazahinga ibigori utabafashize kubona inyongera-musaruro cyanga kubabonera amazi bikeneye.
Gushishikariza umuhinzi igihingwa iki n’iki ni ukumwereka inyungu agifitemo, ko nagisasura azashobora kugura ibyo atahinze, ko kimuzanira amafranga kurusha ibindi.
Ni ukumushakira isoko, ukamworohereza ubwikorezi no gucuruza umusaruro we, ugatunganya imihanda, ntihabeho itoneshwa ry’abacuruzi bamwe na bene inganda bagulira umusaruro w’abaturage igihe bashakiye no ku giciro bishakiye. Ni ngombwa ko haba ipiganwa, umuturage akagurisha aho ashatse. Ni ukumufasha kwongera umusaruro umuzanira inyongera-musaruro. Ibi kandi ntibigomba kuba amagambo gusa. Nabonye ubwitange bisaba kuko nabikozemo mu Mutara no ku Gikongoro aho twari tugiye kuvana ako karere mu nzara ku buryo budasubirwaho iyo intambara idatera. Ubwo bwitange bisaba sibwo FPR igaragaza cyangwa se ikoresha muri ibi  bihe.
Imibare yerekana ukuntu leta ya FPR ishora imari ivanye mu mfashanyo iteye agahinda. 12% bishorwa mu by’ingabo n’ibyo Kagame yita umutekano w’igihugu kandi ari uwe n’agatsiko ke, mu buhinzi ashoramo atageze no kuri 1%. Aho kugira ngo Kagame yirirwe apfusha amafranga ubusa agulira ibigo byo kumutaka mu banyamahanga, ashoza intambara muri Congo, ashora ibya mirenge mu kuneka no guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ahiga abanyarwanda b’impunzi ashaka kubacura ku gahato aho kubaha ituze ngo batahe ku neza, aneka abanyarwanda kubera ibitekerezo byabo, ababuza uburyo cyanga abafunga kandi atarashoboye guca inzigo, aho kwilirwa asabiriza amafranga yo kwubaka za gereza zo kumariramo abatavuga rumwe nawe, yari akwiye gushora Imari mu buhinzi, ibiribwa bikaboneka, abafite imishahara mito bakabona uko bitunga banikenura. Bityo umuhinzi akongera umusaruro n’umutungo, akabona amafranga amukenura, nawe agashobora kurihira abana amashuri, agashobora kugura ibikoresho abanyamyuga bakora nabo bakabona akazi n’amafranga, nuko ubukungu bugatera imbere muri rusange.
Icyo FDU-Inkingi izazinira abanyarwanda, ni uguca inzigo bagahabwa ituze, hakabaho ubutabera, abanyarwanda bakabana mu mahoro, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi FDU izaba irimo bagahabwa umwanya, bityo amafranga apfushwa ubusa ngo bararwanya abanyarwanda, agashorwa mu buhinzi, mu mashuri, mu mavuliro n’ibindi bikorwa bya kijyambere.
Vision 2020
Iyo gahunda iteganya ko abanyarwanda bazagera ku $900 ku muntu muri 2020. Hasigaye imyaka 7 ngo tube twasingiye uwo mwaka.
Kuri ubu Urwanda rurimo ibice 2: abakire n’abakene. Ubukire bw’igihugu burenze 40% bwikubiwe n’abantu batageze kuli 10%; ubukene bwokamwe abanyarwanda barenze 60%  muri  aba 90% baba mu cyaro. Ubucuruzi bwikubiwe n’ibigo bya FPR bigura umusaruro w’abaturage igihe bishakiye no ku giciro bishakiye.
Abanyarwanda barenze 95% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi 90% y’abanyawanda baba mu cyaro, imibereho myiza y’abaturage rero ntabwo ali  iyo ababa mu mijyi gusa.
 
FDU izakora ibishobotse byose ngo umuhinzi yihitiremo igihingwa kimunogeye, yite ku bitunga umuryango we ariko anashishikalizwe ibihingwa bimuzanira amafranga azatuma agura ibyo adashoboye kweza. Muri urwo rwego, izibanda gusakaza inyongera-musaruro (amafumbire mvaruganda, ishwagara, imiti irwanya indwara z’ibihingwa) ishore n’umutungo utubutse mu bushakashatsi bw’ubuhinzi, no mu mirimo yo guteza imbere ubuhinzi busukirwa amazi aho guhora bategereje imvura. Ibyo bizakorwa cyane cyane mu turere tw’Umutara, Ubugesera, Amayaga , no mu karere ka Rusumo.
 
Mu misozi miremire hazashyigikirwa: ingano, ibigori, ibirayi, amashaza n’icyayi.
 
Mu misozi iringaniye: urutoki, imyumbati, ibijumba, amasaka, ibishyimbo, ubunyobwa, soja, ibihwagari.
 
Mu bibaya n’imibande izasukirwa amazi agomewe: umuceri, ibigori, soja, ibisheke, ubwatsi bw’amatungo;
 
Ibindi bihingwa nk’imbuto (fruits), indabo, imboga, ibireti, itabi, etc. bizitabwaho hakurikijwe imiterere bwite ya buri karere n’iy’ubutaka.
 
Kugira ngo ubukungu bwiyongere mu cyaro, hazashakishwa inkunga zisesekaza imilimo y’amaboko mu cyaro “HIT-PSTP-HIMO”, izongera ubukire n’amafranga mu cyaro ku buryo bizatuma naho hongerwa imilimo n’ubucuruzi bunyuranye.
 
N’ubwo igitekerezo cya “Girinka” atari kibi mu mitekerereze yo gufatanya ubuhinzi n’ubworozi, ariko gishyirwa mu bikorwa ku buryo bufutamye. Kwororera inka ya kijyambere mu kiraro bisaba kuyihingira ubwatsi no kuyishakira amazi ahagije  ( 50-100Lt ku munsi bitewe n’ umukamo inka izatanga). Mu mirima itaragunduka, inka iba ikeneye ubwatsi buhinze ku buso 25-50 ares ( are 1=100m2) . FDU izashyigikira ubworozi mu turere ikoranabuhanga lizatuma amatungo atanga umusaruro ushimishije.
Mu turere tubamo amasambu mato atageze kuri 1,5-2ha, FDU izashishikaliza abahinzi-borozi guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi cyane cyane : ingurube, inkoko, inkwavu.
Izafasha aborozi gucuruza umutungo wabo, kworora amatungo ya kijyambere no kuyashakira ibilibwa n’imiti ngo nayo yongere umusaruro ku buryo bushimishije.
Ku kibazo cy’amasambu, FDU izaca icyorezo cyateye cyo kunyaga abaturage amasambu yabo akagabirwa abatoneshejwe cyangwa se abanyamahanga.
 
Umugereko 1: Ibitabo n’ Inyandiko twifashishije
  1. Republic of Rwanda ministry of finance and economic planning: Rwanda vision 2020;Kigali, July 2000
  2. Official gazette n° special of 01/03/2013: prime minister’s order n°92/03 of01/03/2013 modifying and complementing the prime minister’s order n°53/03 of14/07/2012 establishing salaries and fringe benefits for public servants of the central government
  3. Ministère de l’agriculture et de l’élevage: Plan stratégique pour la transformation de l’agriculture au Rwanda ; document principal: Kigali, octobre 2004;
  4. Par An Ansoms : Pauvreté au Rwanda : perspectives d’en bas; Mai 2009
  5. NSD/FARA Registration Unit08/12/20117:40:32 PM: Master Service Agreement by and between Government ofRwanda and W2 Group, Inc.
  6. Banque Africaine de Développement :  Programme d’appui à la stratégie de réduction de la pauvreté (PASRP-III): Rwanda: Mars 2009
  7. An Ansoms :A Green Revolution forRwanda?; The Political Economy of Poverty and Agrarian Change ; June 2008
  8. Mark Schreiner : Une carte de score de pauvreté au Rwanda; 1 janvier 2012
  9. Venant Rutunga , Bert H. Janssen , Stephan Mantel  and Marc Janssens : in Journal of Food, Agriculture & Environment Vol.5 (3&4) : 434-441. 2007; Soil use and management strategy for raising food and cash output inRwanda;
  10. Heko W. Köster : Feed, animal and food production, land and fertilizer requirements of smallholders in the Great Lakes Region of Central Africa;  IFDC CATALIST Project Report 2010
  11. UNDP: United Nations Development Programme; Annual report 2007
  12. FDU-Inkingi : Programme politique: http://www.fdu-rwanda.com/fr/principes-de-base/programme-politique/
  13. The Fund for Peace : The Failed States Index 2011www.fundforpeace.org; June 2011:http://rnanews.com/politics/5080-rwanda-again-ranks-poorly-on-failed-states-index-2011
  14. UNDP- Presse release: The Rwanda National Human Development Report urges for a new push in investment and aid to achieve the MDGs.; July 2007
  15. PNUD : Rapport sur le développement humain 2010 : Édition du 20e anniversaire du RDH; La vraie richesse des nations : Les chemins du développement humain; 2010
  16. Présidence de la République: Commission Natonale d’Agriculture:
-          Volume II: Appuis à la production agricole; Analyse du Sous-Secteur des productions agricoles; Avril 1991;
-          Volume III: Les productions agricoles au Rwanda; Zones Agro-climatiques du Rwanda; Juin 1991
-          Volume IX:  La Commercialisation des produits agricoles ; Février 1992
  1. http://issuu.com/rwandanyouthforchange/docs/brieffing_on_rwanda_current_economy_situation.
The current economy situation inRwanda: Quantitative approach and data interpretations : Research  conducted on  2007-2010; June 2011
  1. Rwanda: Organic law n° 08/2005 of14/07/2005 determining the use and management of land inRwanda
  2. http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2013/03/06/abaturage-bo-mu-karere-ka-kayonza-baratabaza-kubera-ko-ubutegetsi-bubarandurira-imyaka-bukanabatemera-insina-bwitwaje-amaterasi/
  3. http://jkanya.free.fr/ubusambanyimumashuli241212.html
  4. http://www.bbc.co.uk/gahuza/amakuru/2012/10/121025_rdahunger.shtml
  5. http://www.igihe.com/umuco/amateka/byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda.html
  6. http://inumanews.com/en/politics/512-mu-rwanda-abaturage-bamerewe-nabi-ninzara-kumpamvu-za-gahunda-mbi-yubuhinzi–leta-ya-fpr-inkotanyi-yo-iremeza-ko-abaturage-bayo-bafite-ibyo-kurya-bihagije-ko-ahubwo-batazi-kubitegura.html
  7. http://www.theeastafrican.co.ke/Rwanda/News/Country+among+those+facing+food+insecurity+/-/1433218/1604210/-/10jrfy5/-/index.html
  8. http://www.ireme.net/igiciro-cyibirayi-kimaze-kwikuba-gatatu/
  9. http://www.ireme.net/u-rwanda-nu-burundi-nka-bimwe-mu-bihugu-bishonje-kurusha-ibindi-ku-isi-ghi/
  10. http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/nyamagabe-inzara-bise-konoshi-ntizabageraho.html
  11. http://www.inyenyerinews.org/politiki/rubavu-amavunja-yibasiye-abaturage/
  12. http://www.imirasire.com/?Ese-koko-iterambere-ryu-Rwanda-mu
  13. Rwanda : la malnutrition ronge les campagnes : http://www.syfia-grands-lacs.info/index.php5?view=articles&action=voir&idArticle=1408 ; 14-05-2009

Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994.

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’iyo jenoside.

Twibuke ko mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi yarashwe, bombi bakitaba Imana, hamwe n’abari babaherekeje n’abandi bose bari muri iyo ndege.

Twibuke ko indege imaze kuraswa, mu gicuku gishyira itariki ya 7 Mata 1994, intagondwa z’Abahutu zahutse mu bana b’u Rwanda, zigamije kurimbura Abatutsi, zitaretse n’Abahutu zise ibyitso byabo, barimo abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ishyaka rya MRND, abaharaniraga uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, abanyamakuru n’abandi bose bitwaga ko babangamiye inyungu z’imitwe ya politiki yari yaragaragaje ko ishyigikiye Perezida Habyarimana.

Twibuke ko igihugu cyacu cyatembye imivu y’amaraso y’ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, abana bacu, inshuti zacu, abaturanyi bacu n’iz’indi nzirakarengane. Bahizwe nk’inyamaswa z’ishyamba ku misozi, mu bishanga no mu mazu. Bicwa urwagashinyaguro, baratemagurwa, bararaswa, barasogotwa, baracocwa nk’amabuye, kuva ku mwana uri mu nda kugeza ku basaza n’abakecuru rukukuri.

Twibuke ko aya mahano yasigiye Abanyarwanda ibikomere n’inkovu bigoye gusibangana, kandi ko yagombye kutubera impamvu yo kwibaza buri gihe ku mibanire yacu nk’abenegihugu, no kuri politiki yatuma Urwatubyaye rugira amahoro arambye.

Twibuke ibyabaye, ariko tunasabe Imana kuduha umutima ukomeye wo kubabarira abakoze ishyano, kugira ngo kandi ifashe abo bicanyi, bave ibuzimu bajye ibuntu, bemere ko bahekuye u Rwanda, bityo bicuze babikuye ku mutima, barahirire kwirinda kongera koreka mu icuraburindi igihugu n’abagituye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije namwe aho muri hose, mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane zose zazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yifatanyije kandi afashe mu mugongo imiryango yose yahekuwe n’ubu bwicanyi. Amashyaka yacu, mu bufatanye bwayo, arabizeza ko impinduka ya politiki abazaniye ari izatuma nta Munyarwanda n’umwe uzongera kuzira ubwoko bwe, ibitekerezo bye cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ubwoko mu Rwanda bugomba kuba ishingiro ry’umubano n’ubwubahane, aho kuba intandaro yo kumarana no kugoreka amateka y’igihugu cyacu, yashegeshwe n’inyigisho z’ibinyoma z’abakoloni n’iz’abanyapolitiki bayobya uburari, bagamije inyungu zabo bwite.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA ntiyemera politiki ishyaka FPR-INKOTANYI n’umukuru waryo Prezida Paul Kagame bimirije imbere kuva bafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yo guhindura jenoside urubuga rwo kwivuga ibigwi, gucamo ibice Abanyarwanda no gutoteza amahanga. Amashyaka yacu aharanira ko ukuri kose kuri jenoside yakorewe Abatutsi kuvugwa, kandi abayigizemo uruhare bose, nta vangura, bagashyikirizwa inkiko zitabera, abarenganyijwe bakarenganurwa.

Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA aharanira  kandi ko ukuri kose kujya ahagaragara ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege tariki ya 6 Mata 1994, kimwe  n’ubwicanyi ingabo za FPR-INKOTANYI zakoreye Abahutu mu gihe cy’intambara yo muri 1990-94 na nyuma yayo, ari mu Rwanda ari no mu gihugu cya Kongo cyane mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba, ababugizemo uruhare bose bagacirwa imanza zitabera, imiryango yiciwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI nayo ikagira uburenganzira bwo kwibuka abayo bishwe, kubaririra no kubashyingura mu cyubahiro.

Nk’uko kandi byasabwe muri “Mapping report”, Amashyaka yose aharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda yagombye gusaba inkiko mpuzamahanga guhana abakoze ubwo bwicanyi ndengakamere no kubushakira inyito ikwiye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yongeye kubahamagarira mwese, mu moko yanyu atandukanye, gufatana mu mugongo mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zatsembwe, no kwamagana abapfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose jenoside n’ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga. Ntituzahwema na rimwe guharanira icyageza abenegihugu ku bwiyunge nyakuri no ku bumwe burambye.

Mugire amahoro.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 5 mata 2013.

Faustin Twagiramungu                                                   

Perezida wa  RDI-RWANDA RWIZA

Contact: E-Mail: rdi_rwanda810@yahoo.fr

Gérard Karangwa Semushi

Perezida wungirije wa PDP-IMANZI

Contact: E-Mail: pdp.imanzi@gmail.com

Buruseli hibutswe abanyarwanda bose bishwe kuva kuya 1/10/1990 kugeza ubu nta kuvangura!

$
0
0

Abanyarwanda batuye i Bruxelles mu Bubiligi bibutse uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2013, abanyarwanda bose nta kuvangura ubwoko cyangwa uwabishe, bishwe kuva 01/10/1990 kugeza ubu.

Ubusanzwe abategetsi b’ababibiligi bajyaga babuza abibuka tariki 6 Mata kwegera urwibutso rwubatse muri komini ya Woluwe-St-Pierre, i Bruxelles bivugwa ko byaterwaga n’uko umu bourgmestre wariho mu myaka yashize yari uwo mu ishyaka rya Louis Michel ucuditse cyane n’ubutegetsi bw’i Kigali. None ubu bivugwa ko hagiyeho umu socio-chrétien utajya imbizi na Leta y’i Kigali ku buryo yaretse abibuka tariki 6 Mata bakabikora ntashyireho abapolisi bari basanzwe babuza abashaka kwibuka kuri iyo tariki.

Abateraniye kuri uru rwibutso kuri uyu wa gatandatu basomye imivugo n’andi magambo asaba kwibuka abanyarwanda bose bishwe kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi. Nk’uko byagaragaye abenshi muri bo ni abo mu bwoko bw’abahutu bakunze gukumirwa ndetse bakanirukanwa mu kwibuka kwa tariki 7 Mata kw’abashyigikiye Leta ya Kigali barangajwe imbere na Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles.

Mu muhango wo kwibuka wo kuri uyu wa gatandatu hagaragaye abantu basanzwe bazwi mu gikorwa cyo guharanira ko abanyarwanda bose bakwibukwa nka Joseph Matata, Ambasaderi JMV Ndagijimana, ndetse hari n’abanyapolitiki nka Paul Rusesabagina, n’abandi.

Iki gikorwa ariko ntabwo kishimiwe na gato na Ambasade y’u Rwanda. Kuko umuhango wo kwibuka tariki ya 7 Mata wari usanzwe ubera kuri urwo rwibutso wimuriwe kuri Ambasade y’u Rwanda.

Mu ijwi rya Ambasaderi Masozera biciye mu nyandiko yahise ku rubuga igihe.com ifite umutwe ugira uti:” Guha urubuga abapfobya Jenoside ni agasuzuguro –Ambasaderi Masozera” yagaragaje uburakari n’amarangamutima menshi aho icyifuzo cy’uko aho kwibuka bisanzwe bibera ngo baharinda abandi baza kuhibukira bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitwaje kwibuka « Abapfuye bose » kitubahirijwe.

Ambasaderi Masozera kandi yakomeje abwira urubuga igihe.com ko abayobozi ba komini baretse ngo interahamwe n’abandi bapfobya Jenoside bakigabiza urwo rwibutso, ngo ntabwo uruhande rwa Leta ya Kigali ruzongera kuhibukira ngo mu gihe hatahawe icyubahiro cyaho.

Twabibutsa ko iki gikorwa cyo kwibuka tariki ya 6 Mata cyateguwe na Société civile Rwandaise mu Belgique (SOCIRWABE) yatanze ubutumire ifatanije n’amwe mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kigali abo akaba ari bo Ambasaderi Masozera yise Interahamwe. Iyi mvugo ya Ambasaderi Masozera bamwe mu banyarwanda babonaga nk’umuntu usabana n’abantu yabatunguye cyane kubera ivangura, amarangamutima n’ubuhezanguni byari biyikubiyemo.

Uwo muhango wo kwibuka yariki ya 6 Mata watangiwe n’urugendo rwatangiriye kuri Rond Point Montgomery rugana ku rwibutso ruri mu mahuriro y’imihanda ya avenue R. Vandendriessche, avenue Jules César na rue Père E. Devroye muri komini ya Woluwe Saint Pierre i Bruxelles.

Ubwanditsi

Rwanda: FDU-Inkingi n’Ihuriro RNC twifatanije n’Abanyarwanda bose mu cyunamo

$
0
0

Ku nshuro ya 19, Abanyarwanda twese turazirikana abacu baguye mw’itsembabwoko ryo muri 1994. Ayo mahano yataye igihugu mu cyunamo, yababaje n’isi yose ndetse n’isura y’umunyarwanda irangirika bikomeye ku isi yose. Imyaka 19 irashize, igihugu kiva amaraso cyarabuze ubuyobozi buhumuriza abenegihugu bose, nta vangura , kugira ngo bizere ko amahano yabaye atazongera na rimwe. Kubera ubutegetsi bw’igitugu, Abanyarwanda ntibarasubiza imitima mu gitereko. Niyo mpamvu duhamagarira buri wese kwitanga, tugaharanira amahoro arambye mu rwatubyaye.

Mata 1994, ni igihe kitazibagirana mu mateka y’igihugu cyacu ubwo amaraso y’inzirakarengane yatembaga mu gihugu hose, kuri buri gasozi k’uRwanda. Ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Yuvenali Habyarimana w’uRwandana Perezida Cyprien Ntaryamira w’uBurundihamwe n’intumwa z’ibihugu byombi, ryabaye imbarutso y’itsembabwoko ryibasiye abatutsi. Abantu barenga miliyoni barishwe bazira ubwoko bwabo batigeze bahitamo. Izindi miliyoni eshatu zihungira hanze y’igihugu. Benshi muribo nabo barishwe bazira ubwoko bwabo. Kuva icyo gihe indwara y’ ubwoba yokamye igihugu cyose ku buryo ntawe usinzira yizeye ko azabyuka ari muzima.

Ubutegetsi bwakurikiye iyo miborogo n’imivu y’amaraso ubu bwashimuswe n’agatsiko k’abantu bake cyane kayobowe na Perezida Paul Kagame. Ako gatsiko aho gushakira ihumure Abanyarwanda bose bashegeshwe n’aya mahano kahisemo politiki y’ikirumirahabiri kagamije inyungu z’abakagize n’imiryango yabo gusa. Mu magambo karavuga ko karwanya irondabwoko n’ivangura. Mu bikorwa kagatonesha inzigo hagati y’abenegihugu.

Abacitse kw’icumu rya genocide bagizwe nk’ibicuruzwa ako gatsiko kitwaza gasaba inkunga hirya no hino. Nyamara ababo bakomeje guhera mu gihirahiro. Kwibuka abacu bazize itsembabwoko n’itsembatsemba, byemerewe bamwe gusa mu gihe abandi bagomba guhezwa bazira amarorerwa yakozwe n’intagondwa kandi batarigeze bazituma kujya kwica mw’izina ryabo.

Intagondwa, ubwoko zikomokamo bwose, ntibwigeze buzituma kwica, gusahura, guhora no gukora andi marorerwa. Nta n’umwe ukwiye gutotezwa, yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi, azira ibikorwa by’intagondwa zikomoka mu moko yose y’abanyarwanda.

Imyaka ibaye 19, Abanyarwanda bategereje ubutegetsi bubagarurira ihumure. Niyo mpamvu twiyemeje guhaguruka, tugahuriza hamwe ingufu n’ibitekerezo, tugaharanira ko Abanyarwanda babana mu bwuzuzanye no mu bwubahane bityo ivangura n’itotezwa rishingiye ku bwoko n’ikindi cyose bakabisezerera burundu.

Turasaba Umunyarwanda wese, guhaguruka tugaharanira ubwisanzure mu rwego rwa politiki bityo tukubakira hamwe igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose.

Isomo rikomeye twese dukwiye gukura mu mahano yagwiriye igihugu cyacu ni iryo guharanira igihugu twese twibonamo no guca iteka ko ntawe uzongera kuzira icyo ari cyo. Buri munyarwanda akeneye ukwishyira ukizana n’ubutabera nyabwo.

Imiryango ya politiki yacu yifatanije n’Abanyarwanda bose muri iyi minsi y’icyunamo.

Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Umuhuzabikorwa
Dr. Nkiko Nsengimana
Lausanne, Suisse

Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo y’Ihuriro RNC

Umuhuzabikorwa
Dr. Théogène Rudasingwa
Washington DC, USA

 

 

Buruseli tariki ya 6 Mata 2013:Kwibuka abanyarwanda bose bishwe kuva 01.10.1990. (Video)

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba (igice cya Mbere)

$
0
0

IRIBURIRO

Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura.
Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe mu barwanye iyi ntambara kugira ngo bifashe gukosora ahari amakosa no kugirango haboneke amakuru y’umwimerere. Ntabwo twashatse kwandika iyi nkuru nk’uko ubundi ibitabo byandikwa kuko ikiri agateganyo.

Iyi nyandiko ni nko gusogongeza abasomyi kuri icyo gitabo, tugasaba aba babona hari ahari amakosa cyangwa hari ibyavuzwe atari byo, kudufasha mu buryo busobanuye neza tukamenya ukuri nyako kw’iyi ntambara.
Iyi ntambara yari intambara mbi cyane yarimo ibyaha byinshi ndengakamere ndetse yarimo ubugome bukabije ku buryo nta mfungwa z’intambara zigeze zigaragara irangiye.

I.IMPAMVU INZIRABWOBA ZATSINZWE INTAMBARA

1.Kwinjira muri Politique y’amashyaka menshi mu buryo buhubukiwe kandi igihugu kiri mu ntambara

Amashyaka agitangira byateye akajagari mu gihugu: imyigaragambyo, amagambo yo guca intege ingabo z’igihugu, byateye discipline nkeya mu gisirikare, ku buryo abayobozi b’ingabo byabagoraga gukurikirana discipline.

RTEmagicC_Agatha-kanyarengwe_et_Bizimungu.jpg

(Photo: Kuva i bumoso ugana i buryo: Faustin Twagiramungu, Alexis Kanyarengwe, Agathe Uwiringiyimana)

Byari byoroshye ko umusirikare avuga ko yahanwe kubera ko avuka mu karere aka n’aka, bakamureka ngo bititwa ko bamurenganije ngo kuko atavuka mu majyaruguru.

Abanyapolitike bari muri gouvernement kandi bakorera uwo bitwa ko barwanaga nawe . Ibinyamakuru byakoreraga FPR ku mugaragaro bikumvisha abasirikare ko kurwana ari ukurwanirira Président Habyarimana cyangwa ko intambara ireba abo mu majyaruguru gusa (hari n’abavugaga ngo bazarwana intambara igeze iwabo).

Abanyapolitike bashakaga ubutegetsi batitaye ku ngaruka zizaza nyuma: Nabaha ingero zimwe na zimwe kuko ingero z’ibyo abo banyapolitike bakoze ntawazirondora ngo abirangize:

Nsengiyaremye Dismas yemereye FPR ko abasirikare b’abafaransa bava mu Rwanda kugirango nawe FPR izamwemere nka Ministre w’intebe wa gouvernement izava mu masezerano ya Arusha. Ibyo byababaje kandi bitungura abafaransa cyane kuko babibamenyesheje byararangije kwemezwa. Byateye ingaruka zatumye n’abafaransa bamaze kuva mu Rwanda batarongeye gufasha u Rwanda mu rwego rwa gisirikare. Ntawe uzibagirwa amagambo yavuzwe n’uwo mugabo wari warize ibyo kuvura amatungo aho yavuze ko abasirikare b’Inzirabwoba bazabaha amasuka bagashoka ibishanga. Ibyo byatesheje morali abasirikare benshi bumvaga ko ntacyo barwanira.

RTEmagicC_Rugenera_Marc.jpg

(Photo: Marc Rugenera)

Rugenera Marc yanze ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho muri Mutarama 1994 avuga ko intambara yarangiye, ku buryo intambara yubura nta masasu Inzirabwoba zari zifite ahagije, biri mu mpamvu nyamukuru yatumye FPR itsinda intambara, (imbunda ziremereye nka za 105mm howitzer, 122mm howitzer n’izindi zagiye kubikwa i Muramba ku Gisenyi kubera kubura amasasu), gutinza imishahara y’abasirikare ku bushake kugirango batakaze moral, kwanga ko hinjira abasirikare bashya bo gusimbura abirukanywe, abakomeretse n’abatorotse urugamba n’ibindi.

