Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10383 articles
Browse latest View live

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abanyamakuru b’ikinyamakuru The East African na Radio KFM


AMAGAMBO Y’UMUKURU W’IGIHUGU NI CYO KIGUZI CY’ICYEZERE CYE

$
0
0

Ishingiye ku myanzuro y’Inama yo kuwa 31 Mutarama 2016  yagarutse cyane cyane ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu bujyanye n’ Umwaka Mushya wa 2016 ;

Imaze kubona ko ubwo butumwa bwakiranywe amakenga menshi cyane cyane ku ngingo  irebana n’ibiganiro Leta y’u Rwanda ngo yagirana n’abatavugarumwe nayo ;

Imaze gusesengura ku buryo bwimbitse  iyo ngingo y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu itagombye guca mu rihumye abanyapolitiki   ahubwo yakagombye gufatwa nk’icyemezo gikomeye  muri politiki;

Bishingiye ko Umukuru w’Igihugu agomba kutava ku ijambo rye cyane cyane ko ibyo ari byo kiguzi cy’ icyezere agomba kugirirwa ;

Komite Nkuru Yagutse y’Ishyaka PS IMBERAKURI iramenyesha Abarwanashyaka bayo, Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane Abatavugarumwe na Leta ya Kigali ndetse n’Amahanga ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS IMBERAKURI riremeza ko Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rijyanye n’ubutumwa bw’Umwaka Mushya wa 2016  ari igikorwa kiri mu mvugiro ya politiki cyane cyane ku birebana n’aho avuga ko yiteguye kuganira n’Abatavugarumwe na Leta ye.

Ingingo ya 2 :

Ishyaka PS IMBERAKURI ryasanze bikwiye ko iyo ngingo riyisesengura kandi rikayiganiraho mu rwego rwo gushoza  impaka za politiki   zirebana n’uburyo habaho ibiganiro hagati ya Leta ya Kigali n’Abatavugarumwe nayo cyane cyane ko ibi biganiro bifatwa nk’umuziro mu Rwanda.

Ingingo ya 3 :

Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo kwereka Umukuru w’Igihugu ko byari bikwiye ko hagaragazwa ku ikubitiro urwego  ibiganiro  yifuza kugirana n’Abatavugarumwe nawe byaberamo  kuko yagombye kutava ku ijambo rye cyane cyane ko icyezere cye gishingiye kuri iki kiguzi.

Ingingo ya 4 :

Ishyaka PS IMBERAKURI ritsimbaraye  ku biganiro bitagira imbereka kuko ari byo byonyine byatuma  abanyapolitiki bireba bagera ku bwumvikane busesuye bwaboneka bamaze kwerekana ibibatanya n’ibibatandukanya bidasubirwaho muri politiki.

Ingingo ya 5 :

Kuva ryashingwa na nyuma yaho ryemerewe nk’ishyaka rya mbere mu Rwanda ritavugarumwe na Leta ya Kigali, Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko ritigeze riva kuri uwo mujyo w’ibiganiro kugeza naho ryemera kwibagirwa ibikomere ryatewe ariko kandi rirasaba kwitondera ibi kurikira :

  • Ishyaka PS IMBERAKURI ntabwo ari umwanzi w’Igihugu nk’uko Ishyaka FPR INKOTANYI ribivuga ;
  • Ishyaka FPR INKOTANYI rigomba kurangwa n’imigenzo myiza kandi rigahumuriza Abatavugarumwe naryo ;
  • Ishyaka PS IMBERAKURI risanga Ishyaka rya FPR INKOTANYI mu gihe rizaba ryemeye gusasa inzobe rikaganira koko n’Abatavugarumwe naryo, ariryo rifitemo inyungu cyane kubera ko rizaba rifite inda ya bukuru ;
  • Naho ubindi impinduka muri politiki zirakataje mu Rwanda kandi Ishyaka FPR INKOTANYI ntirishobora kuzisubiza inyuma .

Ingingo ya 6 :

Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali gufatana urunana nk’uko asanzwe abikora mu gihe cyose ibyo biganiro byaramuka bibaye. Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba kandi rikomeje ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’Imiryango mpuzamahanga cyane cyane bifite ababihagarariye mu Rwanda gushyira imbaraga mu kwimakaza  ibyo biganiro cyane cyane ko ubwo butumwa ari bo ba mbere bwari bugenewe mu rwego bwo gucubya  uburakiri bwabo nyuma yaho bamaganiye ishimutwa ry’Itegeko Nshinga rya 2003 ryakozwe na FPR INKOTANYI binyuze muri  Referendumu ififitse yo kuwa 17 na 18 Ukuboza 2015.