Ngulinzira Boniface, Gasana Anastase n’abandi babaga bahagarariye Leta y’u Rwanda mu mishyikirano ariko ubona bashishikajwe no kwemera ibyo FPR ishaka byose batitaye ku banyarwanda muri rusange.

Imyitwarire y’abanyapolitike bamwe na bamwe batekerezaga ko itsindwa ry’Inzirabwoba ari ugutsindwa kwa Président Habyarimana wenyine. Bakibwira ko intambara itabareba. Ariko nyuma abo FPR itishe cyangwa ngo ifunge barahunze.

2.Uruhare rw’amahanga

Amahanga yashyize igitutu kuri gouvernement y’u Rwanda cyane, ntibashaka kumva ikibazo uko kimeze ahubwo bakumva ko Leta y’u Rwanda ari igitugu, ntibashake kubuza Uganda gukomeza gufasha FPR no gutera u Rwanda.

Byaraterwaga akenshi n’uko abashyigikiye FPR bakoraga uko bashoboye bagakora Propagande ihagije, mu gihe uruhande rwa leta y’u Rwanda diplomasi yari nke kandi iri mu maboko ya MDR yari ishishikajwe no kurwanya Président Habyarimana aho kurwanya FPR.

2182611298

(Photo: ba Perezida Habyalimana na Mobutu)

Ibihugu by’aba Anglo-saxons (Canada, England, USA, n’ibindi) n’ibihugu by’Afrika bivuga icyongereza byari bishyigikiye FPR kubera impamvu z’ururimi n’amateka ya bamwe mu bayobozi ba FPR bari barakoranye nabyo (Uganda yo kuyitandukanya na FPR byari biruhije bari bamwe, Tanzania yo yarumaga ihuha ku buryo mu rupfu rwa Président Habyarimana ntawayishira amakenga ndetse n’ukuntu impunzi z’abanyarwanda zirukanywe nabyo byerekanye aho yari ibogamiye, ..)

Ububiligi bwo abanyapolitiki baho ntabwo bavugaga rumwe ku kibazo cy’u Rwanda no mu ngabo zabo zoherejwe muri MINUAR niko byari bimeze, ariko igice cyari gishyigikiye FPR nicyo cyari gifite ingufu, byaje guhuhurwa n’urupfu rw’abasirikare b’ababiligi, na propagande y’abashyigikiye FPR. Ibihugu byari bishyigikiye Leta y’u Rwanda byari bike.

Ubufaransa bwari bushyigikiye Leta y’u Rwanda ariko kwirukanwa kw’abasirikare babo byarababaje cyane, Zaïre ya Mobutu yo nayo yari ishyigikiye u Rwanda ariko ubutegetsi bwaho bwarajegajegaga. Ibyo bihugu byaje kugwa mu mutego wa FPR yakwije ikinyoma ikimara guhanura indege ya Président Habyarimana ko yahanuwe na aba FAR batashakaga amasezerano ya Arusha. Abari inshuti za Président Habyarimana batereranye u Rwanda.

FPR yari yemeje ibihugu biyishyigikiye ko ihita ifata umujyi wa Kigali mu gihe gito, ariko byaje kuyinanira, noneho ibihugu byari biyishyigikiye byigira inama yo gushyiraho Embargo ku ntwaro bikoresheje ONU. FPR yakomeje kubona intwaro ziciye i Bugande, ndetse n’ingabo za Uganda yafashaga FPR cyane cyane mu rwego rw’imbunda zirasa kure (artillerie Lourde).

Zaïre ya Mobutu yahemukiye Inzirabwoba cyane kuko iyo iziha uburyo bwo kubona amasasu n’imbunda ku buryo buhagije nk’uko Uganda yabikoreraga FPR yari kuba izifashije cyane nayo itiretse.

Intambara yo mu Rwanda kuri FPR yari ugufata ubutegetsi mu Rwanda, ariko ibihugu byafashije FPR cyane bishaka gukuraho Mobutu no kubona uburyo bigera muri Congo ngo byisahurire. Ibi bishatse kuvuga ko imishyikirano yakorwaga Arusha ntacyo yashoboraga kugeraho. Iyo umuntu yitegereje ibikoresho ingabo za FPR zari zifite, amabombes zarasaga buri munsi, ntabwo amafaranga yo kugura ibyo bikoresho byose yari kuva mu misanzu y’abanyarwanda b’impunzi n’abandi bari bayishyigikiye mu gihugu!

Bigaragare ko hari abatangaga amafaranga cyangwa ibyo bikoresho, bagafasha FPR kumvikanisha ibikorwa byayo mu mahanga, kubangamira abashakaga gutabara muri 1994, Embargo ku ntwaro yashyiriweho Inzirabwoba muri 1994, amakuru yacishwaga mu bitangazamakuru avuga ubwicanyi ku ruhande rumwe, kwirengagiza akaga impunzi z’abahutu zarimo n’ibindi byinshi byerekana ko FPR yari ishyigikiwe.

Ibi bishatse kuvuga ko iyo habaho ubwumvikane hakabaho amahoro abo bantu FPR kubishyura byari kuyigora, kandi u Rwanda ntabwo rwari kubona urwitwazo rwo gutera Zaïre ya Mobutu. Niyo mpamvu rero twavuga ko Inzirabwoba zarwanye n’inyungu z’amahanga kurusha uko zarwanye n’ingabo za FPR.

dallaireromeo_cp_1729256-orwellian-culture-208x300

(Photo: General Roméo Dallaire)

GOMN (Groupe d’Obsérvateurs Militaires ”Neutres”) na MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda) zabaye uburyo bwo kwinjiza ba Maneko ba FPR mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse n’abari bagize GOMN na MINUAR abenshi bakoranaga na FPR.

Aha niho hagaragarira uruhare Karenzi Karake yagize mu gutuma FPR itsinda intambara, yashoboye kwinjira mu Rwanda noneho aba umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya FPR mu gihugu imbere: Gukwiza Propagande ya FPR, Gushishikariza abana b’abatutsi n’abahutu bamwe na bamwe kujya mu nkotanyi, gutega ibisasu, kwica abantu bakoresheje imbunda cyangwa amarozi (Gatabazi, Gapyisi, Bucyana, Katumba, Rwambuka n’abandi..), gushaka ibyitso mu gisirikari no mu banyapolitike, kuneka uko Inzirabwoba zihagaze ku buryo inkotanyi zari zifite amakuru ahagije igihe zagabaga ibitero.

Nyuma haje kuza Général Dallaire wakomokaga muri Canada, we yaje wagira ngo yaje afite mission yo gushyira FPR ku butegetsi, nawe arabyivugira mu gitabo cye iyo ataka FPR na Kagame ahubwo abandi akabagira ruvumwa. Yafashije FPR mu ntambara ya 1994 cyane cyane mu kubanekera no kubaha amakuru ku Nzirabwoba, gushaka gucamo ibice Ubuyobozi bw’Inzirabwoba, ndetse no guha ibirindiro bya MINUAR inkotanyi zikabikoresha zirasa maze bazisubiza MINUAR ikavuza induru, kwicira abantu mu maso ya MINUAR ntigire icyo ivuga: urugero kuri Stade amahoro, Hotel Méridien n’ahandi.

3. Imiterere y’igisirikari n’abakiyoboraga

Abakuru b’ingabo abenshi bamaze mu myanya yabo imyaka myinshi ku buryo byagize ingaruka zitari nziza ku Nzirabwoba muri rusange.

Dufate urugero rw’uwari Chef d’Etat-major adjoint Colonel Serubuga yari yaragize igisirikare akarima ke ku buryo byatumye abasirikari benshi bakundaga igihugu bahinduka abarakare bitari ngombwa, hari ingeso yo guhakwa cyane no gutikura ku buryo umusirikari mwiza ari uwabaga uhakwa cyane cyangwa arebwa neza n’ibukuru.

Hari abasirikari benshi birukanwe mbere y’uko intambara itangira bazira ibintu by’amafuti kandi bari bakenewe mu ntambara. Nyuma haje politique y’amashyaka menshi ndetse n’abakuru b’ingabo barahindurwa, abasirikare bari baramenyereye guhakwa ku bakuru babo noneho bagiye guhakwa ku banyepolitiki kugeza n’aho batanga amabanga ya gisirikare.

537032_10150717372047940_546347939_9602417_1045583801_n

(Photo: Kuva ibumoso ugana iburyo: Col Rwagafirita, Col Sagatwa, Lt Col Nsengiyumva, Perezida Habyalimana, Col Serubuga, Gen Nsabimana, Col Rusatira)

Kuba Inzirabwoba zitari zarahawe amasomo ahagije ya politiki kandi nyuma y’aho haziye amashyaka menshi ntizigire imitekerereze imwe kuri politiki y’igihugu byateye ingaruka nini kuko hari abasirikare bamwe bumviraga abakuru b’amashyaka kurusha kumvira abayobozi babo mu gisirikare.

Uburyo bwo guhana ibyaha na discipline nabyo biri mubyashegeshe Inzirabwoba. Umusirikare w’Inzirabwoba wakoraga amakosa kumuhana byari bigoye kubera ko nta nkiko zakoraga kandi Police Militaire nayo yari yatewe irimo kurwana, ku buryo abasirikare b’Inzirabwoba barwanye n’ababishakaga, hari bamwe rwose batigeze barwana kandi ntawagize icyo abatwara. Hari kandi abasirikare bahoraga mu mpushya zo kujya kureba imiryango yabo, abirwaza ngo batajya ku rugamba, wasangaga mu mijyi yari kure y’aho urugamba rwaberaga hari urujya n’uruza rw’abasirikare batagira icyo bakora. Ku buryo ku rugamba akenshi za Bataillon nyinshi zabaga ari nka ½ cy’abasirikare bazigize kandi ibyo bikorwa ntabwo byari mu basirikare bo hasi gusa no mu ba officiers benshi niko byari bimeze.

Hari n’ibindi bikorwa byatumaga igisirikare gita ingufu n’ubushobozi. Nabaha urugero: Hari ibyo bitaga ”KUJYA ARUSHA”, Arusha cyari cyarabaye nk’ikimenyetso cy’ubugambanyi no kwirira amafaranga y’ubusa. Kujya Arusha akenshi byavugwaga ku basirikare bamwe batangaga ruswa ngo batsinde ibizamini bimwe na bimwe byatumaga bagira ubuhanga runaka nko kubona Brevet Commando, Ikizami cyo kuba Sous-Officier, gushyirwa mu batajya ku rugamba n’ibindi..

4.Umutima mwiza wa Président Habyalimana

iyo Perezida Habyalimana aba umunyagitugu koko nk’uko byavugwaga n’abamurwanya, bariya banyapolitike bose bamurwanyaga ababa yarabishe akabamara cyangwa akabahimbira ibyaha akabafunga nk’uko Perezida Kagame abigenza, ibyo byari gutera ubwoba abandi, ndetse n’abirirwaga bakora propagande ya FPR ku mugaragaro cyangwa bakohereza abana babo mu nkotanyi ntabwo bari kubitinyuka. Ndetse na FPR kubona ibyitso mu gisirikare no banyapolitique byari kuyigora.

374887_307957009247305_100000990257603_941826_792070885_n

Président Habyarimana na leta y’u Rwanda bari bahangayikishijwe n’abakuwe mu byabo n’intambara muri Byumba na Ruhengeri bari umuzigo kuri leta, kandi bwari uburyo bworoshye kuri FPR mu gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ndetse no kubona abaturage bihishamo mu gucengera.

Mu gihe FPR yo nta baturage yari ifite bayihangayikishije, n’abatutsi bari mu Rwanda ntacyo bari bayibwiye ahubwo yifuzaga ko bagirirwa nabi kugira ngo ibone urwitwazo mu kubura imirwano n’uko yereka amahanga ko Leta irimo yica abantu.

Kuba Président Habyarimana atarakurikiranye FPR ku butaka bwa Uganda nabyo byagize ingaruka. Byananije abasirikare kuko FPR yahungiraga i Bugande ntibayikurikire, bakaraswa n’imbunda nini za Uganda.

Iyo Président Habyarimana aba gashoza ntambara nk’uko Perezida Kagame ameze ubu aba yarateye Uganda, ONU n’amahanga byari gukemura icyo kibazo nk’ikibazo k’ibihugu bibiri. Byari gutuma FPR itagira ingufu za politique nk’izo yari ifite icyo gihe kuko izo ngufu nizo yuririyeho igira andi mashyaka ya politiki ibikoresho igamije gufata ubutegetsi bwose yonyine.

Président Habyarimana n’abanyarwanda muri rusange bizeraga amahanga, bumvaga amahanga azagera aho akabona uko ibibazo by’u Rwanda bimeze nyabyo. Uko kwizera amahanga abanyarwanda bakomeje kukugira kugeza n’uyu munsi n’ubwo amahanga akomeje kwirengagiza. Umuntu yafata ingero ku kuntu FPR yishe abantu ifata ubutegetsi na nyuma yaho amahanga akirengagiza, ukuntu FPR yishe abantu i Kibeho hari na MINUAR, Ubwicanyi bwo muri Congo, kugeza ku banyapolitiki bakomeje guhohoterwa ndetse bakanafungwa ariko ntacyo amahanga avuga.

Leta ya Perezida Habyalimana ntabwo yashatse kumarira umutungo w’igihugu mu kugura intwaro cyangwa kwitegura intambara, u Rwanda ruri mu bihugu bike by’Afrika abakozi n’abasirikare bahembwaga neza kandi bagahemberwa igihe.

5.Urupfu rwa Président Habyarimana

689948583-300x201

(Photo: Pasteur Bizimungu yuriye igipangu areba ibice by’indege ya Perezida Habyalimana)

Président Habyarimana yari afite inshuti nyinshi zashoboraga kumurwanaho kandi n’ubwo hari abamurwanyaga abanyarwanda benshi baramukundaga ndetse n’abatutsi benshi baramukundaga.

Abatutsi batinyuka kuvuga ukuri bavuga ko ntacyo yari abatwaye ahubwo ariwe wari ubarinze. FPR imaze kumwica yahise ibonamo inyungu nyinshi mu rupfu rwe: yari yikijije umuntu wari uyibangamiye mugufata ubutegetsi, yahise ibeshya amahanga ko yishwe n’Inzirabwoba zitari zishyigikiye ko amasezerano y’Arusha bituma Leta y’u Rwanda ihinduka igicibwa ntihagira abayemera kugeza no ku nshuti magara za Président Habyarimana. Ibyo byatumye Leta yari yiyise iy’abatabazi ibura ingufu za politiki na diplomasi.

6. Imiterere ya FPR n’igisirikare cyayo n’intego yari igamije

Ibintu byose yavugaga by’imishyikirano byari ukubeshya, yakoraga ibyo bita fight and talk, ni ukuvuga ko yarwanaga yabona igiye gutsindwa cyangwa ingufu zibaye nke ikemera imishyikirano kugirango yisuganye ibone uko itegura ibindi bitero.

405377_10150560275838248_689018247_8994539_1236240180_n

(Photo: Gen Kagame aha amabwiriza ingabo zari zoherejwe muri CND)

Muri FPR harimo discipline ikabije hakorwaga ibyo Kagame ashaka gusa abatabyubahirizaga cyangwa abasirikari bakoraga amakosa baricwaga hakoreshejwe agafuni ni ukuvuga ko abasirikare n’abanyapolitiki ba FPR bari bafite icyerekezo kimwe mubyo bakoraga.

Nta baturage FPR yari ifite bari bayibereye umuzigo mu ntambara yayo ku buryo inkotanyi zabaga zifite umwanya uhagije wo kurwana nta kibazo. Nta musirikare wasabaga uruhushya cyangwa ngo atoroke urugamba ngo agiye guhungisha bene wabo, n’ababigerageje barahanwe bikomeye cyangwa baricwa.

7.Imiterere y’ubutegetsi bwa Zaïre

9402(Photo:Umusirikare wa Zaïre hejuru y’ikirundo cy’intwaro Inzirabwoba zari zasize ku mupaka mbere yo kwinjira muri Zaïre)

Abantu benshi bemeza ko inzirabwoba zatsinzwe bidasubirwaho igihe zinjiraga ku butaka bwa Zaïre zikamburwa intwaro, maze zigashyirwa mu nkambi nk’abaturage basanzwe.

Izo ntwaro bambuwe zarunzwe mu bigo bya gisirikare bya Zaïre zirangirika kugeza igihe Inkotanyi zitereye zikazifata hafi ya zose zaratoye ingese. Izindi zagurishijwe magendu n’abasirikare ba Zaïre ku mitwe itandukanye y’abarwanyi ndetse no kugeza kuri FPR.

Inzirabwoba n’ubwo bwose zari zivuye mu ntambara ikomeye, n’ubwo hari abasirikare benshi basubiye mu Rwanda bakurikiye amareshya mugeni ya FPR, zari zigifite ingufu zashoboraga gutuma zongera kwiyegeranya zikavamo ingabo zikomeye kurusha na mbere, dore ko zari zimaze no kubona isomo. Ariko siko byagenze kuko kubera igitutu cy’amahanga n’uburangare bw’abategetsi ba Zaïre y’icyo gihe.

Ntabwo inzirabwoba zongeye kwiyegeranya ngo zongere zibe ingabo zikomeye, kandi nyamara iyo Zaïre ikora uko ishoboye inzirabwoba zigasubirana ingufu zari kuyirwanirira.

8. Ibyitso byari mu Nzirabwoba

Uretse amakuru abo nakwita ibyitso bahaga FPR ku bijyanye n’uko ingabo zihagaze, ibikoresho zifite, amasasu ahari uko angana, aho imitwe y’ingabo iherereye, ibyemezo byafashwe, ibitero bitegurwa n’ibindi.., mu ntambara yo mu 1994 hagaragaye ko FPR yabaga ifite amakuru ahagije ku bitero cyangwa ibikorwa bya gisirikare byabaga byategiwe mu rwego rwo hejuru. Ku buryo ibitero byatunguraga FPR ari ibitero byagabwaga akenshi mu rwego rwo hasi navuga nka Bataillon bitateguwe mu rwego rwo hejuru muri Etat Major cyangwa mu karere k’imirwano (Secteur opérationnel).

Ni ukuvuga ko za opérations zikomeye zose Inzirabwoba zagerageje gukora muri 1994, FPR yabaga yazimenye ku buryo akenshi zendaga kuburiramo ndetse zikagwamo n’abantu benshi. Si ibyo gusa kuko n’ibitero bisanzwe byinshi byo mu rwego rwo hasi ibyinshi FPR yabaga ibizi.

Natanga urugero:
-Opération yo gusohoka mu mujyi wa Byumba
-Opération yo gusohoka muri Kanombe na Kicukiro
-Opération Champagne yo gusohoka mu mujyi wa Kigali yo yabaye nk’aho itunguye FPR kubera ko ubundi yari iteganijwe mu ijoro ry’iya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1994, hagombaga gukoreshwa inzira ebyiri muri icyo gikorwa. Ariko ku itariki ya 3 Nyakanga 1994 imwe mu nzira zari gukoreshwa yacaga mu gace ka Runda na Gihara ikomeza muri Taba, Ingabo za FPR zarayifunze, bituma Etat Major y’Inzirabwoba yegeza imbere Opération Champagne ishyirwa mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994 zikoresha inzira yacaga mu Nzove. Kwegeza imbere iyo Opération byatunguye benshi kugeza wenda kubahaga amakuru FPR, ku buryo FPR yatangiye kumenya ibibaye ari uko bucyeye itagishoboye kugira icyo ikora ngo iburizemo icyo gikorwa. Ku buryo abashoboye gusohoka mu mujyi mu ijoro nta bibazo binini bahuye nabyo ariko abasohotse mu mujyi hakeye bo barashweho cyane za bombes ziremereye nka 120mm n’izindi ndetse n’ingabo za FPR zagabye ibitero byinshi zigerageza gufungira abasohokaga muri Kigali ariko kubera ubwinshi bwabo (hari abemezaga ko barengaga Miliyoni imwe) ndetse n’Inzirabwoba zari ziminjiriyemo agafu hafi y’abantu bose bashakaga gusohoka muri Kigali barasohotse.

9. Inzego z’iperereza zitari zifite ingufu

Iyo urebye inzego z’iperereza z’Inzirabwoba uko zari zimeze ubona ahubwo kuba zarashoboye kurwana hafi imyaka 4 ari igitangaza.

karenzi_karake

(Photo:Gen Karenzi Karake yashoboye kuneka ku buryo bworoshye yitwaje umwanya yari afite muri GOMN na MINUAR)

Ari iperereza ryo muri Etat Major y’ingabo (G2) ryategekwaga na Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo, ari iperereza ryo muri Gendarmerie (G2) ryategekwaga na Major Stanislas Kinyoni, ari Diviziyo y’iperereza ryo Hanze no mu gihugu (Contre Espionage) yo muri Ministère y’Ingabo yategekwaga na Major Vénant Hategekimana, ari inzego z’iperereza zo muri Perezidansi zaje kujya mu biro bya Ministre w’Intebe zari ziyobowe na Augustin Iyamuremye, izo nzego zose zari zifite ubushobozi bucye kubera abakozi bacye, ibikoresho bicye, ubushake bucye bw’abayobozi ba politiki babangamiraga imikorere y’izo nzego n’ibindi.

Iyo urebye inzego z’iperereza FPR yari ifite ikiri mu ishyamba ukareba n’izo ifite ubu iri muri Leta niho umuntu abonera ko Inzirabwoba mu rwego rw’iperereza zari hasi cyane, atari ukubura abahanga mu iperereza ahubwo ari impamvu nyinshi zijyanye n’imiterere y’igisirikare n’ubushake bwa politiki bw’icyo gihe.

Uwavuga ko Inzirabwoba zari zifite amakuru macye cyane kuri FPR n’ingabo zayo ntabwo yaba yibeshye, mu gihe FPR yo ibyo itari izi ku nzirabwoba ari byo byari bicye cyane.

II.Ibintu byari bimeze bite mbere gato ya Mata 1994?

Kuva mu 1990 intambara itagira mu gisirikare hinjiyemo abasore benshi, ibyo byakozwe huti huti kuko hari hakenewe abasirikare bo kujya ku rugamba, bituma hadakurikizwa amabwiriza ya ngombwa ubundi yakoreshwaga mu gucagura abajya mu ngabo.
Ibyo byateye imyitwarire mibi cyane cyane mu rwego rwa discipline ku basirikare bamwe na bamwe bari bakinjira mu ngabo. Urugero: Kwiba, gutoroka urugamba, kutubahiriza amategeko y’ababayobora, guhohotera abasiviri n’ibindi..

f25da225d3

(Photo:Perezida Habyalimana na Colonel Kanyarengwe i Kinihira mu mishyikirano)

Mu 1991 hatangiye politiki y’amashyaka menshi aho abanyapolitiki barwanyaga ubutegetsi icyo gihe bibasiye cyane Inzirabwoba, aho bamwe batatinyaga kubwira abasirikare ko barwanira Perezida Habyalimana batarwanira igihugu. Hiyongereyeho ibibazo byari mu gisirikare bitewe n’abasirikare bashya binjiye hatabanje kuba igenzura rihagije byagabanyije ingufu z’Inzirabwoba. Ibyo bibazo byahuriranye n’ibitero simusiga by’Ingabo za FPR byo mu mpera za 1991 no mu ntangiriro za 1992. Ingabo za FPR nibwo zashoboye gufata agace ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere ahagana mu Mutara. N’ubwo bwose inzirabwoba ntako zitagize ngo zihagarareho abanyapolitiki ba opposition y’icyo gihe ntibari bazoroheye.

Mu mishyikirano ya Arusha yatangiye mu mwaka 1992, yatumye habaho guhagarika imirwano, ariko muri Gashyantare 1993 Ingabo za FPR zagabye igitero zitunguranye ziciye ku masezerano y’amahoro, zishobora gufata agace kanini ariko zisubijwe inyuma mu karere k’imirwano ka Ruhengeri n’ingabo zari ziyobowe na Général Major BEM Augustin Bizimungu. Izo ngabo zarimo amabataillons akomeye nka Bataillon Commando Huye ya Major Ir Faustin Ntilikina, 1er Bataillon Muvumba ya Major BEM Emmanuel Neretse n’izindi.

Nyuma yo guhagarika imirwano na none hashyizweho akarere kiswe zone Tempo ingabo za FPR zitwa ko zisubiye mu birindiro byazo bya mbere ya tariki 8 Gashyantare 1993. Ariko mu by’ukuri ako karere kari mu maboko y’ingabo za FPR ni naho zaturutse zigaba igitero cya nyuma simusiga cyo mu 1994.

Mu rwego rw’amasezerano y’amahoro yari yasinyiwe Arusha, FPR yari yemerewe kuzana abasirikare 600 ba Bataillon ya 3 ya APR mu mujyi wa Kigali bari bayobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga kugira ngo baride abayobozi ba FPR bari bateganijwe kujya mu nzego z’igihugu zari ziteganijwe n’amasezerano ya Arusha.

Izo ngabo zabereye urwitwazo FPR ishobora kugeza mu mujyi wa Kigali abasirikare bari hagati ya 2000 na 3000 hakoreshejwe uburangare cyangwa akagambane ka MINUAR/UNAMIR.

3592253737_a5c590e48e_o

(Photo:Inzu ya CND ahari abasirikare “600″ ba FPR)

Hakoreshwaga amayeri yose ashoboka kugira ngo umubare wabo wiyongere bakoresheje abasiviri bazaga kubasura muri CND. Amwe muri ayo mayeri yari aya:umusiviri yarinjiraga akagurana imyenda n’umusirikare wa FPR wahitaga ajya hanze mu baturage, naho wa musiviri akambara imyenda ya gisirikare akazajya ku Murindi, wa musiviri agahita yinjizwa mu ngabo za FPR, naho i Kigali hakaza undi musirikare wa FPR mu mwanya we.

Si ibyo gusa kuko abo basirikare bivugwa ko ari nabo bazanye Missiles zarashe indege ya Nyakwigendera Perezida Habyalimana.
Mu gihugu imbere hari umutekano mucye waterwaga, n’abasirikare ba FPR bari baracengeye, ubujura, abasirikare b’Inzirabwoba batorotse urugamba, amashyaka ya Politiki yasubiranagamo n’impfu z’abanyapolitiki byaje kumenyekana nyuma ko ari FPR yabaga ibiri inyuma (urugero:Gapyisi, Gatabazi, Bucyana..).

Ni muri icyo gihe kandi abasore b’abatutsi abenshi berekezaga mu nkotanyi naho ab’abahutu bakajya mu mitwe y’amashyaka ya politiki yitwaraga gisirikare.

Iryo yinjizwa ry’abasirikare bashya na FPR (bamwe bajyaga kwitoza ibya gisirikare bakagaruka iwabo) n’izo nsoresore z’amashyaka zirirwaga zitoza izindi zirwana, byatumaga urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi rwiyongera ku buryo mu kwezi kwa Mata 1994 haburaga imbarutso gusa.

Icyo gihe uko byagaragaye mu buhamya bwinshi, Inzirabwoba ntabwo zari zitegute iyubura ry’imirwano: Abasirikare bamwe na bamwe bategekaga amaBataillons ku rugamba boherejwe kwiga mu mahanga izo Batallons zisigara zitegekwa n’aba Lieutenants cyangwa Capitaines, nta masasu ahagije yari ahari, imitwe y’ingabo hafi ya yose ntabwo yongeye guhabwa amasasu nyuma y’ihagarikwa ry’imirwano ryo 1993, hari amasasu yari yaratumijwe mbere y’ihagarikwa ry’imirwano byabaye ngombwa ko u Rwanda rutayakira kuko MINUAR yabibonagamo kwitegura intambara (Muri Mutarama 1994, uwari umugaba w’Ingabo Général Major BEM Nsabimana Déogratias yasabye kubonana na Ministre w’Imali, Bwana Marc Rugenera ngo amusabe ko hagurwa ibikoresho kuko ibyari bihari byari bicye cyane ku buryo FPR iyo yubura imirwano byari kuba bigoye kwirwanaho, ariko Ministre Rugenera wari muri PSD ku ruhande rwari rushyigikiye FPR yanze ko ibyo bikoresho bigurwa ndetse anamenyesha bagenzi be bo muri FPR ko nta bikoresho bihagije Inzirabwoba zifite!)

rwanda-genocide1

(Photo:Leta y’u Rwanda yari ifite umuzigo munini w’abakuwe mu byabo n’intambara)

Igihugu cy’u Bufaransa cyari cyarafashije cyane Inzirabwoba mu kuziha no kuzigurisha ibikoresho bya gisirikare, bwari bumaze kwirukanwo mu Rwanda na Ministre w’Intebe Dismas Nsengiyaremye nawe wari wabisabwe na FPR kugira ngo azagirwe Ministre w’Intebe nyuma y’isimya ry’amasezerano ya Arusha. (N’ubwo atari ko byagenze hemejwe Bwana Faustin Twagiramungu ariko abafaransa bari barangije kwirukanwa.) Icyo cyemezo cyarakaje abafaransa cyane kuko bakimenyejejwe cyarangije gufatwa batagishijwe inama.

Ikindi cyatumye ibintu bizamba ni uko igihe indege ya Perezida Habyalimana yahanurwaga, ingabo za FPR zigahita zubura imirwano, abayobozi bakuru b’inzirabwoba benshi ntibari mu gihugu abenshi bagarutse mu matariki ya 20 Mata 1994.
-Ministre w’Ingabo Augustin Bizimana yari mu butumwa bw’akazi muri Cameroun
-Umugaba Mukuru w’ingabo Général Major BEM Déogratias Nsabimana yari yaguye mu ndege imwe na Perezida Habyalimana
-Uwari ushinzwe imirwano muri Etat-Major (G3) Général de Brigade IG Gratien Kabiligi yari mu butumwa bw’akazi mu Misiri
-Uwari ushinzwe iperereza muri Etat-Major (G2) Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo yari mu butumwa bw’akazi muri Cameroun
Kuba aba basirikare bakuru batari bahari byateye guhuzagurika no kudahita hafatwa ibyemezo bya ngombwa byari bikenewe muri icyo gihe. Uko guhuzagurika kwahaye FPR agahenge ishobora kwigarurira ibice byinshi kandi bitera akaduruvayo mu gihugu katashoboye guhagarikwa.

III. ABARI BAHANGANYE BARI BAHAGAZE BATE MU 1994?

1.Inzirabwoba (Les Force Armées Rwandaises)

genocide-rwanda_in5f_-3cv35

(Photo:Perezida Habyalimana asuhuza bamwe mu bakuru b’Inzirabwoba. Uvuye i bumoso ugana i buryo Gen Mudacumura, Perezida Habyalimana, Gen Nsabimana na Colonel Serubuga yasimbuye mu 1992)

Muri Werurwe 1994, Inzirabwoba zageraga ku 34.000, n’ukuvuga Armée Rwandaise:28.000 naho Gendarmerie Nationale: 6000.
Bataillons nyinshi z’inzirabwoba ubundi zakagombye kuba zifite abasirikare hagati ya 600 na 800, zari zifite hagati ya 350 na 600, kubera ko hari abasirikare benshi bari baraguye cyangwa bagakomerekera ku rugamba rwo muri 1992 na 1993 batari bashoboye gusimburwa kuko amasezerano ya Arusha yabuzaga kwinjiza abasirikare bashya, hari abari barasubiye mu mashuri cyangwa bajya mu mahugurwa mu mahanga kuko bari bazi ko intambara yarangiye ingabo zigiye kuvangwa, hari abari baratorotse urugamba, bivugwa kandi ko hari abayobozi bamwe b’ingabo batangaga imibare itariyo y’abasirikare kugira go barigise imishahara yabo!

Inzirabwoba zari zigabanyijemo uturere tw’imirwano (OPS) kongeraho indi mitwe y’ingabo yari ifite imirimo yihariye:

A.Ingabo z’igihugu (Armée Rwandaise)

Chef d’Etat-major: Général Major BEM Déogratias Nsabimana yitabye Imana mu ndege imwe na Perezida Habyalimana yasibuwe by’agateganyo na Général BEM Marcel Gatsinzi nawe waje gusimburwa na Général Major BEM Augustin Bizimungu. Mu mategeko Inzirabwoba zagenderagaho, ahabaga imirwano hose imitwe ya Gendarmerie yabaga ihari yahitaga ishyirwa mu maboko ya Etat Major y’ingabo.

ABARURWANIRIYE-HOMMAGES-AUX-FAR2-300x277

(Photo:Urupfu rwa Gen Nsabimana rwashegeshe Inzirabwoba)

G1: Colonel Joseph Murasampongo

G2: Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo

G3: Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi

G4: Lieutenant Colonel BEMS Augustin Rwamanywa

OPS Kigali-Ville: Colonel BEMS Félicien Muberuka

S1: Major Mutsinzi Francois Xavier

S2-S3:Major Gd Munyarugerero Vincent

S4: Major Rurangwa André

Bataillon Commando Huye:Capitaine Nyaminani yaje gusimburwa na Major Ir Faustin Ntilikina muri Gicurasi 1994

Bataillon Cyangugu:Major Alfred Rutayisire

OPS Ruhengeri: Colonel BEM Augustin Bizimungu (yaje kugirwa Général Major ahita aba umugaba mukuru w’ingabo asimburwa na Lieutenant Colonel CGSC Marcel Bivugabagabo ku buyobozi bwa OPS Ruhengeri)

S1: Major Byukusenge Alexis

S2-S3: Lieutenant Colonel CGSC Marcel Bivugabagabo

425935_3055975152120_1045581219_33156545_693253397_n-232x300

(Photo:Gen Kabiligi wari G3, ukubura kwe mu ntangiriro y’imirwano kwashegeshe Inzirabwoba)

S4: Capitaine Niyomugabo Joseph

Bataillon Commando Ruhengeri: Major CGSC Laurent Bizabalimana

32ème Bataillon: Major I.G Ruhumuriza

73ème Bataillon: Capitaine Hasengineza Boniface

1er Bataillon Muvumba: Major BEM Emmanuel Neretse

Major BEM Emmanuel Neretse yategekaga 1er Bn Muvumba

OPS Rulindo: Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire

S1: Major Uwamungu

S2-S3: Major Habimana P. Claver

S4: Capitaine Harelimana Denys

2ème Bataillon Muvumba: Capitaine Niyibizi Céléstin

61ème Bataillon: Capitaine Nkunzuwimye Prudence

64ème Bataillon: Capitaine Rusingiza Théodore

Bataillon Gitarama:Major Ir Lambert Rugambage

610x-150x150

(Photo:Lt Col Anatole Nsengiyumva yategekaga OPS Gisenyi)

OPS Gisenyi: Lieutenant Colonel BEMS Nsengiyumva Anatole

42ème Bataillon: Capitaine Habimana Faustin

Bataillon CECdo Bigogwe: Lieutenant Colonel Nzungize

63ème Bataillon: Major Tulikunkiko David-Emile

OPS Mutara: Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye

S1: Major Ndamage Martin

S2-S3: Major BEM Emmanuel Habyalimana

S4: Major Habimana Donat

habyarimana1-bem-300x285-150x150

(Photo:Gen Emmanuel Habyalimana ntabwo yashoboye kurwana ku Mutara, yakijijwe n’amaguru rugikubita)

74ème Bataillon: Capitaine Rwaburindi Léonidas

3ème Bataillon Muvumba: Lieutenant Nshutiraguma Barthélemy

81ème Bataillon: S2-S3: Lieutenant Musabyimana

94ème Bataillon: Lieutenant Ntawunguka Pacifique

OPS Kibungo: Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona

Bataillon RUSUMO: Capitaine Mugarura Alexandre

OPS Byumba: Lieutenant Colonel BEM Juvénal Bahufite

S1: Major Mathias Murengerantwali

S2-S3: Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe

S4: Major BEMS Kabera Christophe

17ème Bataillon: Capitaine Kazabavamo Prudence

31ème Bataillon: Major I.G Sylvestre Mudacumura

51ème Bataillon: Major Karegeya Claudien

accused_Sagahutu-100x150

(Photo:Cpt Sagahutu yategekaga Esc A ya Bn Recce)

53ème Bataillon: Major BEM Mutambuka Gaspard

85ème Bataillon: Major Mbarushimana Jacques

Bataillon RUTARE: Lieutenant Kayitare Valens

Indi mitwe yihariye:

Bataillon Gako: Major BAM Augustin Balihenda

Bataillon Para Commando: Major CGSC Aloys Ntabakuze

Bataillon AC (Artillerie de Campagne): Major BEMS Aloys Mutabera

Bataillon LAA (light anti-aircraf): Lieutenant Colonel CGSC Stanislas Hakizimana

Ntabakuze_Aloys_172-150x126

(Photo:Major Ntabakuze wategekaga Bn ParaCdo)

Bataillon Police Militaire: Major BEMS Joël Bararwerekana

Bataillon GP (Garde Présidentielle): Major Protais Mpiranya

Bataillon de Reconnaissance (Blindé/armored): Major BAM Francois Xavier Nzuwonemeye

Hari n’indi mitwe y’ingabo yari ishinzwe imirimo itandukanye n’ubuyobozi bw’ibigo bya gisirikare.

Escadrille Aviation: Colonel pilote André Kanyamanza

Base AR: Lieutenant Colonel JMV Ndahimana

TharcisseMuvunyi-150x150

(Photo:Lt Col Muvunyi wategekaga ESO)

Compagnie Génie: Major Ladislas Munyampotore

Compagnie Batîments Militaires: Major Ir Augustin Ntibihora

Compagnie Médicale: Lieutenant Colonel Dr Laurent  Baransalitse

Compagnie Musique: Adjudant Chef  Babonangenda

Ishuri rikuru rya gisirikare ESM: Colonel Léonidas Rusatira

Ishuri ry’abasuzofisiye ry’i Butare ESO: Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi

Camp Kigali na Compagnie Quartier Général: Lieutenant Colonel Laurent Nubaha

917866582-150x150

(Photo:Lt Col Laurent Nubaha wategekaga Camp Kigali)

Camp Gako: Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama

Camp Gitarama: Sous-Lieutenant Rukabyatorero

Camp Ngoma: Lieutenant Ildephonse Hategekimana

Camp Cyangugu: Lieutenant Samuel Imanishimwe

B.Gendarmerie y’igihugu

Chef d’Etat Major: Général Major BEM Augustin Ndindiliyimana

ThumbnailServer2-150x120

(Photo:Gen Ndindiliyimana wategekaga Gendarmerie)

G1: Major Théophile Gakara

G2: Major Stanislas Kinyoni

G3: Lieutenant Colonel Paul Rwarakabije

G4: Major Jean Baptiste Nsanzimfura

Camp Kacyiru na Groupement Kigali: Lieutenant Colonel JMV Nzapfakumunsi

Compagnie Quartier Général: Major Jérôme Ngendahimana

Groupe Mobile Kigali: Lieutenant Colonel Laurent Munyakazi

kljy-150x150

(Photo:Gen Rwarakabije yari G3 muri Gendarmerie)

Groupe d’Intervention: Major Murangira

Compagnie Sécurité: Lieutenant Colonel Innocent Bavugamenshi

Compagnie Sécurité Routière: Major Rwagakinga

CRDC: Major Damien Burakari

EGENA: Major Augustin Budura

Groupement Ruhengeri: Major Emmanuel Munyawera

Groupement Gisenyi: Major Apollinaire Biganiro

Groupement Kibuye: Major Jean Baptiste Jabo

sawa-150x150

(Photo:Gen Munyakazi yategekaga Groupe Mobile)

Groupement Butare: Major Cyriaque Habyarabatuma

Groupement Kibungo (Rwamagana): Major Havugiyaremye

Groupement Gikongoro: Major Christophe Bizimungu

Groupement Cyangugu: Major Vincent Munyarugerero

images-2-150x150

(Photo:Gen Ngendahimana yategekaga Cie QG ya EM GN)

2.Ingabo za FPR-Inkotanyi (Armée Patriotique Rwandaise)

Major Ndugute Karisoriso bivugwa ko yayoboye urugamba rwa FPR, Paul Kagame akamuhitana akabyiyitirira

 

FPR kumenya abasirikare yari ifite icyo gihe biragoye cyane, kuko hari benshi bari baracengeye mu baturage, kandi mu gihe cy’imishyikirano ndetse n’igihe amasezerano ya ARUSHA yari amaze gushyirwaho umukono FPR yakomezaga kwinjiza mu gisirikare cyayo abasirikare bashya.
Général Roméo Dallaire mu buhamya yatanze mu rukiko rwa Arusha, avuga ko FPR yari ifite abasirikare bari hagati ya 20.000 na 30.000.

13_liberation6

Photo:kuva iburyo ugana ibumoso: Gen Sam Kaka wa Alpha Mobile, Col Twahirwa Dodo wa Bravo Mobile, Col Gashumba wa Charlie Mobile na Col Musitu wa 21st Mobile

Dore imwe mu mitwe minini y’ingenzi yari igize ingabo za APR:

gen-james-kabarebe-minister-of-defense-sm-150x150

Photo:Gen Kabareba yategekaga Unity ya High Command

Bamwe mu bayobozi b'imitwe y'ingabo za FPR

Bamwe mu bayobozi b’imitwe y’ingabo za FPR

-Unity ya High command yari iyobowe na Lieutenant Colonel James Kabarebe

-Bataillon ya 3 yari muri CND: Lieutenant Colonel Charles Kayonga

-Alpha Mobile Group: Colonel Sam Kaka yerekeje i Kigali

-Bravo Mobile Group: Colonel Twahirwa Dodo yerekeje i Kigali

-Charlie Mobile Group: Colonel Thaddée Gashumba yagumye mu Ruhengeri na Gisenyi

-59th Mobile Group: Colonel Charles Ngoga yerekeje i Kigali na Gitarama

-21st Mobile Group: Colonel Charles Musitu yarwanye i Byumba nyuma yerekeza i Kigali

-101st Mobile Group: Colonel Charles Muhire yerekeje i Kigali na Gitarama

-7th Mobile Group: Colonel William Bagire yamanutse mu Mutara, Rwamagana, Kabuga, Kigali

-157th Mobile Groupe: Lieutenant Colonel Fred Ibingira yamanutse Umutara, Kayonza, Kibungo, Bugesera, Gitarama, Butare…

images-1-150x150

Photo:Gen Ibingira yategekaga 157th Mobile

Hiyongeraho indi mitwe y’ingabo yagiye ishingwa uko intambara yakomezaga n’indi yabaga ifite inshingano zihariye nka Mlitary Police, DMI…

Mobile yabaga ari umutwe w’ingabo twagereranya na Brigade n’ukuvuga abasirikare hagati ya 1500 na 2500. Mobile umwe yabaga ifite compagnie (Coy) zigera hafi mu 10.

capitaine vedaste Kayitare

capitaine vedaste Kayitare

Mu ntambara hagati kandi hubatswe indi mitwe y’ingabo myinshi, dore ko abasore bamwe bari baratinye kujya mu ngabo za FPR bazijyagamo ku bwinshi baturutse mu bihugu bituranye n’uRwanda babonye izo ngabo zigiye gufata igihugu ndetse n’abasore ingabo za FPR zahuraga nabo bose abo ziticaga zabashyiraga mu gisirikare.

image-150x150

Gen Kayonga yategekaga 3rd Battalion muri CND

Muhire2176-150x150

Gen Charles Muhire yategekaga 101st Mobile

Lt Col Rose Kabuye

Lt Col Rose Kabuye

Major Doreen Kayitesi

Major Doreen Kayitesi

 

IV. IMBARUTSO

1.Urupfu rwa Perezida Habyalimana n’abari bamuherekeje

indege2-300x176Tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Habyalimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abandi bari babaherekeje yahanuwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa missile irimo kwitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe. (abarashe iyo ndege bayirashe ibisasu bibiri cyo mu bwoko bwa Missile SA 16, kimwe kirayihusha ikindi kirayihamya).

Abari bayirimo bose bahise bitaba Imana. Iyo ndege yarimo abantu baturuka mu Rwanda, u Burundi n’u Bufaransa aribo:
-Perezida Juvénal Habyalimana w’u Rwanda
-Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi
-Génénal Major Déogratias NSABIMANA, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (FAR)
-Colonel Elie SAGATWA, umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyalimana
-Major Thaddée BAGARAGAZA, wari ushinzwe kurinda Perezida Habyalimana akaba yari anungirije umukuru wa Bataillon Garde Présidentielle
-Ambassadeur Juvénal RENZAHO, umujyanama wa Perezida Habyalimana mu by’ububanyi n’amahanga
-Dr Emmanuel AKINGENEYE umuganga wa Perezida Habyalimana
-Ministre Bernard CIZA wo mu Burundi
-Ministre Cyriaque SIMBIZI w’u Burundi
-abaderevu b’indege b’abafaransa Jacky HERAUD, Jean Pierre MINABERRY na Jean Michel PERRINE.

sa-16-gimlet_prev01.jpgfc263ac8-97f4-45c7-b541-1f22c19c1761Large-300x225

(Photo:Missile SA 16)

Ihanurwa ry’iyi ndege bivugwa ko ryakozwe na FPR ryagize ingaruka nini cyane ku Nzirabwoba kuko zari zimaze gutakaza umugaba mukuru w’ikirenga wazo n’umukuru wa Etat Major y’ingabo icyarimwe.

Ibyo byateye guhuzagurika no gusigana mu bakuru b’ingabo bari basigaye i Kigali dore ko na Ministre w’Ingabo Augustin Bizimana, Uwari ushinzwe iperereza G2 Colonel BEMSG Ntiwiragabo Aloys, Uwari ushinzwe imirwano G3 Général de Brigade Gratien Kabiligi bari mu butumwa mu mahanga.

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga ko ari FPR yakoze icyo gikorwa, FPR n’abari bayishyigikiye bakwije ibihuha ko indege yahanuwe n’abahutu b’intagondwa ngo batari bashyigikiye amasezerano ya ARUSHA. Ibi nabyo byagize ingaruka nini kuko Inzirabwoba ndetse n’abahutu bahise bahindurwa ruvumwa mu mahanga ibyo bitiza FPR imbaraga muri gahunda yayo gufata ubutegetsi ku ngufu.

2.Iyicwa ry’abanyapolitiki n’abasirikare 10 b’ababiligi

rwanda-300x199

(Photo:Inzu abasirikare b’ababiligi bari bihishemo igihe bicirwaga muri Camp Kigali)

Mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, abanyapolitiki bari mu mashyaka ya opposition icyo gihe barishwe, bivugwa ko bishwe n’abasirikare b’intagondwa b’Inzirabwoba ngo bahorera Perezida Habyalimana. Ariko hari andi makuru avuga ko bamwe muri abo banyepolitiki nka Ndasingwa Landuald baba barishwe n’abasirikare ba FPR bari baracengeye mu gihugu.

Undi wishwe ni Ministre w’Intebe, Madame Agathe Uwilingiyimana, wicamywe n’umugabo we. Hari amakuru avuga ko Madame Agatha Uwilingiyimana yaba yarazize ko yari amaze iminsi yibasiye Perezida Habyalimana mu mvugo zirimo agasuzuguro kenshi, amanama yakoreshaga iwe yatumiragamo abasirikare bakomokaga mu majyepfo abasaba guhirika Perezida Habyalimana, kuba yarashakaga kujya kuvugira kuri Radio Rwanda ngo ahumurize abanyarwanda hari ababifashe n’aho Madame Uwilingiyimana yari afatanije n’abahanuye indege akaba yari agiye gukora coup d’Etat akoresheje Radio Rwanda mu bufatanye na MINUAR dore ko inkuru zari zakwiriye ko indege ya Habyalimana yahanuwe n’ababiligi bari muri MINUAR.

Abasirikare b’ababiligi bari kwa Ministre w’Intebe Madame Uwilingiyimana, bari section yitwaga Mortier yari iyobowe na Lieutenant Thierry Lotin. Abo basirikare bivugwa ko bari bagize imyitwarire idasanzwe ku munsi wabanjirije iyicwa ryabo ni ukuvuga tariki ya 6 Mata 1994.

33267064_pBari bakoze urugendo rurerure barinze bamwe mu bayobozi ba FPR bazenguruka ahantu henshi harimo Pariki y’Akagera n’ahandi, kandi bivugwa ko baciye kenshi hafi y’aho indege ya Perezida Habyalimana yarasiwe.

Igihe bari bamaze kwamburwa intwaro kwa Ministre w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, haciye hafi aho Major Bernard Ntuyahaga wakoraga muri G4 ya Etat Major y’ingabo agiye ku kazi muri Etat Major y’ingabo. Lieutenant Lotin yamusabye kumugeza we n’abasirikare be ahari ingabo za MINUAR hafi, ahari hafi hari muri Camp Kigali habaga abasirikare ba MINUAR. Yabajyanyeyo, ariko bakihagera hari abantu bataramenyekana bakwije igihuha mu basirikare b’ibimuga by’intambara byari muri Camp Kigali.

Icyo gihuha cyavugaga ko abo basirikare b’ababiligi aribo barashe indege ya Perezida Habyalimana, ibyo bimuga ndetse n’abandi basirikare bari hafi aho batangiye guhondagura abo babiligi, abasirikare bakuru bari hafi aho bagerageje gutabara ariko biba iby’ubusa.

Ntuyahaga200

Photo:Major Bernard Ntuyahaga wageretsweho urupfu rw’abasirikare 10 b’ababiligi

Muri icyo gihe hari inama yaberaga mu ishuri rya Gisirikare (ESM) hafi yaho, yarimo abakuru b’ingabo n’uturere tw’imirwano yari yanatumiwemo na Général Roméo Dallaire wategekaga MINUAR.

Abo basirikare bakuru baratabaye ariko biba iby’ubusa ndetse banasabye Général Dallaire kuba yabafasha akoresheje ingabo za MINUAR ariko aranga kugeza igihe abo basirikare b’ababiligi biciwe bose.

Igitangaje n’uko igihugu cy’u Bubiligi mu rwego rwo guhoza abapfakazi b’abo basirikare babwo no gushaka ushyirwaho ubwo bwicanyi bakatiye Major Bernard Ntuyahaga imyaka 20 y’igifungo ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’abo basirikare!

Urupfu rw’aba basirikare 10 b’ababiligi rwagize ingaruka nini cyane kuko igihugu cy’u Bubiligi cyahise gikura abasirikare bacyo mu ngabo za MINUAR bityo bigatuma n’umuryango w’abibumbye ufata icyemezo cyo kugabanya izo ngabo zikava kuri 2500 zikagera kuri 270.

Ibi byatumye ubwicanyi n’intambara bikaza umurego abo basirikare bakimara kugenda. Ku Nzirabwoba uru rupfu rw’ababiligi rwatumye zigira isura mbi n’ubundi yari imaze kwangirika kubera urupfu rw’abanyapolitiki ndetse na Propaganda ya FPR n’abari bayishyigikiye.

V.ITANGIRA RY’IMIRWANO

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe, ingabo za FPR zari mu majyaruguru hafi y’umupaka na Uganda ndetse no muri zone Tempo zahise zitangira kwerekeza mu mujyi wa Kigali.

Ku itariki ya 7 Mata 1994, ingabo za FPR zasohotse muri CND, zigaba igitero ku kigo cya Kimihurura, bamwe berekeza i Remera, abandi kuri Méridien n’ibitaro bya Faycal ugana ku Kacyiru.

nguyu-protais-Mpiranya

Photo:Major Protais Mpiranya wayoboraga Bn GP yarwanye ku kigo cya Kimihurura

Ikigo cya Kimihurura cyabagamo abashinzwe kurinda Perezida wa Repubulika (Bataillon Garde Présidentielle) cyari kiyobowe na Major Protais Mpiranya. Nk’uko FPR yabivugaga ngo yari igiye guhana Bataillon Garde Présidentielle, ariko siko byagenze kuko ingabo za FPR nizo zahakuye isomo!

Muri icyo kigo harimo igice kimwe cya Bataillon Garde Présidentielle (abandi basirikare bari barinze ahandi hantu hatandukanye nka Perezidansi ya Repubulika mu mujyi i Kigali hagati, Village Urugwiro ku Kacyiru, ingo za Perezida Habyalimana mu Kiyovu, i Kanombe, mu Gasiza, mu Butotori n’ahandi), hari na Compagnie ya 2 ya Bataillon Paracommando yari iyobowe na Lieutenant Jean de Dieu Gahutu yari yaje ku Kimihurura gufasha Bataillon Garde Présidentielle.

Icyo gitero cyari simusiga kandi bigaragara ko cyari kimaze igihe gitegurwa neza. Ingabo za FPR zimaze kujya mu myanya yo kwitegura imirwano zabanje kohereza ibisasu byinshi cyane ku kigo cya Kimihurura, nyuma yo kugaba igitero simusiga.
Abasirikare ba Bn GP na 2ème Cie Bn ParaCdo bari muri icyo kigo bihagazeho rubura gica, bashobora gusubiza inyuma icyo gitero, abasirikare ba FPR ntabwo bashoboye kurenga umutaru.

Iyi iba ibaye intangiriro y’intambara simusiga hafi y’icyo kigo yamaze hafi iminsi 88 kugeza aho Inzirabwoba zisohokeye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994.

ctc_03_img0920

(Photo:Ingabo za FPR zirimo kurasisha Mortier 82mm imbere yo kwa Lando i Remera)

Ikindi gitero gikomeye cyagabwe ku kigo cya Kimihurura ahagana mu rukerera rw’itariki ya 13 Mata 1994, cyo cyari gikomeye cyane kurusha icya mbere, mbese FPR yari yiyemeje gufata icyo kigo, icyo gitero cyari cyibasiye kandi Etat-Major ya Gendarmerie yari hafi y’ikigo cya Kimihurura. Ariko kimwe n’icya mbere cyaburiyemo ingabo za FPR zisubizwa inyuma zihatakariza n’abasirikare benshi kubera ubuhanga mu mirwano bw’abaGP n’abaparacommando bari barinze icyo kigo.

Nyuma y’icyo gitero ingabo za FPR zahinduye imirwanire, zikajya zikora udukorwa dutoya two gushotora abasirikare bari muri icyo kigo ndetse no kohereza ibisasu biremereye kuri icyo kigo. Andi mayeri yakoreshejwe ni ugushaka kugota icyo kigo kugira ngo abakirimo babure ubufasha n’ibibatunga, ariko nabyo ingabo za FPR ntabwo zabigezeho kugeza aho abari barinze icyo kugo bakiviriyemo mu gihe cy’isohoka mu mujyi wa Kigali. (Opération Champagne).

Tugarutse ku itariki ya 7 Mata 1994, ingabo za FPR zerekeje i Remera zigana i Kanombe zafashe amahuriro y’imihanda yo kwa Lando, zigaba igitero kuri Brigade ya Gendarmerie yari hafi y’isoko rya Remera ziyifata bitaziruhije. Mu mugoroba waho MINUAR yafunguriye imiryango ya Stade Amahoro ingabo za FPR.

313119_10150372529324468_680214467_9867398_9622001_n

(Photo:Bataillon Paracommando yarwaniye i Remera)

Ku ruhande rw’Inzirabwoba icyihutirwaga kwari ukubuza ingabo za FPR gufata ikibuga cy’indege cya Kanombe cyari nko mu birometero 2 by’aho ingabo za FPR zari zigeze. Hahise hoherezwa abasirikare ba Bataillon Paracommando bari bayobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bafata igice kinini cya Centre Christus i Remera n’amahuriro y’imihanda yo ku Giporoso. Abo bapara bari bategereje mu rukerera ngo bagabe igitero ku ngabo za FPR.