Bikorewe i Kigali, kuwa  02 Gashyantare 2016

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka  PS IMBERAKURI (Sé)

Icyegeranyo cy’impuguke za ONU kirarega u Rwanda guha imyitozo abarwanya u Burundi

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko icyegeranyo cy’ibanga kigenewe inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (United Nations Security Council) kirega u Rwanda kwegeranya no guha imyitozo impunzi z’abarundi hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Icyo cyegeranyo cyakozwe n’impuguke zikurikirana ibihano byafatiwe abantu bamwe na bamwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, icyo cyegeranyo kirimo ubuhamya bukomeye bwerekana ko u Rwanda rwivanga mu bibazo by’u Burundi hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba isubiranamo rikomeye rya politiki rishobora kuganisha ku bwicanyi ndengakamare.

Icyo cyegeranyo kigaragaza amakuru n’ubuhamya byatanzwe n’abarwanyi benshi b’abarundi bavuga ko bahawe imyitozo mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba riri mu Rwanda.

Impuguke za ONU zivuga ko mu gukora icyo cyegeranyo zaganiriye n’abarundi bagera kuri 18  b’abarwanyi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Congo.

Abo barwanyi bose b’abarundi bavuze ko binjijwe mu mutwe w’abarwanyi bakuwe mu nkambi y’impunzi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’u Rwanda mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2015, bakaba barahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi2 ababahaga imyitozo ya gisirikare bakaba barimo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.

Abo barwanyi b’abarundi barimo abana 6 ngo bigishijwe ubuhanga bwo kurwana, gukoresha imbunda nto n’izirasa amasasu menshi icyarimwe (machine guns/mitrailleuses), gutera za grenades, gutega ibisasu bya mines, kurashisha imbunda nini (mortars/mortiers) no kurashisha imbunda zitera ibisasu bya roketi.

Abo barwanyi kandi bavuga ko igihe bahabwaga imyitozo mu ishyamba riri mu Rwanda bageraga kuri 400. Ngo batwarwaga mu Rwanda hagati n’amakamyo ya gisirikare yabaga aherekejwe n’abasirikare b’u Rwanda. Ngo intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza buriho mu Burundi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU, ndetse avuga ko icyo cyegeranyo nta gaciro gifite kuko ngo abagikoze ngo bihaye ububasha bwo kujya gukora amaperereza mu gihugu cy’u Burundi kandi bitari mu nshingano zabo!

Icyegeranyo cya ONU ntabwo kigeze kivuga impamvu abo barwanyi b’abarundi byabaye ngombwa ko baca ku butaka bwa Congo ariko uwungirije uhagarariye u Burusiya muri ONU yatangaje ko mu kwezi gushize hari amakuru babonye yavugaga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi barimo kugerageza gushaka abarwanyi babafasha mu burasirazuba bwa Congo.

Abarwanyi b’abarundi kandi beretse impuguke za ONU ibyangombwa by’ibihimbano bya Congo byakorewe mu Rwanda bakoreshaga kugirango hatagira ubakeka igihe babaga bari muri Congo.

Leta y’u Burundi yari yareze u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2015 ko hari umutwe urimo kwinjiza abarwanyi ubakuye mu nkambi z’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda, ariko Perezida Paul Kagame yari yateye utwatsi ibyo birego.

Ibirego bya Leta y’u Burundi byatsindagiwe kandi n’imiryango ifasha mu nkambi z’impunzi yavugaga ko ihangayikishijwe n’amakuru yabonaga avuga ko hari impunzi z’abarundi zirimo kwinjizwa mu mitwe yitwara gisirikare.

Ibi bije mu gihe umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Bwana Pascal Nyabenda yareze ku mugaragaro atarya iminwa Perezida Kagame kwivanga mu bibazo by’u Burundi afatanije na bamwe mu banyamahanga barimo umubiligi, Louis Michel n’uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power.

Mu minsi ishize kandi hatangajwe amakuru y’abarwanyi b’abarundi bafatiwe mu gihugu cya Congo bagasanganwa amakarita y’itora ya Congo y’amahimbano, si ibyo gusa ko n’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) zashyize ingabo nyinshi ku mupaka wa Congo n’u Burundi mu rwego rwo kubuza ibitero byagabwa muri Congo bivuye i Burundi cyangwa ibitero byatera u Burundi biva muri Congo.