Ariko muri iryo joro ingabo za FPR zo ntabwo zasinziriye zatunganyije ibirindiro byazo ndetse zinegera imbere mu duce tumwe na tumwe. Ku rundi ruhande rwa stade Amahoro ahagana mu Migina kimwe no hafi yo kwa Lando, abaturage babyutse bagwa mu maboko y’ingabo za FPR naho abandi baricwa.

Natanga urugero rwa Major GD Hélène Bugenimana n’abana be, Colonel GD Pontien Hakizimana (yari yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru akaba n’umuvandimwe wa Musenyeri Ruzindana nawe wishwe na FPR)  n’abandi benshi bishwe ku itariki ya 7 n’iya 8 Mata 1994 i Remera.

Abandi baturage basanzwe bajyanywe n’ingabo za FPR muri stade Amahoro aho hakomeje ibikorwa byo gutoranyamo abicwa hakurikijwe amoko n’igitsina mu maso ya MINUAR hakaba hari hibasiwe abagabo n’abasore b’abahutu bize n’abandi bagaragaraga ko bishoboye.

Ku mugoroba wa tariki 7 mata 1994 ku rundi ruhande rwa CND ahagana Kacyiru ingabo za FPR zafashe Hotel Méridien n’ibitaro bya Faycal, abasirikare ba MINUAR bari bahari bararebereye gusa.

Mu majyaruguru, Inkotanyi zari zatangiye kwerekeza mu mujyi wa Kigali ziturutse muri Zone Tempo, zambaye imyenda isanzwe zigize abaturage basanzwe b’impunzi, izo ngabo zageze i Kabuye tariki ya 7 Mata 1994 mu ma saa kumi n’imwe (17h00) aho bafashe intwaro n’imyenda ya gisirikare byari bisanzwe bibitswe mu mazu ya Paruwasi ya Kabuye. Umusirikare wo mu Nzirabwoba w’umwofficier wari i Kabuye niwe wabibonye abimenyesha Etat-major y’Inzirabwoba.

Bataillon Cyangugu yatagekwaga na Major Alfred Rutayisire yari ishinze ibirindiro ku Cyamutara yohereje Compagnie imwe (abasirikare barenze gato 100) i Kabuye bari bategereje kugaba igitero kuri izo ngabo za FPR mu gitondo.

Byari byifashe gute muri Etat Major y’ingabo tariki 7 Mata 1994?

397827_10150508906108248_689018247_8858780_704499429_n

(Photo:Blindés za Bn Recce zari zashinze ibirindiro imbere y’amazu y’ubutegetsi: Aha ni imbere ya Radio Rwanda)

Gusohoka muri CND kw’Inkotanyi no gutera ikigo cya Kimihurura cyatumye Etat Major y’Inzirabwoba ibona ko koko FPR yubuye imirwano.

Imirimo yo kureba icyakorwa yahise itangira, ababishinzwe bose bashaka amakuru ajyanye n’uko ibintu bimeze bitegura inama yo kwiga icyakorwa yagombaga kuba mu mugoroba.

Uwari wagizwe umugaba Mukuru w’ingabo n’inama y’abasirikare bakuru yari yateranye mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, ariwe Colonel BEM Marcel Gatsinzi yari ataragera i Kigali. Inama yayobowe na Colonel Joseph Murasampongo wari G1 akaba n’umusirikare wari ufite ipeti rinini wari muri iyo nama.

Abari muri iyo nama nta cyemezo bafashe uretse gutanga ibyifuzo by’ibyakorwa ngo imirwano ihagarare n’ubwicanyi bwari bwatangiye buhagarare.

Ku basirikare b’Inzirabwoba bari muri iyo nama bumvaga FPR irimo gutera ubwoba gusa, bumvaga ko MINUAR n’ibihugu by’amahanga biribusabe FPR gusubira mu mishyikirano igahagarika imirwano. Akazi kajyanye n’ibya gisirikare nyirizina katangiye nka saa sita z’ijoro (00h00).

d-30j_122_mm_gun_howitzer_serbia_011-300x242

(Photo:Inzirabwoba zari zifite Batterie imwe y’izi 122mm Howitzer. Kubura amasasu yazo byashegeshe Inzirabwoba)

Hamaze kurebwa uko ibintu byifashe byagaragaye ko FPR yafashe gahunda yo kubura imirwano kandi yashyize ingufu nyinshi muri icyo gikorwa.

Etat Major y’ingabo muri Kigali mu guhangana na FPR yari ifite OPS Kigali ville yari ifite Bataillon 2: Bataillon Cyangugu yari ku muhanda Kigali-Gatuna na Bataillon Commando Huye yari kuri Mont Kigali. Muri za Bataillons 3 zindi Etat Major yari ifite muri Kigali: Bataillon Para Commando na Bataillon Garde Présidentielle zari zagiye mu maboko ya OPS Kigali ville kubera imirwano yaberaga ku Kimihurura na Remera. Bataillon yindi yari isigaye ni Bataillon Reconnaissance, za Blindés zayo zari zashinze ibirindiro ahari amazu y’ubutegetsi nka Perezidansi na Radio Rwanda.

Ku bijyanye n’ibikoresho ibiro bya G4 byatanze rapport y’ibikoresho byari bihari. Iyo rapport yahise itera inkeke abari mu nama bose. Ububiko bw’amasasu y’igihugu cyose yari ku rupapuro rusanzwe rwa A4. Amasasu yari make cyane ku buryo mu bubiko bw’Inzirabwoba nta bikoresho bikurikira byarimo:

-Roquettes air-sol za Kajugujugu Gazelle
-Bombes za Blindé AML 90
-Bombes za Howitzer 122 mm
-Bombes za Howitzer 105mm
N’ibindi

97969265_65b32ae28d-300x199

(photo:Howitzer 105mm (inkotanyi zazitaga Dimbahasi) nazo zabuze amasasu rugikubita zijya kubikwa i Muramba)

Tubibutse ko uwari Ministre w’Imali Bwana Marc Rugenera yanze ko hagurwa ibikoresho bya gisirikare avuga ko intambara yarangiye. Kuba Guverinoma yariho itari ishyize hamwe ndetse na FPR yarayicengeye biri mu byatumye Inzirabwoba zibura ibikoresho. Abasirikare b’Inzirabwoba nta masasu baherukaga kubona kuva imirwano yo mu ntangiriro za 1993 yarangira.

Uko bigaragara n’uko abateguraga urugamba ku ruhande rwa FPR bari bariteguye urugamba rwa nyuma mu gihe Inzirabwoba zo zumvaga zigiye kuvanga n’ingabo za FPR. Muri uko kwitegura bashatse uburyo binjiza abasirikare benshi mu mujyi wa Kigali uretse Bataillon ya 3 yari iyobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga hari abacengeye benshi cyane, ibi bikaba byari bigamije kubuza imitwe y’ingabo y’Inzirabwoba yari ikomeye nka Bataillon Paracommando, Bataillon de Reconnaissance na za Blindés zayo, Bataillon Artillerie de campagne (BAC) na za Howitzer 105mm na Howitzer 122mm zayo, ndetse na Bataillon Commando Huye gutabara aho FPR yashoboraga gutera hose iturutse mu majyaruguru.

Etat Major y’Inzirabwoba yinjiye mu mirwano ifite ibibazo byinshi

Mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994, ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru zambutse umuhanda Kigali-Byumba ahagana kuri Paruwasi ya Kabuye zerekeza kuri CND ziciye mu kibaya cya Kinyinya na Nyarutarama. Abasirikare ba Bataillon Cyangugu ya Major Rutayisire bari boherejwe hafi yaho birinze gutera izo ngabo ahubwo bakurikirana ibyo zakoraga byose bakabimenyesha Etat Major y’Inzirabwoba.

401247_10150508932858248_689018247_8858810_206890035_n

(Photo:Abasirikare b’Inzirabwoba mu mujyi i Kigali)

Kure gato y’inzira ingabo za FPR zakoreshaga hari Bataillon Police Militaire yari mu kigo cy’i Kami, ariko ntacyo yashoboraga gukora ngo ifunge iyo nzira kuko yari kure kandi byasabaga gutegura icyo gikorwa hatirengagijwe ko n’ikigo cya Kami cyari cyugarijwe.

Aba PM ba Major BEMS Bararwerekana bakoze ibikorwa byo gukurikiranira hafi ibyo ingabo za FPR zakoraga no kwitegura kuba bakwirwanaho baramutse batewe.

Ingabo za FPR zaturukaga mu majyaruguru zimaze guhura n’izari muri CND ahagana tariki 8 Mata 1994, ikigo cya Kami cyaragoswe gihita kinagabwaho igitero simusiga, ariko abasirikare na Bataillon Police Militaire bari bayobowe na Major BEMS Joël Bararwerekana bashoboye kwihagararaho basubiza inyuma ibyo bitero byose.

Bataillon PM yashoboye kwihagararaho kugeza ahagana tariki ya 25 Mata 1994, aho ingabo nyinshi za FPR zari zambutse ikiyaga cya Muhazi zagabye ibitero simusiga ziturutse mu mpinga za Gikomero. AbaPM n’imiryango yabo bashoboye gusohoka mu kigo cya Kami bashaka inzira mu mirwano itoroshye n’imitego myinshi dore ko n’amabombe yaraswaga n’ingabo za FPR atari aboroheye. Bashoboye gufungura inzira bagera ku Kimironko hari mu maboko y’Inzirabwoba bahashinga ibirindiro, kugeza ahagana mu matariki 20 Gicurasi 1994 aho basubiye inyuma kimwe n’izindi Nzirabwoba zari mu gace kegereye Kanombe na Kigali y’Uburasirazuba.

Tugarutse ku itariki ya 8 Mata 1994, mu museke ingabo za FPR zavaga i Kabuye n’izo muri CND zari zashoboye guhura no gukora umuhora zacishagamo abasirikare n’ibikoresho byaturukaga mu majyaruguru bigana kuri CND no mu tundi duce.

Ku itariki ya 8 Mata 1994 mu gitondo imirwano yari igikomeje hafi y’ikigo cya Kimihurura hagati ya Bataillon Garde Présidentille ifatanije na 2ème Compagnie ya Bataillon ParaCommando n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga.
I Remera, ingabo za FPR zari zashinze ibirindiro inyuma ya Stade amahoro, amahuriro y’imihanda yo kwa Lando ndetse zimwe muri izo ngabo zarimo zerekeza kuri Sonatube ahagana Kicukiro. Abantu benshi bari batuye muri ako karere batunguwe n’imirwano ku buryo batashoboye guhunga, bamwe biciwe aho abandi bajyanwa kuri stade Amahoro.

kji

(Photo:Ingabo za FPR zirimo kurashisha mortier 82mm muri Kigali)

Ahagana i Kanombe, Bataillon Paracommando ya Major CGSC Aloys Ntabakuze yagabye igitero ku ngabo za FPR, ndetse ikomeza no gucunga inzira ya Remera-Kicukiro. Abo baPara bashoboye gusunika ingabo za FPR bazikura muri Centre Christus ndetse babohoza Centre ya Remera, ariko byabaye ngombwa ko Bataillon Para Commando ihagarika kwegera imbere igana kuri stade Amahoro ibisabwe na Etat Major y’Inzirabwoba kuko Général Roméo Dallaire wategekaga ingabo za MINUAR yavugaga ko ibisasu byoherezwaga na SP ya Bataillon Para Commando ndetse na Bataillon AC (Artillerie de Campagne) byituraga ku birindiro by’ingabo za MINUAR byari bifatanye n’iby’ingabo za FPR zageragezaga kubuza Bataillon Para Commando kwegera imbere.

Ahagana i Kabuye ikihutirwaga ku Nzirabwoba kwari ugufunga umuhora wahuza ingabo za FPR zaturukaga mu majyaruguru n’izari muri CND. Icyo gikorwa cyashinzwe Bataillon Commando Huye ya Capitaine Nyaminani yari ishinze ibirindiro ku musozi wa Mont Kigali na Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari mu kigo cy’i Kami ahagana mu gitondo cyo ku ya 8 Mata 1994. Gutegura icyo gitero byabaye nyuma ya saa sita, byari byatinze ntabwo bashoboraga kugaba igitero bateguye ku manywa. Ingabo za FPR zakoresheje ako gahenge maze zikomeza ibirindiro ku muhora Kabuye-CND, ndetse zikomeza kongera abasirikare muri Kigali.

Tariki ya 9 Mata 1994, igitero kitari gikomeye cyane cyagabwe na Compagnies ebyiri za Bataillon Cdo Huye ku muhora w’ingabo za FPR wa Kabuye-CND ariko kiburiramo nticyashobora kuwufunga. Ikindi gitero cyagabwe tariki ya 10 Mata nacyo ntacyo cyashoboye kugeraho. Impamvu nyamukuru n’uko izo Compagnies ebyiri za Bn Cdo Huye zateye umuhora wacagamo hafi Alpha Mobile Group ya Col Sam KAKA yose, abasirikare barengaga 2000! Ibyo byatumye ikigo cya Kami gisigara cyonyine kugeza Inzirabwoba zikivuyemo mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994.

Ahagana i Kabuye, Inzirabwoba zari zifite umugambi wo kubuza Inkotanyi kwerekeza mu mujyi wa Kigali. Compagnie ya Bataillon Cyangugu yari yoherejwe i Kabuye ku munsi ubanza yari yonyine kandi iyobowe nabi yari yagumye mu birindiro byayo yicecekeye hafi umunsi wose. Ahagana mu Gasyata, Inzirabwoba za 61ème Bataillon yari iyobowe na Capitaine Prudence Nkunzuwimye zaje ziva muri OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire ku ya 8 Mata 1994 nyuma ya saa sita. Zashinze ibirindiro i Karuruma hafi y’uruganda rwa gasegereti ruhari, zirebana n’ingabo za FPR zari zimaze hafi amasaha 24 zikomeza ibirindiro byazo.

Ku Kacyiru, ingabo za FPR zarasaga ibisasu bya mortiers/mortars ku kigo cya Gendarmerie guhera mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata 1994. Mu ijoro ry’iya 8 rishyira iya 9 Mata 1994, ingabo za FPR zavaga ahagana i Nyarutarama zegereye icyo kigo cya Kacyiru ziteguye kukigabaho igitero simusiga. Ingabo za FPR zari ziziko icyo gitero cyiza kuzorohera kuko byavugwaga ko abajandarume batamenyereye urugamba.

minuar

(Photo:Abasirikare ba MINUAR bararebereye gusa, ntabwo bigeze bashaka kujya hagati y’abarwanaga)

Ku ya 9 Mata 1994, mu rukerera ingabo za FPR zagabye igitero simusiga ku bajandarume ba Camp Kacyiru. Ariko abajandarume bari muri icyo kigo cyari kiyobowe na Lieutenant Colonel GD JMV Nzapfakumunsi, bashoboye kwirwanaho bahagarika ibitero byose by’ingabo za FPR ariko ntibashobora kuzirukana ngo bazisubize inyuma. Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’akarere k’imirwano ka Kigali bwohereza Compagnies ebyiri za Bataillon Commando Huye ziturutse kuri Mont Kigali gufasha abajandarume ba Camp Kacyiru. Ahagana nyuma ya saa sita abakomando ba Bn Cdo Huye bagabye igitero bashobora gusunika ingabo za FPR barazirukana, ariko byabaye ngombwa ko abajandarume bose bagombaga kwiyegeranyiriza mu kigo cyabo kugira ngo bashobore kukirinda barinde n’imiryango yabo yabaga muri icyo kigo. Muri uko kwiyegeranyiriza mu kigo basize agace ka za Minstères na village urugwiro ntawe uharinze hafatwa n’ingabo za FPR zitarwanye. Abajandarume bakoraga akazi gasanzwe nk’ubugenzacyaha, umutekano wo mu muhanda n’ibindi.. byabaye ngombwa ko bisuganya kugirango birwaneho bayobowe na Lt Col GD Paul Rwarakabije wari G3 wa Gendarmerie, ndetse abandi bajandarume baturutse mu yindi mitwe ya jandarumori nka Groupe mobile, Groupement Kibuye na Butare baje gutera bagenzi babo ingabo mu bitugu bashobora kwirwanaho bahagarika ibitero byose bya FPR. Haje kuza abasirikare ba Bataillon LAA bafashaga abo bajandarume kwirwanaho bakoresheje Canon Bi-tubes 37mm. Ikigo cya Kacyiru n’uduce tuhegereye twabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye kugeza mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994 ubwo Inzirabwoba zasohokaga mu mujyi wa Kigali. (Muri iyo ntambara yo ku Kacyiru haguye inkotanyi nyinshi ndetse n’abajandarume navuga nka Major GD Pierre Damien Burakari.)

Bamwe mu basirikari ba FPR barimo Twahirwa Dodo na Hasani Mwungeri

Ku itariki ya 9 Mata 1994, kure gato ahagana i Byumba, ingabo za FPR zateye inkambi ya Nyacyonga yarimo abavamywe mu byabo bagera hafi ku 500.000, i Nyacyonga hari hiyegeranyirije abantu benshi bahungaga bava mu nkambi nto zindi ndetse no muri zone Tempo. Ingabo za FPR zarashe mu kivunge cy’abo bavanywe mu byabo. Abo baturage bagerageje guhunga berekeza mu gace kari mu maboko y’Inzirabwoba. Mu guhunga abo baturage berekeza i Kigali baguye ku birindiro by’ingabo za FPR zari ahagana i Kabuye, ariko kubera ubwinshi bwabo bashoboye guhita abandi bagenda bihisha mu gishanga cya Nyabugogo bagera mu mujyi wa Kigali. Abandi bashoboye guhunga bagana mu duce twari mu maboko y’Inzirabwoba za OPS Rulindo mu guhunga bahinguka mu makomini ya Perefegitura ya Gitarama y’uburasirazuba, bagerayo bananiwe, bashonje ndetse bahahamutse.

art.rwanda.1994.afp_.gi_

(Photo:Abasirikare b’inzirabwoba barimo gukoresha Mitrailleuse Lourde 12,7mm)

Tariki ya 10 Mata 1994 ahagana ku Kimihurura ntabwo ibintu byari byahindutse. Ariko ahagana ku Kicukiro na Remera, ingabo za FPR zashyize ingufu nyinshi mu gufata amahuriro y’imihanda ya Sonatube. (muri ibyo bitero byo hafi ya Sonatube niho imodoka yarimo Lieutenant Colonel Dr Kazenga yarashwe maze arakomereka ndetse aza no kwitaba Imana nyuma yaho.)

Ahagana mu majyepfo y’umujyi wa Kigali, hari harimo gutangira urundi rugamba ku musozi wa Rebero, aho ingabo za FPR zageze zifashijwe n’ingabo za MINUAR. Ahagana tariki ya 10 Mata 1994 mu mugoroba, umurongo w’abasirikare ba FPR bagaragaye ahagana Kimisange bikoreye ibintu byinshi bazamuka umusozi wa Rebero, ku buryo n’abantu bari mu biro bya Etat-Major y’ingabo bashoboraga kubona uwo murongo. Abo basirikare ba FPR berekeje ku musozi wa Rebero ahari abasirikare b’Inzirabwoba baterenga 15 bo muri Bataillon LAA (Light Anti Aircraft) bakoreshaga imbunda yari ihari ihanura indege (ishobora kuba yari Quadriple 14,5mm cyangwa Canon Bi-tube 37mm). Abo basirikare ba FPR biyegeranirije munsi y’umusozi wa Rebero maze mu rukerera rwo ku ya 11 Mata 1994 batera Rebero barayifata. Inzirabwoba zari zihari zirwanyeho gato mbere yo gusubira inyuma.

Kubera imirwano yari itangiye gukomera i Kigali, tariki ya 10 Mata 1994 Etat-Major y’Inzirabwoba yavanye 1er Bataillon Muvumba yari iyobowe na Major BEM Emmanuel Neretse muri OPS Ruhengeri iyohereza i Kigali. Compagnies ebyeri zoherejwe ku i Rebero, Compagnie imwe yoherezwa ku musozi wa Jali.

Ahagana nyuma ya saa sita ku ya 11 Mata 1994, akarere k’imirwano ka Kigali kagabye igitero cyo gushaka kwisubiza umusozi wa Rebero. Icyo gitero cyari kigizwe na Compagnies ebyiri za 1er Bataillon Muvumba zifashijwe na Escadron imwe ya Bataillon de Reconnaissance yari ifite za Blindés za AML 90. Ariko ntabwo bashoboye kuhakura ingabo za FPR zari zamaze gushinga ibirindiro neza zanateze ibisasu byinshi bya mines kuri uwo musozi wari ufite agaciro kanini kuko wirengeye Kigali yose.

FredNyamurangwapicture-240x300

(Photo:Col Fred Nyamurangwa yari ayoboye ingabo za FPR ku musozi wa Rebero)

Mu minsi yakurikiyeho, ingabo za FPR za 59th Mobile ziyobowe na Lieutenant Colonel Fred Nyamurangwa zavaga muri CND zashoboye gushakisha inzira mu birindiro by’Inzirabwoba zikajya ku musozi wa Rebero ziciye ku Kicukiro na Gikondo.

Mu Gatsata, igice cy’Inzirabwoba za 1er Bataillon Muvumba zari zoherejwe i Jali ntabwo zashoboye kugerayo kuko ingabo za FPR zari Karuruma zazirasheho ndetse zangiza n’imodoka y’imbere bituma abo basirikare ba 1er Bn Muvumba bagaruka i Kigali mu mujyi.

Ingabo za FPR za Bravo Mobile Group ya Colonel Twahirwa Dodo ifatanije n’abasirikare bamwe ba 101st Mobile Group ya Colonel Charles Muhire zateye Jali izindi zitera Inzirabwoba za 61ème Bataillon zari Karuruma.

Inzirabwoba zihagazeho karahava ariko ntabwo zashobora guhagarika inkotanyi zabarushaga umubare hafi inshuro 3. Ingabo za FPR zashoboye gusunika Inzirabwoba zifata ibigega cya Gatsata n’agace ka Gatsata ku buryo mu mugoroba w’uwo munsi Inkotanyi zari hafi gufata amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo. Ndetse zinarasa zikoresheje za Mortier/Mortar na za Mitrailleuses/machine gun ku duce twa Muhima na Kimisigara.

Inzirabwoba zashoboye kwihagararaho amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo ntiyafatwa cyane cyane zikoresheje imbunda za Mitrailleuses/machine gun 12,7mm zari ku Kimisagara kuri Electrogaz na za Mortiers/mortars zari kuri Mont Kigali ndetse na Canon Bi-tubes 37mm ya Bataillon LAA yari kuri MINIPLAN ku Muhima hafi y’ishuri rya APACOPE.

Abajandarume b’i Jali ntabwo bashoboye kubona ubufasha, birwanyeho kugeza ku ya 20 Mata 1994 ubwo ako gace kagwaga mu maboko ya FPR.

Tariki ya 12 Mata 1994, kubera ko Ingabo za FPR zari zafashe Rebero, ibisasu by’amoko yose byituraga ku duce twose tw’umujyi wa Kigali ndetse n’uko ingabo za FPR zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo, Leta yari yiyise iy’Abatabazi yavuye mu mujyi wa Kigali yimukira i Murambi i Gitarama. Kandi ingabo za FPR za mobile Bravo, 59th, 101st, zari zageze mu mujyi wa Kigali zihasanga Alpha na Bataillon ya 3 ndetse n’abandi basirikare benshi ba FPR bari baracengeye zishaka gufata umujyi ma Kigali.
Imirwano ikomeye yabereye ku Kagugu na Gisozi aho Bataillon de Reconnaissance yatakaje Blindé yo mu bwoko bwa AML 60 cyangwa AML 90. Byabaye ngombwa ko Ingabo za FPR zamanukaga ku Gisozi zigana mu mujyi wa Kigali zihagarikwa n’ibitero bya za Kajugujugu 2 zo mu bwoko bwa Gazelle z’Inzirabwoba zarashe ibisasu bya roquettes kuri izo ngabo.

fr060921_210s

(Photo:Byabaye ngombwa ko Inzirabwoba zitabaza za Kajugujugu 2 zo mu bwoko bwa Gazelle kugirango zihagarike ingabo za FPR zavaga ku Gisozi zerekeza mu mujyi)

Radio RTLM nayo yarashwe n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari ku Gisozi. Icyo gihe Inzirabwoba zarashe bikomeye inzu ya CND ndetse n’umusozi wa Rebero zikoresheje imbunda ziremereye nka za Howitzer 105mm na Howitzer 122mm ndetse zakoreshaga na LMR 107mm Katiyusha yarasiraga hafi y’ikibuga cy’indege i Kanombe irasa mu duce twa Remera.

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Mata 1994, uwari Umugaba Mukuru w’Inzirabwoba by’agateganyo, Colonel BEM Marcel Gatsinzi wari wageze mu mujyi wa Kigali mu mugoroba wa tariki 8 Mata 1994 aturutse i Butare nawe ari mu bafashwe n’ubwoba cyangwa hari zindi mpamvu zabimuteye, yasinye itegeko risaba Etat Major y’Inzirabwoba kuva mu mujyi wa Kigali zikerekeza hakurya ya Nyabarongo i Gitarama. Etat Major ngo yagombaga kujya ku Kamonyi, Base AR ikajya i Musambira, naho ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bikajya i Kabuga.

Iryo tegeko ryanze gukurikizwa kuko Colonel BEM Gatsinzi yafashe icyo cyemezo ntawe agishije inama byaba ibiro bya G2 cyangwa G3 nta n’umwe wari ubizi. Iryo tegeko ryakuweho tariki ya 13 Mata 1994 mu rukerera kuko iryo tegeko ryari gutuma Inzirabwoba zitarwana uko bikwiye mu mujyi wa Kigali mu gihe Etat-Major yari kuba ihavuye kimwe n’indi mitwe y’ingabo. Kandi byari ugusiga abaturage bari batuye mu mujyi wa Kigali bonyine mu kangaratete.

FPR mu gushyira amananiza mu mishyikirano

rv_shake_121

(Photo:Ubugambanyi bwa bamwe mu Nzirabwoba buri mu byafashije FPR gufata ubutegetsi. Uvuye ibumoso ugana i buryo Gen Gatsinzi, Gen Dallaire, Gen Mugambage)

Colonel BEM Gatsinzi wari Umugaba w’Ingabo w’agateganyo, yatangiye imirimo ye mu mugoroba wo ku ya 8 Mata 1994. Yinjiye muri Kigali ari kumwe na Perezida Théodore Sindikubwabo wari umaze gusimbura Perezida Habyalimana wari witabye Imana ku ya 6 Mata 1994. Guverinoma yari yiyise iy’abatabazi yari iyobowe na Bwana Jean Kambanda yarahiye ku ya 9 Mata 1994, ariko ibintu byarushaga kumera nabi mu mujyi wa Kigali.

Kuva ku ya 7 Mata 1994, umutekano wari muke mu duce twinshi tw’umujyi wa Kigali, hari ubwicanyi, bwibasiye abaturage cyane cyane abatutsi n’abanyapolitiki kimwe n’isubiranamo hagati y’abaturage byaba bishingiye ku bwoko cyangwa ku zindi nzangano zisanzwe, ibyo byajyanaga n’ibikorwa by’ubusahuzi. Ako kaduruvayo katerwaga kenshi n’insoresore z’amashyaka ya politiki yari yivanze n’abagizi ba nabi b’amoko yose ndetse bari banihishemo abasirikare ba FPR bari bashinze za bariyeri baka ibyangombwa abahise bose n’abasirikare b’Inzirabwoba bakwaga ibyangombwa ndetse hari n’abasirikare benshi bagiye bicwa n’abo bagizi ba nabi. Ibi byateye akaduruvayo kenshi mu ruhande rwagenzurwaga n’Inzirabwoba bituma bizibangamira bikomeye mu mirwano zarwanaga n’ingabo za FPR.