Ben Barugahare

 

Facebook page:  The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor -Email:therwandan@ymail.com

 

 

Misa yo Gusabira Intwali Patrick Karegeya mu Bubiligi

Abanyarwanda baturuka mu bihugu by’amajyaruguru y’uburayi (Scandinavia) batangije kumugaragaro ishyirahamwe

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

None tariki ya 5 Gashyantare 2016, abanyarwanda baturuka mu bihugu by’amajyaruguru y’uburayi (Scandinavia) batangije kumugaragaro ishyirahamwe (Rwandans’ Association Of Human Rights) rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse n’ahandi.

Mu byo iri shyirahamwe rizibandaho, hari ukwerekana neza isura nyakuri y’ibibera mu Rwanda mu gihe Leta ishishikajwe no kuvuga ko ari amahoro masa kandi abantu bagihunga, abandi bagafungirwa ibidasobanutse, abandi bakaburirwa irengero.

Mu bibazo byugarije abanyarwanda kugeza ubu harimo;

- Kutagira aho bavugira ibibazo byabo kuko abagerageje kugaragaza ibitagenda cyangwa ibitandukanye n’ibyo Leta ishaka bafungwa, cyangwa bakicwa cyangwa bagira amahirwe bagahunga igihugu.

- Kubura urubuga rwa politiki kuko rwafunzwe mu Rwanda, abanyarwanda bakaba batemerewe kugaragaza ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’ibya leta iriho, ibyo bikaba ari yo mpamvu abanyapolitiki bose bagerageje kugaragaza ibitekerezo byabo bishwe, bagafungwa cyangwa bagahunga.

- Itangazamakuru ryigenga ryarafunzwe ku buryo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwite bw’abanyarwanda kuko leta icengeza iterabwoba ryayo mu banyarwanda mu buryo bworoshye hakoreshejwe itangazamakuru rya Leta.

Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwubakiye ku kinyoma cyitwa “ndi umunyarwanda” aho Perezida Kagame ubwe yategetse abo mu bwoko bw’abahutu bose gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze kandi ibyaha bya Genoside ari gatozi ku bantu babikoze aho kuba icyaha cy’inkomoko ku bahutu bose.

Itegeko nshinga ryarahinduwe kugirango Perezida Kagame agume ku butegetsi mu gihe manda ze ebyiri yemererwaga n’itegeko nshinga zizaba zirangiye mu mwaka wa 2017, byitirirwa abaturage ko ari bo bamushaka nyamara tuzi neza ko ari ibihimbano.

Ibi byose rero turondoye haruguru, dusanga ari uguhohotera abanyarwanda no kubavutsa uburenganzira bwabo, tukaba dusanga igihugu gishobora kongera gusubira mu bihe bibi nk’ibyo cyanyuzemo mu gihe ibintu byaba bikomeje gutya bidahindutse.

Bikorewe Stockholm/Sweden tariki ya 3 Mutarama 2016

Abagize komite;

Etienne Havugimana –Umuyobozi

Rita Rukundo- umuyobozi wungirije

Nelson Gatsimbazi – umunyamabanga mukuru akaba n’umugizi (+46723814231)

Macdowell Kalisa – Umubitsi

Victoire Ingabire yangiwe kubonana n’umwunganizi we mu mategeko Me .Gatera Gashabana!

$
0
0

Nyuma y’aho tariki ya 29 Mutarama 2016 ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge(1930) bufatiye icyemezo ko Mme Ingabire Victoire umuyobozi wa FDU-Inkingi atagomba kongera gusurwa ,ubu uyu munsi tariki ya 5 Gashyantare 2016 bwafashe n’ikindi cyemezo ko atanemerewe no kubonana n’umwunganizi we mu mategeko Me .Gatera Gashabana.

Ubwo uyu munyamategeko yageragayo uyu munsi ahagana mu ma saa munani z’amanywa yahise asanganirwa n’abashinzwe kurinda Ingabire Victoire bihariye (si abacungagereza ni abantu bahora bambaye imyenda ya gisivile) bategeka Me. Gatera ko batamwemerera kubona nuwo yunganira batabanje gusoma inyandiko zose yari afite zijyanye n’urubanza ubu Ingabire uburanamo na leta ya Kigali mu rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu ruri mu gihugu cya Tanzaniya.Me Gashabana yababwiye ko ibyo bashaka gukora bibujijwe n’amategeko ariko baramwangira bamubwira ko nabo ari amabwiriza bahawe na Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda. Nyuma yo kwanga ko basoma dosiye zuwo yunganira bamusabye ko ahita asohoka nuko arabyubahiriza arataha.