Ubwicanyi bwibasiraga abaturage b’abatutsi, ndetse n’abaturage bandi b’abahutu, abasirikare ba FPR bari baracegeye mu baturage nabo bagiye bashyira mu kaga abatutsi babaga babacumbikiye, hiyongereyeho ko abo bagizi ba nabi basubiranagamo muri ubwo bwicanyi bakoraga akenshi bapfuye ibintu basahuye.

Abasirikare b’Inzirabwoba bamwe bagiye muri ibyo bikorwa ariko muri rusange abo basirikare bitwaye neza. Ibyo bikorwa by’urugomo byari mu gihugu cyose ndetse n’ingabo za FPR zagabaga ibitero byabangamiye cyane Inzirabwoba, kuko benshi mu basirikare basabaga impushya ndetse hakagira abatoroka kugira ngo bajye guhungisha imiryango yabo cyangwa bajye kuyirindira umutekano aho bakomokaga mu giturage kuko guca ku ma bariyeri byari bigoye cyane cyane kuri bamwe muri bo babaga barashakanye n’abatutsikazi. Ntawakwibagirwa kuvuga ko ahantu henshi hari harahungiye abaturage b’abatutsi, bagiye bashyirwa mu kaga n’abasirikare ba FPR ndetse n’abakada babaga barabacengeyemo bafite intwaro.

Kugerageza kugarura umutekano mu gihugu ku nzirabwoba byari bigoye kubera ko Ingabo za FPR zari zikomeje ibitero, akaduruvayo katurukaga ku mashyaka ya politiki kari gakomeye kuva muri za 1991, ubukene, isubiranamo rishingiye ku moko n’ibindi. Gendarmerie na Police Militaire byashoboraga gufasha kugarura umutekano ibigo byabo bya Kami na Kacyiru byari batewe n’ingabo za FPR.

Gen.-Kagame-on-satellite-phone-300x165

Gen Kagame ntako batamugize ngo yemere imishyikirano ariko yanga kuva kw’izima

Kuva ku itariki ya 10 Mata 1994, ubuyobozi bw’ingabo bwageragezaga kwegeranya amakuru ngo burebe ibyakorwa ngo ubwicanyi bwari mu gihugu hose buhagarare ndetse bashobore no guhangana n’ingabo za FPR zakomezaga gukaza umurego, ariko nk’uko twabivuze haruguru byari bigoye cyane kuko kugirango ubwicanyi buhagarare byasabaga ko hoherezwa ingabo n’abajandarume muri utwo duce. Ntabwo byari byoroshye kuko izo ngabo n’abajandarume bari bahanganye n’ingabo za FPR ku rugamba. Kuba Inzirabwoba zari ziyobowe n’abasirikare bakuru basa nk’abitinya badashaka kugira icyemezo bafata gikomeye byateye ingaruka nini. Urupfu rwa Général Major BEM Nsabimana, kuba Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi na Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo bari mu butumwa bw’akazi biri mu byashegeshe Inzirabwoba. Hari amakuru yemeza ko iyo ubuyobozi bukuru bw’ingabo budahindurwa ngo hajyeho umugaba mukuru mushya Général Major BEM Augustin Bizimungu na

Bamwe mu basirikare b'Inzirabwoba bari mu mishyikirano yo guhagarika imirwano barimo Lt Col BEM Rwabalinda, Col BEM Gatsinzi

Bamwe mu basirikare b’Inzirabwoba bari mu mishyikirano yo guhagarika imirwano barimo Lt Col BEM Rwabalinda, Col BEM Gatsinzi

Général de Brigade I.G. Kabiligi agaruke mu Rwanda ahagana mu matariki ya 20 Mata 1994, Kigali iba yarafashwe n’ingabo za FPR bitarenze ukwezi kwa Mata 1994.

Muri icyo gihe inzira yonyine yari isigaye ku Nzirabwoba yari gusaba ko habaho guhagarika imirwano kugira ngo hashobore kuboneka abasirikare n’abajandarume bo kugarura umutekano. Colonel BEM Marcel Gatsinzi yagerageje gusaba ihagarikwa ry’imirwano asabye Général Roméo Dallaire ko yabwira FPR igahagarika ibitero.

Ku ya 12 Mata 1994, Ubuyobozi bw’Inzirabwoba bwasabye kugirana imishyikirano yo guhagarika imirwano na FPR kugira ngo bigire hamwe uburyo bwo kugarura umutekano mu gihugu. Kubera ukuntu FPR yabonaga irimo yegera imbere ntabwo yifuzaga ko habaho ayo masezerano ahubwo yiguzaga ko hakomeza kubaho akaduruvayo mu karere kari mu maboko y’Inzirabwoba kugirango ibone urwitwazo ndetse ibone icyo yereka amahanga.

Mu itangazo Inzirabwoba zasohoye ku itariki ya 12 Mata 1994, zasabaga ko imirwano yahagarara ku va ku ya 13 Mata 1994 saa sita z’amanywa. Ibyo ntabwo byubahirijwe kuko imirwano yarakomeje.

Gen Bizimungu yagizwe umugaba mukuru w'Inzirabwoba asanga ibintu byaradogereye

Gen Bizimungu yagizwe umugaba mukuru w’Inzirabwoba asanga ibintu byaradogereye

Ku ya 15 Mata 1994, habayeho ibiganiro hagati y’abari bahagarariye Inzirabwoba na FPR byari bihagarariwe na Bwana Jacques Roger Booh-Booh wari uhagarariye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda. Icyo FPR yasabaga ni uko ngo habaho guhagarika ubwicanyi mu karere kari mu maboko y’Inzirabwoba mbere yo kwemera guhagarika imirwano. Ibyo byari bigoye kuko abasirikare n’abajandarume bagombaga kujya muri icyo gikorwa cyo guhagarika ubwicanyi bagombaga kuva mu birindiro byabo ku buryo byari guhita bifatwa n’ingabo za FPR tutibagiwe ko FPR yo yari ikomeje ubwicanyi mu karere kari mu maboko yayo. Inzirabwoba zakomeje gusaba imishyikirano ariko FPR kuko yabonaga guhagarika imirwano byazana amahoro kandi FPR yari izi neza ko itashobora gufata ubutegetsi biciye mu nzira y’amahoro yarabyanze. Byageze n’aho Etat-Major y’Inzirabwoba isaba ko habaho amarondo agamije guhagarika ubwicanyi yari kuba agizwe na MINUAR-Inzirabwoba-Inkotanyi, ariko ibi byose FPR yarabyanze.

Ku ya 16 Mata 1994, Leta y’Abatabazi yashatse kwiminjiramo agafu maze iha abasirikare bakuru amapeti ya Jenerali.
Muri bo harimo:

-Général Major BEM Augustin Bizimungu wari umukuru w’akarere k’imirwano ka Ruhengeri wahise ugirwa umugaba mukuru w’ingabo ku itariki 17 Mata 1994.

-Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi wari ushinzwe imirwano muri Etat Major y’ingabo (G3)

-Général de Brigade Léonidas Rusatira wari umukuru w’ishuri rikuru rya gisirikare ESM. Yaje kwishyira mu maboko ya FPR ipeti rya Général araryamburwa kugeza aho ahungiye ntabwo yongeye kurisubirana.

-Général de Brigade BEM Marcel Gatsinzi wari wahariwe akazi ko kugerageza kumvikana na FPR.

 

Biracyaza…………

ITANGAZO RYA PRM/MRP-ABASANGIZI RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO

$
0
0

Banyarwanda banyarwanda kazi;

Imyaka ibaye 19 twibuka buri mwaka jenoside yakorewe abatutsi;

Imyaka ibaye 23 ubwoko bw’abahutu bwibasiwe n’ibyaha by’intambara byakozwe na FPR Inkotanyi kuva yashoza urugamba mu kwakira 1990;

Imyaka ibaye 19 FPR izimangatanya akababaro k’abahutu babuze ababo;

Imyaka ibaye 16 FPR ikoze jenoside yibasiye abahutu mu cyahoze kitwa Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Imyaka ibaye 19 FPR yigaruriye ubutegetse ibukomoye ku mivu y’amaraso y’abatutsi;

Ubutegetsi bwa MRND bwakoze jenoside y’abatutsi bwibeshya ko ari byo byabufasha guhashya igitutu bwashyirwagaho n’ibitero bya FPR Inkotanyi nayo itaragohekaga, igambiriye kwigarurira ubutegetse, ari nayo mpamvu ingabo zayo nazo zagendaga zica abantu aho zacaga hose kugirango zihe umuganda interahamwe za MRND kunyungu zishingiye kunyota y’ubutegetsi.

Muri uyu mwaka w’2013 abanyarwanda turibuka kunshuro ya 19 amahano yagwiririye u Rwanda atewe n’ubushyamirane  bwa leta ya MRND na FPR-Inkotanyi bari bahanganye kuva tariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990 kugeza muri Nyakanga 1994.

Kuva iyo ntambara yatangira, u Rwanda n’abana barwo bahuye n’akaga gakomeye cyane katewe no kunangira kw’impande zombi zari zihanganye, buri ruhande rugambiriye kwikubira ubutegetsi.

Ibyo akaba aribyo byabaye intandaro ya jenoside yahitanye abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye ibyo bikorwa by’urukozasoni barenga ibihumbi magana atanu nk’uko byagaragajwe n’ikegeranyo cyashyizwe ahagaragara  n’umuryango w’abibumbye.

Iyo jenoside ikaba yarahuriranye n’iyicwa rikabije ry’ abahutu biciwe imbere mu gihugu na FPR-Inkotanyi ndetse ikanakurikirwa n’itsembabwoko ryakorewe abahutu  bari  barahungiye mu cyahoze ari Zaire, yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barayikorewe n’ingabo za FPR Inkotanyi mugihe zateraga icyo gihugu.

Iyi jenocide yakorewe abahutu yagizwe ibanga rikomeye n’ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi, imiryango yabuze abayo ikaba itarigera ihabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo mucyubahiro, kubibuka cyangwa kubunamira ku mugaragaro.

Tuboneyeho kumenyesha imiryango yose yabuze abayo yaba iy’abahutu n’iy’abatutsi tubabwira y’uko twifatanije nabo mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abana b’u Rwanda bose baguye muri ayo mahano yakozwe na MRND, CDR, FPR, n’igice cy’amashyaka  MDR, PSD, PL, PDC kiyise aba power (Hutu power)

Muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abana b’u Rwanda baguye muri ayo mahano yo gutsemba ubwoko bw’abatutsi n’abahutu modérés yakozwe n’ingoma ya MRND, twagirango dushishikarize abanyarwanda kwibuka n’abahutu bazize jenoside bakorwe FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanije kuyobora igihugu kugeza ubu.

FPR-Inkotanyi ikomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga  ko yahagaritse jenoside y’abatutsi  igamije guhisha uruhare rwayo muri jenoside  ingabo zayo zakoreye bahutu, ku ruhande rumwe  n’ubwicanyi yakoreye abatutsi kurundi ruhande  igamije kwerekana ko ariyo ije ari umutabazi n’umucunguzi wabo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramenyesha abanyarwanda bose  bari mu babuze ababo muri aya mahano yagwiririye u Rwanda ko ryifatanije nabo muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize akarengane ,

Iri shyaka rirasaba abacikacumu ba za jenoside zombi zibasiye ubwoko bw’abahutu n’ub’abatutsi nta vangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bwoko bw’uwayikorewe nta no guhishira uwo ariwe wese wayikoze, guhaguruka bagakanguka bakava mu gukomera amashyi uwabamaze kandi ukibacunaguza ariwe FPR-Inkotanyi, bakareka kugirwa ibikoresho bagaharanira uburenganzira bwabo, ndetse bagaharanira kuryoza FPR impfu z’ababo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abacitse ku icumu b’abatutsi ndetse n’abantu bashyira mu gaciro bakoranye na FPR ko bagira ubutwari bagafasha n’abacitse ku icumu b’abahutu gucukumbura uko ababo bapfuye, nk’uko abahutu benshi bagize uruhare rugaragara mu ikusanyamakuru bafasha kumenya uko abatutsi bishwe n’aho bajugunywe.

Bityo abanyarwanda baharurirwe inzira yo kunyuramo bibaza ku mateka yabaranze, bemera amahano bakoze bose nta buryarya kuko ari byo byonyine bizabageza k’ubumwe nyakuri bwa bene kanyarwanda.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abahutu bose babuze ababo mu bwicanyi na jenoside  byakozwe n’Inkotanyi (haba i Byumba, i Kibeho, mu Ruhengeri , Gisenyi, Gitarama, Kibungo, Bugesera, I Mugunga muri Zayire, i Tingitingi muri Zayire, n’ahandi henshi tutarondoye, haba mu Rwanda cyangwa se muli Zayire), ko batinyuka bagahaguruka bakabaza iby’aya mahano ku mugaragaro batajenjetse, bagasaba ko habaho ukwemerwa k’ubu bwicanyi na jenoside y’abahutu yakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi kandi birasabwa na none abatutsi bose bahekuwe na FPR-Inkotanyi, by’umwihariko abanyamulenge n’abagogwe bamariwe ku icumu igihe kirekire na leta ya FPR.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza kandi abanyarwanda  bari impunzi guhera mu mwaka w’1959 mu bihugu by’u Burundi, Zaïre ndetse n’abahoze mu Rwanda bakaba barabuze abana babo bari baroherejwe ku rugamba rw’Inkotanyi kuva rugitangira ariko bakazira agafuni k’abari bayoboye urwo rugamba babaziza kuba barize bakaminuza, bavuga igifaransa cyangwa se gukekwaho kugira isano n’ubwoko bw’abahutu, gutinyuka bakabaza FPR Inkotanyi icyo abana babo bazize.

Abahoze I Burundi bagize ubutwari babaza icyo kibazo mu bihe bya mbere by’intambara, dore ko ari nabo agafuni kibasiye rugikubita kuko aribo bahise batabara ku bwinshi, ariko nyuma bakaza nabo gushukishwa uburiganya n’ubuhendabana bw’imyanya n’amapeti bya FPR bigatuma badakomeza kubaza iby’impfu ziteye agahinda z’ababo.

Ibi ntibikwiye guteshwa agaciro  kuko byabayeho  atari ibihimbano, kimwe n’uko ubundi bwicanyi ndengakamere bwose butagomba kwibagirana mu mateka y’igihugu.

FPR ikomeje gukangisha no kwitwaza ko ngo nta mututsi wayirwanya kubera kubashuka ko kuyirwanya ngo ari ukwikora mu nda kandi yo itarebera izuba uwo ishaka kwica wese yaba umuhutu cyangwa se umututsi, ibi bigatuma abatutsi bamwe batarasobanukirwa bemera guhishira amabi abakorerwa n’agahinda baterwa n’Ingoma mbi y’igitugu ya FPR-Inkotanyi idasiba kubahekura uko bwije n’uko bukeye. Nibahaguruke binubire ubugome bwabakorewe kandi bukibakorerwa kugeza ubu, maze Umuryango Nyarwanda wunze ubumwe, abahutu, abatutsi,abatwa n’imvange, uhagurukire rimwe kandi abawugize bose bareke kugira za soni zirishwa uburozi ngo bazarinde bashirira ku icumu mu gihe ubahohotera we nta soni yigirira mu buhotozi bwe butababarira n’Iyonka.

Nibatinyuke ku mugaragaro bose basabe  ko iri hotora, ubujura bukabije n’iterabwoba FPR iyoboresha igihugu bihagarara vuba na bwangu nta yandi mananiza.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje rihamagarira abanyarwanda bose guha agaciro ibi bihe byo kwibuka abana b’u Rwanda bazize ingengabitekerezo y’ivangura moko.

Imana niyakire abatuvuyemo bose bazize uko yabaremye

Tubifurije iruhuko ridashira mu bwami bwayo, kandi imenye u Rwanda n’abanyarwanda twese mu bihe bikomeye turimo, idufashe twese kumenya URUKUNDO rwayo no kurukwiza hose no muri bose.

Twongeye kwihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugira ngo tuzabashe kubaka UBUMWE N’UBWIYUNGE Nyabwo.

Tuboneyeho kandi gusaba abayoboke b’ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI baba abari mu gihugu no hanze yacyo kunamira abantu bose bazize jenoside, ubugome n’ubwicanyi ndenga kamere bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda batibagiwe no kwamagana  ikinyoma cya FPR Inkotanyi ijijisha abanyarwanda n’amahanga kugira ngo irambe k’ubutegetsi.

Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 08/04/2013

Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:

1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;

2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki

3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;

4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano

5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Ubutumire bwa FDU-Inkingi na RNC: Twibuke abacu bazize jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara

$
0
0

Biramenyerewe ko ukwezi kwa kane ku Banyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga  ari ibihe byo kwibuka génocide yabereye mu gihugu cyacu muri 1994.

Nk’uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKIGI no mw’Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda.

Buri munyarwanda wahekuwe n’ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro ke.  Nk’amashyaka ya politique, ntabwo dushinzwe kwandika amateka.

Niyo mpamvu icyemezo cyacu kigomba gufatwa mbere na mbere nk’igikorwa cya politique.

Ufite igitekerezo kidahuye n’icyacu tuzamwubaha. Ariko nawe azatwubahe. Niyo nzira nziza ya démocratie, yemera  ukutavuga rumwe kuri byose.

Ubutegetsi bwa FPR n’umuryango IBUKA baragira bati twe dutangira icyunamo ku itariki ya 7 Mata, kuko aribwo génocide yatangiye. Ni uburenganzira bwabo. Kandi natwe tuzirikana abo Batutsi bazize ubwoko bwabo, tukaba twifatanyije nabo mu kababaro.

Bamwe mu Bahutu bakagira bati iryo ni ivangura. Bagatangira icyunamo ku itariki ya 6 Mata, umunsi indege ya nyakwigendera Habyarimana yahanuweho.  Na bo ni uburenganzira bwabo.
Ntawakwirengagiza koko ko hari n’Abahutu bahekuwe koko, haba  mbere , muri génocide na  nyuma yayo. Twe dusanga nabo bagomba kwibukwa kuko akababaro kabo nako gafite ishingiro.

Birumvikana ariko ko kwibuka ku matariki atandukanye  bitubaka  u Rwanda twifuza. Dusanga rero icyunamo kitagomba kuba umwanya wo gutanya abanyarwanda no gukomeretsa ibikomere, ahubwo ko kigomba kubafasha kwiyunga, buri muntu yumva akababaro k’undi. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda kwibuka ku itariki yindi itari iya 6 Mata cyangwa iya 7 Mata.

Bityo tukareka kuba ingwate z’amatariki. Tugahuzwa no kwibuka abacu, aho kurwanira amatariki.

Uyu mwaka tubararikiye guhura ku itariki ya 14 Mata mu gitambo cya misa kizabera i Bruxelles, guhera SAA SABA (13h00)  kuri adresse ikulikira:

Parvis Saint-Jean-Baptiste (Paroisse Saint Jean Baptiste), 1080 Molenbeek-Saint-Jean.

Icyo gitambo cya misa kizakurikirwa n’ikiganiro kizabera nacyo i Bruxelles ahantu muzamenyeshwa, misa ihumuje. Tuzakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo buhamye bwo kwibuka no kubaka u Rwanda rubereye bose.

Twongeye kwibutsa ko iyo tariki atari kamara. Haramutse habonetse indi yahuza abanyarwanda twayitabira.

Abayoboke ba FDU Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC batazashobora kwifatanyiriza n’abandi i Bruxelles basabwe na bo kuzahamagarira abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwitabira mu karere barimo icyo gikorwa cy’imena mu kunga imitima y’abanyarwanda.

Umusanzu wa FDU INKINGI na RNC ni ukubaha urubuga, naho imbaraga zizava muri mwe. Turabararitse rero muzaze muri benshi.

RNC-IHURIRO

Dr. Rudasingwa Théogène

FDU-INKINGI

Dr. Nkiko Nsengimana

 

KWIBUKA ABACU 14-04-13_UBUTUMIRE


Ijambo ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri ibi bihe by’icyunamo

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nongeye kubaramukanya urukundo n’Urukumbuzi rwinshi kandi mbifuriza
amahoro no kugira ubwihangane muri ibi bihe bikomeye twibuka ku nshuro
ya 19 abacu twabuze muri jenoside yabaye mu 1994 no mu bundi bwicanyi
bunyuranye.

Mboneho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose gushyirahamwe no
kubabarirana bagafatana mu mugongo muri ibi bihe bidasanzwe twibuka
amahano yabaye mu gihugu cyacu. birakwiye kandi ko abanyarwanda
bazirikana ko kwibuka ari inshingano y’abazima kugira ngo basubize
icyubahiro ababo batakiriho.

Tugomba kuzirikana ububi bw’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye hagati
y’abana b’u Rwanda kandi tukarwanya twese hamwe ko bitasubira.

Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya
nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa bwayo, tugomba kwirinda kandi
icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994.

Ni muri urwo rwego nifuza kubamenyesha ko igihe kigeze kugirango
duharanire icyahuza abanyarwanda, baba abakiri bato, abakuze na
basheshe akanguhe. Nongeye kandi kubasaba kurushaho kugira impuhwe zo
gufasha abatishoboye, imfubyi n’abapfakazi, ibimuga n’abarwayi.

Dukwiye kureka imyiryane, amacakubiri, intambara z’urudaca n’ibindi
byose bibuza abana b’uRwanda amahoro; ahubwo tugaharanira kuvugisha
ukuri, gukundanana no koroherana byo bizaduha amahoro arambye mu gihugu
no mu karere.

Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, mukababaro
bafite muri ibi bihe. Ntanze ihumure kubana b’u Rwanda bose
mbamenyesha ko nahagurukiye kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu
karere, bityo tukubaka u Rwanda rurimo umudendezo, tukabana neza twese
mu rwatubyaye.

Ndangije mbifuriza amahoro y’Imana

Bikorewe, Washington kuwa 07/04/2013

Umwami KigeliV Ndahindurwa

Mbonimpa wa RDI na Munyampeta wa PDP barasobanura impamvu amashyaka yabo agiye mu Rwanda

IBYO MUTAMENYE KU RUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (IGICE CYA 2)

$
0
0

VI. Général Dallaire mu gushaka gucamo ibice Inzirabwoba n’ubwumvikane bucye hagati ya bamwe mu nzirabwoba.

URUGAMBA RWA NYUMA RW'INZIRABWOBA (PART.2) dallaire

Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga nk’intagondwa, igitangaje n’uko n’abasirikare babaga bazwiho ubutwari bwo kuba baramereye nabi ingabo za FPR ku rugamba bashyirwaga nabo muri icyo gice cy’intagondwa.

Hari igice cy’abasirikare, abanyapolitiki barwanyaga Perezida Habyalimana babonaga nk’aho badashyigikiye Perezida Habyalimana (uretse ko bibeshye kuri bamwe muri bo) akenshi bitewe n’uturere tw’u Rwanda bakomokagamo abo nibo abo banyapolitiki babwiye Général Dallaire ko ari modérés ndetse no mu gitabo cye Général Dallaire avuga ko yizeraga ko abo basirikare modérés bashobora gukora Coup d’Etat maze ibintu bikagenda neza uko yabishakaga. (Aha ushobora kubona urutonde rw’abasirikare bakuru b’Inzirabwoba bari mu kazi n’uturere bakomokagamo hatarimo abo muri Gendarmerie) mu 1994Ubwo yinjiraga mu nama y’abakuru b’imitwe y’ingabo yaberaga muri ESM tariki ya 7 Mata 1994, akabonamo bamwe mubo yitaga modérés ariko abonye ko na Colonel BEMS Théoneste Bagosora yari ahari ngo icyizere cya Coup d’Etat yari yizeye cyarayoyotse.

Ubwumvikane bucye hagati ya Colonel Rusatira na Colonel BEMS Bagosora nabwo bwarigaragaje butuma Colonel Rusatira atongera kwitabira inama z’abakuru b’ingabo, ngo ubwo bwumvikane bucye buturuka igihe bakoranaga muri Ministère y’ingabo.

Itegeko Colonel BEM Gatsinzi wari umugaba mukuru w’ingabo by’agateganyo yatanze ryo kwimurira Etat Major y’ingabo ku Kamonyi, bamwe mu bakuru b’ingabo bakanga kuryubahiriza rigakurwaho ritarashyirwa mu bikorwa nabyo biri mu bigaragaza ubwo bwumvikane bucye bwari buhari. Dore ko nta wundi mwanya yahawe nyuma y’aho aviriye ku buyobozi bw’Inzirabwoba uretse kugerageza kuba yashyikirana na FPR.

Kuba Colonel BEM Augustin Bizimungu yaragizwe umugaba mukuru w’inzirabwoba ndetse akaba na Général Major ari uwo muri promotion ya 13 bikaba ngombwa ko ategeka abasirikare benshi bamutanze mu gisirikare kugeza no kubo muri promotion ya 6 nka ba Colonel Rusatira na Colonel Munyengango ntabwo byashimishije benshi.

VII. Umutekano mucye n’ubwicanyi mu gihugu

Kubera ukuntu ibintu byari bimeze icyo gihe hari abasirikare bakuru bagaragaje ubushake bucye mu kurwanya FPR ndetse n’uburyo FPR yagendaga yegera imbere bityo icyizere mu baturage kiragabanuka ku buryo hari bamwe batari bakizera Inzirabwoba bavuga ko zirimo ibyitso byinshi, aha niho Leta yari yiyise iy’abatabazi yibwiraga ko abaturage bashobora kwirindira umutekano, icyo nibyo byavuyemo akaduruvayo n’ubwicanyi bwinshi kubera abaturage bari basanzwe bafitanye inzangano ziyongereyeho ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi dore ko abagizi ba nabi b’ingeri zose ntawe wari ukibakurikirana kubera intambara yari ikomeye, hiyongereyeho ko FPR yegeraga imbere nayo ikora ubwicanyi, abaturage b’abatutsi bahise bibasirwa bidasubirwaho kuko baregwaga kuba ibyitso bya FPR dore ko kubera isinywa ry’amasezerano y’Arusha no kuza muri CND kw’abasirikare ba FPR abenshi ntabwo bahishaga ko bashyigikiye FPR. Ariko sibo bonyine bibasiwe kuko byageze aho n’abasa n’abatutsi kw’isura n’abahutu bitwaga ibyitso bya FPR bicwaga tutibagiwe ko n’abicaga ubwabo basubiranagamo.

Hagaragaye abantu bashyashya b’intagondwa b’abahutu bitwaje ubwirinzi bw’abaturage bihindura ibigirwamana ku buryo babaga bafite ububasha burengeje mu kuyobora ubwicanyi. Ari abarwanaga na FPR nyabyo ari ababaga bari mu bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo bose bahawe izina ry’Interahamwe ubundi ryari risanzwe ari iry’urubyiruko rwa MRND (bamwe mu bari mu rubyiruko rwa MRND bagize uruhare mu bwicanyi) ariko ntabwo byahagarariye aho kuko byageze aho abatutsi bamwe b’intagondwa baryita abahutu bose kugeza ubu!