Uku kwibasirwa kwiyi mpirimbanyi ya demukarasi kuraba mu gihe urukiko rwamaze kumenyesha impande zombi ko urubanza zifitanye ruzatangira kuburanishwa muri uku kwezi kuri imbere kwa Werurwe ku itariki ya 4 umwaka wa 2016.

Gusa kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ubwo leta ya Kigali yamenyeshwaga ko igomba kwitegura kuburana na Ingabire Victoire nibwo Ingabire yatangiye kwibasirwa cyane n’ubuyobozi bwa Gereza nkuru ya Kigali iyi mpirimbanyi ya demukarasi ifungiyemo. Nibwo hatangiye gahunda yo kumubuza kubonana n’uwo yunganira kuburyo kuva muri icyo gihe yemerewe kubonana nawe inshuro imwe gusa.Umwunganizi wa Ingabire nta rwego na rumwe rufite aho ruhurira n’ikibazo afite atandikiye ibaruwa arusaba ko yahabwa uburenganzira bwo kubonana nuwo yunganira na cyane ko hari urubanza bagomba gutegurana. Byageze naho uyu munyamategeko yandikira n’urugaga rw’abunganizi mu mategeko ngo rumufashe kurenganurwa ariko nabyo ntacyo byatanze.

Ntagushikanya ko uku kwibasirwa kujyanye no kubuza Ingabire Victoire gusurwa n’inshuti n’abavandimwe nk’izindi mfungwa,kumubuza kubona n’ubwunganizi bwe … byose bishingiye ku mpamvu za politiki cyane cyane hashakishwa icyatuma bahungabanya imyiteguro yo kuburana uru rubanza ndetse n’ibibazo by’ingutu ubu byugarije leta ya Kigali bijyanye no kwamaganwa n’isi yose kubera kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu,demukarasi n’ubwisanzure bw’abatuye uRwanda muburyo bwose. Ubu uburakari n’umujinya w’umuranduranzuzi birimo kugera ku muntu uwo ariwe wese wanze kuba inkomamashyi y’ubutegetsi buriho ariko byagera ku banyapolitiki batavugarumwe na leta byo bikaba akaga gakomeye!

Ntituzahwema gukomeza gusaba ko abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwose bemererwa n’amategeko yaba ayo mu gihugu,nandi yose mpuzamahanga leta y’uRwanda yashyizeho umukono!

Urumuri rwa Demukarasi rwarangije kwaka ntirushobora kuzima ukuri kudatsinze ikinyoma!

Twaba turiho cyangwa tutakiriho nta kizahagarika ukuri gukomeza kwigaragaza niyo mpamvu twongeye gusaba leta ya Kigali kudakomeza gutinya demukarasi kuko nibo ba mbere ifitiye inyungu kurusha abiyemeje kuyiharanira no kuyipfira mu gihe byaba ngombwa.

Boniface Twagirimana

Rwanda ntabwo byoroshye kuvuga ibitagenda

Kagame yabaye wa mwana uvuna umuheha bakamuha undi: Jean Paul Turayishimye


Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

$
0
0

Numvise ikiganiro cyiza umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio itahuka yagiranye n’umunyapolitiki Padiri Nahimana Thomas w’ ishyaka Ishema, numva ari byiza ko batumira n’abandi, umwe umwe tukamwihugikana nkuko bihugikanye Padiri dore ko Rusesabagina yari yagiye (azagaruke).

Numvise ari byiza dore ko no gutukana bitabuzemo, kandi Padiri nawe yasubije neza kandi adatukanye. Nabonye ari ibiganiro byiza muri demokarasi, muri Kenya ho mbona bakubitana n’amakofi iyo bibaye ngombwa muri parliament.

Padiri rero twaramwumvise, n’abandi bazabatuzanire tubumve, ibibazo byacu dushaka babihitishe byose. Ku giti cyanjye muri RNC, nshaka Gen. Kayumba Nyamwasa, kubera ko ntawe uzi ubushobozi afite uretse ibyo bamuvugira. Ni umujenerali uri protected muri Afrika y’Epfo kandi protection ku musilikari bisobanuye Mabuso.