624-Bagosora

Izina rya Colonel BEMS Bagosora ryabaye icyamamare kw’isi yose kubera inkuru zakwijwe ko ngo ariwe wateguye Genocide akanayishyira mu bikorwa, bigaragara ko abakwije izo nkuru ari abo Colonel BEMS Bagosora yaba yarabangamiye mu bikorwa byabo cyane cyane Général Roméo Dallaire univugira mu gitabo cye ko kuba Colonel BEMS Bagosora yari ahari byaburijemo umugambi yizeraga ko washoboka wo gukora Coup d’Etat. Kuba Colonel BEMS Bagosora ari umwe basirikare bakuru bari basigaye bakomokaga mu Bushiru (dore ko abenshi bari baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru) yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana n’icyo abanyapolitiki bari barise Akazu. (Uretse ko mu manza zitandukanye mu rukiko rw’Arusha nta kimenyetso na kimwe kigeze kigaragazwa cyerekana ko gutegura Genocide byabayeho n’akazu kigeze kabaho, ndetse n’umuyapolitiki Bwana Faustin Twagiramungu wari mu barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana mu buhamya yahaye urukiko rw’Arusha yivugiye ko izina Akazu ryahimbwe n’abanyapolitiki kugira ngo basebye ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana.)

Ikindi gitangaje n’ukuntu abayobozi b’ingabo z’inzirabwoba abenshi bafashwe n’urukiko rwa Arusha uretse Général Gatsinzi n’abandi bacye bari bafite imyanya y’ubuyobozi. Byumvikane ko mu ihigwa ry’abahoze mu Nzirabwoba, amahanga yakoreshaga Général Dallaire mu guha ubutegetsi FPR yaba yarabigizemo uruhare runini ndetse uwavuga ko Général Dallaire yabatungiye agatoki ntiyaba yibeshye.

Ntawabura kuvuga ko Général Dallaire yagize uruhare runini mu gucyura abasirikare b’Inzirabwoba bari barahungiye muri Zaïre bari biganjemo abashize umukono ku itangazo ryitiriwe Kigeme. (Iryo tangazo ryavugaga ko abarishyizeho umukono bitandukanyije n’abandi ko batagize uruhare mu bwicanyi ko biyemeje kujya gukorana na FPR. Bamwe mubarishyizeho umukono hari Colonel Rusatira, Général Gatsinzi, Major Cyiza, Major BEM Habyalimana, Major Ndamage n’abandi..). Ku banyamahanga bamwe kudasinya itangazo rya Kigeme byagaragaye nk’uko ari ugushyigikira ubwicanyi cyangwa kuba warabugizemo uruhare.

VIII. Igenda ry’ingabo z’amahanga

Ingabo z’amahanga zari zaje mu Rwanda guhungisha abanyamahanga zari zimaze gutaha ndetse tariki ya 21 Mata 1994 Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafashe icyemezo 912 cyo kugabanya umubare w’abasirikare ba MINUAR ukava ku 2500 hagasigara 270 bonyine. Hari bamwe bakoresheje ikinyoma cyo kwemeza ko abasirikare 10 b’ababiligi bishwe kugira ngo ingabo za MINUAR zive mu Rwanda, ariko amakuru ndetse n’ibimenyetso byinshi byerekana ko iyicwa ry’ababiligi cyari igikorwa gitunguranye kandi abayobozi b’Inzirabwoba bagerageje kugihagarika. Kandi byaje kugaragara mu nyuma ko ubuyobozi bw’Inzirabwoba butifuzaga ko Ingabo za MINUAR zigenda kuko nta masasu ahagije bari bafite kandi byari guha FPR uburyo bwo gufata ubutegetsi ku ngufu.

404786_10150508913383248_689018247_8858791_228209619_n

Si abasirikare b’ababiligi 10 bapfuye gusa, kuko tariki ya 31 Gicurasi 1994, Capitaine Mbaye Diagne wakomokaga mu gihugu cya Sénégal yahitanywe n’igisasu cya mortier 82mm cyaguye ku modoka yarimo ahagana mu Kanogo kirashwe n’ingabo za FPR.

Hari abasirikare b’abafaransa baje gucyura bene wabo (bari mu cyo bise opération Amaryllis hagati yo ku ya 8 Mata 1994 kugeza ku ya 14 Mata 1994. Abo basirikare bari bavuye i Bangui na Libreville. Bari bagizwe n’abasirikare ba 3eme RPIMa na 8eme RPIM z’ingabo z’Abafaransa)

Haje kandi abasirikare b’ababiligi b’abaparacommando mu gikorwa kiswe: opération Silver Back cyari kigamije gucyura ababiligi n’abandi banyamahanga babaga mu Rwanda no gufasha abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR gutaha ndetse hari n’abasirikare b’Abatariyani bakeya bari mu cyo bise Operation Ippocampo Rwanda.

Tubibutse ko abayobozi ba FPR barangajwe imbere na Général Major Paul Kagame basabye ingabo z’amahanga kuva mu Rwanda ndetse baziha n’iminsi ntarengwa yo kuba zavuye mu Rwanda.

01-94-10-300x199

Gukura mu Rwanda ingabo z’amahanga zagombaga guherwaho mu guhagarika ubwicanyi no kugabanya umubare w’abasirikare ba MINUAR byagaragaye ko FPR n’abari bayishyigikiye bashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu, bakaba barangaga ko imirwano yahagarara ngo habeho gushyira mu bikorwa amasezerano yashoboraga kuzaganisha ku matora FPR yari izi neza ko itazatsinda ngo yiharire ubutegetsi.

Hari amakuru yaturukaga mu nzego z’ubutasi z’u Bubiligi yavugaga ko Ingabo za FPR zishobora gufata umujyi wa Kigali mu gihe kitarenze iminsi 3. Ibyo byari gushoboka kubera impamvu zikurikira:

-Umugaba mukuru w’inzirabwoba icyo gihe Colonel BEM Marcel Gatsinzi yari amaze gutanga amategeko ko Etat Major y’Inzirabwoba ndetse n’imwe mu mitwe y’ingabo yava mu mujyi wa Kigali ikimurirwa hakurya ya Nyabarongo ahitwa ku Kamonyi muri Gitarama. Ibyo byashoboraga gituma Inzirabwoba zirwana zidashishikaye cyane. Ariko ayo mategeko ntabwo yashyizwe mu bikorwa. Hari amakuru avuga ko ayo yashoboraga kuba ari amayeri ya Colonel BEM Gatsinzi na Général Roméo Dallaire yo guha FPR umujyi wa Kigali. Ariko habaye igikorwa gitunguraye ubuyobozi bw’ingabo burahinduka, umugaba mukuru mushya Général Major BEM Augustin Bizimungu ndetse n’abandi basirikare b’Inzirabwoba biyemeza kurwana ku mujyi wa Kigali mpaka.

hgg-300x225

-Ingabo za FPR zari zimaze kugeza mu mujyi wa Kigali hafi abasirikare barenga ibihumbi 10. Imitwe y’ingabo ya FPR ikurikira yari imaze gusesekara muri Kigali: Alpha Mobile, Bravo Mobile, 101st Mobile, 59th Mobile, kongeraho abasirikare bari muri CND n’abandi bari baracengeye mu gihugu, ndetse n’indi mitwe mito ya FPR itandukanye. Nyuma y’ifatwa rya Byumba 21st Mobile nayo yaje kurwanira muri Kigali, ukwezi kwa Mata 1994 kujya gushira na 7th Mobile nayo yageze i Kigali iturutse inzira ya Kabuga na Rwamagana.

Ingabo z’amahanga zikimara kuva mu Rwanda, Etat Major y’Inzirabwoba yahise ibona ko igisigaye ari ukwirwanaho nta kundi kuko icyizere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano cyari kimaze kuyoyoka. Si ibyo gusa kuko umugaba mushya w’Inzirabwoba wari umaze kujyaho ariwe Général Major BEM Augustin Bizimungu, yasanze ibintu byarazambye.

IX. Imirwano simusiga mu mujyi wa Kigali

I Kigali, umusozi wa Rebero wari umeze kurekerwa FPR nyuma y’imirwano simusiga yamaze iminsi 9. N’ubwo Inzirabwoba zari zifite ubushake bwo gufata umusozi wa Rebero wari hagati mu birindiro byazo ntabwo zashoboye kwirukana abasirikare bari biganjemo aba 59th Mobile ya FPR bari bayobowe na Lieutenant Colonel Fred Nyamurangwa, kubera imbunda nyinshi zo mu bwoko bwa Mitrailleuses/Machine gun ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zakoreshaga n’ibisasu byinshi bitegwa mu butaka zari zashyize imbere y’ibirindiro byazo. Inzirabwoba zo zagize ikibazo cyo kubura ibisasu byo mu bwoko bwa roquettes na za grenades ziraswa n’imbunda byo gusenya ibirindiro bya FPR. Iyo mirwano yari ikomeye cyane yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi. Nk’uko Lieutenant Ruzibiza abivuga mu gitabo cye yise Rwanda l’histoire secrète avuga ko 59th Mobile yatakaje abasirikare bagera kuri 300 ku musozi wa Rebero.

AML-90_1_RWANDA

Umusozi wa Rebero, Inzirabwoba zawurasheho cyane zikoresheje imbunda za Howitzer 105mm ndetse na Howitzer 122mm. Guhera ku itariki 19 Mata 1994 ariko Inzirabwoba zaretse kugaba ibitero ku i Rebero nyuma yo kuwurasaho ibisasu by’imbunda za Howitzer 105mm bya nyuma zari zifite. Izo mbunda ndetse na za Howitzer 122mm zahise zijya kubikwa ku Gisenyi ahitwa i Muramba kubera kubura amasasu.

Ikigo cya Kami cyari kigoswe n’ingabo za FPR, ariko Major BEMS Joël Bararwerekana wari uyoboye icyo kigo ndetse na Bataillon Police Militaire yakomeje kwizera ko Inzirabwoba zishobora guhindura ibintu hakaboneka uburyo bamwoherereza abasirikare bo kumufasha. Ariko ahagana mu matariki ya 25 Mata 1994, ingabo za FPR zari zambutse Muhazi ziturutse mu mpinga za Gikomero zagabye igitero simusiga ku kigo cya Kami. Byabaye ngombwa ko AbaPM n’imiryango yabo barwana bashakisha inzira ariko baraswaho amabombe menshi ariko amaherezo bahinguka ku Kimironko hari mu maboko y’Inzirabwoba.

I Kigali, ingabo za FPR zari zishinze ibirindiro kuva ku Kimironko kugera ku Kacyiru ndetse ahagana kuri Sonatube ku Kicukiro zari zegeye imbere mu birindiro by’Inzirabwoba. Ibigo bya gisirikare bya Kacyiru na Kimihurura byari byugarijwe ingabo za FPR. Mu majyaruguru y’umujyi, Inzirabwoba zari zashoboye guhagarika Ingabo za FPR mbere y’uko zigera ku mahuriro y’imihanda ya Nyabugogo ariko hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FPR ku misozi ya Jali na Gisozi.

image-1

Ingabo za FPR zakomeje kugaba ibitero bikomeye ku kigo cya Gendarmerie ku Kacyiru ariko abajandarume bakomeza kwihagararaho. I Gikondo ahagana kuri Rwandex imirwano yari ikomeye cyane ndetse Inzirabwoba zatakaje Blindé yo mu bwoko bwa AML 60. Ingabo za FPR zashoboye gufata akarere ka Kicukiro karimo uruganda rwa Bralirwa.

Umujyi wa Kigali nawo warashweho n’ingabo za FPR bombes nyinshi zitandukanye harimo n’izo mu bwoko bwa 122mm Howitzer zaraswaga n’imbunda zari zishinze ahagana i Gikomero, zimwe muri Bombe zaguye ku bitaro bya Kigali, Isoko ryo mu mujyi ndetse na Sainte Famille.

X. Imirwano muri Byumba

OPS Byumba yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Juvénal Bahufite yasaga nk’aho igoswe n’ingabo za FPR za 21st Mobile ya Colonel Charles Musitu n’andi mitwe mito ya za Mobile zari zerekeje i Kigali zari zagiye zisiga mu nzira kuva tariki ya 8 Mata 1994, Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zizeye ko hashobora kubaho guhagarika imirwano byakurikirwa no gusubira mu biganiro. Ariko byabaye ngombwa ko tariki ya 20 Mata 1994 ingabo za OPS Byumba zishakisha inzira mu birindiro by’ingabo za FPR zari zizigoze, mu gikorwa kitagenze neza cyane kuko inzira zose zasohokaga mu mujyi wa Byumba zari zafunzwe n’ingabo za FPR. Inzirabwoba za OPS Byumba zashoboye kubona inzira zigera mu birindiro bya OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire.

Recoilless-rifle-beyt-hatotchan-1-300x160

Ku ngabo za FPR umujyi wa Byumba wari ufite agaciro kanini kuko i Kigali hari abasirikare benshi ba FPR bari bakomeretse, kugeza ku basirikare ba FPR bari i Kigali amasasu n’ibindi bari bakeneye byari bigoye, kuba Inzirabwoba zari zikigenzura umuhanda Kigali-Gatuna ndetse zigatega imitego myinshi ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru zerekeza i Kigali, byatumye ubuyobozi bw’ingabo za FPR bukoresha ingufu zose zishoboka kugira ngo zifate Byumba. Iyo murwano yayobowe na Colonel Steven Ndugute Karisoriso wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za FPR (operations Commander) ndetse hitabajwe n’imbunda ziremereye ingabo za Uganda zari zaratije FPR zategekwaga na Lieutenant Colonel Kabarebe, zarimo za 122mm Howitzer ndetse hari amakuru adafite gihamya avuga ko harimo na za Canons sans recul/Recoilless 106mm zarasaga bombes ziturika inshuro nyinshi. Si ibyo gusa kuko mu gace ka Byumba hagaragaye za Kajugujugu z’ingabo za Uganda.

Inzirabwoba zari zivuye muri OPS Byumba zimaze kwisuganya, Umugaba mukuru w’Inzirabwoba mushya Général Major Bizimungu igikorwa cya mbere yakoze ni ukureba uburyo akoresheje ubuyobozi bwa OPS Rulindo ya Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire, yafata umusozi wa Jali kuko ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo. Muri icyo gitero umugaba mukuru w’Inzirabwoba Général Major Bizimungu yakurikiranaga ubwe ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’ingabo yari ku rugamba hitabajwe n’imitwe y’ingabo yahoze muri OPS Byumba.

Kurwana

Amabatayo amwe ya OPS Byumba yasubiye inyuma adatsinzwe agiye gutabara Kigali.

Kuri uwo musozi wa Jali hari ingabo za FPR za Bravo Mobile ya Colonel Twahirwa Dodo ndetse na 101st Mobile ya Charles Muhire. Inzirabwoba zakoze iyo bwabaga ariko ingabo za FPR nazo zari zashyize ingufu nyinshi kuri uwo musozi. Imirwano simusiga yamaze iminsi itatu ariko Inzirabwoba ntabwo zashoboye kugumana uduce zabaga zimaze gufata. Iyi mirwano y’i Jali iri mu mirwano imwe yari ikomeye cyane muri iriya ntambara yo muri 1994 kandi yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi: Natanga urugero rwa Compagnie ya 1 ya 53ème Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Lieutenant Anselme Ahimana yapfushije abasirikare 10 abandi 20 barakomereka ku musozi wa Jali wonyine. Ntawabura kuvuga ko n’indi mitwe y’Inzirabwoba yatakaje abasirikare benshi muri urwo rugamba. Ku ruhande rwa FPR naho haguye abasirikare benshi abandi barakomereka cyane cyane abo muri Bravo Mobile yategekwaga na Colonel Twahirwa Dodo.

Bamwe mu basirikare bahoze muri OPS Byumba byabaye ngombwa ko bakurwa i Jali kugira ngo bafashe mu kurinda umujyi wa Kigali, no kugerageza gutangira ingabo za FPR zisukaga mu Bugesera ku bwinshi.

XI. Imirwano mu Mutara

mier

OPS MUTARA ntabwo yashoboye kwihagararaho, ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko ugukwirwa imishwaro kw’imitwe y’ingabo yari igize ako karere k’imirwano yatumye FPR-Inkotanyi ishobora gufata igihugu ku buryo buyoroheye. Kuri benshi mu Nzirabwoba byabaye nk’igitutsi ku basirikare b’intwali bari bararwanye ku Mutara nka ba Général Major BEM Nsabimana, Lieutenant Colonel BEMS Rwendeye n’abandi…

Hari impamvu zishoboka zatumye bigenda gutyo:

-Abategekaga ingabo muri ako karere ntabwo bari bamenyereye urugamba: Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye wategekaga OPS yari avuye mu barindaga Perezida Habyalimana, ntabwo yari yararwanye intambara zikomeye zo mu 1990,1991, 1992…, Major BEM Emmanuel Habyalimana wari S2-S3 yaherukaga iby’imirwano mu Kwakira 1990 ubwo yananiwe kubahiriza inshingano ze agafungwa.

-OPS Mutara kandi yari igizwe n’amabataillon mashya kandi yari ayobowe n’abasirikare bato.

-Bivugwa ko hari abasirikare bakuru bamwe bakoranaga na FPR-Inkotanyi

-Bivugwa ko hari za Bataillons zahawe amasasu adahuye n’imbunda abasirikare bari bafite.

OPS Mutara yatewe na mobiles 2 za FPR (Mobile imwe yagiraga abasirikare bakabakaba 2000)

- 7th mobile yari iyobowe na Colonel William Bagire na OPTO Major Ngumbayingwe (waje kugwa mu mirwano i Kabuga)

-157th mobile ya FPR yari iyobowe na Lieutenant Colonel Fred Ibingira yungirijwe na ba Major Wilson Gumisiriza, Major Mubarak Muganga, Lieutenant Colonel Eric Murokore..

StreambozzDebutTurquoise

Ku itariki ya 7 Mata 1994 nyuma ya saa sita, uwayoboraga akarere, Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye, yamenyeshejwe ko ingabo ze zari zegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda zari mu mirwano ikaze n’ingabo za FPR- Inkotanyi. Ingabo za FPR za 157th Mobile zateye ahagana Ryabega ahari amahuriro y’imihanda ya Nyagatare-Kagitumba-Gabiro.

Bukeye bwaho, tariki ya 8 Mata 1994 byaradogereye. Kuko amabataillons y’inzirabwoba yari mu birindiro bya Ngarama , Muvumba na Gituza zasubiye inyuma. Bitwikiriye ijoro, Lieutenant Colonel BEM Nkundiye na Etat-major ye bahise bimukira ku biro bya Komini Murambi.

Ku itariki ya 9 Mata 1994, Inzirabwoba zari Kagitumba, Ryabega na Nyagatare zatangiye kurwana zisubira inyuma. Ku gicamunsi n’ikigo cya Gabiro Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yari yaraye avuyemo cyarafashwe. Inzirabwoba zikusanyiriza mu misozi ya Nyakayaga na Rwagitima.

Nta gahenge ku munsi wakurikiyeho. Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yongeye guhambira bundi bushya ajya mu kigo cya jandarumeri i Rwamagana, mu birometero bibarirwa muri 50 uvuye mu mujyi wa Kigali.

Ni ukuvuga ko ingabo za FPR zegereye imbere ibirometero birenze ijana mu gihe kitageze ku byumweru 2.

XII. Intambara mu karere ka Kibungo

OPS Kibungo yari iyobowe na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, ikaba yari igizwe na Bataillon RUSUMO yategekwaga na Capitaine Alexandre Mugarura.

inzi

Inzirabwoba zari mu gace k’Umutara ntabwo zashoboye kwihagaraho. Mu gusubira inyuma zageze mu karere ka Kayonza kabarizwaga mu karere k’imirwano ka Kibungo (OPS Kibungo) ahagana tariki ya 14 Mata 1994. Abasirikare bamwe ba OPS Mutara basubiye inyuma bagana mu cyerekezo cya Kigali abandi mu cyerekezo cya Kibungo. Muri iyo minsi kandi hari amakuru avuga ko hagaragaye indege yo mu bwoko bwa Hercule C 130 ishobora kuba yari iturutse muri Uganda igendera hasi cyane.

Bataillons zari zigize OPS Mutara zari zakwiriye imishwaro ku buryo byatumye uburyo bwo kwirinda kw’inzirabwoba bubangamirwa mu gihugu cyose ndetse no muri OPS Kibungo by’umwihariko. Byari bigoye kuri OPS Kibungo kwihagararaho kuko yari ifite Bataillon 1 gusa.

Habaye inama i Kayonza tariki ya 15 Mata 1994, hagati y’umukuru w’inzirabwoba w’agateganyo Colonel BEM Marcel Gatsinzi, umukuru wa OPS Mutara Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye n’umukuru wa OPS Kibungo Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona. Basabye Lieutenant Colonel BEM Nkundiye gukoresha abasirikare yari ayoboye bakagerageza guhagarika ingabo za FPR , ariko OPS MUTARA ntabwo yashoboye kubigeraho ahubwo Inkotanyi zakomeje kwegera imbere.

OPS Kibungo nayo yahise yohereza Bataillon RUSUMO ya Capitaine Alexandre Mugarura. Ariko ntabwo yashoboye guhagarika ingabo za FPR kuko yarwanaga yonyine abasirikare ba OPS Mutara bari bakwiriye imishwaro. Bataillon Rusumo yagerageje kwihagararaho ndetse itakaza n’abasirikare bake ariko byabaye ngombwa ko isubira inyuma.

Ingabo za FPR zimaze gufata Kayonza ahagana tariki 16 Mata 1994, zigabyemo amashami abiri, 157th Mobile ya Lieutenant Colonel Fred Ibingira yerekeza i Kibungo naho 7th Mobile ya Colonel William Bagire yerekeza Rwamagana na Kigali. Rwamagana yafashwe n’ingabo za FPR nyuma yo kuyirasaho ibisasu bya Katiyusha. Inzirabwoba zagerageje gutabara nuri ako gace zaguye mu mutego w’abasirikare ba FPR ba za 7th Mobile na 157th barashe ku mabisi bituma basubira inyuma.

Gen_de_Brigade_Eric_Murokore_nawe_yifatanyije_n_abandi_kwibuka_abiciwe_urupfu_rubi_i_Mukarange_kuwa_12_Mata_1994-2-150x150

Hagati ya tariki ya 17 na 18 Mata 1994, OPS Kibungo yagerageje gukora uko ishoboye kugirango ikereze ingabo za FPR ntizigere mu mujyi wa Kibungo vuba, hari abasirikare bari bavuye mu Mutara bari biganjemo abo muri Bataillon ya 74 bagerageje guhagarika ingabo za FPR i Kabarondo, ariko ntabwo byabujije ingabo za FPR gukomeza kwegera imbere.

Inzirabwoba zasubiye inyuma zishinga ibirindiro mu kigo cya gisirikare cya Kibungo, zari ziganjemo abasirikare ba 74ème Bataillon na Bataillon Rusumo.

Icyo kigo cyatangiye koherezwaho amabombe n’ingabo za FPR zari ku misozi ikikije icyo kigo ariko ntabwo izo ngabo zakigabyeho igitero. Colonel BEM Nkuliyekubona wari uyoboye OPS Kibungo yasabye uruhushya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo rwo kugerageza kurwana asohoka mu kigo cya Kibungo kuko nta bikoresho bihagije yari afite byari gutuma amenya aho umwanzi aherereye ndetse n’ibyo gutuma ashobora guhangana nawe, ingabo zimwe za FPR zari zirimo kwerekeza ku mupaka wa Rusumo.

Ubuyobozi bukuru bw’Inzirabwoba bwohereje Bataillons ebyiri mu karere ka Sake kugira ngo barebe ko bafasha OPS Kibungo. Izo Bataillons zagombaga kugera i Kibungo ahagana tariki ya 21 Mata 1994, ariko ntabwo byashobotse OPS Kibungo yakomeje kwirwanaho yonyine ndetse yari ifite inkomere n’abapfuye benshi kubera ibisasu byinshi byoherezwaga n’ingabo za FPR ku kigo cya Kibungo.

images-12-132x150

Igice cy’ingabo za FPR za 157th Mobile zari ziyobowe na Major Mubarak Muganga zakomeje zerekeza ku mupaka wa Rusumo zirawufata, icyo gihe abaturage barenze ibihumbi 200 bahungiye muri Tanzaniya.

Hagati ya tariki ya 22 na 23 Mata 1994, OPS Kibungo yemerewe n’ubuyobozi bw’ingabo kuva mu kigo cya Kibungo ikarwana isubira inyuma igana mu burengerazuba igashinga ibirindiro hagati y’ibiyaga bya Mugesera na Sake.

Muri ako karere ka Sake OPS Kibungo yari igizwe na Bataillon Rusumo na 74ème Bataillon yari yavuye mu Mutara yahasanze indi mitwe y’Inzirabwoba yari yavuye mu majyaruguru nka 81ème Bataillon, 3ème Bataillon Muvumba na Groupement Gendarmerie ya Rwamagana. Ariko iyo mitwe y’ingabo ntabwo yari yuzuye bamwe mu basirikare bari bayigize bari bamaze kugenda.

ecfddd4380Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari zaciye umuhanda Rwamagana-Kigali zerekezaga i Kigali nta ngabo zo kuzitangira zihari, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Inzirabwoba zisaba Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona kujya kurwana ku kigo cya Kanombe, yajyanye na 3ème Bataillon Muvumba na 74ème Bataillon, bambutse ikiraro kiri hagati ya Kibungo n’u Bugesera, baca i Gako mu Bugesera, bambuka ikiraro cya Kanzenze kiri ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Kigali n’u Bugesera. Bakomeza iruhande rwa Nyabarongo bafata umuhanda ugana i Butamwa, na Nyarurama bahinguka kuri Stade i Nyamirambo. Aho bahahuriye na Général I.G Gratien Kabiligi G3 (ushinzwe imirwano) mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ajyana nabo baca i Gikondo, Kicukiro, Rubilizi bagera i Kanombe.

Ifatwa rya Kibungo ku buryo bworoshye n’ingabo za FPR kwagize ingaruka nini ku baturage ba Kibungo kuko abenshi ntabwo bashoboye guhunga, Kibungo iri muri tumwe mu duce tw’u Rwanda twapfushije abantu benshi cyane.

XIII. Imirwano mu karere ka Kanombe

OPS Kigali-Ville yategekwaga na Colonel BEMS Muberuka yagabanyijwemo ibice 2, Kigali y’uburasirazuba ihabwa Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona naho Kigali y’Uburengerazuba ihabwa Colonel BEMS Muberuka.

jk1

(Photo:Canon sans recul 75mm y’Inzirabwoba hafi y’ikibuga cy’indege i Kanombe)

Kigali y’Uburasirazuba yari igizwe na Bataillon Para Commando ya Major CGSC Ntabakuze yari i Remera ahaga ku giporoso, centre ya Remera na Centre Christus, Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari ku Kimironko aho yashinze ibirindiro imaze kuva mu kigo cyayo cya Kami, 3ème Bataillon Muvumba, 74ème Bataillon, 94ème Bataillon, Compagnie 1 ya 81ème Bataillon, na 51ème Bataillon ya Major Claudien Karegeya yari imaze kuva i Kabuga nyuma y’imirwano ikomeye yo kuyitabara aho yari yagotewe n’ingabo za FPR.

I Kanombe kandi hari imitwe y’ingabo itandukanye yari ishinzwe akazi ka Tekiniki nka Base AR ya Lieutenant Colonel JMV Ndahimana, Compagnie Génie ya Major Munyampotore, Batîments Militaire ya Major Ir Ntibihora, igice cya Bataillon LAA ya Lt Col CGSC Hakizimana n’iyindi.

Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari ziturutse i Kayonza na Rwamagana zageze i Kabuga ahagana tariki ya 27 Mata 1994. Zahanganye na za Bataillons zimwe zahoze muri OPS Byumba. N’ubwo bwose Inzirabwoba zagerageje kwihagararaho ntacyo byatanze kuko ingabo za FPR zaciye mu mpande zihinguka ku misozi ya Masaka, Rusororo, Ndera na Rubungo zihita zihura n’izindi ngabo za FPR zari zaturutse Gikomero, Kigali na Byumba. Ni ukuvuga ko ikigo n’ikibuga cy’i Kanombe byari byagoswe.
Igihe ingabo zari ziyowe na Col BEM Nkuliyekubona zageraga i Kanombe zivuye i Kibungo, hatarashira iminsi itatu, ingabo za FPR zashatse gutera ikigo cya Kanombe ziciye mu gace Murindi wa Kanombe, Nyarugunga, Busanza na Rubirizi ako gace nta basirikare b’Inzirabwoba bari baharinze.

Icyo gihe 51ème Bataillon y’Inzirabwoba yari igotewe i Kabuga. Inzirabwoba zashoboye gusubiza inyuma ibyo bitero byose ndetse zishobora no kubohora 51ème Bataillon yari igotewe i Kabuga.

jk-300x211

(Photo:Canon Bi-tube 37mm y’Inzirabwoba ku kibuga cy’indege i Kanombe)

Ku nzirabwoba ikigo cya Kanombe ndetse n’ikibuga cy’indege byari bifite agaciro kanini. Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zisubiza inyuma ibitero byose by’ingabo za FPR za 7th Mobile yatakaje n’abasirikare benshi itera ku kigo cya Kanombe kugeza tariki ya 19 Gicurasi 1994, ubwo ingabo za FPR zashoboye gusunika bamwe mu basirikare ba 94ème Bataillon na 3ème Bataillon Muvumba bari bashinze ibirindiro hafi y’ikigo cya Kanombe. Akarere k’imirwano ka Kigali y’uburasirazuba kari kamaze kumera nk’akagoswe kuko ingabo za FPR zari zashoboye gufata Gikondo n’uduce tumwe twa Kigali y’Uburasirazuba, ku buryo ingabo za FPR zari zashinze ibirindiro kuva kuri CND kugeza ku musozi wa Rebero.

Inzirabwoba zari mu karere ka Kanombe zari zitangiye kubura ibiryo, amazi, amasasu y’imbunda nto n’inini dore ko kuva intambara yatangira Inzirabwoba nta masasu ahagije zari zifite nk’uko twabivuze haruguru.

Colonel BEM Nkuliyekubona yasabye uruhushya ubuyobozi bukuru bw’ingabo gutera ibirindiro bya FPR agashaka inzira ijyana ingabo za Kigali y’uburasirazuba mu karere ka Kigali y’uburengerazuba. Ariko mbere yaho Inzirabwoba zagombaga kuva ku kibuga cya Kanombe bakagishyikiriza MINUAR (ntacyo byatanze kuko MINUAR yahise igiha ingabo za FPR).

Tariki ya 20 Gicurasi 1994, Colonel BEM Nkuliyekubona yabonye uruhushya rw’ubuyobozi bukuru bw’inzirabwoba rwo gutera ibirindiro bya FPR agashaka inzira aciye Kicukiro na Gikondo agana mu mujyi i Kigali agakomeza agana kuri Stade i Nyamirambo. Yagombaga kujyana imitwe y’ingabo yose yari mu kigo cya Kanombe.

Icyo gikorwa cyari igikorwa gikomeye cyagombaga gutegurwa hagati ya Colonel BEM Nkuliyekubona n’abakuru b’imitwe y’ingabo yagombaga kugira uruhare muri icyo gikorwa. Bagategura ibikoresho bya ngombwa kugirango gishobore gushyirwa mu bikorwa. N’ubuyobozi bw’ingabo bwagombaga kwitegura kubakira ku rundi ruhande mu gace kari mu maboko ya Kigali y’Uburengerazuba.

rwanda-genocide-survivors-300x198

(Photo:imirwano yo ku Kicukiro Centre yaguyemo abantu benshi bahungaga)

Bagombaga guhagarara gato Kicukiro Centre muri ETO Kicukiro ahari hashinze ibirindiro 1er Bataillon Muvumba ya Major BEM Neretse yari ihanganye bikomeye n’ingabo za FPR zashakaga gufata ako gace ariko 1er Bataillon Muvumba yari yashoboye gukomeza kuzisubiza inyuma inshuro nyinshi ku buryo ibibuga by’umupira byo kuri ETO Kicukiro byari byuzuye imirambo y’abasirikare ba FPR.

Ariko igihe icyo gikorwa cyari gitangiye ntabwo byagenze neza byose kuko ingabo za FPR zashoboraga gukurikira ku buryo bworoshye izo ngabo zavaga I Kanombe ziciye mu Rubirizi na Kicukiro.

Ku itariki ya 21 Gicurasi ahagana mu mugoroba igihe igikorwa cyo gushaka inzira cyari kigiye gutangira ingabo za FPR zahise zigaba igitero simusiga, kuri izo ngabo zari kumwe n’abasivire benshi bari bavuye mu duce twa Kanombe, na Kigali yose y’Uburasirazuba na za Kibungo. Inzirabwoba zirangajwe imbere na Bataillon Police Militaire zashoboye gufungura inzira ya Gatenga na Gikondo benshi bashobora guhita, ariko kubera ukuntu imirwano yari ikomeye cyane ingabo za FPR zirimo gutera ziturutse mu mpande zose zohereza na za bombe nyinshi zo mu bwoko bwa mortier/mortar 120mm bose ntabwo bashoboye guhita. Kubera uburyo imirwano yari ikomeye abantu bakwiriye imishwaro ndetse bamwe bagera no ku i Rebero. Muri icyo gitero cya Kicukiro Centre hafi ya ETO Kicukiro haguye abantu benshi abasiviri n’abasirikare babarirwa mu bihumbi.

w86_01-300x300

(Photo:Ingabo za FPR zakoresheje ibisasu bya mortier 120mm ku Kicukiro Centre)

Colonel BEM Nkuliyekubona yari yasabye ubuyobozi bw’ingabo ko za 1er Bataillon Muvumba yari Kicukiro Centre, 3ème Bataillon Muvumba yari ivuye i Kanombe na Bataillon LAA yari i Gahanga ya Kicukiro (station terrienne) zaguma inyuma kugira ngo abandi basirikare b’imitwe y’ingabo yindi ishobore guhita n’ibikoresho byari bipakiye amakamyo. Siko byagenze kuko mu ijoro ryo ku ya 21 rishyira 22 Gicurasi 1994 abo basirikare bari Kicukiro bavuye mu birindiro byabo bagana muri Kigali y’uburengerazuba kubera imirwano yari ikomeye cyane mu gace ka Kicukiro Centre na Gatenga.

Ubuyobozi bwa OPS Kigali y’uburasirazuba n’imitwe y’ingabo y’abatekinisiye yari isigaye yonyine kuko imitwe y’ingabo yari ibarinze yari yabasize inyuma. Bashatse gutera ngo bashake inzira ariko biranga kuko ingabo za FPR zari zamaze gufunga inzira ya Gatenga ari nyinshi, kandi zirimo kubagabaho ibitero umusubizo byabaye ngombwa ko bareka inzira ya Gatenga bakarwana bazamuka umusozi wa Gahanga bakamanuka berekeza ku kiraro cya Kanzenze aho baraswagaho n’ingabo za FPR zari muri Kanzenze bagaca inyuma y’umusozi wa Rebero kugira ngo bahinguke muri Kigali y’uburengerazuba, ntabwo bari bonyine bari kumwe n’abaturage benshi cyane nabo bahungaga. Barabishoboye bahinguka i Butamwa na Nyamirambo.

Muri iyo ntambara yo kuva i Kanombe hagiye abantu benshi batagira ingano, abasivire n’abasirikare kuko ingabo za FPR zoherezaga za bombes ziremereye nta gutoranya mu kivunge cy’abantu.

XIV. Intambara mu Bugesera

Mu karere ka Bugesera hari ikigo cya Gisirikare cya Gako cyari kiyobowe na Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama, cyarimo Bataillon Gako yayoborwaga na Major BAM Augustin Balihenda.

298777_soldier_300

(Photo:Abasirikare b’Inzirabwoba barwanye basubira inyuma mu Bugesera)

Ahagana tariki ya 17/05/1994, Lieutenant Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka yagizwe umuyobozi wa Akarere k’imirwano (OPS) Bugesera. Kugira ngo iyo OPS ibeho byaturutse kuri OPS Mutara ya Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye yasubiye inyuma igera muri OPS Kibungo yategekwaga na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, OPS Kibungo nayo yaje gusubira inyuma igera mu Bugesera.

Ingabo za FPR zitera mu Bugesera zapfumuriye ahantu habiri:

‐ Komini Gashora ziturutse muri Komini Sake ya Kibungo

‐ Komini Kanzenze ziturutse muri komini Bicumbi ya Kigali-ngali.

Izo ngabo zari zageze mu gace ka Rilima mu birometero 7 (7 km) by’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Tariki ya 19/05/1994: Mu mugoroba Lieutenant Colonel BEM Ndengeyinka amaze kuvugana na 3 muri 4 bategekaga za Bataillons zari zigize OPS Bugesera, Inzirabwoba zavuye mu kigo cya Gako cyarimo kuraswaho ibisasu bya Mortier/mortar 60 mm n’Inkotanyi, ubuyobozi bwa OPS Bugesera bwimuriwe ku RUHUHA muri komini NGENDA. Abasirikare bamwe na bamwe b’Inzirabwoba bari bataye ibirindiro cyabo ku buryo buri bataillon yari isigaranye nk’abasirikare 50 gusa. Inzirabwoba nta morali zari zifite.

Tariki ya 20 na 21/05/1994: Inkotanyi zatangiye kohereza amabombe kuri Ruhuha hari icyicaro cya OPS Bugesera, Inzirabwoba zasubiraga inyuma zitarwanye, kuko Inkotanyi zarasiraga kure zikoresheje za mortiers/mortars na mitrailleuses/machine guns, mu gihe Inzirabwoba nta mabombe n’amasasu y’imbunda nini zari zifite.

last-ned

(Photo:Ikigo cya Gako mu Bugesera cyarashwe ibisasu byinshi bya mortier 60mm)

Byabaye ngombwa ko OPS Bugesera yimura ikicaro ijya hafi y’ibiro bya komini Muyira, hakurya y’Akanyaru muri Perefegitura ya Butare.

Ku kiraro cya Rwabusoro hari akaduruvayo, hari impunzi nyinshi zahungaga imirwano, zivanze n’amatungo, abasirikare… bose bashakaga kwambuka.

Hari hageze abasirikare bo muri Compagnie Génie bari bahamaze icyumweru biteguye guca ikiraro cya Rwabusoro bibaye ngombwa. Abo basirikare baciye icyo kiraro ku ya 21/05/1994, ariko byagenze nabi kuko hakurya y’umugezi hari hakiri Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Major Paul Himbana. Abasirikare bagerageje kwambuka n’umugozi, bamwe bararohama.

Abasirikare bo muri Compagnie Génie bari bafite amato mato ahagwamo umwuka, bashobora kwambutsa abasirikare b’Inzirabwoba n’abaturage bari basigaye hakurya y’Akanyaru mu Bugesera.

Hagati ya tariki ya 22 na 23, Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe yagizwe S3(ushinzwe imirwano) wa OPS Bugesera.
Mu ijoro ry’uwo munsi Inkotanyi zashoboye kwambuka Akanyaru zari zihanganye na Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Major I.G Mudacumura. Bukeye Inzirabwoba zagerageje kwiyegeranya ngo zishobore kugaba igitero zisubize Inkotanyi hakurya y’Akanyaru mu Bugesera. Ariko ntabwo byashobotse kuko Inzirabwoba nta masasu zari zifite ahagije. Ibyo byatumye Inkotanyi zishobora kwegera imbere mu karere ka Mayaga. Abenshi mu basirikare bari bavuye mu Bugesera banze kurwana ndetse benshi baratoroka barigendera.

Kuri uwo munsi Général de Brigade I.G Gratien Kabiligi, G3 (ushinzwe imirwano) muri Etat-Major y’Inzirabwoba yageze ahari icyicaro cya OPS Bugesera hafi y’ibiro bya Komini Muyira.

Ku munsi ukurikiyeho Bataillon Para-Commando iyobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze yasesekaye muri Muyira ivuye i Kigali nyuma yo kuva i Remera, Kanombe iciye Kicukiro na Kabusunzu.

Ariko Inkotanyi zari zimaze kwegera imbere igice kimwe kimaze gufunga umuhanda Muyira-Nyanza, ikindi gice cyaciye ku rundi ruhande cyari kigeze nko muri Metero 500 z’uwo muhanda. Ni ukuvuga ko Inzirabwoba zari zigiye kugotwa ku mpande zombi.
Lieutenant Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka yahise yimurira icyicaro cya OPS Bugesera i Nyanza, asiga Bataillon Para-Commando inyuma yonyine. Mu mirwano y’uwo munsi Jeep radio ya Bataillon Para-Commando yaratwitswe, kubera ko yarimo amabanga menshi ya gisirikare, byatumye Inzirabwoba zihindura uburyo bwo gutumanaho (SOI).

pVElntL

(Photo:Ingabo za FPR ntabwo byaziruhije gufata Ubugesera)

I Nyanza, hari himuriwe Ishuli Rikuru rya Gisirikare (ESM) byabaye ngombwa ko umukuru waryo Général de Brigade Léonidas Rusatira ahita aryimurira ku Kigeme ku Gikongoro.

Bamwe mu basirikare bakuru b’Inzirabwoba batangiye kuganira bibaza amaherezo y’iyo ntambara kubera ko inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité) yari imaze gutora umwanzuro 918 wo ku ya 17 Gicurasi 1994 wabuzaga kugurisha intwaro ku Rwanda (Embargo) ariko kuri FPR siko byari bimeze yakomezaga kubona intwaro zivuye muri Uganda, hakoreshejwe umuhanda Kigali-Gatuna na Kigali Kagitumba. Abenshi muri abo basirikare batangiye gutekereza ko basubira inyuma bakava mu gihugu bityo bigaha agahenge abaturage bari bakomeje kumererwa nabi kubera intambara.

Nyuma y’ifatwa rya Muyira n’Inkotanyi, Inzirabwoba zagerageje kwiga uburyo zakwirwanaho i Nyanza. Ariko ntabwo byari byoroshye kubera kubura amasasu. Inkotanyi nazo zari zamaze kumenya ko Inzirabwoba zifite ikibazo cy’amasasu zikegera imbere gusa zitarasa

Mag-300x166

(Photo:Inzirabwoba mu Bugesera zashegeshwe cyane no kubura amasasu)

Inkotanyi zakomeje kwegera imbere zifunga umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Ruhango mu majyaruguru ya Nyanza n’umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Butare mu majyepfo.

Kurwana ku Nzirabwoba byari bigoye kubera kubura amasasu zakoreshaga amayeri yo gukerereza Inkotanyi mu gusubira inyuma. Ibyo byari ukugira ngo Leta y’U Rwanda yari iyobowe na Ministre w’Intebe Jean Kambanda ishobore kureba uburyo amasasu yaboneka cyangwa hakabaho imishyikirano yo guhagarika imirwano.

Inzirabwoba zatakaje umujyi wa Nyanza tariki 28/05/1994. OPS Bugesera yimuriye icyicaro cyayo i Murama ihita inakurwaho hajyaho OPS Nyanza ihabwa kuyiyobora Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe.

Tariki ya 2/06/1994, ubuyobozi bw’ingabo bwafashe icyemezo cyo guhagarika abasirikare batitwaye neza ku rugamba. Muri bo harimo: Colonel BEM Baltazar Ndengeyinka, Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama, Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye, Major BEM Emmanuel Habyalimana.

Biracyaza……………

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 3)

$
0
0
Zimwe mu ntwaro zakoreshejwe n’impande zarwanaga mu 1994


Urugamba rwa nyuma rw'Inzirabwoba (Part.3) 57mmrecoiless34rsidefront-300x275Canon sans recul 57mm

 

Panhard_AML-90_img_2308-300x300AML 90

panhard-aml-60-05-300x225AML 60

dscn2418-6cf10b-300x225VBL

6a011279457f1228a401156fa057bd970c-800wi-300x98SAM-7

sa-16-gimlet_prev011.jpgfc263ac8-97f4-45c7-b541-1f22c19c1761Large1-300x225SA 16

fr060921_210s1-300x200Gazelle

Recoilless-rifle-beyt-hatotchan-11-300x160Canon sans recul 106mm

d-30j_122_mm_gun_howitzer_serbia_0111-300x242Howitzer 122mm

M101-105mm-howitzer-beyt-hatotchan-1-300x277Howitzer 105mm

ZPU-4_14-5mm_quadruple_anti-aircraft_guns_Russia_Russian_army_defence_industry_640-300x225ZPU 14,5mm quadruple

37mm-300x224Canon bi-tubes 37mm

800px-H12_Type_63_multiple_rocket_launcher-300x225Orgue de Staline LMR 107mm Katiucha

Milan_adt-er_medium_range_weapon_system_anti-tank_missile_MBDA_France_French_640-300x264missile anti-tank Milan

w86_011-300x300Mortier 120mm

gn-300x202Canon sans recul 75mm

Soviet_81mm_mortar_1-300x225Mortier 82mm

last-ned2Mortier 60mm

nsv_01-300x102Mitrailleuse Lourde NSV-12,7 mm

images-4Mitrailleuse lourde DSHK 12,7mm

dragon_M2-.50cal-Browning-Machine-Gun-w_tripod-_-dra75012-300x136Mitralleuse Lourde Calibre 50

vektor-ss77-300x126Machine gun SS-77

Milkor_40mm_grenade_launcher_pic1_South_Africa_-300x191Lance grenades 40mm

images-3lance roquette RPG 7

PKM_machine_gun-300x168PKM machine gun

c6-m60-300x181FN MAG 7,62mm

09ChinaLightMachineGunType56-300x225FM

507805931_small-300x225Uzi 9mm

bren9a-300x167Bren

images-300x90R4 (NATO)

ak47_akm-300x217AK 47 Kalachinikov

2fn_fal2-300x150FN FAL

g3hk-300x102G3

dyn003_original_400_110_pjpeg_2551601_589c174703526dc79607c882ecd145b9G3

Biracyaza………..

Izindi nyandiko bijyanye

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 1)

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 2)

Opération Champagne

PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY, PRM/M R P – ABASANGIZI ITANGAZO RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO [Igice cya Kabili]

$
0
0

Bimwe mubikorwa by’ubugome n’urukozasoni byaranze ingoma ya FPR -Inkotanyi kuva yashoza intambara kugeza ubu.

Banyarwanda, banyarwandakazi;

Twebwe abayobozi n’abanyamuryango bibumbiye mu Ishyaka PRM/RMP- Abasangizi mu bihe nk’ibi byo kwibuka abana b’u Rwanda bo mubwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu moderés bahowe uko Imana yabaremye cyangwa ibitekerezo byabo, bazize ingengabitekerezo y’ivanguramoko ya MRND n’abahutu b’intagondwa bari bariyise abapawa (hutu power), twasanze byarushaho kuba byiza kwibuka n’abandi bana b’u Rwanda bishwe na FPR-inkotanyi kumpamvu zinyuranye zaba izishingiye kubugome bwayo cyangwa se izishingiye ku zindi mpamvu zidasobanutse ndetse tubonereho akanya twifatanye n’imiryango yabo tubahe icyubahiro kibakwiye dore ko iyo miryango yashenguwe n’agahinda kubera kutagira uburenganzira bwo kuririra abayo ngo amarira yabo asohoke yo gutemba ajya munda.
By’umwihariko tukaba twunamiye abantu bose bavugwa muri iri tangazo tutibagiwe n’abandi tutabashije gushyiramo cyangwa kumenya bishwe urw’agashinyaguro mu buryo bwakomeje kugirwa ibanga na Leta ya FPR-Inkotanyi.

Kuva FPR-Inkotanyi yatera mu kwakira 1990 yaranzwe no kwica abanyarwanda batabarika, baba abahutu, baba abatutsi, cyangwa abatwa, itaretse n’abanyamahanga, Impfu zidasobanutse zikaba zarahitanye abasirikari b’ingeri zose, abanyapolitiki, abanyamakuru abihaye Imana, abasivire n’abandi.

Ntidushobora kurondora abishwe bose kimwe n’ibikorwa by’urukozasoni byibasiye inyoko muntu byose ngo tubirangize niyo mpamvu tugiye kubamurikira amazina ya bake cyane muri abo banyarwanda FPR-Inkotanyi ubwayo yishe ndetse na bimwe mu bikorwa by’urukozasoni FPR-Inkotanyi yagizemo uruhare.

Uru rutonde akaba ari nk’igitonyanga mu nyanja ukurikije ubwinshi bw’abantu bahitanywe na FPR- Inkotanyi.
Uru rutonde kandi twifuje kurugira umwihariko w’intwari zitangiye urugamba rwashyize ingoma ya FPR kuntebe maze ikazitura kugira abazo imfubyi n’abapfakazi kugirango abantu bagikomera amashyi FPR barusheho kuyimenya banamenye ko iyo yitumye kumena amaraso idatinya no kwikora munda.

1. Gen-Maj Fred Gisa Rwigema (Tutsi) yazize inyota y’ubutegetsi ya Kagame n’ishyari kubera igikundiro Imana yari yaramwihereye haba mubasirikari cyangwa mubasivire ndetse no mubanyamahanga.
2. Lt-Col Adam Waswa (Tutsi)
3. Maj Dr Peter Bayingana (Tutsi) yazize kurusha Kagame amashuli.
4. Maj Chris Bunyenyezi (Tutsi) izi ntwari uko ari enye zazize ko arizo zahabwaga amahirwe yo kuba zayobora igihugu FPR iramutse igeze ku ntsinzi naho Kagame akaza mumyanya ya kure.
5. Senior-Officer Edison Mico (Tutsi), wayoboraga 21st Combined Mobile Force;
6. Senior-Officer Kayitare Intare batinya (Tutsi), wayoboraga 101 Combined Mobile Force yahawe uburozi. Kayitare yari yarigeze kuba umwe mubarindaga Gen-Maj Fred Gisa Rwigema akaba n’inkoramutima ye. Kagame yamwishe kubera gutinya ko yazamuryoza urupfu rwa Rwigema
7. Senior officer Ngumbayingwe (Tutsi) Yaguye I Kabuga bamurashe na machine gun bamuturutse inyuma babeshya ko ari haduyi wamurashe ariko ari Kagame watanze itegeko ryo kumwica. Yazize ubutwari bwe no kuba yari inkoramutima ya Kayitare Intare batinya. Nyuma yo kumwica hari hatahiwe Col Kazintwari Kadafi na Majoro kwikiriza Imana ikomeza kubahagararaho nabo bagombaga kuzira ibyo Ngumbayingwe yazize.
8. S/Lt Charles Ngomanziza (Tutsi) wabaye muri Lukaga batayo ya magana atandatu yari ikambitse muri CND. Umucikacumu wenyine wari warabonye ako gapeti muri icyo gihe , yari yarize ku ishuli rya APACOPE. Bamwiciye i Kigali azira ko yari mu gikorwa cyo guhungisha imiryango y’abatutsi ngo abatabare rugikubita kandi Général Charles Karamba wari IO wa Lukaga na Général Charles Kayonga bari bafite amabwiriza yo kureka abapfa bagapfa ndetse ko n’uziha gutabara ari ugupfa nawe.
9. Senior-Officer Gakuba (Tutsi), wari ushinzwe amahugurwa y’ingabo.
10. Col Nduguteye alias Karisoriso (Tutsi) yakokomokaga mubugesera mubo bita abamere ariko akaba yarinjiranye n’inkotanyi baturutse Uganda. Uyu nawe yabaye muri High commande mugihe cy’urugamba. FPR imaze kugera kuntebe imuhemba kumwicisha uburozi.
11. Col Alex kanyarengwe (Hutu) yakoranye na FPR ari perezida wayo igeze kubutegetsi imuta hanze nyuma imuha uburozi aratabaruka.
12. Col Cyiza Augustin (Hutu), Ex FAR, wishwe Leta ya FPR ikabeshya ko yatorotse igihugu imodoka ye bayisanze ku mupaka wa Cyanika mu Ruhengeri aho Maneko za DMI zari zayijyanye nyuma yo kumwivugana. Aha twakwibutsa ko kumuhitana byageragejwe gatatu avuye kwigisha ULK buri gihe bagasanga hari umuntu yahaye lift bakabisubika, ariko ubwa nyuma hagatangwa itegeko ryo kumwicana n’uwo yari yahaye lift w’ umunyamulenge.
13. General Nzabanita Alias Dictionnaire (Hutu), Ex FAR, yarahotowe hakwizwa ibihuha ko yafashe ishati ye akayizingamo umugozi akayiyahurisha yimanitse.
14. Col Lizinde Theoneste (Hutu) wicanywe n’umucuruzi Bugirimfura;
15. Seth Sendashonga Mugabushaka (Hutu), Umuhutu wakoranye na FPR Inkotanyi akaba yaranabaye Ministiri wayo mbere yo kuzinukwa ibibi bya leta akiyemeza guharanira inyungu za bose. Umwicanyi Lt Mbayire Alphonse wari uzwi ku kazina ka Professor, (Tutsi), wahoze akora mu Kigo cy’Ubutasi cya DMI.afatanije n’ibiro by’ubutasi bya external, niwe wakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa urupfu rwa Seth Sendashonga, Lizinde na Bugirimfura bapfiriye igihe kimwe mu buhungiro, icyo gihe uyu mwicanyi yari Umunyamabanga wa mbere wa Ambassade y’u Rwanda i Naïrobi muri Kenya. Aka kazi k’ubuhotozi yagatunganyije nk’uko abari bamutumye babyifuzaga. Hanyuma arangije uwo murimo w’urukozasoni n’ubugome butagira urugero, agarurwa mu Rwanda ku kicaro cya DMI ahembwa gukubitirwa amasasu ku Kicukiro aho yari avuye mu kabari gufata rimwe.

16. FPR yiciye mu ishyamba abasirikari b’abafrancofone batabarika bazira ko bize kurusha abanglofone, abandi ngo niba sintabeba, n’ubundi bugome bubabaje.
17. FPR yishe abasirikari benshi kuva Kigali yafatwa kugeza n’ubu bakicwa, aba demob (abavuye ku rugerero) bahotowe nta kivugira bakazimira burundu, abasabwe kujya mu dutsiko tw’amabandi bakwanga bagahigwa na General Karake Karenzi ndetse na General Dr Karimba; abacitse ku icumu ry’aba bagabo bakabuzwa kubaho mu gihugu, bikaba ngombwa ko baba impunzi mu bindi bihugu, abandi bagafungirwa mu byobo byuzuyemo amazi mu Kigo cya Miltary Police i Kanombe n’ahandi.
18. FPR inkotanyi yicishije abatutsi benshi mu Rwanda ahagana za Ruhango, Gisenyi, Bigogwe n’ahandi hirya no hino mugihugu. Aho bategaga ibisasu bigahitana amamodoka atwara abagenzi benshi., maze bikitirirwa ibyitso, abatutsi bo muri utwo duce bakabyishyura bicwa banafungirwa ubusa, kandi ari abacengezi ba RPF babitegaga kugira ngo batere akajagari mugihugu nk’uko bari kubikora muri iyi minsi mumugi wa Kigali.

19. Gapyisi Emmanuel, (Hutu), yari umunyapolitiki wo wakomokaga ku Gikongoro, akaba umukwe wa Perezida Kayibanda yishwe na FPR igamije guteza umwiryane hagati y’abayoboke ba MDR na MRND .