Nanjye ubwo nari i Kami, babwiraga abantu ko ndi muri protection ngo abahutu batazanyica kandi narasigaye jyenyine mu muryango!!! Ibyo Gen. Kayumba arabizi kuko icyo gihe yari umugaba w’ingabo.

None nk’uwo mu jenerali ibihugu bishobora kwiyungiraho, cyangwa ukajya kumva ukumva ngo yirashe cyangwa yiyahuye (ibyo n’ibintu bibaho muri protection) afite iki? Ese ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Icyo nsaba ni uko bamuzana, tukamubaza akatwisubiriza, agakura abantu mu rujijo bakamenya neza niba koko hari icyo ashoboye cyangwa hari icyo Abanyarwanda twebwe twamumarira, hari situation arimo we atakwikuramo kandi Abanyarwanda bashobora kuyimukuramo akabona wenda kuba ingirakamaro.

Igitumye nsaba Kayumba ni uko ariwe ukora difference hagati ya RNC n’andi mashyaka kandi agize ikibazo nticyaba kibaye icya RNC yonyine, kuko opposition yose yaba ihahombeye. None mwebwe basomyi murabibona gute?

Habyalimana Thomas Sankara

Maj Gen Richard Rutatina yirukanywe!

$
0
0

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’ingabo mu Rwanda, Perezida Kagame amaze guhindurira imyanya bamwe mu basirikari bakomeye mu ngabo ze.

Maj. General Jacques Musemakweli wari ashinzwe ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka aho yasimbuye Lt. Gen. Mushyo Kamanzi Frank uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo za UNAMID muri Sudani.

Maj Gen Alex Kagame wari umuyobozi mukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo yasimbuye Gen. Musemakweli agirwa Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Maj Gen Richard Rutatina yavanywe ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza J2.

Iri tangazo rivuga kandi ko izi mpinduka zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibi bije mu gihe mu minsi ishize Maj Gen Richard Rutatina yashyizwe mu majwi cyane mu rubanza rwa ba Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba. Si ibyo gusa kuko n’amasano afitanye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa yavuzweho kenshi mu rubanza.

Ntawamenya niba uku kwirukanwa bifite aho bihuriye n’iki kibazo cyangwa hari izindi mvano, ariko benshi mu basesengura ibibera mu ngabo zo mu Rwanda bahamya ko ubuhamya bwa Maj Gen Rutatina bushinja Brig Gen Rusagara bwari nko kwigura ngo amasano ye n’umuryango wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ase nk’aho yirengagijwe, hari n’abemeza ko Maj Gen Rutatina yategetswe gushinja Brig Gen Rusagara nk’uburyo bwo kumukoza isoni no kumutesha agaciro imbere y’abasirikare bagenzi be.

Nabibutsa ko atari ubwa mbere uyu Maj Gen Rutatina yirukanywe kuko mu minsi yashize yari yirukanwe ku mwanya wo kuyobora DMI ndetse afungishwa ijisho nyuma yo kujya kubonana na Gen Bosco Ntaganda muri Congo (nk’uko byavuzwe mu rubanza rwa ba Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba) ntawamenya niba we na bagenzi be (Lt Gen Ibingira, Brig Gen Gumisiriza, Col Dan Munyuza) baragiye muri Congo ku nyungu zabo cyangwa baragiyeyo mu kazi ahubwo bagakora amakosa yo gusiga ibimenyetso inyuma.

Marc Matabaro

Rwanda: abaturage bivumbuye banga itekinika n’iyiba ry’amajwi

Major Jean Marie Micombero arasobanuro impamvu Kagame yibasiye abayisilamu n’abasilikari nka Brig Gen Rusagara

Leta y’Amerika irarega u Rwanda guhungabanya umutekano mu Burundi!

$
0
0

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gashyantare 2016, imbere ya Sena ya Amerika, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo by’Afrika, Linda Thomas-Greenfield yatangaje ko Leta y’u Rwanda irimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi.

Linda Thomas-Greenfield mu ijambo rye yavuze ko Leta y’u Rwanda yahaye imyitozo impunzi z’abarundi ndetse inazinjiza mu mitwe ya gisirikare y’inyeshyamba igamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza!

Nabibutsa ko kuri uyu wa 27 Mutarama 2016,  undi mukozi mukuru wa Leta  y’Amerika,  Thomas Perriello, akaba ari intumwa idasanzwe y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yari yatangaje ko hari amakuru yo kwizerwa avuga ko Leta y’u Rwanda irimo guha impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda imyitozo ya gisirikare bagashyirwa mu mitwe ya gisirikare irwanya ubutegetsi buriho mu Burundi.

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANIRA KURE IKINAMICO Y’AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE YATANGIYE KUWA 8 GASHYANTARE 2016

$
0
0

Rishingiye kumatora yo mu nzego z’ibanze yatangiye mu Rwanda kuwa 8 Gashyantare2016 ;

Rigarutse ku inyito Letaya Kigali iyobowe n’Umuryango FPR Inkotanyi iha aya matora, uburyo yateguwemo n’uko akorwa ;

Ryibukije kandi uko amatora yose asanzwe akorwa mu Rwanda ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere

Ishyaka PS IMBERAKURI ribanje kwibutsa ko nk’uko bitangazwa na Leta ya FPR, ngo aya matora y’abayobozi mu nzego z’ibanze yitabirwa n’abantu ku giti cyabo : bivuze ko amashyaka nta ruhare agira mu guhitamo no kwamamaza abakandida bayo.

Ingingo ya kabiri

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga iyi mikorere iciye ukubiri n’Itegeko Nshinga, n’ubwo ryadozwe shishi itabona mu nyungu z’ubutegetsi n’abategetsi ba FPR. Ibyo bigaragarira cyane mu mutwe wa II: REPUBULIKA Y’U RWANDA, ingingo ya 4: Repubulika igira iti : « Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga, ifite ubusugire, ishingiye kuri demukarasi, … », no mu Umutwe wa III: AMAHAME REMEZO YO KWISHAKAMO IBISUBIZO, Ingingo ya 10: Amahame remezo mu bika byayo : « 3. Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize » na « 4. Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demukarasi, ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye… ».

Uzubaka Leta « ishingiye kuri demukarasi », Leta « igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demukarasi », Leta « ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye » gute mu gihe iyo Leta itemerera amashyaka kwamamaza no gutoresha abarwanashyaka bayo mu NZEGO Z’IBANZE Z’UBUTEGETSI ? Uko ni nko kubaka inzu itagira umusingi kandi ni igihamya ko ya mategeko bavuga ari mumpapuro gusa atari mu mitima y’abayashyiraho cyangwa bagomba kuyashyira mu bikorwa.

Ingingo ya gatatu

Nk’uko bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ba bayobozi bo mu nzego z’ibanze bahatiraga Abaturage gusinya basaba Referendumu yo kudoda umwambaro mushya wa FPR ngo ni Itegeko Nshinga, ubu nibo batondesha Abaturage ku murongo inyuma y’umukandida babahitiyemo. N’uwo bibeshyeho akabaca mu rihumye, aho bigaragariye nyuma ko yatsinze, bahita bamwambura amajwi izuba riva. Iyo mikorere ni itetu mu gihugu hose. Uko se niko « Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize »?

Ingingo ya kane

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga igihe cyose Komisiyo y’Amatora izaba igizwe n’ishyaka rimwe rya FPR, icyitwa amatora cyose azaba ari ikinamico rigamije gushimangira kwimika ubwami muri Repubulika. Bityo rikaba risaba impirimbanyi zose gukomeza umutsi ziharanira demokarasi. Rikaba risaba kandi inshuti z’u Rwanda gukomeza kotsa igitutu Letaya Kigali kugirango yemerere Abatavuga rumwe nayo gukorera mu bwisanzure.Kwemera kunengwa, nibwo buryo bwonyine buzatuma « twubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demukarasi ».

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje guharanira ko Urukundo n’Ubutabera bisesekara mu Banyarwanda n’uko buri wese ashobora kugira Umurimo umutunga.

Twese hamwe tuzatsinda.
Imana nikomeza kubidufasha mo!

Bikorewe i Kigali kuwa 12 Gashyantare 2016

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI

Sylver MWIZERWA

Col Byabagamba arashinjwa ngo gushinja Leta y’u Rwanda kwica Col Karegeya na Major Sengati!


Leta y’u Rwanda irakangisha kwirukana impunzi ngo ishyire igitutu kuri ONU

Ifoto y’icyumweru: Kabarebe aratwite cyangwa ararwaye?

Lt Gen Kayumba Nyammwasa ati: Leta y’u Rwanda ifite politiki y’ubushotoranyi

Serge Ndayizeye ati: “icyo mparanira ni amahoro n’uburenganzira bwa buri wese”

Brig Gen Rusagara arashinjwa gushimagiza RNC no kuvuga ko atakiri muri FPR!

Viewing all 10383 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>