20. Nyungura Emile n’umufasha we (ababyeyi b’umucuranzi w’ikirangirire Corneille Nyungura ubarizwa muri Canada) umunyapolitiki wa PSD nabo bishwe na FPR, bari batuye ku Kicukiro.
21. Gatabazi Felisiyani (Hutu) yishwe n’inkotanyi kunyungu za politique. Inkotanyi zamwishe kugira ngo zitere urujijo n’umwiryane mumashyaka y’imbere mugihugu, noneho abakombozi bo bahita bumva ko ari MRND na CDR bishe umukuru wabo, ni uko Bucyana anyuze iya Butare atararenga i Mbazi baramutangira baramucocagura kubera umujinya w’urupfu rwa Gatabazi.
22. Bugirimfura (Hutu), umucuruzi wicanywe na Col Lizinde Theoneste;
23. Col Ngoga (Tutsi), wiciwe Nasho hagakwizwa impuha ko yiyahuye.
24. Col Cyiza (Tutsi), wahoze ayobora Charlie Combined Mobile Force, uzwi cyane mu birunga no mu majyaruguru, wishwe nyuma gato y’uko Kigali ifatwa amaze kwamburwa amapeti akagirwa S/Liyetona kubera ibibazo yagiranye na Kagame ku giti cye;
25. Maj Rutayisire Wilson alias Shaban (Tutsi), wayoboraga ORINFOR, akaba yariciwe i Goma hagakwiza impuha ko yiyahuye;
26. Maj Alex Ruzindana (Tutsi), wishwe na Maj Butera wa DMI muli 2003, amuhotoreye muli Nyungwe akoresheje imbunda ya masotera(pistol) yari yatwaye mu ngofero yari yambaye;
27. Maj Birasa (Tutsi), wicanywe na Capt Eddy batezwe ambush (ambuscade), dore ko bo banamenye abari bayoboye icyo gico, umwe agasakuza ahamagara umwe mu bicanyi (tudatangaje izina rye muri iyi Nyandiko) abaza ati [Afande nimwe mudukoreye ibi?] mbere yo kududubizwaho urufaya. Ni uko Leta ikwiza impuha ko ari abacengezi babasanze muri Kigali-Ngari;
28. Cpt Eddy (Tutsi), wari ushinzwe Artillary i Byumba, akaba yarapfanye na Mjr Birasa batezwe ambush (ambuscade) nk’uko bimaze kuvugwa haruguru;
29. Cpt Donat Muvunanyambo (HUTU), Umuhutu wahoze mu Ngabo za Ex-FAR, nyuma akaza kujya mu Nkotanyi. Yarashwe amasasu y’urufaya n’Inkotanyi ku itegeko rya Kagame, kandi yari mu bayobozi bakuru bazo;
30. Cpt Hurbert Kamugisha (Tutsi), wiciwe i bugesera ahawe masotera ngo yirase kuko yari yaciriwe urwa pilato n’ibukuru. Uyu yari umwe mu bayobozi b’inzego z’ubutasi mu gihugu, akaba yari yararongoye umucikacumu w’inyamirambo.
31. Lt Claude Ruraza (Tutsi), umututsi w’umugogwe wishwe azira kwanga guhohotera abahutu no kuba yari ashinzwe imirimo y’iperereza muri DMI byatumye akurikiranira hafi iyicwa ry’abagogwe benewabo ritari rimushimishije kandi rikorwa ku mabwiriza y’abari bamukuriye abireba n’amaso ye kandi abyumva n’amatwi ye.
32. Cpt Seruada (Hutu), wavuye Uganda bamurasiye i Gabiro mu mutara hamwe n’aba escot be biganjemo abatutsi bakwiza impuha ko ngo bari bagiye gutangiza rébellion. Uyu n’ubwo yari yaravuye Uganda ntibyamubujije kuzira ko yari umuhutu wari ufite inkomoko i Butare kandi wari warabonye ibyo FPR yakoreye bene wabo bagatinya ko ashobora kuzihorera akaba yari yaranorongoye umucikacumu nawe wakomokaga I Butare bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Mike.Bakaba bari batuye inyuma ya Cosmos i Nyamirambo. Bamaze kumwica urugo rwe rwahise rutahwa na Nyakwigendera Claude Dusayidi wahoze ari umujyanama wa Kagame.
33. Cpl Jimmy (Tutsi), uvuka i Nyamirambo wabarizwaga muli 21st Batallion (akaba yari ashinzwe iby’itegwa n’itegurwa ry’ibisasu byo mu bwoko bwa mines, kandi yari yarize amashuli ya Normal Technique kera mu Rwanda), waciwe umutwe nk’itungo mu ibagiro, abamuzi bagasanga igihimba haliya no gushaka aho umutwe uherereye ntibyorohe, kandi nta aduyi wari hafi y’aho yaciriwe umutwe (mu gitero cyaje kwitwa icyo ku ya munani) dore ko n’iyo riba isasu ry’umwanzi byari kugaragara. Isasu ntirikerera umutwe ngo riwukureho riwushyire ukwawo. Uyu muhungu ufite icyo apfana cya hafi cyane na perezida wa FPR ubwe yari azwiho kutavugirwamo no kuvugisha ukuri mu kwamagana ivangura ryakorwaga n’ubuyobozi bwa gisilikali rigirirwa bamwe mu bana b’u Rwanda batavukaga aho ibutware bashaka, cyangwa baziraga ubujijuke bwabo. Ibyo akabigaya yewe n’imbere ya Nduguteye na Kagame ubwe iyo habaga habaye impamvu ituma bahura n’abasilikari muri rusange.
34. Cpt Richard Isoke (Tutsi), wari Director of Criminal Investigation muri DMI, wishwe urw’agashinyaguro mu Burundi n’umurambo we ntugarurwe amaraso ye akaba yaramenwe na Lt-Col Karangwa John ubu ukora muli DMI. Yari yarashakanye n’umucikacumu rya jenoside kandi yari yarabanje kugirana ibibazo bikomeye cyane na Général Karenzi Karake ndetse na Patrick Nyamvumba kubera umucuruzi (izina rye ntituritangaza kubera umutekano wa benshi) bari barahejeje mu buroko nkana, maze bagataha n’urugo rwe ku gitsure cy’Inkota n’Isasu (iterabwoba). Capt Richard Isoke rero wari umaze kuvumbura amabanga y’ubusambo n’ubutindi bwari bwihishe inyuma y’ibi n’ibindi byinshi yari atangiye kurwanya, abigwamo.
35. Lt-Col Karangwa Kadogo (Tutsi)
36. Capt Rwapapa (Tutsi), wari mu bayobozi b’ingabo, akaza gufungwa Kigali igifatwa akarinda apfira mu munyururu nyuma y’imyaka irenga 15 nta rubanza nta no kwisobanura. Umuryango we warababaye urihanagura na n’ubu agahinda watewe na FPR-Inkotanyi karacyawuzonga
37. Sgt Gahima Olivier (Tutsi), uvuka mu Bugesera akaba yarahoze akora muli CID, wicanywe n’umugore we i Kigali mu Kiyovu, hanyuma hagakwizwa impuha ko yarashe umugore we nawe akirasa.
Uyu musore yari yabanje kugira ubwoba bwa Gacinya bari barakoranye arahunga, nyuma aza kugaruka anashyikirana na Gacinya wahoze ali shebuja mbere yo kwivuganwa n’inzego z’umutekano hafi (muri metero nkeya cyane) y’urugo rwa Général Ibingira n’Urugo rw’Umukuru w’Igihugu.
38. Assiel Kabera (Tutsi), wabaye perefe wa Kibuye nyuma akagirwa umujyanama muri présidence kugeza ubu akaba nta anketi yigeze ikorwa ku rupfu rwe kubera amabanga yari afitanye na FPR- Inkotanyi.
39. Pierre Claver Rwangabo (Hutu), wapfanye n’umuhungu we w’imfura n’umushoferi we mu ijoro ry’uwa 4 rishyira5 werurwe 1995, umuhutu wabaye Prefet wa mbere wa Butare Inkotanyi zigifata ubutegetsi, maze zigahita zimwivugana atamaze kabiri ahagana i Mbazi
40. André Kagwa Rwisereka (Tutsi), wari Visi-Perezida wa green party, waciwe umutwe nk’itungo mu ibagiro azira kutavuga rumwe na FPR;
41. Munyandamutsa (Hutu), Burugumesitiri wa Komine Rushashi uzwi cyane ko yagiye mu nama y’umwiherero y’ababurugumesiri ba MRND muri 1992 bakababwira gahunda yo kwica abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na MRND noneho Burugumesitiri Munyandamutsa bikamwanga mu nda akabavamo akabitangaza akanabyamagana kumugaragaro. Nyuma ya 1994, yakomeje kuba Burugumesitiri ariko FPR/APR iza kumutegera mu nzira iramwica;
42. Rugambage Jean Léonard (Tutsi), Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi yazize gushyira ukuri ahagaragara;
43. Charles Ingabire (Tutsi), Umunyamakuru w’ikinyamakuru Inyenyeri
44. Dr Ndamage Francois (Tutsi), umucikacumu wa jenocide wahoze muri TRAC. Bamutsinze munsi y’urugo rwa Perezida mu Kiyovu ahantu harinzwe kurusha ahandi mu Rwanda babanje kumwambura imyenda yose hanyuma bamurekera mu modoka barayihirika igonga igiti cyo ku muhanda, hakwizwa impuha ko yazize impanuka,
45. Dr Claude Sibomana (imvange)(Gynecologue) wo mu bitaro bya kaminuza i Butare; wapfuye arozwe agaturika umutima; maze bikitirirwa ngo umunaniro (surmenage). Yavukaga ku babyeyi badahuje ubwoko, akaba yarabarirwaga mu bacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi.
46. Bwana Theogène (Tutsi), umusivili ufite nyina uba ku mugabane w’ i burayi kuva kera, akaba yariciwe mu mujyi wa Kigali kuri Rond-Point mumwaka w’ 2007, azize ko yari yabonye aba GP (garde présidentielle) ba Kagame bica umu-demob wavuye i Buganda witwa Eric wari utuye hafi ya Peyaje i Kigali.
Abo ba GP bahise bahabwa amabwiriza yo kwica uwo mucikacumu witwa Theogène wari wabonye ayo marorerwa bamugongesheje imodoka ya Ambulance nyuma y’iminsi mike itageze ku cyumweru iyicwa ry’uwo mu-demob ribaye.
Nta perereza Polisi y’igihugu yigeze ikora kuri ubu bwicanyi, kandi abaturage batuye aho hafi y’inzu y’umukuru w’igihugu benshi barabihagazeho imbonankubone. Abategetsi b’ingabo zirinda umukuru w’igihugu bamaze gukora ayo mahano kandi bohereje umuntu wo gufata ku ngufu (viol) umukobwa wari fianse wa Nyakwigendera Eric, ni uko ahita amutera n’inda n’ubundi burwayi maze umukobwa abura aho aregera kuko abigize bene igihugu alibo bamwiciye fianse bakanamufata ku ngufu.
47. Ihotorwa riteye isoni ry’abasenyeri 3 n’abandi bihayimana benshi; ryakorewe i Gakurazo muli Gitarama ku mategeko aturutse ku buyobozi bukuru bw’ingabo zari ziyobowe na Générali Kagame, muli kamena 1994. Aba basenyeri b’abahutu barimo na Archeveque w’Urwanda ni: Nyiricyubahiro Vincent Nsengiyumva, Archevêque wa Kigali, Nyiricyubahiro Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi, Joseph Ruzindana, Musenyeri Umushumba wa Byumba, hamwe n’abapadiri icyenda, Innocent Gasabwoya, Jean-Marie-Vianney Rwabilinda, Emmanuel Uwimana, Silvestre Ndaberetse, Bernard Ntamugabumwe, François-Xavier Mulingo, Alfred Kayibanda, Fidèle Gahonzire na Jean-Baptiste.
48. Musenyeri Phocas Nikwigize, (Hutu), Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri FPR Inkotanyi zishe ahungutse mu 1996 avuye muri Congo (ex-Zaire) ;
49. Claude Simard, umunya Canada wihaye Imana wishwe mu ijoro ryo ku wa 17 ukwakira 1994 kuli Paroisse ye ya Ruyenzi.
50. Padiri Mudashimwa Gaspard (Hutu), wari uzwiho kuba yarahimbye indirimbo yitwa Inzirabwoba y’ingabo za kera; wahohotowe na DMI mu iseminari yo ku Rwesero kigali itarafatwa. (Lt Col Rwahama jakson na col Mupenzi bari mu buyobozi bwa DMI nibo babazwa iby’urupfu rw’uyu musaza). Col Mupenzi uyu ubu yakuweho ikizere maze ajya kwihisha mubarokore.
51. Ernest Werabe (Hutu), umuhungu wabo wa perezida Gregoire Kayibanda, wishwe nyuma yo gufungirwa ahantu habi (hagizwe ibanga) hatari ubuhumekero, nyuma gahunda Leta ya FPR yari imufititiye ikarangizwa no kumuhotora bunyamaswa.
52. Capt Francois (Tutsi), Umucikacumu wa jenocide warashwe n’ umu escort wa Ministiri HARERIMANA Musa Fazil, akaba yarishwe akiva kwihugura mu bushinwa, akaba yari ashinzwe Pharmacie y’ibitaro bya Kanombe.
53. Umucuruzi Nzovu (Tutsi), Umututsi w’i Kibungo w’umucikacumu rya jenoside. Yazize ko yari yatsindiye isoko rikomeye cyane rya za stations za Essence yapiganwaga na FPR ikaba itari yiteguye ko haba hari umunyarwanda wagira amafaranga ahita ashyiraho ako kanya akegukana iryo soko.
54. Umucuruzi Mathias Myasiro, (Hutu) wacuruzaga ibikoresho byose by’ubwubatsi mu mugi wa Kigali mbere ya 1994 akaba yari afite amafaranga miliyoni 900 muri banki y’Ubucuruzi i Kigali FPR ikamwica ahungutse ngo ibone uko itwara ayo mafanga ye;
55. Abana b’i Nyange ku Kibuye bishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi hagamijwe gutesha agaciro révendications za FDLR no kugirango bigaragare ko ari umutwe w’iterabwoba koko n’amahanga abyikirize, bityo ntihazigere habaho imishyikirano ihuza impande zombi. FPR igahita ibipfurika ibagira intwari ngo hatazava aho hagira n’uwasaba ko hakorwa iperereza;
56. Abana b’abanyeshuli b’i Muramba ku Gisenyi bishwe na FPR ku mpamvu zimwe n’iz’ab’ i Nyange no kugirango FPR ibone uko yica Umuyobozi w’iryo shuli, umubikira w’umuzungukazi ukomoka mu Bubiligi (Belgique) bamuziza ko yari amaze kubona ubwicanyi bwinshi Inkotanyi zakoraga mu Rwanda ko yazaba umutangabuhamya w’impamo mu mahanga;
57. FPR yiciye mu Rubirizi abana babiri b’abahungu b’imicuko (enfats mineurs) (Kadafi na Murumunawe) b’umugabo witwa Karangwa wari utuye kumumena ibaziza ko se yari umuyoboke wa MRND
58. FPR yishe umugabo w’umuhutu wari utuye ku mumena munsi yo kwa honorable Byabarumwanzi witwaga Jean Pièrre (papa Yannick) imuhoye isura ye gusa. Umubare munini w’abacikacumu bari baturanye ukaba wararokokeye iwe.
59. FPR yishe umugabo w’umuhamya wa Yehova witwaga Karori (Hutu) wari kavukire yo mu Rwampara hafi ya CESIK wambutsaga abatutsi abajyana ku irebero aho inkotanyi zari zikambitse akigarukira zirangije zibeshya ko ari interahamwe za mwishe.
60. FPR yishe umugabo Bahufite Modeste w’umuhutu w’umunyacyangugu wari utuye mu Rwampara iruhande rwa CESIK imuhora ko yakoraga akazi ka Rujigo kandi yaminuje mu mategeko ndetse akaba ataratinyaga kugaragaza ibyo atekereza.
61. N’ubwo ibitero by’abacengezi byabayeho, abanyarwanda n’amahanga bagomba kumenya ko FPR yagiye ibyitwaza igakora ikinamico ryo kwigabaho ibitero ubwayo kugirango ibonereho uko yica abahutu n’abanyamahanga yabaga yagambiriye kwica ahantu runaka nk’i Muramba n’ahandi henshi;
62. Iyicwa ry’abahutu ibihumbi mu nkambi z’impunzi I Kibeho nyuma y’intambara ya 1994, ubu ntirikiri ibanga. Bitinde bitebuke Général Ibingira na Général Kagame bagomba kulibazwa;
63. Iyicwa riteye isoni muri Kibuye ry’abatutsi bacitse ku icumu bicwaga n’Inkotanyi kugira ngo bivugwe ko ari Ingabo z’abafaransa zabivuganye cyangwa zatumye bicwa. FPR yakurikijeho gutoteza abanyakibuye birenze urugero. Aho abafaransa batageraga vuba Inkotanya zahabatanze basangaga zabamaze. Ibi ni Inkuru abacikacumu b’abanyakibuye bazi neza arko bakicecekera kubera gukurwa umutima na FPR-Inkotanyi. Abantu bagendaga bazisanga basakuza ngo Inkotanyi zije kudutabara bazigera imbere zikabica umusubizo, bakabura aho bahungira handi.
64. Iyicwa ry’abacikacumu b’i Rukumberi bishwe na FPR kugirango ibone impamvu zo kwikiza abatu yari yagambiriye kwica ibeshya ngo irabarengera.
65. Abaturage benshi b’abahutu bishwe na FPR Inkotanyi muri Superefegitura ya Kinihira igihe cy’imishyikirano ya Arusha intambara yarabaye ihagaze (mu kitwaga “Zone Tampon”);
66. Iyicwa ry’Aba-ofisiye n’aba-sous-ofisiye b’abahutu batahukaga bwangu muri 1994 bagahita bashyirwa mu rwakiriro(camp de transit) nyuma bakerekezwa iya Kami gukubitwa agafuni aho gusubizwa mu ngabo nk’uko byabaga biteganyijwe;
67. FPR yashoye abanyarwanda n’abanyekongo mu intambara idafite icyo ibamariye igamije gusahura umutungo w’igihugu cy’inshuti no gutsembereyo impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugera kurwego rwa jenoside nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuryango w’abibumbye yiswe mapping.
68. FPR yateje umwiryane mubwoko bw’abatutsi b’abagogwe, abanyamasisi n’abanyejomba yakoreshaga mubitero byayo byo muri Congo kugeza ubwo basubiranyemo baramarana maze ntiyaha umwanya imiryango yabo ngo ibunamire irangije ihemba umukozi wayo Général Ntaganda kumutanga I Lahay ngo ayibere igitambo.
69. Leta ya FPR ikomeje guteza umutekano muke mu gihugu imbere imisha ama grenade mubana b’u Rwanda igamije gutera ubwoba abanyarwanda n’amashyaka RDI na PDP yahagurukiye kuyirwanya amaze iminsi atangaza ko yiteguye kujya gukorera mugihugu imbere. Izo grenades ziterwa na DMI ifatanyije n’umutwe wa Special Forces ndetse n’uw’aba GP barinda umukuru w’igihugu. Ibi bikaba bimaze kuba akamenyerewe ko grenade n’ibisasu biterwa n’inzego za Leta abaturage bagapfa abandi bakaba ibimuga, bikaba nta munyarwanda n’umwe ushobora gutinyuka kwigaragambya cyangwa kubaza FPR amahano ikorera abanyarwanda n’impamvu yayo.
70. Nyuma y’intambara gato ubuyobozi bwa FPR bwatanze itegeko ryo kurasa abasore b’abasirikari barenga 40basagutse kubandi batagira ingano bari bamaze kwicirwa mu ibohero ryo kumurindi aho bari bafungiye bakajyanwa kurasirwa i Gabiro bazira ko bagerageje kugaragaza akarengane bari barimo icyo gihe ko gufungirwa ubusa mugihe abanyabyaha nyakuri bafungurwa kubera amasano bafitanye n’abidishyi.
71. FPR yiciye abasore b’abasirikare 70 i Nasho mu mwaka w’ 1998 bazira ko Atari abega nka Kagame bazize gusa ko ari abanyiginya, ubwo bugome bukaba bwarashyizwe mu bikorwa na Général de Brigade Bagabo mu bufatanye bwa Colonel Zigira wigeze kuyobora Military Police.
72. FPR yohereje abasirikari bayo benshi bafite isura nk’iy’abahutu bacengera mu nterahamwe bambara n’imyenda yazo bakorana nazo ibikorwa bya jenoside n’ibindi byose zakoraga kuko amasura yabo yatumaga ntawabakeka. Maze si ukwica abatutsi benewabo biva inyuma kugirango byose bitwererwe MRND n’abahutu bose muri rusange.
Ikibabaje ni uko rimwe na rimwe nyuma y’intambara iyo habaga nk’umucikacumu ugize uwo amenya muri abo bakoreshejwe amahano amwibutse nko mubitero byagabwe kubatutsi bahitaga bamurigisa ubuziraherezo maze bakazatangaza ko yaguye kurugamba.
Ibyo byagaragaye cyane mugisirikari aho abana b’abacikacumu babonaga abantu bibuka nko mubitero byarimbuye imiryango yabo induru bakayiha umunwa maze igikuba kigacika mugisirikari.
73. FPR ikomeje kubeshya ko yahagaritse Génocide y’abatutsi kandi yaramaze abatutsi barokotse jenocide cyane cyane abagogwe bicwaga ku mugaragaro mu gihe kirekire inka zabo zigashimutwa maze zigataha inzuri z’aba Général mu Mutara. Ntibyagarukiye aho kuko bishe n’abatutsi b’abanyamulenge babasanze i Minembwe babaziza ko Général Masunzu yanze kwifatanya na FPR mu gusahura Congo, barangiza bakishushanyamo abacunguzi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
74. FPR yakenesheje nkana abacitse ku icumu rya jenocide y’abatutsi ibarangariza mu bikorwa byo gusabiriza mu bigega by’ivangura no gushinja abahutu ibinyoma igamije kubaheza mu bucakara no kubateranya n’abahutu kugirango badatahura ibikorwa bibi byayo.
75. Leta ya FPR yashyize mu bikorwa umugambi mubisha wo kumara abatutsi b’abacikacumu rya jenoside ibyitirira abahutu FPR ibeshya ko bagamije GUSIBANGANYA IBIMENYETSO (killing evidence).
Inkotanyi nizo ziyiciye hafi 100% by’aba batutsi b’abacikacumu nyuma y’uko ifata ubutegetsi.
Ibyo byacogojwe n’uko amahanga yashakuje abona ko ari ibintu bidasanzwe, abaza Leta ya FPR ukuntu yananiwe kurinda umutekano w’abacikacumu, mu gihe ivuga ko ifite ingabo zikaze zijya no kuwurinda mu mahanga. Ndetse bamwe (barimo abanyamakuru banyuranye b’abanyarwanda n’abanyamahanga) bakanifuza ko niba iyo Leta idashoboye kurinda abacikacumu yabivuga, amahanga akabirindira.

Aha tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda n’isi yose ko Leta ya FPR-Inkotanyi yabeshye amahanga ngo ishoboye gufasha mu gukemura ikibazo cya jenoside ibera Darfour muri Sudan yoherezayo abasilikare b’u Rwanda (RDF). Abasilikare bakoze jenoside ku benegihugu babo b’abahutu n’abatutsi bahagarika jenoside ya Darfour bate ikorwa na Bashir Perezida wa Sudan inshuti magara ya Perezida Kagame akingiye ikibaba ngo Urukiko mpuzamahanga mpana-byaha byo byibasira inyokomuntu rutamufata ;
76. DMI (Department of Military Intelligence) igihe yayoborwaga na Rwahama Jackson nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije yaremye umutwe w’abajura bitwaje intwaro ugizwe n’umubare munini w’abana b’abacikacumu rya jenocide, abavuye i Burundi ndetse na Congo (ex-Zaïre) bakayogoza imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) yari yaraje gufasha abanyarwanda mu kaga igihugu cyacu cyari kivuyemo, abacuruzi bikorera kugiti cyabo n’ama Banki hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye yarangiza ikabahemba kubica.
Ingero nkeya cyane mu zindi nyinshi:
- Nyakwigendera Sgt Kapiteni wari waravuye I Burundi,
- Nyakwigendera PteKabano wakomokaga I Nyamata,
- Nyakwigendera Sgt Mugabo Jules wakomokaga i Nyange ya Mugesera i Kibungo,
- Cpl Aimable wakomokaga I Burundi,
- Sgt Sandy wakomokaga I Bugande,
- Cpl Maye wakomokaga i Goma ya Zaïre wari ikirangirire mu kwiba amamodoka ahenze ya za ONG n’abacuruzi,
- SGT Gashumba wari uzwiho kutagira ubwoba
- Pte TOTO wari waravuye iburundi ababyeyi be bakaba bari batuye ku Kimironko.
- n’abandi tutarondoye;

Aka gatsiko k’amabandi y’igihugu gifite guverinoma ibeshya ko ihagarariye abanyarwanda, kakaba kali gahagarikiwe kandi kanahabwa amabwiriza by’umwihariko na Générali Karake Karenzi (KK) [Ubu ukuriye Urugaga rw’Inzego z’Iperereza zose zo mu gihugu – NSS] wari ukuriye DMI icyo gihe, ndetse na Générali Dr Karimba wayoboraga Ishami ry’Ubuvuzi mu gisirikari (DMS), [ubu uhagarariye u Rwanda mu Ngabo z’Amahanga].

77. FPR yashinze amagereza ya gisirikari atemewe n’amategeko agafungirwamo inzirakarengane zidaciye mu butabera; kandi nabwo wakwitegereza abayafungirwamo ugasanga ari bamwe gusa:
Ingero:
- Gereza ya gisirikari yo ku Murindi,
- Gereza ya gisilikali ya Kibungo,
- i Kami mu kigo cya Gisilikari ahakubitirwaga udufuni na DMI,
- ku Biro Bikuru bya DMI ahazwi ku izina ryo ku Kabindi aho abantu bafungirwaga ntawe uzi iherezo n’impamvu, akenshi bakahava berekezwa i Kami guhotorwa,
- abafungirwaga mu Kigo cya Camp GP ku Kimihurura,
- mu Kigo cya Military Police I Kanombe,
- n’ahandi henshi, harimo amazu aboneka nk’asanzwe mu ma quartiers atuwe, yakodeshwaga na DMI kugira ngo ijye inigiramo abantu, iri banga rikamenywa na Nyumbakumi gusa n’abandi bayobozi bake, akenshi babaga barakoze cyangwa se ari abakozi ba DMI na Camp GP (Republican Guard);
78. FPR yishe abantu bo mubwoko bw’abahutu batagira ingano kuri za stade zitandukanye babatumiye munama n’abo biciye muri za casho zitandukanye mugihugu.
79. FPR yishe Abantu benshi ibabeshya ko ibajyanye gusarura umuceri i Byumba.
80. FPR yiciye abantu benshi I Ndera abandi batwikirwa mumazu y’I Masaka na Gasogi ibavanye kuri stade amahoro ibabeshya ko ibarokoye.

Aba bose tuvuze ndetse n’abandi tudashoboye kuvuga bazize ubugome n’ubugambanyi bwa FPR- inkotanyi muri ibi bihe by’icyunamo turasaba abanyrwanda bose bashyira mugaciro ngo twifatanye n’ababo tubibuke kandi turusheho kumenya no gushyira ahagaragara ibikorwa by’ubunyamaswa bya FPR inkotanyi maze twese hamwe dufatane urunana mu kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa abana b’u Rwanda.

Imana ifashe u Rwanda n’abanyarwanda mu kwigobotora ingoma mpotozi.

Turangije dukomeza kandi twihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugirango tuzabashe kubaka UBUMWE bw’abanyarwanda tugire u Rwanda rutubereye twese.
Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze imiryango yabo yapfakajwe cyangwa se yagizwe imfubyi na FPR Inkotanyi.
Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 10/04/2013

Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:
1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;
2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>